Category: Uncategorized

  • Muri Nyabugogo: Umugabo ahanutse mu igorofa ahita apfa nyuma yo gusanga umugore we amuca inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo utaramenyekana imyirondoro ye yahanutse mu igorofa rya kane mu nyubako izwi ku izina rya 'Inkundamahoro market' iherereye muri Nyabugogo. Nkuko amakuru agera kuri YEGOB abivuga, uyu mugabo yafashe iki icyemezo nyuma yuko yari amaze gusanga umugore we arimo kumuca inyuma aho yararimo gusambanira muri imwe mu nzu iri muri iri gorofa.

    Isoko rizwi nka Inkundamahoro Market riherereye muri Nyabugogo

    Iyi nkuru turacyayikurikirana….

    Source : https://yegob.rw/muri-nyabugogo-umugabo-ahanutse-mu-igorofa-ahita-apfa-nyuma-yo-gusanga-umugore-we-amuca-inyuma/

  • Gukoresha amarozi, yahanuriwe ko yarozwe abagore n’inzoga – Ubuzima bw’umukinnyi Mwemere Ngirushuti buri mu habi #rwanda #RwOT

    Myugariro wagacishijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Ngirinshuti Mwemere abayeho mu buzima bubi cyane aho aba mu karuri aho ahamya ko yabitewe no gukoresha nabi umutungo yakoreye.

    Ngirinshuti Mwemere ni umwe mu bakinnyi bakiniye amakipe yose akomeye mu Rwanda uretse Rayon Sports.

    Yakiniye APR FC, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Espoir FC na Bugesera FC, ndetse yabaye n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mwemere Ngirinshuti yavuze ko yakoreye amafaranga menshi ariko aza kuyabura bitewe n’iraha ndetse n’amarozi.

    Uyu myugariro wakunzwe na benshi avuga ko ubu ubuzima butameze neza ndetse ko ari yo mpamvu arimo kwifashisha inshuti n’abavandimwe.

    Ahamya ko yakoreye amafaranga menshi ariko yagiye atwarwa n’ibintu birimo amarozi yishoyemo azi ko hari icyo bizamufasha.

    Ati'hari ibyo nagiye nkina nabyo ntabizi ko bishobora kuzangiraho ingaruka, ariko nabyo byabaye ikibazo gikomeye kuko hari ibyo nizeraga nziko hari ibishobora kuba byakunda ariko biranga, ubuzima bugenda buhinduka.'

    'Ibyo by’amarozi byambayeho kera ariko icyo nagiraho inama abakiri mu kibuga nta kintu na kimwe bifasha ni ibyo kwangiza igihe cy’umuntu, ariko rwose nta nyungu irimo. Ibyo biri mu byampombeje rwose cyane, byantwaye amafaranga menshi.'

    Mwemere Ngirinshuti kandi yahishuye ko hari ikipe yakiniye bamutekegeka kuba yakoresha amarozi mu gihe yari agikina.

    Ati'ibyo bibaho cyane, nanjye hari iyo nakiniye yo mu ntara ariko ntabwo mvuga izina ryayo, yigeze kubimpatira mbyanze biba ikibazo gikomeye cyane.'

    Mu gihe cye agikina yari umuntu ukunda kuryoshya, yasohotse n’inshuti yinywera inzoga, akunda kujya mu bakobwa, yavuze ko ari byo yari yararozwe ndetse hari n’umukozi w’Imana wabimuhanuriye.

    Ati'ibyo byo hari umuntu wigeze kubimbwiraho, ambwira ko ibintu nkora bitoroshye, yari umukozi w’Imana ambwiraho gato, ambwira ko ari ikibazo gikomeye cyane, angira inama yo kwegera Imana nkasenga cyane, yambwiye ko ibyo nakoraga yaba inzoga, abakobwa no gusinzira akazi nkakibagirwa ari ibyo bandoze.'

    Mwemere Ngirinshuti akaba yasabye abakinnyi bagenzi be bakiri bato kwitonda amafaranga bakorera bakayakoresha neza ndetse bakanizigamira.

    Iyo urebye inzu atuyemo mu Karere ka Nyarugenge muri Kimisagara ni inzu iteye isoni cyane. Wifuza kugira icyo umufasha wamuhamagara kuri 0787244579(Mwemere Ngirinshuti).

    Ahamya ko mu gihe yaba abonye ubufasha yazabukoresha neza akaba yakwiteza imbere nubwo mu minsi ishize yagerageje gucuruza agahomba ariko kuri iyi nshuro azi ko bizagenda neza.

