Category: Uncategorized

  • Harabura umunsi umwe gutanga kandidatire bikarangira, amazina abiri akomeje kuvugwa muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2021 ni wo munsi wa nyuma wo gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamarirza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, uretse Rurangirwa Louis wemeje ko yamaze gutanga kandidatire ye nta wundi urabyemeza, ni mu gihe hari andi mazina 2 agenda agaruka mu mitwe y’abantu.

    Aya matora ateganyijwe ku wa 27 Kamena 2021, akazabera muri Lemigo Hotel, akaba agiye kuba nyuma y’uko 6 mu bari bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA barimo na perezida Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene beguye kandi 4 basigaye bakaba nta cyemezo bafata.

    Tariki ya 1 Kamena nibwo gutanga Kandidatire byatangiye bikaba bizarangira ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021.

    Rurangirwa Louis wari waniyamamaje muri 2018 ubwo yatsindwaga na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, ni we wayitanze ku munsi wa mbere.

    Kugeza ubu nta wundi muntu uramenyekana watanze kandidatire cyane ko muri FERWAFA bavuga ko bazabatangaza mu cyumweru gitaha hamenyekane abujuje ibisabwa.

    Gusa hari amazina arimo kugenda avugwa cyane nka Gisanura Ngenzi Raoul wabaye visi perezida wa FERWAFA kuva muri 2006 ubwo yari yungirije Général Kazura Jean Bosco akomeza no kuri komite ya Ntagungira Celestin, bivugwa ko ari umwe mu bashobora gutanga kandidatire ye.

    Uyu mugabo wanabaye muri Komite Nyobozi ya CECAFA amakuru avuga ko mu gihe yaba atowe yazungirizwa na Gacinya Chance Denis wigeze kuba umuyobozi wa Rayon Sports.

    Irindi zina rivugwa ni Nizeyimana Olivier usanzwe ari perezida w’ikipe ya Mukura VS, akaba na nyiri kompanyi itwara abagenzi ya Volcano, na we aravugwa ko ashobora kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’imyaka 4.

    Uyu mugabo uzibukirwa ku gikombe cy’Amahoro yahesheje Mukura VS muri 2018, mu gihe yaba koko yiyamamaje ni nawe uhabwa amahirwe yo kuyiyobora aho bivugwa ko muri Komite Nyobozi ye azagumya kungirizwa na Habyarimana Marcel Matiku usanzwe ari visi perezida wa FERWAFA.

    Tariki ya 5 kugeza ku ya 8 Kamena ni umwanya wo kwiga kuri Kandidatire, tariki ya 9 Kamena 2021 nibwo hazatangazwa abemerewe kwiyamamaza by’agateganyo.

    Nizeyimana Olivier umwe mu bahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA

    Gisanura biravugwa ko ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

    Rurangirwa Louis yamaze gutanga kandidatire ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/harabura-umunsi-umwe-gutanga-kandidatire-bikarangira-amazina-abiri-akomeje-kuvugwa-muri-ferwafa

  • Musore! Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa yagukunze ariko akabura aho aguhera abikubwira #rwanda #RwOT

    Gukunda no gukundwa ni ibintu byizana, kandi ntawe bitabaho muri iyi si dutuyeho, yaba ashaje cyangwa ari muto. Gusa ikigora ni ukumenya niba hari umuntu ukwitayeho cyangwa ugukunda, ngo mube mwahuza urugwiro, mu gihe nawe ukeneye kubona umukunzi.
    Nubona rero ibimenyetso ku mukobwa wiyumvamo ntuzace ku ruhande uzahite umukura mu buribwe bw'urukundo maze nawe umukunde:

    .Inseko
    Umukobwa yagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye narimwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha, kugira ngo akubone useka. Usanga kandi iyo yinjiye aho uri, murebana akamwenyura, ndetse kuburyo iyo munaganira acishamo agaseka ku tuntu tumwe na tumwe mubamuganira, ngo akwereke ko akwitayeho cyane.

