Category: Uncategorized

  • Umugeni yitabye Imana ku munsi w'ubukwe bwe, umugabo we ahita akora igikorwa cyatunguye abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni ukomoka mu gihugu cy'Ubuhinde yitabye Imana mu buryo butunguranye, ubwo yiteguraga gushyingirwa ,gusa umusore wari kumurongora yahise atungura abantu ubwo yishumbushaga murumuna w'uyu mugeni aba ari we asezerana na we.

    Umugeni uzwi ku izina rya Surbhi,niwe wapfuye ku munsi w'ubukwe bwe ariko abagize imiryango yombi banga kuva mu byishimo baramufata bamushyira mu cyumba,umukwe ahita ashyingiranwa na murumuna wa nyakwigendera.

    Ubu bukwe bwabereye ahitwa Etawah city mu ntara ya Uttar Pradesh mu Buhinde,bwakagombye kuba bwarakomwe mu nkokora n'urupfu rw'uyu mugeni ariko umugabo we Manjesh Kumar yanze gutaha nta mugore atwaye kandi yari amaze iminsi yitegura bituma ahabwa murumuna wa nyakwigendera.

    Surbhi yafashwe n'umutima ubwo yari amaze gukora imigenzo yo gushyingiranwa y'Abahindu n'umukunzi we Manjesh Kumar ariko ntiyabashije gukira kuko yahise apfa ubukwe butarangiye.

    Umuganga wo muri ako gace yahise ahamagarwa igitaraganya muri ubwo bukwe ariko ntiyabashije kurokora uyu mugeni.

    Musaza wa nyakwigendera Surbhi witwa Saurabh yagize ati 'Biragoye kwiyumvisha ko umurambo uri mu cyumba kimwe ikindi hari gutegurirwamo umugeni.

    Imiryango yombi yaricaranye hanyuma umwe atanga igitekerezo ko mushiki we muto Nisha yashyingiranwa n'umukwe wabo.

    Imihango ya kidini kuri uyu mugeni mushya yakozwe ubukwe burangiye cyane ko imiryango yanze kubusubika.Bivugwa ko umuryango wa nyakwigendera wabyemeye kubera ko washakaga inkwano.

    Nyina w'aba bakobwa bombi, Guddi Devi,yagaragaye mu bukwe yishimiye uyu mwanzuro wo gushumbusha umukwe wabo.

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yitabye-imana-ku-munsi-wubukwe-bwe-umugabo-we-ahita-akora-igikorwa-cyatunguye-abatari-bake/

  • Rubavu: Inkuru nziza ku bakunzi b'Amashyuza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kingana n'icyumweru amazi y'amashyuza akundwa nabatari bake aburiwe irengero kubera imitingito ikomeye yaterwaga n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.Kuri ubu aya mashyuza abarizwa mu karere ka Rubavu yongeye kugaruka.

    Nk'uko tubikesha Kigalitoday, igaruka ry'aya mashyuza ryemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba Kazendebe Hertier wahise atanga n'amafoto yayo nk'igihamya cy'uko yagarutse. Uyu muyobozi yagize at'Inkuru nziza, amazi y'amashyuza yongeye kugaruka yose nyuma y'icyumweru yarabuze.' Ubu ahari humagaye hongeye kuzura amazi akunzwe na benshi cyane cyane abayakenera mu kwivura indwara zitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/rubavu-inkuru-nziza-ku-bakunzi-bamashyuza/

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabwiye Isi ko nta gutekana kuzabaho inkingo za COVID-19 zidasaranganyijwe (YAVUGURUWE) – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Burusiya aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (SPIEF 21) iri kuba ku nshuro yayo ya 24.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente nk'umwe mu nzobere mu by'ubukungu ari muri batatu batanze ibiganiro byo kuyitangiza kuri uyu wa 3 Kamena 2021, hamwe na Minisitiri w'Intebe Wungirije w'u Burusiya, Andrei Belousov na Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani.

