Category: Uncategorized

  • Yahuzwe abagabo nyuma y’imyaka 15 mu buraya yanduriyemo Virusi itera SIDA –

    Uyu mubyeyi yasabye abakiri muri iyi ngeso kuzibukira bakayivamo kuko nta keza kayo.

    Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugore yavuze ko yatangiye uburaya akiri muto. Yageze mu Mujyi wa Kigali atangira akora akazi ko mu rugo nyuma y’uko ababyeyi be bose bari bamaze gupfa.

    Yaje kumenyana n’abakobwa bakoraga uburaya i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge baramushuka babumushoramo gutyo.

    Yatangiye kujya ku maseta atandukanye hirya no hino muri Kigali ashakisha abagabo ariko inshuro nyinshi yahuraga n’ibibazo.

    Mu buraya yabyariyemo abana bane ndetse aza no kwanduriramo virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ati “Uburaya njye ntabwo bwampiriye pe kuko nabunywereyemo urumogi n’inzoga, abagabo bakajya bansambanya rimwe na rimwe ntibanyishyure bakanyambura ahubwo bakanankubita.”

    Yakomeje agira ati “Baranyamburaga ku buryo mu ijoro rimwe naryamanaga n’abagabo bane ugasanga hari umpaye amafaranga 500 cyangwa 1000 rimwe na rimwe bakanyambura. Icyambabaje ni uko hari igihe banteye imitezi nanirwa kugenda nyuma ngiye kwipimisha nsanga baranyanduje Sida.”

    Amaze kumenya ko yanduye SIDA, yatangiye gutekereza uburyo yava mu buraya kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza kuko ni zo nama yahawe n’abaganga.

    Biragoye kureka ibintu wari usanzwe ukora imyaka 15 ishize. Uyu mubyeyi yagize amahirwe ahura n’umushinga Purpose Rwanda ufasha urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge n’ururi mu buraya kubivamo.

    Uwo mushinga ni wo umwishyurira inzu n’amashuri y’abana gusa avuga ko abonye ubufasha akabona igishoro yajya mu bucuruzi, agasezerera gufashwa.

    Uyu mugore kandi uvuga ko yaryamanye n’abagabo barenze 200 mu myaka 15 yamaze mu buraya, avuga ko ubu yahuzwe abagabo kuko atifuza kwanduza abandi cyangwa se ngo bimugireho ingaruka zirimo kugabanuka kw’abasirikare b’umubiri.

    Yashishikarije abandi bakiri mu buraya kubuvamo kuko nta nyungu yabwo uretse kwikururira ibibazo nk’ibyo yahuriyemo nabyo.

    Yavuze ko mu myaka 15 yamaze mu buraya nta cyiza yabubonyemo

  • Amahame y’ibyiringiro #rwanda #RwOT

    Imibereho ikwiriye ya gikristo si yo yonyine ishingirwaho ibyiringiro by’agakiza. Ahubwo, ibyiringiro by’agakiza byagombye gushingira ku byo Umukiza yakoze ku buryo bushyitse, kandi ubugingo bushya muri Kristo ni bwo bwagombye gushingirwaho imibereho ikwiriye ya gikristo.

    Ihame rya mbere: Ibyiringiro byacu bikwiriye gushingira ku kwizera Ibyanditswe Byera atari ku byo twibwira. Ukwizera kwacu bityo n’ibyiringiro byacu bigomba gushingira ku masezerano y’ukuri yo muri Bibiliya, aho gushingira ku byo twibwira. Uko Bibiliya ibikurikiranya ni uku: IBIHAMYA ——> KWIZERA——>IBYO TWIBWIRA.

    Ibyo twibwira ni nk’ibisubizo by’Umwuka cyangwa umutima. Bigomba gukurikira kandi bigasubiza uko twumva Ibyanditswe Byera, ariko ntabwo byatubera umushorera w’ibyo tugomba kwizera cyangwa uko agakiza kacu gateye.

    Ihame rya kabiri: Ibyiringiro byacu bikwiriye gushingira ku kwizera ibihamya byo mu Byanditswe Byera atari mu mirimo yacu. Imirimo cyangwa guhinduka, kuba mu bugingo bwacu nk’ ingaruka z’ubuntu bw’Imana bishobora guhamya ukuri k’ubugingo bwacu n’Imana. Tugomba icyakora kwitondera kudashingira ibyiringiro byacu kuri urwo rufatiro, kubera ko iyo umwizera atakaje ubusabane n’Imana ashobora kugaragara nk’utizera, by’umwihariko iyo bimaze igihe kirekire.