    .Akunda kukureba cyane

    Amaso burya ni igice cy'umubiri kidasanzwe, kuko gitanga ubutumwa bwinshi mu bwonko bw'umuntu. Mu gihe rero umukobwa azaba yagukunze azahora ashaka kukwitegereza, cyane cyane nkiyo umunyuzeho, iyo muri kumwe muganira, iyo mwahuriye nko mu birori, cyangwa ahandi hose hahuza abantu benshi. Cyane cyane nushaka kumureba uzabona ko muzajya mukunda guhuza amaso kenshi, agasa nkuwijijisha akareba hirya.

    .Ibimenyetso by'umubiri
    Ibimenyetso by'umubiri bikunda kuvuga ibintu byinshi, ariko si abantu benshi bakunze kubisobanukirwa. Nubona umukobwa muhuye cyangwa yinjiye ahantu uri akakwicira akajisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo, akakwicara iruhande, n'ibindi byinshi, ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.

    .Akunda kukuvuga
    Mu byukuri nta mukobwa utagira ikigare (group), iyo bari kumwe rero bakunda kuganira ibintu byinshi, cyane cyane ntibashobora gutandukana batavuze ku ngingo y'abasore, baba incuti zabo cyangwa abo bakorana. Iyo bateruye icyo kiganiro rero, usanga umukobwa wagupfuye ahora agutanga ho ingero muri bagenzibe, icyo bavuze cyose akagisanisha nawe.

    .Azagusaba ko musohokana
    Ushobora kuba wari inshuti n'umukobwa bisanzwe, mukorana , mwigana, cyangwa se hari ibindi bintubyinshi muhuriramo, byazagera aho, ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine . mu byukuri aba ashaka ko hari icyo mwazaganiraho mwiherereye mutari muri rwaserera.

    .Azakoresha uko ashoboye kugirango aguhore iruhande
    Burya iyo ukunda umuntu ubawunva mwahora muri kumwe cyane. Umukobwa rero iyo yakwikundiye, akoresha ibishoboka byose akajya aba ari aho nawe ukunda kujya, kandi mukaza kubonana. Urugero, nkiyo ukunda kujya kubyina, kureba umupira se, n'ahandi, usanga akunda kuhaza, kandi abacuti be bataha agasigarana nawe, mukavugana ho amagambo make gusa, akitahira.

    .Azakubwira ko akunda imico yawe
    Umukobwa nakubwira ko yikundira imico yawe, mbese nk'ukuntu ugenda, useka, ijwi, ubwitonzi, kwambara se, n'utundi tuntu twinshi tukwerekeyeho, azaba akubwiye ko agukunda. Nibwo buryo bwe azaba akoresheje kugira ngo akwereke ko yagukunze.

    .Akwereka ko akwitayeho buri gihe
    Burya umukobwa wagukunze, aba ashaka kukwereka ko ariwe muntu ukwitayeho kurusha abandi. Nkiyo murikumwe na bagenzi banyu, usanga akunganira mu bintu byose uvuga, bakubaza nk'ikibazo nawe akagushyigikira, wavuga ikintu akakunganira, kandi akagerageza kwereka abandi ko uvuze ibintu bifite akamaro.

    .Akunda kukugira Inama z'ubuzima
    Niba umukobwa yarakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z'ubuzima, akwereka icyo wakora ngo witeze imbere n'icyo utagomba gukora. Ibi kandi nta wanya munini bizamutwara, kuko azabikubwira igihe muzaba muganira.

    .Aragufuhira
    Gufuha ni ibintu bigirwa na benshi, cyane cyane iyo bakundana, kandi usanga umuntu ufuhira undi, aba amukunda koko by'ukuri. Iyo umukobwa rero mumaze kumenyerana, muganira bisanzwe, ushobora kutamenya ko yagukunze. Ariko nubona akunda kukubaza niba umukobwa runaka ari inshuti yawe, cyangwa akakubaza icyo upanga n'umukobwa yigeze kubabonana, uzamenye ko burya atabikunda, ahubwo aba ashaka ko ari we wenyine wakikundira.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/musore-dore-ibimenyetso-bizakwereka-ko-umukobwa-yagukunze-ariko-akabura-aho

  • Rubavu: Nyuma y'icyumweru gishize amazi y'Amashyuza aboneka mu murenge wa Nyamyumba yakamye, ubu yose yagarutse. #rwanda #RwOT

    Amazi y'amashyuza asanzwe aboneka mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkombe z'ikiya cya Kivu yari yaraburiwe irengero nyuma y'imitingito yongeye kugaragara muri ako gace k'igihugu.

