Category: Uncategorized

  • Minisitiri Gatabazi yanenze abaturage bategereza ko Leta ibacukurira imisarani kandi bafite amaboko – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha ubwo hatangizwaga imishinga igamije guha akazi abaturage bo mu mirenge itandatu ihana imbibi n'igihugu cya Uganda.

    Ku ikubitiro abagera ku 2450 bahise babona akazi mu kubaka umuhanda bakajya bahembwa 2000 Frw ku munsi, bakishyurwa nyuma y'iminsi itanu.

    Minisitiri Gatabazi witabiriye uyu muhango yasabye abaturage kubyaza umusaruro amafaranga bazakorera muri iyi mishinga bakizigamira kandi bakirinda gusubira gucuruza ibiyobyabwenge ahubwo bagashaka ikindi bakora.

    Yifashishije ingero z'abaturage bahabwa inka n'abubakirwa inzu zasenyukaho gato cyangwa inka zabura umuntu bagashaka ko ari Leta iwutanga, ababwira ko bidakwiye nabo ubwabo bakwiriye kongera imbaraga mu kwifasha.

    Minisitiri Gatabazi yakomeje ananenga abaturage batarwaye, bafite amaboko ariko usanga bananirwa kwiyubakira imisarani n'ibindi byangombwa by'isuku mu ngo zabo bakarindira kubakirwa n'abandi baturage biciye mu miganda.

    Ati ' Njyewe nkiri muto ntabwo iwacu higeze haza umuntu aje gucukura umusarani, ntararangiza amashuri yisumbuye ninjye wawucukuraga nkashaka bagenzi banjye bakamfasha muzehe wanjye akagura amabati gusa, ntabwo Papa yigeze ajya kwishyura umuntu uwuducukurira.'

    Yakomeje anenga abayicukurirwa rimwe na rimwe yanuzura bakajya kureba ba Gitifu bababwira ko yuzuye kugira ngo bongere babahe ubufasha bwo kuyibacukurira. Yabwiye abaturage ko iyo myifatire idakwiye ahubwo buri wese akwiriye kugira inshingano.

    Ati ' Turashaka abaturage bazi ko bafite inshingano, niba ubyaye abana ukazirikana ko abana bagomba kujya ku ishuri naho kutita ku bikureba utegereje ko uzabikorerwa n'abandi ntibikwiye.'

    Minisitiri Gatabazi kandi yabwiye abaturage babonye akazi muri iyi mishinga ko itazahoraho, bityo bakwiriye gukora bizigamira bikazanabafasha kutongera gusubira gucuruza ibiyobyabwenge.

    Biteganyijwe ko iyi mishinga izakorerwa mu turere twa Nyagatare, Gicumbi, Burera na Musanze nka tumwe mu turere duhana imbibi n'igihugu cya Uganda abaturage bakunze kujyamo bagiye kuzana ibiyobyabwenge.

    Abayobozi batandukanye babanje gukora umuganda mbere yo kuganira n’abaturage

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo bibakemurira ibibazo byabo aho kurindira Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yanenze-abaturage-bategereza-ko-leta-ibacukurira-imisarani

  • Musanze: Uko abahemutse n'abahemukiwe muri Jenoside babohotse bagafatanya komorana ibikomere – #rwanda #RwOT

    Muri ibi biganiro, abaturage bagaragaje ko bo ubwabo aribo usanga biboha mu mibanire mibi yabo aho ababirenze ubu bamaze gutera imbere kandi ko bazakomeza guharanira kurandura amacakubiri, ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside byagiye bihagaragara.

    Uwamahoro Clémentine avuga ko yajyaga yumva bavuga ko yagizwe imfubyi n'Abahutu, bityo akumva ko ari abagome cyane ariko ngo nyuma y'aho Leta isabiye abantu kuba Abanyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y'amoko yatumye Uwamahoro ashaka mu bo yitaga inzigo kandi ko ubu babanye neza nta rwikekwe.

