Category: Uncategorized

  • Ikifuzo cy’Imana ni uko uba igitambo kizima #rwanda #RwOT

    “Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” Abaroma 12:1

    Kuva kera Abisiraheli bava muri Egiputa, umuhango wo gutanga ibitambo wabagaho, na mbere yaho ibitambo byaratambwaga. Igitambo rero cyatambwaga bitewe n’icyo ari cyo: Hari igitambo cyatambwaga ari icyo gusaba imbabazi kubw’icyaha umuntu yakoze, igitambo cy’ishimwe, igitambo cy’uko bari amahoro, igitambo ko bejejwe, igitambo cy’uko Imana yarinze igihugu…Igitambo byavugaga ko ari amaraso ameneka y’inyamanswa, hanyuma umuntu akatura icyo atambiye igitambo.

    Nagira ngo mbibutse ko Bibiliya itadusaba ibitambo bindi kuko igitambo kimwe cyatambwe, aricyo Yesu ku musaraba ariko mu Baroma 12:2 haravuga ngo ' Ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana, mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye.' Hano bivuze ko Imana yifuza ko duhinduka ibitambo bizima, ntabwo yifuza ibitambo by’inka n’ibindi, ahubwo irashaka ko wowe uhinduka igitambo! Kamere yawe ukayizana ku musaraba, ukavuga ngo Mwami ndaje ndifuza gupfana na Kristo no kuzukana nawe.

    Ubu buzima abantu benshi barabukwepa, kuko gupfa ku ngeso birahenda(biravuna, biragorana, bifata igihe!), abantu bagahitamo kujya kwikuzaho imikoshi n’imikasiro na karande, kandi ntanafate n’umwanya wo kwezwa no guinduka. Yego ndemera ko ibyo babigukorera bikakuvaho, ariko ukwiye gufata umwanya wo kwezwa, ukuzura Umwuka Wera ugapfana na Yesu ugahinduka ku ngeso, ugahinduka kuba umwana w’Imana. Yesu yaravuze ngo akabuto kataguye mu butaka ngo gapfe, gakomeza kubaho uko kari konyine ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.

    Iyo twemeye gupfana na Yesu no kuzukana nawe, tubasha kwera imbuto Imana ishaka. Nitubasha gupfana na Yesu no kuzukana nawe, Imana izadukoresha iby’ubutwari. Birashoboka ko waba ukorera Imana ariko utarapfuye ku ngeso. Iyo umuntu akijijwe akizwa rimwe, akakira Yesu agatsindishirizwa ariko agatangira urugendo rwo kwezwa no gupfa ku ngeso. Aha niho akenshi bigorera: Abantu barakizwa bagatangira urugendo, ariko bagatinya kuzana izo ngeso ku Musaraba! Uzarebe impamvu abantu benshi batera imbuto, ni uko imbuto ari ikinyuranyo cy’ingeso za kamere.

    Kuko, Imana ntiyaguha urukundo itanyujije mu bakwanga! Unyura ku bakwanga, Imana ikaguha urukundo ruva kuri yo ugakunda abanzi bawe. Ishobora kukunyuza ahantu hatari ikintu na kimwe gishimishije, ariko kikaguha ibyishimo bitava ku bifatika, bitava ku bwinshi bw’ibyo utunze, ahubwo biva ku Mana ubwayo. Birashobo ko Imana yaguha kwihangana, ariko wanyuze mu bigeragezo! Izo mbuto zose ni ikinyuranyo cy’imiterere ya kamere yacu.

    Aha rero icyo Imana idusaba, ni ukwemera kuba ibitambo bizima bishimwa n’Imana, tukazana ingeso zacu ku musaraba. Hari igihe izo ngeso zitunanira kuzihindukaho, tugatangira kuzirata ngo': N’Imana irabizi ko turi abantu, ntimugakabye gukiranuka, buriya Imana irabizi ko ariko turi…

    Yego mu mutima wa Yesu wabonamo umwanya, yakwakira akakubabarira ariko icyo agusaba ni uguhinduka. Bibiliya iravuga ngo 'Mwana w’umuntu we ko Imana yakweretse ikiza icyo ari cyo, icyo Uwiteka agushakaho ni iki: Ni ugukora ibyo gukiranuka, ni ugukunda kubabarira, ni ukugendana n’Imana wicisha bugufi' .

