Category: Uncategorized

  • Menya “African Darter”, igisiga cyoga mu mazi nk’inzoka –

    Iki gisiga kandi iyo hagize ikintu kigikanga gihitamo gucubira mu mazi umwanya munini kugera ubwo ikibazo gicyemutse. Inshuro nyinshi iyo iki gisiga kivuye mu mazi kiba cyakonje ku buryo bigifata umwanya runaka kugira cyongere kumuka neza.

    Imiterere ya African Darter

    African Darter iyo ari ikigabo kiba gifite akantu kameze nk’ikamba ku mutwe kandi inyuma ku gikanu harirabura ndetse hameze nk’igishishwa cy’ubunyobwa.

    Ahandi hasigaye ku gikanu naho hateye nk’igishishwa cy’ubunyobwa ariko harimo n’uturongo tw’umweru kuva mu maso kugera mu ijosi.

    Amababa ya African Darter ajya gusa n’umukara ariko kandi hagaragaramo utubara tw’umweru n’utubara dusa n’umuringa. Amaguru n’amano afatanye nk’ay’imbata bifite ibara ry’ikijuju.

    Amaso ya African Darter asa na zahabu. Munsi y’umunwa no ku muhogo hajya gusa n’umweru. Umunwa w’iki gisiga ni muremure kandi uratyaye ndetse ufite ibara risa nk’ikijuju. Iki gisiga kigira imirizo miremire y’irabura iba igihungiza umuyaga iyo gihagaze ahantu. Muri rusange ikigabo kigira umunwa munini kuruta ikigore.

    African Darter igira uburebure buri hagati ya 81-97cm, uburebure bw’amababa y’iki gisiga buri hagati ya 115-128cm, gishobora kugira uburemere bwa 1050-1350g kandi iyo ibintu byagenze neza gishobora kurama imyaka igera kuri 16.

    African Darter iba ahantu hameze gute?

    African Darter ziba mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara no mu burasirazuba bwo hagati. African Darter ikunda kuba ihagaze ku mashami y’ibiti biri mu mazi.

    Iyo hagize ikintu kiyikanga ihita imanuka igacubira mu mazi. Ikindi ni uko iyo ari igihe cyo kororoka ushobora kuzisanga mu biti bitari hafi hafi y’amazi. Muri Kigali ibi bisiga wabibona mu Gatsata hafi y’amagaraje, Rwandex ahahoze inganda, Masaka hafi y’uruganda rw’Inyange n’ahandi.

    African Darter itungwa n’iki?

    African Darter mbere na mbere itungwa n’amafi nubwo ishobora no kurya ibisimba bitaragurika nk’ibikeri n’imitubu, ishobora kandi kurya ibikururanda ndetse n’utundi dusimba duto.

    African Darter ishobora kumara igihe kinini iri mu mazi irimo kugendesha amano yayo ameze nk’ay’imbata kugira ngo ifate ifi. Iyo imaze kuyifata iyijyana ku butaka kugira ngo ibone uko iyimira ihereye ku mutwe.

    Uko African Darter yororoka

    African Darter yubaka icyari ahantu hari ibyari by’ibindi bisiga harimo nk’ibiyongoyongo, inyange na cormorants. Icyari icyubaka hejuru mu giti.

    Ingabo ni yo izana ibyo kubaka icyari noneho ingore ikacyubaka. Iyo icyari kimaze kuboneka ikigore gitera amagi ari hagati ya 3-5.

    Igihe cyo kurarira ayo magi ni iminsi 25-30 kandi kurarira bikorwa n’ikigabo n’ikigore. Imishwi imaze guturagwa yitabwaho n’ababyeyi bose. Nyuma y’ibyumweru bitanu, imishwi iba imaze kumera amababa kandi ishobora kuguruka. African Darter imaze imyaka 2 ivutse iba ishobora kororoka.

    Ibibangamira African Darter

    Mu bihugu bimwe na bimwe amagi ya African Darter abantu barayatwara. Ikindi ibisimba birimo nk’ingona n’ibisiga nk’igikona, icyiyoni na za kogama birya African Darter. Gusa n’ubwo bimeze bityo, Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira iki gisiga mu bisiga bitageramiwe.


  • Umunyamakuru Chita yakoze ubukwe(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Jules William wamamaye nka Chita yakoze ubukwe na Batamuriza Yvette bamaranye imyaka 3 bakundana.