    1 Abakorinto 3:1-4 “Bene Data, sinabashije kuvugana na mwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye na mwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo. 2 Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyo kurya bikomeye: kuko mwari mutarabibasha, 3 kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk’abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: Jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: Jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere?”

    Iyo tugendeye mu mirimo cyangwa ubugingo bwubaha ngo twerekane agakiza kacu, icyo gihe duhura n’ingorane zikurikira: Niba twubaha Imana ubu (ibyo dukeka ko ari byo bigaragaza agakiza), birashoboka ko ibyo byazahinduka mu gihe kizaza. Niba nyuma turetse kumvira Imana, ibyo bishobora kugaragaza (bishingiye ku byavuzwe haruguru) ko tutari abakristo b’ukuri. Nuko rero kumvira ntigushobora kwerekana ubukristo bwacu bityo ntigukwiriye kuba ishingiro ry’ibyiringiro byacu.

    Gukora neza kw’ab’ubu si urufatiro rwiringirwa rw’agakiza. Ibyanditswe Byera bitubuza gushingira ibyiringiro cyangwa ubusabane bw’ukuri n’Imana ku gukora neza. Urugero, soma muri Matayo 7:13-23. Abahanuzi b’ibinyoma baza basa n’intama. Tekereza iyo bigira beza! Bagerageza gukora neza. Biyerekana nk’abakristo ntanga-rugero, inkingi z’itorero. (Imbuto zivugwa aha si iz’uko bitwara ahubwo ni iz’ibyo bigisha – reba muri Matayo 12:31-37).

    Ariko ntibarakizera Kristo; nta bumwe bugaragara bafitanye na We (umurongo wa 23). Ahubwo, bwa mbere bariyizera ubwabo (umurongo wa 22). Ibikorwa byabo bisa n’aho ari byiza. Nuko bituma bibwira ko ari beza imbere y’Imana. Ariko barishuka. Bamenya bakerewe ko ibyiringiro by’agakiza bidashingira ku gukora neza.4

    Imibereho ikwiriye ya gikristo si yo ishingirwaho ibyiringiro by’agakiza. Ahubwo, ibyiringiro by’agakiza byagombye gushingira ku byo Umukiza yakoze ku buryo bushyitse, kandi ubugingo bushya muri Kristo ni bwo bwagombye gushingirwaho imibereho ikwiriye ya gikristo.

    Abakolosayi 3:1-4 “Nuko rero, niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru, aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. 2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru, atari ku biri mu isi: 3 kuko mwapfuye, kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. 4 Kandi ubwo Kristo ari We bugingo bwacu, na mwe muzaherako mwerekananwe na We muri mu bwiza.”

    Nk’uko Yohana abyerekana muri 1 Yohana 1:6-7, imibereho isa n’iya Kristo ni ikimenyetso cy’ubumwe bugaragara kandi cy’uko umuntu agendana n’Umwami mu mucyo.

    1Yohana 1:6-7 “Ni tuvuga yuko dufatanije na Yo, tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri: 7 ariko rero, iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na Yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu, kandi amaraso ya Yesu Kristo Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.”

    Icyakora imibereho ikwiriye ya gikristo, ntabwo iba buri gihe ikimenyetso cy’ubumwe nyakuri kuko iyo abizera bavuye muri ubwo bumwe (n’Imana) igihe uko cyareshya kose baba bagaragaza imirimo ya kamere ndetse bakaba bagaragara nk’abatizera. Nk’uko byavuzwe mbere, Intumwa Pawulo abivuga iyo ashushanya umuntu wa kamere nk’ “abantu-buntu” muri 1 Abakorinto 3:3-4.

    '3 Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari, n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko, ntimugenza nk’abantu? 4 Ubwo umuntu umwe avuga ati: jyeweho ndi uwa Pawulo; undi akavuga ati: jyeweho ndi uwa Apolo; ntibigaragaza ko muri aba kamere?'

    Kwitwara nk’umuntu-buntu ni ukwitwara nk’abatazi Umukiza. Intumwa Pawulo ntiyibazaga cyangwa se ngo ihinyure ko abo bakijijwe. Yahamije ibyo yemera ku gukizwa kwabo, ariko bakitwara nk’aba kamere aho kwitwara nk’ab’Umwuka w’Imana. Ibi bituma bagaragara nk’abantu basanzwe, nk’abantu batagira imbaraga zikiza za Kristo, mu gihe mu by’ukuri bari muri Kristo n’Umwuka aba muri bo.

