Category: Uncategorized

  • Isubikwa rya CHOGM, uruzinduko rwa Macron, urukumbuzi rw'amafunguro – Ikiganiro na Jo Lomas wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mudipolomate w'imyaka 50, yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1995 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibonera uburyo igihugu cyari cyarasenyutse, anaba umuhamya w'iterambere cyagezeho ubwo yari agarutse mu 2018, aje guhagararira u Bwongereza mu Rwanda.

    Mu kiganiro na The New Times, Lomas yavuze ko ababajwe n'uko avuye mu Rwanda, kuko hari byinshi yahakunze birimo ikirere cyiza, imikorere y'abayobozi b'u Rwanda ndetse n'amafunguro arimo imbuto.

    Avuga ku byo azakumbura, yagize ati 'Ni ikirere. Ndakeka u Rwanda rufite ikirere cyiza ku Isi. Nzakumbura ibiryo byo mu Rwanda, inyama z'ingurube, avoka n'izindi mbuto ndetse n'imboga.'

    Yongeyeho ati 'Nzakumbura abantu ndetse no gukorana na Leta y'u Rwanda. Abanyarwanda twakoranye, barimo abakora muri Leta, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n'itangazamakuru, ni abantu bafite ubwenge kandi bishimye, bifuriza u Rwanda gutera imbere.'

    Yavuze ko ubwo yari mu Rwanda, yatunguwe n'uburyo abayobozi b'u Rwanda bajyaga bigomwa umwanya wabo w'ikiruhuko, bakamutumira nyuma y'amasaha y'akazi.

    Yagize ati 'Si ahantu henshi, aho nk'umudipolomate utumirwa kuganira na Minisitiri Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba. Ibyo birasanzwe mu Rwanda kuko abayobozi bita cyane ku iterambere ry'igihugu. Rero nzakumbura iyo mikorere.'

    Icyemezo cyo gusubika CHOGM cyafashwe n'u Rwanda

    Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Inama ya CHOGM ihuza abayobozi b'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, Commonwealth, yarasubitswe bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Ni isubikwa ryabaye nyuma y'uruzindiko rwa Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, wari wavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira iyi nama kandi ikazagenda neza.

    Jo Lomas yahishuye ko nyuma y'uko u Bwongereza ndetse n'Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth basanze imyiteguro y'u Rwanda iri ku rwego rwiza mu kwakira iyi nama, bahaye u Rwanda uburenganzira bwo gusuzuma niba ruzayakira cyangwa rutazayakira.

    Bitewe n'impungenge z'uburyo icyorezo cya Covid-19 cyari gihagaze ku rwego rw'Isi, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gusubika iyi nama, kandi iki cyemezo ni cyo cyari gikwiye, nk'uko Lomas yabitangaje.

    Yagize ati '[Ubwo Tariq Ahmad yasuraga u Rwanda], yamenyesheje Leta y'u Rwanda ko icyemezo cyo kwakira cyangwa gusubika iyi nama kizafatwa n'u Rwanda, kandi twari bushyigikire icyemezo cyose bari bufate. Icyo Commonwealth yakoze byari ukubiganiriza ibindi bihugu kandi byaje kwemezwa ko abayobozi benshi batari biteguye kuza.'

    CHOGM yasubitswe nyuma y'uko abayobozi b'ibihugu batanu gusa ari bo bari bamaze kwemeza ko bazitabira CHOGM, mu gihe 15% by'abazitabira iyi nama ari bo bari bamaze kwiyandikisha ugereranyije n'abitabiriye mu nama zabanje.

    Byari bushoboke ko abayobozi b'ibihugu byo muri Afurika no mu Burayi bari bugere mu Rwanda byoroshye, ariko abantu bo mu bihugu bya kure bari bugorwe no kugera i Kigali.

    U Rwanda rwasubitse iyo nama kuko rwashakaga kuzakira iyi nama mu buryo bwuzuye na cyane ko rwashoye byinshi mu kwitegura iyi nama.

    Lomas yagize ati 'U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kwakira CHOGM yuzuye. Twese twemeranyije ko iyi nama idakwiye kuba mu buryo bw'ikoranabuhanga. U Rwanda ntirwifuzaga ko zimwe mu nama zisubikwa cyangwa se ko abantu bamwe bazitabira bari i Kigali abandi bakitabira mu buryo bw'ikoranabuhanga.'

    Yakomeje agira ati 'U Rwanda rwahisemo kwimura iyi nama ikazaba mu buryo bwiza kandi CHOGM ikazagenda neza mu buryo bukwiye. Twateguye ko hari ibyo twari buganiriho bijyanye na CHOGM turi kumwe na Minisitiri Ahmad…[ntibitangaje ko u Rwanda] rwafashe iki cyemezo nyuma y'uruzinduko rwe. Dushyigikiye icyemezo cy'u Rwanda kandi tuzakomeza kugishyigikira kugera igihe cyo kwakira inama.'

    U Bwongereza buzakora iki ku bagize uruhare muri Jenoside bakihisheyo?

    Jo Lomas yavuze ko u Bwongereza buri gukora iperereza ku bakekwaho kugira uruhare Jenoside yakorewe Abatutsi babwihishemo.

    Yagize ati 'Imikorere y'ubutabera bw'u Bwongereza itwara igihe kandi iperereza rigomba guhuza ibimenyetso byose by'ubutabera bw'u Bwongereza. Rigomba kugera ku nkomoko y'icyaha. Polisi irimo gukora ibiganiro n'abantu kandi iri gusuzuma ibintu byose, ni igikorwa kigari cyane.'

    Bajinya Vincent, Mutabaruka Célestin, Munyaneza Charles, Célestin Ugirashebuja na Nteziryayo Emmanuel ni bamwe mu banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu Bwongereza.

    Hashize igihe u Rwanda rusaba ko boherezwa i Kigali kugira ngo baburanishwe cyangwa se ngo ubutabera bw'u Bwongereza aribwo bufata izo nshingano.

    Lomas yavuze ko 'Icyiza ari uko ibintu bigenda gahoro ariko bikazagera ku kuri.'

    Uruzinduko rwa Macron si ihangana hagati y'u Bufaransa n'u Bwongereza

    Mu 2008, u Rwanda rwahinduye Icyongereza ururimi rukoreshwa mu burezi, rusimbuye Igifaransa cyakoreshwaga kuva rwabona ubwigenge mu 1962.