    Abayeho mu buzima bubi

    Mwemere Ngirinshuti yakiniye amakipe arimo Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gukoresha-amarozi-yahanuriwe-ko-yarozwe-abagore-n-inzoga-ubuzima-bw-umukinnyi-mwemere-ngirushuti-buri-mu-habi

  • Afurika yunze ubumwe yahagaritse Mali #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe Amahoro n'Umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ububumwe(AU)rwatangaje ko rwahagaritse Mali ndetse iki gihugu gishobora gufatirwa ibindi byemezo bikarishye nyuma y'aho hongeye kuba ihirika ry'ubutegetsi ryakozwe n'igisirikare mu mezi icyenda.

    Ihirikwa ry'ubutegetsi muri Mali ryakuruye umutekano muke mu gihugu no mu karere ka Sahel,ibi bikaba byatumye iki gihugu kiburirwa ko kizakomanyirizwa ku rwego mpuzamahanga.

    Itangazo Urwego rushinzwe Amahoro n'Umutekano muri AU rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri rivuga ko'ruhagaritse Repubulika ya Mali kongera kugira uruhare mu bikorwa byose bya Afurika Yunze Ubumwe,imiryango n'ibigo biyishamikiyeho kugeza igihe ituze rizongera kugaruka mu gihugu.'

    Iki cyemezo kije gikurikira icyafashwe ku Cyumweru n'umuryango w'Umuryango w'Ubukungu uhuriwemo n'Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika,ECOWAS na wo wakomanyirije Mali.

    Muri iri tangazo AU yahamagariye abasirikare bahiritse ubutegetsi guhita babusubiza mu maboko y'abasivili kandi bakareka kwivanga muri politiki yo muri Mali.

    Yaburiye abasirikare ko nibaramuka badasubije ubutegetsi mu maboko y'abasivili mu gihe cy'inzibacyuho aka kanama itazazuyaza gufatira iki gihungu ibindi bihano n'ibyemezo bikarishye.

    Muri Kanama umwaka ushize Colonel Assimi Goita ashyigikiwe n'igisirakare yahiritse Perezida watowe,Ibrahim Boubacar Keita.Nyuma igisirikare cyijeje gushyiraho ubutegetsi bwa gisivili,ni ukuvuga Perezida w'Inzibacyuho na Minisitiri w'Intebe kubera igitutu cya ECOWAS no gushaka gufatira Mali ibihano mu by'ubucurazi.

    Nyamara mu cyumweru gishize abasirikare bafashe banafunga Perezida w'Inzibacyuho Bah Ndaw na Minisitiri w'Intebe,Moctar ouane baza kubarekura bavuga ko beguye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/02/afurika-yunze-ubumwe-yahagaritse-mali/

  • Tanzania:Umudepite yasohowe mu cyumba cy'inteko kubera kwambara ipantaro isembura abagabo #rwanda #RwOT

    Madamu Condester Sichwale, umudepite uhagarariye Momba, yasohowe mu cyumba cy'inteko ishinga na Perezida wayo, Job Ndugai,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Kamena,nyuma y'aho mugenzi we bari bicaranye amureze ko yambaye ipantaro imufashe cyane.

    Nkuko Global Publishers yabitangaje, umudepite witwa Nyang'wale, Hussein Amar,niwe wareze mugenzi we amushinja kwambara iyi pantaro imufashe ubwo inteko yari igeze mu mwanya w'ibibazo n'ibisubizo.

    Muri video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Bwana Hussein Amar,yumvikanye anenga imyambarire ya mugenzi we aho yavuze ko inteko ishinga amategeko ari indorerwamo y'umuryango munini w'abanya Tanzania bityo bakwiriye kuba intangarugero.

    Ati 'Inteko n'indorerwamo ya sosiyete na Tanzania,ariko bashiki bacu bambara imyenda idakwiriye kandi ari abadepite.Ibyo byigisha iki sosiyete.

    Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite muri Tanzania, Ndugai,yahise abaza uyu mugabo uwo yatangaho urugero mu badepite ahita atunga urutoki madamu Sichwale.

    Bwana Ndugai yahise ategeka uyu mugore gusohoka hanze akagaruka yambaye imyambarire ikwiriye cyane ko mu nteko ishinga amategeko ya Tanzani abadepite bategetswe kwambara amapantaro atabaziritse cyane.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/tanzania-umudepite-yasohowe-mu-cyumba-cy-inteko-kubera-kwambara-ipantaro

  • Muhanga: Abarokokeye i Kabgayi bibutse inzira y'umusaraba banenga Leta y'abatabazi #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki ya 2 Kanama, abarokokeye i Kabgayi bibuka iminsi y'amage bemeza ko ari inzira y'umusaraba banyuzemo. Bibuka ababo biciwe kuri ubu butaka bwari bwahungiyeho abatutsi basaga ibihumbi 50.000, banenga Leta yiyise iy'abatabazi yatije umurindi interahamwe bari bafatanije umugambi wo kwica Abatutsi.

