Category: Uncategorized

  • FC Barcelona yaguze abakinnyi 3 mu minsi 3 gusa #rwanda #RwOT

    Barcelona yari yaratije uyu myugariro w'inyuma ku ruhande rw'iburyo imyaka 2 muri Real Betis ariko yamugaruye kuri miliyoni 9 z'amayero kugira ngo aze gukemura ikibazo cy'inyuma i buryo.

    Uyu abaye umukinnyi wa 3 ikipe ya FC Barcelona isinyishije mu minsi 3 gusa aho aje akurikira Sergio Aguero yakuye muri Manchester ku wa Mbere na myugariro Eric Garcia nawe wasinye kuri uyu wa kabiri avuye muri City.

    FC Barcelona ihemukiye amakipe arimo Arsenal, Paris-Saint Germain na AC Milan naze zashakaga myugariro Emerson.

    Barcelona na Betis bari bagiranye amasezerano yihariye kuri uyu myugariro nyuma yo kumusinyisha avuye muri Atletico Mineiro muri 2019 aho Betis yamuhawe ngo imuzamure mu gihe cy'imyaka 2 hanyuma iyi Barca ikazamugarura imutanzeho amafaranga.

    Mu itangazo yashyize hanze, FC Barcelona yavuze ko yamenyesheje Real Betis Balompié ko ishaka kwisubiza uyu myugariro kuva kuwa 1 Nyakanga nyuma y'imyaka 2 yari ayimazemo.

    Emerson yakinnye imikino 79 mu marushanwa yose muri iyi kipe yo mu mujyi wa Seville, harimo 38 yakinnye mu mwaka w'imikino 2020-21,wagenze neza kuri Betis kuko yabonye itike yo gukina Europa League.

    FC Barcelona ntabwo irahagarika kugura abakinnyi kuko mu masaha make ari imbere irerekana abakinnyi 2 barimo Memphis Depay na Georginio Wijnardum bose barazira Ubuntu.

    Amakuru aravuga ko Lionel Messi yamaze kwemera gusinya amasezerano y'imyaka 2 ndetse n'umutoza Ronald Koeman araguma mu ikipe.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-yaguze-abakinnyi-3-mu-minsi-3-gusa

  • Itangazo: Uwitwa NTIBABAZA Nigene Jéréon Claude yasabye guhindura amazina akitwa NTIBABAZA Nigene #rwanda #RwOT

    Uwitwa NTIBABAZA Nigene Jéréon Claude yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NTIBABAZA Nigene
    mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina maremare.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-ntibabaza-nigene-jereon-claude-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Jo Lomas wari ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Kagame –

    Nk’uko bigaragara kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Amb Joanne Lomas kuri uyu wa 2 Kamena 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri, Dr Vincent Biruta.

    Ku wa 1 Mutarama 2021 nibwo Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko Amb Joanne Lomas wari umaze imyaka itatu ahagarariye igihugu cye mu Rwanda azasimburwa na Omar Daair. Nubwo yamaze gusimbuzwa Omar Daair azatangira inshingano ze muri Nyakanga 2021.

    Ku wa 16 Mutarama 2018 nibwo Ambasaderi Joanne Lomas yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Nyuma y’igihe gito ageze mu Rwanda, ku wa 22 Gashyantare mu 2018 Amb Joanne Lomas yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse yunamira n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi Joanne Lomas wari waje mu Rwanda asimbuye William Gelling, aha yahavugiye ijambo asaba Isi yose “Kutibagirwa na rimwe Jenoside yakorewe Abatutsi”

    Mu gihe uyu mugore yari amaze ari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yakomeje kubakira ku ntambwe yari yaratewe n’ibihugu byombi mu bijyanye n’umubano ndetse binyuze muri Kigega cy’iterambere (DFID) cyaje guhinduka FCDO iki gihugu gikomeza gutanga inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza, ubucuruzi n’ishoramari.

    U Bwongereza busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu iterambere, aho nko mu 2011 bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 330£ (yasagaga miliyari 317 Frw) mu gihe cy’imyaka ine. Ni amafaranga yari agenewe gufasha gahunda zirimo uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubuhinzi.

    Mu 2014 nabwo u Bwongereza bwemeje indi nkunga ya miliyoni 330£ mu gihe cy’imyaka ine. Amasezerano aheruka ni ayo muri Nyakanga 2017, ubwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y’inkunga y’imyaka ibiri, afite agaciro ka miliyoni 64£ (miliyari 69 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 na miliyoni £62 (miliyari 67 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19.

    Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni 30$ (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.

    Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni 22$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni 16$ (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

    Uretse iyi mishinga, kugeza ubu impande zombi zirimo kuganira ku nkunga yo mu gihe kiri mbere, harebwa ibyo buri gihugu gishyize imbere n’inkunga ishoboka. Nibura kuva mu 1998 kugeza ubu, u Bwongereza bumaze gushora mu Rwanda asaga miliyari 1.2£.

    Nubwo bimeze gutya ariko mu gihe cya vuba umubano w’ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi ahanini biturutse ku byemezo u Bwongereza bwafatiraga u Rwanda.

    Urugero ni nk’aho muri Mutarama 2021 u Bwongereza bwatangaje ko abagenzi baturutse mu Rwanda batemerewe kwinjira mu bihugu biri mu bwami bw’u Bwongereza.

    Ni umwanzuro utarakiriwe neza n’abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bakurikirana uko ibihugu byitwara mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus wanaje hashize umunsi umwe u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo ku Isi byashyizeho ingamba zikarishye mu kurwanya COVID-19.

    Ikindi cyateye agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi ni amagambo yavuzwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite aho yagaragaje ko igihugu cye kitanyuzwe n’ibyatangajwe n’u Rwanda ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu yerekana ko hari ibigikwiye kunozwa birimo uburenganzira bwa muntu mu by’ibanze, mu bijyanye na politike ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas yasezeye Perezida Kagame

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amb Joanne Lomas uri gusoza inshingano ze

  • Abarimu n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye gufashwa kurahura ubumenyi muri Singapore –

    Nanyang Technological University (NTU) ni imwe muri kaminuza zigisha amasomo y’ikoranabuhanga na siyansi zikomeye ku Isi. Mu bushakashatsi U.S. News & World Report yakoze mu 2020 yayishyize ku mwanya wa 38 ku Isi.

    Mu byagendeweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo ibijyanye n’amasomo atangwa n’ubushakashatsi kaminuza zishyira hanze ndetse n’uko zifatwa n’abantu bo hanze.

    Iyi kaminuza kandi ifite amashami umunani arimo Energy & Fuels, Materials Science na Nanoscience & Nanotechnology, yaje mu ya mbere 10 ku Isi.

    Amasezerano y’ubufatanye hagati ya NTU na Leta y’u Rwanda yashyizweho umukono ku wa 1 Kamena 2021. Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga watabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre.

    Uretse aya masezerano yagutse agena ubufatanye mu by’uburezi, anashamikiyeho andi mato azashyirwaho umukono mu minsi iri imbere agena uko buzakorwa muri buri cyiciro cy’uburezi.

    Amwe mu masezerano mato ashamikiye kuri aya ni ajyanye na gahunda y’amahugurwa azahabwa abanyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ajyanye n’ubufatanye mu masomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bazajya bigishwa n’abarimu bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko bakazagira n’igihe cyo kujyayo kugira ngo bazabonane nabo imbona nkubone.

    Andi masezerano ni azaba ajyanye no gutanga amahugurwa mu bijyanye n’imiyoborere ku bantu basanzwe bakora muri Guverinoma n’ibindi bigo, ajyanye na gahunda yo guhugura abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye cyane cyane mu bijyanye n’ubuyobozi bw’amashuri.

    Uretse aya kandi hazasinywa amasezerano mato, afasha abarangije amasomo y’ikirenga bagikora ubushakashatsi gufatanya no guhugurwa na bagenzi babo bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore.

    Amasezerano ya nyuma azasinywa ni ajyanye na gahunda yo guhanahana abarimu, aho abo muri Nanyang Technological University bazajya baza gutanga ubumenyi muri kaminuza zo mu Rwanda n’abo mu Rwanda bakajyayo. Ibi bizaba biri mu rwego rwo guhanahana ubumenyi mu byo bakora.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yabwiye IGIHE ko basinyanye n’iyi kaminuza amasezerano y’ubufatanye binyuze mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida wayo, ubwo bahuriraga mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos.

    Dr. Uwamariya yavuze ko nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yagutse, hashyizweho n’amatsinda azafasha mu kunoza amato ayashamikiyeho kugira ngo nayo ashyirweho umukono.

    Ati “Igikurikiyeho ni uko turangiza gusinya ayo masezerano yose, amatsinda yagiyeho buriya ejo twasinye amasezerano rusange ariko twatangiye no gukora kuri ayo ashamikiyeho, aho kuri buri masezerano uko ari atandatu dufite itsinda twashyizeho rikorana n’iryo muri Singapore kugira ngo bitangire vuba bishoboka.”

