Category: Uncategorized

  • Polisi yerekanye abagabo babiri bacuruzaga amavuta ya mukorogo –

    Ahagana saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Kamena 2021, ni bwo aba bagabo bashinjwa kugurisha mukorogo beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu cyuho.

    Umwe mu bafashwe yemeye icyaha cy’uko yagurishaga aya mavuta, anabisabira imbabazi mu gihe undi yabihakanye akavuga ko ataramenya impamvu yatawe muri yombi.

    Umugabo wemeye ko yacuruzaga mukorogo yavuze ko ayo mavuta yayaranguye mbere y’uko ahagarikwa mu Rwanda ashimangira ko yari akiri gucuruza ayo yasigaranye mu bubiko.

    Yagize ati “Basanze mfite aya mavuta atemewe, nari nyamaranye iminsi kuko namaze kumenya ko atemewe mpita ndeka kuyarangura. Ayo nari mfite ni yo naranguye mbere.”

    Uyu mugabo yafatanywe amavuta ya mukorogo afite agaciro karenga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu butumwa bwe, yashishikarije abagicuruza mukorogo kubireka kubera ko atacyemewe ku isoko ry’u Rwanda

    Mugenzi we wahakanye ibyo ashinjwa we yagize ati “Nagiye kubona mbona abapolisi bansanze ku kazi bambwira ngo baje kureba ibicuruzwa bitemewe; binjiye barareba ntabyo bigeze babona. Bambwiye ngo tugende wowe tuje tugufiteho amakuru, tugende ibindi uraba ubimenya. Ni bwo twagiye kuri polisi Kacyiru ni ho nanasanze ibintu by’amavuta.”

    Yakomeje avuga ko yahise afotorwa ndetse ntacyo yari gukora cyane ko yari afite ubwoba.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, we yavuze ko aya mavuta yinjizwa mu gihugu anyuze ku mipaka itemewe aturutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda

    Ati “Kugira ngo bigere aha ni cyo kibazo gikomeye, icya mbere aya mavuta ntakorerwa mu Rwanda, akorerwa mu bihugu duhana imbibi ni ho aturuka. Ubu ng’ubu kuko babonye ko kunyura ku mipaka yemewe ari ikibazo tubitahura byihuse, basigaye banyura mu nzira zitemewe bakazana make make ntibayajyane muri za butike.”

    Yongeyeho ko abacuruza aya mavuta bayashyira muri depo ku buryo no kuyacuruza bibasaba kujyana make make.

    CP Kabera yashimangiye ko hari n’ubwo bayinjiza mu gihugu bayahaye abana mu buryo bwo kuyobya amarari. Yaboneyeho kubasaba kwirinda kuyacuruza kuko amayeri yose bakoresha Polisi yayatahuye.

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 266 rivuga ko umuntu uukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe mu buvuzi birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, ibindi bikomoka ku bimera aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Polisi yerekanye abagabo babiri yafatiye mu Karere ka Kicukiro bari gucuruza amavuta ya mukorogo

    Amavuta bafatanywe afite agaciro k’ibihumbi 300 Frw

  • RIB iri gushakisha Byukusenge Frodouard “Nzungu” ukekwaho ubwicanyi –

    Nzungu atuye mu Mudugudu wa Rubuguma, Akagari ka Kiruku mu Murenge wa Coko. Ni mwene Nkuriragenda na Nyirasharamanzi.

    Uyu musore akurikiranyweho kwica Iradukunda w’imyaka 26 y’amavuko, icyaha cyo bikekwa ko yakoze ku wa 26 Gicurasi 2021 agahita atorokera ahataramenyekana kugeza ubu.

    Mu itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Kamena 2021, yasabye umuntu wese wabona Byukusenge kumufata cyangwa agatanga amakuru ku nzego za Leta, iz’umutekano cyangwa ku Ishami rya RIB rimwegereye agafasha abagenzacyaha kumuta muri yombi.

    Nta makuru menshi yatangajwe ku buryo icyaha Byukusenge akurikiranyweho cyakozwemo.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 107 giteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gushakisha Byukusenge Froduard “Nzungu” wo mu Karere ka Gakenke ukekwaho icyaha cyo kwica Iradukunda Marie Louise

  • Zari Hassan n’abana be bageze Dar es Salaam bakirwa na nyina wa Diamond n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande wabyaranye na Diamond, Zari Hassan yageze muri Tanzania ari kumwe n’abana be aho yakiriwe na nyina wa Diamond Platnumz ari kumwe n’umugabo we, Uncle Shamte.

    Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Tanzania(Julius Nyerere International Airtport) ari kumwe n’abana be yabyaranye na Diamond(Tiffah na Nilan), yakiriwe na Nyina wa Diamond ndetse n’umugabo we.

    Diamond ntiyari ahari ariko na we hari amashusho amugaragaza abakira mu rugo iwabo aho abana be bahise biruka bajya ku musuhuza.

    Urukundo rwa Diamond na Zari Hassan rwaravuzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri azaniye abana se kuva batandukana muri Gashyantare 2018 kuko bwa mbere yaje mu mpera z’umwaka ushize.

    Mu minsi ishize na Diamond yari muri Afruka y’Epfo aho yasuye Zari n’abana be.

    Uyu munsi Zari Hassan akaba yasuye ishyuri ryisumbuye rya Zanaki aho yatanze Essuie Main ku banyeshuri b’abakobwa bahiga.

    Agera ku kibuga cy’indege n’abana be

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-n-abana-be-bageze-dar-es-salaam-bakirwa-na-nyina-wa-diamond-n-umugabo-we

  • RIB iri gushakisha Byukusenge Frodouard 'Nzungu' ukekwaho ubwicanyi – #rwanda #RwOT

    Nzungu atuye mu Mudugudu wa Rubuguma, Akagari ka Kiruku mu Murenge wa Coko. Ni mwene Nkuriragenda na Nyirasharamanzi.

    Uyu musore akurikiranyweho kwica Iradukunda w'imyaka 26 y'amavuko, icyaha cyo bikekwa ko yakoze ku wa 26 Gicurasi 2021 agahita atorokera ahataramenyekana kugeza ubu.

    Mu itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Kamena 2021, yasabye umuntu wese wabona Byukusenge kumufata cyangwa agatanga amakuru ku nzego za Leta, iz'umutekano cyangwa ku Ishami rya RIB rimwegereye agafasha abagenzacyaha kumuta muri yombi.

    Nta makuru menshi yatangajwe ku buryo icyaha Byukusenge akurikiranyweho cyakozwemo.

    Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 107 giteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gushakisha Byukusenge Froduard “Nzungu” wo mu Karere ka Gakenke ukekwaho icyaha cyo kwica Iradukunda Marie Louise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-iri-gushakisha-byukusenge-frodouard-nzungu-ukekwaho-ubwicanyi

  • Itangazo: Uwitwa NYIRAVARA Odette yasabye guhindura amazina akitwa NYIRAVARA Nancyme #rwanda #RwOT

    Uwitwa NYIRAVARA Odette yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NYIRAVARA Nancyme mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje yiga ariko ntiyandikwe mu byangombwa.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-nyiravara-odette-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-nyiravara

  • Nyabugogo: Umugabo yasimbutse kuri Etaje ya 4 ku “Nkundamahoro” arapfa #rwanda #RwOT

    Ababonye ibi biba bavuga ko byabaye mu masaha ya mu gitondo, ko yari umugabo wiyubashye waje atwaye imodoka akayisiga ahaparikwa ibinyabiziga yerekeza muri etage ya kane ari na ho yakoreye ikimenyetso cy'umusaraba mbere yo kwiyahura.

    Amakuru dukesha UKWEZI avuga ko bivugwa ko yiyahuye abitewe n'umujinya wo gusanga umugore we asambanira muri iriya nyubako.

    Uyu mugabo utaramenyekana umwirondoro, yasimbutse mu nyubako y'isoko izwi nko ku Nkundamahoro muri Nyabugogo.

    Yasimbutse aturutse mu igorofa ya kane y'iriya nyubako izwi cyane muri kariya gace ka Nyabugogo kazwiho urujya n'uruza mu mujyi wa Kigali.

    Ubwo uyu mugabo yasimbukaga agahita ahasiga ubuzima, abantu benshi muri Nyabugogo bahise bahurura baza kureba ibibaye gusa nta makuru arambuye aratangwa ku cyaba cyatumye uriya mugabo yiyahura.

    Muri Nzeri 2019 na bwo havuzwe urupfu rw'umukobwa witwa Hatangimana Scolastique wari ufite imyaka 25 y'amavuko wasimbutse aturutse mu igorofa ya kane yo ku nyubako izwi nko kwa Makuza Peace Plaza ahita apfa.

