Category: Uncategorized

  • Umugore w'imyaka 77 yishwe na COVID-19 i Huye abandi 45 barayandura mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021,umugore w'imyaka 77 wo mu karere ka Huye,aba umuntu wa 353 wishwe na COVID19 mu Rwanda. Abantu 45 banduye Covid-19,bityo abamaze gutahurwaho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 26,963.

    Abayikize ni 74 bituma umubare w'abamaze kuyikira bose hamwe uba abantu 25,683. Abakirwaye bose hamwe ni 927 mu gihe abarembye ari batandatu.

    Abantu 167,686 bamaze guhabwa doze ya 2 y'urukingo barimo 34,226 bayihawe uyu munsi.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021, Ingendo zirabujijwe ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu mu Karere ka Karongi aho zibujijwe uhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umugore-w-imyaka-77-yishwe-na-covid-19-i-huye-abandi-45-barayandura-mu-rwanda

  • Inama y'Abaminisitiri yakomoreye imikino y'amahirwe n'imihango yo gusaba no kwiyakira mu bukwe #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yayoboye Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yafatiwe ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 ndetse ishyira abayobozi batandukanye mu myanya.

    Imwe mu myanzuro yo kwirinda Covid-19 yafatiwe muri iyi nama:

    Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.Ibikorwa byemerewe gukora bigomba gufunga saa tatu.

    Ingendo zirabujijwe saa Moya kugeza saa kumi mu karere ka Karongi.

    Imihango yo gusaba no kwiyakira bijyanye n'ubukwe byasubukuwe, bikitabirwa n'abantu batarenze 30.

    Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo irindwi na gatanu ku ijana (75%) by'umubare w'abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

    Utubari turakomeza gufunga

    Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizasubukurwa mu byiciro.

    Ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo







    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/inama-y-abaminisitiri-yakomoreye-imikino-y-amahirwe-ariko-utubari-tuzakomeza

  • Ubushinjacyaha bwasabye ko ubujurire bwa Sous-Lieutenant Seyoboka buteshwa agaciro – #rwanda #RwOT

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n'icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Ku wa 26 Gashyantare 2021, Seyoboka yajuririye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare avuga ko akeneye abatangabuhamya bo kumushinja koko niba ibyo byaha yarabikoze ndetse nawe akazana abo kumushinjura.

    Icyo gihe yavugaga ko aho bamushinja gukorera ibyaha bya Jenoside, mu Kiyovu, Saint Famille, Saint Michel, no muri Rugenge ubu ni ku Muhima atigeze ahagera mu gihe cya Jenoside ahubwo ko yakoreraga i Kanombe, ndetse anagaragaza ko atari we witwaga Lieutenant Claude ko haba harabayeho kumwitiranya n'undi bityo ko haza abamuzi neza bakabimushinja.

    Ku ruhande rw'Ubushinjacyaha bwari bwahamagaje abatangabuhamya bane bagizwe na Rekeraho Jonathan wari umuturanyi wa Seyoboka mu Kiyovu, wanabonaga ibikorwa bye mu gihe cya Jenoside aho yanyuraga kuri bariyeri n'amabwiriza yahatangaga; Rongorongo Hussein wari Visi Perezida w'Interahamwe zo muri Rugenge, yanavuze ko yari yungirije Seyoboka mu buyobozi bwazo; Gasasira Ally Ahmed Saddam warokokeye muri Saint Famille, na Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge no mu gihe cya Jenoside.

    Abatangabuhamya b'Ubushinjacyaha bose bahurije ku kuba Seyoboka yari umusirikare kandi yafashaga Interahamwe no kuziha imyitozo ya Gisirikare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Rongorongo wari umwungirije yabwiye abacamanza ko Seyoboka yari mu nterahamwe nk'uwoherejwe kubaha imyitozo ya gisirikare no kubigisha imbunda kandi byakorerwaga mu rugo rwa Mukandutiye Angelina nawe wakatiwe igifungo cya burundu.

    Seyoboka yari afite umutangabuhamya umwe ariwe Mukandutiye Angelina, uyu bivugwa ko Interahamwe zahuriraga mu rugo rwe ndetse ko n'imyitozo ariho zayikoreraga. Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

    Uyu mukecuru yabwiye urukiko ko yari azi Seyoboka mbere ya Jenoside ariko ko atigeze amubona mu nterahamwe zacumbitse iwe, icyakoze yavuze ko yigeze amubona rimwe yaje kuzisura n'ubwo Seyoboka we yabiteye utwatsi avuga ko atigeze ahakandagiza ikirenge muri ibyo bihe.