    Yakomeje avuga ko ubu bufatanye u Rwanda ruzabwungukiramo byinshi bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi.

    Ati “Ukurikije uko amasezerano ateye niba hariho uburyo buzafasha abanyeshuri kujya kwiga, hakabaho gufatanya gukora ubushakashatsi hagati y’abarimu bacu n’aba hariya ndetse bakaba banasurana, aho bamwe bazigira ku bandi ndetse hakabaho no kwigisha abarimu bacu uko amashuri ayoborwa, urumva ko tubifitemo inyungu cyane nk’igihugu mu bijyanye n’uburezi ndetse n’ubushakashatsi.”

    Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi gahunda izaba ireba abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri ya Leta, gusa Minisiteri y’Uburezi yijeje ko izakomeza kureba n’uko abandi nabo babasha kubona ubumenyi bakeneye.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ashyira umukono kuri aya masezerano azafasha abanyeshuri n’abarimu b’Abanyarwanda

    Umuhango w’isinywa ry’aya masezerano wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Nanyang Technological University (NTU) yinjiye mu bufatanye n’u Rwanda ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi

  • Jo Lomas wari ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bigaragara kuri Twitter y'Ibiro bya Perezida w'u Rwanda, Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Amb Joanne Lomas kuri uyu wa 2 Kamena 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Minisitiri, Dr Vincent Biruta.

    Ku wa 1 Mutarama 2021 nibwo Guverinoma y'u Bwongereza yatangaje ko Amb Joanne Lomas wari umaze imyaka itatu ahagarariye igihugu cye mu Rwanda azasimburwa na Omar Daair. Nubwo yamaze gusimbuzwa Omar Daair azatangira inshingano ze muri Nyakanga 2021.

    Ku wa 16 Mutarama 2018 nibwo Ambasaderi Joanne Lomas yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Nyuma y'igihe gito ageze mu Rwanda, ku wa 22 Gashyantare mu 2018 Amb Joanne Lomas yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse yunamira n'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi Joanne Lomas wari waje mu Rwanda asimbuye William Gelling, aha yahavugiye ijambo asaba Isi yose 'Kutibagirwa na rimwe Jenoside yakorewe Abatutsi'

    Mu gihe uyu mugore yari amaze ari Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yakomeje kubakira ku ntambwe yari yaratewe n'ibihugu byombi mu bijyanye n'umubano ndetse binyuze muri Kigega cy'iterambere (DFID) cyaje guhinduka FCDO iki gihugu gikomeza gutanga inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza, ubucuruzi n'ishoramari.

    U Bwongereza busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w'u Rwanda mu iterambere, aho nko mu 2011 bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 330£ (yasagaga miliyari 317 Frw) mu gihe cy'imyaka ine. Ni amafaranga yari agenewe gufasha gahunda zirimo uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y'abaturage n'ubuhinzi.

    Mu 2014 nabwo u Bwongereza bwemeje indi nkunga ya miliyoni 330£ mu gihe cy'imyaka ine. Amasezerano aheruka ni ayo muri Nyakanga 2017, ubwo u Rwanda n'u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y'inkunga y'imyaka ibiri, afite agaciro ka miliyoni 64£ (miliyari 69 Frw) mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2017/18 na miliyoni £62 (miliyari 67 Frw) mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2018/19.

    Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y'u Rwanda amasezerano y'imyaka ine yo gushora miliyoni 30$ (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y'icyayi n'inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.

    Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni 22$ mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba n'ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni 16$ (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

    Uretse iyi mishinga, kugeza ubu impande zombi zirimo kuganira ku nkunga yo mu gihe kiri mbere, harebwa ibyo buri gihugu gishyize imbere n'inkunga ishoboka. Nibura kuva mu 1998 kugeza ubu, u Bwongereza bumaze gushora mu Rwanda asaga miliyari 1.2£.

    Nubwo bimeze gutya ariko mu gihe cya vuba umubano w'ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi ahanini biturutse ku byemezo u Bwongereza bwafatiraga u Rwanda.

    Urugero ni nk'aho muri Mutarama 2021 u Bwongereza bwatangaje ko abagenzi baturutse mu Rwanda batemerewe kwinjira mu bihugu biri mu bwami bw'u Bwongereza.