    Iyo ni ifoto igaragaza ko amashyuza yari yaraburiwe irengero kubera umutingito

    Ayo mazi azimiye nyuma y'uko ku wa 27 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa saba n'iminota 54 z'ijoro, humvikanye umutingito mu Karere ka Rubavu ufite igipimo cya 3.9 wakubitiye aha isoko y'amashyuza iherereye.

    Ubu muruyu murenge wa Nyamyumba nkuko bigaragara kuriyi videwo ikurikira bigaragara ko amashyuza yagarutse aho yahoze https://twitter.com/i/status/1400396162834829312.

    Kigalinews24 ivugana n'Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba, Kazendebe Hertien, yavuze ko amashyuza yagiye ariko hari ahandi babonye mu Kivu hacumba imyotsi bagakeka ko inzira yaba yayobeyemo.

    yagize ati 'Amazi yagiye ntiwabona ayo koga, kereka ahari isoko yogerwamo n'abagore ni ho haboneka makeya nabwo utakwicaramo, uretse kuyavoma'. ubu biravugwa ko ayo mazi yaba yari yayobeye muriyo nzira yo mukiyaga cya Kivu akaba ariyo mpamvu yagarutse .

    ubu igitegerejwe nabaturage nuko nayo mukarere ka Rsizi yaba agiye kugaruka doreko nayo yaburiwe irendero nyuma yiruka ry'ikirunga cya Nyiragongo co muri RD Congo.

    The post Rubavu: Nyuma y'icyumweru gishize amazi y'Amashyuza aboneka mu murenge wa Nyamyumba yakamye, ubu yose yagarutse. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/06/03/rubavu-nyuma-yicyumweru-gishize-amazi-yamashyuza-aboneka-mu-murenge-wa-nyamyumba-yakamye-ubu-yose-yagarutse/

  • Burera: Umuco wo kureresha abana ikigage n'umusururu wasimbujwe uwo kubareresha amata. #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda iratangaza ko ishaka kongera umusaruro w'amata ari nako hongerwa umubare w'ayo Umunyarwanda anywa ku mwaka ageze kuri litiro 72 kuri ubu.

    Muri gahunda, Leta y'u Rwanda yiyemeje kongera umukamo w'amata ukava kuri toni 895 wabonetse mu mwaka wa 2020 ukagera kuri toni 1.274.554 mu 2024.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kunywa amata kuruyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kamena 2021 mu birori byabereye mu Karere ka Burera mu Murenge Ruhunde, ababyeyi bagiriwe inama yo kongera umubare w'inka zitanga umukamo uhagije no gushishikariza abana babo kuyanywa bakabarinda ibigage n'ibindi binyobwa bisembuye kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

    Umubare munini w'abatuye aka karere batunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi ariko haracyagaragara ibibazo by'imirire mibi n'igwingira mu bana, bituruka ku myumvire ikiri hasi ku kunywa amata n'umusaruro muke uboneka muri rusange.

    Iyo uganiriye na bamwe muri abo babyeyi, usanga hari abagifite imyumvire y'uko korora ibimasa ari byo bibafitiye inyungu kuko bitanga ifumbire nyinshi kandi mu gihe gito. Bituma babona umusaruro uhagije ntibite ku nka zitanga umukamo.

    Uwiragiye Valérie yagize ati 'Ikimasa kirabyinagira cyane kigacundagura isaso ari na ko ifumbire yiyongera ku buryo buri cyumweru ntindura, ariko imbyeyi yo wamara hafi ukwezi utegereje ifumbire. Amata yo tuyanywa ari uko twayaguze mu mafaranga dukura mu buhinzi, gusa ubu twumvise akamaro ko kunywa amata ku buryo ngiye guhindura ubworozi nkajya mbona iyo fumbire n'amata nkayabona.'

