Category: Uncategorized

  • Amavubi yatsinze Centre Afrique (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibitego bibiri by’Amavubi ku busa byatsinzwe na Rwatubyaye Abdul na Jacques Tuyisenge byayahesheje intsinzi imbere ya Centre Afrique, ni mu mukino wa gicuti.

    U Rwanda rwateguye imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique, uwa mbere ukaba wabaye uyu munsi kuri Stade Amahoro ni mu gihe undi uzaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Ni imikino ifasha ibihugu byombi kwitegura imikino yo muri Nzeri y’amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2021.

    Amavubi yatangiye umukino asatira cyane ashaka igitego, ku munota wa 3 Jacques Tuyisenge aba yafunguye amazamu ariko umupira Djabel yamuhaye ashyizeho umutwe ujya hanze.

    Ku munota wa 6 Lague yahererekanyije neza na Djabel wamuhaye umupira mwiza akinjirana ubwugarizi agatera mu izamu ariko umunyezamu Elvis akamukuramo usanga Radu ahagaze neza nawe asubizamo ariko bawukuramo.

    Uyu mupira wageze kuri Lague wari ugiye gushota ariko agahita akorerwa ikosa na Kotton Ralph bahita batanga penaliti, Jacques Tuyisenge ayiteye ica hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 20, kapiteni wa Centre Afrique, Kondogbia yagerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Clément awufata mu buryo bworoshye.

    Amavubi yongeye gusatira maze ku munota wa 26, Lague ahindura umupira imbere y’izamu Samuel Gueulette ashyizeho umutwe uca hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 27 Gueulette yacomekeye umupira Jacques Tuyisenge winjiye mu rubuga rw’amahina ariko ananirwa kuwuha bagenzi be.

    Ku munota wa 29, Rwatubyaye yatabaye izamu yohereza umupira muri koruneri yatewe na Kondogbia maze Zahibo Wilfried ashyiraho umutwe ariko abakinnyi b’Amavubi baritambika bawusubiza muri koruneri.

    Byiringiro Lague yongeye guhindura umupira mwiza ku munota wa 31 ariko Jacques ananirwa gushyiraho umutwe.

    Ku munota wa 34 Centre Afrique yakoze impinduka Mboumbouni Dylan wagize ikibazo cy’ imvune asimburwa na Ngam- Ngam Saint Cyr.

    Ku munota wa 38 Kondogbia yahannye ikosa atera umupira muremure maze Yangao yinjirana Rutanga Eric, ahinduye umupira habura ushyira mu izamu.

    Amavubi yaje gufungura amazamu ku munota wa 39, ni ku mupira w’umuterekano ku ikosa ryakorewe Kwitonda Alain rigahanwa na Djabel maze Rwatubyaye Abdul ashyiraho umutwe umupira uboneza mu rushundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Rwatubyaye Abdul, Samuel Gueulette na Iradukunda Eric Radu hinjiramo Nirisarike Salmon, Nishimwe Blaise na Rukundo Dennis

    Ku munota wa 48 Mokonou yasimbuye Mvondoze, ni nako Yawanendji yinjiye mu kibuga.

    Ku munota wa 54 Rukundo Dennis yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Yawanendji.

    Ku munota wa 57, Manishimwe Djabel yazamukanye umupira asiga abakinnyi bose ba Centre Afrique ariko ahaye umupira Jacques Tuyisenge ntiyagira icyo awukoresha.

    Ku munota wa 65 Bertrand yasimbuye Kwitonda Alain.

    Ku munota wa 67 Yapende Marc yasimbuwe na Dimokeyen ku ruhande rwa Centre Afrique.

    Ku munota wa 68, Blaise yafashe icyemezo yinjirana ubwugarizi bwa Centre Afrique maze aha umupira mwiza Jacques Tuyisenge wahise utsinda igitego cya 2 cy’Amavubi.

    Ku munota wa 73 Yawanendji yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Nishimwe Blaise.

    Kuri uyu munota wa 73, Mugunga Yves yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge.

    Muri iyi minota Amavubi yari hejuru cyane ya Centre Afrique, kumunota wa 78 Rukundo Dennis yacomekeye umupira mwiza Mugunga Yves yinjira mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo gato. Nyuma y’umunota umwe yabonye andi amahirwe ariko awuteye umunyezamu Elvis awukuramo.

    Ku munota wa 84, Ruboneka Jean Bosco yasimbuye Manishimwe Djabel. Umukino warangiye ari 2-0.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

    Amavubi: Buhake Clément Twizere(GK), Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Samuel Gueulette, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge (C)

    Centre Afrique: Samolah Elvis(GK), Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Mboumbouni Dylan, Toropite Trezor, Kotton Ralph, Kondogbia Geoffrey (C), Zahibo Wilfried, Yangao Flory na Yapende Marc

    Abakinnyi 11 b’Amavubi babanjemo

    Abakinnyi 11 ba Centre Afrique babanjemo

    Zahibo Wilfried agenzura umupira

    Abdul Rwatubyaye watsinze igitego cy’Amavubi

    Tresor agerageza gushota

    Djabel yatanze akazi gakomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsinze-centre-afrique-amafoto

  • Dore bimwe mubyo abakobwa bagejeje igihe cyo gushaka baba batekereza #rwanda #RwOT

    Ku bakobwa benshi ,usanga igitekerezo cyo kubaka urugo ari nk'inzozi zigiye gusohora ,ariko n'ubwo bimeze bityo,umukobwa wese aba yifuza kuba yagira urugo rwiza kandi rushimishije.

