Category: Uncategorized

  • Ngaho da !!- Bamporiki yatangajwe no kubona umuntu wiyanditse ku kaboko izina rye #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021, umwe mu bakoresha cyane Twitter mu Rwanda witwa Karangwa Sewase, yashyizeho ifoto igaragaza umuntu washushanyije izina rya Bamporiki ku kaboko ke.

    Iyi foto igaragaza akaboko k’umuntu bigaragara ko ari umuhungu, yishushanyijeho (Tatouage) amagambo agira ati 'B. Edouard.'

    Karangwa Sewase wayishyize kuri Twitter, yashyizeho amagambo agira ati 'MoS (Minister of State cyangwa Umunyamabanga wa Leta) Bamporiki Edouard yaba yaramenye ko hari umusore yagiriye neza, wamwanditse ku nkingi z’umutima, byamurenga ati : “Bose babimenye”, amwandika ku kuboko, aho agira ati : “Akari ku mutima, gasesekara ku munwa…” Urukundo nirwogere.'

    Bamporiki Edouard mu gusubiza ubu butumwa bwa Karangwa Sewase, nta magambo menshi yavuze, ahubwo yagize ati 'Ngaho da !!' arangije ashyiraho akarangabyiyumviro (Emoji) kagaragaza ko abuze icyo avuga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngaho-da-Bamporiki-yatangajwe-no-kubona-umuntu-wiyanditse-ku-kaboko-izina-rye

  • Urukiko rwanze icyifuzo cya Kabuga cyo guhagarika urubanza kubera ubuzima bwe bumeze nabi – #rwanda #RwOT

    Me Emmanuel Altit, umwunganizi wa Kabuga, yari yasabye Urukiko ko rwahagarika urubanza ruregwamo umukiliya we ku bw'inyungu z'ubugiraneza 'Bitewe n'uko ubuzima bwe budahagaze neza ku buryo yakurikirana urubanza.'

    Uyu munyamategeko yasabye ko mu gihe bitakunda, Kabuga yahabwa uburenganzira bwo gutura i La Haye ariko atari muri gereza.

    Yakomeje avuga ko 'Adafite ubushobozi bwo gucika ubutabera', akabishingira ku mpapuro zerekana imiterere y'ubuzima bwa Kabuga yatanze, n'ubwo amakuru arimo yagizwe ibanga nk'uko bigenwa n'amategeko.

    Iki cyifuzo cy'uruhande rwa Kabuga cyatewe utwatsi n'Ubushinjacyaha, bwavuze ko kugena ihagarikwa ry'urubanza, yaba mu gihe gito cyangwa burundu, byaba bikozwe hakiri kare cyane kandi nta mpamvu zifatika zishyigikira icyo cyemezo.

    Ku kijyanye no kuba Kabuga yaburana ari hanze kugira ngo akomeze kwitabwaho n'abaganga mu buryo bwuzuye, Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo cyemezo kidakwiye kuko 'Kabuga ari umuntu wihishe ubutabera imyaka irenga 20' ku buryo nta cyizere cy'uko atakongera kubikora aramutse asohotse muri gereza.

    Bavuze kandi ko Kabuga adashobora kujya hanze ya gereza kuko Leta y'u Buholandi yamaze gutangaza ko 'Idategetswe kuzafasha Kabuga gutura ku butaka bwayo' kandi ko adafite inkomoko muri iki gihugu.

    Izi mpamvu zatanzwe n'uruhande rw'Ubushinjacyaha ni zo zashingiweho n'urukiko mu gufata umwanzuro wo gukomeza gufunga Kabuga.

    Kuva ku itariki ya 9 Ukuboza 2020, Kabuga akorerwa raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze inshuro ebyiri mu kwezi, mu rwego rwo gusuzuma niba afite ubushobozi bwo kuzakurikirana urubanza rwe.

    Ku wa 15 Mata 2021, uyu mugabo w'imyaka 85, yashyiriweho umuganga wihariye wamusuzumye mu buryo bwimbitse, akazatanga raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze ku itariki ya 21 Kamena 2021.

    Kabuga witabye urukiko bwa mbere mu Ugushyingo umwaka ushize, ategereje umwanzuro w'urubanza uzemeza niba yoherezwa kuburanishwa n'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, ruri Arusha muri Tanzania.

