Category: Uncategorized

  • MU MAFOTO: Nyuma yo gusohora indirimbo ari mu… – #rwanda #RwOT

    Octopizzo ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye muri Kenya no muri Afurika y'Uburasirazuba. Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo iyitwa “Noma ni”, “Something for you” na “Ringa” ndetse mu masaha make atageze no ku munsi akaba yasohoye indirimbo yitwa 'Interlude'.

    Dj Poizzon yagaragaje ibyishimo bidasanzwe mu mazi

    Octopizzo aherutse kuvuga  ko afite gahunda yo gusura ibice bitandukanye by'igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, kuri iyi nshuro akaba yari yajyanye n'umwe mu ba Dj bakomeye muri Afrika ndetse wanacuraze mu irushanwa rya BAL kuva rigitangira, Dj Poizon ivy.


    Dj Poizzon yagendaga akora mu mazi

    Dj Poizon Ivy ari mu ba-Dj b'abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy'umuziki ku rwego rw'isi , yageze i Kigali ku i Tariki ya 13 Gicurasi 2021, ndetse akunda kugaragaza ko yaryohewe n'ubuzima bwa Kigali. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse yerekana ibyishimo yagize byo gusura ahantu hatandukanye mu bice bimwe na bimwe by'igihugu.

    Umuraperi Octopizzo nyuma yo gusohora indirimbo yahise ajyana na Dj Poizzon Ivy gutembera

    Yagize ati ''Navukiye ndetse ndererwa mu Burasirazuba bwa Afrika ariko noneho aho mbereye mukuru, ndi kubona amahirwe yo gusura no kumenya ubwiza bwayo bwuje ubudasa.''

    Dj Poizon ivy na Octopizzo basuye na Rusizi

    Ubwo Dj Poizon Ivy yari ageze ku Akagera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106184/mu-mafoto-nyuma-yo-gusohora-indirimbo-ari-mu-rwanda-umuraperi-octopizo-na-dj-poizon-basuye-106184.html

  • Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro agiye gutangira kuburanishirizwa i Paris – #rwanda #RwOT

    Urubanza ruregwamo Bucyibaruta ruzaburanishwa n'Urukiko rw'i Paris (Cour d'Assise de Paris) mu Bufaransa, kuva ku wa 9 Gicurasi kugeza ku wa 1 Nyakanga 2022.

    Dosiye y'uyu mugabo w'imyaka 77 ushinjwa kuba ku isonga mu bateguye n'abayoboye ubwicanyi bwabereye muri Gikongoro iri gukurikiranwa n'Ubutabera bw'u Bufaransa nyuma y'aho Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (UNMICT) rufashe icyemezo cyo kuyoherezayo mu 2019.

    Bucyibaruta yajuririye icyo cyemezo ariko Urukiko rw'Ubujurire rwanzura ko agomba kuburanishwa mu mwaka utaha. Umucamanza yavuze ko ibyaha uyu mugabo akekwaho bikomeye kuko bifitanye isano n'ubwicanyi ndengakamere bwari bwateguwe kandi bugamije kwibasira Abatutsi.

    Icyemezo cyo kuburanisha Bucyibaruta cyakiriwe neza n'Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

    Mu butumwa wanyujije ku rukuta rwa Twitter, wanditse ko 'wishimiye kwakira amakuru ko Bucyibaruta Laurent, wahoze ari Perefe wa Gikongoro ukekwaho uruhare muri Jenoside azaburanishwa n'Urukiko rw'i Paris kuva ku wa 9 Gicurasi 2022. Urugamba rurakomeje….''

    Umunyamategeko w'Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Richard Gisagara, yagaragaje ko u Bufaransa budakwiye gukomeza kuba indiri y'abajenosideri.

    Kuri Twitter ye yanditse ati 'Urugamba rushya ruratsinzwe ariko intambara irakomeje. Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa uzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera butangwe.

    La France ne peut pas demeurer un havre de paix pour présumés génocidaires. Une nouvelle bataille vient d’être gagnée mais le combat continue. La CRF prendra toute sa place pour demander que justice soit rendue. Rdv à la Cour d’assises de Paris le 9 mai 2022 #Bucyibaruta https://t.co/uwfyFmMXg1

    — Richard Gisagara (@RichardGisagara) June 2, 2021

    Bucyibaruta yahawe itariki yo kuburana mu mizi mu gihe dosiye ye imaze imyaka 13 iri imbere y'ubutabera bw'u Bufaransa, aho yatanzwe ku wa 20 Ugushyingo 2007.

    Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

    Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrique mbere yo kwerekeza mu Bufaransa aho yageze mu 1997, akajya gutura mu gace ka Troyes.

    Ibirego bimushinja byatangiye gutangwa mu 2000, ndetse ashakishwa n'Urukiko rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwamushinjaga kuba yarategetse Interahamwe kwica Abatutsi.

    Nyuma yo kwemera kurekera uru rubanza ubutabera bw'u Bufaransa, mu 2013 TPIR yagaragaje kutishimira kugenda biguru ntege kwarwo kuko rwamaze igihe hakorwa iperereza ry'ibanze.

    Mu byaha Bucyibaruta yari akurikiranyweho hakuwemo ibirimo kwica umujandarume, abapadiri batatu no gufata ku ngufu.

    Ubwiyongere bw'imanza zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso cy'icyerekezo gishya mu mubano w'u Rwanda n'u Bufaransa, wongeye gutanga icyizere cyisumbuye nyuma y'uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda.

    Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe wa Gikongoro agiye gutangira kuburanishirizwa i Paris ku byaha akurikiranyweho bifitanye isano na ruswa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bucyibaruta-wabaye-perefe-wa-gikongoro-agiye-gutangira-kuburanishirizwa-i-paris

  • Umurambo watoraguwe Nyabugogo mu Nkundamahoro ni uwa Me Bukuru Ntwali #rwanda #RwOT

    Iki gihe ntabwo umurambo wahise umunyekana nyirawo ariko kuri uyu mugoroba Umuryango wamenye ko uyu murambo ari uwa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w'itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) yatangarije Umuryango ko n'ubwo bataramenya icyateye uru rupfu ariko mu iperereza ry'ibanze babashije kumenya imyirondoro y'uwapfuye.

    Yagize ati:' Muri iki gitondo nibwo hatoraguwe umurambo w'umugabo mu nyubako z'ubucuruzi z'Inkundamahoro ziri Nyabugogo (bikekwa ko yaba yamanutse ku nzu hejuru) nyuma tuza kumenya ko ari Bukuru Ntwali ariko haracyakorwa iperereza ngo tumenye icyateje uru rupfu'.

    N'ubwo Umuvuguzi wa RIB avuga ko batarabasha kumenya icyateje uru rupfu, umwe mu baturage babwiye Umuseke ko babonye umugabo aza agaparika imodoka, akabaza aho etage ya kane iri nyuma bakabona yinaze hasi nk'uwiyahuye ndetse agahita apfa.

    Uyu mugabo kandi ngo yabanje kuvugana n'abashinzwe kwishyuza parikingi ya ririya soko, asiga urufunguzo mu modoka ageze hejuru akora ikimenyetso cy'umusaraba ahita yinaga hasi.

    Gusa, ubwo Umuryango wavuganaga n'umwe mubo mu muryango wa hafi wa Me Bukuru yadutangarije ko nta modoka yagiraga kandi ko binashoboka cyane ko nta n'iyo yari azi gutwara. Akaba aha amahirwe menshi ko Bukuru yaba yishwe.

    Muri aya mezi atatu ashize, Me bukuru Ntwali abaye umunyamulenge wa 2 umenyekanye uguye mu Rwanda azize urupfu rw'amarabira.

    Mu rukerera rwo ku italiki ya 8 Werurwe uyu mwaka basanze umurambo w'uwitwa Nsabimana Jean Paul umanitse ku giti cy'izamu mu kibuga cy'umupira hafi y'aho yari atuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Nsabimana Jean Paul akaba nawe yari uwo mu bwoko bw'abanyamulenge.

    Byavuzwe ko yaba yiyahuye ariko nanone abaturiye ikibuga cyatoraguwemo umurambo we bakavuga ko bumvise imodoka mu rukerera. Urupfu ntirwavuzweho rumwe narwo. Icyo gihe RIB ikaba yaratangaje ko yahise itangira iperereza.

    Me Bukuru Ntwali yari amaze iminsi atabariza amahanga avuga ko ubwoko bwe bw'abanyamulenge buri gukorerwa jenoside mu gace butuyemo ka Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

    Mu bisabwa inyubako zikomeye z'ubucuruzi nk'izo mu Nkundamahoro (aho umurambo wa me Bukuru Ntwali watoraguwe) ngo zibone ibyangombwa byo gukorerwamo harimo ko zigomba kuba zifite uburyo bwo gufata amashusho y'ibiziberamo iminsi yose kandi amasaha 24/24.