    Ibi bimwe na bimwe umukobwa utarashyingirwa ariko ugejeje igihe cyo gushaka aba tekereza ku bijyanye n'urugo rwe rw'ahazaza,harimo ibi bikurikira.

    • Umukobwa aba atekereza ko kuzashinga umuryango bizamuha ibyishimo by'ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi.
    • Aba ashaka ko umugabo bazabana azakomeza kumukunda no kumutetesha mu byiza no mu bibi.
    • Aba ashaka ko umugabo we azamubera indahemuka kuko kumuca inyuma byakomeretsa umutima we.
    • Aba ashaka kuzabana n'umugabo uzajya ahora amurwanira ishyaka buri munsi kandi akamwubaha.

    • Uretse kuba yashaka umugabo umukunda,aba anifuza umugabo uzamufasha kuzuza inshingano z'urugo,agakunda abana kandi akabitaho.
    • Aba yifuza kuzasha umuntu bazajya bakora imibonano mpuzabitsina kandi wenyine nta wundi bamusangira.
    • Aba yifuza kuzashaka umugabo utazagira ikintu na kimwe yamuhisha cyangwa amukinga ku bireba urugo rwabo.
    • Umuntu azaba ari umuterankunga kandi umufasha kugera ku nzozi ze
    • Ashaka umugabo utazamushyigikira mu makosa ,uzajya amukosora kandi akamufasha muri byose.
    • Ahora yifuza guteteshwa no kwitabwaho bitarangira nk'aho bakimurambagiza.
    • Aba yifuza umugabo usobanutse kandi uzi kuganira,uzajya amutega amatwi kando akamubonera umwanya bagakina.

    Refe:https://www.elcrema.com/

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-bimwe-mubyo-abakobwa-bagejeje-igihe-cyo-gushaka-baba-batekereza

  • Ntibisanzwe, Umugore wo muri Afurika y'Epfo afunzwe akekwaho gushaka kugurisha abana ngo agure ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Afurika y'Epfo ari mu maboko y'inzego z'umutekano nyuma yo gufatwa ashaka kugurisha abana babiri b'abakobwa b'impanga amaze iminsi itanu abyaye.

    ku uwo mugore yabaswe n'ibiyobyabwenge ndetse ngo yashakaga kugurisha abana be ngo ajye kugura ibiyobyabwenge,gusa abahanga bavuga ko umuntu ukunda ibiyobyabwenge iyo ashaka kubinywa akokanya ntacyo atakora kugira ngo abibone.

    BBC yatangaje ko abo bana b'impanga yahise abamburwa bajyanwa kwa muganga kwitabwaho kuko Umuvugizi wa Polisi,Yolisi Mgolodela yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu basanganywe ibibazo by'imirire mibi kuko batitabwagaho.

    Kuwa Mbere w'icyumweru gitaha nibwo biteganyijwe ko uwo mugore azagezwa mu rukiko akekwaho icyaha cyo gucuruza abantu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/04/ntibisanzwe-umugore-wo-muri-afurika-yepfo-afunzwe-akekwaho-gushaka-kugurisha-abana-ngo-agure-ibiyobyabwenge/

  • Kuzibukira akanyafu, gukongeza ubuzongwe! – #rwanda #RwOT

    Si ngombwa ko twemeranya ku gitekerezo gikubiye muri iyi nyandiko, ariko ni ngombwa ko twakwemeranya ko igihe kigeze cyangwa se turi mu bukererwe kugira ngo uburere bw'abato bushakirwe ireme ry'umwimerere — niba twese turerera u Rwanda nk'ingobyi iduhetse.

    Imyaka 11 igiye gushira uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda, Dr. Harebamungu Mathias agiye kuri rimwe mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Ngoma, amena telefone z'abanyeshuri zari zarafatiriwe kuko byari bibujijwe kuzikoresha ku ishuri. Ntibyavuzweho rumwe!

    Mu kwezi kwa mbere kwa 2020 Abanyeshuri 37 bari birukanywe kuri Butare Catholique kubera imyifatire idahwitse, baje gushakirwa andi mashuri n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye nabyo ntibyavugwaho rumwe. Muri aba banyeshuri b'ingeso zidakwiye harimo uwari wakubise umwarimu urushyi nyuma yo gukerererwa.

    Mu Karere ka Kayonza uyu mwaka turimo mu kwezi kwa kane, umukobwa w'imyaka 12, ababyeyi bamunyujijeho akanyafu kuko yari yateye amabuye mugenzi we ahera ko yimanika ariyahura. Nabyo ntibyavuzweho rumwe!

    Sinshaka gusubira ku mpaka zatejwe n'imyifatire idahwitse y'abanyeshuri bo mu karere ka Ruhango mu minsi yashize, cyangwa se abanyeshuri bo ku Kabusunzu mu mujyi wa Kigali. Ni agahomamunwa!