    Iyi nama izasozwa ku wa 5 Kamena iri kubera mu Mujyi wa St Petersburg, aho ihurije abayobozi batandukanye n'inzobere mu by'ubukungu ziturutse mu bihugu birenga 120 byo hirya no hino ku Isi.

    Yateranye mu gihe Isi yose yahuye n'ihungabana ry'ubukungu bwagizweho ingaruka na COVID-19, imikoranire y'u Burusiya na Afurika mu bucuruzi nayo ikaba yasubiye inyuma.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko ibihugu bya Afurika byatangaga icyizere cyo kugira ubukungu buzamuka vuba mbere y'umwaduko w'icyorezo kuko nko mu 2019 ibyinshi byagaragaje ko ubwabyo bwazamutseho hejuru ya 4% ndetse ubw'u Rwanda bwo bukaba bwarazamutseho 9,5%.

    Yashimangiye ko usibye ingaruka z'icyorezo zigaragara muri Afurika ubukungu bwayo n'ubu bishoboka ko bwazamuka kandi buhagije kubwubakiraho icyerekezo Afurika yihaye cya 2063.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze ko u Burusiya nk'umufatanyabikorwa wa Afurika kuva kera icyo cyerekezo bugifitemo uruhare kandi bushobora gutanga umusanzu.

    Yakomeje ati 'Uyu munsi Afurika ifite amahirwe akomeye abashoramari bo mu Burusiya bashobora kubyaza umusaruro. Icya mbere, Afurika ifite urubyiruko n'abakozi bashobora gutanga umusanzu ukomeye ku guteza imbere ubukungu. Icya kabiri, uyu mugabane ugenda utera imbere mu kugira imijyi vuba vuba, bigaragagaza ko uburyo bwo kuzamura ubukungu bushingiye ku mijyi buhari.'

    'Hari kandi n'iterambere ry'ikoranabuhanga ryagaragaje ahandi ubukungu bwazamukira ari ho mu itumanaho no kwimakaza ikoranabuhanga aho tuba.'

    -  Yasabye ko gusaranganya inkingo byakwitabwaho

    Minisitiri w'Inetebe, Dr Ngirente yibukije abitabiriye inama ko mu gihe hari gushakishwa uburyo bwo kwigobotora ingaruka z'icyorezo burimo no kuzahura ubukungu, nta kizagerwaho abatuye Isi batarahuriza ku kumva ko inkingo zikenewe kuri bose.

    Ati 'Dukwiye kuzirikana ko mu gihe turi gukora iyo bwabaga ngo twikure mu ngaruka icyorezo cyatugizeho, icya mbere cyo kwitabwaho ni ukuba haboneka inkingo zihagije kuri bose.'

    Yavuze ko Afurika ikeneye kubaka ubushobozi bwayo bwo gukora inkingo z'indwara zitandukanye zirimo na Covid-19, ariko ikabifashwamo n'abafatanyabikorwa barimo n'u Burusiya.

    Dr Ngirente kandi yagaragaje ko Isoko rusange rya Afurika (ACFTA) ari andi mahirwe y'ishoramari ku Barusiya kuko rizajya rihuza abagera kuri miliyari 1,3. Aho yavuze ko ryakorwa hubakwa imihanda y'imodoka n'iya gari ya moshi, ibyambu, ingomero z'amashanyarazi, imiyoboro ya internet n'ibindi. Ibyo ngo byasaba ari hagati ya miliyari 130$ na miliyoni 170$ ku mwaka.

    Agaruka ku mikoranire y'u Burusiya n'u Rwanda, Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze ko yagiye yibanda ku guteza imbere ubushakashatsi mu nzego z'ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ingufu n'amazi n'uburezi.

    Yongeyeho ati 'Hakenewe ko u Burusiya bwongera ishoramari muri ibi ndetse no mu zindi ngeri z'ibikorwa remezo.'

    Yasoje ijambo rye yongera gushimangira ko 'igihe cyo gushora imari muri Afurika ari iki' kuko hagaragazwa ingorane zigihari kandi harushaho no kunozwa uburyo bwo korohereza imishinga kuri uyu Mugabane.

    Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu isanzwe iba buri mwaka kuva mu 1997, uretse mu 2020 itabaye kubera Covid-19. Ihuza abayobozi n'inzobere mu bukungu ziturutse hirya no hino ku Isi zirimo n'izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Qatar, u Buhinde, u Burusiya buyakira n'ibindi.

    Biteganyijwe ko mu bandi bazayitangamo ibiganiro harimo Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin; Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

    Uyu munsi, Minisitiri w'Intebe @EdNgirente yatanze ikiganiro mu muhango wo gufungura Inama ya 24 Mpuzamahanga ku Bukungu ya St. Petersburg irimo kubera mu Burusiya kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 5 Kamena 2021. #SPIEF2021 pic.twitter.com/twFBkTKyFi

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) June 3, 2021

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabwiye Isi ko nta gutekana kuzabaho inkingo za COVID-19 zidasaranganyijwe

    Iyi nama iba buri mu mwaka kuva 1997 uretse mu 2020 itabaye kubera icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatanze ikiganiro mu nama ya 24 mpuzamahanga yiga ku bukungu ya St Petersburg mu Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yabwiye-isi-ko-nta-gutekana-kuzabaho-inkingo-za

  • Bose ni beza: Akanyamuneza ka Shimwa Guelda n'umukobwa we w'imfura (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shimwa Guelda wegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2017 ndetse akaba yaranabaye Nyampinga w'umurage n'umuco muri uwo mwaka wa 2017, yashyize hanze amafoto ye ari kumwe n'umukobwa we. Aya ni amafoto Shimwa Guelda yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nkuko ibitekerezo by'abantu batandukanye byagaragaye kuri aya mafoto Shimwa Guelda yashyize hanze byagiye bigaruka ku bwiza bw'aba banyarwandakazi bombi. Abantu benshi batangariye ubwiza bw'aba bombi.

    Source : https://yegob.rw/bose-ni-beza-akanyamuneza-ka-shimwa-guelda-numukobwa-we-wimfura-amafoto/

  • Umushoferi wari utwaye imodoka yarumwe n'inzoka yahanutse mu kirere ubwo yari itwawe n'igisiga #rwanda #RwOT

    Uyu mushoferi ari kuvurirwa mu bitaro byitwa Mwingi Level 4 nyuma y'aho iyi nzoka iguye mu modoka ye icitse iki gisiga igahita imuruma ukuboko ikamusigamo ubumara bwayo.

    Umwe mu bari aho ibi bintu byabereye,yavuze ko ubwo iyi nzoka yari imaze kuva mu kirere ikaruma uyu mushoferi yahise aparika ku ruhande atabaza abantu baraza barayica,iki gikona yari icitse kiragaruka kirayitwara hanyuma uyu mushoferi ahita ajyanwa kwa muganga byihuse.

    Uyu mushoferi witwa David Musyoka yabwiye TV yo muri Kenya KBC ko iki gisiga ari cyo cyari gitwaye iyo nzoka kiyita modoka yari atwaye.

    Yavuze ko iyo nzoka yinjiye inyuze mu idirishya maze imuruma ku kuboko.

    Yavuze ko yahise avuza induru abantu bari hafi barahurura barayica.

    Ariko, mu gihe bari bacyibaza icyo bokora kuri iyo nzoka bari bamaze kwica, cya gisiga cyahise kigaruka gihita kiyitwara.

    Uyu mugabo yabwiye KBC ko yumva ameze neza, nubwo icyo kintu kidasanzwe cyamubayeho catumye abaturage bibaza byinshi, bakabona ko iyo nzoka ari 'shitani'.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umushoferi-wari-utwaye-imodoka-yarumwe-n-inzoka-yahanutse-mu-kirere-ubwo-yari

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye Isi ko nta gutekana kuzabaho inkingo za COVID-19 zidasaranganyijwe (YAVUGURUWE) –

    Yabitangarije mu Burusiya aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (SPIEF 21) iri kuba ku nshuro yayo ya 24.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente nk’umwe mu nzobere mu by’ubukungu ari muri batatu batanze ibiganiro byo kuyitangiza kuri uyu wa 3 Kamena 2021, hamwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Burusiya, Andrei Belousov na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani.