    Ibi babigarutseho ubwo bibukaga ibohorwa ryabo nyuma yo kugotwa n'abasirikare ba Leta yiyise iy'abatabazi yari imaze kugera i Murambi, ubu ni mu murenge wa Shyogwe.

    Bamurange Odette avuga ko atazibagirwa inzira y'umusaraba banyujijwemo n'interahamwe zitijwe umurindi na Leta y'abatabazi yari imaze kugera Gitarama. Gusa avuga ko bashimira ingabo za FPR-Inkotanyi.

    Yagize ati' Guverinoma y'Abatabazi yaraje izana abasirikare bazenguruka iki gice kugirango tutabasha kuhava ngo tubashe guhunga, twanyujijwe mu nzira y'umusaraba ariko izi tariki ingabo za FPR-Inkotanyi zaraturokoye. Hari abavandimwe bacu bishwe nabi ndetse abandi bajyanwa kwicirwa mu Ngororero burijwe amamodoka ndetse babanje kwamburwa ubusa imbere y'abana babo'.
    Ntirenganya Innocent warokokeye i Kabgyi akaba akomoka ahahoze ari muri Komini Mushubati, avuga ko Imana yakoreye mu nkotanyi zikabarokora.

    Yagize ati' Narokokeye aha ariko nshimira Imana yakoreye mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi zadukuye mu maboko y'abicanyi bari bafite gahunda yo kutumara kuko zaraducunguye kuko twari tumerewe nabi'.

    Perezida w'umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco yagize ati' Dufite amashime menshi kubera ko ubu turahagaze kuko dufite ubuzima tunavuga ibigeragezo twanyujijwemo n'interahamwe, ariko nibuka amagambo ya Bagosora avuga ko agiye gutegura imperuka ku batutsi ariko inkotanyi zarokoye bacye bitewe nuko hari hahungiye benshi bityo abapfuye ni benshi ni ugukomeza gushaka amakuru yahajugunwe imibiri nyuma yo kwicwa. Kuri twe abasirikare barokoye abatutsi niyo sura nyayo y'umusirikare kuko abagombaga kuturinda nibo batwicaga'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko iyi tariki irimo ibintu 2 birimo iherezo ry'umusaraba ku batutsi bari bahungiye hano kuri uyu musozi wa Kabgayi, abacitse ku icumu n'abataragize uruhare muri jenoside bashima ingabo zabarokoye zikabakura mu maboko y'interahamwe bataricwa.

    Yagize ati' Iyi tariki ya 2 Kanama 1994 yari itariki yo gushyira iherezo ku nzira y'umusaraba, abatutsi bari bahungiye hano i Kabgayi ndetse n'abandi bose batari bashyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi. Dushimira inkotanyi zaturokoye zikabakura mu maboko y'abicanyi bari barekereje ariko na none abarokotse jenoside bemeye kwihanganira ababahekuye batanga imbabazi ndetse bemeye kubana n'agahinda k'ababo bishwe nabi, bakomeza guharanira kwiyubaka biteza imbere. Hari abishwe nabi cyane banabanje gucuzwa ibyabo'.

    Imyaka 27 irashize hibukwa abatutsi biciwe kuri uyu musozi wa Kabgayi, ariko abaharokokeye bavuga ko imibiri imaze kuboneka ari micye ugereranyije nuko aha havugwa ko hari hahungiye abasaga ibihumbi 50000 by'abatutsi, ndetse abandi bakavuga ko abagera ku bihumbi 35000 byahiciwe ariko urwibutso rwa Kabgayi rukaba rushyinguyemo abagera ku bihumbi 11017 bamaze kuboneka.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abarokokeye-i-kabgayi-bibutse-inzira-yumusaraba-banenga-leta-yabatabazi/

  • Covid-19 yahitanye umuntu wa 358 mu Rwanda abandi 41 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu, abantu 202,005 aribo bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19, barimo 13,237 bayihawe uyu munsi.