    Muri make amahame y’ibyiringiro by’abizera, akwiye gushingirwa bwa mbere ku murimo Kristo yaje gukora. Ikindi ni ukwita no gushyira mu bikorwa ibyanditswe byera (Bible).

    Source: Bible.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amahame-y-ibyiringiro.html

  • Ku nshuro ya 3 APR FC yongeye kwifuza Mugisha Gilbert #rwanda #RwOT

    Mugsiha Gilbert uri ku musozo w’amasezerano ye muri Rayon Sports, nta gihindutse ashobora gusinyira ikipe ya APR FC imaze igihe imwifuza.

    Amakuru ISIMBI yamenye avuga ko uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande, umutoza Adil yasabye ko bamumuzanira akaza gusimbura Byiringiro Lague wamaze gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.

    Si ku nshuro ya mbere iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yifuje uyu mukinnyi, kuko ni ku nshuro ya gatatu.

    Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019-2020 utangira, iyi kipe yaramwifuje ndetse bagirana n’ibiganiro, gusa biza kurangira yongereye amasezerano muri Rayon Sports.

    Nyuma yaje kubwira ISIMBI ko byatewe n’uko iyi kipe yamuhaga ibyo yifuza ahitamo gukomezanya nayo.

    Yagize ati'burya akazi ni akazi, byaravuzwe kandi nibyo, APR FC twaravuganye ariko ni nako na Rayon Sports twavuganaga, byarangiye nongereye amasezerano muri Rayon Sports kuko n’ubundi umwaka wari wabanje nari nigaragarijemo.'

    Akomeza avuga ko byatewe n’uko iyi kipe yamuhaga ibyo yifuza ndetse n’umutoza amwereka ko amufitiye icyizere.

    'Rayon Sports twaravuganye impa ibyo nifuzaga kandi bampa n’icyizere, kandi iyo ufite icyizere waraganiriye n’umutoza akakwereka ko agukenye ntacyari kumbuza, gusa APR FC na Rayon Sports ni amakipe meza buri mukinnyi aba yifuza gukinira.'

    Mu mpeshyi y’umwaka ushize iyi kipe nabwo yongeye kumwifuza ariko nabwo biranga kuko yari agifite amasezerano y’umwaka umwe wa Rayon Sports arimo gusoza.

    Mugisha Gilbert ashobora kwerekeza muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-nshuro-ya-3-apr-fc-yongeye-kwifuza-mugisha-gilbert

  • Mashami Vincent yavuze imbogamizi ku bakinnyi bashya yahamagaye mu ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko abakinnyi bashya yahamagaye mu minsi 4 yonyine bataba bamaze kwerekana ibyo bafite byose ariko muri rusange ni abakinnyi beza.

    Nishimwe Blaise, Niyigena Clement ba Rayon Sports, Mugunga Yves wa APR FC, Ishimwe Christian wa AS Kigali, Buhake Twiereze Clement umunyezamu wa Strommen IF muri Norway, Ntwari Fiacre wa Marines FC, Ngwabije Bryan Clovis myugariro wa SC Lyon mu Bufaransa, Kwitonda Alain wa Bugesera FC na Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi nibo bakinnyi bashya bari mu ikipe y’igihugu nkuru yitegura imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique.

    Iyi mikino iteganyijwe kuri uyu wa 4 Kamena na 7 Kamena 2021, yose ikazabera mu Rwanda.

    Agaruka kuri aba bakinnyi bashya yahamagaye uko bitwaye mu myitozo ku nshuro yabo ya mbere mu ikipe y’igihugu nkuru, Mashami Vincent yavuze ko bahuye n’imbogamizi y’igihe gusa kuko iminsi 4 bamaranye batari kuba bamaze kwerekana ibyo bifitemo ariko muri rusange bameze neza.

    Yagize ati' Iminsi 4 iba ari mike kugira ngo umukinnyi akwereke ibye byose cyangwa na we ngo umuhe ibyo ushaka kumuha byose, ariko uko tubazi cyane abo twari kumwe muri U20, bazamutse muri U23 ubu bakaba bageze mu ikipe nkuru kimwe n’abandi bashya baje, ntabwo ari bibi barimo barabizamo neza, abandi barabakiriye.'

    Yavuze kandi ko aba bakinnyi umunsi ku munsi bagenda bamenyera bagerageza kwisanisha na bagenzi babo ndetse n’abatavuga ikinyarwanda bafite umuhate wo kukimenya.

