Category: Uncategorized

  • Amafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo kugana ku musozo, abastar nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. Miss Gaju Anita

    2. Butera Knowless

    3. Miss Shimwa Guelda n'imfura ye

    4. Umunyamakuru Julius Chita n'umugore we 

    5. Miss Simbi Fanique

    6. Miss Uwase Vanessa Raïssa 

    7. Meddy n'umugore we, Mimi

    8. Miss Jordan Mushambokazi n'abakobwa bamwambariye ubwo yasabwagwa akanakobwa

    9. Yolo The Queen ari ku igare

    10. Miss Witness Umutoni

    11. Ruti Joel, Olivis, Yvan Buravan, Tizzo n'abandi bambariye umugabo wa Miss Jordan Mushambokazi

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabastar-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-instagram-muri-iki-cyumweru-35/

  • Abantu 49 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 42 barayikira #rwanda #RwOT

    Abantu 227,856 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19 barimo 4,464 bayihawe uyu munsi. Igikorwa cyo gukingira kizakomeza ku munsi w'ejo.

    Abakingirwa barasabwa kwegera ikigo nderabuzima kiri hafi yabo bagahabwa doze ya kabiri y'urukingo kuko atari ngombwa ko umuntu agorwa no gusubira aho yafatiye urukingo bwa mbere kubera ikoranabuhanga ryifashishijwe mu kubika amakuru.

    Kuri ubu, abenshi mu barimo guhabwa doze ya kabiri biganjemo abahawe doze ya mbere y'urukingo wo mu bwoko bw'Astra Zeneca. Gahunda y'ikingira ya mbere yatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

    Muri iki cyumweru u Rwanda rwakiriye icyiciro cya kabiri cy'inkingo zatanzwe muri iyo gahunda ya COVAX, cyaje cyiyongera ku zindi nkingo zabonetse ku bufatanye n'amahanga .

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza kandi ko uyu munsi mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 43 b'icyorezo cya COVID-19, bityo abamaze gutahurwaho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 27,162. Abakize ni abantu 101 batumye abamaze gukira bagera ku 26,129 bangana na 96.1% by'abantu batahuweho icyo cyorezo kugeza uyu munsi.

    Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Mujyi wa Kigali 20, mu Karere ka Rubavu 6, Ritsiro 5, Nyamasheke 4, Karongi 3, Huye 2, Kamonyi 1, Muhanga 1 na Gisagara 1.

    Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,462,516 birimo 4,562 byafashwe mu masaha 24 ashize.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 31 Gicurasi 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 am) uretse mu Karere ka Karongi aho zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-49-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-42-barayikira

  • Lt. Gen Muganga na Lt. Gen Mupenzi batangiye inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Impinduka mu buyobozi bukuru bw'Igisirikare cy'u Rwanda zakozwe n'Umukuru w'Igihugu akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena.

    Nyuma y'umunsi umwe zikozwe, nibwo abasirikare bakuru bahawe inshingano nshya, bahererekanyije ububasha n'abo basimbuye.

    Lt. Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

    Yahererekanyije ububasha na Lt. Gen Jean Jacques Mupenzi yasimbuye ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka.

    Ni mu gihe nawe yahererekanyije ububasha na Gen. Major Emmanuel Bayingana yasimbuye ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere.

    Gen. Maj. Emmanuel Bayingana we yahawe kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo.

    Impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka no mu Kirere zakozwe ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena

    Lt. Gen Jean Jacques Mupenzi ahererekanya ububasha na Lt. Gen Mubarakh Muganga wamusimbuye

    Gen. Maj. Emmanuel Bayingana ahererekanya na Lt. Gen Jean Jacques Mupenzi wamusimbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-muganga-na-lt-gen-mupenzi-batangiye-inshingano-nshya

  • Butaro: Batanu muri 20 barwaye kanseri bayitewe n'itabi – #rwanda #RwOT

    Yagize ati “Iyo urebye mu bantu 20 twakira buri munsi barwaye kanseri, batanu baba barayikomoye ku ngaruka z'itabi.'

    Uyu muganga yavuze ibi biteye impungenge, kuko bigaragara ko abantu bakinywa itabi n'ubwo baba bazi ko ribagiraho ingaruka, dore ko risanzwe rizwiho kubata abantu barikoresheje.