    Icyo Yesu yakoze ku musaraba, kitwemerera cyangwa se kidusaba kwemera gupfana na Yesu tukagera ikirenge mu ke. Muribuka Yesu azamutse yikoreye umusaraba abagore barimo baramuririra, arababwira ngo niba murizwa no kunkunda mugende mwegure imisaraba yanyu kandi buri munsi! Byari bivuze ngo 'Njyewe uwanjye nywujyanye i Gorigota, ngiye kubambwa birangire ariko mwebwe mu nzira ijya mu i Juru ni ukwikorera umusaraba buri munsi mugapfa ku ngeso za kamere.

    Umuririmbyi yararimbye ngo ingeso za wa mubi zihora zishaka kubyuka, uzirimbure uzice pe! mpore nihariwe n’ibya Yesu. Pawulo yatangiye avuga ngo ndashaka gukora ikiza ariko ikibi kikantanga imbere, ageze aho aravuga ati ndapfuye! Uyu mubiri untera gukora ibyaha, nzawukizwa n’iki? Ariko aza kwibuka ko muri Kriso ariho umuntu akirira agatsindishirizwa, agakora ubushake bw’Imana.

    Umwigisha: Pastor Desire Habyarimana

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ikifuzo-cy-Imana-ni-uko-uba-igitambo-kizima.html

  • Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa. #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Kamena 2021 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC yakinaga umukino wa gishuti n'ikipe ya kiyovu Sports hitegurwa isubukurwa rya shampiyona.

    Rutahizamu Nshuti Innocent niwe wuguruye Amazamu ya Kiyovu VS

    Nyuma yo gusubukura imyitozo ikipe y'ingabo  z'igihugu kuri uyu wa Gatandatu yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti, ni umukino wabereye kuri sitade Ikirenga, ikibuga ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo.

    Ni umukino wakinwe n'abakinnyi batahamagawe mu ikipe y'igihugu aho umutoza Adil yari yahisemo kureba urwego rwa buri mukinnyi.

    Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye aho ikipe ya APR FC yahisemo kubanzamo aba bakinnyi Rwabugiri Umar ,Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu Buregeya Prince, Rwabuhihi Placide, Mushimiyimana Mihammed, Nsanzimfura Keddy, Itangisaha Blaise, Bizimana Yannick  na Usengimana Dany.

    Ni umukino warangiye ikipe y'ingabo z'igihugu itsinze ikipe ya Kiyovu sports igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Nshuti innocent winjiye mu kibuga asimbuye muri uyu Mukino .

    APR FC ikaba irimo kwitegura isuburwa rya shampiyona igomba gukomeza tariki ya 10 Kamena 2021 aho ikipe ya APR FC izakirwa n'ikipe ya Bugesera ku kibuga cyayo cya Bugesera ku isaha yi saa sita z'amanywa (12h00).

    The post Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wa-gishuti-apr-fc-yatsinze-kiyovu-sport-igitego-kimwe-ku-busa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wa-gishuti-apr-fc-yatsinze-kiyovu-sport-igitego-kimwe-ku-busa

  • Abarenga 130 biciwe mu gitero muri Burkina Faso #rwanda #RwOT

    Abagabo bitwaje intwaro bishe abantu barenga 132 mu gitero mu cyaro cyo mu majyaruguru ya Burkina Faso, cya mbere kibi cyane kibayeho muri iki gihugu mu myaka ya vuba aha ishize, nkuko leta ibivuga.Ingo n'isoko ryaho byatwitswe muri icyo gitero cyakozwe mu ijoro ryacyeye mu gace ka Solhan.