    Ku munsi w’ejo wa Kane tariki ya 3 Kamena 2021 nibwo aba bombi bemeranyijwe kubana akaramata bahamya isezerano ryabo imbere y’amategeko.

    Uyu muhango wabaye ku isaha ya saa sita zo ku wa Kane mu Murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho Gitifu yabahaye umugisha.

    Chita na Yvette bagiye kubana akaramata nyuma y’imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi bari bazi iby’uru rukundo rwabo.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba muri Nyakanga 2021.

    Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, akaba yaramenyekanye mu gisata cy’imyidagaduro cyane mu rwenya aho yigana amajwi y’abantu batandukanye.

    Chita yarahiriye ko bazatandukanywa n’urupfu

    Yvette arahirira kuba uwa Chita ubuziraherezo

    Chita yahise abisinyira

    Na Yvette yabisinyiye

    Bahawe icyemezo cy’uko babaye umwe bazatandukanywa n’urupfu

    AMAFOTO: Robert MUTABAZI / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-chita-yakoze-ubukwe-amafoto

  • Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko Afurika ikwiye gufashwa kwikorera inkingo #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021 mu nama yigaga ku gutera inkunga gahunda ya COVAX yashyiriweho gusaranganya inkingo z’icyorezo cya COVID-19.

    Yavuze ko iyi gahunda ya COVAX 'Yatabaye ubuzima bwa benshi barimo n’abo mu Rwanda. Igihugu cyacu kimaze kwakira dose zisaga 500 000 binyuze muri COVAX, zikaba zaradufashije gukingira hafi 3% by’abaturage bacu.'

    Yavuze ko iyi gahunda ya COVAX ikwiye gushyigikirwa kandi inkingo zihari zikanyuzamo kugira ngo zibashe kugera kuri benshi kuko hari abaturage babariwa muri za miliyari bagifite ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko bakaba biganje muri Africa.

    Yagize ati 'Ari nako twubaka ubushobozi bwo gufasha Afurika kwikorera inkingo mu gihe kiri imbere.'

    Yongeye gusaba ibihugu binyuranye ku Isi gukomeza gutahiriza umugozi umwe mu guasha iyi gahunda ya COVAX kugera ku ntego zayo zo gufasha abatuye Isi kubona inkingo za COVID-19.

    Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ikigo GAVI gisanzwe gikora iby’inkingo cyatangije iyi gahunda ya COVAX ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima kimwe n’ihuriro rirwanya ibyorezo rizwi nka CEPI, kubera ko bakomeje gufasha abatuye isi kubona inkingo za COVID-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Perezida-Kagame-yongeye-kugaragaza-ko-Afurika-ikwiye-gufashwa-kwikorera-inkingo

  • Wa mwana w'umunyarwenya w'imyaka 11 ukunzwe cyane yahakanye ko adatwite nk'uko byavugwaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkuru zimaze iminsi zivugwa ko umwana w'Umunyarwenya w'imyaka 11 ukunzwe cyane muri Nigeria witwa Emmanuella Samuel ko yaba atwite,kuri ubu uyu mwana yahakanye aya makuru.

    Emmanuella Samuel ni umunyarwenya ukiri muto ukomeye cyane muri Afurika bikaba akarusho muri Nigeria aho yafashe imitima ya benshi. Acyari cyababaje benshi ni uburyo yaba atwite ku myaka ye 11 y'amavuko.

    Uyu mwana ufatwa kandi nk'umuntu uzi ubwenge, we avuga ko ibimuvugwaho atari ko kuri kuko ukuri kuzagaragara, agahamya ko ameze neza adatwite nk'uko bivugwa mu bitangazamakuru. Uyu mwana yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram atangaza ukuri kwe guhanagura ibihuha biri kumwibazwaho muri iyi minsi.

    Umunyarwenya Emmanuella yagize ati: 'Ntabwo ntwite nk'uko mubibona! ibyo bigomba kuba byari ibihuha niba warabyumvise'.