    Ingero ni nyinshi umuntu yatanga zerekana ugutezuka no kudohoka k'urubyiruko rukiri ruto ku bunoge bw'imyifatire. Ahanini biterwa n'ingeso nyinshi ziba zitarakosowe zikiri nto, zikagenda zikurana na ba nyirazo kandi nyamara igiti kigororwa kikiri gito. Uko byagenda kose hari aho kugorora bigoranira. Uwakoma urusyo yakoma n'ingasire mu gushaka nyirabayazana w'uku kuzamba k'uburezi.

    Abagorozi bo baba ari shyashya? Abashinzwe imyigire n'imyigishirize babifiteho ubumenyi kundusha, ariko ntibyambuza kwifashisha urugero nibura rumwe rwerekana uko bamwe muri abo bagorozi babigenje mu kugorora ibiti bashinzwe, byaba ibito n'ibikuru kandi byaragororotse. Gusa, aho kugondamisha imihoro yari kuzagorora ibindi, ibyabaga byanze barabikondaga, ibindi bakabitutira!

    Zaza nziza

    Tariki ya 3 Kamena, Kiliziya Gatolika yizihije umuhire wayo Mutagatifu Kizito. Iseminari y'i Zaza yitiriwe Mutagatifu Kizito imaze imyaka 53 ishinzwe. Ndi umwe mu bayirerewemo nanjye. Sinakikomanga mu gituza ngo mvuge ko ndi ntamakemwa, ariko ntacyo iyi Seminari nto itakoze ngo izibe utwengehu tw'abana bayo twashoboraga kwinjiza umwanda mu mitekerereze n'imyitwarire yabo. Utwakingutse ku ngufu, ni ikosa ryabazwa nyir'ubwite.

    Iseminari y'i Zaza abayizemo bayita urugo, ntibayita ishuri. Ubwo amavuta y'umunsi mukuru atabashiraho, reka ariyo nifashisha mvuga uko ireme ry'imirerere ryakabaye rigenda n'ubwo hari izindi ngo n'amashuri hirya no hino arera neza. Abanyeshuri twitwaga abana, abapadiri bo basanzwe ari ababyeyi uhereye no ku bisobanuro by'inyito yabo naho abarimu ni abarimu nk'ibisanzwe. Tukababonamo bose igitsure twabonaga n'ubundi mu babyeyi b'umubiri twabaga twasize ku ivuko, rimwe na rimwe igitsure cyo mu iseminari kikaba kirura kurusha icyo kindi. Ndibanda ku maturufu Manini yagiye atuma abana banyuze imbere y'aba babyeyi baba abo baribo, abenshi bakaba baribarutse abangana ubu n'uko bo banganaga bakihiga.

    Uburere no guhana ni kimwe mu bifasha ngo umwana agororoke akiri muto

    Kugira ngo uru rugo rw'i Zaza rutorora ibizongwe, habaga ingingo eshatu nyamukuru abayobozi bamanikaga mu bushorishori bw'imitekerereze ya buri mwana ukiza kuhiga. Zari '3 S' — Sante, Science, Sainteté. Ni ukuvuga Ubuzima, Amasomo, Ubunyuramana! Umuseminari mwiza yagombaga kuba afite ubuzima bwiza, ari naryo shingiro rya 'Roho Nzima mu Mubiri Muzima' mujya mwumva. Umuseminari wese yagombaga gukora siporo kugira ngo ingingo ze zibemo ubugingo; Umuseminari yagombaga kuba akunda kumenya, akamenya ko kwicara ku ntebe kwiga ari ihame.

    N'ubwo kunyura Imana bigoye, Umuseminari wese yagombaga guharanira kuyimenya no kuyikunda kurusha ejo hashize, akayoboka inzira zose zaciwe kugira ngo agire aho ajya.

    Ubwubahane ni ingenzi mu buzima, kuko ubuzima bushingira ku bidukikije harimo na sosiyete tubamo. Iyo utubaha abantu ntiwakubaha Imana kandi utubaha mugenzi wawe ntiwakubaha umuyobozi wawe, ntiwakubaha n'ubuyobozi; bityo ntiwaba wiyubaha kandi mu iseminari kutiyubaha kirazira. Umwana wiga mu mwaka wa mbere yagombaga (by'itegeko) kubaha abandi bose biga mu mashuri yo hejuru ye. Nibo (abiga mu wa mbere) bozaga ibyombo abandi bose baririyeho. Mu kubishyura icyo cyubahiro, nta yindi mirimo igoye bakoraga…

    Izurashusho: Ibihano si impanuka

    Buri wese mbere yo kujya kurererwa muri uru rugo yabanzaga gutegurwa. Agategurwa ataroherezwa na Paruwasi ye, kuko n'iyo wananiranaga ntibari bukoherereze umubyeyi wawe ako kanya ahubwo babanzaga kukoherereza Umupadiri wabaga waraguhaye uburenganzira ngo ujye mu iseminari, nawe akabona kugushyikiriza iwanyu. Baguhanaga bya kivandimwe na kibyeyi ariko watsimbarara ku byaha byawe, bakaguhana bihanukiriye kugira ngo hatazagira n'undi ubikinisha.

