Category: Uncategorized

  • Abanyamadini binjiye mu rugamba rwo kurandura burundu Malaria mu Rwanda –

    Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya Imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malariya muri RBC, Dr Hakizimana Emmanuel, yavuze ko mu myaka ibiri ishize iyi ndwara yagabanutseho 50 %, bitanga icyizere ko kuyirandura burundu bishoboka.

    Ati “Iyo urebye imibare ya 2019 ukayigereranya n’iya 2020 bigaragara ko twashoboye kugabanya Malaria ho 50 %. Ibyo biratanga icyizere ko twayigabanya tukanayitsintsura burundu dufatanyije n’inzego zitandukanye cyane cyane inzego z’ibanze zikorana n’abaturage umunsi ku munsi.”

    Dr Hakizimana ariko avuga ko kuyitsintsura bisaba guhindura uburyo bwo kuyirwanya, kuko imibu iyitera nayo igenda yihinduranya.

    Yakomeje agira ati “Twamaze kubona ko kuryama mu nzitiramibu, gutera imiti imbere mu nzu bidahagije kugira ngo turandure burundu Malaria mu Rwanda. Tumaze kubona ko ya mibu yahinduye izindi ngamba isigaye igenda ikarumanira hanze, urumva rero birasaba ko tujya kuyirwanyiriza aho yororokera.’’

    Kubera ko Abanyarwanda bakunze gukenera amazi usanga bayareka mu bidomoro, hari n’imishinga itandukanye yifashisha amazi yo mu bishanga nk’ubuhinzi bw’imiceri, hari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ububumbyi bw’amatafari… usanga ibyo byose rero biteza amazi imibu ishobora kororokeramo ikaruma abantu ikaba yabatera Malariya.”

    -  Abanyamadini binjiye mu rugamba rwo guhashya Malaria

    Muri urwo rugamba rwo kurwanya Malariya, abanyamadini bibumbiye mu rugaga rw’amadini mu kubungabunga Ubuzima mu Rwanda (RICH) biyemeje guhuriza hamwe imbaraga bunganira Leta mu kongera ubumenyi kuri Malariya no kunoza uburyo bwo kuyirwanya.

    Ibi bikorwa binyuzwa mu mushinga wa RICH ifatanyamo na RBC ukorera mu mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo.

    Muri utwo turere RICH yahuguye abantu batandukanye barimo abakozi b’uturere, abayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abatwika amatafari n’abandi kugira ngo batange umusanzu wabo mu gusenya ubwororokero bw’imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malariya aho bakorera ibikorwa byabo kandi banabihugurire abandi.

    Umukozi ushinzwe Ibidukikije ku Bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, Uwizeye Protégéne, uri mu bahuguwe yashimye ubumenyi bahawe.

    Ati “Aya mahugurwa yaduhurije hamwe nk’abantu bakora mu nzego zitandukanye nk’ubuhinzi, abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abagoronome. Buri wese twasanze mu kazi ke ka buri munsi ashobora guteza indiri yororokeramo imibu itera Malaria.”

    “Twigishijwe uburyo bwo kubyirinda, natwe tukaba tuzakomeza guhugura abandi baturage kugira ngo dufatanyirize hamwe kurwanya Malaria duhereye aho imibu yororokera kandi tunubahiriza izindi ngamba zo kuyirinda.”

    Musenyeri Musabyimana Assiel, Umwepisikopi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Kigeme nka rimwe mu matorero yibumbiye muri RICH, avuga ko ijwi ryabo ryumvwa vuba kandi rikizerwa n’abaturage ari nabo bayoboke b’amadini yabo, ku buryo nibarikoresha batanga ubutumwa bwo kwirinda Malaria nta kabuza izaranduka burundu.

    Mu 2020, Abanyarwanda bagera kuri 1.828.107 barwaye Malaria, aba barwayi bakaba baragabanutseho 50% ugereranyije n’umwaka wa 2019. Intara y’Amajyepfo ari naho uyu mushinga ukorera, ni yo iza ku isonga mu kugira abarwayi benshi aho 588.890 bayirwaye mu 2020.