    Iyi nama izasozwa ku wa 5 Kamena iri kubera mu Mujyi wa St Petersburg, aho ihurije abayobozi batandukanye n’inzobere mu by’ubukungu ziturutse mu bihugu birenga 120 byo hirya no hino ku Isi.

    Yateranye mu gihe Isi yose yahuye n’ihungabana ry’ubukungu bwagizweho ingaruka na COVID-19, imikoranire y’u Burusiya na Afurika mu bucuruzi nayo ikaba yasubiye inyuma.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko ibihugu bya Afurika byatangaga icyizere cyo kugira ubukungu buzamuka vuba mbere y’umwaduko w’icyorezo kuko nko mu 2019 ibyinshi byagaragaje ko ubwabyo bwazamutseho hejuru ya 4% ndetse ubw’u Rwanda bwo bukaba bwarazamutseho 9,5%.

    Yashimangiye ko usibye ingaruka z’icyorezo zigaragara muri Afurika ubukungu bwayo n’ubu bishoboka ko bwazamuka kandi buhagije kubwubakiraho icyerekezo Afurika yihaye cya 2063.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko u Burusiya nk’umufatanyabikorwa wa Afurika kuva kera icyo cyerekezo bugifitemo uruhare kandi bushobora gutanga umusanzu.

    Yakomeje ati “Uyu munsi Afurika ifite amahirwe akomeye abashoramari bo mu Burusiya bashobora kubyaza umusaruro. Icya mbere, Afurika ifite urubyiruko n’abakozi bashobora gutanga umusanzu ukomeye ku guteza imbere ubukungu. Icya kabiri, uyu mugabane ugenda utera imbere mu kugira imijyi vuba vuba, bigaragagaza ko uburyo bwo kuzamura ubukungu bushingiye ku mijyi buhari.”

    “Hari kandi n’iterambere ry’ikoranabuhanga ryagaragaje ahandi ubukungu bwazamukira ari ho mu itumanaho no kwimakaza ikoranabuhanga aho tuba.”

    -  Yasabye ko gusaranganya inkingo byakwitabwaho

    Minisitiri w’Inetebe, Dr Ngirente yibukije abitabiriye inama ko mu gihe hari gushakishwa uburyo bwo kwigobotora ingaruka z’icyorezo burimo no kuzahura ubukungu, nta kizagerwaho abatuye Isi batarahuriza ku kumva ko inkingo zikenewe kuri bose.

    Ati “Dukwiye kuzirikana ko mu gihe turi gukora iyo bwabaga ngo twikure mu ngaruka icyorezo cyatugizeho, icya mbere cyo kwitabwaho ni ukuba haboneka inkingo zihagije kuri bose.”

    Yavuze ko Afurika ikeneye kubaka ubushobozi bwayo bwo gukora inkingo z’indwara zitandukanye zirimo na Covid-19, ariko ikabifashwamo n’abafatanyabikorwa barimo n’u Burusiya.

    Dr Ngirente kandi yagaragaje ko Isoko rusange rya Afurika (ACFTA) ari andi mahirwe y’ishoramari ku Barusiya kuko rizajya rihuza abagera kuri miliyari 1,3. Aho yavuze ko ryakorwa hubakwa imihanda y’imodoka n’iya gari ya moshi, ibyambu, ingomero z’amashanyarazi, imiyoboro ya internet n’ibindi. Ibyo ngo byasaba ari hagati ya miliyari 130$ na miliyoni 170$ ku mwaka.

    Agaruka ku mikoranire y’u Burusiya n’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko yagiye yibanda ku guteza imbere ubushakashatsi mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu n’amazi n’uburezi.

    Yongeyeho ati “Hakenewe ko u Burusiya bwongera ishoramari muri ibi ndetse no mu zindi ngeri z’ibikorwa remezo.”