    Yatangaje kandi ko umugore w'imyaka 45 w'i Kigali yabaye umuntu wa 358 wishwe na COVID-19 mu gihe abarwayi bashya babonetse ari 41, hakira 98. Abakirwaye babaye 758, aho 5 muri bk barembye.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko hari inkingo za Pfizer zitegerejwe kugera i Kigali mu mpera z'iku kwezi kwa Kamena mu gihe iteganya ko umwaka wa 2021 uzarangira yakiriye inkingo zisaga miliyoni 3.5 za Pfizer.

    Ku mugoroba wo kuwa 31 Gicurasi 2021 nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo doze 100 600 z'urukingo rwa Pfizer zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax. Izi nkingo zisanga izindi doze ibihumbi 247 za AstraZeneca zirimo izigera 117 000 zabonetse ku bufatanye na Guverinoma y'u Bufaransa.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yabwiye RBA ko abahawe urukingo rwa Pfizer bose bamaze kubona doze yabo ya kabiri, ibikorwa byarangiye ku wa 31 Gicurasi. Kuri ubu igikurikiyeho ni ugutanga doze ya mbere ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

    Abazakingirwa muri iki cyiciro n'ubundi ni abakuze, abafite indwara karande cyangwa izidakira zirimo kanseri, umuvuduko w'amaraso n'izindi.

    Ati 'Abo ni abantu tuzirikana kugira ngo tubashe kubarinda kwandura Covid-19. Bizakorerwa mu bigo Nderabuzima, niho bazakingirirwa, muri abo bantu tuvuze utarabona urukingo rwa Pfizer , turamusaba ko yajya ku kigo Nderabuzima akiyandikisha.'

    Minisitiri Ngamije yavuze ko ibikorwa byo kwakira inkingo bigikomeje, kandi ko uyu mwaka uzarangira u Rwanda rwakiriye izirenga miliyoni 3.5.

    Ati 'Dufite izindi nkingo dutegereje mbere y'uko umwaka urangira, izindi tuzazibona mu mpera z'ukwezi kwa Gatandatu nanone ni iza Pfizer ku buryo kugeza mu mpera z'Ukuboza 2021, twiteguye kwakira izindi nkingo miliyoni 3.5 za Pfizer. Bivuze ko gahunda iri kujya ku murongo, mu minsi iri imbere tuzongera umubare w'abantu bazaba bakingiwe mu gihugu.'

    U Rwanda rwateganyije ko ibikorwa byo kugura inkingo no kuzikwirakwiza mu gihugu hose bizatwara miliyoni 120$ kandi bizaba byarangiye mbere y'uko umwaka utaha urangira. Ni mu gihe muri uyu mwaka, nibura uzarangira 30% by'Abanyarwanda bamaze gukingirwa.

    Muri rusange, u Rwanda rubarwa nka kimwe mu bihugu byitwaye neza mu guhangana na COVID-19, kuko kugeza ubu abakingiwe ari 350 400 guhera muri Werurwe uyu mwaka . Mu Rwanda iki cyorezo kimaze guhitana abantu 353 mu gihe abasaga barenga ibihumbi 26 banduye.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-wa-358-mu-rwanda-abandi-41-barayandura

  • MTN yatangaje ba rwiyemezamirimo 6 bazajya mu… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka MTN Rwanda yafatanyije na Inkomoko mu gutangiza gahunda ya Level up your biz, mu gufasha barwiyemezamirimo b’urubyiruko mu rugendo rwabo rwo kwihangira umurimo.Gahunda ya Level up your Biz ni gahunda igaragara mu buryo butandukanye,igaha ba rwiyemezamirimo batandatu ibi bikurikira:

    Ku mufasha mu gihe cy’amezi 5 yose ku buntu mu bijyanye no kwihutisha ubucuruzi uturutse mu INKOMOKO, harimo amahugurwa, kwisuzuma ndetse n’ubujyanama. Ba Rwiyemezamirimo 3 muri abo 6 bazaterwa inkunga ya 1,000,000 y’amanyarwanda avuye muri MTN Rwanda.

    Yaw Ankoma Agyapong uhagarariye ibijyanye n’ikoranabuhanga muri MTN

    Abahanga mu by’ikoranabuhanga bazabafasha mu kuzamura ubucuruzi bwabo. Kubafasha kumenyekanisha ndetse n’aho kwamamariza binyuze muri MTN.Nka kimwe mu bigize intego za MTN zo guteza imbere ikoranabuhanga, ibi bigamije gushyigikira ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga mu kubaha ubumenyi ngiro (Practical knowledge) ndetse n’ubumenyi buzabafasha mu guhanga udushya binyuze mu izamuka ry’isi mu ikoranabuhanga. 