    Guhana umunyamakosa ni ibisanzwe niyo mpamvu n'ibihugu bigira amagereza! Muri uru rugo bateguraga abarubamo bihagije, kuko ku nkuta z'ahahurirwaga na benshi habaga hamanitse inyibutsanyigisho nyinshi, ariko itava mu mitwe ya benshi ni 'Qui Bene Amat Bene Castigat' bivuga 'Ukunda neza, ahana neza' cyangwa se 'Uwo ukunda, umuhana binoze' — mu nyungu z'ukundwa.

    Wabaga warahanuwe, uzi amabwiriza ngenderwaho, icyo wateganya kuzakurayo n'icyo iseminari ubwayo ikwitezeho! Wageraga muri uru rugo rw'i Zaza bakaguha ibere, ukonka politiki y'ikinyabupfura, ukayonka kugeza ikugeze mu misokoro. Mu mafaranga make wishyuraga y'ishuri, habaga harimo ayagenewe ikinyabupfura kuko bashoboraga kuguramo udukaye duto twinshi twose wakenera igihe cyose babaga bakeneye kugira ikosa bakwandikira. Bararikwandikiraga bikajyana no kugukata amanota y'ikinyabupfura. Wabaga ufite 40 umwaka ugitangira, umwaka washira warakuweho 20, nta zindi mpaka, kabaga kabaye! Wohererezwaga Paruwasi waturutsemo, nabo bakakugeza ku mubyeyi wawe, bagashaka ahandi bajya kukurereshereza.

    Impamvu ingana ururo: babaga baraguhaye impanuro zose zishoboka kugira ngo bagusindagize ugeraneyo n'abandi bana. Nta bihano baguhaga bikugwiririye cyangwa se ngo byitwe ko waguye mu ikosa ku bw'impanuka. Impanuka zabaga muri uru rugo ni izi twese tuzi, umuntu yitura hasi agakomereka, kandi nabyo byari byarashakiwe umuti kuko habaga ivuriro rito (infirmerie interne).

    Urugero rwa Sabizeze: Nta muntu witwaga atyo muri uru rugo, ariko reka tuvuge ko yirukanwe ku munsi wa kabiri ageze mu iseminari. Yazize iki?

    Sabizeze yararyamiriye akerererwa kujya mu Misa ya mu gitondo. Padiri wari wicaye inyuma amubona yinjira, abandi batangiye amasengesho yo mu gitabo bita laudate Dominum. Nyuma ya Misa, Padiri aramureka, aranamubabarira ku bw'impuhwe yamugiriye, kuko yaravuze ati uyu ntazi icyo ashaka. Saa mbili na 15 amasomo atangiye, Sabizeze atangira gukubagana nka Ntamwete. Ukarogoya umwarimu? Kirazira. Yabaga afite uburenganzira bwo kugusohora mu ishuri kugeza arangije kwigisha. Ibyo akenshi byajyanaga n'amanota 2 akurwa muri ya yandi 40. Nta mpanuka irimo, kuko nta mwana urogoya abakuru, uhanwa nk'uwabikoze nkana.

    Sabizeze bamutwaye amanota 2 ku isaha ya mbere, ageze hanze ntiyari atebeje, ahura na wa mupadiri wari wamubabariye, amukuraho andi 2. Abandi bagiye muri refectoire (uburiro) aba aricaye atangira gufungura abandi batararangiza gusenga. Padiri ushinzwe imibereho ya roho (Père spirituel) yari aho hafi, amukuramo andi manota 5. Abandi bavuye ku meza yanze koza ibyombo ngo aroza ibye wenyine — aha ho yahahuriye n'ingorane kuko abiga mu wa kabiri baba baharaye kunnyuzura… Uyu Sabizeze yaje gutuka umuyobozi mu mico n'imyitwarire (animateur), undi nawe ntiyazuyaje amukuramo amanota 5 y'ikinyabufura gike; Sabizeze utari utebeje na none bamukuramo andi 2, mu gakaye animateur yandikamo 'insolence.' Kugeza aha nta mpanuka n'imwe Sabizeze yari yakagize.

    Kuko mu iseminari buri kintu kigira umwanya wacyo, igihe cyo kuryama si igihe cyo kuganira. Sabizeze, yagize kuba atari ari mu mwanya yagenewe kuraramo, agira kuba arimo gusakuza mu mwanya utari uwabyo, agikerakera aho hose agira ibyo we yise impanuka ahura na doyen (umuyobozi w'abanyeshuri). Uyu yabaga afite uburenganzira buruta ubundi burenganzira bw'abanyeshuri. Yatse Sabizeze agakaye k'imyitwarire, Sabizeze arakamwima, uyu nawe ntiyazuyaje, yafashe akandi kuko si ikibuze, akamwandikiramo amanota 3, akurwa n'ubundi kuri yayandi 40. Doyen aramubwira ngo n'aka ndakakwihereye ngaho tunga ugwize. Mu manota 40 Sabizeze yaraye asigaranye 21 gusa. Mu gitondo yongeye gukererwa mu Misa (ni ku munsi wa 3). Ikirangira yakuweho andi manota 5 yo kutagira gahunda. Sabizeze aba atsinzwe atyo.