    Nyuma yo kumva abatangabuhamya, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kudaha agaciro ubujurire bwa Seyoboka kuko nta shingiro bufite ahubwo akemera gukora igihano yakatiwe n'Urukiko rwa Gisirikare kuko impamvu atanga zidafite ishingiro.

    Bwifashishije inyandiko y'ubuhamya murumuna wa Seyoboka yahaye urukiko yagaragaje ko ingengabihe igaragara ihabanye cyane ni yo we yatangaga ivuga ko yari i Kanombe.

    Mu batanze ubuhamya kandi bagarutse ku itariki ya 21 Mata 2021 aho Seyoboka yari mu nama karundura yari igamije kwica Abatutsi bari barahungiye muri CELA (Centre d'études des Langues Africaines), gusa nabyo yabihakanye yivuye inyuma.

    Uhagarariye abaregera indishyi yavuze ko izo ndishyi zemejwe n'urukiko n'ubwo utabona icyo wasimbuza ubuzima bw'umuntu ariko haba hatanzwe byibuze kimwe cya kabiri cy'igihano ni ukuvuga angana n'ibihumbi 500 Frw by'igihano n'ibihumbi 300 Frw by'ikurikiranarubanza.

    Urukiko rwahaye umwanya Jean Claude Seyoboka abanza kugaragaza ko abatangabuhamya b'Ubushinjacyaha bamuhimbiye ibinyoma, asaba kugirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho.

    Yagize ati 'Ibyo byose ndabihakanye. Urubanza ndimo ni ubuzima bwanjye. Nk'uko mwabibonye abatangabuhamya bameze nk'abatojwe ibyo bavuga. Icyo mbasaba, rwose muzarebe ibyo bintu byose muzasanga harimo akarengane gakomeye. Njyewe uhagaze imbere yanyu nta bwicanyi nigeze, nta Mututsi nishe, nta n'uwo nigeze nkubita urushyi.'

    Yasabye ko ubujurire bwe bwahabwa agaciro, maze akagirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho kuko atigeze abikora. Ku ndishyi naho yavuze ko umuntu yishyura indishyi z'ibyaha yakoze bityo ko byaba ari akarengane kwishyurira ibyo atigeze akora.

    Urukiko rwapfundikiye urubanza, ruvuga ko imyanzuro izasomwa ku wa 28 Kamena 2021 saa Tanu za mu gitondo ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yagejejwe mu Rwanda tariki ya 18 Ugushyingo 2016 yoherejwe n'ubutabera bwa Canada aho yari amaze imyaka 20 nyuma yo gutahura ko yabeshye mu myirondoro ye ko atigeze aba umusirikare.

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yongeye kugezwa mu rukiko aburana ubujurire

    Ubwo yinjiraga mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe

    Sous-Lieutenant Seyoboka yakatiwe n'Urukiko rwa Gisirikare igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n'icyibasiye inyokomuntu

    Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge no mu gihe cya Jenoside yakatiwe imyaka 30, afungiye i Mageragere

    Bizimana yavuze ko Seyoboka yari umusirikare watanzwe n'ubuyobozi hagamijwe gufasha interahamwe muri Jenoside

    Mukandutiye Angelina yavuze ko atigeze abona Seyoboka mu bikorwa by’Interahamwe icyakora yamubonye rimwe yaje kuzisura ari kumwe n’abandi basirikare

    Rekeraho Jonathan wari umuturanyi wa Seyoboka yavuze ko amuzi mu bikorwa by’interahamwe mu bihe bya Jenoside ndetse ko yanamwiboneye yica umuntu

    Rongorongo Hussein yavuze ko Seyoboka bakoranaga mu gihe cya Jenoside ari Visi Perezida we

    Seyoboka yahawe umwanya wo kubaza abatangabuhamya bose kugira ngo ashire ingingimira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bwasabye-ko-ubujurire-bwa-sous-lieutenant-seyoboka-buteshwa

  • U Rwanda rwahawe asaga miliyari 84 Frw azifashishwa mu kwegereza abaturage amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yemejwe ku wa 26 Gicurasi 2021 irimo ibice bibiri, aho miliyoni 36,77$ azaba ari inguzanyo yatanzwe binyujijwe mu Kigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), naho miliyoni 47,45$ zatanzwe nk'impano icyo kigega cyageneye u Rwanda.

