Category: Uncategorized

  • U Rwanda rukeneye miliyoni 670$ zo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze 2024 – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura imyaka itatu n'igice kugira ngo igihe Leta y'u Rwanda yihaye cyo kugera ku ntego z'iterambere (NST1) kigere, kuri ubu hari gukorwa ibishoboka ngo amafaranga akenewe aboneke n'icyerekezo cyiyemejwe kigerweho nk'uko byagenwe.

    Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu, Leta y'u Rwanda yasinye amasezerano y'inguzanyo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) afite agaciro ka miliyoni 84.2$, azaba agizwe n'inguzanyo ya miliyoni 36.8$, bingana na 44% by'agaciro k'amasezerano ndetse na miliyoni 47.4$, bingana na 56%, yatanzwe nk'impano.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi nkunga izatuma u Rwanda rugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

    Yagize ati 'Urwego rw'amashanyarazi mu Rwanda rwateye imbere cyane mu gihugu hose kuko abafite amashanyarazi bari bamaze kugera kuri 63% muri Gicurasi 2021. Amasezerano yasinywe uyu munsi azatuma tugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose mu 2024.'

    Umuyobozi uhagarariye AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yavuze ko bishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa, avuga ko 'Tuzakomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda mu bikorwa byo kubaka iterambere rirambye.'

    Aya mafaranga yatanzwe azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi ku ngo 77 470 ziri mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara na Huye twose two mu Ntara y'Amajyepfo.

    Inguzanyo u Rwanda rwafashe ni iyo mu rwego ruciriritse, izishyurwa ku nyungu ya 0.75% mu gihe cy'imyaka 40, kandi ikazatangira kwishyurwa nyuma y'imyaka itanu, ibyatumye Minisitiri Dr Ndagijimana avuga ko “ari imwe mu nguzanyo zihendutse ziri ku isoko.”

    AfDB izagira uruhare rwa 40% mu kiguzi rusange cyo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

    Uretse umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi, AfDB isanzwe ifatanya n'u Rwanda mu bindi bikorwa by'iterambere, birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n'ibindi bitandukanye.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, ubwo yasinyaga aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda

    Abitabiriye uyu muhango bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Aya masezerano yasinywe afite agaciro ka miliyoni 84.2$, akazishyurwa mu myaka 40

    Umuyobozi uhagarariye AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yavuze ko bishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa

    Aya masezerano agizwe n’inguzanyo ya miliyoni 36.8$ n’impano ya miliyoni 47.4$

    Amafoto: Muhizi Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-miliyoni-670-kugira-ngo-abanyarwanda-bose-bazagerwaho-n-amashanyarazi

  • RIB yemeje ko yataye muri yombi Kwizera Olivier ukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kamena 2021 ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko Kwizera Olivier yafashwe ari kunywa urumogi.

    Abatangazaga amakuru, bavugaga ko uyu munyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi, yafatanywe n’abandi bantu batamenyekanye aho bariho banywera icyo kiyobyabwenge.

    Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu unakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, yashyize igitekerezo kuri Twitter, abaza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha niba ko ariya makuru ari ukuri.

    Ubutumwa bwa Oswald Mutuyeyezu bwagiraga buti 'Mwiriwe neza RIB. Ni byo koko mwataye muri yombi umukinnyi wa football Olivier Kwizera ? Niba ari byo mumukurikiranyeho iki ? Murakoze !'

    RIB na yo mu gusubiza yagize iti 'Mwiriwe neza Oswald, nibyo koko Kwizera Olivier yafunzwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.'

    Kwizera Olivier ni umunyezamu washimwe cyane ubwo ikipe y’Igihugu yari iri mu irushanwa rya CHAN kubera uburyo yitwaye agafasha iyi kipe kugera muri 1/4.

    Uyu munyezamu yafashwe mu gihe ikipe y’Igihugu yakinnye umukino wa Gicuti n’Ikipe ya Repubulika ya Centrafrique gusa uyu munyezamu ntiyahamagawe mu Mavubi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/RIB-yemeje-ko-yataye-muri-yombi-Kwizera-Olivier-ukekwaho-gukoresha-ibiyobyabwenge

  • Gen Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera, agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka –

    Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z’Igisirikare cy’u Rwanda, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF.

    General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General, anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka

    General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF

    Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere

    Inkuru irambuye ni mu kanya….