    Uyu munsi nibwo Amavubi akina umukino wa mbere na Centre Afrique saa 15:00′ kuri Stade Amahoro i Remera, undi ukazaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Ntwari Fiacre yaherukaga mu Mavubi y’abaterengeje imyaka 23

    Umunyezamu Buhake ni ku nshuro ye ya mbere yahamagawe

    Ngwabije Clovis(2) na Nishimwe Blaise bose bahamagawe bwa mbere

    Samuel Gueulette yakiniye abatarengeje imyaka 20 ariko ubu yanageze mu ikipe y’igihugu nkuru

    Rutahizamu wa APR FC, Mugunga Yves na we yageze mu Mavubi ku nshuro ye ya mbere

    Kwitonda Alain wahamagawe bwa mbere mu Mavubi

    Mashami Vincent yavuze ko ikibazo ari igihe gito amaranye n’aba bakinnyi gusa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yavuze-imbogamizi-ku-bakinnyi-bashya-yahamagaye-mu-ikipe-y-igihugu

  • Babatu bafunzwe bakekwaho gutemagura inka yahakaga bakayifomozamo iyayo mu Karere ka Rubavu #rwanda #RwOT

    Abantu batatu bakekwaho gutemagura inka y'umuturage wo mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ubundi bakayifomozamo iyo yahakaga, batawe muri yombi.

    Uwitwa Le Temps kuri Twitter, yashyizeho ubutumwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021, avuga ko abagome bagiriye nabi iwabo bagatemagura iriya nka.

    Mu butumwa uwitwa Le Temps yashyize kuri Twitter, yagize ati 'Biteye agahinda kubona hari abagifite ubugome ndengakamere nk'ubu!, ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge Rugerero mu Murara, inyuma y'Umurenge aho abagizi ba nabi batemaguye inka yacu ifite amezi bagata icyayo hasi.'

    Ubu butumwa yabusangije izindi konti zo kuri Twitter zirimo iya Polisi y'u Rwanda ndetse n'iy'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.

    Mu kumusubiza, Polisi y'u Rwanda, yagize iti 'Muraho, Murakoze ku makuru muduhaye, tumaze gufata abantu batatu bacyekwaho kubigiramo uruhare ndetse n'iperereza rirakomeje.'

    Bamwe mu bakoresha uru rubuga rwa Twitter, bagaragaje ko bababajwe na buriya bugome bise ubw'indengakamere.

    Nk'uwitwa Mrs Be yagize ati 'Jesus [Yezu/Yesu we]…baca umugani ngo amoko aragwira kabisa….nk'uyu wakoze ibi ubu ni interahamwe yamaze n'abantu…'

    Dore uko yarimeze ikiri nzima

    Dore inyana bakuyemo bayita bayijugunya

    Src: Ukwezi

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/04/babatu-bafunzwe-bakekwaho-gutemagura-inka-yahakaga-bakayifomozamo-iyayo-mu-karere-ka-rubavu/

  • Kuzibukira akanyafu, gukongeza ubuzongwe! –

    Si ngombwa ko twemeranya ku gitekerezo gikubiye muri iyi nyandiko, ariko ni ngombwa ko twakwemeranya ko igihe kigeze cyangwa se turi mu bukererwe kugira ngo uburere bw’abato bushakirwe ireme ry’umwimerere – niba twese turerera u Rwanda nk’ingobyi iduhetse.

    Imyaka 11 igiye gushira uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Dr. Harebamungu Mathias agiye kuri rimwe mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Ngoma, amena telefone z’abanyeshuri zari zarafatiriwe kuko byari bibujijwe kuzikoresha ku ishuri. Ntibyavuzweho rumwe!

    Mu kwezi kwa mbere kwa 2020 Abanyeshuri 37 bari birukanywe kuri Butare Catholique kubera imyifatire idahwitse, baje gushakirwa andi mashuri n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye nabyo ntibyavugwaho rumwe. Muri aba banyeshuri b’ingeso zidakwiye harimo uwari wakubise umwarimu urushyi nyuma yo gukerererwa.

    Mu Karere ka Kayonza uyu mwaka turimo mu kwezi kwa kane, umukobwa w’imyaka 12, ababyeyi bamunyujijeho akanyafu kuko yari yateye amabuye mugenzi we ahera ko yimanika ariyahura. Nabyo ntibyavuzweho rumwe!

    Sinshaka gusubira ku mpaka zatejwe n’imyifatire idahwitse y’abanyeshuri bo mu karere ka Ruhango mu minsi yashize, cyangwa se abanyeshuri bo ku Kabusunzu mu mujyi wa Kigali. Ni agahomamunwa!