    Mu itangazo BAD yashyize ahagaragara yavuze ko imiryango 77.470 ari yo izagezwaho amashanyarazi igakurwa mu kizima. Ibyo ngo bizasaba ko hubakwa umuyoboro wa kilometero 1.620 utwara umuriro muke, n'undi wa kilometero 595 utwara umuriro uringaniye mu turere dutandatu tw'Amajyepfo.

    Iyo nkunga kandi izanifashihswa mu gusana no kwagura umuyoboro wa kilometero 1.720 utwara umuriro muke, ndetse igire uruhare mu gukwirakwiza transformateurs mu mijyi yunganira Kigali.

    Iyi nkunga ya BAD iri mu murongo wayo wo guhindura imibereho y'Abanyafurika ikaba myiza kurushaho, ikanashyigikira gahunda Leta y'u Rwanda yihaye y'uko mu 2024 abaturarwanda bazaba bafite amashanyarazi 100%.

    Ni ibintu byitezweho kuzagira uruhare rukomeye mu Cyerekezo 2050, kuko bizongera ihangwa ry'imirimo bikagabanya ubushomeri, bikanacogoza iyangizwa ry'amashyamba n'ikoreshwa ry'inkwi n'amakara; bityo urugendo rwo kubungabunga ibidukikije rugakomeza nta nkomyi.

    Binitezweho guteza imbere imyigire y'abanyeshuri bahuraga n'imbogamizi yo gusubiramo amasomo mu masaha y'ijoro, by'umwihariko abiga bataha. Ibura rya serivisi zimwe na zimwe zitangirwa kuri internet naryo rizahagarara.

    Imibare yerekana ko kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 60,9%, harimo izigera kuri 15,9% zifite adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y'izuba.

    BAD yahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 84 Frw agenewe ibikorwa byo kwegereza abaturage amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-asaga-miliyari-84-frw-azifashishwa-mu-kwegereza-abaturage

  • Kabuga Félicien agiye gusubira imbere y'abacamanza ba IRMCT – #rwanda #RwOT

    IRMCT yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kamena 2021, aribwo hateganyijwe inama ntegura rubanza [Status Conference] igomba kuba mbere y'uko Kabuga asubira imbere y'inteko iburanisha.

    Kabuga aburanishwa n'Inteko y'Abacamanza bayobowe na Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

    Uyu mugabo bivugwa ko yavutse mu 1935, yaboneye izuba mu yahoze ari Segiteri ya Muniga, Komini ya Mukarange, Perefegitura ya Byumba.

    Inyandiko y'ibirego igenderwaho yatanzwe ku itariki ya 14 Mata 2011; uyu musaza yafatiwe i Asnières-sur-Seine, mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.

    Ku itariki ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa Imanza rw'u Bufaransa rwanze ubujurire bwa Kabuga ku Cyemezo cy'Urukiko rw'ibanze, cyemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT.

    Ku itariki ya 1 Ukwakira 2020, Perezida Carmel Agius yashyizeho Urugereko rwa Mbere rw'Iremezo rugizwe n'Abacamanza Iain Bonomy, Perezida; Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ruzaburanisha uru rubanza kuva igihe Kabuga yimuriwe ku cyicaro cy'Ishami rya IRMCT bireba.

    Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, Umucamanza Iain Bonomy yahinduye Urwandiko rwo gufata n'Itegeko ryo kwimura, anategeka ko Kabuga yimurirwa ku Ishami rya IRMCT ry'i La Haye.

    Kabuga yashyikirijwe IRMCT ku wa 26 Ukwakira 2020. Umuhango wo kwitaba Urukiko bwa mbere wabaye ku wa 11 Ugushyingo 2020. Icyo gihe, Kabuga yahakanye ibyaha byose aregwa mu nyandiko y'ibirego.

