Category: Uncategorized

  • Imyuzure: Mwige guhangana n'ibihe, mwubake inzu zirinda amazi-Perezida Ndayishimiye #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Uburundi Evaritse Ndayishimiye yasabye ko abantu bakwiga uburyo bahangana n'ibihe mu gihe bashobora kuba ahantu nko mu Gatumba, aho imyuzure ya Tanganyika n'uruzi Rusizi byakuye benshi mu byabo.

    Ibi Perezida Ndayishimiye, yabivugiye Maramvya aho yashyiriye imfashanyo abantu barenga ibihumbi 10 bahashyizwe mu buryo bw'agateganyo nyuma yo gukurwa mu byabo n'imyuzure cyane cyane mu bice bya Gatumba no mu nkengero zaho.

    Ingingo yo kwimura abo bantu kugira ngo bave burundu aho bari batuye n'ubu ntabwo irafatwa ariko ngo iri mu zishoboka.

    Abo bantu umukuru w'igihugu yasuye bahawe aho kuba muri Sobel, hahoze haba inka muri zone Maramvya yo muri komine Mutimbuzi mu Ntara ya Bujumbura.

    'Abashakanye ntabwo babasha gutera akabariro'

    Abo bantu baba mu tuzu tw'uduhema duto duto, benshi muri bo bemeza ko tudashobora gukwira umuryango, abagabo bamwe na bamwe ngo barara hanze kugira ngo bitangire abana n'abagore.

    Bamwe mu bashakanye bavuga ko batabasha gutera akabariro. Umugore umwe aba muri iyo site avuga ati: 'Biragoye. Kubera utuzu twacu turegeranye rwose. Ntushobora kwisanzura nk'uko waba uri imuhira. Uhita uvuga uti tekana wihangane …tuzotaha mu hira.'

    Kwimurwa burundu cyangwa se gusubira mu Gatumba?

    Mu bindi bibazo bibugarije harimo kutagira icyo bakora, no kuba abana babo batajya ku mashuri. Aho ni mu gihe hataraboneka igisubizo kidakuka cyo kumenya niba bazimurirwa ahandi cyangwa se ari ugutegereza amazi agakama bagasubira iwabo.

    Ni ikibazo n'umukuru w'igihugu Evariste Ndayishimiye acyibaza: 'Mu 2007 byarabaye … none byagarutse. 'None twakora iki ngo tumenye kwitegura ibyo bihe?'

    Umukuru w'igihugu nkuko BBC ibitangaza, avuga ko Leta ikirimo kwiga igisubizo kibereye, harimo kwimurira abo bantu ahandi bibaye ngombwa, ariko kandi aranagaruka akabwira abo bantu ko bagomba kwiga guhangana n'ibihe niba bahisemo gusubira aho bahora batuye.

    Evaritse Ndayishimiye yababwiye ati: 'Ndababajije nti mbega twimukire ahandi? Mwese muvuga ngo oya. Twige rero guhangana n'ayo mazi. Ko twemeye kuhaguma, duhite twiga no kubaka inzu zikomeye zihangana n'ayo mazi'.

    Mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye kuri aba bantu, umukuru w'igihugu yabashyiriye imfashanyo y'ibiribwa n'ibindi bikoresho bizabafasha muri iyi minsi bakiri mu buhungiro.

    Imyizure ya Tanganyaika na Rusizi aho mu Gatumba no mu nkengero yaho hari amashyirahamwe agereranya ko yatumye abantu barenga ibihumbi 30 bata ingo zabo.

    Ariko ingaruka z'imyuzure y'amazi yaTanganyika zo ni nyinshi kurusha, kandi si i Bujumbura gusa. Inkengero za Tanganyika zirenza ibirometero120 kuva i Bujumbura gushyika i Nyanza-Lac ku rubibe Uburundi buhana na Tanzania.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/imyuzure-mwige-guhangana-nibihe-mwubake-inzu-zirinda-amazi-perezida-ndayishimiye/

  • Sadate yatakambiye Imana ngo itabare Kwizera uri mu gihome kubera ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Amakuru y'itabwa muri yombi rya Kwizera Olivier yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021.

    Mu butumwa RIB yandikiye umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wari uyibajije ku ifungwa ry'uyu munyezamu,yagize iti “Mwiriwe neza @oswaki, ni byo koko Kwizera Olivier yafunzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.''

    Bwana Sadate Munyakazi ari mu bababajwe n'iki cyaha uyu munyezamu yakoze bituma asaba Imana gutabara Kwizera Olivier.

    Yagize ati“Nyagasani ni wowe Nyirimpuhwe, Nyagasani ni wowe Nyiribisingizo,
    Nyagasani ni wowe Nyirimbabazi zihebuje, Nyagasani worohereze uyu muvandimwe Umugirire ubuntu n'imbabazi zawe maze umukure ahakomeye kandi umubere Umuyobozi mu nzira ze zose.”