    Inyubako y'I Nkundamahoro Me Bukuru yahanutseho

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umurambo-watoraguwe-nyabugogo-mu-nkundamahoro-ni-uwa-me-bukuru-ntwali

  • Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro agiye gutangira kuburanishirizwa i Paris –

    Urubanza ruregwamo Bucyibaruta ruzaburanishwa n’Urukiko rw’i Paris (Cour d’Assise de Paris) mu Bufaransa, kuva ku wa 9 Gicurasi kugeza ku wa 1 Nyakanga 2022.

    Dosiye y’uyu mugabo w’imyaka 77 ushinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye muri Gikongoro iri gukurikiranwa n’Ubutabera bw’u Bufaransa nyuma y’aho Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (UNMICT) rufashe icyemezo cyo kuyoherezayo mu 2019.

    Bucyibaruta yajuririye icyo cyemezo ariko Urukiko rw’Ubujurire rwanzura ko agomba kuburanishwa mu mwaka utaha. Umucamanza yavuze ko ibyaha uyu mugabo akekwaho bikomeye kuko bifitanye isano n’ubwicanyi ndengakamere bwari bwateguwe kandi bugamije kwibasira Abatutsi.

    Icyemezo cyo kuburanisha Bucyibaruta cyakiriwe neza n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

    Mu butumwa wanyujije ku rukuta rwa Twitter, wanditse ko “wishimiye kwakira amakuru ko Bucyibaruta Laurent, wahoze ari Perefe wa Gikongoro ukekwaho uruhare muri Jenoside azaburanishwa n’Urukiko rw’i Paris kuva ku wa 9 Gicurasi 2022. Urugamba rurakomeje….’’

    Umunyamategeko w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Richard Gisagara, yagaragaje ko u Bufaransa budakwiye gukomeza kuba indiri y’abajenosideri.

    Kuri Twitter ye yanditse ati “Urugamba rushya ruratsinzwe ariko intambara irakomeje. Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa uzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera butangwe.

    Bucyibaruta yahawe itariki yo kuburana mu mizi mu gihe dosiye ye imaze imyaka 13 iri imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa, aho yatanzwe ku wa 20 Ugushyingo 2007.

    Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

    Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrique mbere yo kwerekeza mu Bufaransa aho yageze mu 1997, akajya gutura mu gace ka Troyes.

    Ibirego bimushinja byatangiye gutangwa mu 2000, ndetse ashakishwa n’Urukiko rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR), rwamushinjaga kuba yarategetse Interahamwe kwica Abatutsi.

    Nyuma yo kwemera kurekera uru rubanza ubutabera bw’u Bufaransa, mu 2013 TPIR yagaragaje kutishimira kugenda biguru ntege kwarwo kuko rwamaze igihe hakorwa iperereza ry’ibanze.

    Mu byaha Bucyibaruta yari akurikiranyweho hakuwemo ibirimo kwica umujandarume, abapadiri batatu no gufata ku ngufu.

    Ubwiyongere bw’imanza zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso cy’icyerekezo gishya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, wongeye gutanga icyizere cyisumbuye nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda.

    Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe wa Gikongoro agiye gutangira kuburanishirizwa i Paris ku byaha akurikiranyweho bifitanye isano na ruswa

  • Byukusenge washakishwaga akekwaho kwica yatawe muri yombi –

    Yafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano.

    Uyu w’imyaka 24 y’amavuko ni uwo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Coko, Akagari ka Kiruku mu Mudugudu wa Rubuguma . Yashakishwaga ngo abazwe ku cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko yakoreye Iradukunda w’imyaka 26 y’amavuko wishwe kuwa 26 Gicurasi 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge uyu Byukusenge yafatiwemo, Rurangirwa Fred yemeje aya makuru ashima abaturage n’inzego bakorana uruhare bagize mu ifatwa ry’uyu mugabo.

    Yagize ati ” Nibyo yafatiwe aho yari yarahungiye kwa mubyara we, turashimira inzego zose dukorana n’abaturage uruhare bagizemo kugira ngo uyu mugabo afatwe. Turasaba abaturage kutirara ahubwo bakagira amakenga.”