    U Bwongereza kimwe n'abandi bafatanyabikorwa bafashe iya mbere mu gishyigikira uyu mugambi, binyuze mu gutera inkunga imishinga yo kwigisha abarimu Icyongereza ndetse no gukwirakwiza ibitabo byanditswe muri urwo rurimi mu mashuri atandukanye.

    Ku rundi ruhande, muri iyi minsi umubano w'u Bufaransa n'u Rwanda umaze gutera imbere nyuma y'uko icyo gihugu cyemeye uruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse Perezida Emmanuel Macron akagirira uruzinduko rw'amateka mu Rwanda.

    Hari abaketse ko uyu mubano mwiza hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa ushobora gukoma mu nkokora uwari usanzwe hagati yarwo n'u Bwongereza, ariko Lomas yavuze ko ibi atari ko bimeze.

    Yagize ati 'Ntitubibona nk'ihangana. Twishimiye kubona umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa utera imbere. Tuzakomeza gufasha amashuri kugira ubumenyi bw'Icyongereza kandi niba Igifaransa kiziyongera [ku ndimi zigishwa mu Rwanda] dushyigikiye igitekerezo cy'uko abana b'u Rwanda bamenya indimi nyinshi.'

    Lomas kandi yavuze ko yishimira uburyo u Rwanda n'u Bwongereza bihuriye ku nganda zirimo kurwanya iyangirika ry'ikirere, avuga ko atari buri gihe ibihugu byombi byumvikanaga kuri buri ngingo, ariko ko 'Icyo ibihugu byombi bihuriyeho kiruta icyo bidahuriyeho.'

    Yavuze kandi ko Perezida Kagame yamushimiye ku ruhare icyo gihugu cyagize mu iterambere ry'u Rwanda, anizeza ko u Bwongereza buzakomeza gufatanya n'u Rwanda mu kubaka iterambere rirambye.

    Jo Lomas wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda aherutse gusezera kuri Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isubikwa-rya-chogm-uruzinduko-rwa-macron-urukumbuzi-rwa-avocat-ikiganiro-na-jo

  • Isubikwa rya CHOGM, uruzinduko rwa Macron, urukumbuzi rw’amafunguro – Ikiganiro na Jo Lomas wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda –

    Uyu mudipolomate w’imyaka 50, yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1995 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibonera uburyo igihugu cyari cyarasenyutse, anaba umuhamya w’iterambere cyagezeho ubwo yari agarutse mu 2018, aje guhagararira u Bwongereza mu Rwanda.

    Mu kiganiro na The New Times, Lomas yavuze ko ababajwe n’uko avuye mu Rwanda, kuko hari byinshi yahakunze birimo ikirere cyiza, imikorere y’abayobozi b’u Rwanda ndetse n’amafunguro arimo imbuto.

    Avuga ku byo azakumbura, yagize ati “Ni ikirere. Ndakeka u Rwanda rufite ikirere cyiza ku Isi. Nzakumbura ibiryo byo mu Rwanda, inyama z’ingurube, avoka n’izindi mbuto ndetse n’imboga.”

    Yongeyeho ati “Nzakumbura abantu ndetse no gukorana na Leta y’u Rwanda. Abanyarwanda twakoranye, barimo abakora muri Leta, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’itangazamakuru, ni abantu bafite ubwenge kandi bishimye, bifuriza u Rwanda gutera imbere.”

    Yavuze ko ubwo yari mu Rwanda, yatunguwe n’uburyo abayobozi b’u Rwanda bajyaga bigomwa umwanya wabo w’ikiruhuko, bakamutumira nyuma y’amasaha y’akazi.

    Yagize ati “Si ahantu henshi, aho nk’umudipolomate utumirwa kuganira na Minisitiri Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ibyo birasanzwe mu Rwanda kuko abayobozi bita cyane ku iterambere ry’igihugu. Rero nzakumbura iyo mikorere.”

    Icyemezo cyo gusubika CHOGM cyafashwe n’u Rwanda

    Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Inama ya CHOGM ihuza abayobozi b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, Commonwealth, yarasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Ni isubikwa ryabaye nyuma y’uruzindiko rwa Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, wari wavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira iyi nama kandi ikazagenda neza.

    Jo Lomas yahishuye ko nyuma y’uko u Bwongereza ndetse n’Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth basanze imyiteguro y’u Rwanda iri ku rwego rwiza mu kwakira iyi nama, bahaye u Rwanda uburenganzira bwo gusuzuma niba ruzayakira cyangwa rutazayakira.

    Bitewe n’impungenge z’uburyo icyorezo cya Covid-19 cyari gihagaze ku rwego rw’Isi, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gusubika iyi nama, kandi iki cyemezo ni cyo cyari gikwiye, nk’uko Lomas yabitangaje.

    Yagize ati “[Ubwo Tariq Ahmad yasuraga u Rwanda], yamenyesheje Leta y’u Rwanda ko icyemezo cyo kwakira cyangwa gusubika iyi nama kizafatwa n’u Rwanda, kandi twari bushyigikire icyemezo cyose bari bufate. Icyo Commonwealth yakoze byari ukubiganiriza ibindi bihugu kandi byaje kwemezwa ko abayobozi benshi batari biteguye kuza.”

    CHOGM yasubitswe nyuma y’uko abayobozi b’ibihugu batanu gusa ari bo bari bamaze kwemeza ko bazitabira CHOGM, mu gihe 15% by’abazitabira iyi nama ari bo bari bamaze kwiyandikisha ugereranyije n’abitabiriye mu nama zabanje.

    Byari bushoboke ko abayobozi b’ibihugu byo muri Afurika no mu Burayi bari bugere mu Rwanda byoroshye, ariko abantu bo mu bihugu bya kure bari bugorwe no kugera i Kigali.

    U Rwanda rwasubitse iyo nama kuko rwashakaga kuzakira iyi nama mu buryo bwuzuye na cyane ko rwashoye byinshi mu kwitegura iyi nama.