    Yasoje ijambo rye yongera gushimangira ko “igihe cyo gushora imari muri Afurika ari iki” kuko hagaragazwa ingorane zigihari kandi harushaho no kunozwa uburyo bwo korohereza imishinga kuri uyu Mugabane.

    Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu isanzwe iba buri mwaka kuva mu 1997, uretse mu 2020 itabaye kubera Covid-19. Ihuza abayobozi n’inzobere mu bukungu ziturutse hirya no hino ku Isi zirimo n’izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Qatar, u Buhinde, u Burusiya buyakira n’ibindi.

    Biteganyijwe ko mu bandi bazayitangamo ibiganiro harimo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin; Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye Isi ko nta gutekana kuzabaho inkingo za COVID-19 zidasaranganyijwe

    Iyi nama iba buri mu mwaka kuva 1997 uretse mu 2020 itabaye kubera icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatanze ikiganiro mu nama ya 24 mpuzamahanga yiga ku bukungu ya St Petersburg mu Burusiya

  • Marina yasohoye indirimbo ‘I’m sorry’ isaba imbabazi ku makosa yakoreye The Mane n’abafana be #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko yiyunze n’inzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label, ikaba ari nayo irerebera inyungu ze muri muzika, umuhanzikazi nyarwanda Marina yasohoye indirimbo ‘I’m sorry’ asaba imbabazi The Mane.

    Mu mpera za Mata 2021 nibwo Marina yatangaje ko yatandukanye na The Mane Music Label k’ubwumvikane bw’impande zombi abashimira ibyo bamukoreye.

    Bidateye kabiri, Bad Rama akaba umuyobozi w’iyi nzu itunganya umuziki, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko uyu muhanzikazi yamaze kugaruka muri The Mane ndetse agiye gusohora indirimbo isaba imbazi inakubiyemo byose ku isezera rye, hari mu mpera z’ukwezi gushize.

    Iyi ndirimbo ikaba yamaze gusohoka aho Marina yumvikana asaba imbabazi.

    Hari aho avuga ko na we ari umuntu yakosa ariko ibyo yakoze yari ameze nk’uri kurota.

    Ati”Byasaga nk’aho ndi kurota bituma nkora ibidakwiye, I’m Sorry ku bw’amakosa yose nanjye ndi umuntu nta we udakosa ku Isi!'

    Akomeza avuga ko yicuza kuba imitwe y’inkuru yarabaye we agatera amarira abamukunda.

    Hari aho avuga kandi ko yari yashutswe, gusa ngo ntacyo yakora ngo asubize ibihe inyuma.

    Ati 'Nta kintu nakora ngo nsibe ibyahise, mbishoboye nasubiza ibihe inyuma, nanjye nari nagoswe, ngera aho nicuza, sinzi uwari wanshutse.”

    “Mumbabarire ntabwo mpakana(I’m sorry and I can’t deny) ko nahubutse!'

    Marina yinjiye muri The Mane mu mpera za 2017 ndetse akaba ari nabwo yari atangiye kwinjira mu muziki, izina yubatse yaryubakiye muri iyi nzu itunganya umuziki.

    Marina yasabye imbabazi abafana be na The Mane ya Bad Rama

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/marina-yasohoye-indirimbo-i-m-sorry-isaba-imbabazi-ku-makosa-yakoreye-the-mane-n-abafana-be

  • Dj Pius, Dj Theo na Trackslayer mu Kanama kar… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyiswe 'It's Ability Talents' cyateguwe na Uwezo Youth Empowerment kubufatanye na The Trackslayer Music, cyatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021, aho studio ya Producer Trackslayer ikorera i Nyamirambo.

    Uyu munsi abanyempano barenga 20 mu rubyiruko rufite ubumuga rwo mu Mujyi wa Kigali barimo abo mu Karere ka Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge, banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka buri wese agaragaza impano yifitemo, hanyuma agahabwa amanota hakurikijwe uko yitwaye.