  • Umuyobozi wa APR FC yazamuwe mu ntera anongererwa inshingano #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt. Col. Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera ahabwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ipeti rya Lieutenant General avuye kuri Major General.

    Muri Gashyantare 2021 nibwo uyu muyobozi wari umaze igihe ari umuyobozi wungirije wa APR FC yagizwe perezida wayo asimbuye Gen Jacques Musemakweli waje kwitaba Imana nyuma.

    Nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa Lt. Col. Mubarakh Muganga, yahise anongererwa inshingano aho yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka asimbuye kuri uyu mwanya Lt. Gen. Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere na we wasimbuye Maj. Gen. Emmanuel Bayingana wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda, cyatangaje ko ari icyemezo cyafanshwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

    Iri tangazo riragira riti”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka zikurikira harimo kuzamurwa mu ntera no guhabwa imirimo mishya.”

    “Major General Mubarakh Muganga yagizwe Lieutenant General, anagirwa umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka. Lieutenant General Jacques Mupenzi yagizwe umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere. Major General Emmanuel Bayingana yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.”

    Lt. Col. Mubarakh Muganga yari asanzwe ari umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

    Lt. Gen. Mubarakh Muganga yari asanzwe ayobora Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yazamuwe-mu-ntera-yongerwa-inshingano

  • Gen. Rwarakabije bamusenyeho inzu mbere y’uko ashyikirana na General Kabarebe- VIDEO #rwanda #RwOT

    Rutagengwa ubara urugamba rwo kubora u Rwanda n’ibindi byarukukiyeho nk’aho byabaye ejo kuko byose abyibuka, avuga ko ubwo Ingabo za RPA zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zari zimaze kubohora u Rwanda, zifuje kwivanga n’ingabo zatsinzwe zahoze ari FAR.

    Agaruka kuri Maj Gen Rwarakabije Paul wahoze ari umwe mu bayobozi b’ingabo zahoze ari FAR, avuga ko ingabo za RPA zigeze kumugabaho igitero aho yari yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Rutagengwa uvuga ko yajyaga aganira na Gen. Rwandakabije, avuga ko ubwo bamugabagaho igitero habuze gato ngo zbamufate ariko na we agakoresha amayeri ya gisirikare.

    Rutagengwa ati 'Icyo yakoze ni iki, yabwiye abahungu be ngo nimunsenyereho iyi nzu, ajya mu nzu barayisenya bayimurambika hejuru, ingabo zihageze ahantu yari ari ziramushaka ziraheba kumbe ubwo yari arimo imbere, noneho ingabo zigiye ni bwo yasohotse ajya hanze.'

    Ngo nyuma y’icyo gihe yanakomeje kugaba ibitero ariko aza kuva ku k’ejo yemera kugirana imishyikirano n’ingabo z’u Rwanda ari na bwo yaje gutahuka agahita asubizwa mu gisirikare.

    KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gen-Rwarakabije-bamusenyeho-inzu-mbere-y-uko-ashyikirana-na-General-Kabarebe-VIDEO

  • U Rwanda rugiye gutangira kwifashisha imbwa mu gutahura abanduye Covid-19 (Amafoto) –

    Izi mbwa zashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa 4 Kamena 2021, zatanzwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’abashakashatsi bo mu Budage.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, gitangaza ko hagiye gukorwa igeregezwa ry’uyu mushinga mu gihe cy’ukwezi, nyuma hakazakorwa ibikorwa byo kwifashisha izi mbwa mu gutahura umuntu ufite Covid-19 no kumupima.

    Izi mbwa eshanu u Rwanda rwahawe zavanywe mu Buholandi. Iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.

    Umushinga wo gupima Covid-19 hakoreshejwe imbwa ugiye gutangira mu igeragezwa hakoreshwa izigera kuri eshanu zikazajya zikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

    Imbwa zigiye kwifashishwa zifite ububasha bwo gutahura umuntu wanduye Covid-19

    Hari itsinda rifatanya na Polisi y’u Rwanda guhugura no gukoresha izi mbwa

    Imbwa yihumuriza ibipimo [samples] zafashwe ku muntu, ubundi zakumva harimo agakoko ka Coronavirus zigahita zicara aho hafi kugeza ababishinzwe baje

    Imbwa zifashishwa mu gupima no kugenzura uwanduye Covid-19

    E3DE4vAXIAUdkNe

    E3DMTqsWYAcKBvU

    E3DMVdbXMAICmen

    E3DE4u XIAcoh3J

    Amafoto: RBC na RBA


  • Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi –

    Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kwizera Olivier yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021.

    Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald ni we wabajije RIB niba koko yataye muri yombi uyu mukinnyi umaze iminsi ahagaze neza muri Rayon Sports.

    Uru rwego rwasubije ko ayo makuru ari impamo, yatawe muri yombi.

    Mu butumwa bwa RIB yagize iti “Mwiriwe neza @oswaki, ni byo koko Kwizera Olivier yafunzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.’’

    Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge

  • Rubavu: Abaturage baratabaza kubera ubujura bw’inka bukomeje gufata indi ntera –

    Ibi byasabwe n’abaturage nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 3 Kamena 2021, abajura batemye inka yari imaze amezi umunani ihaka, bagasiga imbavu ziharuye, uruhu n’umutavu wayo aho bayiciye.

    Iyi nka ni iy’umusaza witwa Ngirabatware Léonidas, utuye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yatemwe habura ukwezi kumwe ngo ibyare.

    Asobanura uko byagenze, yagize ati “Twasanze ari imbavu gusa n’icyo gitavu cyayo, ariko twasanze abashumba barabigizemo uruhare.”

    Uyu mugabo yavuze ko ubujura nk’ubu bumaze gufata intera kuko atari inka ye gusa yibwe cyangwa ikicwa, kuko n’abaturanyi be bahuye n’iryo sanganya mu minsi ishize.

    Yagize ati “Bimaze kuba ibintu bisanzwe hano mu Karere kacu, ni ibintu biteye ubwo Leta ikwiye kubihagurukira.”

    “Ubujura butugiraho ingaruka zikomeye, nk’ubu mpombye inka n’iyo yari kuzabyara ndetse n’amata yayo. Urumva ko ari igihombo kinini ku buryo bishobora kuzansubiza inyuma [mu buryo bw’amikoro].”

    Kinyoni Paul utuye mu Murenge wa Rukingo, na we yavuze ko aherutse kwibwa inka yahakaga ariko bikarangira nta butabera abonye kuko uwo akeka ko yayibye atanaburanishijwe.

    Ati “Banjyaniye inka iri guhaka, ariko turakurikirana biranga.”

    Yavuze ko nk’umusaza usheshe akanguhe inka ye ari yo yari yitezeho amakiriro mu masaziro ye, ariko ubu akaba ashobora gusubira mu bukene kubera kubura umutungo we.

    Yongeyeho ko Leta ikwiye gufata ingamba zikwiye igahagurukira iki kibazo amazi atararenga inkombe. Yavuze ko nta muntu ukwiye kwica inka mu buryo bugayitse, bityo ko ubikoze “akwiye kujya ahanwa nk’uwishe umuntu” mu rwego rwo gutanga isomo ku bandi bajura.

    Kabangwa Ephrem utuye mu Murenge wa Nyundo na we yavuze ko iki kibazo kimaze igihe cyarabaye inshoberamahanga.

    Yakomeje ati “Bibaye umuco, bibaye n’umwuga, abajura barabafata ariko ntibituma batagaruka kuzitema. Turasaba Leta gushyiramo imbaraga, ntidusubire inyuma mu cyiciro twagombaga kuvamo.”

    Abaturage bagaragaje ko Leta ikwiye guhagurukira ikibazo cy’ubujura mu buryo bufatika.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yavuze ko iki kibazo cyatangiye gucika intege.

    Yagize ati “Mu mezi atatu yari ashize nta bujura bw’inka buvugwa, ariko ikigaragara ni uko ba nyir’inka bagomba kumenya niba abashumba babo ari inyangamugayo, bakamenya niba baturuka ahantu hazwi, kuko bapfa gufata uwo babonye badakurikiranye imyitwarire yabo.”

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kwica inka ya Ngirabatware.

    Amakuru avugwa n’abaturage ni uko izo nka zibagwa inyama zazo zijyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi nka yari imaze amezi arindwi ihaka

    Iyi nka yabazwe hasigara inyama

  • Umunya-Uganda wiyitaga Umunyarwanda yatawe muri yombi kubera ubwambuzi –

    Ubwo uyu mugabo yerekwaga itangazamakuru, kuri uyu wa 4 Kamena 2021, RIB yatangaje ko yafashwe amaze guhuguza Harish ibihumbi 116$.