    Ndeta Ndejuru uhagarariye Inkomoko

    Yaw Ankoma Agyapong, uhagarariye ibijyanye n’ikoranabuhanga muri MTN (MTN Rwanda’s chief consumer and Digital officer) yavuze ko guhindura ikoranabuhanga atari ibintu bikiri ibyo kwitega ahubwo ari iby’iki gihe turimo. Yagize ati “Guhindukirira ikoranabuhanga, ntabwo bikiri ibintu byo kwitega ahazaza ahubwo ni iby’iki gihe turimo”.

    “Twiboneye ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga mu bikorwa byabwo buba bufite amahirwe menshi yo guhangana n’ibyorezo bihangayikishije isi. Ikindi kandi amahirwe isi y’ikoranabuhanga ifite ubu nta herezo afite ni yo mpamvu aba ba rwiyemezamirimo 6 batagomba gusigazwa inyuma. Tunejejwe no gutwara iyi ntego mu kugira uruhare mu iterambere ry’ubwo bucuruzi buto n’ubuciriritse ndetse n’ubundi bwose bwo mu Rwanda.''

    Ibi bikurikira ni ibyagendeweho mu guhitamo ba rwiyemezamirimo batandatu:

    . Ubisaba yagombaga kuba ari umunyarwanda.

    . Ubisaba yagombaga kuba ari rwiyemezamirimo uri hagati y’imyaka 18 na 30.

    .Yagombaga kuba afite ikoranabuhanga cyangwa akorera ubucuruzi ku ikoranabuhanga(e-commerce).

    . Yagomba kuba yinjiza ku mwaka ari hasi ya 2,000,000 Frw.

    . Company yagombaga kuba ifite icyemezo cy’ubucuruzi cya RDB nibura kimaze umwaka umwe.

    Hibanzwe cyane kuri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakora imirimo igirira akamaro ruganda ndetse n’ibidukukije.

    Teta Ndejuru, uhagarariyeInkomoko we yagize ati “Nejejwe no guhamya guhitwamo kw’aba ba rwiyemezamirimo batandatu. Aba batandatubatoranyijwe mu bandi beza 194 bari babisabye bituma guhitamo bigorana cyane. Biratunezeza cyane kubona abato benshi bihangira udushya ndetse bakabikora bibanda cyane cyane kuri bya bindi sosiyete rubanda bakeneye”.

    “Kwishyira hamwe kwa MTN ndetse na Inkomoko byatumye iyi gahunda ibyara umusaruro. Gahunda ya Level up your Biz ni ibuye ryo gukandagiraho mu guteza imbere ubucuruzi bwabo binyuze mu ikoranabuhanga ndetse n’amahugurwa ajyanye no guteza imbere ubucuruzi”.

    Gahunda ya Level up your Biz ishishikajwe no kubaka ubushobozi bw’ubucuruzi buto n’ubuciriritse bukoresha uburyo bugezweho bw’ikoranabuhangamu guhanga udushya ndetse no kwishakamo ibisubizo amasoko yo mu Rwanda akeneye.

    Agyapong yasoje agira ati “Intego yacu muriMTN ni ugushishikariza urubyiruko binyuze mu gutanga ibisubizo mu bijyanye n’ikoranabuhanga bizafasha ba rwiyemezamirimo mu kubaka u Rwanda rwiza”

    MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) niyo kompanyi iyoboye isoko mu bijyanye n’itumanaho mu Rwanda. Kuva mu 1998, yakomeje gushora mu kwagura ibikorwa byayo ndetse ni wo murongo wa mbere w’itumanaho mu Rwanda. MTN Rwanda itanga udushya twinshi dutandukanye mu baguzi ndetse n’inganda. Niyo kompanyi ya mbere mu gutanga serivise z’itumanaho ry’amafaranga binyuze muri Fin Tech subsidiary, mobile money Rwanda Ltd.

    Inkomoko Entrepreneur Developmentitanga inama ku bijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda, ikaba ibarizwa i Kigali ndetse na Musanze ndetse no mu nkambi 6 z’impunzi. Akazi kabo kibanda mu guteza imbere ubumenyi, imikorere ndetse no n’umuyoboro kugira ngo ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda batere imbere, bakora ndetse bagure inganda zabo bafite inyungu ihagije ndetse banahange imirimo.