    Avuye kunywa igikoma n'abandi bana, wari umwanya mwiza wo kubasezeraho kuko uru rugo atari arushoboye, narwo rutari kuzamushobora. Yahawe umwanya asubira aho arara, azinga utwe, nako utwinshi twari tukizinze, ahabwa lift n'imodoka y'urugo, imugeza kuri Paruwasi ye, ibya Sabizeze n'Iseminari birangirira aho.

    Bicikira he?

    Abenshi bavuga ko bijya gucika, tariki ya 18 Nzeli, 2019, umuvugizi wa Polisi yatangaje ko Polisi itazihanganira umuntu ukubita umwana. Nyuma yaho nibwo abana batangiye kujya bageza ababyeyi babo imbere y'ubutabera ngo ni uko banyujijweho akanyafu. N'ubwo bitavuzweho rumwe, ikigaragara ni uko guha abana ijambo babifashe nko guhabwa intebe, aho kuyicaraho bakayihagararaho. Ababyeyi bamburwa ijambo batyo, abarezi bo biba bibi kurushaho, ariko ntibikwiye ko umwana yatinyuka guhangara umwarimu. Mbona bikwiye ko iyo atamubonamo igitinyiro yakabonyemo ababyeyi, agatangira kumwubahuka, byaba byiza yohererejwe ababyeyi bakajya kumurerera ahandi. Iyo igiti ukigoroye kikiri gito kikanga kugororoka, ntugitema. Wazagikonda gake gake bikagutwara imbaraga nyinshi ariko kikaba igiti.

    Hakenewe umuti urura

    U Rwanda ni igihugu cyagiye gishakira ibisubizo ibibazo by'ingutu byinshi kandi bitandukanye. U Rwanda rwigishije amahanga amasomo akomeye ku buryo kwigisha abana barwo uburere buboneye bitananirana. Ibibazo akenshi u Rwanda rwahaye umuti urura nibyo byagiye bivamo ibisubizo birambye.

    Igihe cyose uburere bw'urubyiruko buzaba budafite ireme, ntabwo uburezi buzagera ku ntego yabwo. Igihe cyose imyifatire idahwitse tuzayifata nk'ikibazo gisanzwe, izakomezwa gushakirwa imiti isanzwe kandi iryohereye (akenshi kuko abo dukesha iyo miti banga ibintu birura) nyamara dukeneye imiti irura. Dukeneye kwemera ko imyifatire idahwitse y'abana idasanzwe, ko kandi imiti isanzwe itavura indwara zidasanzwe. Ntiwaca akanyafu ngo urumamfu rubure mu ngano!
    Iyo umwana w'ikizu abaye umwana w'inkoko ni ishyano!


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuzibukira-akanyafu-gukongeza-ubuzongwe

  • Menya impamvu amapantalo y'abakobwa agira imifuka mito ugereranyije n'ay'abahungu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inganda zikora amapantalo y'abakobwa n'abagore muri rusange zikunze gushyira imifuka mito kuri aya mapantalo mu gihe amapantalo y'abasore cyangwa abagabo muri rusange akunze gushyirwaho imifuka minini. Ese impamvu ni iyihe? Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

    Akenshi abakobwa cyangwa se abagore bakunze kugendana udukapu ku ruhande batwaramo telefone zabo ndetse n'ibindi bya ngombwa ku ruhande ibi bikaba ariyo mpamvu inganda zikora amapantalo y'abakobwa n'abagore zidashyiraho imifuka minini kuko akenshi abakobwa nta kintu bajya bayishyiramo.

    Ku rundi ruhande, amapantalon y'abasore n'abagabo aba afite imifuka minini kubera ko abasore n'abagabo akenshi batwara ibyangombwa byabo birimo telefone n'ibindi nkenerwa mu mifuka y'amapantalo yabo.

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-amapantalo-yabakobwa-agira-imifuka-mito-ugereranyije-nayabahungu/

  • RIB yerekanye Umugande wiyita Umunyarwanda wibye Umuhinde Miliyoni 115Frw #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa by’ubwambuzi bushukana, yabikoze avuga ko afite Kompanyi yohereza ibintu mu mahanga, ashaka isoko i Dubai.

    Mugisha yaje kumvikana n’Umuhinde ko azajya amwoherereza zahabu, yari yaramubwiye ko ari Umunyarwanda ukorera mu Rwanda.

    Uyu mugabo Mugisha yaje kumvikana na Forex Bureau yo mu Rwanda, abwira Umuhinde ko azajya yohereza amafaranga undi akaba ariho ayasanga.

    Umuhinde yari amaze kuyohereza inshuro 3 yose hamwe akaba yari ageze ku madolari 116,000 $ (asaga miliyoni 116.8Frw).

    Mugisha yari yarashatse ibyangombwa byose by’uko ari Umunyarwanda ariko RIB ivuga ko ari ibihimbano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yerekanye-Umugande-wiyita-Umunyarwanda-wibye-Umuhinde-Miliyoni-115Frw

  • Abahinzi bavuze imyato ‘Ingabo Plant Health Ltd’ yabakijije ibihombo baterwaga n’imiti n’ifumbire bitujuje ubuziranenge –

    Ingabo Plant Health Ltd ni umuryango utegamiye kuri Leta ukora ubucuruzi bw’imiti n’amafumbire bikoreshwa mu buhinzi. Watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2015, utangirira mu turere dutatu ari two Musanze, Nyabihu na Rubavu nk’ahantu hakorerwa ubuhinzi ku buso bunini, ariko hakunze kumvikana ikibazo cy’indwara zifata imyaka iri mu murima.