    Uyu musaza aregwa ibyaha bya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'itsembatsemba n'itoteza nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu 1994.

    Kabuga wari umwe mu bakize mu Rwanda mbere ya Jenoside, afatwa nk'umwe mu baterankunga bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yari umuntu wa hafi wa Perezida Habyarimana Juvénal, ndetse n'umwe mu bari bakomeye mu itsinda ryagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside rizwi nk'Akazu.

    Kabuga yangiwe kuburana ari hanze ya gereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwanze-icyifuzo-cya-kabuga-cyo-guhagarika-urubanza-kubera-ubuzima-bwe

  • Urukiko rwanze icyifuzo cya Kabuga cyo guhagarika urubanza kubera ubuzima bwe bumeze nabi –

    Me Emmanuel Altit, umwunganizi wa Kabuga, yari yasabye Urukiko ko rwahagarika urubanza ruregwamo umukiliya we ku bw’inyungu z’ubugiraneza “Bitewe n’uko ubuzima bwe budahagaze neza ku buryo yakurikirana urubanza.”

    Uyu munyamategeko yasabye ko mu gihe bitakunda, Kabuga yahabwa uburenganzira bwo gutura i La Haye ariko atari muri gereza.

    Yakomeje avuga ko “Adafite ubushobozi bwo gucika ubutabera”, akabishingira ku mpapuro zerekana imiterere y’ubuzima bwa Kabuga yatanze, n’ubwo amakuru arimo yagizwe ibanga nk’uko bigenwa n’amategeko.

    Iki cyifuzo cy’uruhande rwa Kabuga cyatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha, bwavuze ko kugena ihagarikwa ry’urubanza, yaba mu gihe gito cyangwa burundu, byaba bikozwe hakiri kare cyane kandi nta mpamvu zifatika zishyigikira icyo cyemezo.

    Ku kijyanye no kuba Kabuga yaburana ari hanze kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga mu buryo bwuzuye, Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo cyemezo kidakwiye kuko “Kabuga ari umuntu wihishe ubutabera imyaka irenga 20” ku buryo nta cyizere cy’uko atakongera kubikora aramutse asohotse muri gereza.

    Bavuze kandi ko Kabuga adashobora kujya hanze ya gereza kuko Leta y’u Buholandi yamaze gutangaza ko “Idategetswe kuzafasha Kabuga gutura ku butaka bwayo” kandi ko adafite inkomoko muri iki gihugu.

    Izi mpamvu zatanzwe n’uruhande rw’Ubushinjacyaha ni zo zashingiweho n’urukiko mu gufata umwanzuro wo gukomeza gufunga Kabuga.

    Kuva ku itariki ya 9 Ukuboza 2020, Kabuga akorerwa raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze inshuro ebyiri mu kwezi, mu rwego rwo gusuzuma niba afite ubushobozi bwo kuzakurikirana urubanza rwe.

    Ku wa 15 Mata 2021, uyu mugabo w’imyaka 85, yashyiriweho umuganga wihariye wamusuzumye mu buryo bwimbitse, akazatanga raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze ku itariki ya 21 Kamena 2021.

    Kabuga witabye urukiko bwa mbere mu Ugushyingo umwaka ushize, ategereje umwanzuro w’urubanza uzemeza niba yoherezwa kuburanishwa n’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, ruri Arusha muri Tanzania.

    Uyu musaza aregwa ibyaha bya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu 1994.

    Kabuga wari umwe mu bakize mu Rwanda mbere ya Jenoside, afatwa nk’umwe mu baterankunga bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yari umuntu wa hafi wa Perezida Habyarimana Juvénal, ndetse n’umwe mu bari bakomeye mu itsinda ryagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside rizwi nk’Akazu.

    Kabuga yangiwe kuburana ari hanze ya gereza

  • Uwo bitaga inkende akoze igikorwa cy'agatangaza #rwanda #RwOT

    Ni umusore ukidi muto wavukanye uburwayi butangaje ,u buryo hari n'abadatinya kumwita inkende. akaba akomoka ku mubyeyi w'umukene utari yishobiye mbere yuko abona inzu nziza y'akagtaraboneka arimo uyu munsi.