    Kugezaubu, Inkomoko imaze gukorana na ba rwiyemezamirimo 14,000 mu kubafasha kurema imirimo 5,500 mu Rwanda. Igishushanyo mbonera ku bakiriya babo kiratandukanye – Ubuhinzi, Gutundukanya ibiribwa, Ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, kugurisha ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106204/mtn-yatangaje-ba-rwiyemezamirimo-6-bazajya-mu-mahugurwa-yibijyanye-nubucuruzi-muri-gahunda-106204.html

  • ‘Ndagatora’ cyangwa ‘Catepillar’? Bruce Melod… – #rwanda #RwOT

    Kuba ubukombe cyangwa ikirangirire bisaba ibikorwa bihoraho kandi ukabikorana ubushishozi, ibi ni bimwe mu ntwaro umunyamuziki w'umwuga cyangwa undi wese ugamije gushora imali mu muziki yagakwiye kwitwaza. Ubukaka n'ubushongore bw'umunyamuziki bushingira mu byo akora kandi agahora yirinda igikorwa cyatuma rubanda nyamwinshi rumutekereza.

    Kuri iki gicamunsi ni bwo umuhanzi ufite amazina ya Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga akoresha abaza abakunzi be indirimbo yo guhitamo igomba kuba ikirango cy'impeshyi.

    Ubwo iki cyamamare mu muziki nyarwanda yabazaga abamukurikira hari ku isaha y'isaa Saba n'iminota 41 y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Kamena 2021. Bruce Melodie ukunze gutazwirwa na bagenzi be ko ari ‘Munyakazi’ – mu kugaragaza ko ari umuhanzi ukora cyane – yabajije abakunzi b'ibihangano bye indirimbo bifuza kumva mu gihe Album ari gukoraho itari yasozwa neza.

    Mu magambo ye bwana Bruce Melodie yagize ati 'Mu gihe Album Itararangira neza kandi iyi Summer ikeneye Anthem, mfite indirimbo 3 ziri tayali mwihitiremo iyo tubanza: 

    – Jioni 

    – Ndagatora

    – Caterpillar

    TWAGIYE……'

                                         

    Nyuma y’uko ashyizeho aya magambo benshi batangiye kumwereka amarangamutima yabo ndetse banagaragaza indirimbo barangaje imbere ibaraje ishinga. Hagendewe ku bari bamaze gutanga ibitekerezo ubwo twandikaga iyi nkuru, benshi muri bo bamusabye ko yabanza indirimbo 'Ndagatora', gusa ku rundi ruhande hari abandi bamusabye ko yarekura indirimbo yiganjemo amagambo y'abantu bakuru benshi bakunda gutazira ibishegu kuko abana bari ku mashuli.


    Ubwo Bruce Melodie yari yagiye gusinya amasezerano n’inzu y’imyidagaduro “Kigali Arena” afite agaciro ka Miliyoni 150 Rwf 

    Umuhanzi Bruce Melodie ni we muhanzi nyarwanda rukumbi utarigeze ugirwaho ingaruka n'icyorezo cya Cocvid-19 dore ko urebye umwaka wa 2020 usa n’uwamuhiriye cyane kuko watumye uyu muhanzi aha bagenzi be umwitangirizwa bitewe n'ibiraka yabonye ndetse n’amasezerano yagiye asinya.

    Ibikorwa byima amahwemo abakunzi be byatumye benshi bamutazira ‘Munyakazi’ kubera kudahwema gushyira hanze ibikorwa bihambaye aho abandi bari kurwana intambara yo kwigobotora icyorezo cya Covid-19 gishobora no gushyira ku iherezo inganzo za bamwe mu bahanzi nyarwanda mu gihe hatagize igikorwa mu maguru mashya.

    REBA HANO ‘SAA MOYA’ YA BRUCE MELODIE YACIYE IBINTU MU MPESHYI YA 2020


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106201/ndagatora-cyangwa-catepillar-bruce-melodie-uri-kwigaragaza-nkikirango-cya-muzika-nyarwanda-106201.html

  • Inteko yUmuco yashyikirije ibihembo Clarisse… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021, ubera ku Gisementi aho Inteko y'Umuco ikorera. Abashyikirijwe ibihembo bahize abandi mu marushanwa yo gukoresha neza ururimi rw'kinyarwanda.

    Tariki ya 21 Gashyantare buri mwaka, U Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti “Ururimi rw'Ikinyarwanda, umusingi w'ubumwe n'agaciro by'Abanyarwanda.'

    Inteko y'Umuco ivuga ko uyu mwaka kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire 2021 bibera Abanyarwanda bakoresha ururimi rwabo umwanya wo kurushaho kumenya agaciro n'akamaro k'Ikinyarwanda.