    Félicien Kabuga aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n'itsembatsemba nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Kabuga Félicien ufatwa nk'umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kabuga-felicien-agiye-gusubira-imbere-y-abacamanza-ba-irmct

  • Abanyamigabane ba MTN bazahurira mu Nama Rusange iteganyijwe mu mpera za Nyakanga 2021 – #rwanda #RwOT

    Iyi ni yo nama ya mbere MTN Rwandacell Plc izagirana n'abanyamigabane bayo nyuma yo kwandikwa kuri RSE, ikazaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Muri iyi nama, ni bwo abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc bazamenyeshwa imyanzuro yafashwe n'Inama Nkuru ya MTN Rwandacell Plc, irimo ko abanyamigabane bazagabanywa miliyari 10.200.000 Frw, aya mafaranga akazatangira kugabanywa abanyamigabane kuva ku wa 1 Nyakanga 2021.

    Mu bindi bizaganirwaho muri iyi Nama Rusange, harimo kwemeza ko ikigo cya PwC Rwanda Limited kizakomeza gukora nk'umugenzuzi w'imari wigenga (external auditor) wa MTN Rwandacell Plc.

    Iyi nama kandi izemerezwamo abandi bantu bashya bazinjira mu Nama Nkuru ya MTN Rwandacell Plc, ari bo Karabo Nondumu, Adrinaan Wessels, Michael Fleisher, Patience Mutesi na Julien Kavaruganda.

    Ubusanzwe imigabane ya MTN Rwandacell Plc yari ifitwe n'ikigo cya Crystal Telecom Limited (CTL) ariko kiza guseswa ari na cyo cyatumye abari abanyamigabane muri CTL, baguranirwa, bayihabwa muri MTN.

    Iki kigo cyatangaje ko mu minsi ya vuba kizamenyesha abanyamigabane bacyo uburyo buzifashishwa ku banyamuryango bemerewe kwitabira iyi nama.

    Inama Rusange y’Abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc iteganyijwe kuba ku wa 30 Kamena 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamigabane-ba-mtn-rwandacell-plc-bazakorana-inama-rusange-kuwa-30-nyakanga

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yayoboye iyi Nama y'Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

    Abagize Guverinoma baherukaga guterana ku wa 5 Gicurasi 2021, mu nama yafatiwemo imyanzuro irimo ivugurura ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, aho uturere tw'lntara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe twashyiriweho umwihariko ku bijyanye n'amasaha yo gukora ingendo.

    Abagenda n'abatuye muri ibyo bice kugeza ubu ingendo zari zibujijwe guhera saa Moya z'ijoro (7:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

    Ni mu gihe ahandi hose mu gihugu ingendo zibujijwe guhera saa Yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bikaba bifunga saa Tatu z'ijoro (9:00 pm).

    Inama y'Abaminisitiri iheruka kandi ni yo yafatiwemo imyanzuro irimo gufungura ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) ariko bishyirirwaho amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yagenwe na Minisiteri ya Siporo.

    Kugeza ubu, ibikorwa birimo utubari, inzu zikorerwamo imikino y'amahirwe [Betting], ahatangirwa serivisi za Sauna na Massage n'imikino yo koga biracyafunze ndetse nk'utubari two kuva muri Werurwe 2020, ubwo iki cyorezo cyageraga mu Rwanda ntabwo twari twongera gufungura.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere

    Abagize Guverinoma bateraniye muri Village Urugwiro mu nama yayobowe na Perezida Kagame

    Abayobozi batandukanye muri Guverinoma bitabiriye iyi nama yiga ku ngingo zitandukanye

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-151999

  • Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura Centrafrique [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    AMAVUBI arimo amasura mashya, yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wa gicuti na Central African Republic kuri uyu wa 5 kuri Stade Amahoro.

    Nyuma yo kugera mu mwiherero ku bakinnyi batandukanye,Uyu munsi batangiye imyitozo aho abakinnyi bashya barimo Ishimwe Christian (6), Nishimwe Blaise (25), Niyigena Clément (13) na Mugunga Yves.

    Abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bakomeje kugera mu Rwanda aho Ngwabije Bryan ukina muri SC Lyon mu cyiciro 3 mu Bufaransa yageze mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki 31/05/2021,we na mugenzi we Rwatubyaye Abdul ukinira Shkupi.