    Amakuru y'uyu musore ukiri muto ndetse na nyina yatunguye benshi ubwo yamenyekanaga, naho ibyino nzu byo ni amakuru dukesha Afrimax TV ikorera kuri murandasi.

    Uyu musore ukiri muto ku myaka ye 22 abashije kugira abagiraneza bamufashije kubakira nyina inzu bazabamo bakaba bavuye mu bukene. Amazina ye yitwa Nsanzimana Elia akaba avuka anaba muri Gisagara.

    Ubuzima bwahise buhinduka kuri uyu muryango maze ABAKURIKIRANA afrimax ntibatinya kuyita umutangabuzima. Ni inzukandi bahawe bakanaremerwa inka izajya ikamirwa bombi.

    Magingo aya Afrimax yatangije undi mushinga wo gushakira inkunga uyu musore ngo agane kw'ishuli.

    Ni inkunga ushobora gutanga nyuma yo gukurikirana uyu muhango wo kumurikira uyu muryango iyi nzu.

    Ni inzu igezweho irimo ibitanda na matera byiza kandi biri kumwe n'pa salon igezweho irimo intebe nziza cyane ndetse na Television.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/02/uwo-bitaga-inkende-akoze-igikorwa-cyagatangaza/

  • Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cyo kurekura Kabuga, abamwunganira basaba kongererwa igihe cyo kwitegura #rwanda #RwOT

    Urubanza ruregwamo Félicien Kabuga rwasubukuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021 mu gihe hari hashize amezi atandatu rusubitswe.

    Urukiko rwatangiye iburanisha rumenyesha uregwa n’abamwunganira ko rwanze icyifuzo cyo kumurekura bari batanze bavuga ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera iza bukuru n’uburwayi.

    Urukiko rwavuze ko ubuzima bwa Félicien Kabuga bukurikiranirwa hafi ku buryo nta mpungenge zo kuba yakurikiranwa afunze.

    Umunyamategeko Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga, yasabye Urukiko kongererwa igihe cyo gutegura urubanza kuko bahuye n’imbogamizi mu kwegeranya ibimenyetso.

    Uyu munyamategeko avuga ko bafite impungenge zijyanye no gucungira umutekano abatangabuhamya bazashinjura Kabuga.

    Yavuze kandi ko hari izindi nzitizi zo gukorera muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 akavuga ko itariki 22 Ukwakira 2021 yo gutangiriraho urubanza yaba ari hafi cyane kubera akazi kanini bafite gukora.

    Uyu munyamategeko yagize ati “Uruhande rwacu ruri mu bihe bigoye gukoreramo, mu gihe Ubushinjacyaha bwagize imyaka myinshi yo gutegura urubanza twebwe ubu dufite imbogamizi zirimo n’ikipe ntoya.”

    Urukiko rwavuze ko ruzatangaza itariki y’igihe urubanza rwo mu mizi ruzatangirira, gusa Umucamanza Iain Bonomy uyoboye Inteko iburanisha uru rubanza, asaba uruhande rwunganira uregwa gukora ibishoboka byose kugira ngo mu gihe gisigaye cy’umwaka kitazabafata.

    Muri iri buranisha Kabuga ufatwa nk’umuterankunga w’imena wa Jenoside Yakorewe Abatutsi, ntiyagaragajwe mu mashusho uretse kuba yumvikanye mu magambo macye kandi mu ijwi riri hasi cyane ubwo yabazwaga niba ari kumva Umucamanza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cyo-kurekura-Kabuga-abamwunganira-basaba-kongererwa-igihe-cyo-kwitegura

  • Nyabugogo: Umugabo yasimbutse mu igorofa ya kane arapfa –

    Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Kamena, aho bikekwa ko yiyahuye abitewe n’uko yasanze umugore we ari gusambanira mu nyubako z’iri soko.

    Nta makuru y’impamo aramenyekana gusa abari bahari babwiye IGIHE ko uyu mugabo ashobora kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku gucana inyuma.