    Umunsi Mpuzamahanga w'ururimi kavukire wanahujwe no gushimira byihariye abahanzi, abanyamakuru, abashakashatsi, ibigo n'abandi bagira uruhare mu kunoza Ikinyarwanda.

    Mu gitaramo cyabereye kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, Inteko y'Umuco yatangaje ko abahanzi 15 ari bo bujuje ibisabwa mu marushanwa yari yateguye. Ivuga ko Clarisse Karasira ari we wabaye uwa mbere mu bahanzi bo mu Rwanda mu guteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda no kurusigasira.

    Mu muhango wo gushyikiriza ibihembo ababitsindiye, Nsanzabaganwa Modeste, Umukozi mu Nteko y’Umuco yibukije abanyamakuru, abahanzi n’abanditsi ko kwimakaza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda ari inshingano za buri wese.

    Ni mu gihe Barore Cleophas wari uhagarariye abanyamakuru muri uyu muhango yagaragaje ko gushimira umwenegihugu uteza imbere ururimi n’umuco bigaragaza uruhare Leta y’u Rwanda ifite muri gahunda yo guteza imbere indangagaciro z’umuco w’u Rwanda n’Ikinyarwanda.

    Avuga ko Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari ipfundo rikomeye ry’ubunyarwanda bikaba n’umurage ntagereranywa abakurambere bakomeyeh mu gihe cy’ubukoroni bityo asaba abanyamakuru kubibungabunga nk’inzira nyayo yo kwibohora.

    Abanyamakuru bashyikirijwe ibihembo barimo Barore Cleophas, Solange Ayanone, Tuyishimire Jean de Dieu, Butoya Yves, Turatsinze Bright, Akimana Latifah Juliette, Olivier Ngabirano, Umushakamba Maurice, Maniraguha Ferdinard, Kanamugire Emmanuel na Uwimbabazi Eric.

    Inteko y'Umuco yasabye abanyamakuru kuba umusemburo wo kwigisha Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda nkuko bigarukwaho mu ndirimbo yubahiriza Igihugu “Umuco dusangiye uraturanga…. ururimi rwacu rakaduhuza.'

    Aya marushawa yakozwe mu byiciro binyuranye harimo abanyeshuri barushanyijwe kwandika imivugo n'inkuru ngufi, kunoza ikinyarwanda, abanyamakuru n'abandi bakoresha neza ururimi rw'Ikinyarwanda mu kazi kabo, abandika mu binyamakuru, abavuga kuri Radio ndetse no kuri Televiziyo. Hanashimiwe kandi n'abashakashatsi.

    Akanama Nkemurampaka kifashishijwe mu kwemeza abatsinze kari kagizwe n'umuhanzi Uwitonze Clementine [Tonzi], intiti n'inzobere muri muzika Kamali Alphonse, Umwarimu n'inzobere muri muzika Prof. Mbonimana Gamariyeri n'umwanditsi w'indirimbo Imanidufashe Emmanuel.

    Inteko y'Umuco yashyikirije Clarisse Karasira igihembo nk’umuhanzi wabaye uwa mbere mu guhanga indirimbo ku muco w’u Rwanda


    Inteko y’Umuco yahembye umuhanzi Mani Martin wabaye uwa kabiri muri aya marushanwa

    Inteko y'Umuco yashyikirije igihembo Bazirushaka Isaie umwanditsi ku kibonezamvugo

    Umuhanzi Jaba Star yahembwe

    Umuhanzikazi Audia Intore yashyikirijwe igihembo yatsindiye

    Umuhanzi Danny Vumbi, yashyikirijwe igihembo asaba bagenzi be kuba abarimu beza b'Abanyarwanda mu mikoreshereze y'IkinyarwandaNsanzabaganwa Modeste, Umukozi mu Nteko y’UmucoBarore Cleophas Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) yashyikirijwe igihembo

    Umunyamakuru Solange Ayanone umaze igihe kinini mu itangazamakuru yahembwe

    Akimana Latifah wa RBA yashyikirijwe igihembo yatsindiye

    Olivier Ngabirano wa Radio/Tv1 yahembwe

    Umushakamba Maurice wa Radio Isango Star yashyikirijwe igihembo yatsindiye

    Maniraguha Ferdinard wa IGIHE yahembwe

    Turatsinze Bright wa RBA yashyikirijwe igihembo yatsindiye

    AMAFOTO: Inteko y’Umuco/Twitter

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106200/inteko-yumuco-yashyikirije-ibihembo-clarisse-karasira-mani-martin-danny-vumbi-abanyamakuru-106200.html

  • Apotre Mignonne mu ikanzu ndende ishashagiran… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021 ni bwo hagaragaye amafoto ya Apotre Mignonne Kabera Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko n’umugabo we Eric Kabera n’umukobwa wabo Emika Kabera. Uko ari batatu, bagaragara bari ahantu hateguwe neza cyane, bari gukatana umutsima uteye amabengeza.