    Nirisarike Salomon wa Urartu FC na Buhake Twizere Clément wa Strømmen IF nabo bageze i Nyamata mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu yitegura imikino ibiri ya gicuti izakina na Centrafrique tariki 4 na 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatangiye-imyitozo-yo-kwitegura-centrafrique-amafoto

  • Ubushinjacyaha bwasabye ko ubujurire bwa Sous-Lieutenant Seyoboka buteshwa agaciro –

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Ku wa 26 Gashyantare 2021, Seyoboka yajuririye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare avuga ko akeneye abatangabuhamya bo kumushinja koko niba ibyo byaha yarabikoze ndetse nawe akazana abo kumushinjura.

    Icyo gihe yavugaga ko aho bamushinja gukorera ibyaha bya Jenoside, mu Kiyovu, Saint Famille, Saint Michel, no muri Rugenge ubu ni ku Muhima atigeze ahagera mu gihe cya Jenoside ahubwo ko yakoreraga i Kanombe, ndetse anagaragaza ko atari we witwaga Lieutenant Claude ko haba harabayeho kumwitiranya n’undi bityo ko haza abamuzi neza bakabimushinja.

    Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwari bwahamagaje abatangabuhamya bane bagizwe na Rekeraho Jonathan wari umuturanyi wa Seyoboka mu Kiyovu, wanabonaga ibikorwa bye mu gihe cya Jenoside aho yanyuraga kuri bariyeri n’amabwiriza yahatangaga; Rongorongo Hussein wari Visi Perezida w’Interahamwe zo muri Rugenge, yanavuze ko yari yungirije Seyoboka mu buyobozi bwazo; Gasasira Ally Ahmed Saddam warokokeye muri Saint Famille, na Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge no mu gihe cya Jenoside.

    Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bose bahurije ku kuba Seyoboka yari umusirikare kandi yafashaga Interahamwe no kuziha imyitozo ya Gisirikare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Rongorongo wari umwungirije yabwiye abacamanza ko Seyoboka yari mu nterahamwe nk’uwoherejwe kubaha imyitozo ya gisirikare no kubigisha imbunda kandi byakorerwaga mu rugo rwa Mukandutiye Angelina nawe wakatiwe igifungo cya burundu.

    Seyoboka yari afite umutangabuhamya umwe ariwe Mukandutiye Angelina, uyu bivugwa ko Interahamwe zahuriraga mu rugo rwe ndetse ko n’imyitozo ariho zayikoreraga. Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

    Uyu mukecuru yabwiye urukiko ko yari azi Seyoboka mbere ya Jenoside ariko ko atigeze amubona mu nterahamwe zacumbitse iwe, icyakoze yavuze ko yigeze amubona rimwe yaje kuzisura n’ubwo Seyoboka we yabiteye utwatsi avuga ko atigeze ahakandagiza ikirenge muri ibyo bihe.

    Nyuma yo kumva abatangabuhamya, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kudaha agaciro ubujurire bwa Seyoboka kuko nta shingiro bufite ahubwo akemera gukora igihano yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare kuko impamvu atanga zidafite ishingiro.

    Bwifashishije inyandiko y’ubuhamya murumuna wa Seyoboka yahaye urukiko yagaragaje ko ingengabihe igaragara ihabanye cyane ni yo we yatangaga ivuga ko yari i Kanombe.

    Mu batanze ubuhamya kandi bagarutse ku itariki ya 21 Mata 2021 aho Seyoboka yari mu nama karundura yari igamije kwica Abatutsi bari barahungiye muri CELA (Centre d’études des Langues Africaines), gusa nabyo yabihakanye yivuye inyuma.

    Uhagarariye abaregera indishyi yavuze ko izo ndishyi zemejwe n’urukiko n’ubwo utabona icyo wasimbuza ubuzima bw’umuntu ariko haba hatanzwe byibuze kimwe cya kabiri cy’igihano ni ukuvuga angana n’ibihumbi 500 Frw by’igihano n’ibihumbi 300 Frw by’ikurikiranarubanza.

    Urukiko rwahaye umwanya Jean Claude Seyoboka abanza kugaragaza ko abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bamuhimbiye ibinyoma, asaba kugirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho.

    Yagize ati “Ibyo byose ndabihakanye. Urubanza ndimo ni ubuzima bwanjye. Nk’uko mwabibonye abatangabuhamya bameze nk’abatojwe ibyo bavuga. Icyo mbasaba, rwose muzarebe ibyo bintu byose muzasanga harimo akarengane gakomeye. Njyewe uhagaze imbere yanyu nta bwicanyi nigeze, nta Mututsi nishe, nta n’uwo nigeze nkubita urushyi.”