    Kwizera Olivier yari amaze iminsi atari kumwe n'ikipe ya Rayon Sports, kubera ko nyuma y'umukino usoza itsinda B rya shampiyona banganyijemo na Gasogi Unite 1-1 tariki ya 17 Gicurasi, yajyanye n'abandi mu mwiherero ararayo bukeye ahita asohoka nta ruhushya ahawe agarutse yangirwa kwinjira atipimishije yisubirira hanze.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadate-yatakambiye-imana-ngo-itabare-kwizera-uri-mu-gihome-kubera

  • Cardinal Kambanda yavuze ku bikorwa by'Ingabo z'u Bufaransa mu 1994, abanenga Kagame no ku Bapadiri bakoze Jenoside – #rwanda #RwOT

    Cardinal Kambanda yabigarutse mu kiganiro yagiranye na Le Croix cyagarutse ku ngingo zirimo urugendo rwa Perezida Macron mu Rwanda, Abapadiri bakoze Jenoside n'abayikekwaho, ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda n'ibindi.

    Ni ikiganiro cyatangajwe nyuma y'icyumweru Macron avuye mu Rwanda aho yavugiye ijambo rikomeye, yemera uruhare rw'igihugu cye mu mateka ashaririye y'u Rwanda.

    Cardinal Kambanda yavuze ko u Rwanda nta kibazo rufitanye n'Abafaransa ahubwo ko rugifitanye na Politiki y'u Bufaransa mu Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana.

    Ati 'Ijambo rya Emmanuel Macron ryashyize umucyo kuri iyi ngingo binyuze mu kwemera uruhare rw'abamubanjirije ku batugiriye nabi. Ni ikintu cy'ingenzi cyane.'

    Yakomeje agira ati 'Mu Rwanda twize kubabarira abatwiciye, tuzi icyo bisaba ndetse n'uburyo ari ingenzi mu kubaka ahazaza hasangiwe. Ku Bufaransa rero, twageze kuri urwo rwego. Ibyo biratunejeje.'

    Cardinal Kambanda yavuze kandi ku bikorwa byaranze Ingabo z'u Bufaransa zari mu Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1994.

    Mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, u Bufaransa buri mu bihugu bya mbere byatabaye bwangu Habyarimana, ingabo zabwo zijya gutera ingabo mu bitugu Inzirabwoba (FAR) mu cyiswe 'Opération Noroît'.

    Izo ngabo zakomeje kuhaba ubwo imirwano yahagararaga, ariko ubutumwa bwazo busa nk'ubuhindutse zijya mu byo gutoza Interahamwe n'ingabo za Leta, kandi icyo gihe u Bufaransa bwari bufite amakuru ahagije y'uburyo imyitozo ingabo zabo zitanga ikoreshwa mu kwikiza abo Leta itashakaga ari bo Batutsi.

    Ati 'Tuzi ibyo Abasirikare b'Abafaransa bakoze mu gihugu cyacu. Njye ubwanjye nabiboneye bari kugenzura indangamuntu kuri bariyeri. Batekerezaga ko Abatutsi ari ibyitso bya FPR. Twari tuzi ko Ingabo za Habyarimana zari zinejejwe no kuba bahari, ko ntacyo bakoze mu guhagarika ubwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 1990 kugera mu ntangiriro za Jenoside, ko badutereranye bakadusiga mu biganza by'abicanyi muri Mata 1994, yewe no ku musozi wa Bisesero ku wa 27 Kamena.'

    'Turabizi ko Abajenosideri babashije guhunga banyuze mu gace zagenzuraga. Mu bigaragara, Emmanuel Macron ntabwo yashatse kurakaza abasirikare bamwe b'Abafaransa. Icy'ingenzi, ni intambwe yateye mu cyerekezo cyacu.'

    Cardinal Kambanda yavuze ko mu ijambo rya Emmanuel Macron, yagaragaje kumva neza ububabare u Rwanda rwanyuzemo.

    Ati 'Kwemera ibyo, biri mu murongo wo kudusaba imbabazi mu buryo mbonankubone.'

    Yakomeje avuga ko ari iby'ingenzi cyane ko u Bufaransa bwumva uburemere bw'imibabaro yatewe n'amahitamo yabwo kandi 'kubyumva ubwabyo' ari intambwe y'ingenzi.

    Cardinal Kambanda yavuze ko nyuma yo kumva uburemere bw'ubwo bubabare, ikizakurikiraho ari imbabazi gusa kuri we ngo icyo Macron yakoze ni ikintu cy'ingenzi ku buryo byabashisha ibihugu byombi kubana no gukorana mu mutuzo.

    Cardnal Kambanda yagarutse ku ruhare rwa Kiliziya mu kunga Abanyarwanda

    Kambanda ni we munyarwanda wa mbere ugeze ku rwego ruhambaye mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi, aho mu mwaka ushize yagizwe Cardinal.