    Inyubako y’isoko rizwi nka ‘Inkundamahoro’ niho uwo mugabo bivugwa ko yasimbutse aturutse mu igorofa ya kane

    Inkuru turacyayikurikirana


  • Ingo zisaga 4.000 ziherutse guhabwa amashanyarazi mu Mirenge itanu ya Rwamagana na Ngoma –

    Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Ngoma, Batangana Régis, avuga ko kugeza ubu abatuye aka karere basaga 68% bafite amashanyarazi, ari ibintu bishimishije cyane kuko ahanini muri iyi Mirenge ya Kibungo na Remera ingo nyinshi zitari zifite amashanyarazi.

    Yagize ati “Muri Ngoma iterambere ririmo kuzamuka cyane; kuba ingo zifite amashanyarazi ubu ari 68%, muri iyi Mirenge ahanini yagejejwemo amashanyarazi wabonaga nta terambere rihari, ariko ubu ubucuruzi burakorwa nijoro, hageze iterambere urahabona imashini zisya, ibyuma bisudira, amazu atunganya imisatsi n’ibindi byinshi kandi bitahabaga mbere, ubu urabona ko abaturage bishimye.”

    Stephen Igooma, Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rwamagana nawe yemeza ko ingo ziherutse guhabwa amashanyarazi muri Fumbwe na Rwamagana zongereye umubare w’abamaze kuyagira bava kuri 62% bagera kuri 71%.

    Abayobozi b’amashami ya REG muri Ngoma na Rwamagana bose bavuga ko bari gufatanya n’ubuyobozi bw’utwo turere mu kongera amashanyarazi kandi ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zo muri Ngoma na Rwamagana zizaba zifite amashanyarazi.

    Abaherutse kubona amashanyarazi bemeza ko yahinduye imibereho yabo

    Mukashyaka Christine ni umuturage utuye mu Kagari ka Gahima, mu Murenge wa Kibungo, umwe mu baturage muri uyu Mirenge bagejejweho amashanyarazi muri aka Karere ka Ngoma.

    Mukashyaka avuga ko nyuma yo guhabwa amashanyarazi ubuzima bworoshye ndetse ubu abana babo biborohera gusubiramo amasomo ndetse na serivisi nyinshi bakenera bazibona hafi bitandukanye na mbere aho byabasabaga amafaranga menshi bajya I Kibungo mu mujyi gushaka izo serivisi.

    Uwimana Liberata ni umucuruzi ufite butike muri aka Kagari ka Gahima, mu Mudugudu wa Kibungo mu Karere ka Ngoma. Avuga ko iterambere ryihuse cyane muri ako Kagari kabo nyuma y’aho babonye amashanyarazi.

    Uwo mugore avuga ko ubucuruzi bwe bugenda ndetse akurikije uburyo amashanyarazi yazanye iterambere bazarushaho gukora amasaha menshi mu gihe icyorezo cya Covid-19 kizaba kirangiye bemerewe gukora amasaha bashaka yose.

    Nsengimana Pione we ni Umuturage nawe utuye mu Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana. Uyu Nsengimana yahise ashinga studio itanga amafilimi ndetse n’imiziki ku babyifuza kandi agafasha abakoresha amatelefoni na radiyo kubakanikira ibikoresho byabo byapfuye.

    Aragira ati “Serivisi za studio nazitangije nyuma y’uko tubonye amashanyarazi, ubusanzwe izo serivisi abaturage bajyaga kuzishakira i Nunga kuko ariho hafi bashoboraga kubona umuriro, ariko ubu barazibona hafi kuko nazibegereje”.

    Uwimana Gertulde ni umudamu wahise atangiza inzu itunganya imisatsi muri aka Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe ho muri Rwamagana nyuma y’aho aboneye amashanyarazi.

    Uwimana avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Nyamirama, ndetse abaturage bishimira iterambere babonye.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62.3% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16.3% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

    Abatuye muri aka gace bishimira iterambere bamaze kugezwaho

    Aya mashanyarazi yatumye biteza imbere, bamwe batangiza ibikorwa by’ubucuruzi

  • Ibyishimo bya Nyiransengimana wamenye gusoma no kwandika ku myaka 43 –

    Ku bantu bazi neza gusoma no kwandika ndetse no kubara barumva nta gishya, ariko ku muntu utazi gusoma no kwandika muri uru Rwanda, abayeho mu buzima butari bwiza bwuzuye ipfunwe bitewe n’uko gukoresha telefone, gusoma ibyapa n’ibindi byinshi bisaba kumenya gusoma bitamworohera.