    Abanyamadini biyemeje guhuriza imbaraga hamwe mu rugamba rwo kurwanya Malaria

    Abakora mu nzego zitandukanye beretswe uko imibu yororokera mu Gishanga cya Rugeramigozi i Muhanga

  • Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru W'ingabo Zirwanira Ku Butaka #rwanda #RwOT

    Perezida wa repubulika Paul Kagame akaba n'umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda  yazamuye mu ntera abarimo General Major Mubarak Muganga wahawe ipeti rya Lt General anamugira  Umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka.

    Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4 Kamena 2021 nibwo izi mpinduka zakozwe mu nzego  nkuru z'igisirikare cy'u Rwanda.

    Abandi bahawe inshingano zidasanzwe harimo Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w'ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri MINADEF.

    Lt General Muganga yasimbuye Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe umugaba w'ingabo zirwanira mu kirere mu gihe uyu nawe yasimbuye major general Emmanuel bayingana wagizwe umunyambanga uhoraho muri MINADEF.

    Lt General Mubalakh Muganga yari amaze igihe kirekire ari umuyobozi w'ingabo mu Ntara y'uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali,Lt Gen Muganga n'umwe mu basirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

    kuva muri mutarama uyu mwaka 2021, Gen Muganga ni Chairman wa APR FC ,umwanya yagiyeho nyuma y'imyaka 15 ari visi perezida wa APR FC.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/05/gen-mubarakh-muganga-yagizwe-umugaba-mukuru-wingabo-zirwanira-ku-butaka/

  • Umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi arafunzwe #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier arafunzwe aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwemeje aya makuru aho rwavuze ko ari mu maboko yarwo.

    Ifungwa rya Kwizera Olivier ryamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu aho yafatanywe n’inshuti ze barimo kunywa urumogi.

    RIB binyuze kuri Twitter, RIB yemeje ko uyu munyezamu afunzwe, ikaba yasubizaga umunyamakuru Oswald Muteyeyezu wari ubabajije iki kibazo.

    Mwiriwe neza @oswaki, nibyo koko Kwizera Olivier yafunzwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) June 4, 2021

    Uyu munyezamu akaba atari kumwe na bagenzi be bo muri Rayon Sports kuko kuva banganya na Gasogi United 1-1 mu kwezi gushize mu mukino usoza itsinda B rya shampiyona, ntarasubira mu mwiherero ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu akaba ataramuhamagaye.

    Kwizera Olivier arafunzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-n-amavubi-arafunzwe

  • InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo Itara ik… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

    Ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za Inyarwanda.com aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi 104 uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

    Aya majwi yarengaga cyane ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe andi majwi yabaye imfabusa.

    Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo eshanu wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

    Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu ayandi majwi yose akaba imfabusa. Ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera kuri 74 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 30, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 104.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE MU RWANDA

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘ITARA’ YA DAVIS D


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106273/inyarwanda-music-top-10-indirimbo-itara-ikomeje-kuyobora-no-cyumweru-cya-mbere-cya-kamena-106273.html

  • Kwizera Olivier wa Rayon Sports yafunzwe akur… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, ni bwo uyu munyezamu yafatiwe aho atuye mu mudugudu w’Ubumenyi, Akagali ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, akoresha ibiyobyabwenge.

    Amakuru yizewe InyaRwanda yamenye ni uko Kwizera atafashwe wenyine kubera ko yari kumwe n’abandi bantu barimo na murumuna we bavukana mu nda imwe.

    Imodoka eshatu ziri mu bwoko bwa Vigo nizo zaje gufata abanyweraga ibiyobyabwenge aho Kwizera Olivier yari acumbitse. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo RIB yashimangiye ko yataye muri yombi Kwizera Olivier ukurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Uyu munyezamu yafunzwe mu gihe bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu barimo bakina umukino wa gicuti na Central Africa, batsinze ibitego 2-0. Kwizera Olivier ntiyitabajwe n’umutoza Mashami Vincent mu bakinnyi bitegura imikino ibiri ya gicuti na Central Africa Republic.