    Yagize ati 'Nakuranye igikomere ko icyangize imfubyi ari Abahutu, bityo nkura niyumvamo ko Abahutu ari abagome cyane, nyuma y'aho naje gukorana n'umushinga wa Duhuze, aho wahuzaga Abarokotse Jenoside n'abayigizemo uruhare ndetse n'abari bahungutse. Ni bwo natangiye kujya mvuga ibyanjye n'abandi bakavuga ibyabo. Ibyo natekerezaga bigenda bimvamo buhoro buhoro kugeza ubwo byamvuyemo burundu ngahita nshakana n'uwo nitaga inzigo [Umuhutu] none tukaba tubayeho neza kuko duhuriye muri Ndi umunyarwanda.''

    Yakomeje agira ati “Mbere ntarabohoka, nahoraga mu bitaro kubera ihungabana ariko kugeza ubu nta kibazo njya ngira. Muri njye, nta Muhutu, nta Mututsi cyane ko n'umuryango nakuriyemo wari waranyanze ngo nashakiye mu Bahutu none uyu munsi ninjye basigaye bagisha inama mu by'ihungabana.'

    Nduwayezu Narcisse yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi arabihanirwa, nyuma yo kurangiza igihano cye atuzwa mu Mudugudu wa Kimonyi watujwemo abari barahunze mu 1959, abarokotse Jenoside, abavuye ku rugerero n'abakoze Jenoside.

    Yavuze ko bakihagera bumvaga kubana bitazashoboka kubera urwikekwe bahoranaga ariko baje guhuza ubu bakaba bafatanya muri byinshi mu mibanire yabo n'iterambere.

    Yagize ati 'Tukigera mu Mudugudu twabonaga kubana bitazashoboka, nahoranaga ipfunwe numva ntawe nahura nawe mu barokotse, naje gukoresha ubukwe mbona baraje baradufasha mu mirimo yo mu rugo guteka, kwakira abantu kuntwerera byose barabikora babigize ibyabo bisanzuye numva ngize ikiniga kuko ntawe nari natumiye.'

    Yakomeje ati 'Ni bwo nahise nanjye ntangira kubegera tukajya duhura tukaganira, haza kuza gahunda yaduhurije mu itsinda ryitwa Duhuze dukomeza kujya duhura tukavugana ku mateka yabaye, uko twese tubayeho noneho dukomeza no gushakira hamwe ibisubizo twahuraga nabyo mu buzima harimo n'ibyari bibangamiye iterambere ryacu.”

    Yakomeje avuga ko ubu babanye neza bose bashyize imbere ubumwe n'ubwiyunge.

    Bamwe mu bayobozi b'imidugudu igize Umurenge wa Cyuve nabo bavuga ko gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda' ari imwe mu ntwaro ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Murekatete Clémentine ni umwe muri bo wagize ati “Gukira amacakubiri, ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside ni urugendo ariko usanga aho bikiri bikomeje kubangamira iterambere ry'aho. Twe nk'abayobozi ubwo tubyumva ni ahacu kubyumvisha abo tuyoboye ubundi tukiteza imbere kandi tuzaharanira ko bigerwaho.

    Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Ntara y'Amajyaruguru, Rucogoza Edouard, avuga ko kubaka amahoro ari ukubohokerana kandi ko nta bwobo bubi bubaho nk'uko abantu babyibwira ahubwo hashobora kubaho abantu babi.

    Yagize ati “Twubaka amahoro neza iyo tuganira, tubohokerana, tworoherana noneho gutsimbarara ku kibi bikavaho kuko nta bwoko bubi bubaho ahubwo habaho abantu babi. Turasaba abantu bakiboshywe n'ingoyi mbi ko zigomba gucika kandi zigacika biciye mu biganiro kuko iyo bisohotse bidaciye mu biganiro, bisohoka nabi kandi bigasiga igikomere.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeaninne, yavuze ko Ubumwe n'Ubwiyunge ari urugendo ariko ko icy'ingenzi ari ubushake n'ubufatanye bugaragara.

    Ibi biganiro bizakomereza mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze yatangirijwe mu wa Cyuve ahakivugwa imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaragaragazwa aho yajugunywe.