    Muri iki kiganiro, yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari ishusho y'umuryango nyarwanda, aho yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kunga no gusaba imbabazi hagati y'abanyarwanda ubwabo.

    Ati 'Ibyo bitangirira mu kwiyunga nawe ubwawe ku bibi wakoze. Ntabwo ari ibintu byoroshye kubyakira, hari ukwinangira gukomeye kuba kuri imbere mu muntu, duhitamo guhungira mu bugizi bwa nabi, mu biyobyabwenge…'

    Ku bijyanye n'abapadiri bahamijwe uruhare muri Jenoside, yavuze ko amategeko ya Kiliziya Gatolika ntacyo abavugaho, ahubwo ikiba ari ukwiga uko umunsi ku wundi Kiliziya yabana n'ingaruka za Jenoside.

    Ati 'Kuri iki by'umwihariko, abari muri gereza, bagera kuri batanu, tubasaba kujya mu gihe cyo kwicuza. Dukurikirana abarangije ibihano tureba niba nta myumvire ya Jenoside bacyifitemo.'

    Yavuze ko basabwa kunyura mu gihe cyo kwicuza ibyo bakoze, bakiyeza binyuze mu masengesho kandi bagakorana n'ubutabera.

    Ati 'Abandi bagarutse muri twe ariko hari ibyo baba bagomba gukurikiza birimo kutigaragaza cyane bakaba mu buzima bwo kwicuza.'

    Ku bapadiri bakekwaho Jenoside bahungiye mu mahanga, yavuze ko hari abari mu Burayi nko mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Butaliyani no muri Espagne. Yavuze ko sosiyete itumva uburyo abantu nk'abo bahawe icumbi muri ibyo bihugu, bamwe muri bo hari n'ubufasha bagenerwa.

    Ngo ni ibintu bigoye kwiyumvisha uburyo umupadiri yagize uruhare muri Jenoside, gusa akavuga ko icyifuzo gikomeye ari uko na bo ubutabera bwabageraho bugakora akazi kabwo.

    Yavuze ko iyi ngingo na Emmanuel Macron yayigarutseho ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside kandi ko ari cyo cyifuzo gikomeye kurusha ibindi.

    Yasubije abanenga Perezida Kagame

    Cardinal Kambanda yavuze ko imiryango mpuzamahanga n'abanenga Perezida Kagame ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu buhonyorwa, ababivuga barebereye Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yabaga.

    Ati 'Abavuga ibyo, ntacyo bakoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari abantu bo hanze y'igihugu cyane muri diaspora batsimbaraye ku ngengabitekerezo yo mu 1994.'

    Yavuze ko abo bantu bashyize imbere umugambi wo gutanya abanyarwanda, guhembera ubugizi bwa nabi mu gihugu n'ubundi cyabonye byinshi bibabaje.

    Kuri we yavuze ko nta muntu ukwiriye gushukwa n'abo bantu bo hanze, ati 'Ibyo hanze bita opozisiyo, imbere tuzi ko ari abantu bashaka kwimakaza ivanguramoko, guteranya no gutera ubwoba abarokotse Jenoside.'

    Yavuze ko Perezida Kagame yahagaritse Jenoside, ndetse ko intambara yabereye muri Zaïre yari iyo gukurikirana abakoze Jenoside bari bari kuhisuganyiriza kugira ngo bakomeze umugambi bari barateshejwe.

    Muri abo bari harimo n'abasivile bayobowe mu nzira itari yo bakisanga baguye muri iyo ntambara.

    Ati 'Ariko ibyo si Jenoside nk'uko byavuzwe muri Raporo y'Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, yiswe Mapping. Ntabwo ari ukuri. Umubare munini w'impunzi z'abanyarwanda zari muri Zaïre zaratahutse. Ariko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababashyigikiye bo muri Congo ni bo bahimbye ibyo birego. Byakirizwa yombi n'abantu bo mu Burengerazuba bw'Isi.'

    Yavuze ko abakomeje kubigira igikoresho, ari abashaka ko uruhare rwabo mu mateka y'u Rwanda rutagaragara.

    Ati 'Ndahamagarira abafite ubushake, bagitsimbaraye kuri ibyo birego, kuza mu Rwanda kugira ngo birebere ukuri kw'igihugu cyacu.'

    Cardinal Kambanda yamaganye ibivugwa n'abanenga Perezida Kagame, avuga ko ari abarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi we yahagaritse / Ifoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cardinal-kambanda-yavuze-ku-bikorwa-by-ingabo-z-u-bufaransa-mu-1994-abanenga

  • Abiga mu yisumbuye beretswe ubukana bw'ibyaha bitatu bibugarije – #rwanda #RwOT

    Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyo byaha bwatangirijwe mu Rwunge rw'amashuri rwa St Aloys kuri uyu wa Gatanu, ku bufatanye bw'Akarere ka Rwamagana na RIB.