    Urupfu rw'uwo mukobwa rwamaze iminsi ruvugwaho cyane ubwo bamwe bavugaga ko yahizemo kwiyambura ubuzima kubera ko hari umuhungu yakundaga ariko we atamukunda.

    Mu nzandiko yashyize hanze mbere yo gupfa,Hatangimana yandikiye umuntu witwa Kubwimana bivugwa ko yari inshuti ye amubwira ati 'Kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye ubu singishoboye kwihanganira uburibwe wanteye, Urabeho.'

    Muri uru rwandiko, Hatangimana yashyize mu majwi nyirasenge yavuze ko yamubereye umubyeyi gito bigatuma ubuzima burushaho gukomera.

    Yanditsemo amazina y'abo ashimira avuga ko bamugiriye neza ndetse asaba Imana ngo izabiture ineza bamugiriye.

    Source: Ukwezi

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyabugogo-umugabo-yasimbutse-kuri-etajeya-4-ku-nkundamahoro-arapfa

  • Imikino 8 nta ntsinzi, umutoza wa Mukura VS yigijwe ku ruhande #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumara imikino 8 nta ntsinzi n’imwe umutoza wa Mukura VS, Zapata Antonio ukomoka muri Argentine yamaze guhagarikwa imikino isigaye ya shampiyona.

    Zapata yatangiye gutoza Mukura VS mu mikino y’amatsinda ya shampiyona umwaka wa 2021 mu itsinda D aho yasoje iri ku mwanya wa nyuma n’inota 1 yakuye kuri Sunrise FC i Huye uwo kwishyura batsindirwa Nyagatare, yatsinzwe kandi Marines FC na Espoir FC umukino ubanza n’uwo kwishyura.

    Ibi byatumye nyisanga mu cyiciro cy’amakipe 8 agomba guhatana no kutamanuka, bamaze gukina imikino 2 aho nabwo yanganyije na Sunrise batsindwa na Kiyovu Sports.

    Nyuma y’uyu musaruro nkene, nubwo ubuyobozi bwa Mukura VS butabyemera, ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Mukura VS.

    Uyu mutoza wasinyiye Mukura VS imyaka 2, ubuyobozi bwa Mukura VS bwasanze kumwirukana byabahenda kuko bamwishyura amafaranga menshi bahitamo kuba bamuhagaritse kugeza iyi shampiyona irangiye aho hasigaye imikino 5 kugira ngo ikipe itamanuka.

    Uyu mutoza akaba yarahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe aho ubu Mateso Jean de Dieu ari we urimo gukoresha imyitozo afatanyije na Nshimiyimana Canisius.

    Nyuma y’uko shampiyona irangiye, uyu mutoza akaba azongera kwicarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe barebe niba yakomeza kuyitoza.

    Zapata yahagaritswe ku mirimo yo gutoza Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imikino-8-nta-ntsinzi-umutoza-wa-mukura-vs-yigijwe-ku-ruhande

  • Nyagatare : Min. Gatabazi yatangije akazi kahawe abinjizaga Forode ngo babicikeho #rwanda #RwOT

    Abaturage basaga 2 900 bo mu Mirenge itandatu yegereye umupaka ari yo Kiyombe, Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri na Matimba biganjemo abahoze mu bikorwa by’uburembetsi.

    Aka kazi katangiriye mu mirimo yo gutunganya imihanda yangiritse nk’umwe mu mishinga ikubiye muri iyi gahunda.

    Bamwe muri bo bavuga ko batatekerezaga ko bashobora guhabwa akazi ndetse bamwe ngo babanje kwihisha bazi ko ari uburyo bwo kubafata ngo babafunge kuko bahoze mu bikorwa bitemewe.

    Buri umwe mu bahawe aka kazi ahembwa ibihumbi 2000 by’amafaranga y’u Rwanda bakayabona nyuma ya buri minsi itanu.

    Amafaranga y’icyiciro cya mbere bamaze kuyahembwa kandi ngo bateguye imishinga ibyara inyungu bazayashoramo, aho kongera kuyashora mu bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na we yabasabye kubyaza umusaruro ayo mahirwe igihugu cyabahaye, bagatekereza imishinga ihindura ubuzima bwabo.