    Biyemeje kurenga amoko bagashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge kuko ariyo nzira y’iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-uko-abahemutse-n-abahemukiwe-muri-jenoside-babohotse-bagafatanya

  • Musanze: Uko abahemutse n’abahemukiwe muri Jenoside babohotse bagafatanya komorana ibikomere –

    Muri ibi biganiro, abaturage bagaragaje ko bo ubwabo aribo usanga biboha mu mibanire mibi yabo aho ababirenze ubu bamaze gutera imbere kandi ko bazakomeza guharanira kurandura amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagiye bihagaragara.

    Uwamahoro Clémentine avuga ko yajyaga yumva bavuga ko yagizwe imfubyi n’Abahutu, bityo akumva ko ari abagome cyane ariko ngo nyuma y’aho Leta isabiye abantu kuba Abanyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko yatumye Uwamahoro ashaka mu bo yitaga inzigo kandi ko ubu babanye neza nta rwikekwe.

    Yagize ati “Nakuranye igikomere ko icyangize imfubyi ari Abahutu, bityo nkura niyumvamo ko Abahutu ari abagome cyane, nyuma y’aho naje gukorana n’umushinga wa Duhuze, aho wahuzaga Abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare ndetse n’abari bahungutse. Ni bwo natangiye kujya mvuga ibyanjye n’abandi bakavuga ibyabo. Ibyo natekerezaga bigenda bimvamo buhoro buhoro kugeza ubwo byamvuyemo burundu ngahita nshakana n’uwo nitaga inzigo [Umuhutu] none tukaba tubayeho neza kuko duhuriye muri Ndi umunyarwanda.’’

    Yakomeje agira ati “Mbere ntarabohoka, nahoraga mu bitaro kubera ihungabana ariko kugeza ubu nta kibazo njya ngira. Muri njye, nta Muhutu, nta Mututsi cyane ko n’umuryango nakuriyemo wari waranyanze ngo nashakiye mu Bahutu none uyu munsi ninjye basigaye bagisha inama mu by’ihungabana.”

    Nduwayezu Narcisse yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi arabihanirwa, nyuma yo kurangiza igihano cye atuzwa mu Mudugudu wa Kimonyi watujwemo abari barahunze mu 1959, abarokotse Jenoside, abavuye ku rugerero n’abakoze Jenoside.

    Yavuze ko bakihagera bumvaga kubana bitazashoboka kubera urwikekwe bahoranaga ariko baje guhuza ubu bakaba bafatanya muri byinshi mu mibanire yabo n’iterambere.

    Yagize ati “Tukigera mu Mudugudu twabonaga kubana bitazashoboka, nahoranaga ipfunwe numva ntawe nahura nawe mu barokotse, naje gukoresha ubukwe mbona baraje baradufasha mu mirimo yo mu rugo guteka, kwakira abantu kuntwerera byose barabikora babigize ibyabo bisanzuye numva ngize ikiniga kuko ntawe nari natumiye.”

    Yakomeje ati “Ni bwo nahise nanjye ntangira kubegera tukajya duhura tukaganira, haza kuza gahunda yaduhurije mu itsinda ryitwa Duhuze dukomeza kujya duhura tukavugana ku mateka yabaye, uko twese tubayeho noneho dukomeza no gushakira hamwe ibisubizo twahuraga nabyo mu buzima harimo n’ibyari bibangamiye iterambere ryacu.”

    Yakomeje avuga ko ubu babanye neza bose bashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge.

    Bamwe mu bayobozi b’imidugudu igize Umurenge wa Cyuve nabo bavuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari imwe mu ntwaro ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Murekatete Clémentine ni umwe muri bo wagize ati “Gukira amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside ni urugendo ariko usanga aho bikiri bikomeje kubangamira iterambere ry’aho. Twe nk’abayobozi ubwo tubyumva ni ahacu kubyumvisha abo tuyoboye ubundi tukiteza imbere kandi tuzaharanira ko bigerwaho.

    Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Ntara y’Amajyaruguru, Rucogoza Edouard, avuga ko kubaka amahoro ari ukubohokerana kandi ko nta bwobo bubi bubaho nk’uko abantu babyibwira ahubwo hashobora kubaho abantu babi.