    Karimwabo Joseph na we yagize ati 'Simbabeshya mu rugo dushobora no kumara icyumweru tutanyoye amata ahanini kuko tuyabona tuyaguze gusa. Iyo hari inka y'imbyeyi ni bwo dupfa kuyanywa kandi murumva ntahahora. Ubu noroye ibimasa bibiri kuko nashakaga ifumbire ihagije ariko ubu maze kubona ko nakorora imbyeyi imwe n'ikimasa nkabona byose tugahashya imirire mibi no mu baturanyi bacu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n'Iterambere Munyaneza Joseph yemeza ko nubwo hari abagifite imyumvire yo korora ibimasa cyane cyane bagamije kubona ifumbire ngo bazakomeza ubukangurambaga bwo gushishikariza no korohereza abaturage kubona inka zitanga umukamo n'ifumbire icyarimwe.

    Yagize ati 'Byaba biteye agahinda kubona mu rugo rufite inka ikamwa hagaragaye imirire mibi n'igwingira biturutse ku kugurisha amata yose yakamye. Mbere yo gutekereza kugurisha amata, banza uhaze abagize umuryango. Tuzakomeza ubukangurambaga kandi twarabutangiye ku buryo ubona ko hari abagenda bahindura iyo myumvire, tuzakomeza kwegera abaturage tubigishe tunaborohereze kubona inka zitanga ifumbire n'amata icya rimwe bityo bizadufashe no kubona amata yo kunywa ahagije turandure imirire mibi cyane cyane ikigaragara mu bana bato bikabatera no kugwingira'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ishyirahamwe ry'amakusanyirizo mu Rwanda Musiime Umurungi Florence avuga ko icyo bagamije ari ukwigisha no guca ingeso mbi yo kureresha abana ibigage n'ibindi bisindisha ahubwo bagahabwa amata abafasha mu mikurire yabo.

    Yagize ati 'Dushaka kwigisha abaturage korora inka zitanga umukamo uhagije aho kugwiza inka zidatanga umukamo zikagabanywa, naho umuco wo kunywa amata wo ugasimbura uwo kumenyereza abana kunywa imisururu, ibigage, inzoga n'ibindi bidafitiye umubiri akamaro'.

    Muri ubu bukangurambaga bwo kunywa amata, abana biga mu Rwunge rw'Amashuli rwa Gitovu bagera kuri 600 bahawe litiro 300 z'amata ndetse no mu yandi mashuri atandukanye hagiye hatangwa amata ku banyeshuri.

    Amata ni ikinyobwa gikungahe ku ntungamubiri nyinshi zikenerwa n'umubiri w'umuntu nka calcium, protein na vitamin D.

    The post Burera: Umuco wo kureresha abana ikigage n'umusururu wasimbujwe uwo kubareresha amata. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/06/03/burera-umuco-wo-kureresha-abana-ikigage-numusururu-wasimbujwe-uwo-kubareresha-amata/

  • Mu minsi 2, abagabo batatu bariyahuye: Umwe yiyambuye ubuzima kubera umwana wanze kuryama – #rwanda #RwOT

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko ibibazo byatewe na Covid-19, byatumye habaho ubwiyongere bukabije bw'abagana serivisi z'ubuvuzi bwo mu mutwe bafite ibibazo bifitanye isano no gushaka kwiyahura.

    Abakiriwe muri serivisi z'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe kubera ikibazo cyo kugerageza kwiyahura mu 2019 [Ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2019] banganaga na 916. Mu 2020 bariyongereye, bagera ku 1374.

    Ni ukuvuga ko biyongereye ku kigero cya 33%, aho RBC ivuga ko abenshi ari abagabo dore ko bavuye kuri 54,8% mu 2019 mu gihe bageze kuri 60% mu 2020.

    Mu minsi ibiri ishize, mu gihugu hose havuzwe abantu batatu biyahuye, umwe ni umugabo w'imyaka 36 wo mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Ruhango wiyahuye asize yanditse ibaruwa ivuga ko arambiwe kubaho.

    Meya w'Akarere Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE muri aka gace hadakunze kugaragara abantu bapfa biyahuye anasaba abaturage kubyirinda no kujya begera ubuyobozi igihe bafite ibibazo.