    Ibi nibyo byatumye hirya no hino mu turere hashyirwaho gahunda yo kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara. Ni gahunda imara umwaka umwe ikarangira nibura abatari babizi babimenye.

    Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge habereye igikorwa cyo guha impamyabumenyi abaturage 241 bari bamaze igihe biga gusoma no kwandika. Ni abaturage biganjemo abakuze bagiye babuzwa amahirwe yo kwiga n’imiryango yabo.

    Byari akanyamuneza ku bakecuru n’abasaza bamenye gusoma no kwandika bakuze ibintu ngo byabateraga ipfunwe cyane bikanatuma batagera ku iterambere.

    Nyiransengimana Rose ufite imyaka 43 yavuze ko yakuze adafite ababyeyi bimuviramo kutajya mu ishuri ngo amenye gusoma no kwandika, ni ibintu byamuviriyemo kwitinya no kudatunga telefone.

    Ati “Mbere nafataga umuhanda nkayoba ariko ubu ntibyakongera kumbaho kuko namenye gusoma no kwandika, mbere sinari nakaguze telefone kubera gutinya kunanirwa kuyikoresha ariko ubu ngiye kuyigura kuko namenye uburyo nayikoresha n’uburyo nakwandikamo amazina y’abantu.”

    Nyiransengimana yavuze ko abana be babiri yabajyanye mu ishuri kugira ngo batazamera nkawe aho agiye kujya abakurikirana umunsi ku munsi byaba na ngombwa akabafasha gusubiramo ibyo bize.

    Niyonsaba Christine we yavuze ko yabangamirwaga no gusomerwa ibintu runaka yakabaye yisomera avuga ko nko mu gutora akenshi yitwazaga umwana wo kumusomera no kumwerekera.

    Ati “Iyo najyaga gutora nashakaga umuntu tujyana akansomera ariko kuva aho ntangiriye kwiga ubu gusoma narabimenye ku buryo nitwongera gutora ntazitwaza umwana ahubwo nzabyikorera.”

    Niyonsaba yashishikarije n’abandi bataramenya gusoma no kwandika kugana ishuri ngo kuko bidasaba imyaka runaka ngo umuntu abimenye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko gahunda yo kwigisha gusoma, kwandika no kubara ku bantu bakuze iba buri mwaka nyuma y’aho byagaragaye ko abantu bakuze batabizi bikabagora mu iterambere.

    Ati “Igihugu cyacu kirifuza ubukungu bushingiye ku bumenyi, niba twinjira muri Ejo Heza umuntu agomba kumenya imigabane ye akajya ayibwirwa n’undi ntibikwiye, niba twinjira muri gahunda y’ubuhinzi buvuguruye hakaba hari inyigisho zigendanye nuko bahinga ahantu hato bikaba byanditse mu bitabo bagomba kubisoma undi ntabimenye ntabwo uwo muturage yagera ku iterambere.”

    Meya Nambaje yavuze ko ibi aribyo bashingiyeho bahitamo kujya bafata abaturage ibihumbi hafi bitanu buri mwaka aho bigishwa iby’ibanze ku gusoma, kwandika no kubara bikabafasha mu kuba babasha gukoresha telefone n’izindi gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere.

    Kuva mu 2008 kugeza mu 2021 Akarere ka Ngoma kamaze kwigisha abasaga ibihumbi 35 muri gahunda ya buri mwaka yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara.

    Nyiransengimana (iburyo) ari kumwe na mugenzi we basoreje rimwe amasomo yo gusoma no kwandika

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko kuva mu 2008 bamaze kwigisha abarenga ibihumbi 35 biganjemo abakuze

  • Mr Eazi yafunguye kompanyi mu Rwanda, arakurikizaho kugura inzu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Nigeria umaze iminsi mu Rwanda, Mr Eazi yamaze gufungura kompanyi(company) mu Rwanda aho yavuze ko icyo azahita akurikizaho ari ukugura inzu mu Rwanda.

    Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu kwezi gushize aho yagiye agirana ibiganiro n’abantu batandukanye, yasuye ikigo cy’igihugu cy’iterambere(Rwanda Development Board[RDB]), yasuye n’ikiyaga cya Kivu aho yavuze ko azahubaka amacumbi agezweho, uretse ibyo yanasuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Uburyo yishimiye u Rwanda byatumye igihe yagombaga kuhamara acyongera ndetse n’ubu akaba ari ho akiri.

    Nyuma y’ibiganiro yagiranye na RDB bijyanye n’uburyo gushora imari byifashe mu Rwanda, uyu muhanzi yamaze gufungura Kompanyi mu Rwanda yitwa EMPAWA RWANDA LTD.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mr Eazi yavuze ko yamaze gufungura iyi Kompanyi mu Rwanda, igikurikiyeho ari ukugura inzu.

    Ati'namaze gushinga EMPAWA Rwanda, RDB na Kigali IFC(Kigali International Financial Centre) bankoreye umuti, igikurikiraho ni ukugura inzu.'

    Mr Eazi akaba yari asanzwe afite kompanyi ya EMPAWA Africa ifite intego yo gufasha abahanzi bakizamuka kugera ku ntego zabo bagaragaza impano biftemo, aho abatera inkunga mu buryo bushoboka bwose, ni ikintu avuga cyakabaye cyari kiriho igihe yatangiraga umuziki.

    Uyu muhanzi kandi akaba yari yabonanye na Rwabukumba Celstin, umuyobozi wa Rwanda Stock Exchange, aho yavuze ko bagiye gukorana mu rwego rwo kuzamura ishoramari muri Afurika.

    Guys I Just set up @emPawaAfrica Rwanda!! The @RDBrwanda @Kigali_IFC has done Juju on me next thing I will be buying a house pic.twitter.com/vz1Cul8cvp

    — Ajibade 👑 (@mreazi) June 1, 2021

    Yamaze gufungura Kompanyi mu Rwanda

    Yabonanye n’umuyobozi wa RSE, Rwabukumba Exchange

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mr-eazi-yafunguye-kompanyi-mu-rwanda-arakurikizaho-kugura-inzu

  • Amavubi azajya ajyamo uwiyushye akuya? 60% by’ababanzagamo barasigaye, 11 beza batahamagawe #rwanda #RwOT

    Uretse no mu Rwanda no muri Brazil benshi bafata nk’igicumbi cya ruhago ku Isi, iyo ikipe y’igihugu yahamagawe usanga havugwa byinshi, kuki uyu atahamagawe, kuki uyu yahamagawe, kuri iyi nshuro mu Rwanda Mashami Vincent yakoze impinduka zatunguye benshi ndetse bamwe batangira kwemeza ko yaba ari iherezo ku bari bameze nk’abafashe ibibanza mu ikipe y’igihugu.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 29 Gicurasi, Mashami Vincent yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitegura imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique.

    Muri uru rutonde rw’abakinnyi 34 hagaragayemo gutungurana kuko amwe mu mazina aremereye atigeze arugaragaraho ndetse no mu nkuru zacu zatambutse twagiye tugaruka ku mpamvu aba bakinnyi batahamgawe.

    Iyo urebye abakinnyi bahamagawe, abatarahamagawe bakwiye kugira amakenga kuko zishobora kuzahinduye imirishyo, uyu munsi ntibahamagawe ariko na none ibyabaye none n’ubutaha byazaba, akaba ari umwanya mwiza wo kwitekerezaho.

    Nubwo atahamagaye amazina yari asanzwe amenyerewe mu Mavubi, benshi bashimye icyemezo yafashe kuko biri buhe umwanya abatarahamagawe kwiterezaho.

    Hatitawe ku mpamvu yari buri umwe utarahamagawe, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 beza bari basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu ubu batahamagawe, aho 60% ari abari basanzwe bafite umwanya ubanza mu kibuga.

    Kwizera Olivier — Umunyezamu

    Kwizera Olivier asanzwe ari we munyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi, gusa ntiyahamgawe bigendanye n’ikibazo cy’imyitwarire amaze iminsi agaragaraza, aho umutoza yavuze ko hari ibyo agomba gukosora.