    Bamwe mu bakoresha itabi baganiriye na IGIHE, bavuze ko kurireka bitoroshye.

    Habumugisha Claver w'imyaka 48 utuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, avuga ko kunywa itabi yabikuye ku babyeyi be.

    Yagize ati “Navutse mbona papa na mama banywa itabi, barisangirira ku nkono imwe. Maze kuba Umusore nagiye kuba kwa nyogokuru nkajya mukongereza itabi nkasomaho, ntangira rinsindisha ariko nza kurimenyera nkomeza kurinywa kuko nararagiraga.'

    Akomeza avuga ko n'ubwo ntacyo ashinja itabi, atakwemerera umwana we kurinywa kuko byamugiraho ingaruka mu myigire.

    Ati “Njye kurinywa ni uko navukiye aho wabonaga ntacyo bibabwiye kuba narinywa, ariko abana banjye bo bariga sinabemerera kurinywaho, byabagiraho ingaruka mu myigire.”

    Mujawamariya Julienne wo mu Karere ka Burera, ni umwe mu baretse itabi birabashobokera n'ubwo bitoroshye. Yavuze ko yanyoye itabi igihe kinini akaza kurireka, akagira inama abakirinywa kurireka.

    Ati “Abumva ko kureka itabi bidashoboka, nababwira ko bishoboka rwose barireke, ririca ndetse ritwara n'amafaranga menshi yagombye gukora ibindi bintu by'akamaro mu muryango.”

    Dr. Butonzi agira abantu inama yo kureka itabi, ati 'Turasaba abantu kurireka kuko usibye kanseri y'ibihaha, itabi ribatera izindi ndwara zirimo iy'amaraso, iy'amara manini n'izindi.”

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yagaragaje ko 30% by'abanywa itabi baba bafite ibyago byo kurwara kanseri mu gihe abarenga miliyoni 8 ku Isi bapfa bazize ingaruka z'itabi. Mu Rwanda abasaga 2100 bahitanwa n'ingaruka zaryo buri mwaka.

    Itabi ni kimwe mu bintu bitera kanseri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/butaro-batanu-muri-20-barwaye-kanseri-bayitewe-n-itabi

  • Biteye agahinda: bamuserereza bavuga ko igitsina cye kiri inyuma||Ararize umwuka urahera kubera agahinda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu muryango utuye mu karere ka Musanze ubayeho mu buzima bugoye aho bafite ubumuga budasanzwe, ndetse bakabaserereza ko bagenda nk'abasubira inyuma.

    Uyu mudamu Chantal w'abana bane,avuga ko yababyaye mu buryo bwimpanuka bitewe n'abagiye bamushukisha amafaranga,gusa akavuga papa wabo ntabushobozi bwo kubarera afite.Uyu mudamu aganira na Afrimax yagaragaje amarira menshi mu kiganiro cyose,ahanini bitewe n'ubuzima bubi babamo.Yavuze ko inzu yabo babamo ari umugiraneza wayibatije, gusa irava cyane ngo iyo imvura iguye bajya kugama mu baturanyi.Yavuze ko abana be batajya kwiga buri munsi kubera ubukene, ninzara aho yavuze ko bashobora kumara iminsi ibiri yose batarya.

    Bafite ubumuga bw'amaguru

    Chantal avuga ko ababazwa n'abamuserereza ko imyanya ye y'ibanga iri inyuma kuko nubusanzwe agenda ibirenge bye bireba inyuma kubera ubumuga abandi bakamusebya ngo agenda atera rivansi ibintu bimukomeretsa agashaka kurwana.Avuga ko abana bavukanaga mu muryango akomokamo bose bagiye bapfa bakiri abana uretse umuvandimwe we w'umuhungu nawe ufite ubumuga bw'amaguru n'intoki bombi babashije kurokoka.Asaba ko uwamufasha akabona aho kuba ndetse nibyo gutungisha umuryango we yaba amufashije cyane.