    Ni umwanzuro utarakiriwe neza n'abanyarwanda ndetse n'abandi bantu bakurikirana uko ibihugu byitwara mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus wanaje hashize umunsi umwe u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo ku Isi byashyizeho ingamba zikarishye mu kurwanya COVID-19.

    Ikindi cyateye agatotsi mu mubano w'ibihugu byombi ni amagambo yavuzwe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Muryango w'Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite aho yagaragaje ko igihugu cye kitanyuzwe n'ibyatangajwe n'u Rwanda ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu yerekana ko hari ibigikwiye kunozwa birimo uburenganzira bwa muntu mu by'ibanze, mu bijyanye na politike ndetse n'ubwisanzure bw'itangazamakuru.

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas yasezeye Perezida Kagame

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amb Joanne Lomas uri gusoza inshingano ze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-joanne-lomas-yasezeye-perezida-kagame

  • Abarimu n'abanyeshuri b'Abanyarwanda bagiye gufashwa kurahura ubumenyi muri Singapore – #rwanda #RwOT

    Nanyang Technological University (NTU) ni imwe muri kaminuza zigisha amasomo y'ikoranabuhanga na siyansi zikomeye ku Isi. Mu bushakashatsi U.S. News & World Report yakoze mu 2020 yayishyize ku mwanya wa 38 ku Isi.

    Mu byagendeweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo ibijyanye n'amasomo atangwa n'ubushakashatsi kaminuza zishyira hanze ndetse n'uko zifatwa n'abantu bo hanze.

    Iyi kaminuza kandi ifite amashami umunani arimo Energy & Fuels, Materials Science na Nanoscience & Nanotechnology, yaje mu ya mbere 10 ku Isi.

    Amasezerano y'ubufatanye hagati ya NTU na Leta y'u Rwanda yashyizweho umukono ku wa 1 Kamena 2021. Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga watabiriwe na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre.

    Uretse aya masezerano yagutse agena ubufatanye mu by'uburezi, anashamikiyeho andi mato azashyirwaho umukono mu minsi iri imbere agena uko buzakorwa muri buri cyiciro cy'uburezi.

    Amwe mu masezerano mato ashamikiye kuri aya ni ajyanye na gahunda y'amahugurwa azahabwa abanyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ajyanye n'ubufatanye mu masomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza, aho abanyeshuri b'Abanyarwanda bazajya bigishwa n'abarimu bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore mu buryo bw'ikoranabuhanga ariko bakazagira n'igihe cyo kujyayo kugira ngo bazabonane nabo imbona nkubone.

    Andi masezerano ni azaba ajyanye no gutanga amahugurwa mu bijyanye n'imiyoborere ku bantu basanzwe bakora muri Guverinoma n'ibindi bigo, ajyanye na gahunda yo guhugura abarimu bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye cyane cyane mu bijyanye n'ubuyobozi bw'amashuri.

    Uretse aya kandi hazasinywa amasezerano mato, afasha abarangije amasomo y'ikirenga bagikora ubushakashatsi gufatanya no guhugurwa na bagenzi babo bo muri iyi kaminuza yo muri Singapore.

    Amasezerano ya nyuma azasinywa ni ajyanye na gahunda yo guhanahana abarimu, aho abo muri Nanyang Technological University bazajya baza gutanga ubumenyi muri kaminuza zo mu Rwanda n'abo mu Rwanda bakajyayo. Ibi bizaba biri mu rwego rwo guhanahana ubumenyi mu byo bakora.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yabwiye IGIHE ko basinyanye n'iyi kaminuza amasezerano y'ubufatanye binyuze mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida wayo, ubwo bahuriraga mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos.

    Dr. Uwamariya yavuze ko nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yagutse, hashyizweho n'amatsinda azafasha mu kunoza amato ayashamikiyeho kugira ngo nayo ashyirweho umukono.

    Ati “Igikurikiyeho ni uko turangiza gusinya ayo masezerano yose, amatsinda yagiyeho buriya ejo twasinye amasezerano rusange ariko twatangiye no gukora kuri ayo ashamikiyeho, aho kuri buri masezerano uko ari atandatu dufite itsinda twashyizeho rikorana n'iryo muri Singapore kugira ngo bitangire vuba bishoboka.”

    Yakomeje avuga ko ubu bufatanye u Rwanda ruzabwungukiramo byinshi bijyanye n'uburezi n'ubushakashatsi.