    Aba bahinzi bavuga ko ibintu byahindutse nyuma yo gukorana na Ingabo Plant Health, ikabaha amahugurwa y’uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro kandi zikabageraho zujuje ubuziranenge.

    Umuhinzi akaba n’mucuruzi w’inyongeramusaruro ukorana na Ingabo Plant Health, Uwase Julienne, yagize ati “Dukorana neza kuko batuzanira imiti n’ifumbire, natwe tukayigeza ku baturage, abayikoresha cyane ni abahinzi b’ibirayi, barayikunze cyane kubera ko yagaragaje ubushobozi bwo gutanga umusaruro. Icyo twabasaba ni ukujya bayitugezaho ku bwinshi kuko irakunzwe.”

    Nsekerabanzi Gabriel nawe yagize ati “Ingabo Plant Health turayishima cyane kuko yabanje kumva ibitekerezo byacu, ibyatunejeje ni uko imiti n’amafumbire byabo babihaye amazina y’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda kandi baraduhuguye ku buryo uguze ifumbire cyangwa umuti ahabwa n’ibisobanuro by’uko ukoreshwa n’icyo umara.”

    Uyu muhinzi yakomeje asobanura uburyo Ingabo Health Plant Ltd yateje imbere umusaruro wabo, ati “Ndibuka dukorana nabo bwa mbere, twari dufite indwara bita urunyo rwangizaga ibirayi byarananiranye. Nyuma baduhaye umuti ku buryo iyo ndwara yabaye amateka.”

    Umukozi Ushinzwe amahugurwa ku Ndwara, Imikoreshereze y’Imiti n’Amafumbire, no Kurengera Ibidukikije muri Ingabo Plant Health Ltd, Ahishakiye Vedaste, avuga ko bazakomeza gukorana n’abahinzi babagezaho inyongeramusaruro zujuje ubuziranenge, kandi ko bazakomeza guteza imbere ubuhinzi bukozwe kinyamwuga.

    Yagize ati “Icya mbere dukora ni ukuzana imiti n’ifumbire byujuje ubuziranenge kandi itanga ibisubizo ku bahinzi, tuzarushaho kubegera no kubegereza inyongeramusaruro cyane cyane abo mu cyaro, mbere wasangaga hari abacuruzi b’inyongeramusaruro badafite ubumenyi ku buryo bayitangaga batazi n’icyo igiye gukora, abo dukorana turabahugura ku buryo usanga bazi neza kuyikoresha no kuyisobanurira abahinzi bato.”

    Yavuze ko bafite gahunda yo gufasha abaturage gupima ubutaka, ati “Turateganya ko mu minsi igiye kuza tuzafasha abaturage gupima ubutaka bwabo, noneho bakamenya neza n’ifumbire iba ikwiye gukoreshwa kandi turizera ko bizabafasha gukora ubuhinzi bw’umwuga bubateza imbere.”

    Umuyobozi wa Ingabo Health Plant Ltd, Senga Patrick, yavuze ko bishimira umusaruro bamaze kugeraho, kuko buri muhinzi bakorana yasobanukiwe impamvu yo gukoresha imiti n’inyongeramusaruro.

    Ati “Twatangiye duhugura abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro ikoreshwa ndetse n’imiti n’amafumbire, tukanabwira abahinzi impamvu yo gukoresha umuti runaka, ndetse twagiye dukorana n’abahinzi mu guhitamo umuti cyangwa imbuto ya nyayo. Tugitangira wasangaga ikibazo kibangamiye abahinzi cyane ari ukudasobanukirwa imiti bakoresha, ariko hari intambwe nziza imaze guterwa.”

    Senga ashimangira ko Ingabo Plant Health yiteguye gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho, mu rwego rwo gufasha abahinzi gukora ibibaha umusaruro no gukora ubuhinzi bufite intego mu gihugu hose.

    Ingabo Plant Health ifite amoko y’imiti 17 mu buhinzi, kandi akoreshwa n’abahinzi mu bice binyuranye by’igihugu, dore ko uyu muryango waguye amarembo ukaba uri gukorera mu ntara y’i Burasirazuba, Amajyepfo n’i Burengerazuba, aho umaze gukoresha miliyari 1 Frw kuva muri 2015 kugera muri 2020.

    Intego ya Ingabo Plant Health Ltd ni ukwegera abaturage no gukora imiti buri wese ashobora kugura bijyanye n’ubushobozi bwe, bityo umusaruro ukomoka ku buhinzi ukarushaho kwiyongera.

    Abacuruza imiti n’ifumbire babanza kwigishwa uko ikoreshwa

    Imwe mu miti ikorwa na Ingabo Plant Health Ltd ifasha mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi

    Umuyobozi wa Ingabo Health Plant Ltd, Senga Patrick, yavuze ko bishimira umusaruro bamaze kugeraho

    Iyi miti yica ibyonnyi biri mu murima

  • Umunyamakuru Julius Chita yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we yari yaragize ibanga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 3 Kamena 2021 nibwo Jules William na Batamuriza Yvette nibwo basezeranye imbere y'amategeko mu birori byabereye mu Murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho Gitifu yabahaye umugisha.