     

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-bamuserereza-bavuga-ko-igitsina-cye-kiri-inyumaararize-umwuka-urahera-kubera-agahinda/

  • Lt. Gen Muganga na Lt. Gen Mupenzi batangiye inshingano nshya –

    Impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda zakozwe n’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena.

    Nyuma y’umunsi umwe zikozwe, nibwo abasirikare bakuru bahawe inshingano nshya, bahererekanyije ububasha n’abo basimbuye.

    Lt. Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

    Yahererekanyije ububasha na Lt. Gen Jean Jacques Mupenzi yasimbuye ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

    Ni mu gihe nawe yahererekanyije ububasha na Gen. Major Emmanuel Bayingana yasimbuye ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere.

    Gen. Maj. Emmanuel Bayingana we yahawe kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

    Impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka no mu Kirere zakozwe ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena

    Lt. Gen Jean Jacques Mupenzi ahererekanya ububasha na Lt. Gen Mubarakh Muganga wamusimbuye

    Gen. Maj. Emmanuel Bayingana ahererekanya na Lt. Gen Jean Jacques Mupenzi wamusimbuye

  • Butaro: Batanu muri 20 barwaye kanseri bayitewe n’itabi –

    Yagize ati “Iyo urebye mu bantu 20 twakira buri munsi barwaye kanseri, batanu baba barayikomoye ku ngaruka z’itabi.”

    Uyu muganga yavuze ibi biteye impungenge, kuko bigaragara ko abantu bakinywa itabi n’ubwo baba bazi ko ribagiraho ingaruka, dore ko risanzwe rizwiho kubata abantu barikoresheje.

    Bamwe mu bakoresha itabi baganiriye na IGIHE, bavuze ko kurireka bitoroshye.

    Habumugisha Claver w’imyaka 48 utuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, avuga ko kunywa itabi yabikuye ku babyeyi be.

    Yagize ati “Navutse mbona papa na mama banywa itabi, barisangirira ku nkono imwe. Maze kuba Umusore nagiye kuba kwa nyogokuru nkajya mukongereza itabi nkasomaho, ntangira rinsindisha ariko nza kurimenyera nkomeza kurinywa kuko nararagiraga.”

    Akomeza avuga ko n’ubwo ntacyo ashinja itabi, atakwemerera umwana we kurinywa kuko byamugiraho ingaruka mu myigire.

    Ati “Njye kurinywa ni uko navukiye aho wabonaga ntacyo bibabwiye kuba narinywa, ariko abana banjye bo bariga sinabemerera kurinywaho, byabagiraho ingaruka mu myigire.”

    Mujawamariya Julienne wo mu Karere ka Burera, ni umwe mu baretse itabi birabashobokera n’ubwo bitoroshye. Yavuze ko yanyoye itabi igihe kinini akaza kurireka, akagira inama abakirinywa kurireka.

    Ati “Abumva ko kureka itabi bidashoboka, nababwira ko bishoboka rwose barireke, ririca ndetse ritwara n’amafaranga menshi yagombye gukora ibindi bintu by’akamaro mu muryango.”

    Dr. Butonzi agira abantu inama yo kureka itabi, ati “Turasaba abantu kurireka kuko usibye kanseri y’ibihaha, itabi ribatera izindi ndwara zirimo iy’amaraso, iy’amara manini n’izindi.”

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yagaragaje ko 30% by’abanywa itabi baba bafite ibyago byo kurwara kanseri mu gihe abarenga miliyoni 8 ku Isi bapfa bazize ingaruka z’itabi. Mu Rwanda abasaga 2100 bahitanwa n’ingaruka zaryo buri mwaka.

    Itabi ni kimwe mu bintu bitera kanseri

  • ‘Gospel’ iri ku isonga mu 2020/2021: Icyo umu… – #rwanda #RwOT

    Hari ibintu bitari bicye washingiraho ubwira umuntu ukora umuziki w'isi cyangwa usanzwe kwigira ku bakora umuziki uramya ukanahimbaza Imana. Kuri ubu ‘Gospel’ iyoboye hashingiwe ku bintu bitandukanye kandi by’umwuga mu muziki bakora. Abawize n'abawukurikira bafite byinshi, bashingiraho bavuga ko ukoze neza.