    Ati “Ukurikije uko amasezerano ateye niba hariho uburyo buzafasha abanyeshuri kujya kwiga, hakabaho gufatanya gukora ubushakashatsi hagati y'abarimu bacu n'aba hariya ndetse bakaba banasurana, aho bamwe bazigira ku bandi ndetse hakabaho no kwigisha abarimu bacu uko amashuri ayoborwa, urumva ko tubifitemo inyungu cyane nk'igihugu mu bijyanye n'uburezi ndetse n'ubushakashatsi.”

    Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi gahunda izaba ireba abarimu n'abanyeshuri bo mu mashuri ya Leta, gusa Minisiteri y'Uburezi yijeje ko izakomeza kureba n'uko abandi nabo babasha kubona ubumenyi bakeneye.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ashyira umukono kuri aya masezerano azafasha abanyeshuri n’abarimu b’Abanyarwanda

    Umuhango w’isinywa ry’aya masezerano wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Nanyang Technological University (NTU) yinjiye mu bufatanye n’u Rwanda ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasinywe-amasezerano-azafasha-abarimu-n-abanyeshuri-b-abanyarwanda-kurahura

  • Nzungu ukekwaho kwicira umuntu muri Gakenke yafatiwe i Bugesera #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwasohoye itangazo ryo gushakisha uyu Byukusenge Froduard alias Nzungu ukekwaho kwica Iradukunda Marie Louise w’imyaka 26.

    Uyu Byukusenge Froduard w’imyaka 24 y’amavuko akekwaho gukora kiriya cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Rubuguma mu Kagari ka Kiruku mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, kikaba cyarabaye tariki 26 Gicurasi 2021.

    Itangaro ririho ifoto y’uyu musore, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwasabye ko buri muntu wese wamubona yakwihutira kubimenyesha station y’uru rwego imwegereye cyangwa Polisi.

    Uyu musore wafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021, aho yafatiwe mu Mudugudu wa Gatora mu Kagari ka Mugorore ho mu Murenge wa Juru ho mu Karere ka Bugesera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Rurangirwa Fred yemeye ko uyu musore yafashwe gusa yirinda kugira byinshi ayavugaho.

    Nzungu yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze ubwo zagenderaga ku makuru zahawe n’inzego zo mu Karere ka Gakenke.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nzungu-ukekwaho-kwicira-umuntu-muri-Gakenke-yafatiwe-i-Bugesera

  • Umugabo w'imyaka 35 yishe mubyara we w'imyaka 50 amuziza ko yanze ko bashyingiranwa #rwanda #RwOT

    Polisi y'ahitwa Sawla mu gihugu cya Ghana, kuwa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, yafunze umugabo w'imyaka 35 wishe mubyara we w'imyaka 50 amuziza ko yanze ko bashyingiranwa.

    Nkuko polisi yabitangaje,Bwana Kpeyiri Neiba,yakunze cyane uyu mubyara we witwa Janet Ansaakuumuruta cyane niko kumusaba ko bashyingiranwa kuko nta mugabo yari afite undi arabyanga niko kumuhitana.

    Uyu Neiba ngo yinginze cyane uyu mubyara we,amubwira ko amukunda ndetse ko yamuha amahirwe akamubera umugore undi amubwira akomeje ko bitashoboka.

    Polisi imaze kumenya iby'ubu bwicanyi yahise ijya kureba uwapfuye n'icyamuhitanye basanga uyu mugabo yamukubise ikintu mu mutwe amusiga ari kuvirirana byamuviriyemo urupfu.

    Umurambo w'uyu mugore wajyanwe gukorerwa isuzuma hanyuma birangiye ushyikirizwa umuryango we arashyingurwa ndetse n'uyu wamuhitanye atabwa muri yombi.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-w-imyaka-35-yishe-mubyara-we-w-imyaka-50-amuziza-ko-yanze-ko

  • Ko inguzanyo z’amahanga ziyongereye ubukene bukazamuka, ayo mafaranga yagiye he ?- Dr Kayumba #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, Dr Christopher Kayumba uherutse no kwinjira muri Politiki akaba yaranashinze ishyaka RPD [ritaremerwa mu Rwanda].

    Iri shyaka rinamaze iminsi rinatanga ibitekerezo, ryatangaje ko ryifuza ko Umurango wa FPR-Inkotanyi uri ku butegetsi mu Rwanda ko waganira n’abatavuga rumwe na wo ku bijyanye n’imyenda Igihugu cy’u Rwanda gifitiye amahanga.

    Iri shyaka kandi ryifuza FPR-Inkotanyi iganira n’abatavuga rumwe na yo ku bijyanye n’icyakorwa kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda buzahuke kuko bwaguye ku gipimo kiri hejuru ndetse n’ubukene bukaba bukomeje kuzamuka ndetse n’ubushomeri bukaba bwarazamutse.