    Lomas yagize ati “U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kwakira CHOGM yuzuye. Twese twemeranyije ko iyi nama idakwiye kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga. U Rwanda ntirwifuzaga ko zimwe mu nama zisubikwa cyangwa se ko abantu bamwe bazitabira bari i Kigali abandi bakitabira mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

    Yakomeje agira ati “U Rwanda rwahisemo kwimura iyi nama ikazaba mu buryo bwiza kandi CHOGM ikazagenda neza mu buryo bukwiye. Twateguye ko hari ibyo twari buganiriho bijyanye na CHOGM turi kumwe na Minisitiri Ahmad…[ntibitangaje ko u Rwanda] rwafashe iki cyemezo nyuma y’uruzinduko rwe. Dushyigikiye icyemezo cy’u Rwanda kandi tuzakomeza kugishyigikira kugera igihe cyo kwakira inama.”

    U Bwongereza buzakora iki ku bagize uruhare muri Jenoside bakihisheyo?

    Jo Lomas yavuze ko u Bwongereza buri gukora iperereza ku bakekwaho kugira uruhare Jenoside yakorewe Abatutsi babwihishemo.

    Yagize ati “Imikorere y’ubutabera bw’u Bwongereza itwara igihe kandi iperereza rigomba guhuza ibimenyetso byose by’ubutabera bw’u Bwongereza. Rigomba kugera ku nkomoko y’icyaha. Polisi irimo gukora ibiganiro n’abantu kandi iri gusuzuma ibintu byose, ni igikorwa kigari cyane.”

    Bajinya Vincent, Mutabaruka Célestin, Munyaneza Charles, Célestin Ugirashebuja na Nteziryayo Emmanuel ni bamwe mu banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu Bwongereza.

    Hashize igihe u Rwanda rusaba ko boherezwa i Kigali kugira ngo baburanishwe cyangwa se ngo ubutabera bw’u Bwongereza aribwo bufata izo nshingano.

    Lomas yavuze ko “Icyiza ari uko ibintu bigenda gahoro ariko bikazagera ku kuri.”

    Uruzinduko rwa Macron si ihangana hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza

    Mu 2008, u Rwanda rwahinduye Icyongereza ururimi rukoreshwa mu burezi, rusimbuye Igifaransa cyakoreshwaga kuva rwabona ubwigenge mu 1962.

    U Bwongereza kimwe n’abandi bafatanyabikorwa bafashe iya mbere mu gishyigikira uyu mugambi, binyuze mu gutera inkunga imishinga yo kwigisha abarimu Icyongereza ndetse no gukwirakwiza ibitabo byanditswe muri urwo rurimi mu mashuri atandukanye.

    Ku rundi ruhande, muri iyi minsi umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda umaze gutera imbere nyuma y’uko icyo gihugu cyemeye uruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse Perezida Emmanuel Macron akagirira uruzinduko rw’amateka mu Rwanda.

    Hari abaketse ko uyu mubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ushobora gukoma mu nkokora uwari usanzwe hagati yarwo n’u Bwongereza, ariko Lomas yavuze ko ibi atari ko bimeze.

    Yagize ati “Ntitubibona nk’ihangana. Twishimiye kubona umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa utera imbere. Tuzakomeza gufasha amashuri kugira ubumenyi bw’Icyongereza kandi niba Igifaransa kiziyongera [ku ndimi zigishwa mu Rwanda] dushyigikiye igitekerezo cy’uko abana b’u Rwanda bamenya indimi nyinshi.”

    Lomas kandi yavuze ko yishimira uburyo u Rwanda n’u Bwongereza bihuriye ku nganda zirimo kurwanya iyangirika ry’ikirere, avuga ko atari buri gihe ibihugu byombi byumvikanaga kuri buri ngingo, ariko ko “Icyo ibihugu byombi bihuriyeho kiruta icyo bidahuriyeho.”

    Yavuze kandi ko Perezida Kagame yamushimiye ku ruhare icyo gihugu cyagize mu iterambere ry’u Rwanda, anizeza ko u Bwongereza buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kubaka iterambere rirambye.

    Jo Lomas wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda aherutse gusezera kuri Perezida Kagame

  • Abanyeshuri ba UR Nyagatare baratakamba ku bwo kubura amanota; umwarimu yarayafatiriye –

    Aba banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu, mu gahinda kenshi basobanura ko umwarimu wabigishije amasomo abiri ariyo “Management Accounting” na “Financial Reporting”, yahisemo gufatira amanota yabo bitewe n’umwenda aberewemo na Kaminuza kandi ko bo biri kubagiraho ingaruka mu gihe nta ruhare babigizemo.

    Mu gusobanura iki kibazo, mu rwandiko rutabaza, bagaragaje ko hashize amezi atatu ubuyobozi bwose bwa Kaminuza bukizi, uhereye ku muyobozi mukuru kugera no ku muyobozi w’ishami rya Nyagatare ariko butigeze bugira icyo bugikoraho.

    Nyamara n’ubwo aho babigejeje hose batigeze bagira icyo babikoraho Kaminuza yanzuye ko abanyeshuri bazakora isubiramo nk’abantu batsinzwe ayo masomo.

    Iyo baruwa igira iti “Kaminuza yanzuye ko tugomba gukora isubiramo nk’abatsinzwe ayo masomo, (retake), nta kimenyetso ko twayatsinzwe. Nyamara umwarimu we avuga ko tuzabona amanota yacu ari uko Kaminuza yamwishyuye umwenda imufitiye. Ayo masomo twayize turi mu mwaka wa kabiri ni ukuvuga mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020.”

    Abo banyeshuri bakomeza bagaragaza ko n’ubwo bari kwiga mu mwaka wa gatatu batazi aho babarizwa muri iki gihe kuko bose kwiyandikisha bitigeze bikunda.

    Ati ” Kubera icyo kibazo ntituzi n’aho turi kubarizwa, niba ari mu wa kabiri cyangwa mu wa gatatu, bitewe n’uko tutabashije no kwiyandikisha mu mwaka wa 2020-2021, kandi biri no gutuma tutabona amafaranga adufasha kubaho (Living allowance) ku banyeshuri barihirwa na Leta ndetse n’amafaranga y’ishuri ku birihira.”

    Ubusanzwe umunyeshuri wa Kaminuza kugira ngo yiyandikishe mu wundi mwaka agiye kujyamo bisaba kuba nta mwenda w’umwaka ushize afitiye Kaminuza cyangwa se nta somo yatsinzwe ntibigaragare ko yarisubiyemo ngo ari tsinde cyangwa ngo arisiberemo, iyo afite kimwe muri ibi bibazo bituma atabasha kwiyandikisha muri systeme ya Kaminuza.