    Yagize ati “Twubaka amahoro neza iyo tuganira, tubohokerana, tworoherana noneho gutsimbarara ku kibi bikavaho kuko nta bwoko bubi bubaho ahubwo habaho abantu babi. Turasaba abantu bakiboshywe n’ingoyi mbi ko zigomba gucika kandi zigacika biciye mu biganiro kuko iyo bisohotse bidaciye mu biganiro, bisohoka nabi kandi bigasiga igikomere.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeaninne, yavuze ko Ubumwe n’Ubwiyunge ari urugendo ariko ko icy’ingenzi ari ubushake n’ubufatanye bugaragara.

    Ibi biganiro bizakomereza mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze yatangirijwe mu wa Cyuve ahakivugwa imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaragaragazwa aho yajugunywe.

    Biyemeje kurenga amoko bagashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge kuko ariyo nzira y’iterambere

  • Gakenke: Umuganga yaguwe gitumo ari gusambana n'umwarimukazi – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, ni bwo uyu muganga yafatiwe mu rugo rw'uyu mwarimukazi ruherereye mu Kagari ka Murembe mu Murenge wa Cyabingo muri Gakenke.

    IGIHE yamenye ko abaturage bo muri aka gace aribo batanze aya makuru nyuma yo kumenya ko uyu muganga n'uyu mwarimukazi bari gusambanira mu rugo rw'uyu mugore. Bahamagaye abashinzwe umutekano bari aho hafi bahita bajya kubafata.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabingo, Mukeshimana Alice, yemereye IGIHE ko uyu muganga n'uyu mwarimukazi bose bafite abo bashakanye.

    Ati 'Ni byo uwo mugabo yafatiwe mu rugo rw'abandi ariko njye sinakwemeza ko bari barimo gusambana kuko njye ntabwo nabafashe.'

    Bamaze gufatwa bahise bashyikirizwa Ubugenzacyaha bakaba bari kuri Sitasiyo ya RIB mu gihe iperereza rikomeje.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 136 rivuga umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n'uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Gukurikirana icyaha cy'ubusambanyi ntabwo bishobora kubaho hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n'amategeko. Muri icyo gihe hakurikiranwa uwarezwe n'uwakoranye icyaha na we.

    Bafashwe bakekwaho gusambana bashyikirizwa Ubugenzacyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umuganga-yaguwe-gitumo-ari-gusambana-n-umwarimukazi

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Huang Xia, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Kamena 2021.

    Uyu mudiplomate wahagarariye u Bushinwa muri za Ambasade zirimo Niger, Repubulika Iharanira Demukarasi n'ahandi, kuri ubu ni Intumwa yihariye ya Loni mu Karere k'Ibiyaga bigari kuva muri Mutarama 2019.

    Ku wa 22 Ukwakira 2020, nibwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yemeje gahunda y'igihe kirekire y'amahoro, kurwanya amakimbirane n'intambara za hato na hato muri aka Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Ni gahunda iteganya ko hagomba kujya habaho ibiganiro mu rwego rwa politiki, ibiganiro mu rwego rw'ubufatanye bugamije gukuraniraho imbogamizi zishingiye ku mipaka, imiyoborere myiza, kwimakaza uburenganzira bwa muntu mu karere n'ibindi.

    Ibiro bya Huang Xia bifite inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda no gushyira imbere ibisubizo bya politiki, ingamba zishyigikira impinduka hibandwa ku gukuraho imbogamizi zabangamira irandurwa ry'amakimbirane, umutekano muke n'ibindi byose bishobora gukoma mu nkokora iterambere ry'abaturage.

    Uyu mugabo w'imyaka 59 muri rusange afite inshingano zubakiye ku nkingi eshatu zirimo kuyobora ibikorwa by'Umuryango w'Ababumbye muri aka karere, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'iterambere rirambye ry'icyerekezo 2030, ari nako amenyesha ibikorwa byihariye kandi byihuse mu myaka itatu iri imbere.

    Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yihariye-y-umunyamabanga-mukuru-wa-loni-mu

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izamara iminsi ine yatangiye tariki 2 Kamena izageza kuri 5 Kamena 2021. Izatangirwamo ibiganiro bitandukanye byiga ku guteza imbere ubukungu, birimo gushyira hamwe imbaraga mu rugendo rugana ku iterambere, guhanga udushya mu by'ikoranabuhanga ndetse n'uruhare rwa muntu mu gukemura ibibazo Isi ihura nabyo.