    Ati ' Ubutumwa bwa mbere ni uko umuntu wese ashobora kugira ibibazo ariko ntakwiye kwiyahura kuko nk'ubuyobozi tuba duhari n'abaturage baba bahari kugira ngo dufatanye.'

    'Rero numva umuntu abaye agifite ubushobozi bwo kubigaragaza yajya yegera ubuyobozi bwaba ubwo hasi n'abaturage akababwira bakamufasha kugikemura babinanirwa akabigeza ku buyobozi bwo hejuru atarinze kwiyambura ubuzima.'

    Tariki ya Mbere Kamena 2021, mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza hagaragaye umurambo w'umugabo wiyahuye mu cyuzi nyuma yo gushyamirana n'umugore we bapfa ko yamubujije guhana umwana babyaranye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirama, Nyirabizeyimana Immaculée, yasobanuriye IGIHE iby'urupfu rw'uyu mugabo.

    Ati 'Yatonganye n'umugore we bapfa umwana yabwiraga ngo ajye kuryama noneho biza gutuma umugabo akubita umugore abaturanyi barabakiza baranabaganiriza umugore ajya kuryama undi ahita asohoka aragenda ajya kucyuzi ariyahura.'

    Yongeyeho ko muri aka gace hakunze kugaragara abantu bapfa biyahuye n'ubwo atari benshi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge hagaragaye umurambo w'Umunyamategeko witwa Bukuru Ntwari witabye Imana yiyahuye asimbutse igorofa ya kane mu isoko rizwi nka 'Inkundamahoro.'

    Ubushakashatsi bwa RBC bwo mu 2018, bwagaragaje ko mu banyarwanda bose nibura umuntu umwe muri batanu [1/5], afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y'imyaka 14-18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

    Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko agahinda gakabije kenshi gakunda kugendana n'ibimenyetso byo gushaka kwiyahura, kumva umuntu yataye agaciro muri we, aho kari kuri 11,9% mu banyarwanda bose muri rusange.

    Umugabo w'imyaka 36 wo mu Karere ka Ruhango yagaragaye yiyahuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-minsi-2-abagabo-batatu-bariyahuye-umwe-yiyambuye-ubuzima-kubera-umwana-wanze

  • Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera FC bwatangaje ko bwongereye amasezerano umutoza wayo Mbarushimana Abdou, uyu mutoza yahawe amasezerano y'indi myaka ibiri asanga umwaka umwe yari asigaje muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Bugesera.

    Nk'uko byatangajwe n'ikipe ya Bugesera FC, babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter batangaje ko banejejwe no gutangaza ko bongereye umutoza wabo amasezerano y'imyaka ibiri.

    Ni ubutumwa bugira buti 'Tunejejwe no kubamenyesha ko twongereye amasezerano y'imyaka ibiri umutoza wacu Abdou Mbarushimana, akaba azasoza amasezerano ye mu mwaka w 2024, ni nyuma yi kuyigeramo mu mwaka wa 2020'.

    Mbarushimana Abdou yageze muri Bugesera FC mumpera z'umwaka wa 2020 ubwo hitegurwaga gutangira umwaka w'imikino wa 2020-2021 nubwo wagezaho ugahagarikwa, nyuma haje gukinwa iyi shampiyona mu buryo bw'amatsinda uyu mutoza ayifasha kuza mu makipe umunani ahatanira igikombe.

    Uyu mutoza ahawe andi masezerano y'imyaka ibiri nyuma yaho yari asigaje umwaka umwe ku masezerano yagombaga kurangira mu mwaka utaha wa 2022, hari kandi andi makuru yavugaga ko uyu mutoza Abdou Mbarushimana yifuzwaga n'amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda.

    Uyu mutoza hamwe n'ikipe ya Bugesera FC barimo kwitegura gukina umunsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda uzakomeza ku itariki ya 11 Kamena 2021 bakazakira ikipe ya APR FC kuri sitade y'akarere ka Bugesera.