    Muri kaminuza kandi hari ushobora kumva ngo gusubiramo isomo watsinzwe ukagira ngo ari ibintu byoroshye ariko si ko biri kuko bigusaba kwiyishyurira amafaranga runaka bitewe n’isomo.

    Kwishyura isomo harebwa ibizwi nka Credit rifite kandi imwe ibarirwa 6500 Frw.

    Umwe mu bahaye IGIHE amakuru yavuze ko ayo masomo basabwa gusubiramo rimwe rifite credit 10 bivuze ko urikora yakwishyura 65000 Frw naho irindi rikagira 15 bivuze ko byasaba 97500 Frw, nibuze buri munyeshuri yasabwa amafaranga 162500 Frw kugira ngo asubiremo ayo masomo.

    Uyu munyeshuri kandi yavuze ko biri no kugira ingaruka ku banyeshuri benshi bishyurirwaga n’imiryango itandukanye kuko akenshi usanga babanza kubabaza amanota y’umwaka basoje kugira ngo babone kubaha amafaranga yo kwishyura ishuri cyangwa yo kubafasha mu buzima bw’ishuri.

    Kutiyandikisha muri system ya Kamanuza ku banyeshuri barihirwa na Leta (bahawe buruse) bituma batabona amafaranga bagenerwa buri kwezi yo kubafasha kubaho.

    Kuri ubu umunyeshuri agenerwa 40000 Frw buri kwezi kandi Banki y’Iterambere mu Rwanda(RDB) anyuzwamo igendera ku banyeshuri bamaze kwiyandikisha yahawe na Kaminuza.

    Umwarimu wafatiriye amanota y’aba banyeshuri, kuri ubu ari muri Uganda, Tumwine James, yabwiye IGIHE ko gufatira aya manota byatewe n’umwenda w’amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 Frw na 20 Frw, kaminuza imubereyemo kuva mu 2014-2019 yo gukora amasaha y’ikirenga kandi yayasabye kenshi ikamwirengagiza.

    Ati “Gufatira amanota byatewe ahanini n’abayobozi badashaka kwishyura umwenda wacu batubareyemo, twarabisabye, turabinginga inshuro nyinshi, aho kutwishyura ahubwo bakadukangisha ko dushobora gutakaza n’akazi badushinja imyitwarire mibi.”

    “Nanjye nahisemo gufatira amanota kugira ngo babanze banyishyure amafaranga yanjye mpite ntanga amanota ku banyeshuri kandi n’ubaza n’abanyeshuri barakubwira nk’ibyo ndi kukubwira.”

    Mu nyandiko zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, uyu mwarimu yagiye asaba kaminuza kumwishyura, zigaragaza ko yakoze amasaha y’ikirenga 3216 ngo kandi nyamara hari bagenzi be bagiye bishyurwa.

    Umuyobozi w’Ishami rya Nyagatare, Epimaque Niyibizi, yabwiye IGIHE ko adashobora gutangira amakuru kuri telefoni kuri iki kibazo ariko yemeza ko hari ibimenyetso bihari bigisobanura mu buryo burambuye.

    Abanyeshuri bavuga ko bifuza kuva mu gihirahiro bagasobanurirwa uko bizagenda kuko biri kubagiraho ingaruka mu buryo bunyuranye bushobora no gutuma bamwe muri bo badakomeza kwiga kubera ikibazo cy’ubushobozi buke.

    Abanyeshuri bo muri UR Nyagatare basabye gufashwa kugira ngo babone amanota yabo

  • Abanyeshuri ba UR Nyagatare baratakamba ku bwo kubura amanota; umwarimu yarayafatiriye – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu, mu gahinda kenshi basobanura ko umwarimu wabigishije amasomo abiri ariyo 'Management Accounting' na 'Financial Reporting', yahisemo gufatira amanota yabo bitewe n'umwenda aberewemo na Kaminuza kandi ko bo biri kubagiraho ingaruka mu gihe nta ruhare babigizemo.

    Mu gusobanura iki kibazo, mu rwandiko rutabaza, bagaragaje ko hashize amezi atatu ubuyobozi bwose bwa Kaminuza bukizi, uhereye ku muyobozi mukuru kugera no ku muyobozi w'ishami rya Nyagatare ariko butigeze bugira icyo bugikoraho.

    Nyamara n'ubwo aho babigejeje hose batigeze bagira icyo babikoraho Kaminuza yanzuye ko abanyeshuri bazakora isubiramo nk'abantu batsinzwe ayo masomo.

    Iyo baruwa igira iti “Kaminuza yanzuye ko tugomba gukora isubiramo nk'abatsinzwe ayo masomo, (retake), nta kimenyetso ko twayatsinzwe. Nyamara umwarimu we avuga ko tuzabona amanota yacu ari uko Kaminuza yamwishyuye umwenda imufitiye. Ayo masomo twayize turi mu mwaka wa kabiri ni ukuvuga mu mwaka w'amashuri wa 2019-2020.”
    Abo banyeshuri bakomeza bagaragaza ko n'ubwo bari kwiga mu mwaka wa gatatu batazi aho babarizwa muri iki gihe kuko bose kwiyandikisha bitigeze bikunda.

    Ati ” Kubera icyo kibazo ntituzi n'aho turi kubarizwa, niba ari mu wa kabiri cyangwa mu wa gatatu, bitewe n'uko tutabashije no kwiyandikisha mu mwaka wa 2020-2021, kandi biri no gutuma tutabona amafaranga adufasha kubaho (Living allowance) ku banyeshuri barihirwa na Leta ndetse n'amafaranga y'ishuri ku birihira.”

    Ubusanzwe umunyeshuri wa Kaminuza kugira ngo yiyandikishe mu wundi mwaka agiye kujyamo bisaba kuba nta mwenda w'umwaka ushize afitiye Kaminuza cyangwa se nta somo yatsinzwe ntibigaragare ko yarisubiyemo ngo ari tsinde cyangwa ngo arisiberemo, iyo afite kimwe muri ibi bibazo bituma atabasha kwiyandikisha muri systeme ya Kaminuza.

    Muri kaminuza kandi hari ushobora kumva ngo gusubiramo isomo watsinzwe ukagira ngo ari ibintu byoroshye ariko si ko biri kuko bigusaba kwiyishyurira amafaranga runaka bitewe n'isomo.