    Uyu mugabo yemeye ko yiyise Umunyarwanda kugira ngo yemeze ikigo gikorera i Dubai ko ari umunyakuri, ashingiye ku cyizere kigirirwa Abanyarwanda n’abantu bo hanze.

    Yagize ati “Bamaze kubona ko mfite ibyangombwa byanjye n’ikigo nkorera baranyizeye, noneho batangira kutwoherereza amafaranga.”

    Ikigo cy’i Dubai gitangiye kumusaba icyangombwa cyerekana ko ari Umunyarwanda, uyu mugabo yigiriye inama yo guhimba icyangombwa cyerekana ko ari Umunyarwanda.

    Harish amaze kubona ko ari kubeshywa, yatanze ikirego cye muri RIB imufasha gukurikirana uwo mutekamitwe.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uriya mugabo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi ndetse no kwiyitirira umwirondoro utari iwe.

    Ati “Ibyo bakoze byose babikoze mu buryo bw’itumanaho, aho umwe yoherezaga amafaranga undi akagenda akayafata ariko bari batarabonana. Mu by’ukuri icyo dusaba abantu ni ukugira amakenga no kubwira abantu ko bakwiye gukorana ubucuruzi n’abantu babanje kumenyana.”

    Yongeyeho ko uyu Munya-Uganda yafashwe amaze kwakira ibihumbi 116$ ndetse ko yari amaze kuza mu Rwanda inshuro eshatu kuhafatira amafaranga yabaga yohererejwe.

    Uyu mugabo w’umutekamutwe yiyitaga Umunyarwanda kandi ari Umunya-Uganda

    Harish ukomoka mu Buhinde yibwe ibihumbi 116$

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB itazihanganira abakora ubutekamutwe

  • U Rwanda rukeneye miliyoni 670$ zo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze 2024 –

    Mu gihe habura imyaka itatu n’igice kugira ngo igihe Leta y’u Rwanda yihaye cyo kugera ku ntego z’iterambere (NST1) kigere, kuri ubu hari gukorwa ibishoboka ngo amafaranga akenewe aboneke n’icyerekezo cyiyemejwe kigerweho nk’uko byagenwe.

    Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu, Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’inguzanyo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) afite agaciro ka miliyoni 84.2$, azaba agizwe n’inguzanyo ya miliyoni 36.8$, bingana na 44% by’agaciro k’amasezerano ndetse na miliyoni 47.4$, bingana na 56%, yatanzwe nk’impano.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi nkunga izatuma u Rwanda rugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

    Yagize ati “Urwego rw’amashanyarazi mu Rwanda rwateye imbere cyane mu gihugu hose kuko abafite amashanyarazi bari bamaze kugera kuri 63% muri Gicurasi 2021. Amasezerano yasinywe uyu munsi azatuma tugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose mu 2024.”

    Umuyobozi uhagarariye AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yavuze ko bishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa, avuga ko “Tuzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo kubaka iterambere rirambye.”

    Aya mafaranga yatanzwe azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi ku ngo 77 470 ziri mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara na Huye twose two mu Ntara y’Amajyepfo.

    Inguzanyo u Rwanda rwafashe ni iyo mu rwego ruciriritse, izishyurwa ku nyungu ya 0.75% mu gihe cy’imyaka 40, kandi ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itanu, ibyatumye Minisitiri Dr Ndagijimana avuga ko “ari imwe mu nguzanyo zihendutse ziri ku isoko.”

    AfDB izagira uruhare rwa 40% mu kiguzi rusange cyo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.

    Uretse umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi, AfDB isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu bindi bikorwa by’iterambere, birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n’ibindi bitandukanye.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, ubwo yasinyaga aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda

    Abitabiriye uyu muhango bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Aya masezerano yasinywe afite agaciro ka miliyoni 84.2$, akazishyurwa mu myaka 40

    Umuyobozi uhagarariye AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yavuze ko bishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa

    Aya masezerano agizwe n’inguzanyo ya miliyoni 36.8$ n’impano ya miliyoni 47.4$

    Amafoto: Muhizi Serge