    Ingero ni nyinshi umuntu yatanga zerekana ugutezuka no kudohoka k’urubyiruko rukiri ruto ku bunoge bw’imyifatire. Ahanini biterwa n’ingeso nyinshi ziba zitarakosowe zikiri nto, zikagenda zikurana na ba nyirazo kandi nyamara igiti kigororwa kikiri gito. Uko byagenda kose hari aho kugorora bigoranira. Uwakoma urusyo yakoma n’ingasire mu gushaka nyirabayazana w’uku kuzamba k’uburezi.

    Abagorozi bo baba ari shyashya? Abashinzwe imyigire n’imyigishirize babifiteho ubumenyi kundusha, ariko ntibyambuza kwifashisha urugero nibura rumwe rwerekana uko bamwe muri abo bagorozi babigenje mu kugorora ibiti bashinzwe, byaba ibito n’ibikuru kandi byaragororotse. Gusa, aho kugondamisha imihoro yari kuzagorora ibindi, ibyabaga byanze barabikondaga, ibindi bakabitutira!

    Zaza nziza

    Tariki ya 3 Kamena, Kiliziya Gatolika yizihije umuhire wayo Mutagatifu Kizito. Iseminari y’i Zaza yitiriwe Mutagatifu Kizito imaze imyaka 53 ishinzwe. Ndi umwe mu bayirerewemo nanjye. Sinakikomanga mu gituza ngo mvuge ko ndi ntamakemwa, ariko ntacyo iyi Seminari nto itakoze ngo izibe utwengehu tw’abana bayo twashoboraga kwinjiza umwanda mu mitekerereze n’imyitwarire yabo. Utwakingutse ku ngufu, ni ikosa ryabazwa nyir’ubwite.

    Iseminari y’i Zaza abayizemo bayita urugo, ntibayita ishuri. Ubwo amavuta y’umunsi mukuru atabashiraho, reka ariyo nifashisha mvuga uko ireme ry’imirerere ryakabaye rigenda n’ubwo hari izindi ngo n’amashuri hirya no hino arera neza. Abanyeshuri twitwaga abana, abapadiri bo basanzwe ari ababyeyi uhereye no ku bisobanuro by’inyito yabo naho abarimu ni abarimu nk’ibisanzwe. Tukababonamo bose igitsure twabonaga n’ubundi mu babyeyi b’umubiri twabaga twasize ku ivuko, rimwe na rimwe igitsure cyo mu iseminari kikaba kirura kurusha icyo kindi. Ndibanda ku maturufu Manini yagiye atuma abana banyuze imbere y’aba babyeyi baba abo baribo, abenshi bakaba baribarutse abangana ubu n’uko bo banganaga bakihiga.

    Uburere no guhana ni kimwe mu bifasha ngo umwana agororoke akiri muto

    Kugira ngo uru rugo rw’i Zaza rutorora ibizongwe, habaga ingingo eshatu nyamukuru abayobozi bamanikaga mu bushorishori bw’imitekerereze ya buri mwana ukiza kuhiga. Zari “3 S” – Sante, Science, Sainteté. Ni ukuvuga Ubuzima, Amasomo, Ubunyuramana! Umuseminari mwiza yagombaga kuba afite ubuzima bwiza, ari naryo shingiro rya “Roho Nzima mu Mubiri Muzima” mujya mwumva. Umuseminari wese yagombaga gukora siporo kugira ngo ingingo ze zibemo ubugingo; Umuseminari yagombaga kuba akunda kumenya, akamenya ko kwicara ku ntebe kwiga ari ihame.

    N’ubwo kunyura Imana bigoye, Umuseminari wese yagombaga guharanira kuyimenya no kuyikunda kurusha ejo hashize, akayoboka inzira zose zaciwe kugira ngo agire aho ajya.

    Ubwubahane ni ingenzi mu buzima, kuko ubuzima bushingira ku bidukikije harimo na sosiyete tubamo. Iyo utubaha abantu ntiwakubaha Imana kandi utubaha mugenzi wawe ntiwakubaha umuyobozi wawe, ntiwakubaha n’ubuyobozi; bityo ntiwaba wiyubaha kandi mu iseminari kutiyubaha kirazira. Umwana wiga mu mwaka wa mbere yagombaga (by’itegeko) kubaha abandi bose biga mu mashuri yo hejuru ye. Nibo (abiga mu wa mbere) bozaga ibyombo abandi bose baririyeho. Mu kubishyura icyo cyubahiro, nta yindi mirimo igoye bakoraga…

    Izurashusho: Ibihano si impanuka

    Buri wese mbere yo kujya kurererwa muri uru rugo yabanzaga gutegurwa. Agategurwa ataroherezwa na Paruwasi ye, kuko n’iyo wananiranaga ntibari bukoherereze umubyeyi wawe ako kanya ahubwo babanzaga kukoherereza Umupadiri wabaga waraguhaye uburenganzira ngo ujye mu iseminari, nawe akabona kugushyikiriza iwanyu. Baguhanaga bya kivandimwe na kibyeyi ariko watsimbarara ku byaha byawe, bakaguhana bihanukiriye kugira ngo hatazagira n’undi ubikinisha.