    Nta mutwe wavuze ko ari wo wari inyuma y'icyo gitero, ariko ibitero by'imitwe yiyitirira idini ya Islam bikomeje kwiyongera muri iki gihugu, cyane cyane mu turere two ku mipaka.

    Umukuru w'umuryango w'abibumbye yavuze ko 'ababajwe bikomeye' n'icyo gitero.

    António Guterres 'yamaganye iki gitero ndengakamere kandi ashimangiye ko bicyenewe ko mu buryo bwihutirwa amahanga yongera umuhate wo gufasha leta zirimo kurwanya urugomo rushingiye ku buhezanguni ndetse n'uburyo ruhitana abantu mu buryo butakwihanganirwa', nkuko umuvugizi we yabivuze.

    Perezida wa Burkina Faso Roch Kaboré yatangaje iminsi itatu y'icyunamo mu gihugu, mu butumwa bwo kuri Twitter avuga ko 'tugomba kwishyira hamwe mu kurwanya imbaraga za sekibi'.Yongeyeho ko inzego zishinzwe umutekano zirimo gushakisha abagabye icyo gitero.

    Mu kindi gitero cyabaye ku wa gatanu nijoro, abantu 14 batangajwe ko biciwe mu cyaro cya Tadaryat, kiri ku ntera ya kilometero hafi 150 mu majyaruguru ya Solhan.Mu kwezi ushize, abantu 30 bapfiriye mu gitero mu burasirazuba bwa Burkina Faso.

    Iki gihugu gihanganye n'ibibazo by'umutekano mucye bikomeje kwiyongera, cyo kimwe n'ibihugu bituranye nacyo, mu gihe imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero ndetse igashimuta abantu muri ako karere.

    Mu kwezi kwa gatanu, igisirikare cya Burkina Faso cyagabye igitero gikomeye nyuma yuko hongeye kwaduka ibitero by'imitwe y'intagondwa.

    Nubwo cyagabye icyo gitero, inzego zishinzwe umutekano zirimo kugorwa no kubuza ko habaho urugomo, rumaze gutuma abantu barenga miliyoni imwe bata ingo zabo mu myaka ibiri ishize.

    Ako karere ka Sahel kagwamo imvura nkeya, kamaze igihe kibasirwa n'ibitero by'intagondwa kuva zafata ibice byo mu majyaruguru ya Mali mu 2012 no mu 2013.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Abasirikare b'Ubufaransa bamaze igihe bafasha ingabo za Mali, Tchad, Mauritania, Niger na Burkina Faso mu rugamba rwo kurwanya izo ntagondwa.Ariko muri iki cyumweru, Ubufaransa bwahagaritse ubufatanye na Mali kubera ihirikwa ry'ubutegetsi riherutse gukorwa n'igisirikare.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/06/abarenga-130-biciwe-mu-gitero-muri-burkina-faso/

  • Ubuhamya bubabaje: Yazinutswe abagabo nyuma yo kuryamana n'abasaga 200| Bamuteye inda ndetse banamwanduza SIDA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yatanze ubuhamya bw'ukuntu yaretse uburaya nyuma yo kuryamana n'abagabo basaga 200 bakamwanduza SIDA ndetse bamwe bakanamutera inda bakamutererana.

    Mu gutangira, uyu mugore w'imyaka 42 yavuze ko yatangiye gukora uburaya afite imyaka 16 y'amavuko ashutswe n'abakobwa bari baturanye aho bamubwiye kujya ajyana nabo gukorera amafaranga. Yavuze ko yagiye ahura n'ingaruka mbi zirimo nuko yakubitwagwa n'abagabo babaga baryamanye ndetse bamwe bakanamurongora batamwishyuye. Nyuma y'umwaka umwe atangiye gukora uburaya, uyu mugore yatewe inda n'umwe mu bagabo baryamanye maze abyara umwana we wa mbere.