    Chita na Yvette bagiye kubana akaramata nyuma y'imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi bari bazi iby'uru rukundo rwabo.

    Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba muri Nyakanga 2021.

    Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, akaba yaramenyekanye mu gisata cy'imyidagaduro cyane mu rwenya aho yigana amajwi y'abantu batandukanye




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-julius-chita-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-yari

  • Dore ‘Inzira y’Umusaraba’ y’Abanya-Uganda bahowe Imana #rwanda #RwOT

    Buri wa 3 Kamena Kiliziya Gatolika yizihiza Umunsi w’Abakirisito Gatolika 22 bahowe Imana b’Abanya-Uganda, bakaza no kugirwa Abatagatifu. Bari mu Banyafurika benshi bishwe bazira kuyoboka abapadiri bera bari baturutse mu Burengerazuba bw’Isi, baje kwigisha ijambo ry’Imana.

    Abo bahowe Imana bashyizwe mu gitabo cy’Abatagatifu, gusa ubwo bicwaga n’Umwami Kabaka Mwanga wari utwaye icyo gihugu hagati ya 1885 na 1887 bari 45 kuko bari kumwe n’abo mu Idini ya Angilikani 23.

    Buri wa 3 Kamena Abanya-Uganda bahurira ahitwa Namugongo kuri Bazilika ya Mutagatifu Karoli Lwanga, ahiciwe abagera kuri 26 batwitswe ari bazima barimo n’uwo wahitiriwe.

    Urugendo rw’abo 22 bagizwe Abatagatifu, rwatangiye ubwo Umufaransa, Cardinal Charles Lavigerie, wari warashinze Ihuriro ry’Abamisiyoneri b’Abafaransa yageraga muri Afurika mu 1874.

    Cardinal Lavigerie yageze mu Bwami bwa Buganda mu 1879 ari kumwe na bagenzi be 10 bagiye mu bice bya Tanganyika, Kivu na Ituri nyuma y’uko ubusabe bwe bwemejwe na Papa Leo XIII. Ubwo bwami yabugezemo butwawe na Muteesa I Mukaabya Walugembe Kayiira.

    Icyo gihe Abanya-Uganda bari bafite ubwami bukomeye kandi ari bwo bukize muri Afurika yo Hagati, abamisiyoneri bahitamo kuhatangirira kwigisha ivanjili kugira ngo babone abayoboke.

    Umwami Muteesa ntiyakiriye neza abo Bera bari bafite n’imikorere idasanzwe, ariko bamusabye ibiganiro aza kubemerera ko agiye kureba abo yakira hagati ya Islam, Kiliziya Gatolika n’Abaporotestanti.

    Nyuma y’aho gato Muteesa yisubiyeho maze mu Rukiko rw’ibwami avuga ko nta myizerere n’imwe yemera kwakira.

    Amaze gutanga mu 1884 yasimbuwe n’umuhungu we Kabaka Mwanga wa Kabiri wari mu myaka 18. Kuko yari akiri muto yabanje kwemera ibiganiro n’Abazungu abana nabo, nyuma na we agenda abahunga atinya ko yazatakaza ubutegetsi kubera kuva ku myemerere gakondo.

    Muri Mutarama 1885, Mwanga yafashe Abanya-Uganda batatu barimo Rugarama Joseph, Kakumba Mark na Serwanga Noah bari barayobotse Ivanjili abica urw’agashinyaguro asa n’utanga urugero. Mwanga yabakuyemo imbavu imibiri yabo arayitwika.

    Mu Ukwakira uwo mwaka ubwo Musenyeri mushya wa Angilikani, James Hannington yazaga mu Bugande, yarafashwe arafungwa nyuma y’iminsi umunani we n’abo bari kumwe Mwanga ategeka ko bicwa.

    Joseph Mukasa wari umuhuza wa Mwanga n’abamisiyoneri yamushinje kwica Hannington atamuhaye uburyo bwo kwisobanura, na we Umwami ahita ategeka ko bamuca umutwe. Yishwe ku wa 15 Ugushyingo 1885.

    Charles Lwangwa wari warakiriye Ivanjiri, ku munsi w’urupfu rwa Joseph Mukasa we n’abandi bari barakiriye agakiza bagiye aho abapadiri babaga maze barabatizwa.

    Mu ibanga rikomeye Padiri Siméon Lourdel yababatije abarimo na Mutagatifu Kizito wari ufite imyaka 14 y’amavuko.

    Karoli Lwanga yakoze ibikorwa bitandukanye birimo no kurwanirira abagore bafatwaga ku ngufu n’umwami Mwanga, ubwo ingoro ye yashyaga akajya kuba ku nyubako yari ku nkombe y’Ikiyaga cya Victoria.

    Ku wa 26 Gicurasi 1886, abenshi mu bashinjwaga kuva kuri gakondo y’Abanya-Uganda bagejejwe mu rukiko, ari naho urugendo rwo kuba Abatagatifu rwatangiriye kuko benshi batinyutse bagahamiriza imbere y’umwami ko bazaguma mu bukrisito kugeza ku gupfa kwabo.