    Yasabye ko ubujurire bwe bwahabwa agaciro, maze akagirwa umwere ku byaha byose akurikiranyweho kuko atigeze abikora. Ku ndishyi naho yavuze ko umuntu yishyura indishyi z’ibyaha yakoze bityo ko byaba ari akarengane kwishyurira ibyo atigeze akora.

    Urukiko rwapfundikiye urubanza, ruvuga ko imyanzuro izasomwa ku wa 28 Kamena 2021 saa Tanu za mu gitondo ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yagejejwe mu Rwanda tariki ya 18 Ugushyingo 2016 yoherejwe n’ubutabera bwa Canada aho yari amaze imyaka 20 nyuma yo gutahura ko yabeshye mu myirondoro ye ko atigeze aba umusirikare.

    Sous-Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka yongeye kugezwa mu rukiko aburana ubujurire

    Ubwo yinjiraga mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe

    Sous-Lieutenant Seyoboka yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’icyibasiye inyokomuntu

    Bizimana Jean wahoze ari Burugumesitiri wa Nyarugenge no mu gihe cya Jenoside yakatiwe imyaka 30, afungiye i Mageragere

    Bizimana yavuze ko Seyoboka yari umusirikare watanzwe n’ubuyobozi hagamijwe gufasha interahamwe muri Jenoside

    Mukandutiye Angelina yavuze ko atigeze abona Seyoboka mu bikorwa by’Interahamwe icyakora yamubonye rimwe yaje kuzisura ari kumwe n’abandi basirikare

    Rekeraho Jonathan wari umuturanyi wa Seyoboka yavuze ko amuzi mu bikorwa by’interahamwe mu bihe bya Jenoside ndetse ko yanamwiboneye yica umuntu

    Rongorongo Hussein yavuze ko Seyoboka bakoranaga mu gihe cya Jenoside ari Visi Perezida we

    Seyoboka yahawe umwanya wo kubaza abatangabuhamya bose kugira ngo ashire ingingimira

  • U Rwanda rwahawe asaga miliyari 84 Frw azifashishwa mu kwegereza abaturage amashanyarazi –

    Iyi nkunga yemejwe ku wa 26 Gicurasi 2021 irimo ibice bibiri, aho miliyoni 36,77$ azaba ari inguzanyo yatanzwe binyujijwe mu Kigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), naho miliyoni 47,45$ zatanzwe nk’impano icyo kigega cyageneye u Rwanda.

    Mu itangazo BAD yashyize ahagaragara yavuze ko imiryango 77.470 ari yo izagezwaho amashanyarazi igakurwa mu kizima. Ibyo ngo bizasaba ko hubakwa umuyoboro wa kilometero 1.620 utwara umuriro muke, n’undi wa kilometero 595 utwara umuriro uringaniye mu turere dutandatu tw’Amajyepfo.

    Iyo nkunga kandi izanifashihswa mu gusana no kwagura umuyoboro wa kilometero 1.720 utwara umuriro muke, ndetse igire uruhare mu gukwirakwiza transformateurs mu mijyi yunganira Kigali.

    Iyi nkunga ya BAD iri mu murongo wayo wo guhindura imibereho y’Abanyafurika ikaba myiza kurushaho, ikanashyigikira gahunda Leta y’u Rwanda yihaye y’uko mu 2024 abaturarwanda bazaba bafite amashanyarazi 100%.

    Ni ibintu byitezweho kuzagira uruhare rukomeye mu Cyerekezo 2050, kuko bizongera ihangwa ry’imirimo bikagabanya ubushomeri, bikanacogoza iyangizwa ry’amashyamba n’ikoreshwa ry’inkwi n’amakara; bityo urugendo rwo kubungabunga ibidukikije rugakomeza nta nkomyi.

    Binitezweho guteza imbere imyigire y’abanyeshuri bahuraga n’imbogamizi yo gusubiramo amasomo mu masaha y’ijoro, by’umwihariko abiga bataha. Ibura rya serivisi zimwe na zimwe zitangirwa kuri internet naryo rizahagarara.

    Imibare yerekana ko kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 60,9%, harimo izigera kuri 15,9% zifite adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    BAD yahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 84 Frw agenewe ibikorwa byo kwegereza abaturage amashanyarazi