    Kwizera ntiyagaragaye ku mukino wa shampiyona Rayon Sports iheruka gutsindamo Bugesera ibitego 3-1. Uyu munyezamu naramuka ahamwe n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge azahanwa bikomeye, byanatuma Rayon Sports nayo ibihomberamo ndetse n’ikipe y’igihugu. 

    Uyu munyezamu yageze muri Rayon Sports mu 2020 avuye muri Gasogi United. Kwizera yitwaye neza mu ikipe y’igihugu yitabiriye irushanwa rya CHAN, yagarukiye muri 1/4 itsinzwe na Ginnea.

    RIB yemeje ko yafunze Kwizera Olivier akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge

    Kwizera Olivier yafashwe na RIB akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

    Kwizera Olivier ntiyitabajwe mu ikipe y’igihugu igomba gukina imikino ibiri ya gicuti na Central Africa Republic 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106276/kwizera-olivier-wa-rayon-sports-yafunzwe-azira-gukoresha-ibiyobyabwenge-106276.html

  • Abakozi ba Sonarwa bibutse abahoze bayikoramo bishwe muri Jenoside, biyemeza kusa ikivi batushije –

    Abibutswe ni abakozi icyenda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwibuka kandi byitabiriwe n’abakozi bake mu rwego kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abandi babikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.

    Imiryango yose y’abahoze bakorera Sonarwa bakicwa muri Jenoside uko ari icyenda yari ihagarariwe muri iki gikorwa.

    Uzanyinema Annonciata wari umugore wa Karangwa Innocent wishwe muri Jenoside ni we wavuze mu ijwi rya byagenzi be. Yatangaje ko yasigiwe abana babiri n’ubwo bari bamaranye igihe gito n’umugabo we.

    Yakomeje ati “Nongeye gushima Imana cyane kuko twongeye guteranira aha, kuko iki gikorwa umwaka ushize kitabaye kandi nyamara ari igikorwa cyongera kutwubaka no kudusubizamo imbaraga kandi tukibuka n’isezerano twahaye abacu twabuze, n’ubwo tutangana n’uko twari dusanzwe tubikora ariko byibuze ubusa buruta ubusabusa.”

    Yasabye bagenzi be babuze ababo muri Jenoside kusa ikivi basize batushije.

    Ati ” Muri aka kanya nongeye kugaruka kuri mwebwe mwabuze abanyu, impamvu mbagarutseho ni ukugira ngo tujye twibuka tuzirikana amasezerano badusigiye. Twabasezeranyije ko ikivi basize tuzacyusa. Mugume ku mugambi wanyu mwibuke kandi mwiyubaka, ntimugaheranwe n’agahinda. Uko imyaka igenda ihita ni ko n’inshingano ziyongera, tugomba gukomera rero kugira ngo twubake u Rwanda rushya. Ni cyo nifuriza buri Munyarwanda wese kandi Imana izabidufashamo.”

    Umuyobozi wa Gahunda n’Imishinga muri IBUKA, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka biba bigoye kubona amagambo umuntu yakoresha uretse gukomeza abayirokotse.

    Yagarutse cyane ku kamaro ko kwibuka yongera gushimangira ko bizahoraho igihe cyose.

    Ati “Iyo twibuka, bituma twongera kuzirikana ibyiza abacu bakoraga, bakundaga, natwe tukabigira ibyacu. Ni umwenda ukomeye ku Banyarwanda kubera ko ari amateka akomeye ariko ku bacitse ku icumu ni umwihariko kuko twongera tukisanisha nabo, kandi ni ukubasubiza agaciro bambuwe, bigaragaza ko tubazirikana.”

    Yavuze ko kandi kwibuka bibumbatiye ingingo y’ubutabera n’igihango ndetse bigaha n’isomo ku bayikoze no ku barebereye ubwo yabaga.