    INKURU WASOMA: Israel Mbonyi na Diamond bayoboye urutonde rw’abahanzi 10 bihariye isoko rya Youtube mu Rwanda mu 2020/2021

    Mu gihe rero ibyo utabitanze usanga abantu bagenda bakuvaho (abafana). Muri iyi minsi ukaba ubona ko aho Mani Martin yavuye we na Patrick Nyamitari babona ntakivamo ubu ni ho hari gusarurwa hanafite imbaga nyamwinshi.

    Kimwe n'abandi bagiye bakurira mu makorali n'amatsinda yo kuramya no guhimbaza bakabivamo barimo Meddy, The Ben, King James, Knowless, Tom Close, Bruce Melodie, aba bose basa n’abahiriwe ariko kuri ubu harimo abashobora kuba babona ko bayobye inzira kimwe n'abandi batabarika baheze mu cyeragati.

    Babuze ubusubira mu makorali bakuriyemo n'ubujyambere, bafite impano ariko badafite umurongo w'imikorere yaba mu ndirimbo zihimbaza Imana n'indirimbo z’isi  mbega utabona aho ubabarurira. Mu byo wavuga ko abahanzi bakora umuziki usanzwe bakwiye kwigira ku bakora uhimbaza Imana, birimo ibi bikurikira;

    1.Gutegura ibitaramo no kumurika Album

    Biragoye kuba wamenya Album z'indirimbo umuhanzi ukora indirimbo zisanzwe ukunzwe, umaze kugera ku rundi rwego mu Rwanda afite. Igikorwa ni ukumva ngo indirimbo yasohotse imwe, ebyiri, hari n’abafite ijana zinarenga ariko ugasanga afite Album imwe cyangwa ebyiri.

    Izindi ndirimbo ze nyinshi usanga aba yarazikoze ageze mu nzu ikora umuziki akavugana n'umucuzi w'indirimbo kumucurira Beat cyangwa bakamwereka izihari agakora, akamamaza ko agiye gushyira hanze indirimbo ariko bidafite ishingiro ry'ubunyamwuga mu gucuruza no gutegura uruhererekane rw'ibihangano, Album.

    Mu bakora umuziki uramya ukanahimbaza Imana icyo cyarakemutse kuko usanga abe amatsinda y’abakora umuziki usingiza Imana, batangaza ko bari gukora kuri Album runaka. Igihe kikagera bakayishyira hanze, ni bacye wasanga badakora batya yaba mu bakora ku giti cyabo n'abakorana nk'amatsinda, ubwo turavuga amakorali na za Minisiteri.

    Kubera kutamenya ibi rero bigira ingaruka ikomeye aho usanga abakora umuziki uhimbaza Imana ibitaramo byabo byitabirwa. Mu Rwanda biragoye kubona umuhanzi umwe witeguriye ubwe igitaramo kikitabirwa atari iby’amakompanyi runaka yabatumiye.

    2. Imitegurirwe y'indirimbo mu micurangirwe no guhuza amajwi

    Bigenda bihinduka aho usanga umuziki ugenda ukorwa mu buryo bwa Live yaba mu bitaramo no mu nzu utunganyirizwamo. Live bivuze kuririmba ujyanisha n'ibicurangisho biri gukoreshwa ako kanya mu gitaramo no mu gukora indirimbo.

    Binyuranye no kuba hakoreshwa mudasobwa ikaba ariyo ikora indirimbo kugeza irangiye icyagiyemo cyonyine kivuye hanze akaba ari ijwi. Akenshi naryo rihindurwa n'umucuzi w'indirimbo bitewe n'amakaraza aba aririmo kubera ko ukora igihangano nta mwanya yakiboneye.

    Ku ruhande rw'abakora umuziki benshi bita uw’isi usanga ibi batabikora babitewe n'ubushobozi bucye kuko bihenda. Ariko na none n'umuhate n'umwanya baha ibihangano bakora kuko ukeneye gukora ikintu cyiza agiha agaciro gasumbye kuvuga ko byanze akananirwa yagerageje.