    “Umunyarwanda yemerewe gutura aho ashaka mu gihugu ariko bagomba kujya bamenya ikimugenza, aho aturuka no kujya banzuza ababasuye.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021, nibwo RIB yanyujije itangazo ku rukuta rwayo rwa Twitter, risaba umuntu wese wabona uyu Byukusenge Edouard uzwi nka Nzungu ko yamufata cyangwa agatanga amakuru ku nzego za Leta n’iz’umutekano.

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibihano n’ibyaha mu Rwanda mu Ingingo ya 107 ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


  • Byukusenge washakishwaga akekwaho kwica yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Yafashwe bigizwemo uruhare n'abaturage bafatanyije n'inzego z'umutekano.

    Uyu w'imyaka 24 y'amavuko ni uwo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Coko, Akagari ka Kiruku mu Mudugudu wa Rubuguma . Yashakishwaga ngo abazwe ku cyaha cy'ubwicanyi bikekwa ko yakoreye Iradukunda w'imyaka 26 y'amavuko wishwe kuwa 26 Gicurasi 2021.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge uyu Byukusenge yafatiwemo, Rurangirwa Fred yemeje aya makuru ashima abaturage n'inzego bakorana uruhare bagize mu ifatwa ry'uyu mugabo.

    Yagize ati ” Nibyo yafatiwe aho yari yarahungiye kwa mubyara we, turashimira inzego zose dukorana n'abaturage uruhare bagizemo kugira ngo uyu mugabo afatwe. Turasaba abaturage kutirara ahubwo bakagira amakenga.'

    'Umunyarwanda yemerewe gutura aho ashaka mu gihugu ariko bagomba kujya bamenya ikimugenza, aho aturuka no kujya banzuza ababasuye.'

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021, nibwo RIB yanyujije itangazo ku rukuta rwayo rwa Twitter, risaba umuntu wese wabona uyu Byukusenge Edouard uzwi nka Nzungu ko yamufata cyangwa agatanga amakuru ku nzego za Leta n'iz'umutekano.

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibihano n'ibyaha mu Rwanda mu Ingingo ya 107 ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byukusenge-washakishwaga-akekwaho-kwica-yatawe-muri-yombi

  • Umunyamategeko Bukuru Ntwali yasimbutse mu igorofa arapfa, RIB yatangiye iperereza – #rwanda #RwOT

    Me Bukuru Ntwali yiyahuriye ku nyubako y'isoko ry'Inkundamahoro riherereye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahita apfa.

    Ubwo abashinzwe iperereza bahageraga bagerageje kumenya imyirondoro ye ariko basanga nta cyangombwa na kimwe yari yitwaje bituma bava aho byabereye ntawe uramenya umwirondoro w'uwiyahuye.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko uwiyahuye ari Me Bukuru Ntwali wari utuye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.

    Yagize ati “Umugabo witwa Bukuru Ntwali niwe wasanzwe Nyabugogo gusa iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.”

    Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibihuha mu bihe nk'ibi ndetse bakarekera iperereza akazi karyo kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y'urupfu ry'uru mugabo.

    Ati “Abaturage turabasaba kwirinda, abantu bari gukekeranya bashobora no kuyobya iperereza bagategereza icyo inzego zibishinzwe ziza gutangaza.'

    Yakomeje avuga ko RIB yihanganishije umuryango wa Bukuru Ntwali kubw'iyo nkuru y'akababaro.

    Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b'Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

    Me Bukuru Ntwari yakundaga kuvuganira cyane abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Congo

    Me Bukuru yamanutse mu igorofa ya kane mu nyubako iherereye Nyabugogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamategeko-bukuru-ntwali-yasimbutse-mu-igorofa-arapfa

  • Joeboy yagarutse mu Rwanda nyuma yumwaka na… – #rwanda #RwOT

    INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2021, Joeboy ari mu bahanzi bitabiriye ikiganiro Mr Eazi yatumiyemo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda n'abandi bahuriye muri Centre Culturel Francophone du Rwanda, abaganiriza byinshi ku muziki, uko umuhanzi yitwara n'ibindi.

    Umuhanzikazi Alyn Sano ari mu bitabiriye iki kiganiro. Yanditse kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa Kabiri, avuga ko byari ibyishimo guhura na Joeboy, ndetse ko yari kumwe n'umukobwa witwa Stella Tush ufite ubuhanga bwihariye mu kuvuza Saxophone.

    Joeboy wari wambaye umupira wanditseho 'Legend' ari hagati mu ifoto yahuriyemo na Alyn Sano na Stella Tush. Joeboy w’imyaka 24 y'amavuko yavutse yitwa Joseph Akinfenwa Donus akorana n'inzu zireberera inyungu z'abahanzi nka Banku Music.