    Ati “Biduha kandi umwanya mwiza wo gusubira inyuma mu mateka kandi bituma nta n’undi muntu ukwiye kongera kugwa mu makosa nk’ayo abandi baguyemo akageza kuri Jenoside. Kwibuka bituma twongera gusesengura ibibazo n’ingaruka zayo bigatuma duharanira ko bitazongera. Iyo twibuka ni ipfunwe ku bayikoze ndetse no ku barebereye, abarokotse bakwiye kurushaho kwibuka ariko badaheranwa n’agahinda mu mutima.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Sonarwa, Kamanzi Charlotte, yavuze ko hari bamwe mu bari abakozi bayo bari mu bakomeye bashishikarizaga Abanyarwanda gukora Jenoside, bityo ko bihanganishije ababuze ababo bahakoraga.

    Yashimye kandi ko mu myaka yose ishize nyuma ya Jenoside, ubunyangamugayo bw’abakozi bwatumye ikigo kirushaho gutera imbere.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yongeye kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko n’udafite umubyeyi igihugu cyamumubereye.

    Ati “Dufite igihugu cyiza, dufite umurage twarazwe, umurage w’amahoro, ubumwe ndetse n’ubwiyunge, kandi tuzakomeza kubiharanira. Ntimwihebe kuko u Rwanda dufite uyu munsi n’udafite umubyeyi yaramubonye kuko dufite u Rwanda rwiza.”

    SONARWA ni imwe muri Sosiyete z’ubwishingizi mu Rwanda zimaze kuba ubukombe kuko yashinzwe mu 1975, itanga ubwishingizi bw’imodoka gusa, ariko yakomeje kugenda yaguka igera no ku bwishingizi bw’ubuzima, ubwa rusange n’ubwishingizi bw’amatungo.

    Hafashwe umunota wo kwibuka no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hashyizwe indabo ku rukuta rw’amazina y’abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Iki gikorwa kitabiriwe n’abakozi bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Umukozi ushinzwe Ishami ry’Indishyi muri Sonarwa, Patrick Munyurangabo, ni we wayoboye uyu muhango

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Sonarwa, Kamanzi Charlotte, yavuze ko hari bamwe mu bari abakozi bayo bari mu bakomeye bashishikarizaga Abanyarwanda gukora Jenoside

    Umuyobozi wa Gahunda n’Imishinga muri IBUKA, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko kwibuka bituma bongera kugira imbaraga

    Urukuta ruriho amazina y’abakozi icyenda bishwe muri Jenoside bakoraga muri Sonarwa

    Uzanyinema Annonciata yasabye bagenzi be kurushaho gukomera no guharanira kusa ikivi ababo basize batushije

    Buri muryango wari uhagarariwe

    Uyu muhango watangijwe n’isengesho

    Abahagarariye imiryango y’abari abakozi ba Sonarwa bishwe muri Jenoside bashyize indabo ku rukuta ruriho amazina y’ababo

  • Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka mu mpinduka nshya muri RDF – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zakozwe mu nzego nkuru z'Igisirikare cy'u Rwanda, zatangajwe kuri uyu wa 4 Kamena 2021.

    Mu bandi bahawe imyanya harimo Lt General Jean Jaques Mupenzi wagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere mu gihe General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo.

    Lt General Muganga yasimbuye Lt General Jean Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba w'Ingabo Zirwanira mu Kirere mu gihe uyu na we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF.

    Lt General Muganga yari Umuyobozi w'Ingabo muri Kigali n'Uburasirazuba

    Lt General Muganga wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu basirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri Mata 2012 ni bwo Muganga yavanywe ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General. Yayoboye Diviziyo ya Kane mbere yo kujya kwiga mu mahanga aho yavuye agahabwa kuyobora Diviziyo ya Mbere.