    Abanyeshuri basobanuriwe uburyo bakwirinda ibyo byaha binyuze mu buhamya bahawe na bamwe mu rubyiruko rwagiye hanze y'igihugu rwijejwe akazi bikarangira bakoreshejwe indi mirimo y'uburetwa abandi bacurujwe mu bihugu bitandukanye.

    Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko ubukangurambaga bari gukora bugamije kongerera urubyiruko ubumenyi bwo kwirinda no gukumira ibyaha birwugarije.

    Ati 'Twabazaniye ubutumwa bugamije gusobanukirwa ibyo byaha n'uruhare bakwiriye kugira mu kubyirinda ndetse n'uburyo batanga amakuru no gufasha uwahuye na byo kumenya icyo akwiriye gukora.'

    Yakomeje asaba abanyeshuri gufasha bagenzi babo baba badafite ubumenyi buhagije bwatuma bagwa muri ibi byaha, ahamagarira abarezi gufasha abanyeshuri gukomeza kungurana ubumenyi ku byaha bishobora kubazanira akaga ku buzima bwabo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bagiye guca amatsinda mu banyeshuri azabafasha kugirana inama mu gukomeza kwirinda ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

    Abanyeshuri ubwo bari bakurikiye ibiganiro bibakangurira gukumira ibyaha bibagiraho ingaruka

    Bamwe mu banyeshuri bakurikiye ibi biganiro bavuze ko biyemeje kwirinda ababashukisha amafaranga bagamije kubasambanya ndetse n'abashobora kubashuka kugira ngo bajye kubacuruza hanze y'igihugu.

    Igirimbabazi Baraka wiga mu mwaka wa Kane, yavuze ko akurikije ibiganiro babahaye n'ubuhamya bwatanzwe n'abagiye bahura n'ibibazo byamuhaye isomo ry'uko yakwirinda.

    Ati 'Nkwiriye kwirinda abantu babi mfafiye ku rugero rw'uriya wasohotse igihugu; yagiye yiteguye ko agiye mu kazi agezeyo ahurirayo n'ibibazo abaho nabi, rero byatumye numva nkwiriye kugira amakenga ku muntu wese wanshukisha akazi, nkabibwira ababyeyi.'

    Tuyishimire Anastase wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, we yavuze ko byatumye amenya ibihano bikomeye bihabwa uwanyoye ibiyobyabwenge n'uko azabyirinda kurushaho.

    Iyi gahunda RIB yatangiye izakorerwa mu bigo bitandukanye hirya no hino mu turere cyane cyane ibifite umubare munini w'abanyeshuri hagamijwe kurwanya ibyaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry'abantu no gusambanya abana.

    Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko ubukangurambaga bari gukora bugamije kongerera urubyiruko ubumenyi bwo kwirinda no gukumira ibyaha birwugarije

    Abanyeshuri basabwe gufasha bagenzi babo baba badafite ubumenyi buhagije bwatuma bagwa mu byaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-mu-yisumbuye-beretswe-ubukana-bw-ibyaha-bitatu-bibugarije

  • Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umukobwa atinywa n'abasore ntibamuterete n'icyo yakora.. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma abasore batinya umukobwa ntibamuterete ndetse n'icyo yakora ngo abasore bamutinyuke nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    Impamvu zitera umukobwa gutinywa n'abasore:

    1.Kuba umukobwa afite ababyeyi bamufuhira cyane ku buryo nta muhungu upfa kugera muri urwo rugo ngo aje kureba umukobwa wabo, nabyo bituma bamutinya kandi n'ugize igitekerezo akabigendamo buhoro kuko aba atinya ko bamubonana n'umukobwa wabo.

    2.Kugira agasuzuguro gakabije ku mukobwa ku buryo nta muhungu n'umwe avugisha cyangwa akabiyemeraho, nabyo bishobora gutuma nta muhungu umuzi ushobora kumva yamuvugisha ngo amusabe urukundo, ndetse n'uje akaza yikandagira kuko ataba yizeye ko icyifuzo cye cyakirwa neza.

    3.Kubenga cyane ku mukobwa, ugasanga hari abasore benshi yanze ko bakundana cyangwa n'uwo bakundanye ntibamarane kabiri, nabyo bituma abahungu bagenda babibwirana maze bakamucikaho bose n'uje batamuzi bakamubwira amateka ndetse akaza nawe yikandagira kuko nta cyizere cy'uko nawe azahabwa urukundo.