    The post Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mbarushimana-abdou-yongerewe-amasezerano-yo-gutoza-bugesera-fc-kugeza-mu-mwaka-wa-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mbarushimana-abdou-yongerewe-amasezerano-yo-gutoza-bugesera-fc-kugeza-mu-mwaka-wa-2024

  • Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida wa Tanzania ubutumwa bwa Kagame #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Vincent Biruta yashyikirije Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania mu biro bye kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021.

    Guverinoma ya Tanzania yavuze ko ubu butumwa bwa Perezida Kagame Paul yoherereje mugenzi we wa Tanzania, yongeye kwihanganisha Tanzania ku bwo kubura uwayoboraga kiriya gihugu ari Dr John Pombe Magufuli.

    Muri ubu butumwa kandi ; Perezida Kagame yamenyesheje mugenzi we Samia Suluhu Hassan ko u Rwanda ruzakomeza umubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi.

    Itangazo ry’ushinzwe itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu cya Tanzania, Gerson Msigwa, ryagaragaje ibikubiye muri buriya butumwa Kagame yageneye mugenzi we Samia Suluhu Hassan, rivuga ko Perezida Kagame yagarutse ku mishinga ihuriweho n’Ibihugu byombi, agaragaza icyakorwa kugira ngo ikomeze kugira ingufu.

    Muri iyo mishinga harimo uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza agace ka Isaka ko muri Tanzania ndetse na Kigali mu Rwanda, aho Perezida Kagame yasabye ko komisiyo ihuriweho yazahura ikaganira ku isubukurwa ry’imwe muri iyo mishinga.

    Ririya tangazo rya Guverinoma ya Tanzania, rigira riti 'Yasabye [Kagame] ko Komisiyo ihuriweho ku mikoranire ya Tanzania n’u Rwanda yazahura kugira ngo hongerwe imbaraga muri iyo mishinga no kureba ibindi bikorwa bishya byakorwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.'

    Mu nama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi iheruka kuba, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango, yagarutse ku mibanire y’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi agenda avuga uko byifashe kuri buri gihugu.

    Yavuze ko ku ruhande rw’Iburasirazuba bw’u Rwanda ubwo ni Tanzania, nta kibazo kigeze kiba hagati ya kiriya gihugu n’u Rwanda kuko ibihugu byombi byakomeje gukorana ndetse no kuba neza mu gihe ibindi bihugu bitatu byo byagiye bigirana ibibazo n’u Rwanda ndetse bimwe bikaba bikinariho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Minisitiri-Biruta-yashyikirije-Perezida-wa-Tanzania-ubutumwa-bwa-Kagame

  • Abagera ku bihumbi 33 bamaze guhabwa ubujyanama muri 'Mvura-Nkuvure' – #rwanda #RwOT

    Mvura-Nkuvure ni porogaramu yifashishwa mu bujyanama n'isanamitima imara ibyumweru 15 aho abantu bafite ibibatandukanya bahura inshuro imwe mu cyumweru mu matsinda na yo agizwe n'abantu 15 buri ryose.

    Aya matsinda arimo abakoze Jenoside bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rukomoka mu miryango y'abakoze jenoside n'abandi.

    Igamije gufasha abari muri aya matsinda kurenga imibanire irimo urwikekwe, ahubwo bagasabana imbabazi, bagafatanya kubaka igihugu cyababyaye.

    Mu biganiro byahuje amatsinda y'abayoboraganiro muri gahunda ya 'Mvura Nkuvure' byabereye mu Murenge wa Jabana Akarere ka Gasabo ku wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2021, ababyitabiriye bavuze ko iri gutanga umusaruro mu gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara muri sosiyete nyarwanda.

    Ibi birimo ipfunwe mu bakoze jenoside n'urwikekwe ku bayikorewe bishisha ababahemukiye, amakimbirane mu ngo n'ibindi.

    Uwanyirigira Asinata uwo mu Murenge wa Bumbogo ati 'Hari abantu babana barahemukiranye ugasanga hari ugifite urwikekwe abandi bakimubonamo wa muntu wishe. Ariko ibi biganiro bigenda bifasha abantu kwiyunga.'