    Naho abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana usanga bariyeguriye akazi bakora yewe ubuzima bwabo barabweguriye ibyo bakora. Bajya gukora indirimbo yaba ukora ku giti cye, akajyana n’abamufasha gukosora ibitagenze neza. Atari umucuzi wenyine ubikoze ikindi bakaba bashobora no kongeramo amajwi yabo igihangano kigasohoka ari umwimerere.

    3. Imicururize y'umuziki ku mbuga nkoranyambaga

    Umuziki by'umwihariko muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19 uri gucuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanaga rishingiye ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye zirimo Youtube rumwe mu rubuga rugaragaza umuziki ukunzwe, n’izindi nka Spotify, iTune, Audiomark, Boomplay, Deezer. Abahanzi bakora umuziki usanzwe usanga ari bake bakoresha izi mbuga mu gihe abakora Gospel bagerageza cyane, ndetse hari n’abo usanga badashobora kumara icyumweru, abandi ukwezi, batagize icyo basangiza abakunzi babo. 

    Dufatiye urugero ku rubuga rwa Youtube rukoreshwa cyane mu Rwanda mu zo twavuze haruguru, kuri ubu indirimbo nyarwanda ziyoboye zikaba ari izihimbaza Imana. Urugero ni nk’indirimbo ‘Nahawe Ijambo’ ya Dorcas & Vestine yihariye umwaka wose ku butaka bw'u Rwanda kuri Youtube ariyo ikunzwe kurusha izindi zose zumviwe mu Rwanda nk’uko InyaRwanda.com duherutse kubagezaho inkuru ibigaragaza. 

    Urundi rugero rugaragaza ko umuziki wa Gospel uri ku isonga mu Rwanda mu mwaka wa 2020/2021 ni uko ibihangano byose hamwe by’umuhanzi Israel Mbonyi ari byo byarebwe cyane n’abari mu Rwanda kurusha abandi bahanzi bose – ibi ushobora no kubigenderaho ukavuga ko Israel Mbony ari we muhanzi winjije amafaranga menshi kuri Youtube ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko ibihangano byarebwe inshuro Miliyoni 8.31 (Views). 

    Israel Mbonyi aragwa mu ntege na Diamond wo muri Tanzania. Ni mu gihe umuhanzi ukora umuziki wa Secular ugwa mu ntege Mbonyi ari Clarisse Karasira uri ku mwanya wa aho ibihangano bye byarebwe inshuro Miliyoni 6.86. Icyamamare Bruce Melodie ari ku mwanya wa 4 na Miliyoni 6.52 Views by’abarebye indirimbo ze kuri Youtube bari mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe. Ibanga nta rindi ni ukora ibihangano byiza, kandi ukamenya n’uburyo bwiza bwo kubyamamaza cyane cyane iyakure iri gukoreshwa cyane muri iyi minsi.

    4. Imyitwarire no kwigengesera mu mwuga

    Biragoye gusobanura neza ibijyanye n’iyi ngingo ariko na none ibihamya birahari ko hari aho usanga imyitwarire idahwitse mu bahanzi bakora umuziki usanzwe iri mu bibabaza abafana babo bigatuma harimo abo bareka bagasubira ku isuka. Bityo rero umuziki urimo kwigengesera kuri hejuru nk’uko usangana abakora umuziki uhimbaza Imana, ni kimwe mu byo benshi mu bakora umuziki usanzwe na Gospel bakwiriye kwigira kuri aba baramyi bahagaze neza kugeza ubu ku butaka bw’u Rwanda.

    Israel Mbonyi na Diamond ni bo bahanzi bafite indirimbo zarebwe cyane mu Rwanda kuri Youtube mu 2020-2021

    REBA HANO ‘NAHAWE IJAMBO’ INDIRIMBO IKUNZWE KURUSHA IZINDI MU RWANDA KURI YOUTUBE 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106266/gospel-iri-ku-isonga-mu-20202021-icyo-umuhanzi-ukora-secular-yakwigira-ku-bakora-umuziki-u-106266.html

  • Uyu mugore yahishuye uburyo yatangiye guteretana n'abagabo bubatse afite imyaka 13 yonyine. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'uburanga witwa Efua Baawuah uzwi ku izina rya Cece Bentil yatangaje ko yatangiye gukundana n'abagabo bubatse afite imyaka cumi n'itatu yonyine.