    Uyu mukobwa aherutse kubakira iwabo inzu

    Source : https://yegob.rw/wa-mwana-wumunyarwenya-wimyaka-11-ukunzwe-cyane-yahakanye-ko-adatwite-nkuko-byavugwaga/

  • IGP Dan Munyuza yemeranyije n’Umuyobozi wa Polisi ya Malawi gukurikirana abakekwaho Jenoside bihisheyo –

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi, Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, Dr George Hadrian Kainja n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Dan Munyuza, bongeye kuganira kuri ayo masezerano y’ubufatanye bemeranya gutangira gushyira mu bikorwa ibiyakubiyemo.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena, aba bayobozi bagarutse cyane ku bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gushimangira umutekano muri rusange hibandwa ku kurebera hamwe uko barwanya ibyaha bijyanye n’ibihe tugezemo nk’iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

    Hanagarutswe kandi ku guhuza ibikorwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’imitwe y’iterabwoba ishingiye ku idini ya Islam, gushyiraho ihuriro rihoraho rizajya rihura kenshi rikaganira ku bibazo by’umutekano bibangamiye ibihugu byombi n’akarere, guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha harimo abacyekwaho kuba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagahungira muri Malawi.

    Aba bayobozi banemeranyijwe gushimangira ubufatanye mu kongerera ubushobozi Abapolisi binyuze mu mahugurwa n’iterambere.

    Tariki 31 Gicurasi IGP Dan Munyuza ubwo yakiraga mugenzi we wa Malawi yongeye gushimangira ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigaragara muri iki gihe.

    Ati “Muri iki gihe hagaragara ibyaha by’iterabwoba, iby’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibimunga ubukungu bw’igihugu. Ibi byose bibangamiye ituze n’umutekano w’abaturage b’ibihugu byacu ni ngombwa ko dufatanya kubirwanya.”

    Aba bayobozi kandi banagarutse ku bufatanye mu bijyanye no guhanahana amahugurwa aho Umuyobozi wa Polisi ya Malawi mu ruzinduko amazemo iminsi mu Rwanda we n’intumwa ayoboye basuye ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda bishimira amasomo atangirwamo.

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yavuze ko hari bamwe mu bapolisi b’iki gihugu bagiye kujya bohorezwa mu Rwanda guhugurirwa muri Polisi y’u Rwanda.

    IGP Dr Kainja yagize ati ” Twabonye mu bihugu bigera muri 14 bya Afurika byohereza ba Ofisiye bakuru kuza kwiga muri iri shuri rikuru ryanyu twebwe tutarimo nyamara nishimiye amasomo ahatangirwa cyane cyane iriya mpamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amahoro no kurwanya amakimbirane.”

    “Usibye n’ibyo nabonye bigisha ibijyanye no kuyobora Abapolisi mu rwego rwo hejuru. Mu ishuri rya PTS-Gishari naho twishimiye amasomo ahatangirwa twavuga amasomo ajyanye no gutabara byihuse, amasomo ajyanye n’uburyo bwihariye bwo gukoresha imbunda, gutoza umutwe wihariye w’Abapolisi, amasomo yo kwigisha Abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato aya yose twasanze tugomba kohereza Abapolisi hano mu Rwanda bakayiga.”

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yashimiye mugenzi w’u Rwanda IGP Dan Munyuza uburyo we n’itsinda ayoboye bakiriwe aboneraho no gutumira mugenzi we kuzasura Malawi.

    Kuva tariki ya 30 Gicurasi kugeza kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena Umuyobozi wa Polisi ya Malawi n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

    Tariki ya 31 Gicurasi bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru nyuma basuye ishuri rya Polisi riri i Gishari (PTS-Gishari) mu Karere ka Rwamagana banasura ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

    Aha hose aba bashyitsi bishimiye amasomo ahatangirwa bagaragaza ko bagiye kujya bohereza Abapolisi kuhiga.

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, Dr George Hadrian Kainja n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Dan Munyuza bagiranye ibiganiro bishimangira ubufatanye hagati y’impande zombi

  • Umuganga yaguwe gitumo ari gusambana n'umwarimukazi mu Karere Gakenke #rwanda #RwOT

    Umugabo ukora umwuga wo kuvura mu Murenge Cyabingo mu Karere ka Gakanke yaguwe gitumo ari gutera akabariro n'umwarimukazi mu rugo rw'uwo murezi,mu gihe umugabo we atari ahari.

    Ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021,nib wo uyu muganga yafatiwe mu rugo rw'uyu mwarimukazi ruherereye mu Kagali ka Murenge wa Cyabingo muri Gakenke.

    Abaturage bomuri ako gace batanze amakuru nyuma yo kumenya ko uyu muganga n'uyu mwarimukazi bari gusambanira mu rugo rw'uyu mwarimukazi.Bahamagaye abashinzwe umutekano bari aho hafi bahita bajya kubafata.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabingo,Mukeshimana Alice ,yemeye ko uyu muganga n'uyu mwarimukazi bose bafite abo bashakanye.