    Uko watinyura abasore bakakwisanzuraho

    Iyo wamenye ikibazo ufite gituma abasore batagutinyuka ngo baguterete cyangwa n'uje ukabona yikandagira,ugerageza kugishakira igisubizo, ukabaganiriza, ukirinda kuba igifura, ukabaha karibu iwanyu ukajya usurwa n'urungano n'ibindi. Niba ari kimwe muri ibi twavuze haruguru cyangwa hari ikindi wibonyeho, ukabikemura kugira ngo utazavaho ubura umugabo ukaba wanagumirwa.

    Ngibyo ibishobora gutuma umukobwa atajya abona abasore bamwisanzuraho neza, bikaba byanavamo kubura umugabo bazabana kuko ntawe umutereta ngo amuhe urukundo nyarwo bitewe na zimwe muri ziriya mpamvu zagararaye haruguru.

    Source : https://yegob.rw/zimwe-mu-mpamvu-zishobora-gutuma-umukobwa-atinywa-nabasore-ntibamuterete-nicyo-yakora/

  • Cardinal Kambanda yavuze ku bikorwa by’Ingabo z’u Bufaransa mu 1994, abanenga Kagame no ku Bapadiri bakoze Jenoside –

    Cardinal Kambanda yabigarutse mu kiganiro yagiranye na Le Croix cyagarutse ku ngingo zirimo urugendo rwa Perezida Macron mu Rwanda, Abapadiri bakoze Jenoside n’abayikekwaho, ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda n’ibindi.

    Ni ikiganiro cyatangajwe nyuma y’icyumweru Macron avuye mu Rwanda aho yavugiye ijambo rikomeye, yemera uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

    Cardinal Kambanda yavuze ko u Rwanda nta kibazo rufitanye n’Abafaransa ahubwo ko rugifitanye na Politiki y’u Bufaransa mu Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana.

    Ati “Ijambo rya Emmanuel Macron ryashyize umucyo kuri iyi ngingo binyuze mu kwemera uruhare rw’abamubanjirije ku batugiriye nabi. Ni ikintu cy’ingenzi cyane.”

    Yakomeje agira ati “Mu Rwanda twize kubabarira abatwiciye, tuzi icyo bisaba ndetse n’uburyo ari ingenzi mu kubaka ahazaza hasangiwe. Ku Bufaransa rero, twageze kuri urwo rwego. Ibyo biratunejeje.”

    Cardinal Kambanda yavuze kandi ku bikorwa byaranze Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1994.

    Mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, u Bufaransa buri mu bihugu bya mbere byatabaye bwangu Habyarimana, ingabo zabwo zijya gutera ingabo mu bitugu Inzirabwoba (FAR) mu cyiswe ‘Opération Noroît’.

    Izo ngabo zakomeje kuhaba ubwo imirwano yahagararaga, ariko ubutumwa bwazo busa nk’ubuhindutse zijya mu byo gutoza Interahamwe n’ingabo za Leta, kandi icyo gihe u Bufaransa bwari bufite amakuru ahagije y’uburyo imyitozo ingabo zabo zitanga ikoreshwa mu kwikiza abo Leta itashakaga ari bo Batutsi.

    Ati “Tuzi ibyo Abasirikare b’Abafaransa bakoze mu gihugu cyacu. Njye ubwanjye nabiboneye bari kugenzura indangamuntu kuri bariyeri. Batekerezaga ko Abatutsi ari ibyitso bya FPR. Twari tuzi ko Ingabo za Habyarimana zari zinejejwe no kuba bahari, ko ntacyo bakoze mu guhagarika ubwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 1990 kugera mu ntangiriro za Jenoside, ko badutereranye bakadusiga mu biganza by’abicanyi muri Mata 1994, yewe no ku musozi wa Bisesero ku wa 27 Kamena.”

    “Turabizi ko Abajenosideri babashije guhunga banyuze mu gace zagenzuraga. Mu bigaragara, Emmanuel Macron ntabwo yashatse kurakaza abasirikare bamwe b’Abafaransa. Icy’ingenzi, ni intambwe yateye mu cyerekezo cyacu.”

    Cardinal Kambanda yavuze ko mu ijambo rya Emmanuel Macron, yagaragaje kumva neza ububabare u Rwanda rwanyuzemo.

    Ati “Kwemera ibyo, biri mu murongo wo kudusaba imbabazi mu buryo mbonankubone.”

    Yakomeje avuga ko ari iby’ingenzi cyane ko u Bufaransa bwumva uburemere bw’imibabaro yatewe n’amahitamo yabwo kandi “kubyumva ubwabyo” ari intambwe y’ingenzi.

    Cardinal Kambanda yavuze ko nyuma yo kumva uburemere bw’ubwo bubabare, ikizakurikiraho ari imbabazi gusa kuri we ngo icyo Macron yakoze ni ikintu cy’ingenzi ku buryo byabashisha ibihugu byombi kubana no gukorana mu mutuzo.