    Pasiteri Valens Ntibizerwa, yatangaje ko gahunda ya 'Mvura Nkuvure' igeze mu midugudu yose byarushaho guteza indi ntambwe mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge.
    Ati 'Ubona ko igenda ifasha abantu kwiyunga uko bukeye n'uko bwije, natwe twifuza ko yagera mu Midugudu yose kubera ko byakwihutisha gahunda y'isanamitima n'ubwiyunge mu banyarwanda.'

    Uhagarariye gahunda ya 'Mvura Nkuvure' ku rwego rw'igihugu, Lucie Nzaramba, agaruka ku bibazo bikigaragara muri sosiyete nyarwanda, yavuze ko birimo ihungabana ku ruhande rw'abarokotse jenoside bitewe n'uko hari abataramenya amakuru y'aho ababo baguye ngo babashyingure n'ibindi.

    Abamaze gusoza ibiganiro by'isanamitima muri 'Mvura Nkuvure' bagera kuri 33000[ubariyemo n'abo mu magereza], kuva mu mwaka wa 2016, bibumbiye mu matsinda 1922 mu turere tugera kuri 11 aho ikorera.

    Ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda 2020 byerekanye ko bugeze ku gipimo cya 94.7%, bitanga icyizere ko u Rwanda rugana aheza mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

    Abayoborabiganiro bagaragaje ko Mvura Nkuvure irimo gukemura ibibazo by’ipfunwe n’urwikekwe hagati y’abakoze Jenoside n’abayirokotse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-ku-bihumbi-33-bamaze-guhabwa-ubujyanama-muri-mvura-nkuvure

  • Uganda : Museveni wakingiriwe rimwe n’abakuze yahawe urukingo rwa kabiri #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize kuri Twitter amashusho amugaragaza we n’umufasha we Janet Museveni, bari gukingirwa icyorezo cya COVID-19.

    Aya mashusho aherekejwe n’ubutumwa bwa Museveni amenyesha ko we na Madamu we bari bagiye guhabwa doze ya kabiri ya ruriya rukingo.

    Yagize ati 'Janet Museveni nanjye twafashe doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19. Ndasaba Abanya-Uganda kwikingiza.'

    Yakoze agira ati 'Twe twahereweho hamwe n’itsinda ry’abafite ibyago byinshi byo kwandura nk’abakora mu buvuzi, abarimu, abakuze, abakora mu nzego z’umutekano ndetse n’abafite indwara zidakira. Intego yacu ni ugukingira nibura nibura miliyoni enye z’abaturage.'

    Perezida Museveni na Madamu bari bakingiwe doze ya mbere tariki 27 Werurwe 2021 ubwo baterwaga urukingo rwo mu bwoko bwa AstaZeneca mu gikorwa cyari cyabereye ku biro by’umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru wa Kampala.

    Icyo gihe Museveni na bwo yari yahamagariye abantu bagomba guherwaho mu gukingirwa ko babyitabira kugira ngo bakomeze guhanga n’iki cyorezo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Museveni-wakingiriwe-rimwe-n-abakuze-yahawe-urukingo-rwa-kabiri

  • Ntamuhanga Cassien ashobora kwisanga i Kigali vuba bidatinze – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahagarariye imiryango itegamiye kuri leta muri Mozambique, Adriano Nuvunga, aherutse guhamya ko Ntamuhanga yafashwe na Polisi ya Mozambique, agashyikirizwa Ambasade y'u Rwanda i Maputo.

    Nuvunga ukuriye Ikigo gishinzwe ibyo guteza imbere demokarasi n'amahoro muri Mozambique, yahamirije Radio y'Abafaransa, RFI ko hari gahunda yo kohereza Ntamuhanga mu Rwanda.

    Cassien Ntamuhanga wahoze ari Umunyamakuru wa Radio Ubuntu Butangaje ( Amazing Grace Christian Radio) na yo yaje gufunga imiryango, yatorotse Gereza ya Nyanza mu 2017 aho yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 25.

    Amakuru avuga ko mu mpera z'ukwezi gushize yafashwe n'Abapolisi barindwi ba Malawi mu gace ka Inhafe.
    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE, yavuze ko kohereza Ntamuhanga mu Rwanda, ari kimwe mu bintu byoroshye Mozambique yakora.