    Ni igikorwa cyitabiriwe na bamwe mu basanzwe bafite indirimbo ariko zitamenyekane ku mpamvu basobanura ko babuze ubushobozi bacika intege. Harimo n'abandi basanzwe bafasha abahanzi mu miririmbire n'umukobwa umwe witabiriye ArtRwanda-Ubuhanzi.

    Buri wese wiyandikishije muri iki gikorwa yavugaga impano yifitemo. Hari abavuze ko bazi kuvuga imivugo, kwandika indirimbo, gucuranga ibikoresho bya muzika, gukora amashusho, kuvuza ingoma, gusetsa (Comedy), gufotora, gufunganya amajwi n'ibindi.

    Abitabiriye barimo Iryivuze Clarisse, Fausta Umutoniwase, Uwineza Olivier, Kayiranga Sedrick, Ntihinyurwa Olivier, Obed Gasangwa, Uwicyeza Nkana Yvonne, Uwayo Anitha, Charles Birekereho na Sibomana Jean Claude.

    Hari kandi Cyiza Otto, Ntakirutimana Joseph, Tuyishimire Emmanuella, Haragirimana Claver, Twagirayezu Olivier, Bazambaza Slots, Mukingambeho Herniette, Ndayisaba Jean Damascene, Mutabazi Omar na Nshimyuremyi Ernest.

    Umuryango Uwezo Youth Empowerment watangiye mu 2013, zimwe mu ntego ufite harimo guteze imbere urubyiruko rufite ubumuga binyuze mu mpano, mu mikino, mu myidagaduro n'ibindi bigamije gukora ubuvugizi ku bushobozi bwabo ariko hanagamijwe no kuba amahirwe atuma bibona mu muryango.

    Uyu muryango ugitangira ntiwahise ushyire mu ngiro buri ntego wihaye bitewe n'uko wari ukiyubaka. Uko wagiye wagura ibikorwa ukorana n'urubyiruko bafite ubumuga hirya no hino mu gihugu niko bagiye bavumbura impano muri bo.

    Gusa, uyu muryango wagiye uzitirwa n'uko waburaga uko wabafasha. Ku bw'amahirwe, The Trackslayer Music yarabegereye ibagezaho igitekerezo cyo gufasha urubyiruko rufite ubumuga kuzamura impano zabo no kuzibyaza umusaruro.

    Omar Satir Bahati Umuyobozi w'Umuryango Owezo Youth Empowerment yabwiye INYARWANDA, ko bahuje imbaraga na The Trackslayer Music kugira ngo bateze imbere impano z'abafite ubumuga, kandi ko nta cyiciro na kimwe baheje muri iki gikorwa.

    Akomeza ati 'Tuzashingira kuri byinshi. Icya mbere twebwe ntabwo ari amarushanwa turi gukoresha, ahubwo ni igikorwa cyo guteza imbere impano nk'uko iki gikorwa kibivuga ni uguteza imbere impano zubakiye ku bushobozi.'

    Akomeza ati 'Icya kabiri turifuza guha amahirwe ibyiciro byose […] Hano wenda twahahuriye kubera ko ni ahatunganyirizwa umuziki n'ubusanzwe turibanda cyane ku kuririmba, imivugo, ikinamico n'ibindi bishobora kuza muri studio cyangwa bikaba byategurwa n'ubundi buryo ariko impano ni nyinshi, hari abanyabugeni, hari abashushanya, hari abakora iby'ubukorikori, hari abakora amasiporo…izo zose ni impano ziri mu rubyiruko bafite ubumuga tuzagenda tugerageza kuzamura uko dushoboye.'

    Bahati yavuze ko bazibanda cyane ku kububakira ubushobozi mu ngeri zose, bakabateza imbere harimo no kuririmba mu bitaramo bikomeye no kubakurikirana kuva ku munota wa mbere.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu Mujyi wa Kigali bazafata abantu 15, kandi ko iki gikorwa kizakomereza mu Ntara cyane cyane mu bigo byakira abana bafite ubumuga.