    Cardnal Kambanda yagarutse ku ruhare rwa Kiliziya mu kunga Abanyarwanda

    Kambanda ni we munyarwanda wa mbere ugeze ku rwego ruhambaye mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi, aho mu mwaka ushize yagizwe Cardinal.

    Muri iki kiganiro, yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari ishusho y’umuryango nyarwanda, aho yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kunga no gusaba imbabazi hagati y’abanyarwanda ubwabo.

    Ati “Ibyo bitangirira mu kwiyunga nawe ubwawe ku bibi wakoze. Ntabwo ari ibintu byoroshye kubyakira, hari ukwinangira gukomeye kuba kuri imbere mu muntu, duhitamo guhungira mu bugizi bwa nabi, mu biyobyabwenge…”

    Ku bijyanye n’abapadiri bahamijwe uruhare muri Jenoside, yavuze ko amategeko ya Kiliziya Gatolika ntacyo abavugaho, ahubwo ikiba ari ukwiga uko umunsi ku wundi Kiliziya yabana n’ingaruka za Jenoside.

    Ati “Kuri iki by’umwihariko, abari muri gereza, bagera kuri batanu, tubasaba kujya mu gihe cyo kwicuza. Dukurikirana abarangije ibihano tureba niba nta myumvire ya Jenoside bacyifitemo.”

    Yavuze ko basabwa kunyura mu gihe cyo kwicuza ibyo bakoze, bakiyeza binyuze mu masengesho kandi bagakorana n’ubutabera.

    Ati “Abandi bagarutse muri twe ariko hari ibyo baba bagomba gukurikiza birimo kutigaragaza cyane bakaba mu buzima bwo kwicuza.”

    Ku bapadiri bakekwaho Jenoside bahungiye mu mahanga, yavuze ko hari abari mu Burayi nko mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Butaliyani no muri Espagne. Yavuze ko sosiyete itumva uburyo abantu nk’abo bahawe icumbi muri ibyo bihugu, bamwe muri bo hari n’ubufasha bagenerwa.

    Ngo ni ibintu bigoye kwiyumvisha uburyo umupadiri yagize uruhare muri Jenoside, gusa akavuga ko icyifuzo gikomeye ari uko na bo ubutabera bwabageraho bugakora akazi kabwo.

    Yavuze ko iyi ngingo na Emmanuel Macron yayigarutseho ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside kandi ko ari cyo cyifuzo gikomeye kurusha ibindi.

    Yasubije abanenga Perezida Kagame

    Cardinal Kambanda yavuze ko imiryango mpuzamahanga n’abanenga Perezida Kagame ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu buhonyorwa, ababivuga barebereye Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yabaga.

    Ati “Abavuga ibyo, ntacyo bakoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari abantu bo hanze y’igihugu cyane muri diaspora batsimbaraye ku ngengabitekerezo yo mu 1994.”

    Yavuze ko abo bantu bashyize imbere umugambi wo gutanya abanyarwanda, guhembera ubugizi bwa nabi mu gihugu n’ubundi cyabonye byinshi bibabaje.

    Kuri we yavuze ko nta muntu ukwiriye gushukwa n’abo bantu bo hanze, ati “Ibyo hanze bita opozisiyo, imbere tuzi ko ari abantu bashaka kwimakaza ivanguramoko, guteranya no gutera ubwoba abarokotse Jenoside.”

    Yavuze ko Perezida Kagame yahagaritse Jenoside, ndetse ko intambara yabereye muri Zaïre yari iyo gukurikirana abakoze Jenoside bari bari kuhisuganyiriza kugira ngo bakomeze umugambi bari barateshejwe.

    Muri abo bari harimo n’abasivile bayobowe mu nzira itari yo bakisanga baguye muri iyo ntambara.

    Ati “Ariko ibyo si Jenoside nk’uko byavuzwe muri Raporo y’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, yiswe Mapping. Ntabwo ari ukuri. Umubare munini w’impunzi z’abanyarwanda zari muri Zaïre zaratahutse. Ariko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababashyigikiye bo muri Congo ni bo bahimbye ibyo birego. Byakirizwa yombi n’abantu bo mu Burengerazuba bw’Isi.”

    Yavuze ko abakomeje kubigira igikoresho, ari abashaka ko uruhare rwabo mu mateka y’u Rwanda rutagaragara.

    Ati “Ndahamagarira abafite ubushake, bagitsimbaraye kuri ibyo birego, kuza mu Rwanda kugira ngo birebere ukuri kw’igihugu cyacu.”

    Cardinal Kambanda yamaganye ibivugwa n’abanenga Perezida Kagame, avuga ko ari abarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi we yahagaritse / Ifoto: Village Urugwiro

  • Abiga mu yisumbuye beretswe ubukana bw’ibyaha bitatu bibugarije –

    Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyo byaha bwatangirijwe mu Rwunge rw’amashuri rwa St Aloys kuri uyu wa Gatanu, ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana na RIB.