    Uyu mugore wo muri Nigeria, Efua aganira na SVTV Afurika hamwe na DJ Nyaami, yavuze ko byose byatangiye ubwo yatangiraga kwiga kwiyambika neza maze abagabo bakamushikira nubwo yari akiri umwana muto.

    Uyu mudamu ubu uyobora iduka rye bwite ryitwa Cece Beauty Organic Cosmetics yavuze ko nubwo yatangiye gukundana nabagabo bubatse akiri muto ,ariko ngo mu buzima bwe ntiyarengeje abagabo 10 baryamanye.

    Abajijwe impamvu abakobwa bakiri bato bakunda gusohokana nabagabo bamaze gushaka abagore, Cece Bentil yerekanye ko aribyo ahanini biterwa n'inyungu z'amafaranga baba babakurikiyeho.

    Nubwo bimeze bityo ariko, uyu mudamu yagiriye inama abandi bakobwa bakiri bato kutishingikiriza gusa ku bagabo kubyo bashaka ahubwo ngo bakore cyane kugirango babashe kubona ibyo bakeneye byose.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mugore-yahishuye-uburyo-yatangiye-guteretana-nabagabo-bubatse-afite-imyaka-13-yonyine/

  • Mu mwaka umwe gusa umugore yabyaye abana 20 hakoreshejwe ikoranabuhanga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ushaka kugira abana 100 ariko harimo abavutse hitabajwe uburyo bw'ikoranabuhanga buzwi nka Surrogate,babyaye ku ikubitiro abana 20 mu mwaka umwe.

    Madamu Kristina Öztürk yahuye n'umugabo we Galip Öztürk, mu rugendo bajyagamo muri Georgia nyuma y'aho uyu mugabo yari amaze gukatirwa igifungo cya burundu n'inkiko z'iwabo muri Turkia.

    Mu mwaka wabo wa mbere babyaye umwana umwe ariko bavuga ko bifuza kwagura umuryango aribwo batanze kariya kayabo hakoreshwa ikoranabuhanga babyara abana 20 mu mwaka umwe.Ubu bafite abana 21 bose hamwe.

    Uyu muryango ukize cyane ukoresha abakozi bo kwita kuri aba bana 16 bishyura asaga ibihumbi £67,700 buri mwaka.

    Ubwo Kristina, ukomoka mu Burusiya yahuraga na Galip,bahise bahuza igitekerezo cyo kugira abana benshi ndetse uyu mugore avuga ko amarana igihe n'aba bana bose akora imirimo nk'iyo umubyeyi wese akorera umwana we.

    Galip na Kristina ufite umwana w'imyaka 6 witwa Victoria, babyaye umwana wa mbere hakoreshejwe ikoranabuhanga witwa Mustafa, muri Werurwe 2020.

    Kugira ngo umwana umwe aboneke bishyuye amapawundi 7,700.Aba bana barutanwa kuva ku mezi 4 kugeza kuri 14.

    Kristina yavuze ko buri cyumweru batakaza kuri aba bana amadolari ari hagati ya $5,000-$6,000 (£3,500-£4,200).

    Yemeje ko nubwo atakwemeza ko azakomeza kubyara abandi bakoresheje ubu buryo bw'ikoranabuhanga ariko ngo atabikuraho ijana ku ijana.

    Uyu mugore yagize ati “Ndi gupanga gutwita ariko atari vuba aha kuko ubu ndashaka kwita ku bana banjye.Ntabwo byoroshye kurera abana 21 utwite.”

    Uyu mugore yavuze ko atajya yicwa n'irungu kuko aba bana be 21 baba bamukeneye buri mwanya.

    Se w'aba bana Galip n'umushoramara ukomeye mu gutwara abantu n'ibintu,ubukerarugendo no mu icungamutungo aho atuye muri Georgia kuva 2013.Muri iki gihugu yashoyemo imishanga ya miliyoni 500 z'amadolari.

    Bwana Galip afite abandi bana 8 yabyaranye n'umugore wa mbere batandukanye ndetse bo baba muri Turkia.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/mu-mwaka-umwe-gusa-umugore-yabyaye-abana-20-hakoreshejwe-ikoranabuhanga-amafoto