    Ubusanzwe iyi nama iba buri mwaka guhera mu 1997, uretse umwaka wa 2020 itabaye kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ihuza abayobozi batandukanye ndetse n'inzobere mu by'ubukungu ziturutse hirya no hino ku Isi mu bihugu birenga 120, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Qatar, u Buhinde, n'ibindi.

    Ibiro bya Minisitiri w'Intebe bibinyujije ku rubuga rwa Twitter, ni byo byatangaje ko Minisitiri Edouard Ngirente yatanze ikiganiro muri iyi nama ikomeye, mu muhango wo kuyifungura ku mugaragaro ku nshuro ya 24.

    Uyu munsi, Minisitiri w'Intebe @EdNgirente yatanze ikiganiro mu muhango wo gufungura Inama ya 24 Mpuzamahanga ku Bukungu ya St. Petersburg irimo kubera mu Burusiya kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 5 Kamena 2021. #SPIEF2021 pic.twitter.com/twFBkTKyFi

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) June 3, 2021

    Minisitiri Ngirente ni inzobere mu by'ubukungu, aho afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, PhD, mu Ibarurishamibare n'ibijyanye n'Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

    Afite impamyabushobozi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Masters) mu ibarurishamibare mu by'ubuhinzi yakuye muri iyi kaminuza nyine, ndetse na Masters mu bijyanye no guhangana n'ingaruka mu by'Imari (financial risk management) yakuye muri Kaminuza ya Saint-Louis yo mu Bubiligi. Yize n'ibarurishamibare muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Mbere y'uko aba Minisitiri w'Intebe, yari Umujyanama mukuru w'Umuyobozi wa Banki y'Isi, yabaye kandi Umuyobozi w'Igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ndetse nyuma aza kugirwa Umujyanama mu by'Ubukungu muri MINECOFIN.

    Uretse iyi mirimo yose yakoze mu bijyanye n'ubukungu, mu 2016 yagizwe Umujyanama Mukuru mu by'Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y'Isi ahagarariye ibihugu 22 birimo n'u Rwanda.

    Gutanga ikiganiro muri iyi nama mpuzamahanga yiga ku bukungu ntibitangaje cyane kuko ni umwe mu bantu bafite inararibonye mu bijyanye n'imari.

    Abayobozi bakomeye bazatanga ibaganiro muri iyi nama ya St Petersburg yiga ku bukungu, ni Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz ndetse na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatanze ikiganiro mu nama ya 24 mpuzamahanga yiga ku bukungu ya St Petersburg mu Burusiya

    Iyi nama iba buri mu mwaka kuva 1997 uretse mu 2020 itabaye kubera icyorezo cya Covid-19

    Dr. Edouard Ngirente ni inararibonye mu byubukungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yatanze-ikiganiro-mu-nama-mpuzamahanga-yiga-ku

  • Perezida Suluhu yiyemeje kwihutisha imishinga u Rwanda na Tanzania bihuriyeho #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko yagiriye muri Tanzania, kuri uyu wa Kane tariki 3 Kamena 2021, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yashyikirije Perezida wa Tanzania, ubutumwa yagenewe n'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame.

    Ni ubutumwa bwo kwihanganisha Abanye-Tanzania mu gihe bakiri mu kababaro ko kubura uwari Perezida wabo, Dr John Pombe Magufuli ndetse no kwibutsa Perezida Samia Suluhu Hassan ubuvandimwe n'ubucuti ibihugu byombi bifitanye.

    Dr Biruta yagize ati 'Naje hano nk'intumwa yihariye ya Perezida Kagame nzanye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, nabumuhaye ariko twanagize amahirwe yo kuganira ku bufatanye bw'ibihugu byombi ndetse na bimwe mu bibazo byugarije Akarere ka Afurika y'Uburasirazuba.'