    Ati'Ni byo uwo mugabo yafatiwe mu rugo rw'abandi ariko njye sinakwemeza ko bari barimo gusambana kuko njye ntabwo nabafashe.Bamaze gufatwa bahise bashyikirizwa Ubugenzacyaha bakaba bari ku Sitasiyo ya RIB mu gihe iperereza rikomeje.

    Itegeko ritenganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 136 rivuga umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n'uwo batashyingiranywe,aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/04/umuganga-yaguwe-gitumo-ari-gusambana-numwarimukazi-mu-karere-gakenke/

  • Byari kumubabaza- Zari wavuze uko umukunzi we mushya yifashe amenye ko Diamond yamusuye muri Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Zari Hassan avuga ko ubwo umukunzi we mushya[Dark Stallion] yamenyaga ko uwahoze ari umugabo we, Diamond yamusuye nta kibazo yabigizeho kuko yamusobanuriye icyari kimuzanye.

    Muri Mata 2021, ubwo Diamond yari muri Afurika y’Epfo yagiye gukora indirimbo izaba iri kuri Album yitegura gusohora, yaboneyeho asura abana be yabyaranye na Zari Hassan.

    Uyu mugore w’abana 5 urimo kubarizwa Dar es Salaam n’abana ba Diamond (Tiffah na Nillah), aho ndetse acumbitse mu nzu kwa Diamond yavuze nubwo yaraye kwa Diamond we ubwo yari muri Afurika y’Epfo ataraye iwe kuko byari kurakaza umukunzi we.

    Ubwo yaganiraga na Wasafi FM, Zari yavuze ko umukunzi we yari abizi ko Diamond ari buze kureba abana ariko iyo arara iwe byari kuba ikibazo.

    Ati”kuva ku munsi wa mbere nari mfite kubimubwira(Dark Stallion) ko se w’abana banjye ari bube ari mu mujyi kandi ko aribumarane igihe n’abana. Hari muri Ramadhan (Igisibo cy’Abayisilamu), Diamond yarahamagaye avuga ko nta bantu bahari bo gutekera, natumye umugabo wanjye abimenya kandi nta kibazo yari afite.”

    “Yari atekanye ubwo yumvaga ko Diamond agiye kuza. Ntabwo yaraye mu nzu iwanjye yaraje aragenda.”

    Avuga ko Diamond na Dark Stallion batigeze bahura na rimwe.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Gashyantare nibwo Zari yahishuye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore yise Dark Stallion.

    Ubwo Diamond yari yamusuye

    Zari avuga ko icyari kubabaza Dark Stallion ari uko Diamond yari kurara iwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byari-kumubabaza-zari-wavuze-uko-umukunzi-we-mushya-yifashe-amenye-ko-diamond-yamusuye-muri-afurika-y-epfo

  • Zari aravugwaho kurara mu rugo kwa Diamond Platnumz – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w'umugande wabyaranye n'umuhanzi Diamond, Zarina Hassan uzwi cyane ku izina rya Zari, ari muri Tanzaniya.Akaba yarajyanye n'abana be babiri yabyaranye n'uyu muhanzi aho bivugwa ko hashize iminsi ibiri bari muri Tanzania

    Zari yajyanye abana be, Tiffah na Nilan, gusura se. Icyakora, icyashimishije abafana babo nuko bivugwa ko Zari yaraye mu nzu ya Diamond mu ruzinduko rwe.

    Zari yajyanye muri Tanzania abana be babiri

    Zari Hassan yageze muri Tanzania ari kumwe n'abana be aho yakiriwe na nyina wa Diamond Platnumz ari kumwe n'umugabo we, Uncle Shamte.

    Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Tanzania(Julius Nyerere International Airtport) ari kumwe n'abana be yabyaranye na Diamond(Tiffah na Nilan), yakiriwe na Nyina wa Diamond ndetse n'umugabo we ndetse hari amafoto yafotowe bigaragara ko ashobora kuba ari mu rugo kwa Diamond Platnumz nk'uko ikinyamakuru the standard cyabitangaje.

    Bikekwa ko Zari yaraye mu nzu ya Diamond

    Urukundo rwa Diamond na Zari Hassan rwaravuzwe cyane muri Afurika y'Iburasirazuba. Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri azaniye abana se kuva batandukana muri Gashyantare 2018 kuko bwa mbere yaje mu mpera z'umwaka ushize.

    Mu minsi ishize na Diamond yari muri Afruka y'Epfo aho yasuye Zari n'abana be.