    Abanyeshuri basobanuriwe uburyo bakwirinda ibyo byaha binyuze mu buhamya bahawe na bamwe mu rubyiruko rwagiye hanze y’igihugu rwijejwe akazi bikarangira bakoreshejwe indi mirimo y’uburetwa abandi bacurujwe mu bihugu bitandukanye.

    Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko ubukangurambaga bari gukora bugamije kongerera urubyiruko ubumenyi bwo kwirinda no gukumira ibyaha birwugarije.

    Ati “Twabazaniye ubutumwa bugamije gusobanukirwa ibyo byaha n’uruhare bakwiriye kugira mu kubyirinda ndetse n’uburyo batanga amakuru no gufasha uwahuye na byo kumenya icyo akwiriye gukora.”

    Yakomeje asaba abanyeshuri gufasha bagenzi babo baba badafite ubumenyi buhagije bwatuma bagwa muri ibi byaha, ahamagarira abarezi gufasha abanyeshuri gukomeza kungurana ubumenyi ku byaha bishobora kubazanira akaga ku buzima bwabo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bagiye guca amatsinda mu banyeshuri azabafasha kugirana inama mu gukomeza kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Abanyeshuri ubwo bari bakurikiye ibiganiro bibakangurira gukumira ibyaha bibagiraho ingaruka

    Bamwe mu banyeshuri bakurikiye ibi biganiro bavuze ko biyemeje kwirinda ababashukisha amafaranga bagamije kubasambanya ndetse n’abashobora kubashuka kugira ngo bajye kubacuruza hanze y’igihugu.

    Igirimbabazi Baraka wiga mu mwaka wa Kane, yavuze ko akurikije ibiganiro babahaye n’ubuhamya bwatanzwe n’abagiye bahura n’ibibazo byamuhaye isomo ry’uko yakwirinda.

    Ati “Nkwiriye kwirinda abantu babi mfafiye ku rugero rw’uriya wasohotse igihugu; yagiye yiteguye ko agiye mu kazi agezeyo ahurirayo n’ibibazo abaho nabi, rero byatumye numva nkwiriye kugira amakenga ku muntu wese wanshukisha akazi, nkabibwira ababyeyi.”

    Tuyishimire Anastase wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, we yavuze ko byatumye amenya ibihano bikomeye bihabwa uwanyoye ibiyobyabwenge n’uko azabyirinda kurushaho.

    Iyi gahunda RIB yatangiye izakorerwa mu bigo bitandukanye hirya no hino mu turere cyane cyane ibifite umubare munini w’abanyeshuri hagamijwe kurwanya ibyaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu no gusambanya abana.

    Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko ubukangurambaga bari gukora bugamije kongerera urubyiruko ubumenyi bwo kwirinda no gukumira ibyaha birwugarije

    Abanyeshuri basabwe gufasha bagenzi babo baba badafite ubumenyi buhagije bwatuma bagwa mu byaha

  • Umugore yafashwe agiye kugurisha abana be b'impanga kugira ngo agure urumogi #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Afrika y'Epfo yafashwe ari kumwe n'abandi bantu babiri agiye kugurisha abana be b'impanga kugira ngo abone amafaranga yo kugura urumogi.

    Uko ari batatu bafunzwe bashinjwa kugerageza kugurisha abo bana babiri b'impinja, nk'uko byanditswe n'ibinyamakuru byo muri icyo gihugu cy'Afrika y'epfo).

    Bivugwa ko uyu mugore unywa ibiyobyabwenge,yashakaga kugurisha aba bana kubera “inyota y'ibyo biyobyabwenge”, nk'uko bivugwa n'umuvugizi wa polisi y'iki gihugu Yolisa Mgolodela.

    Porisi yahise itwara aba bana bari bamaze imisi itanu bavutse ndetse ngo 'bari baguye umwumwa bafise n'indwara z'imirire mibi.' Biteganyijwe ko abashinjwa icyo cyaha bagezwa imbere y'urukiko gusobanura kuri icyo cyaha cyo kugurisha abantu.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yafashwe-agiye-kugurisha-abana-be-b-impanga-kugira-ngo-agure-urumogi

  • U Rwanda rugiye gukoresha imbwa mu gutahura abantu banduye Covid-19 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakiriye imbwa zatojwe kwihumuriza zigatahura ahari COVID19. Izi mbwa zizashyirwa ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, n'ahantu hahurira abantu benshi.

    Uyu mushinga wo kuzana izi mbwa kabuhariwe watangijwe na Polisi y'Igihugu, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanya na Ambassade y'Ubudage.

    U Rwanda rubaye urwa mbere ku mugabane wa Afurika mu kwifashisha izo mbwa mu kugaragaza uwanduye Covid-19.