    Dr Kayumba Christopher avuga kandi ko uretse n’ibyo, n’ibiciro ku masoko byatumbagiye ndetse n’abaturage batari bacye batabasha kubona ubushobozi bwo kugura ibibatunga.

    Agaruka ku kuba ubukungu bw’u Rwanda bwaguye, akavuga ko ikibigaragaza cya mbere ari ukuba umusaruro mbumbe w’Igihugu wagabanutse cyane cyane kuva mu mwaka wa 2019.

    Ati 'Ku buryo Banki y’Isi yavuze ko ubukungu bwagabanutseho 16%. Ibyo ni ibintu bidasanzwe kuko ahandi hari aho usanga umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongeraho 1%, twebwe wiyongeragaho 7% cyangwa 6% noneho kuba waraguye 16% hagati ya 2020 na 2021, icyo ni igipimo ureberaho.'

    Avuga kandi ko kuva muri 2019 ideni u Rwanda rufitiye amahanga ryavuye kuri 58,1% ubu rikaba rigeze kuri 76,2% ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

    Ati 'Ntabwo bisanzwe kuko abahanga bavuga ko iyo urengeje 50% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu ari ideni ufite amahanga. Iyo ni crise (ihungabana ry’ubukungu).'

    Dr Kayumba avuga ko bitumvikana kuba inguzanyo u Rwanda rwaka amahanga zaratumbagiye kuri iki kigero ariko ubukene bukaba bwariyongere.

    Avuga ko Banki y’Isi yerekanye ko uyu mwaka ubukene bwiyongereyeho 5,1%. Ati 'ni ukuvuga ko Abanyarwanda ibihumbi 550 bagiye mu bukene kandi batari baburimo. None izo nguzanyo zirajya he ? Abantu barakena kandi mwiguriza ? Muyashyira he.'

    KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ko-inguzanyo-z-amahanga-ziyongereye-ubukene-bukazamuka-ayo-mafaranga-yagiye-he-Dr-Kayumba

  • U Rwanda rwahawe imashini 2 zipima Covid-19 ku rwego ruhanitse #rwanda #RwOT

    Ni imashini zatanzwe na Guverinoma y'u Buyapani ibinyujije mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, zikaba zashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Kamena 2021.

    Ubusanzwe gupima Covid-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR byakorwaga havangwa ibipimo (samples) 1000 bifatwa hifashishijwe uburyo bwo gupima amacandwe mu kanwa mu gihe bigaragaye ko harimo uwanduye, bikongera bikavangurwa hagapimwa kimwe ku kindi.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye Abanyamakuru ko izi mashini zizakemura ibibazo birimo gupima abantu benshi kandi vuba.

    Ati 'Ni imashini zitwongerera ubushobozi bwo gusuzuma mu buryo bworoshye kandi bwihuse kuko ni uburyo bukoranye ikoranabuhanga rihambaye aho ibyo dusuzuma muri virusi duhita tubibona vuba kandi ari ikoranabuhanga ribikoze. Bityo rero tukaba twasuzuma abantu benshi mu munsi umwe.

    Guverinoma iri muri gahunda yo kongera kuzahura ubukungu n'imibereho muri rusange yazahajwe na Covid-19, gusuzuma abantu rero biri mu nshingano za Minisiteri y'Ubuzima kugira ngo abitabiriye ibikorwa bitandukanye bajye bisuzumisha. Ni byiza ko bajya basanga dufite ubushobozi bwo kubasuzuma vuba.'

    Muri rusange u Rwanda rwari rufite ubushobozi bwo gusuzuma samples byavanywe mu bantu bigera ku 1000 ariko ubu nyuma y'uko izi mashini zije ruzaba rushobora gusuzuma abantu 3000 ku munsi.

    Nk'urugero, umuntu [umukozi wa RBC] umwe yabaga afite ubushobozi bwo gusuzuma cyangwa gukora ibipimo [samples] 24 mu masaha abiri n'igice. Ni mu gihe iyi mashini imwe ishobora gukorera samples 240 muri icyo gihe.

    Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko izi mashini; imwe izashyirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, i Kanombe mu gihe indi izashyirwa ku cyicaro cya Laboratwari Nkuru y'Igihugu mu Mujyi wa Kigali.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/u-rwanda-rwahawe-imashini-2-zipima-covid-19-ku-rwego-ruhanitse