    Guhana umunyamakosa ni ibisanzwe niyo mpamvu n’ibihugu bigira amagereza! Muri uru rugo bateguraga abarubamo bihagije, kuko ku nkuta z’ahahurirwaga na benshi habaga hamanitse inyibutsanyigisho nyinshi, ariko itava mu mitwe ya benshi ni “Qui Bene Amat Bene Castigat” bivuga “Ukunda neza, ahana neza” cyangwa se “Uwo ukunda, umuhana binoze” – mu nyungu z’ukundwa.

    Wabaga warahanuwe, uzi amabwiriza ngenderwaho, icyo wateganya kuzakurayo n’icyo iseminari ubwayo ikwitezeho! Wageraga muri uru rugo rw’i Zaza bakaguha ibere, ukonka politiki y’ikinyabupfura, ukayonka kugeza ikugeze mu misokoro. Mu mafaranga make wishyuraga y’ishuri, habaga harimo ayagenewe ikinyabupfura kuko bashoboraga kuguramo udukaye duto twinshi twose wakenera igihe cyose babaga bakeneye kugira ikosa bakwandikira. Bararikwandikiraga bikajyana no kugukata amanota y’ikinyabupfura. Wabaga ufite 40 umwaka ugitangira, umwaka washira warakuweho 20, nta zindi mpaka, kabaga kabaye! Wohererezwaga Paruwasi waturutsemo, nabo bakakugeza ku mubyeyi wawe, bagashaka ahandi bajya kukurereshereza.

    Impamvu ingana ururo: babaga baraguhaye impanuro zose zishoboka kugira ngo bagusindagize ugeraneyo n’abandi bana. Nta bihano baguhaga bikugwiririye cyangwa se ngo byitwe ko waguye mu ikosa ku bw’impanuka. Impanuka zabaga muri uru rugo ni izi twese tuzi, umuntu yitura hasi agakomereka, kandi nabyo byari byarashakiwe umuti kuko habaga ivuriro rito (infirmerie interne).

    Urugero rwa Sabizeze: Nta muntu witwaga atyo muri uru rugo, ariko reka tuvuge ko yirukanwe ku munsi wa kabiri ageze mu iseminari. Yazize iki?

    Sabizeze yararyamiriye akerererwa kujya mu Misa ya mu gitondo. Padiri wari wicaye inyuma amubona yinjira, abandi batangiye amasengesho yo mu gitabo bita laudate Dominum. Nyuma ya Misa, Padiri aramureka, aranamubabarira ku bw’impuhwe yamugiriye, kuko yaravuze ati uyu ntazi icyo ashaka. Saa mbili na 15 amasomo atangiye, Sabizeze atangira gukubagana nka Ntamwete. Ukarogoya umwarimu? Kirazira. Yabaga afite uburenganzira bwo kugusohora mu ishuri kugeza arangije kwigisha. Ibyo akenshi byajyanaga n’amanota 2 akurwa muri ya yandi 40. Nta mpanuka irimo, kuko nta mwana urogoya abakuru, uhanwa nk’uwabikoze nkana.

    Sabizeze bamutwaye amanota 2 ku isaha ya mbere, ageze hanze ntiyari atebeje, ahura na wa mupadiri wari wamubabariye, amukuraho andi 2. Abandi bagiye muri refectoire (uburiro) aba aricaye atangira gufungura abandi batararangiza gusenga. Padiri ushinzwe imibereho ya roho (Père spirituel) yari aho hafi, amukuramo andi manota 5. Abandi bavuye ku meza yanze koza ibyombo ngo aroza ibye wenyine – aha ho yahahuriye n’ingorane kuko abiga mu wa kabiri baba baharaye kunnyuzura… Uyu Sabizeze yaje gutuka umuyobozi mu mico n’imyitwarire (animateur), undi nawe ntiyazuyaje amukuramo amanota 5 y’ikinyabufura gike; Sabizeze utari utebeje na none bamukuramo andi 2, mu gakaye animateur yandikamo “insolence.” Kugeza aha nta mpanuka n’imwe Sabizeze yari yakagize.