    Yakomeje agira ati 'Ibihugu byombi bifitanye imishinga mu nzego zitandukanye nk'urw'Ingufu aho dufite umushinga w'amashanyarazi wa Rusumo, turi gukorana ku nzira ya Gari ya Moshi kandi muzi ko u Rwanda ruri gukoresha icyambu cya Dar es Salaam mu kujyana ibicuruzwa mu mahanga cyangwa kubizana mu Rwanda.'

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ibihugu byombi bifitanye imishinga y'ubufatanye mu nzego zitandukanye ariko hashobora no gutekerezwa uko iyi mishinga yakwagurwa ikaba myinshi ndetse n'iyatangiye ikihutishwa.

    Nyuma yo kwakira ubutumwa bwa mugenzi we, Perezida Suluhu yavuze ko yabwakiranye yombi ndetse amushimira uburyo akomeje kwifuza no kugaragaza ubushake bw'uko ibihugu byombi byabana neza mu bufatanye n'ubuhahirane.

    Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania, Gerson Msigwa, rivuga ko Perezida Suluhu yijeje ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorana neza n'u Rwanda haba mu mishinga isanzwe yaratangiye ndetse n'indi impande zombi zishobora kuganiraho.

    Rikomeza rigira riti 'Perezida Suluhu yashimiye Perezida Kagame wamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha ariko anamwizeza ko Tanzania yiteguye gukomeza gushyira imbaraga mu mubano wayo n'u Rwanda.'

    Mu by'ingenzi, Perezida Suluhu yijeje ko bigiye kongerwamo imbaraga ni imishinga ibihugu byombi bihuriyeho ndetse amwizeza ko hagiye gushyirwaho itsinda rihuriweho n'ibihugu byombi mu kwiga uko iyo mishinga yakwihutishwa ahari imbogamizi iryo tsinda rikahagaragaza.

    Source: IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-suluhu-yiyemeje-kwihutisha-imishinga-u-rwanda-na-tanzania-bahuriyeho

  • Ku nshuro ya Kabiri Kevin Monnet-Paquet yanze… – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Football365 Afrique, avuga ko kuva uyu mukinnyi yasohoka ku rutonde rw'Amavubi Mashami Vincent yitabaje ku mikino ibiri ya gicuti na Central Africa, ahamagarwa n'abayobozi b'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ndetse n'umutoza Mashami, ariko ntiyitabe telephone cyangwa ngo asubize ubutumwa.

    Si ubwa mbere uyu rutahizamu ufite umubyeyi w'umunyarwanda yanze kwitabira ubutumire bw'Amavubi, kubera ko ubwo ikipe y'igihugu yakinaga imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika, nabwo yitabajwe ariko yanga kwitabira ubutumire.

    Kevin Monnet Paquet yamaze gutandukana n'ikipe ya St Etienne yo mu Bufaransa yakiniraga, kuri ubu akaba nta yindi kipe arabona azakinira umwaka utaha.

    Paquet w'imyaka 32 y'amavuko, avuka kuri Nyina w'umunyarwanda naho Se akaba umufaransa. Uyu mukinnyi yasabwe kenshi gukinira Amavubi, ariko yaryumyeho yanze kwitabira ubutumire ndetse ntacyo aba ashaka no gutangaza ku bijyanye no gukinira Amavubi.

    Uyu mukinnyi ari ku rutonde rwa 34 Mashami yitabaje ku mikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzakina na Central Africa, aho umukino wa mbere uzakinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena, mu gihe undi wa kabiri uzakinwa tariki ya 06 Kamena 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Iyi mikino izakinwa mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi izakinwa muri Nzeri, Ukwakira, ndetse n'Ugushyingo 2021.

    Ku nshuro ya kabiri Kevin Monnet Paquet yanze kwitabira ubutumire bw’Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106234/ku-nshuro-ya-kabiri-kevin-monnet-paquet-yanze-kwitabira-ubutumire-bwamavubi-106234.html

  • Sergio Aguero yahinduriye amateka ushinzwe imyenda mu ikipe ya Manchester City #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi watsindiye City ibitego 260 yanze kuva muri iyi kipe adasize urwibutso ariyo mpamvu yafashe urufunguzo rw'imwe mu modoka ze arangije aruha ushinzwe gutunganya imyenda y'abakinnyi [Kit man].