    Lt General Muganga ni umugabo ukunda kugaragara cyane no mu bikorwa bya siporo by'umwihariko umupira w'amaguru ndetse ni Chairman wa APR FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, umwanya yagiyeho nyuma y'igihe abereye iyi Kipe y'Ingabo Visi Perezida.

    General Major Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt General, anagirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka

    Lt Gen Jean Jacques Mupenzi ni muntu ki?

    Afite imyaka 53 kuko yavutse mu 1968, amaze imyaka irenga 30 mu gisirikare aho yayoboye za Batayo, Brigade na Diviziyo yaba mu gihe cy'intambara no mu gihe cy'amahoro. Yayoboye n'inzego zitandukanye mu Gisirikare cy'u Rwanda zirimo Ishuri rikuru rya Gisirikare.

    Yakoze amasomo ya Gisirikare mu Rwanda, mu Karere no mu mahanga. Urugero ni muri Kenya aho yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (riri ahitwa Karen), yiga kandi mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, Nigeria ndetse no mu Bushinwa.

    Afite Impamyabushobozi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ya Gisirikare ndetse n'izindi zirimo iyo yakuye muri Kings College i Londres mu Bwongereza n'i Nairobi. Afite kandi Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n'Imiyoborere.

    Yabaye kandi Umuyobozi w'Ingabo z'u Rwanda zagiye mu butumwa i Darfur.

    Usibye amasomo ya Gisirikare, Gen Mupenzi yanitabiriye imyitozo ya gisirikare yatangiwe hirya no hino muri Afurika no mu Mahanga ndetse n'inama zamwongereye ubunararibonye mu kazi ke.

    Ni umugabo wubatse, ukunda gukora siporo yo kwiruka ku maguru no gusoma ibitabo ku mateka ya gisirikare.

    Lt General Jean Jaques Mupenzi yagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere

    General Major Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umucamanza

    General Major Emmanuel Bayingana yahawe kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo avuye ku kuba Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere, umwanya yashyizweho ku wa 2 Nzeri 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.

    Amaze imyaka irenga 30 ari mu Gisirikare ndetse ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa Mbere Ukwakira 1990.

    Nyuma y'aho igihugu kibohorewe mu 1994, yabaye mu nzego zitandukanye zirimo kuba yari umwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, aba umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, aba Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku cyicaro gikuru cya RDF n'indi myanya itandukanye.

    Yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Ghana ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishuri ritanga amasomo ya gisirikare ku ngabo zirwanira mu Kirere riri muri Leta ya Alabama ryitwa Maxwell Air Force Base.

    General Major Emmanuel Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, MINADEF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yagizwe-umugaba-w-ingabo-zirwanira-ku-butaka-mu-mpinduka

  • Abakozi ba Sonarwa bibutse abahoze bayikoramo bishwe muri Jenoside, biyemeza kusa ikivi batushije – #rwanda #RwOT

    Abibutswe ni abakozi icyenda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwibuka kandi byitabiriwe n'abakozi bake mu rwego kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abandi babikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.

    Imiryango yose y'abahoze bakorera Sonarwa bakicwa muri Jenoside uko ari icyenda yari ihagarariwe muri iki gikorwa.

    Uzanyinema Annonciata wari umugore wa Karangwa Innocent wishwe muri Jenoside ni we wavuze mu ijwi rya byagenzi be. Yatangaje ko yasigiwe abana babiri n'ubwo bari bamaranye igihe gito n'umugabo we.

    Yakomeje ati “Nongeye gushima Imana cyane kuko twongeye guteranira aha, kuko iki gikorwa umwaka ushize kitabaye kandi nyamara ari igikorwa cyongera kutwubaka no kudusubizamo imbaraga kandi tukibuka n'isezerano twahaye abacu twabuze, n'ubwo tutangana n'uko twari dusanzwe tubikora ariko byibuze ubusa buruta ubusabusa.”

    Yasabye bagenzi be babuze ababo muri Jenoside kusa ikivi basize batushije.

    Ati ” Muri aka kanya nongeye kugaruka kuri mwebwe mwabuze abanyu, impamvu mbagarutseho ni ukugira ngo tujye twibuka tuzirikana amasezerano badusigiye. Twabasezeranyije ko ikivi basize tuzacyusa. Mugume ku mugambi wanyu mwibuke kandi mwiyubaka, ntimugaheranwe n'agahinda. Uko imyaka igenda ihita ni ko n'inshingano ziyongera, tugomba gukomera rero kugira ngo twubake u Rwanda rushya. Ni cyo nifuriza buri Munyarwanda wese kandi Imana izabidufashamo.”

    Umuyobozi wa Gahunda n'Imishinga muri IBUKA, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka biba bigoye kubona amagambo umuntu yakoresha uretse gukomeza abayirokotse.

    Yagarutse cyane ku kamaro ko kwibuka yongera gushimangira ko bizahoraho igihe cyose.

    Ati “Iyo twibuka, bituma twongera kuzirikana ibyiza abacu bakoraga, bakundaga, natwe tukabigira ibyacu. Ni umwenda ukomeye ku Banyarwanda kubera ko ari amateka akomeye ariko ku bacitse ku icumu ni umwihariko kuko twongera tukisanisha nabo, kandi ni ukubasubiza agaciro bambuwe, bigaragaza ko tubazirikana.”

    Yavuze ko kandi kwibuka bibumbatiye ingingo y'ubutabera n'igihango ndetse bigaha n'isomo ku bayikoze no ku barebereye ubwo yabaga.

    Ati “Biduha kandi umwanya mwiza wo gusubira inyuma mu mateka kandi bituma nta n'undi muntu ukwiye kongera kugwa mu makosa nk'ayo abandi baguyemo akageza kuri Jenoside. Kwibuka bituma twongera gusesengura ibibazo n'ingaruka zayo bigatuma duharanira ko bitazongera. Iyo twibuka ni ipfunwe ku bayikoze ndetse no ku barebereye, abarokotse bakwiye kurushaho kwibuka ariko badaheranwa n'agahinda mu mutima.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Sonarwa, Kamanzi Charlotte, yavuze ko hari bamwe mu bari abakozi bayo bari mu bakomeye bashishikarizaga Abanyarwanda gukora Jenoside, bityo ko bihanganishije ababuze ababo bahakoraga.

    Yashimye kandi ko mu myaka yose ishize nyuma ya Jenoside, ubunyangamugayo bw'abakozi bwatumye ikigo kirushaho gutera imbere.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yongeye kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko n'udafite umubyeyi igihugu cyamumubereye.

    Ati “Dufite igihugu cyiza, dufite umurage twarazwe, umurage w'amahoro, ubumwe ndetse n'ubwiyunge, kandi tuzakomeza kubiharanira. Ntimwihebe kuko u Rwanda dufite uyu munsi n'udafite umubyeyi yaramubonye kuko dufite u Rwanda rwiza.”

    SONARWA ni imwe muri Sosiyete z'ubwishingizi mu Rwanda zimaze kuba ubukombe kuko yashinzwe mu 1975, itanga ubwishingizi bw'imodoka gusa, ariko yakomeje kugenda yaguka igera no ku bwishingizi bw'ubuzima, ubwa rusange n'ubwishingizi bw'amatungo.

    Hafashwe umunota wo kwibuka no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hashyizwe indabo ku rukuta rw’amazina y’abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Iki gikorwa kitabiriwe n’abakozi bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Umukozi ushinzwe Ishami ry’Indishyi muri Sonarwa, Patrick Munyurangabo, ni we wayoboye uyu muhango

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Sonarwa, Kamanzi Charlotte, yavuze ko hari bamwe mu bari abakozi bayo bari mu bakomeye bashishikarizaga Abanyarwanda gukora Jenoside

    Umuyobozi wa Gahunda n’Imishinga muri IBUKA, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko kwibuka bituma bongera kugira imbaraga