    Mukingambeho Herniette ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa. Imbere y'Akanama Nkemurampaka yagaragaje impano idasanzwe akina ikinamico aganiriza Nyina [Utari uhari] wari mu marembera, asuka amarira bitungura abari bagize Akanama.

    Dj Pius yahise asaba uyu mukobwa gukina undi mukino noneho adasuka amarira, ahubwo yishimye. Herniette yahise akina umukino agaragaza ibyishimo, akina yishimiye kuzamurwa mu ntera mu kazi.

    Dj Theo umujyanama wa Social Mula, yabwiye uyu mukobwa ko ari umuhanga ku buryo muri iki gikorwa adakwiye kuburamo.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Mukingambeho yavuze ko nyuma yo kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi ntabashe gutsinda atacitse intege, ahubwo yakomeje gukuza impano ye.

    Uyu mukobwa yagarukiye mu 120 batoranyijwe mu gihugu hose muri Art Rwanda. Yavuze ko yitabiriye iki gikorwa cyo gushakisha impano mu rubyiruko rufite ubumuga, biturutse ku nshuti ye yabimworohereje ku mbuga nkoranyambaga.

    Herniette avuga ko afite icyizere cyo gutsinda, kandi ko iki gikorwa akitezeho gutinyura abafite ubumuga. Ati 'Iri rushanwa ndamutse nditwaye hari byinshi ryamfasha, byaba ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano yanjye no gufasha sosiyete…Ni no kugira ngo umuntu akomeze azamure isura nziza y'abafite ubumuga.'

    Kwiyandikisha muri iki gikorwa byari ubuntu. Umunyempano uzatsinda azakorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho (Audio& Video), kubamamaza (Promotion) no kubakurikirana (Management).

    Abafite ubumuga banashyiriweho amahirwe arimo kwiga; gufata amajwi, gukora indirimbo, gufata amashusho, gutunganya amajwi n’amashusho, gufata amafoto, kuyobora no kugenzura amajwi.

    Omar Bahati Umuyobozi w'Umuryango Owezo Youth Empowerment Uhereye ibumuso: Dj Theo, Producer Trackslayer washinze The Trackslayer Music, Producer Thomas na Dj Pius Iki gikorwa cyiswe 'It’s Ability Talents' abagiteguye bavuga ko ari amahirwe ku rubyiruko rufite ubumugaHerniette yakinnye ikinamico aganiriza Nyina wari mu marembera, asuka amarira bitungura abagize Akanama Nkemurampaka Dj Pius washinze 1K Entertainment akuriye Akanama Nkemurampaka kari gushakisha impano mu rubyiruko rufite ubumuga Producer Trackslayer washinze The Trackslayer Music wahuje imbaraga n'Umuryango Owezo Youth Empowerment mu gutegura iki gikorwa

    Ntihinyurwa Olivier yaririmbye indirimbo 'Malaika' ya Buravan, anavuga ko asanzwe afasha abahanzi mu miririmbire barimo Mukuru we Gasangwa Obed afite indirimbo ebyiri zitamenyekanye, ariko avuga ko afite icyizere Sibomana Jean Claude yagaragaje impano ye

    Producer Thomas ufite ubumuga yifashishijwe mu Kanama Nkemurampaka 


    Cyiza Otto avuga ko yatangiye umuziki mu 2012 kandi ko indirimbo ze zakinwe kuri Radio Salus akaza gucika intege mu muziki we

    AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106242/dj-pius-dj-theo-na-trackslayer-mu-kanama-kari-gushakisha-impano-mu-rubyiruko-rufite-ubumug-106242.html

  • Abakinnyi ba Patriots basuye Urwibutso rwa Je… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena 2021, ni bwo abagize ikipe ya Patriots bayobowe na kapiteni w'iyi kipe Mugabe Arstide, bunamiye ndetse banashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali rushyinguyemo imbaga y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Kigali Genocide Memorial, aba bakinnyi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n'intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge.