    Muri bwa buzima bwe bw'uburaya, uyu mugore yavuze ko yabayeho nabi cyane dore ko yakoreraga imirimo abakobwa bagenzi be bicuruzaga maze bakamwishyura amafaranga ari nayo yamufashaga kurera umwana we no kumushakira ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwe.

    Uyu mugore yaje guhura n'umugabo wamubeshye ko azamugira umugore we nyamara Nyamugabo yari yaratandukanye n'undi mugore. Uyu mugabo yamugejeje iwe bararyamana ndetse anamutera inda. Nyuma yaje kumwihinduka amubwira ko atabana nawe maze aramuhambiriza.

    Uyu mugore yavuze ko ibyo yibuka byamubabaje cyane ari umunsi yarongowe n'abagabo bane barangiza bakamubwira ko bari buze kumwica. Nubwo batamwishe nkuko bari babivuze ariko bamwanduje SIDA.

    Mu gusoza, Uyu mugore yagiriye inama abakobwa kureka umwuga w'uburaya kuko ari mubi ahubwo abashishikariza gukora indi mirimo yabafasha kwiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu cyabo.

    Source : https://yegob.rw/ubuhamya-bubabaje-yazinutswe-abagabo-nyuma-yo-kuryamana-nabasaga-200-bamuteye-inda-ndetse-banamwanduza-sida/

  • Karasira Aimable yasanganywe akayabo! Asaga Miliyoni 30 Frw yafatiwe iwe no kuri Mobile Money – #rwanda #RwOT

    • Mu rugo rwe mu Biryogo yari afite ibihumbi 10$
    • Hari Ama-Euro 520
    • Yari afite kandi 3.142.000 Frw
    • Kuri Mobile Money yari afiteho 11.000.000 Frw
    • Kuri konti ze nyinshi, naho hariho amafaranga menshi atatangajwe ingano

    Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyaha bibiri yari akurikiranyweho mbere ni icyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'icyaha cyo gukurura amacakubiri. Ubu hiyongereyeho icya gatatu cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo.

    Byari bishingiye ku magambo yari amaze iminsi avuga mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga 'biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda'.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu iperereza ry'ibanze ryakorwaga, byagaraje ko Karasira afite umutungo atabasha gusobanura inkomoko yawo.

    Ibyo bigize icyaha cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo gihanwa n'ingingo ya cyenda mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Bivugwa ko ubwo yasakwaga mu nzu atuyemo i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, iwe hari habitsemo 10.981$ (hafi miliyoni 11 Frw); ama-euro 520 (asaga ibihumbi 500 Frw) mu gihe kuri Mobile Money yari afiteho miliyoni 11 Frw.

    Usibye ayo yari kuri konti ya Mobile Money, mu igenzura byagaragaye ko hari izindi miliyoni nyinshi yari amaze iminsi mike abikuje.

    Igiteranyo cyose cy'amafaranga Karasira yasanganywe arenga miliyoni 31 Frw.

    Ikindi ni uko afite konti muri banki zitandukanye mu Rwanda, nazo zasanzweho amafaranga menshi.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati 'Ayo mafaranga yose Karasira ntabasha kugaragaza aho yaturutse.'

    IGIHE yamenye ko iperereza ry'ibanze ryakozwe na RIB, rigaragaza ko menshi muri ayo mafaranga inkomoko yayo ari abantu baba mu mahanga bayamwohererezaga.

    Mu bihe bitandukanye, Karasira yakunze kumvikana ku mbuga nkoranyambaga ashimira abantu bamutera inkunga, cyane cyane mu gihe yari amaze kwirukanwa na Kaminuza y'u Rwanda muri Kanama 2020 kubera imyitwarire mibi.

    Ni nabwo yakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nyuma akajya yerura ko hari abantu bamwoshya kugira ngo avuge amagambo aharabika Leta y'u Rwanda.

    Ubwo yaganiraga n'umurongo wa Youtube witwa Real Talk yagize ati 'Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by'amarangamutima yabo.'