    Yasohoye Album yise 'Love&Night' anahatanira ibihembo bya 'The Headies Award for Next Rated'. Yakunzwe mu ndirimbo nka 'Bad Girl' yasohoye mu 2017, 'Don't call me back', 'All for you' n'izindi.

    Mu 2020 yasohotse ku rutonde rwa BBC rw'abahanzi bo kwitega. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na benshi abicyesha indirimbo ye yise 'Baby' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 11 ku rubuga rwa Youtube.

    Ni umuhanzi w'umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza.

    Joeboy ku wa 28 Gashyantare 2020 yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda, yerekwa urukundo n’abakunzi b’ibirori bari bitabiriye Kigali Jazz Junction yahuriyemo n’abarimo Davis D washimangiye ko akunzwe y’urubyiruko ku rwego rwo hejuru.

    Uhereye ibumoso: Stella Tush, umuhanzi Joe Boy n'umuhanzikazi Alyn Sano Joeboy aje mu Rwanda mu gihe aherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Show me'


    Joeboy muri Gashyantare 2020 yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SHOW ME' YA JOEBOY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106203/joeboy-yagarutse-mu-rwanda-nyuma-yumwaka-namezi-atatu-106203.html

  • Ghana: Indaya zafatiye umwanzuro ukomeye abapolisi baherutse kuzendereza #rwanda #RwOT

    Izi ndaya zo mu mujyi wa Accra ahitwa Pokuase zavuze ko zigiye kwiyima abapolisi mu gihe cy'imyaka 5 iri imbere kuko ngo bamaze igihe bazihohotera.

    Izi ndaya za Pokuase zarakajwe cyane nuko polisi imaze icyumweru izihigisha uruhindu yazifata ikazifunga ariyo mpamvu ngo niyo umupolisi yazana ibya mirenge batazongera kumureba ijisho ryiza.

    Kuwa 22 Gicurasi 2021,polisi yapanze umukwabu wo gufata indaya zo muri Pokuase birangira ifunze izigera kuri 33 zabigize umwuga hanyuma n'amazu yazo atemewe arasenywa.Izi ndaya zashinjwe ko ari ikiraro gikoreshwa n'abacuruza ibiyobyabwenge,ibisambo,ndetse no gucuruza abakobwa bakiri bato.

    Inzu zasenywe n'izari zubakishijwe ibiti zabagamo indaya zo muri Nigeria zivanze nizo muri Ghana.

    Itangazo izi ndaya zashyize hanze rigira riti 'Twafashe uyu mwnzuro kugira ngo twicishe abapolisi bakunda kuza kudusura ubushake bwo gutera akabariro bige isomo ryo kutazongera kudusagarira mu buryo nk'ubwa Rambo.

    Twakoze ibi kandi kugira ngo dusabe n'andi matsinda y'abigurisha kwifata ntibakorane imibonano mpuzabitsina n'abapolisi.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ghana-indaya-zafatiye-umwanzuro-ukomeye-abapolisi-baherutse-kuzendereza

  • Umunyamategeko Bukuru Ntwali yasimbutse mu igorofa arapfa –

    Me Bukuru Ntwali yiyahuriye ku nyubako y’isoko ry’Inkundamahoro riherereye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahita apfa.

    Ubwo abashinzwe iperereza bahageraga bagerageje kumenya imyirondoro ye ariko basanga nta cyangombwa na kimwe yari yitwaje bituma bava aho byabereye ntawe uramenya umwirondoro w’uwiyahuye.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko uwiyahuye ari Me Bukuru Ntwali wari utuye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.

    Yagize ati “Umugabo witwa Bukuru Ntwali niwe wasanzwe Nyabugogo gusa iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe n’icyatumye yiyahura koko.”

    Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibihuha mu bihe nk’ibi ndetse bakarekera iperereza akazi karyo kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu ry’uru mugabo.

    Ati “Abaturage turabasaba kwirinda, abantu bari gukekeranya bashobora no kuyobya iperereza bagategereza icyo inzego zibishinzwe ziza gutangaza.”

    Yakomeje avuga ko RIB yihanganishije umuryango wa Bukuru Ntwali kubw’iyo nkuru y’akababaro.

    Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

    Me Bukuru Ntwari yakundaga kuvuganira cyane abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Congo

    Me Bukuru yamanutse mu igorofa ya kane mu nyubako iherereye Nyabugogo