    Umwami yahise ategeka ko bajyanwa gufungirwa Namugongo. Abajyanywe bari abayoboke ba Kiliziya Gatolika 16 n’abangilikani 10. Bakoze urugendo rwa kilometero zirenga 10 bajyanwa baziritswe iminyururu n’imigozi.

    Mu rugendo rutoroshye rusezera ku Isi, bagiye baririmba ari nako baherekejwe n’isengesho.

    Ku wa 3 Kanama 1886, Karoli Lwanga wari waragiye ku ruhande rw’Abazungu hamwe n’abo bari kumwe i Namugongo, Umwami yategetse ko bicwa babanje gutwikwa ari bazima.

    Mu magambo yavuze arimo gupfa, Mutagatifu Karoli Lwanga, yagize ati 'Muri kuntwika ariko mumeze nk’abari kumenaho amazi'.

    Kizito we agiye gupfa yasezeye agira ati 'Murabeho nshuti, turi mu nzira yacu!'.

    Byasaga n’aho yarimo atera imbaraga abababonaga batwikwa ngo batazacika intege zo gukorera Imana.

    Uwishwe bwa nyuma muri abo Banya-Uganda bahowe Imana ni Jean Marie Muzeyi waciwe umutwe tariki 27 Mutarama 1887.

    Mu 1920 Papa Benedigito XV yabashyize mu rwego rw’Abahire, ku wa 18 Ukwakira 1964 Papa Paul VI abashyira mu gitabo cy’Abatagatifu. Kuva icyo gihe buri wa 3 Kanama, Kiliziya Gatolika yizihiza Umunsi w’Abatagatifu bahowe Imana b’Abanya-Uganda.

    Nyuma yo kubagira Abatagatifu, hashize imyaka itanu Papa Paul VI yabaye umupapa wa mbere usuye Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aje gushyira ibuye ry’ifatizo kuri Bazilika ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Namugongo yuzuye mu 1975. Ubu isurwa n’amamiliyoni y’abaturutse hirya no hino mu Isi, ndetse na Papa Francis yarahasuye mu 2015.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-Inzira-y-Umusaraba-y-Abanya-Uganda-bahowe-Imana.html

  • Hakenewe miliyoni 32 Frw zo gukodeshereza abasenyewe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo –

    Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi. Iruka ryacyo ryakurikiwe n’imitingito yashegeshe bikomeye Umujyi wa Goma no mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na RDC.

    Muri rusange mu Karere ka Rubavu, abaturage bose bahuye n’ibiza bagasenyerwa n’imitingito kuri ubu kababa bakeneye ubufasha ni 3202.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abaturage bamaze guhabwa ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho ari 2211. Mubyo bagiye bahabwa harimo umuceri, ifu y’akawunga, amavuta, ibishyimbo n’ibindi.

    Ati “Ku muntu utishoboye hari uburyo leta n’abaturage bamufasha ariko iyo ari uwishoboye, aba yishoboye agerageza uburyo bwo kuba yakwiyubakira. Abatishoboye n’ubundi turi kububakira, ubwo n’abo bagize ibyago bazafashwa muri ubwo buryo.”

    Ku rundi ruhande ariko hari n’abo amazu yabo yasenyutse ndetse n’ayangiritse ku buryo hamaze kubarurwa agera ku 1200 muri aka karere ka Rubavu.

    Aba baturage basenyewe by’umwihariko abatishoboye bafashijwe gukodesherezwa aho kuba babaye mu gihe cy’amezi atatu. Muri bo harimo imiryago 14 yo mu Murenge wa Rubavu.

    Guverineri Habitegeko ati “Hari n’indi miryango leta iri gushakira amazu yo gukodesha aho mu Murenge wa Rubavu hari imiryango umunani, mu wa Gisenyi ikaba 13, Rugerero 196, Nyamwumba ni 123 ndetse n’umuryango umwe wo mu Murenge wa Nyundo.”

    Yakomeje agira ati “Muri rusange ingengo y’imari ikenewe mu gukodesha amazu 355 mu gihe cy’amezi 3 ni 32 730 000Frw.”

    Abaturage bamaze guhabwa ubufasha by’umwihariko abahawe ibiribwa n’ibikoresho babwiye IGIHE ko bashimira ubuyobozi n’abandi bagiraneza babagobotse muri ibi bihe bikomeye byakurikiye iruka rya Nyiragongo.

    Akimana Josephine ati “Inzu yanjye yaraguye kubera ibiza byatewe n’imitingito, nari nsanzwe ncuruza ubuconco na bwo inzu isenyutse sinagira icyo ndokora mara iminsi ndara hanze ariko kuri ubu ncumbikiwe n’abavandimwe.”

    “Ndashima abatwibutse kuko batugobotse ngo tubone icyo kurya mu gihe cyo kongera gushaka imibereho.”

    Muri aka karere kandi hasigaye imiryango 991 itaragerwaho n’ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho.

    Abo inzu zabo zasenyutse bikabije barasaba ubufasha

    Inzu zikorerwamo bucuruzi nazo ziri mu zasenywe n’imitingito mu karere ka Rubavu

    Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo yangije bikomeje inzu z’abaturage

    Imitingito yangije imihanda n’inzu muri Rubavu

    Hari inzu z’abaturage zangijwe bikomeye n’imitingito