    Kwishyura isomo harebwa ibizwi nka Credit rifite kandi imwe ibarirwa 6500 Frw.

    Umwe mu bahaye IGIHE amakuru yavuze ko ayo masomo basabwa gusubiramo rimwe rifite credit 10 bivuze ko urikora yakwishyura 65000 Frw naho irindi rikagira 15 bivuze ko byasaba 97500 Frw, nibuze buri munyeshuri yasabwa amafaranga 162500 Frw kugira ngo asubiremo ayo masomo.

    Uyu munyeshuri kandi yavuze ko biri no kugira ingaruka ku banyeshuri benshi bishyurirwaga n'imiryango itandukanye kuko akenshi usanga babanza kubabaza amanota y'umwaka basoje kugira ngo babone kubaha amafaranga yo kwishyura ishuri cyangwa yo kubafasha mu buzima bw'ishuri.

    Kutiyandikisha muri system ya Kamanuza ku banyeshuri barihirwa na Leta (bahawe buruse) bituma batabona amafaranga bagenerwa buri kwezi yo kubafasha kubaho.

    Kuri ubu umunyeshuri agenerwa 40000 Frw buri kwezi kandi Banki y'Iterambere mu Rwanda(RDB) anyuzwamo igendera ku banyeshuri bamaze kwiyandikisha yahawe na Kaminuza.

    Umwarimu wafatiriye amanota y'aba banyeshuri, kuri ubu ari muri Uganda, Tumwine James, yabwiye IGIHE ko gufatira aya manota byatewe n'umwenda w'amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 Frw na 20 Frw, kaminuza imubereyemo kuva mu 2014-2019 yo gukora amasaha y'ikirenga kandi yayasabye kenshi ikamwirengagiza.

    Ati “Gufatira amanota byatewe ahanini n'abayobozi badashaka kwishyura umwenda wacu batubareyemo, twarabisabye, turabinginga inshuro nyinshi, aho kutwishyura ahubwo bakadukangisha ko dushobora gutakaza n'akazi badushinja imyitwarire mibi.'

    'Nanjye nahisemo gufatira amanota kugira ngo babanze banyishyure amafaranga yanjye mpite ntanga amanota ku banyeshuri kandi n'ubaza n'abanyeshuri barakubwira nk'ibyo ndi kukubwira.”

    Mu nyandiko zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, uyu mwarimu yagiye asaba kaminuza kumwishyura, zigaragaza ko yakoze amasaha y'ikirenga 3216 ngo kandi nyamara hari bagenzi be bagiye bishyurwa.

    Umuyobozi w'Ishami rya Nyagatare, Epimaque Niyibizi, yabwiye IGIHE ko adashobora gutangira amakuru kuri telefoni kuri iki kibazo ariko yemeza ko hari ibimenyetso bihari bigisobanura mu buryo burambuye.

    Abanyeshuri bavuga ko bifuza kuva mu gihirahiro bagasobanurirwa uko bizagenda kuko biri kubagiraho ingaruka mu buryo bunyuranye bushobora no gutuma bamwe muri bo badakomeza kwiga kubera ikibazo cy'ubushobozi buke.

    Abanyeshuri bo muri UR Nyagatare basabye gufashwa kugira ngo babone amanota yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-ur-nyagatare-baratakamba-ku-bwo-kubura-amanota-umwarimu

  • Rurageretse hagati yumugore wa Kobe Bryant n… – #rwanda #RwOT

    Vanessa arashinja uruganda rwa NIKE gukora no kugurisha inkweto zifite aho zihuriye n'unmukobwa we Gianna wapfanye na Se mu mpanuka ya kajugujugu yabaye muri Mutarama 2020, batabiherewe uburenganzira. Uyu mugore yavuze ko nta burengnzira NIKE ifite bwo gukora no kugurisha izo nkweto.

    Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Vanessa yagize ati:'Izi ni inkweto nakozeho mu rwego rwo guha icyubahiro umukobwa wanjye Gianna, zari kwitwa inkweto za MAMBACITA, zikaba zari kugira umwihariko w'ibara ry'umukara n'umweru nk'iza Se'.

    Vanessa yavuze ko gahunda yo gukora no kugurisha izi nkweto yahagaritswe nyuma yuko uruganda rwa NIKE rutavuguruye amasezerano rwari rufitnye na Kobe Bryant yarangiye muri Mata uyu mwaka, nyuma y'imyaka 18 bakorana.

    Uyu mugore yakomeje agira ati'Inkweto za MAMBACITA ntabwo byigeze byemezwa ko zigurishwa, nashakaga ko zagurishwa kugira ngo zigirire akamaro ikigo cya mambamambacitasports foundation, ariko sinigeze mvugurura amasezerno na NIKE, bityo hafatwa umwanzuro ko zitazagurishwa. Siniyumvisha ukuntu muntu yifata akagurisha inkweto nakoreye umukobwa wanjye Gigi, ntabwo byumva. Gusa nizere ko zitigeze zigurishwa'.

    Vanessa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto agaragaza umukinnyi wa Milwaukee Bucks, Khris Middleton yambaye izi nkweto ibyazo bitarasobanuka, ndetse anashyiraho n'inkuru ya Bleacher Report ivuga ko izi nkweto zizasohoka mu mpera z'uyu mwaka.

    Ntacyo uruganda rwa NIKE ruratangaza ku byavuzwe na Vanessa Bryant, warushinje gukora no kugurisha inkweto badafitiye uburenganzira.

    Ubutumwa Vanessa Bryant yatanze ashinja NIKE kugurisha inkweto badafitiye uburenganzira

      Inkweto ziri mu kibazo, Vanessa avuga ko NIKE yarengereye     

    Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Mutarama 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106289/rurageretse-hagati-yumugore-wa-kobe-bryant-nuruganda-rwa-nike-106289.html

  • Urunturuntu mu Rugaga rw'Abagenagaciro – #rwanda #RwOT

    Muri Mata 2021, nibwo ubuyobozi bw'Urugaga rw'Abagenagaciro b'Umutungo Utimukanwa mu Rwanda, bwashyizeho ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga akazi mu banyamuryango barwo.

    Ubu iyo umuturage akeneye umugenagaciro bimusaba kwandikira urugaga rwabo akoresheje ubwo buryo bw'ikoranabuhanga bukaba ari bwo bumuhitiramo uwo bazakorana mu gihe mbere ari umuturage wamwishakiraga.

    Abagenagaciro batandukanye babwiye IGIHE ko batishimiye iryo koranabuhanga rigena uko babona akazi kuko bibagusha mu gihombo.

    Umwe muri bo utashatse ko imyirindoro ye ishyirwa mu itangazamakuru, yagize ati 'Muri iki gihe ntiwabona umukiriya ngo umukorere 'systeme' atari wowe yahisemo, urumva ko ari ibintu bitumvikana. Ubwo buryo si bwiza buri kuduhombya cyane kuko abantu bose badakora kimwe.'

    'None se wowe waba umaze imyaka 15 mu kazi ukagira uburambe n'ubushobozi nk'umugenagaciro ukirangiza amashuri? Ikibazo kinarimo ni uko usanga hari igihe ubwo buryo buha akazi abagenagaciro bakora nko muri Leta kandi baba basanzwe bakora ugasanga inyungu zose nibo zijeho gusa.'

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Ishyirahamwe ry'Ibigo by'Imari AMIR, Jackson Kwikiriza, yemeza ko bamaze kwandikira uru rugagara barumenyesha ko batishimiye iyi mikorere y'iri koranamuhanga.

    Ati 'Ntabwo ubu buryo (Système) twabwishimiye kuko icya mbere umukiriya ku giti cye ni we winjiramo agasaba ko akorerwa igenagaciro ikamuha telefone z'umugenagaciro akamuhamagara akajyana idosiye ku kigo cy'imari arimo gusabamo amafaranga kandi ikigo cy'imari nticyimuzi, nticyizi niba iyo raporo yujuje ubuziranenge.'

    Yongeyeho ko iri koranabuhanga ryatumye ibigo by'imari n'amabanki bifata icyemezo cyo kutaguriza abakiriya b'abagenagaciro mu kwirinda ko bwahomba.

    Ati 'Ibigo by'imari bikavuga biti twebwe ibi bintu ntabwo twabikora, ese turaha umuntu amafaranga yacu turamutse duhombye twamukura he? Twamubaza iki ko nta kazi twamuhaye? None se turamuha amafaraga kandi nta masezerano twagiranye, aho niho ikibazo kiri.'

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abagenagaciro b'Umutungo Utimukanwa mu Rwanda, David Dushimimana, na we yemeza ko amabanki n'ibigo by'imari byabandikiye bibabwira ko bitishimiye ubu buryo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu guha abagenagaciro akazi.

    Ati 'Mbere wasangaga hagaragara ruswa no kwikubira imirimo ariko icyo navuga ni uko tutashyizeho iri koranabuhanga dushaka kugira uwo tubangamira kuko hari ababushimye n'abatarabushimye ariko tugiye gukurikirana turebe niba bufasha igihugu cyangwa ntacyo bugifasha nitubona bubangamye tuzabukuraho.'

    Bamwe mu bagenagaciro ubwo bari mu gikorwa cy’amatora mu 2019


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urunturuntu-mu-rugaga-rw-abagenagaciro-ku-bw-uburyo-bushya-bukoreshwa-mu-guha

  • DIGP Namuhoranye yibukije Abapolisi inshingano z'ingenzi bafite ku muturage – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yitabiriwe n'abayobozi ba Polisi mu turere, ku mirenge ndetse n'abahagarariye abandi mu mashami atandukanye.

    Aya mahugurwa yakozwe hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho babanje kwipimisha COVID-19, kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati y'umuntu n'undi no gukaraba mu ntoki n'amazi meza n'isabune.

    Aba bapolisi bahawe amasomo atandukanye arenga 30, muri yo harimo imyitwarire, imikorere ya kinyamwuga n'indangagaciro, uruhare rwa Ndi umunyarawanda mu kubanisha abanyarwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo bwo gukumira ibyaha bitaraba, uruhare rw'itangazamakuru mu gukumira ibyaha, kurwanya iterabwoba, uruhare rw'umuturage mu kwicungira umutekano n'ibindi.

    DIGP Namuhoranye yasobanuriye abitabiriye amahugurwa ibyo umuturage agomba kuba yujuje by'ibanze kugira ngo abe afite umutekano.

    Ati 'Umutekano ugaragarira ku kuba umuturage afite imibereho myiza, ibyo kurya, atuye ahantu hatamuteza ibibazo, atarwaye, nawe ubwe afite umutekano akawuha n'abo baturanye. Umuturage naba adafite ibyo kurya akajya kubishaka anyuze mu nzira zo kwiba icyo gihe azaba akoze icyaha, ibyiza rero ni uko mwamwigisha uko yiteza imbere akabasha kubona iby'ibanze nkenerwa bityo icyo gihe muzaba mukumiriye icyaha kitaraba.'

    Yakomeje abwira aba bapolisi ko mu byo bakora byose bagomba kujya babikorana n'abaturage kuko aribo bagenerwabikorwa ndetse bagafatanya n'izindi nzego kuko aribyo bizabafasha kugera ku nshingano zabo zo gukumira ibyaha bitaraba.

    Ati 'Gucunga umutekano ntabwo ari ukurwanya ibyaha gusa, mukwiye kujya mwegera abaturage mukaganira nabo mukumva ibibazo bafite ibyo mushoboye gukemura mukabafasha kubikemura ibyo mudashoboye mukabigeza ku nzego zibifite mu nshingano. Mushobora gusanga ibibazo bafite aribyo kenshi biba intandaro y'ikorwa ry'ibyaha biboneka muri ako gace.'

    Umuyobozi wungirije muri Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa yasoje ashimangira ko ubufatanye bwa Polisi n'abaturage (Community Policing) ari urutirigongo ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda bishingiyeyeho mu gukumira no kurwanya ibyaha.

    Yashimiye abitabiriye amahugurwa, ababwira ko bitezweho impinduka nziza mu gufatanya n'abaturage mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha bitaraba ari nako bakomeza kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza ajyanye no kurwanya COVID-19.

    Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, AIP Amiel Tuyishimire, ukorera mu Karere ka Ngororero yavuze ko aya mahugurwa ayungukiyemo byinshi birimo uburyo bwo kwakira no gukorana n'abaturage neza kandi ko akazi kazarushaho kugenda neza, asoza ashimira Polisi yateguye aya mahugurwa yizeza ko azashyira mu bikorwa inyigisho yahawe.

    Iki ni icyiciro cya mbere gihuguwe kigizwe n'abapolisi 110, biteganyijwe ko bazahugurwa mu byiciro bitatu aho n'ubundi buri kiciro kizaba kigizwe n'abapolisi 110.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye

    AIP Amiel Tuyishimire witabiriye amahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/digp-namuhoranye-yibukije-abapolisi-inshingano-z-ingenzi-bafite-ku-muturage

  • Urunturuntu mu Rugaga rw’Abagenagaciro –

    Muri Mata 2021, nibwo ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abagenagaciro b’Umutungo Utimukanwa mu Rwanda, bwashyizeho ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga akazi mu banyamuryango barwo.

    Ubu iyo umuturage akeneye umugenagaciro bimusaba kwandikira urugaga rwabo akoresheje ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bukaba ari bwo bumuhitiramo uwo bazakorana mu gihe mbere ari umuturage wamwishakiraga.

    Abagenagaciro batandukanye babwiye IGIHE ko batishimiye iryo koranabuhanga rigena uko babona akazi kuko bibagusha mu gihombo.

    Umwe muri bo utashatse ko imyirindoro ye ishyirwa mu itangazamakuru, yagize ati “Muri iki gihe ntiwabona umukiriya ngo umukorere ‘systeme’ atari wowe yahisemo, urumva ko ari ibintu bitumvikana. Ubwo buryo si bwiza buri kuduhombya cyane kuko abantu bose badakora kimwe.”

    “None se wowe waba umaze imyaka 15 mu kazi ukagira uburambe n’ubushobozi nk’umugenagaciro ukirangiza amashuri? Ikibazo kinarimo ni uko usanga hari igihe ubwo buryo buha akazi abagenagaciro bakora nko muri Leta kandi baba basanzwe bakora ugasanga inyungu zose nibo zijeho gusa.”

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari AMIR, Jackson Kwikiriza, yemeza ko bamaze kwandikira uru rugagara barumenyesha ko batishimiye iyi mikorere y’iri koranamuhanga.

    Ati “Ntabwo ubu buryo (Système) twabwishimiye kuko icya mbere umukiriya ku giti cye ni we winjiramo agasaba ko akorerwa igenagaciro ikamuha telefone z’umugenagaciro akamuhamagara akajyana idosiye ku kigo cy’imari arimo gusabamo amafaranga kandi ikigo cy’imari nticyimuzi, nticyizi niba iyo raporo yujuje ubuziranenge.”

    Yongeyeho ko iri koranabuhanga ryatumye ibigo by’imari n’amabanki bifata icyemezo cyo kutaguriza abakiriya b’abagenagaciro mu kwirinda ko bwahomba.

    Ati “Ibigo by’imari bikavuga biti twebwe ibi bintu ntabwo twabikora, ese turaha umuntu amafaranga yacu turamutse duhombye twamukura he? Twamubaza iki ko nta kazi twamuhaye? None se turamuha amafaraga kandi nta masezerano twagiranye, aho niho ikibazo kiri.”

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagenagaciro b’Umutungo Utimukanwa mu Rwanda, David Dushimimana, na we yemeza ko amabanki n’ibigo by’imari byabandikiye bibabwira ko bitishimiye ubu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu guha abagenagaciro akazi.

    Ati “Mbere wasangaga hagaragara ruswa no kwikubira imirimo ariko icyo navuga ni uko tutashyizeho iri koranabuhanga dushaka kugira uwo tubangamira kuko hari ababushimye n’abatarabushimye ariko tugiye gukurikirana turebe niba bufasha igihugu cyangwa ntacyo bugifasha nitubona bubangamye tuzabukuraho.”

    Bamwe mu bagenagaciro ubwo bari mu gikorwa cy’amatora mu 2019

  • DIGP Namuhoranye yibukije Abapolisi inshingano z’ingenzi bafite ku muturage –

    Ni amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi mu turere, ku mirenge ndetse n’abahagarariye abandi mu mashami atandukanye.

    Aya mahugurwa yakozwe hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho babanje kwipimisha COVID-19, kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune.

    Aba bapolisi bahawe amasomo atandukanye arenga 30, muri yo harimo imyitwarire, imikorere ya kinyamwuga n’indangagaciro, uruhare rwa Ndi umunyarawanda mu kubanisha abanyarwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo bwo gukumira ibyaha bitaraba, uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira ibyaha, kurwanya iterabwoba, uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano n’ibindi.

    DIGP Namuhoranye yasobanuriye abitabiriye amahugurwa ibyo umuturage agomba kuba yujuje by’ibanze kugira ngo abe afite umutekano.

    Ati “Umutekano ugaragarira ku kuba umuturage afite imibereho myiza, ibyo kurya, atuye ahantu hatamuteza ibibazo, atarwaye, nawe ubwe afite umutekano akawuha n’abo baturanye. Umuturage naba adafite ibyo kurya akajya kubishaka anyuze mu nzira zo kwiba icyo gihe azaba akoze icyaha, ibyiza rero ni uko mwamwigisha uko yiteza imbere akabasha kubona iby’ibanze nkenerwa bityo icyo gihe muzaba mukumiriye icyaha kitaraba.”

    Yakomeje abwira aba bapolisi ko mu byo bakora byose bagomba kujya babikorana n’abaturage kuko aribo bagenerwabikorwa ndetse bagafatanya n’izindi nzego kuko aribyo bizabafasha kugera ku nshingano zabo zo gukumira ibyaha bitaraba.

    Ati “Gucunga umutekano ntabwo ari ukurwanya ibyaha gusa, mukwiye kujya mwegera abaturage mukaganira nabo mukumva ibibazo bafite ibyo mushoboye gukemura mukabafasha kubikemura ibyo mudashoboye mukabigeza ku nzego zibifite mu nshingano. Mushobora gusanga ibibazo bafite aribyo kenshi biba intandaro y’ikorwa ry’ibyaha biboneka muri ako gace.”

    Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa yasoje ashimangira ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage (Community Policing) ari urutirigongo ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bishingiyeyeho mu gukumira no kurwanya ibyaha.

    Yashimiye abitabiriye amahugurwa, ababwira ko bitezweho impinduka nziza mu gufatanya n’abaturage mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha bitaraba ari nako bakomeza kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye no kurwanya COVID-19.

    Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, AIP Amiel Tuyishimire, ukorera mu Karere ka Ngororero yavuze ko aya mahugurwa ayungukiyemo byinshi birimo uburyo bwo kwakira no gukorana n’abaturage neza kandi ko akazi kazarushaho kugenda neza, asoza ashimira Polisi yateguye aya mahugurwa yizeza ko azashyira mu bikorwa inyigisho yahawe.

    Iki ni icyiciro cya mbere gihuguwe kigizwe n’abapolisi 110, biteganyijwe ko bazahugurwa mu byiciro bitatu aho n’ubundi buri kiciro kizaba kigizwe n’abapolisi 110.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye

    AIP Amiel Tuyishimire witabiriye amahugurwa

  • Donald Trump yafungiwe konti ze za Facebook na instagram mu gihe cy'imyaka ibiri #rwanda #RwOT

    Kompanyi y'ikoranabuhanga Facebook Inc yahagaritse mu gihe cy'imyaka ibiri konti zo kuri Facebook na Instagram z'uwahoze ari Perezida w'Amerika Donald Trump.

    Mu kwezi kwa mbere yari yaciwe kuri izo mbuga kugeza igihe kitazwi, nyuma y'ibyo yatangaje ku midugararo yabereye ku nyubako ya Capitol y'inteko ishingamategeko y'Amerika.

    Ariko mu kwezi gushize inama nkuru y'ubugenzuzi ya Facebook yanenze icyo cyemezo kitavugaga neza igihe igihano kizamara. Facebook yavuze ko ibikorwa bya Bwana Trump ari 'ukurenga bikomeye ku mategeko yacu'.

    Bwana Trump yavuze ko icyo cyemezo ari 'igitutsi' ku bantu babarirwa muri za miliyoni bamutoye mu matora ya perezida yo mu mwaka ushize.

    Icyemezo cya Facebook kije mu gihe uru rubuga nkoranyambaga rurimo gusoza gahunda yo gukingira ikibaba abanyapolitiki ku bijyanye n'amategeko amwe yo kugenzura ibyo batangaza.

    Facebook yavuze ko itazongera guha ubudahangarwa abanyapolitiki ku bijyanye n'ibyo batangaza birimo kuyobya cyangwa kwibasira abandi, kubera ko ibyo batangaje bihinduka ibishobora kuvamo amakuru.

    Uku guhagarikwa kwa Bwana Trump kwari kwatangiye guhera ku itariki yahagaritsweho bwa mbere ya 7 y'ukwezi kwa mbere, nkuko byatangajwe na Nick Clegg, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga muri Facebook.

    Ubutumwa bwa Bwana Clegg bwongeyeho buti: 'Hashingiwe ku bukana bw'ibyagejeje ku ihagarikwa rya Bwana Trump, twemera ko ibikorwa bye ari ukurenga bikomeye ku mategeko yacu bihanishwa igihano cya mbere cyo hejuru mu bihari'.

    Ati: 'Nidusanga hakiri ibyago bikomeye ku mutekano w'abaturage, tuzongera uku guhagarikwa ho igihe runaka dukomeze kongera gusuzuma kugeza igihe ibyo byago bizagabanuka'.

    Mu gihe Bwana Trump azaba agarutse kuri izo mbuga, mu gihe yakora andi makosa azahabwa 'ibihano byiyongera ubukana mu buryo bwihuse', nkuko itangazo rya Bwana Clegg ryabivuze.

    Trump yasubije iki?

    Mu itangazo ryatanzwe binyuze mu kanama k'ibikorwa bye bya politiki kazwi nka Save America, Bwana Trump yagize ati: 'Icyemezo cya Facebook ni igitutsi ku bantu baciye umuhigo bagera kuri miliyoni 75, kongeraho abandi benshi, badutoye…'

    Akomeza ati' [Facebook] Ntibakwiye kwemererwa gukora uku kuniga ibitekerezo no gucecekesha ngo birangirire aho, kandi mu mpera tuzatsinda. Igihugu cyacu ntabwo kigishoboye kwihanganira uku gukoresha nabi ububasha!'.

    Mu itangazo rya kabiri rivuga kuri uko guhagarikwa imyaka ibiri, Bwana Trump yibasiye uwashinze Facebook. Ati:' Ubutaha ubwo nzaba ndi muri White House [ibiro bya perezida w'Amerika] nta bindi birori bizabaho byo gusangira amafunguro, ku busabe bwe, na Mark Zuckerberg n'umugore we. Bizaba ari akazi gusa!'.

    Icyemezo cya Facebook cyemerera Bwana Trump kugaruka kuri uru rubuga mbere y'amatora ya perezida yo mu 2024. Gifashwe kandi mu gihe yitegura kongera gukoresha mitingi zitabirwa n'imbaga nk'izo yari azwiho mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe cy'ubutegetsi bwe.

    Imwe mu za mbere muri izo mitingi nkuko BBC ibivuga, iteganyijwe kubera mu mujyi wa Dallas muri leta ya Texas mu ntangiriro y'ukwezi kwa karindwi, nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.

    Mu ntangiriro y'iki cyumweru, byamenyekanye ko urubuga rw'itumanaho rwari rwashinzwe na Bwana Trump nyuma yo guhagarikwa ku mbuga nkoranyambaga — ruzwi nka From the Desk of Donald J Trump — rwafunzwe burundu.

    Hamwe no guhagarikwa na Facebook — buri kwezi ikoreshwa n'abantu barenga miliyari ebyiri ku isi, Bwana Trump yanahagaritswe kuri Twitter, YouTube, Snapchat, Twitch n'izindi mbuga nkoranyambaga, kubera imidugararo yo mu kwezi kwa mbere.

    Mu kwezi gushize, Guverineri Ron DeSantis wa leta ya Florida, inshuti ya Trump wo mu ishyaka ry'abarepubulikani, yashyize umukono ku itegeko rya mbere muri Amerika rihana kompanyi z'ikoranabuhanga kubera guhagarika abanyapolitiki.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/donald-trump-yafungiwe-konti-ze-za-facebook-na-instagram-mu-gihe-cyimyaka-ibiri/