    Urukuta ruriho amazina y’abakozi icyenda bishwe muri Jenoside bakoraga muri Sonarwa

    Uzanyinema Annonciata yasabye bagenzi be kurushaho gukomera no guharanira kusa ikivi ababo basize batushije

    Buri muryango wari uhagarariwe

    Uyu muhango watangijwe n’isengesho

    Abahagarariye imiryango y’abari abakozi ba Sonarwa bishwe muri Jenoside bashyize indabo ku rukuta ruriho amazina y’ababo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-sonarwa-bibutse-abahoze-bayikoramo-bishwe-muri-jenoside-biyemeza

  • Imitoma 7 y’ukwa buki: Amafoto 35 y’umunsi ud… – #rwanda #RwOT

    Ubukwe n’ubwo wabukorana n’abagore barenga miliyoni ariko umunsi w’ubukwe bwa muntu uba umwe niko benshi bavuga kandi ni nako kuri kuko n’urubavu rwa muntu ruba ari rumwe. Meddy na Mimi kuwa 22 Gicurasi 2021 ni wo munsi bombi berekeyeho ibirori bidasanzwe inshuti, abakunzi babo by’umwihariko imiryango yabo, banahuza imico n’ibisekuru by’ibihugu bibiri bya Afurika icya Ethiopia n’icy’u Rwanda.

    Mu gihe Meddy na Mimi bari mu kwezi kwabo kwa buki ni nako bakomeza gusangiza ababakurikira amafoto meza y’ibirori byabo by’agatangaza, bakanabwirana amagambo meza y’urukundo yuje imitoma. INYARWANDA yabateguriye imitoma 7 aba bombi bamaze guterana nyuma y’imyaka ine bamaranye bakundana ndetse n’iminsi 12 bamaranye babana, tunabakusanyiriza amafoto 35 yaranze ibirori byabo..

    Mimi yabwiye Meddy mu cyongereza ati “All my smiles start with you.” Ugenekereje mu kinyarwanda yaragize ati “Ibitwenge byanjye byose byazanwe nawe.” Arongera abwira Meddy ko bazahorana ati “Nzahora ndi umufasha wawe” (Forever Your Lady).

    Meddy nawe abwira Mimi ati “Umwamikazi mwiza w’umutima mwiza ndagukunda mutegarugori.”(A beautiful Queen with a beautifull heart I love you Woman). Meddy yongera kumwitirira umwamikazi wo mu bwami bwo hambere bwa Ethiopia ukomokaho abo mu bwoko bw’aba Habesha agira ati “Umwamikazi wanjye Sheba.”(My Queen of Sheba).

    Meddy na none yishimiye bitavugwa kubyinana n’umufasha we ati “Dance with you.”  Asa n’uwemeza ko ntako bisa yongera kumuratira bose agira ati “Umugeni wanjye.”(My happy Bride). Akomeza amutaka ubwiza ashima Imana yamumuhaye yongeraho ko ari we rubavu rwe rw’ubuzima.

    Ikigaragara ni uko ibyo abakunzi b’aba bombi bagiye babona cyangwa bazi kuri Meddy na Mimi mu myaka ya mbere yo ari bicye kuko aba bombi bahishiye byinshi bidasanzwe mu rukundo ababakurikira bishobora no kuzahindura ibyo benshi basanzwe bazi kuri Meddy yaba mu miririmbire ye n’injyana.

    Ihere ijisho amafoto 35 twabakusanyirije yaranze umunsi umwe rukumbi wa Meddy na Mimi

    Mu byishimo byuje inseko nziza y’aba bombi Umwamikazi Sheba (Mimi) n’Umwami w’intare (Meddy)

    Meddy na Mimi barebana akana ko mu jisho 

    Afashe ku matama umugabo we, uwo yatwaye byose akamwegurira byose, Meddy

    Meddy n’abahungu bamugaragiye barimo K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro, Innocent na Ganza ndetse Mimi n’abakobwa b’ubwiza budasanzwe basa nk’impanga b’abanya-Ethiopia.