    Ati 'Urebye uko ibintu bimeze hagati y'ibihugu byombi, ni cyo kintu cyonyine cyoroshye Maputo ishoborera gukorera Kigali. Ni cyo cyoroshye ariko.'

    Uyu musesenguzi utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yavuze ko urebye uko umubano w'u Rwanda wifashe na byinshi mu bihugu bya Afurika, bisa n'aho indiri y'abanyabyaha n'abandi bafite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo igenda isenywa.

    Ati 'Kugirana ikibazo n'igihugu, ugashyirirwaho manda, ni amahano. Iteka ryose igihe ibihugu byombi byagirana umubano mwiza, ushobora kuzisanga baguhambiriye. Nta gihugu cyagira intege zihagije zo gukomeza kwenyegeza umuriro mu buryo bugaragara.'

    Yavuze kandi ku mubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo icumbikiye benshi mu bakekwaho ibyaha bakorera mu Rwanda, agaragaza ko nubwo umaze igihe utifashe neza, mu gihe gito ibintu bishobora guhinduka.

    Hari amakuru avuga ko muri uku kwezi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda azagirira uruzinduko muri Afurika y'Epfo.

    Ati 'Keretse Afurika y'Epfo ahari wenda. Gusa nabwo umunsi umwe ushobora gutungurwa ibintu bya Afurika y'Epfo bihindutse. Ni igihe gusa nta kindi. Ntiwamenya ibyo abakuru n'ibihugu baba baganira iyo bari kumwe, naho bariya ba Kayumba, ni igihe gusa.'

    Iby'uko Ntamuhanga ashobora koherezwa mu Rwanda bishingirwa kandi ku mubano mwiza umaze igihe kinini hagati y'u Rwanda na Mozambique, noneho wafashe indi ntera mu mezi make ashize, ubwo Mozambique yasabaga u Rwanda ubufasha bwo guhashya umutwe ugendera ku mahame y'Idini ya Islam umaze igihe uyogoza Amajyaruguru yayo.

    Muri Mata, Nyusi yagiriye uruzinduko i Kigali abonana na mugenzi we w'u Rwanda baganira ku ngingo zifitanye isano n'umutekano. Binavugwa ko icyo gihe ari nabwo yagejeje kuri mugenzi we icyifuzo cy'uko habaho ubufatanye mu by'umutekano.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Mozambique yasabye ubwo bufasha ishingiye ku bunararibonye bw'Ingabo z'u Rwanda mu kurwana intambara zo ku butaka, uruhare zimaze kugira mu gusubiza Centrafrique ku murongo n'ahandi zacunze umutekano.

    Mu nama ya SADC iheruka, Nyusi yagejeje ku bakuru b'ibihugu bigize uyu muryango icyifuzo cye cyo gusaba ubufasha u Rwanda.

    We na Kagame kandi umubano wabo si uwa none. Muri Kanama 2019 Perezida Kagame yagiye i Maputo mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y'amahoro n'ubwiyunge hagati ya Guverinoma ya Mozambique n'ishyaka rya RENAMO ryahoze ari umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw'icyo gihugu.

    Muri Nyakanga 2018, Nyusi yari yagiriye uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda.

    Muri Mutarama umwaka ushize, na bwo Perezida Kagame yagiye muri Mozambique yitabiriye umuhango w'irahira rya Nyusi.

    Mu 2018 u Rwanda rwafunguye bwa mbere Ambasade yarwo muri Mozambique aho iyoborwa na Ambasaderi Nikobisanzwe Claude. Iki gihugu bivugwa ko gituwemo n'Abanyarwanda basaga ibihumbi bitanu.

    Ntamuhanga yatorotse Gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gucura umugambi w'ibikorwa by'iterabwoba. Ni dosiye yari ahuriyemo n'umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuriye muri kasho mu 2020.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, yakatiwe adahari igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by'iterabwoba mu mugambi wo gutera ahantu hatandukanye ibisasu, yari afatanyije n'itsinda ririmo umunyamakuru Phocas Ndayizera.

    Hashize iminsi bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yafatiwe muri Mozambique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntamuhanga-cassien-ashobora-kwisanga-i-kigali-vuba-bidatinze