    Kuko mu iseminari buri kintu kigira umwanya wacyo, igihe cyo kuryama si igihe cyo kuganira. Sabizeze, yagize kuba atari ari mu mwanya yagenewe kuraramo, agira kuba arimo gusakuza mu mwanya utari uwabyo, agikerakera aho hose agira ibyo we yise impanuka ahura na doyen (umuyobozi w’abanyeshuri). Uyu yabaga afite uburenganzira buruta ubundi burenganzira bw’abanyeshuri. Yatse Sabizeze agakaye k’imyitwarire, Sabizeze arakamwima, uyu nawe ntiyazuyaje, yafashe akandi kuko si ikibuze, akamwandikiramo amanota 3, akurwa n’ubundi kuri yayandi 40. Doyen aramubwira ngo n’aka ndakakwihereye ngaho tunga ugwize. Mu manota 40 Sabizeze yaraye asigaranye 21 gusa. Mu gitondo yongeye gukererwa mu Misa (ni ku munsi wa 3). Ikirangira yakuweho andi manota 5 yo kutagira gahunda. Sabizeze aba atsinzwe atyo.

    Avuye kunywa igikoma n’abandi bana, wari umwanya mwiza wo kubasezeraho kuko uru rugo atari arushoboye, narwo rutari kuzamushobora. Yahawe umwanya asubira aho arara, azinga utwe, nako utwinshi twari tukizinze, ahabwa lift n’imodoka y’urugo, imugeza kuri Paruwasi ye, ibya Sabizeze n’Iseminari birangirira aho.

    Bicikira he?

    Abenshi bavuga ko bijya gucika, tariki ya 18 Nzeli, 2019, umuvugizi wa Polisi yatangaje ko Polisi itazihanganira umuntu ukubita umwana. Nyuma yaho nibwo abana batangiye kujya bageza ababyeyi babo imbere y’ubutabera ngo ni uko banyujijweho akanyafu. N’ubwo bitavuzweho rumwe, ikigaragara ni uko guha abana ijambo babifashe nko guhabwa intebe, aho kuyicaraho bakayihagararaho. Ababyeyi bamburwa ijambo batyo, abarezi bo biba bibi kurushaho, ariko ntibikwiye ko umwana yatinyuka guhangara umwarimu. Mbona bikwiye ko iyo atamubonamo igitinyiro yakabonyemo ababyeyi, agatangira kumwubahuka, byaba byiza yohererejwe ababyeyi bakajya kumurerera ahandi. Iyo igiti ukigoroye kikiri gito kikanga kugororoka, ntugitema. Wazagikonda gake gake bikagutwara imbaraga nyinshi ariko kikaba igiti.

    Hakenewe umuti urura

    U Rwanda ni igihugu cyagiye gishakira ibisubizo ibibazo by’ingutu byinshi kandi bitandukanye. U Rwanda rwigishije amahanga amasomo akomeye ku buryo kwigisha abana barwo uburere buboneye bitananirana. Ibibazo akenshi u Rwanda rwahaye umuti urura nibyo byagiye bivamo ibisubizo birambye.

    Igihe cyose uburere bw’urubyiruko buzaba budafite ireme, ntabwo uburezi buzagera ku ntego yabwo. Igihe cyose imyifatire idahwitse tuzayifata nk’ikibazo gisanzwe, izakomezwa gushakirwa imiti isanzwe kandi iryohereye (akenshi kuko abo dukesha iyo miti banga ibintu birura) nyamara dukeneye imiti irura. Dukeneye kwemera ko imyifatire idahwitse y’abana idasanzwe, ko kandi imiti isanzwe itavura indwara zidasanzwe. Ntiwaca akanyafu ngo urumamfu rubure mu ngano!

    Iyo umwana w’ikizu abaye umwana w’inkoko ni ishyano!


  • Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC. #rwanda #RwOT

    Mu gihe shampiyona yabaye isubitswe kugira ngo ikipe y'igihugu ikine imikino wa gicuti, ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura shampiyona, ikaba igomba gukina umukino wa gicuti na Kiyovu Sports mu rwego rwo kunoza no guhuza imyiteguro ya shampiyona.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba igiye gukina umukino wa gicuti kuri uyu wa Gatandatu na Kiyovu Sports ku kibuga cya Shyorongi nyuma y'uko isubukuye imyitozo kuwa Gatatu nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi ine umutoza Adil yari yahaye abasore be.

    Nyuma y'uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona aho izasubukurwa tariki 10 Kamena aho izakirwa na Bugesera FC ku kibuga cya Bugesera.