    Meddy, The Ben, King James, K8 Kavuyo, Emmy, Shaffy, Adrien Misigaro, Ganza, Innocent n’abandi bari bitabiriye ibi birori by’akataraboneka.

    The Ben yari yizihiwe anikura ikote aryoshya mu byishimo bidasanzwe ibirori by’impanga ye n’umuvandimwe mu muziki, K8 Kavuyo nawe byari byamurenze n’inseko ya Emmy ihinguka gacye.

    Meddy n’abahungu bamugaragiye mu mwambaro w’umwihariko wa gakondo y’abanyarwanda n’indorerwamo z’umukara kamwe mu dushya tudasanzwe mu misango yo gusaba.

    Mimi w’ubuzima bw’iteka bwa Meddy nk’uko Meddy yamubwiye mu mutoma ugira uti “Wife for Life.”Meddy yari aberewe cyane ku munsi w’ubukwe bwe

    Sossena Assefa (Mehfira) na musaza we amuzanye kandi agiye kumutanga by’iteka mu buzima n’ibiganza bya Meddy bahuye bagahuza byose bakemeranya gusangira ubusigaye bwose iteka yaba ubwo mu isi no mu ijuru

    Miss Grace Bahati hamwe n’umuryango mushya w’abiyemeje kubana ubuziraherezo, Meddy na Mimi

    Adrien Misigaro n’umugore we

    Meddy n’abasore bari bamugaragiye mu bukwe bwe na Mimi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106257/imitoma-7-yukwa-buki-amafoto-35-yumunsi-udasanzwe-mu-buzima-bwa-meddy-na-mimi-106257.html

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 10 bararembye #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu,umugabo w'imyaka 37 yahitanwe na Covid-19 i Huye,bituma abamaze kubura ubuzima kubera iki cyorezo bagera kuri 359.Abantu 101 bakize COVID-19 mu Rwanda, mu gihe abashya banduye babaye 43. Abakirwaye babaye 674 barimo 10 barembye.

    Abantu 223,392 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa #COVID19 barimo 8,240 bayihawe uyu munsi. Igikorwa cyo gukingira kizakomeza ku munsi w'ejo.

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gutanga inkingo miliyoni 80 za Covid-19 kitazakoresha, mu rwego rwo gufasha Isi kurandura icyorezo cya Covid-19.

    Abanyamerika 63% bamaze nibura guhabwa urukingo rumwe rwa Covid-19, ibituma ikenerwa ry'inkingo ryaragabanutse cyane muri iyi minsi, bityo Amerika ikaba ifite inkingo nyinshi zibitswe ariko idakoresha kandi zishobora kurangiza igihe zagenewe zigapfa ubusa.

    Muri rusange Amerika yemeye kuzatanga inkingo miliyoni 80 ku bindi bihugu byo ku Isi, aho 75% zizatangwa muri gahunda ya Covax. Iyi gahunda imaze gutanga inkingo miliyoni 76 gusa. Izindi zisigaye zizahabwa ibihugu by'inshuti za Amerika. ku ikubitiro inkingo miliyoni 4,5 zahawe Canada na Mexique.

    Ku rundi ruhande rumwe, Amerika izatanga inkingo miliyoni eshanu ku Mugabane wa Afurika, miliyoni zirindwi kuri Aziya na miliyoni esheshatu ku Mugabane wa Amerika y'Epfo.

    Amerika ibitse inkingo miliyoni 60 zakozwe na AstraZeneca ariko zidakoreshwa kuko zitarahabwa uburenganzira bwo gukoreshwa muri icyo gihugu, icyakora inganda zazikoze ziherutse guhabwa uburenganzira bwo kuzisangiza ibihugu zishaka, nyuma y'uko zizaba zahawe uburenganzira bwo gukoreshwa n'Ikigo cya Amerika Gishinzwe Ibiribwa n'Imiti, FDA.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-10-bararembye