    Apotre Mignonne Kabera wari wambaye ikanzu nziza igera ku birenge kandi ishashagirana, ubona afite ibyishimo byinshi, ariko ukabona asa nk’aho yakorewe ibi birori mu buryo bwamutunguye. Mu mpano yahawe harimo n’ururabo rwiza rugaragara nk’uruhenze yashyikirijwe na Emika Kabera umukobwa we akaba n’imfura ye na Eric Kabera. Nyuma y’ibi birori, uyu mubyeyi yagaragaje ko byamukoze ku mutima. Mu bandi yashimiye mu minsi 2 ishize akoresheje urubuga rwa Instagram harimo Women Foundation Ministries, Noble Family Church, Girls Impact, All Gospel Today, n’abandi.

    Apotre Mignonne Kabera hamwe n’umugabo we Eric Kabera

    Eric Kabera, nyiri Kwetu Film Institute kompanyi ifatwa nka nimero ya mbere muri Cinema yo mu rw’imisozi igihumbi (Hillywood Founder) yanditse kuri Instagram ko yafashe umwanya akaba iruhande rw’umugore we Apotre Mignonne akunze kwereka urukundo amukunda mu bihe binyuranye. Yagaragaje ko urugendo rw’urukundo rwabo rurambye dore ko umusatsi we utangiye kuzamo imvi kandi bakaba babanye neza kuva bashyingiranywe kugeza uyu munsi. Yagize ati “Umwanya wanjye iruhande rw’umugore! Ubwenge n’urugendo hamwe n’umusatsi w’imvi”.

    Apotre Mignonne ukunzwe n’abantu banyuranye ku bw’umutima we ukunda abantu bose bigaherekezwa n’ibikorwa by’urukundo bikunze kumuranga, yakozwe cyane ku mutima n’ibirori yakorewe ashimira umugabo we n’umukobwa we bifatanyije nawe ku isabukuru ye y’amavuko. Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati “Mwakoze ku bwo kwifatanya nanjye ku isabukuru y’amavuko, mwatumye uba umunsi mwiza ndetse cyane”. Yavuze ko umutima we wishimye cyane, ndetse ko umwaka mushya atangiye n’izakurikiraho, ari imyaka y’imigisha mishya myinshi.

    Urukundo rwabo ruhora rutoshye

    Munsi y’ubutumwa yatanze, Intumwa Mignonne yakurikijeho icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya Yosuwa 24: 15 harimo amagambo avuga ko we n’inzu ye biyemeje gukorera Uwiteka. Haranditse ngo “Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo Mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa Imana z’Abamori bene iki gihugu, ariko njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka”.

    Si ubwa mbere Eric Kabera yeretse urukundo umufasha we Apotre Mignonne kuko no mu mwaka wa 2019 ubwo abakristo basengera muri Women Foundation Ministries bakoreraga ibirori by’isabukuru uyu mushumba, nabwo yari ahari – ibintu byashimishije cyane Mignonne. Icyo gihe Eric Kabera yashimiye umufasha we ku bw’umuhate agira mu murimo w’Imana anamusabira kurushaho kwaguka mu byo akora byose. Muri ibyo birori byari byitabiriwe n’abarimo Atome/Gasumuni, Mignonne yahawe impano zinyuranye zirimo n’igikombe mu gushimangira ko ibikorwa bye ari ntagereranywa.

    Kabera, Mignonne na Emika

    Imwe mu mpano bamuhaye harimo n’ururabo yashyikirijwe n’umukobwa we basa nk’intobo

    “Imana ibahe umugisha mwinshi, uru rurabo ni rwiza cyane”

    Apotre Mignonne yari yambaye ikanzu ishashagirana

    Apotre Mignonne yavuze ko yinjiye mu myaka y’imigisha myinshi mishya

    Eric Kabera hamwe n’umukobwa we Emika Kabera

    Apotre Mignonne mu birori by’isabukuru yakorewe mu 2019 n’abakristo be

    Eric Kabera n’umufasha we ku munsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’Umugore mu 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106191/apotre-mignonne-mu-ikanzu-ndende-ishashagirana-yakorewe-ibirori-byisabukuru-numugabo-we-nu-106191.html