    Yakomeje agira ati 'Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.'

    RIB isobanura ko abo bantu bakoresha amafaranga bafite bakayaha abantu nka Karasira n'abandi bakajya babavugira ibyo bashaka bigamije guteranya no gukurura imvururu mu banyarwanda.

    Dr Murangira ati 'Ayo ni mafaranga akomoka ku cyaha.'

    Karasira yatawe muri yombi yari ageze ku rwego rwo gutuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n'aho yemeza ko burutwa n'ubwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyatinyaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku Ngabo za FPR zabuhagaritse.

    Dr Murangira yaburiye abantu bose bibeshya ko bashobora gucuruza igihugu cyabo, bifashisha uburyo butandukanye burimo imbuga nkoranyambaga, bagakwiza ibihuha, bagambanira igihugu ngo babone amafaranga baba bihemukira.

    Ati 'Ibi twabigereranya n'umuntu utema igiti yicayeho, kuko ingaruka z'ibikorwa bibi nawe byanze bikunze zimugeraho.'

    Yihanangirije abantu bose bakora ibikorwa bishobora gusubiza abanyarwanda mu kaga, basebya igihugu kugira ngo babone indonke, ko igihe cyose bizagaragara ko ayo mafaranga yaturutse muri ibyo bikorwa by'ubugambanyi, gusebya no gukurura amacakubiri mu banyarwanda amategeko azakurikizwa.

    Ati 'RIB ntawe izabangamira mu kubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Ariko igihe cyose, uwo ariwe wese uzitwaza akazi akora akarenga umurongo ntarengwa washyizweho n'Itegeko Nshinga ry'u Rwanda mu ngingo ya 38, amategeko azakurikizwa. Nta muntu ucuruza amagambo asenya, asebya igihugu cyangwa agamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda uzihanganirwa.'

    “N'abandi bakora nkawe bararye bari menge kuko uwo bizagaragaraho ko ahemberwa gusebya igihugu no gukurura amacakubiri mu banyarwanda ntibizamugwa amahoro. Nta muntu wagambaniye igihugu byaguye amahoro.”

    Hari amakuru IGIHE yabonye ko Karasira benshi bakunze gufata nk'umuntu ushobora kuba afite uburwayi bwihariye kuva yakwirukanwa muri Kaminuza y'u Rwanda, afite imitungo myinshi muri Kigali irimo n'inzu akodesha.

    Bivugwa kandi ko usibye amadolari n'ama-euro yasanganywe mu rugo rwe, hari n'izindi miliyoni 3.142 Frw yari afite mu Biryogo aho atuye.

    Dosiye ya Karasira izashyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki ya 07 Kamena 2021.

    Amategeko y'u Rwanda ateganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y'umutungo afite ugereranyije n'ibyo yinjiza byemewe n'amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Si ubwa mbere havuzwe ibikorwa nk'ibi by'abantu bakira amafaranga aturutse ku banyamahanga barwanya u Rwanda, kuko ngo iyo hari nk'umuntu bashaka kwiyegereza mu gihugu, baterateranyiriza amafaranga hamwe, hanyuma bakayamwoherereza kugira ngo ababere igikoresho.

    Ni amafaranga aba ari menshi bamwe batinjiza ku kwezi mu mirimo baba bakora mu Rwanda.

    RIB itangaza kandi ko Karasira ameze neza, yivuza indwara n'ubundi yari asanzwe yivuza, ko nta kibazo cy'ubuzima kidasanzwe afite.