    Source : https://yegob.rw/zari-aravugwaho-kurara-mu-rugo-kwa-diamond-platnumz/

  • Niba ushaka gutera akabariro ukaryoherwa irinde gufata aya mafunguro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gutera akabariro ni kimwe mu bishimisha abakundana ariko bikaba akarusho iyo buri umwe ageze ku byishimo bye by'indunduro. Niba wifuza ko rero igikorwa cyo gutera akabariro cyabagendekera neza mukaryoherwa kandi mukanyurwa uzirinde gukora amakosa yo kurya ibi bintu bikurikira mbereho amasaha 2 ugiye gutera akabariro:

    1.Ibishyimbo

    Ibishyimbo ni byo biza ku isonga mu bibangamira igikorwa cy'imibonano mpuzabistina cyane cyane iyo abantu babiriye ako kanya bagahita binjira muri icyo gikorwa kuko ibishyimbo biri mu biribwa birushya igifu mu igogorwa ryabyo,niyo mpamvu iyo umuntu akoresheje imbaraga amaze kurya ibishyimbo aba yangiza igifu,ndetse ashobora no kumva abababara mu nda maze bigatuma igikorwa kigenda nabi.

    2.Shokora

    Shokora na yo iza mu bintu bibangamira iki gikorwa cyane cyane zimwe ziba zijimye kuko ziba zigizwe na 70 ku ijana bya cocoa ituma umubiri usa nucitse intege umuntu akumva akeneye kuruhuka nta ntege afite,kuburyo iyo ahise akora imibonano mpuzabitsina aranananirwa cyane kandi uwo munaniro ukamutindamo.

    3.Foromaje

    Foromaje ni mbi cyane kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko iyo igeze mu mubiri igabanya ubushake bwo kuyikora,ndetse uko umuntu amara umwanya niko aba agenda yumva azinukwa icyo gikorwa akumva ntacyo bimubwiye.

    4.Soda ya Tonic

    Iyi soda na yo si nziza kuyinywa mbere y'iki gikorwa kuko inganda nyinshi ziyikora zishyira quinine kandi ituma umuntu adakora imibonano mpuzabistsina neza cyangwa ngo yumve imushimishije.

    5.Sosiso

    Sosiso iri mu bintu bibujijwe kuko ibangamira imibonano mpuzabitsina kuko igabanya ubushake n'imbaraga zo kuyikora cyane cyane ku muntu wariye irenze imwe.

    6.Ifiriti

    Ifiriti na yo ni mbi kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko iyo umuntu amaze kuyirya ako kanya umubiri we uba nta kibazo ufite ndetse aba afite imbaraga,ariko mu isaha imwe gusa umubiri uhita ucika intege, akabura imbaraga na nkeya mu mubiri niyo mpammvu nayo ibujijwe kuko ushobora kurangiza iki gikorwa nta ntege na nkeya usigaranye ukaba wanamera nk'umurwayi kuko nta mbaraga.

    Source : https://yegob.rw/niba-ushaka-gutera-akabariro-ukaryoherwa-irinde-gufata-aya-mafunguro/

  • Umusore waminuje yakoze benshi ku mu mutima nyuma yo kugaragara adoda inkweto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ufite impamyabushobozi zikomeye yakoze benshi ku mutima ,nyuma yo kugaragaza ko atunzwe no kudoda inkweto, umwuga benshi babona nk'uciriritse cyangwa usuzuguritse.

    Mustapha Mufeed Adeola Dallax umunyeshuri urangije amashuri ya Kaminuza muri Nigeria yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko adashaka gutegereza amahirwe yo kubona akazi akaba yarahisemo kudatega amaboko ngo asabirize kandi afite amaboko bityo ko atakomeza gutegereza ko azabona akazi. Akinjira mu kazi ko kudoda inkweto benshi bamubwiye ko yisuzuguje bikomeye ariko we akumva afite icyo ashaka kandi nta yandi mahitamo yari afite.

    Mustapha Mufeed Adeola Dallax n'ubwo bamubonana ikoroshi adoka inkweto bakamuha igiceri cy'ijana cyangwa n'andi yisumbuyeho, afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu Binyabuzima (Biology) no mu burezi (Education).

    Atunzwe no kudoda inkweto.

    Source : https://yegob.rw/umusore-waminuje-yakoze-benshi-ku-mu-mutima-nyuma-yo-kugaragara-adoda-inkweto/