    Aba bakinnyi basuye uru rwibutso nyuma y'iminsi ine basoje irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabereye mu Rwanda, aho basoje ku mwanya wa Kane mu makipe 12 yari yitabiriye BAL 2021 yegukanwe na Zamalek yo mu Misiri.

    Abakinnyi ba Patriots basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Gasana Kenny ari mu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Abakinnyi ba Patriots bashyize indabo ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Abakinnyi ba Patriots basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106241/abakinnyi-ba-patriots-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-amafoto-106241.html

  • Israel Mbonyi na Diamond Platnumz bayoboye ur… – #rwanda #RwOT

    Guhera mu mpeshyi ya 2020 kugera mu ya 2021 abahanzi batandukanye bagiye basohora ibihangano bitandukanye, byinshi cyangwa se bicye bitewe na Politike y'uburyo akoramo umuziki we.

    Wifashishije rero iyitwa Youtube Chart, Israel Mbonyi usanga ariwe uyoboye isoko ry'urutonde rw’abinjirije menshi ku butaka bw'u Rwanda aho abarebye ibikorwa bye baherereye mu Rwanda mu gihe cy'umwaka wose ushize ari miliyoni 8.31.

    Naho umugwa mu ntege ni Diamond rurangiranwa ukunzwe ukunzwe n'abatari bacye mu duce tunyuranye tw’isi no mu Rwanda. Umusaruro rusange wa Youtube w'umwaka wa 2020/2021 yahakuye miliyoni 7.16. Uku kurebwa cyane kw’ibyo bashyira kuri Youtube, binasobanuye ko ari ko bakurikirana mu kwinjiza menshi.

    Ubundi amashusho atagejeje ku minota icumi (5) yashyizwe kuri youtube yishyura amadorali ajya kwegera abiri (2) ku bantu igihumbi (1,000) bayarebye($2/1000 Views) nk’uko Google.com ibyerekana.

    Bivuzeko James na Daniella mu gihe cy’umwaka indirimbo zabo zimaze kuri Youtube zabinjirije agera ku bihumbi kuri $5,860 avuye gusa ku bantu bazirebye bari mu Rwanda aho bagera kuri Miliyoni 2.9 (2.93M Views). Uyashyize mu manyarwanda ayo binjije mu mwaka ni 5,860,000 Frw.

    Ni mu gihe Israel Mbonyi we abantu barebye ibikorwa bye bari mu Rwanda kuri Youtube kuva muri 03 Kamena 2020 kugera kuri 03 Kamena, bamwinjirije agera ku $16,620 kuko indirimbo ze zarebwe inshuro 8.31, aba akaba ari abazirebeye gusa mu Rwanda. Ushyize mu manyarwanda ayo yinjije mu mwaka ararenga Milyoni 16 (16,620,000 Frw).

    Bivuze ko ku musaruro abatuye ku butaka bw’u Rwanda bahaye aba bahanzi 10 mu gihe cy’umwaka ushize avuye muri ‘Views’ miliyoni 55.9 z’abantu baba mu Rwanda bonyine, ararenga ibihumbi 111 by’amadorali y’Amerika ($111,800), akaba angana na Miliyoni 111 z’amanyarwanda (111,800,000 Frw).

    Urutonde rw'abahanzi bihariye isoko rya Youtube ryo ku butaka bw'u Rwanda kuva kuwa 03 Kamena 2020 kugera kuri 03 Kamena 2021.

    10.James&Daniella (2.93M)

    09.Harmonize (3.47M)

    08.Marina Deborah (3.76M)

    07.Papi Clever (4.58M)

    06. Meddy (6.1M)

    05.The Mane Artist (6.21M)

    04.Bruce Melodie (6.52M)

    03.Clarisse Karasira (6.86M)

    02.Diamond Platnumz (7.16M)

    01.Israel Mbonyi (8.31M)  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106233/israel-mbonyi-na-diamond-platnumz-bayoboye-urutonde-rwabahanzi-10-bihariye-isoko-rya-youtu-106233.html