    The post Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuri-uyu-wa-gatandatu-mu-mukino-wa-gishuti-ikipe-ya-apr-fc-irakira-kiyovu-sc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuri-uyu-wa-gatandatu-mu-mukino-wa-gishuti-ikipe-ya-apr-fc-irakira-kiyovu-sc

  • Rubavu : Mudugudu akurikiranyweho gutanga itegeko ryo gukubita umuturage bikamuviramo gupfa #rwanda #RwOT

    Abaregwa uko ari batandatu barimo Umuyobozi w’umudugudu, ubu bari mu maboko y’Ubushinjacyaha bakaba bafungiye kuri station ya Polisi ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
    Uyu muyobozi w’Umudugudu wa Nyarusozi uherereye mu Kagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Busasamana, we na bariya bantu batanu bakekwaho gukubita uriya muturage tariki 19 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi.

    Icyo gihe ngo bafashe umuturage wari uvuye kwiba ibirayi, bahita bamushyikiriza Umuyobozi w’Umudugu na we ahita atanga itegeko ryo kumukubita abandi na bo baradukira barahondagura.

    Bivugwa ko mu byo bamukubitaga, harimo ingufuri y’igare iba igizwe n’umugozi ukomeje cyane ndetse n’inkoni bakubitaga batababarira.

    Nyoma ngo bamaze kumugira intere, Umuyobozi w’Umudugudu yageze aho ategeka ko barekera ahita ategeka ko bamujyana kwa muganga kuko yabonaga ari hagati y’urupfu n’umupfumu.

    Bahise bamushyira mu ngobyi y’abarwayi bamujyana kwa muganga ariko nyuma y’iminsi micye ku itariki 23 Gicurasi yaje kwitaba Imana azize ingaruka z’izo nkoni yakubiswe.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Igika cya gatanu cy’Ingingo y’ 121 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, igira iti 'Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Mudugudu-akurikiranyweho-gutanga-itegeko-ryo-gukubita-umuturage-bikamuviramo-gupfa

  • Rubavu: Abagizweho ingaruka n’imitingito bahawe ubufasha bw’ibanze –

    Mu bufasha bahawe ku wa Kane tariki ya 3 Kamena harimo ubw’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bari bakeneye.

    Nzarusaza Joel utuye mu Murenge wa Gisenyi yashimye inkunga yahawe kuko ikiza cyaje batiteguye bituma inzu ye isenyuka barahunga bakaba bari bafite ibibazo by’inzara kubera ko bamaze iminsi badakora.

    Akimana Josephine, uvuga ko inzu ye yasenyutse akaba acumbikiwe n’abavandimwe ashima inkunga yahawe kuko igiye kumufasha kwitegura ngo asubire mu kazi yakoraga.

    Yagize ati “Inzu yanjye yaraguye kubera ibiza byatewe n’imitingito, nari nsanzwe ncuruza ubuconco na bwo inzu isenyutse sinagira icyo ndokora mara iminsi ndara hanze ariko kuri ubu ncumbikiwe n’abavandimwe. Ndashima abatwibutse kuko batugobotse ngo tubone icyo kurya mu gihe cyo kongera gushaka imibereho’’.

    Dr. Brenda Gatera, Umuyobozi wa gahunda za AHF Rwanda (AIDS Healthcare Foundation) yagobotse aba baturage, avuga ko nyuma yo kubona Akarere ka Rubavu kakiriye impunzi nyinshi z’Abanyecongo n’abaturage bako bagizweho ingaruka n’imitingito babonye ko na bo hari umusanzu batanga kuko ubuzima bw’abaturage benshi bwasubiye inyuma.

    Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, avuga ko barimo gushimira abafatanyabikorwa barimo gufasha abaturage ibishoboka ngo babone ubufasha bw’ibanze, mu gihe bakirimo gushaka uko basubira mu buzima busanzwe.

    Ati “Turashimira abafatanyabikorwa b’Akarere bakomeje kudufasha kuko abaturage dufite bagizweho ingaruka n’imitingito. Abaturage bafite inzu zangiritse ni benshi, turimo kugerageza kugenda tubasaranganya ngo buri wese agire icyo abona.”

    Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, nyuma hakurikiraho imitingito yashegeshe bikomeye ibice birimo n’Akarere ka Rubavu. Mu ngaruka iruka ryacyo ryagize harimo kuba igice cy’Akarere ka Rubavu cyangijwe n’ibikoma biva mu nda y’ikirunga. Imitingito kandi yakurikiyeho yasenyeye abaturage aho inzu zirenga 1200 zangiritse.

    Inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku yashyikirijwe abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo