Category: Uncategorized

  • Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt.General ahita agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangaro rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ryatangaje ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.

    Muri izo mpinduka harimo kugira Gen Mubarakh Muganga Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka nyuma yo kumuzamura mu mapeti agahabwa ipeti rya Lt. General avuye kuri Maj. General.

    Gen. Mubarakh Muganga wari usanzwe ayobora Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, yasimbuye kuri uriya mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka asimbuye Lt General Jean Jaques Mupenzi na we wahinduriwe imirimo kuko yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

    Lt General Jean Jaques Mupenzi na we yasimbuye Maj. General Emmanuel Bayingana na we wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mubarakh-Muganga-yahawe-ipeti-rya-Lt-General-ahita-agirwa-Umugaba-w-Ingabo-zirwanira-ku-butaka

  • U Rwanda na S.Africa biyemeje kuzahura umubano watokojwe n’abarimo Kayumba Nyamwasa #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Dr Naledi Pandor.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu yagiye muri Afurika y’Epfo aho yahuye na mugenzi we wa kiriya gihugu, Dr Naledi Pandor bakagirana ibiganiro.

    Nyuma y’ibi biganiro byagarutse ku byemeraranyijweho n’abakuru b’Ibihugu byombi Kagame Paul w’u Rwanda na Cyril Ramaphosa, Guverinoma ya Afurika y’Epfo yashyize hanze itangazo rivuga ko bariya baminisitiri baganiriye uburyo hashyirwa mu bikorwa ibyemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu.

    Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umaze imyaka irindwi urimo igitotsi biturutse ku kuba hari bamwe mu bayoboye imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda bahawe ubuhungiro muri kiriya gihugu.

    Kayumba Nyamwasa wahoze ari umusirikare ukomeye mu ngabo z’u Rwanda akaza guhungira muri Africa y’Epfo ari na ho acumbikiwe ubu, yashinze umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Uyu mugabo uba muri kiriya gihugu kandi yanashinze umutwe wa gisirikare wa P5 ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na wo uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Afurika y’Epfo kandi na yo yagiye ishinja u Rwanda kuvogera kiriya gihugu kuko yigeze kuvuga ko hari bamwe mu banyarwanda bagambiriraga kugirira nabi u Rwanda bagiye baraswa bikavugwa ko byakozwe n’inzego z’u Rwanda gusa iki gihugu cyo cyagiye kibihakana.

    Ririya tangazo ryasohotse nyuma y’ibiganiro byahuje Dr Vincent Biruta na Dr Naledi Pandor, rivuga ko habayeho gusasa inzobe, ibibazo bikavugwa uko biri nta kunyura ku ruhande.

    Rigira riti 'Ba Minisitiri bombi biyemeje gusubiza umubano mu buryo nk’uko Perezida Kagame na Cyril Ramaphosa babyemeranyije.'

    Izi ngamba ziyemejwe zatumye hashyirwaho komisiyo ihuriweho izaba iyobowe n’aba baminisitiri izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego zo kuzahura umubano w’ibi bihugu.

    Iyi komisiyo ifite inshingano zo gusesengura imiterere y’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ubundi hasohoke raporo zizagenderwaho mu gukosora ibyo bibazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-na-S-Africa-biyemeje-kuzahura-umubano-watokojwe-n-abarimo-Kayumba-Nyamwasa

  • Gen Maj Murasira yahagarariye Perezida Kagame mu Nama idasanzwe kuri Tchad – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ingabo ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko Gen Maj Murasira ari umwe mu bitabiriye iyo Nama yabereye i Brazzaville kuri uyu wa 4 Kamena 2021, aho yari ahagarariye Umukuru w'Igihugu.

    Tchad ifite ibibazo bya politiki n'umutekano byakurikiye urupfu rwa Perezida Idriss Déby Itno, witabye Imana ku wa 20 Mata 2021 azize ibikomere by'amasasu yari yarashwe n'inyeshyamba za FACT ku wa 18 uko kwezi.

    Ubu inzibacyuho y'amezi 18 iyobowe n'umuhungu we Mahamat Idriss Déby utamenyereye ibya politiki cyane ko uretse kuba ari muto ku myaka 37, yari asanzwe aba mu nshingano za Gisirikare aho afite n'ipeti rya Général. Ni we wari uyoboye urugamba se yarasiwemo.

    Kuva yajya ku butegetsi, hatangiye kumvikana ubwivumbure mu gihugu cyane mu mitwe yitwaje intwaro, yatangazaga ko itazigera ihagarika intambara, kuko ngo ikigiye kuba mu gihugu ari ubutegetsi bwa cyami aho umwana asimbura se.

    Gen Maj Murasira yahagarariye Perezida Kagame mu Nama idasnzwe ku bibazo bya Tchad

    Yabereye i Brazzaville kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021

    Inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-maj-murasira-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-idasnzwe-kuri-tchad

  • Umukino wabo wa mbere mu Mavubi makuru, Ngwabije na Blaise bari hejuru, uko abakinnyi bashya bitwaye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa 4 Kamena 2021, Amavubi yatsinze Centre Afrique mu mukino wa gicuti 2-0, ni umukino wagaragayemo abakinnyi bari bakinnye umukino wabo wa mbere mu Mavubi makuru.

    Mashami Vincent yitegura iyi mikino 2 ya gicuti na Centre Afrique aho undi uzakinwa ku wa Mbere tariki ya 7 Kamena, yahamagaye abakinnyi 34 harimo abakinnyi bashya benshi ndetse bakiri bato, benshi bishimiye iki gikorwa aho bavuze ko abari basanzwe bahamagarwa batahamagawe bari bufate umwanya bakitekerezaho.

    Ku munsi w’ejo aba bakinnyi bashya abensi bahawe umwanya barakina ndetse biyereka Abanyarwanda, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko ababashije gukandagira mu kibuga bitwaye.

    Buhake Twizere Clément — Umunyezamu

    Buhake Twizere Clément ubusanzwe akinira Strommen IF muri Norway, ni inshuro ye ya mbere ahamagawe mu ikipe y’igihugu, ku munsi w’ejo yakinnye iminota 90.

    Ni umunyezamu bishobora kugorana kuvuga uko ahagaze kuko ntabwo Centre Afrique yigeze isatira u Rwanda cyane ku buryo yaba yarahuye n’akazi gakomeye, imipira bagerageje gutera mu izamu yarayifashe.

    Gusa uko ahagarika ubwugarizi bwe anabukinisha, ni kimwe mu byerekana ko yaba ari umunyezamu mwiza.

    Umunyezamu Clement nta kazi gakomeye yahuye nako

    Ngwabije Bryan Clovis — Myugariro

    Ni myugariro w’ikipe ya SC Lyon mu Bufaransa, yakinnye iminota 90, ni umusore w’ibigango ukina mu mutima w’ubwugarizi.

    Ku munsi w’ejo yagarageje ko ari umukinnyi wifitiye icyizere, azi gukinana na bagenzi be neza, hari aho yageraga agafata icyemezo akazamukana umupira afasha ikipe gusatira, ni umukinnyi wagaragaje ko afite n’impano yo kuba yatsinda ibitego.

    Ubona ko ari umukinnyi ukora ibyo azi, ntahubuka ku buryo azatanga akazi ku mutoza ko guhitamo abakinnyi 2 bagomba kubanza mu mutima w’ubwugarizi.

    Ngwabije Clovis, umukinnyi utuje kandi uzi ibyo akora

    Samuel Gueulette — Inyuma y’umwataka

    Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi, si nshuro ye ya mbere mu Mavubi kuko yari mu batarengeje imyaka 20 muri 2018, ariko yari inshuro ye ya mbere mu ikipe y’igihugu nkuru.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21 akina inyuma ya rutahizamu, ku munsi w’ejo yakinnye iminota 45 ya mbere. Muri iyi minota nta kintu gihambaye yakoze kuko nta mipira myinshi yakozeho.

    Gusa na none bishobora kuba byaratewe na sisiteme bakinaga kuko yasabwaga gukinira inyuma cyane kuruta gusatira nk’uko amenyereye, ariko na none bigaragara ko agifite byinshi byo kwiga.

    Samuel Gueulette ntabwo yiyeretse abanyarwanda uko bari bamwiteze

    Kwitonda Alain — Semamaba

    Ni umukinnyi w’ikipe ya Bugesera FC, asatira anyuze ku mpande. Ni ku nshuro ye ya mbere mu ikipe y’igihugu, yakinnye iminota 65 ya mbere.

    Iyi minota minota yakinnye ni umukinnyi wagerageje gutanga ibyo afite ndetse nko mu gice cya mbere yagoye Centre Afrique aho n’igitego cya mbere cyavuye ku ikosa yakorewe, bigaragara ko azatanga akazi ku bakinnyi bari basanzwe bakina kuri uyu mwanya.

    Kwitonda Alain ku mukino we wa mbere ntibyari bibi

    Nishimwe Blaise — Hagati mu kibuga

    Ni umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports na we wakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi, yinjiye mu kibuga asimbura Samuel Gueulette igice cya kabiri kigitangira.

    Uyu mukinnyi yazanye impinduka, atanga akazi ku bakinnyi ba Centre Afrique kugeza aho yafataga umupira ukabona bose barikanze.

    Afite imbaraga, azi gucenga kandi iyo afite umupira ntawamburwa mu buryo bworoshye.

    Igitego cya kabiri Amavubi yatsinze ni icyemezo cye yafashe acenga abakinnyi bagera muri 3 ba Centre Afrique atanga umupira kuri Jaques Tuyisenge wahise urangiza akazi. Aracyari muto ariko yagaragaje ko mu gihe abakinnyi bakina kuri uyu mwanya bakora ikosa rito agahabwa amahirwe bazabyicuza.

    Nishimwe Blaise yatanze akazi kuri Centre Afrique

    Rukundo Dennis — Myugariro

    Uyu ni myugariro wanyuze muri APR FC mu Rwanda ahava asubira muri Uganda aho ubu akinira ikipe ya Police FC, ejo yinjiye mu kibuga asimbura Radu igice cya kabiri kigitangira, akina inyuma ku ruhande rw’iburyo yugarira.

    Iminota yakinnye yagaragaje ko ari umusore uri hejuru yaba mu kugarira ndetse no gusatira kuko yahinduye imipira igera muri 4 imbere y’izamu hari n’uwo yagerageje gushota mu izamu ubwugarizi burawitambika ntiwahagera.

    Rukundo Denis ari hejuru

    Mugunga Yves — Rutahizamu

    Rutahizamu ukiri muto ukinira ikipe ya APR FC, nubwo adakunda guhabwa umwanya ariko ni umukinnyi akenshi iyo ahawe amahirwe atsinda igitego.

    Ku munsi w’ejo yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge ku munota wa 73. Mu minota mike yakinnye yabonye amahirwe agera muri 3 harimo n’aho yacenze bamwe mu bugarira ba Centre Afrique ariko umupira yawohereza mu izamu ukanyura hanze gato yaryo.

    Mugunga Yves na we yatanze akazi mu minota mike yakinnye

    AMAFOTO: UMURERWA Delphin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wabo-wa-mbere-mu-mavubi-makuru-ngwabije-na-blaise-bari-hejuru-uko-abakinnyi-bashya-bitwaye-amafoto

  • U Rwanda rwakiriye imbwa zizajya zikoreshwa mu gutahura ahari ubwandu bwa Covid-19 (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakiriye imbwa zizajya zikoreshwa mu gutahura umuntu wanduye Covid-19. Nk'uko amakuru dukesha RBA abivuga, izi mbwa zizashyirwq ku kibuga cy'indege mpuzamahanga i Kanombe ndetse no mu bindi bice by'igihugu bihuriramo abantu benshi.

    JUST IN:
    Rwanda has acquired sniffer dogs trained to detect the whiff of COVID-19 infections. They will be deployed at Kigali International Airport, among other public places.

    📸: @FILSIMAGES / RBA pic.twitter.com/0FMqNaxqA4

    — Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 4, 2021

    Source : https://yegob.rw/u-rwanda-rwakiriye-imbwa-zizajya-zikoreshwa-mu-gutahura-ahari-ubwandu-bwa-covid-19-amafoto/

  • Gen Maj Murasira yahagarariye Perezida Kagame mu Nama idasnzwe kuri Tchad –

    Minisiteri y’Ingabo ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko Gen Maj Murasira ari umwe mu bitabiriye iyo Nama yabereye i Brazzaville kuri uyu wa 4 Kamena 2021, aho yari ahagarariye Umukuru w’Igihugu.

    Tchad ifite ibibazo bya politiki n’umutekano byakurikiye urupfu rwa Perezida Idriss Déby Itno, witabye Imana ku wa 20 Mata 2021 azize ibikomere by’amasasu yari yarashwe n’inyeshyamba za FACT ku wa 18 uko kwezi.

    Ubu inzibacyuho y’amezi 18 iyobowe n’umuhungu we Mahamat Idriss Déby utamenyereye ibya politiki cyane ko uretse kuba ari muto ku myaka 37, yari asanzwe aba mu nshingano za Gisirikare aho afite n’ipeti rya Général. Ni we wari uyoboye urugamba se yarasiwemo.

    Kuva yajya ku butegetsi, hatangiye kumvikana ubwivumbure mu gihugu cyane mu mitwe yitwaje intwaro, yatangazaga ko itazigera ihagarika intambara, kuko ngo ikigiye kuba mu gihugu ari ubutegetsi bwa cyami aho umwana asimbura se.

    Gen Maj Murasira yahagarariye Perezida Kagame mu Nama idasnzwe ku bibazo bya Tchad

    Yabereye i Brazzaville kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021

    Inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma

  • Nizeyimana Olivier na we yatanze kandidatire ye muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Mugabo Nizeyimana Olivier usanzwe ari umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS, yamaze gutanga kandidatire ye ku mwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Uyu mugabo akaba agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere mu matora azaba tariki ya 27 Kamena 2021.

    Ku munsi w’ejo hashize akaba wari nawo munsi wa nyuma wo gutanga kandidatire, nibwo Olivier Nizeyimana yatanze kandidatire iherekejwe n’abo yifuza ko bazaba bari muri komite nyobozi ye.

    Olivier akaba yari amaze imyaka 10 ari umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS kuko yatorewe kuyobora iyi kipe ku nshuro ya mbere muri 2011.

    Muri iyi myaka yose intsinzi ikomeye yagezeyo ni muri 2018 ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cy’Amahoro.

    Nizeyimana Olivier kandi akaba ari umuyobozi wa kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Ltd akaba ahagarariye kompanyi ikora amamodoka ya Hyundai mu Rwanda.

    Ni umunyamuryango ukomeye w’ikipe ya FC Barcelona aho ajya anitabira inama z’iyi kipe. Uyu mugabo nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu ziheruka, ni we uhabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA.

    Abazaba bagize Komite Nyobozi ye

    Nizeyimana Olivier – Perezida

    Habyarimana Marcel Matiku– Visi Perezida: Asanzwe ari we visi perezida wa FERWAFA yagiyeho muri 2018 ubwo hatorwaga Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene. Yanabaye visi perezida wa Espoir FC.

    Habiyakare Chantal – Komiseri ushinzwe Umutungo.

    Cyamwenshi Arthur – Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.

    Gasana Richard– Komiseri ushinzwe Amarushanwa

    IP Umutoni Chantal – Komiseri ushinzwe umutekano

    Nkusi Edmond Marc– Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago

    Tumutoneshe Diane– Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Uyu ni umuyobozi wa Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro, yamekanye ari umutoza wayo.

    Uwanyirigira Delphine – Komiseri ushinzwe Amategeko

    Lt. Col. Mutsinzi Hubert – Komiseri w’Ubuvuzi

    Nizeyimana Olivier yatanze kandidatire ku mwanya wa perezida wa FERWAFA

    Habyarimana Marcel azaba ari visi perezida w’iyi komite nyobozi ya Nizeyimana Olivier

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nizeyimana-olivier-na-we-yatanze-kandidatire-ye-muri-ferwafa

  • Abanyamadini binjiye mu rugamba rwo kurandura burundu Malaria mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Agashami gashinzwe kurwanya Imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malariya muri RBC, Dr Hakizimana Emmanuel, yavuze ko mu myaka ibiri ishize iyi ndwara yagabanutseho 50 %, bitanga icyizere ko kuyirandura burundu bishoboka.

    Ati 'Iyo urebye imibare ya 2019 ukayigereranya n'iya 2020 bigaragara ko twashoboye kugabanya Malaria ho 50 %. Ibyo biratanga icyizere ko twayigabanya tukanayitsintsura burundu dufatanyije n'inzego zitandukanye cyane cyane inzego z'ibanze zikorana n'abaturage umunsi ku munsi.'

    Dr Hakizimana ariko avuga ko kuyitsintsura bisaba guhindura uburyo bwo kuyirwanya, kuko imibu iyitera nayo igenda yihinduranya.

    Yakomeje agira ati 'Twamaze kubona ko kuryama mu nzitiramibu, gutera imiti imbere mu nzu bidahagije kugira ngo turandure burundu Malaria mu Rwanda. Tumaze kubona ko ya mibu yahinduye izindi ngamba isigaye igenda ikarumanira hanze, urumva rero birasaba ko tujya kuyirwanyiriza aho yororokera.''

    Kubera ko Abanyarwanda bakunze gukenera amazi usanga bayareka mu bidomoro, hari n'imishinga itandukanye yifashisha amazi yo mu bishanga nk'ubuhinzi bw'imiceri, hari ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ububumbyi bw'amatafari… usanga ibyo byose rero biteza amazi imibu ishobora kororokeramo ikaruma abantu ikaba yabatera Malariya.'

    -  Abanyamadini binjiye mu rugamba rwo guhashya Malaria

    Muri urwo rugamba rwo kurwanya Malariya, abanyamadini bibumbiye mu rugaga rw'amadini mu kubungabunga Ubuzima mu Rwanda (RICH) biyemeje guhuriza hamwe imbaraga bunganira Leta mu kongera ubumenyi kuri Malariya no kunoza uburyo bwo kuyirwanya.

    Ibi bikorwa binyuzwa mu mushinga wa RICH ifatanyamo na RBC ukorera mu mu turere umunani tugize Intara y'Amajyepfo.

    Muri utwo turere RICH yahuguye abantu batandukanye barimo abakozi b'uturere, abayobozi b'amakoperative y'ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abatwika amatafari n'abandi kugira ngo batange umusanzu wabo mu gusenya ubwororokero bw'imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malariya aho bakorera ibikorwa byabo kandi banabihugurire abandi.

    Umukozi ushinzwe Ibidukikije ku Bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, Uwizeye Protégéne, uri mu bahuguwe yashimye ubumenyi bahawe.

    Ati 'Aya mahugurwa yaduhurije hamwe nk'abantu bakora mu nzego zitandukanye nk'ubuhinzi, abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abagoronome. Buri wese twasanze mu kazi ke ka buri munsi ashobora guteza indiri yororokeramo imibu itera Malaria.'

    'Twigishijwe uburyo bwo kubyirinda, natwe tukaba tuzakomeza guhugura abandi baturage kugira ngo dufatanyirize hamwe kurwanya Malaria duhereye aho imibu yororokera kandi tunubahiriza izindi ngamba zo kuyirinda.'

    Musenyeri Musabyimana Assiel, Umwepisikopi w'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Kigeme nka rimwe mu matorero yibumbiye muri RICH, avuga ko ijwi ryabo ryumvwa vuba kandi rikizerwa n'abaturage ari nabo bayoboke b'amadini yabo, ku buryo nibarikoresha batanga ubutumwa bwo kwirinda Malaria nta kabuza izaranduka burundu.

    Mu 2020, Abanyarwanda bagera kuri 1.828.107 barwaye Malaria, aba barwayi bakaba baragabanutseho 50% ugereranyije n'umwaka wa 2019. Intara y'Amajyepfo ari naho uyu mushinga ukorera, ni yo iza ku isonga mu kugira abarwayi benshi aho 588.890 bayirwaye mu 2020.

    Abanyamadini biyemeje guhuriza imbaraga hamwe mu rugamba rwo kurwanya Malaria

    Abakora mu nzego zitandukanye beretswe uko imibu yororokera mu Gishanga cya Rugeramigozi i Muhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-binjiye-mu-rugamba-rwo-kurandura-burundu-malaria-mu-rwanda

  • Meddie Kagere yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ukinira Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere yaraye ageze mu Rwanda aho yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

    Uyu rutahizamu ari mu bakinnyi 34 Mashami Vincent yahamagaye kwifashisha mu mikino 2 ya gicuti na Centre Afrique.

    Uyu rutahizamu ntabwo yahise aza kuko ikipe ye ku wa Kane yari ifite umukino wa shampiyona na Ruvu Shooting biba ngombwa ko aza nyuma yawo aho umukino wa mbere wa gicuti wabaye ku munsi w’ejo atawukinnye kuko ari bwo yaje.

    Biteganyijwe ko azifashishwa ku mukino wa kabiri wa gicuti uzaba ku wa Mbere tariki ya 7 Kamena 2021.

    Kagere Meddie yageze mu Rwanda

    Azakoreshwa ku mukino wa kabiri wa gicuti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yageze-mu-rwanda