    Omborenga Fitina — Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo

    Ni umukinnyi ntasimburwa mu ikipe ye ya APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu iyo yahamagawe biba bizwi ko ari ukubanzamo, gusa kuri iyi nshuro ntabwo yahamagawe aho yisabiye umutoza kutamuhamagara bitewe n’ikibazo cy’imvune aho yashakaga umwanya wo kuruhuka, na raporo z’abaganga ba APR FC zemeje ko atemeze neza.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende — Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso

    Yaba mu ikipe ye ya APR FC ndetse no mu Mavubi, ni umukinnyi ubanzamo, ntabwo na we yahamgawe kubera ikibazo cy’imvune aho na we yasabye umutoza kutamuhamagara.

    Usengimana Faustin — mu mutima w’ubwugarizi

    Ni umukinnyi wa Police FC ndetse yari asanzwe abanzamo, byari bigoranye mu minsi yashize kubona ikipe y’igihugu yahamgawe atarimo. Uyu myugariro ntabwo yahamgawe bigendanye n’uko ahagaze hakaba harahawe amahirwe abo umutoza abona bameze neza.

    Rugwiro Herve — mu mutima w’ubwugarizi

    Rugwiro Herve Amadeus asanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports ndetse ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu kuko ntibyari bisanzwe ko umutoza ahamgara ngo amusige, gusa muri iyi minsi ntibimeze neza no mu ikipe ye ntarimo kubona umwanya wo gukina, kikaba ari igihe cyiza cyo kwitekerezaho.

    Yannick Mukunzi — Mu kibuga hagati

    Yannick Mukunzi asanzwe ari umukinnyi ufite umwanya ubanzamo mu ikipe y’igihugu, umutoza akaba ataramuhamagaye kuko no mu ikipe ye ya Sandvikens IF muri Sweden adakina kubera ikibazo cy’imvune aho amaze hanze ukwezi, ubu akaba ari bwo arimo gukiruka.

    Ally Niyonzima — Mu kibuga hagati

    Ni umukinnyi wa Azam FC muri Tanzania, ubusanzwe no mu ikipe y’igihugu abanzamo, ariko nyuma yo gutakaza umwanya wo gukina muri Azam FC, arasabwa kwitekerezaho kugira ngo agaruke mu bihe bye.

    Muhire Kevin — Mu kibuga hagati, yanasatira anyuze ku mpande

    Muhire Kevin ni umukinnyi wa Rayon Sports, ashobora gukina mu kibuga hagati cyangwa se akaba yanasatira anyuze ku mpande, si umukinnyi ubanza mu kibuga mu Mavubi ariko na none si umukinnyi ushobora kubura muri 18 bafashishwa ku mukino mu buryo bworoshye. Siyahamagawe bitewe n’ikibazo cy’imvune afite.

    Haruna Niyonzima – Inyuma y’umwataka cyangwa gusatira anyuze ku mpande

    Haruna Niyonzima, ni kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, akina inyuma y’umwataka cyangwa na we agasatira anyuze ku ruhande, bigendanye n’ibihe arimo muri Tanzania mu ikipe ye ya Yanga aho atarimo gukina, hakiyongeraho ibibazo by’umuryango, umutoza yahisemo kutamuhamagara.

    Suira Ernest — Rutahizamu

    Sugira Ernest niyo atabanza mu kibuga mu Mavubi ariko aba ari kuri 18 bagomba kwifashashwa ku mukino, ni rutahizamu ukunzwe n’abanyarwanda bigendanye n’ibitego atsinda by’ingenzi kandi mu gihe cya nyacyo, bitewe n’uko arimo kwitwara muri Rayon Sports, ntabwo umutoza yamuhamagaye ahubwo yamusabye kwitekerezaho.

    Sibomana Patrick Papy — Semababa

    Papy ni umukinnyi usatira anyuze ku ruhande rw’ibumoso, na we ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu akunze guhamagarwa, ariko na we nyuma yo kuva muri Tanzania mu ikipe ya Yanga akaba ari muri Police FC bisa nk’aho umutoza yamuhaye ubutumwa bwo kwitekerezaho akagaruka mu bihe bye akaba yakongera guhamagarwa.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-azajya-ajyamo-uwiyushye-akuya-60-by-ababanzagamo-barasigaye-11-beza-batahamagawe