    Aguero mbere y'uko ava muri City yari amazemo imyaka 10,yaguriye abakozi b'ikipe amasaha 60 yo mu bwoko bwa Hublot cyangwa Tag Heuer mu rwego rwo kumushimira ibyo bamukoreye.

    Uyu rutahizamu ntiyahagaritse gukora neza kuko yahaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover Evoque uyu mukozi uhembwe umushahara udakanganye.

    Aguero akimara guha uyu mukozi imodoka ihenze yahise amuhobera ndetse uyu mugabo yari afite amarangamutima menshi.

    Umwe mu bashyize hanze iyi videwo yagize ati 'Ntukibagirwe abantu mwakoranye.'

    Uyu mukinnyi yaje atwaye iyi modoka,hanyuma ayivamo akuramo urufunguzo arangije aruhereza uyu mukozi wa City aramubwira ati “Your car, puto”.

    Aguero yamaze kwerekeza muri FC Barcelona aho yasinye amasezerano y'imyaka 2.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sergio-aguero-yahinduriye-amateka-ushinzwe-imyenda-mu-ikipe-ya-manchester-city

  • Carlo Ancelotti yahaye igisubizo gitangaje abamubajije niba Cristiano Ronaldo atararangiye #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza w'inararibonye watwaye ibikombe byinshi mu mupira w'amaguru,yatangiye avuga ko yashimiye Perezida Perez kuba yongeye kumugarura mu ikipe ya mbere ku isi ndetse avuga ko azakora ibishoboka byose ngo yongere atware ibikombe.

    Abajijwe ku bakinnyi b'ikipe badahagaze neza,Ancelotti yagize ati 'Ndacyafitiye icyubahiro Gareth, Isco, Marcelo.Bazabona umwanya wo kugaragaza ko bashoboye gukinira Real Madrid.

    Benzema yazamuye urwego rwe mu myaka ishize,ndamukunda.Ntekereza ko tudakeneye kugura abakinnyi ngo dutsinde ibitego byinshi ahubwo dukeneye ko Benzema atsinda 50 aho kuba 30.Na Vinicius akeneye gutsinda ibitego byinshi.'

    Abajijwe ku hazaza ha Ramos yagize ati 'Biragaragara ko Ramos afite akamaro cyane kandi wagize uruhare mu gutuma ikipe itwara ibikombe byinshi.Ndabizi ko hari ibiganiro byo kongera amasezerano gusa nta byinshi ndamenya,nimbimenya nzababwira.'

    Abajijwe ku kugura Mbappe yagize ati 'Abakinnyi beza baguha amahirwe menshi yo gutsinda.Ni byiza kugira ikipe yuzuye,irimo abakinnyi bafite ubuhanga ndetse banafite ubushake bwo kwitanga,gukinira hamwe ndetse n'ubushobozi bw'umuntu ku giti cye n'ingenzi.

    Kuri Hazard yagize ati 'N'umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru cyane ariko imvune zamubujije kugaragaza ubuhanga bwe.Icyakora,uyu mwaka ushobora kuba ariwo agiye kugaruka.'

    Ageze ku byerekeye kugaruka mu ikipe kwa Cristiano Ronaldo,Ancelotti yatunguye abanyamakuru kubera ibyo yamuvuzeho.

    Yagize ati 'Cristiano Ronaldo kugaruka?Mwumve ko mufitiye icyubahiro gusa sinkunda kuvuga ku bakinnyi bo mu yandi makipe gusa aracyari umukinnyi mwiza nkuko yahoze.

    Abanyamakuru bo mu Butaliyani bambajije niba Cristiano atararangiye.Narababajije nti 'amaze gutsinda ibitego bingahe?,30?35?.Nibyo koko yararangiye.Yari amenyereye gutsinda 50.'

    Carlo Ancelotti yavuze ko akunda Zidane ndetse amwubaha yiteguye kumuvugisha bakaganira cyane ko banakoranye.

    Carlo Ancelotti yatangiye akazi ke ndetse ikipe yongereye Lucas Vasquez amasezerano muri Real madrid azamugeza muri 2024.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/carlo-ancelotti-yahaye-igisubizo-gitangaje-abamubajije-niba-cristiano-ronaldo