    Iri gerageza ryatangirijwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kamena 2021,

    Umuhango wo gutangiza icyo gikorwa witabiriwe n'abarimo Umuyobozi wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs, Felix Namuhoranye, ndetse n'umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, ari na we wagitangije ku mugaragaro.

    Dr Nsanzimana yavuze ko iryo gerageza rizamara amezi atanu (5), rikazatangira hifashishwa imbwa eshanu.

    Yagize ati ' Iri ni igerageza ariko mu minsi iri imbere tuzatangira gukoresha izi mbwa ahantu hahurira abantu benshi. Izi mbwa zizihutisha igikorwa cyo kubona ibisubizo by'abantu banduye Covid-19 kuko uburyo twakoreshaga wasangaga bitwara iminsi ibiri kugira ngo abantu babone ibisubizo.'

    Izi mbwa zifite ubushobozi bwizewe ku gipimo kiri hejuru ya 94 % mu gutahura uwanduye Covid-19, imbwa imwe ikaba ifite ubushobozi bwo gupima abantu 200 mu gihe cy'iminota 2 bitewe n'ubwoko bwayo.Izi mbwa 5 zizatangira kugeragerezwa ku bantu barenga 1000 nk'uko byatangajwe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rugiye-gukoresha-imbwa-mu-gutahura-abantu-banduye-covid-19

  • Rwanda : Imbwa zigiye kwifashishwa mu kumenya abarwaye COVID-19 #rwanda #RwOT

    Iri gerageza ryatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kamena 2021 ku kibuga cy’Indege i Kanombe, rizamara amezi atatu.

    Ubwo hatangizwaga uyu mushinga, hari umuyobozi wungiriye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye n’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda kita ku buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana.

    Ubwo yatangizaga uyu umushinga, Dr Nsanzimana yavuze ko iri gerageza rizamara amezi atatu, rizatangira hifashishwa imbwa 5. Yavuze ko ubu buryo buzagabanya igihe cyakoreshwaga kugira ngo hagaragare ibisubizo by’abantu bapimwe.

    Ati “Iri ni igerageza ariko mu minsi iri imbere tuzatangira gukoresha izi mbwa ahantu hahurira abantu benshi. Izi mbwa zizihutisha igikorwa cyo kubona ibisubizo by’abantu banduye COVID-19 kuko uburyo twakoreshaga wasangaga bitwara iminsi ibiri kugira ngo abantu babone ibisubizo ariko izi mbwa zifite ubushobozi bwo kuba zahunahuna ku bipimo by’abantu benshi bagahita babona ibisubizo ako kanya.Turafata iminsi 30 tugerageza izi mbwa nyuma ibizavamo nibwo tuzatangira kuzifashisha ahantu hahurira abantu benshi. “

    Dr Nsanzimana yahumurije abantu bashobora gutekereza ko imbwa zizajya zibahunahuna kugira ngo zibone uwanduye.

    Ati “Umuntu ntaho azajya ahurira n’imbwa, abashinzwe gupima bazajya bahanagura umuntu ku mubiri hakoreshejwe agatambo. Ako gatambaro kazajya kajyanwa mu icupa ryanditseho izina ry’umuntu noneho imbwa ize ihunahune kuri rya cupa itange ibisubizo.'

    Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko hari abantu wasangaga binubira kuba bashyirwaga ibipimo mu zuru cyangwa mu kanwa ndetse n’ibisubizo bikaza bitinze avuga ko ubu buryo bwo gukoresha imbwa buzakuraho izo mbogamizi zose.

    Yasabye abaturarwanda kutazananiza abaganga bazaba bari aharimo kugeragerezwa izi mbwa ndetse n’igihe zizaba zatangiye gukoreshwa ku mugaragraro. Yavuze ko uko iminsi izagenda yicuma izi mbwa zizajya zikoreshwa mu gusuzuma izindi ndwara.

    Prof Leo Mutesa, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ndwara z’uruhererekane yavuze ko izi mbwa zitozwa amasaha ari hejuru ya 400 kugira ngo zitangire gukoreshwa. Yavuze ko zifite ubushobozi bwizewe ku gipimo kiri hejuru ya 94 % mu gutahura uwanduye COVID-19, imbwa imwe ifite ubushobozi bwo gupima abantu 200 mu gihe cy’iminota 2 bitewe n’ubwoko bwayo. Ziriya 5 zizatangira kugeragerezwa ku bantu barenga 1000.

    Polisi y’u Rwanda yatanze abapolisi bahuguriwa gukoresha izi mbwa, zikaba ziba mu ishami ryayo rishinzwe imikoresherezwe y’imbwa mu bikorwa by’umutekano (Canine Brigade).

    U Rwanda rubaye urwa mbere ku mugabane wa Africa mu kwifashisha izi mbwa mu kugaragaza uwanduye COVID-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Rwanda-Imbwa-zigiye-kwifashishwa-mu-kumenya-abarwaye-COVID-19