    Karasira w’imyaka 42, nta mugore n’umwana agira. Afunzwe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside ndetse no kutagaragaza inkomoko y’umutungo we

    Inkuru bifitanye isano:

    - Karasira Aimable yatawe muri yombi

    - Amagambo RIB yashingiyeho ita muri yombi Karasira Aimable


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karasira-aimable-yasanganywe-akayabo-asaga-miliyoni-30-frw-yafatiwe-iwe-no-kuri

  • Nyuma yo gusinyisha Bruce Melodie, Tecno yata… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 15/05/2021 ni bwo TECNO yerekanye telefone nshya yashyize ku isoko ya ‘Camon17’ yasimbuye Camon16. Si ibyo gusa kuko icyamamare mu muziki nyarwanda, Bruce Melodie yagiye yerekanwa ku byapa bitandukanye ko ariwe sura nshya y’iyi telefone yagejejwe ku isoko ndetse hanakoreshwa ijambo #BruceGoesBlue ku mbuga nkoranyambaga rishimangira iki gikorwa.

    Uyu muhanzi ukomeye unakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yaho Bruce Melodie akaba yarinjiye mu muryango mugari wa TECNO uzwi nka #TecnoFamily uhuriwemo n’ibyamamare bifite amazina akomeye arimo The Ben, Shaddyboo hamwe na Miss Muyango Uwase.

    Uretse kuba Bruce Melodie ari mu bagize TecnoFamily ihuriwemo n’ibyamamare byo mu Rwanda yaninjiye mu muryango mugari w’ibyamamare ku rwego rw’isi byamamariza TECNO. Muri aba bahanzi b’ibikomerezwa harimo Chris Evans, WizKid, Khaligraph Jones, n’abandi, ibi bikaba aribyo biri gutuma Camon17 iba telefone nshya igezweho muri Africa.

    TECNO kandi yanatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Camera Camp’ aho abanyarwanda bose bemerewe kwitabira, abazabwitabira bakazagirana ibyishimo n’ibyamamare byamamariza TECNO kuko bazajyana gukorana ibikorwa birimo ‘Camping’ (Umwiherero) maze bakabika inzibutso zabo zuzuye ibyishimo bakoresheje Camera nziza ya Camon17. Mu itangizwa ry’ayo marushanwa nibwo Bruce Melodie yatangiye gukorana ku mugaragaro na Tecno Mobile.

    Kwitabira aya marushanwa nta kindi bisaba uretse kuba wagura telefone ya Camon17 ku iduka rya TECNO rikwegereye maze ukuzuza ibisabwa byo kwiyandikisha cyangwa ukabikorera kuri murandasi aho wakwifata amashusho yawe uri kuririmba cyangwa kubyina indirimbo ya Bruce Melodie ushaka warangiza ugakora tagi (Tagging) kuri TECNO Mobile Rwanda na #BruceGoesBlue cyangwa #CameraCamp.

    Abo amashusho yabo azakundwa cyane bazatoranywa gukomeza amarushanwa aho bazagira amahirwe yo kwishimana n’ibyamamare byamamariza TECNO, abazagera mu majonjora ya nyuma bakaba bafite amahirwe yo kuzatsindira telefone nshya za Camon17. Ukeneye ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yakwandikira Tecno ku mbuga nkoranyambaga zabo bakagusobaburira, kuri Facebook [@TecnoMobileRwanda], Instagram/Twitter [@TecnoMobileRW], cyangwa ugahamagara [0782888000].

    Abitabira iri rushanwa barasabwa kuririmba no kubyina indirimbo za Bruce Melodie

    Bruce Melodie na Miss Muyango bari kwamamaza telefone ya Tecno Camon17

    Abantu bazagira amashusho yarebwe cyane bazitabira umwiherero wateguwe na Tecno

    Abantu bazagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bazahembwa telefone nshya ya Tecno Camon17

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106275/nyuma-yo-gusinyisha-bruce-melodie-tecno-yatangije-ubukangurambaga-bwa-camera-camp-106275.html

  • Yolo The Queen yakoze agashya atega igare asize imodoka y'umuzinga aherutse kugura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Yolo The Queen wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera amafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga bigatuma akundwa na benshi, yatunguranye ubwo yashyiraga hanze ifoto ye arimo kugenda ku igare. Iyi ni ifoto Yolo The Queen yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Yolo The Queen ashyize hanze iyi foto ye mu gihe mu minsi ishize yari yerekanye imodoka nshya yaguze.