    Ivomo : RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Min-Gatabazi-yatangije-akazi-kahawe-abinjizaga-Forode-ngo-babicikeho

  • Umuvugizi wa ADEPR yavuze ku kimwaro cy'abihayimana bijanditse muri Jenoside n'uruhare rw'itorero mu kwiyubaka – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Pasiteri Ndayizeye yatanze mu muhango wo kwibuka abari abakirisitu, abapasiteri n'abayoboke ba ADEPR, Ururembo rwa Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki gikorwa cyabereye kuri ADEPR Muhima, cyateguwe n'Ururembo rwa Kigali. Cyakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko umwanya wo kwibuka ari uw'agaciro cyane kandi ari uguha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Turi hano kugira ngo duhumurize abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo twumva ubuhamya twongera kumva imbaraga z'Imana zitanga ubuzima kandi zirinda. Uyu ni umwanya dukwiye gukomeza kwibuka ariko tuniyubaka. Bikwiye gutuma twibaza icyo Imana ishaka, icyo yakurokoreye kugira ngo duhagarare mu murongo wo gukora ibyiza.''

    Yashimye Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu n'ingamba zashyizweho mu kubaka igihugu Abanyarwanda bifuza.

    Ati 'Natwe nk'itorero twifuza umunsi ku wundi kureba umusanzu dukwiye gutanga. Iyo twubaka itorero tuba turi muri wa murongo wo kubaka igihugu.''

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko mu kwibuka hashibukamo imbaraga yo kubaka ubumwe bwuzuye.

    Ati 'Iyo twibuka abakirisitu, abapasiteri bishwe muri Jenoside ariko tukabona hari abagize uruhare muri iyo Jenoside twumva ari ikimwaro. Uyu ni umwanya mwiza wo kubwira abantu ko hakwiye guterwa intambwe yo kwihana no gutanga amakuru akenewe harimo no kugaragaza ahaba hari imibiri y'Abatutsi bishwe itarashyingurwa mu cyubahiro.''

    Yavuze ko nubwo habayeho igihe hakigishwa amacakubiri, itorero ryigisha ubumwe, nta mpamvu yari ikwiye kubaho ituma abantu basubizwa muri izo nyigisho.

    Ati 'Intego dufite ni iyo gukomeza kuba urumuri, umucyo. Mu biganiro nk'ibi tuvuga ko igihugu cyabaye umwijima mu gihe cya Jenoside, ingamba zose abantu bakwiye gufata ni iziganisha ku rumuri, urukundo dukomora kuri Kirisitu Yesu.''

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasabye abanyetorero kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bava bakagera.

    Yagize ati 'Kwibuka bituma tuzirikana ku bubi n'ubukana bw'indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe. Ituma dutekereza gufata izindi ngamba zo gukomeza guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.''

    Yakomeje agira ati 'Amatorero yabaye indiri y'aho kwicira Abatutsi ndetse bamwe babigiramo uruhare. Uyu munsi amaze kugaragaza uruhare dushima, mu isanamitima no kurwanya ipfobya. Kwibuka tuniyubaka harimo rya sanamitima, kuremera abacitse ku icumu mukora no kurwanya abafite ingengabitekerezo n'abapfobya.'

    Meya Rubingisa yasabye abakirisitu gufatanya bagakoresha urubyiruko ruri mu matorero ku buryo buri wese abigira ibye cyane ko muri iyi minsi ruri gukoreshwa kugeza no ku rwarokotse.

    Yasabye abo muri Nyarugenge ko hakiri imyobo myinshi yakugunywemo abantu benshi ariko bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro.

    Mu kwibuka no gushimangira ukwiyubaka, ADEPR yatanze inkunga yo gusana inzu z'abarokotse Jenoside babiri barimo umwe wo mu Murenge wa Nyarugenge n'uwo mu wa Muhima.

    Umuvugizi w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yunamiye inzirakarengane za Jenoside

    Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, na we yitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yunamiye abakirisitu ku rwibutso ruri kuri ADEPR Muhima

    Umuvugizi w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe (ibumoso) n’Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Biro Nyobozi ya ADEPR

    Umuvugizi w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bibabaje kuba hari abakirisitu n'abapasiteri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda bikwiye kujyana no gukumira icyakongera kugarura amacakubiri

    Korali Jehovah Jireh yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka muri ADEPR, Ururembo rwa Kigali

    Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe inkunga izamufasha gusana inzu ye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvugizi-wa-adepr-yavuze-ku-kimwaro-cy-abihayimana-bijanditse-muri-jenoside-n