    Source : https://yegob.rw/yolo-the-queen-yakoze-agashya-atega-igare-asize-imodoka-yumuzinga-aherutse-kugura/

  • Karasira Aimable yasanganywe akayabo! Asaga Miliyoni 30 Frw yafatiwe iwe no kuri Mobile Money –

    • Mu rugo rwe mu Biryogo yari afite ibihumbi 10$
    • Hari Ama-Euro 520
    • Yari afite kandi 3.142.000 Frw
    • Kuri Mobile Money yari afiteho 11.000.000 Frw
    • Kuri konti ze nyinshi, naho hariho amafaranga menshi atatangajwe ingano

    Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyaha bibiri yari akurikiranyweho mbere ni icyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Ubu hiyongereyeho icya gatatu cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

    Byari bishingiye ku magambo yari amaze iminsi avuga mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga “biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda”.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu iperereza ry’ibanze ryakorwaga, byagaraje ko Karasira afite umutungo atabasha gusobanura inkomoko yawo.

    Ibyo bigize icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gihanwa n’ingingo ya cyenda mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Bivugwa ko ubwo yasakwaga mu nzu atuyemo i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, iwe hari habitsemo 10.981$ (hafi miliyoni 11 Frw); ama-euro 520 (asaga ibihumbi 500 Frw) mu gihe kuri Mobile Money yari afiteho miliyoni 11 Frw.

    Usibye ayo yari kuri konti ya Mobile Money, mu igenzura byagaragaye ko hari izindi miliyoni nyinshi yari amaze iminsi mike abikuje.

    Igiteranyo cyose cy’amafaranga Karasira yasanganywe arenga miliyoni 31 Frw.

    Ikindi ni uko afite konti muri banki zitandukanye mu Rwanda, nazo zasanzweho amafaranga menshi.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Ayo mafaranga yose Karasira ntabasha kugaragaza aho yaturutse.”

    IGIHE yamenye ko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB, rigaragaza ko menshi muri ayo mafaranga inkomoko yayo ari abantu baba mu mahanga bayamwohererezaga.

    Mu bihe bitandukanye, Karasira yakunze kumvikana ku mbuga nkoranyambaga ashimira abantu bamutera inkunga, cyane cyane mu gihe yari amaze kwirukanwa na Kaminuza y’u Rwanda muri Kanama 2020 kubera imyitwarire mibi.

    Ni nabwo yakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nyuma akajya yerura ko hari abantu bamwoshya kugira ngo avuge amagambo aharabika Leta y’u Rwanda.

    Ubwo yaganiraga n’umurongo wa Youtube witwa Real Talk yagize ati “Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by’amarangamutima yabo.”

    Yakomeje agira ati “Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.”

    RIB isobanura ko abo bantu bakoresha amafaranga bafite bakayaha abantu nka Karasira n’abandi bakajya babavugira ibyo bashaka bigamije guteranya no gukurura imvururu mu banyarwanda.

    Dr Murangira ati “Ayo ni mafaranga akomoka ku cyaha.”

    Karasira yatawe muri yombi yari ageze ku rwego rwo gutuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n’aho yemeza ko burutwa n’ubwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyatinyaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku Ngabo za FPR zabuhagaritse.

    Dr Murangira yaburiye abantu bose bibeshya ko bashobora gucuruza igihugu cyabo, bifashisha uburyo butandukanye burimo imbuga nkoranyambaga, bagakwiza ibihuha, bagambanira igihugu ngo babone amafaranga baba bihemukira.

    Ati “Ibi twabigereranya n’umuntu utema igiti yicayeho, kuko ingaruka z’ibikorwa bibi nawe byanze bikunze zimugeraho.”

    Yihanangirije abantu bose bakora ibikorwa bishobora gusubiza abanyarwanda mu kaga, basebya igihugu kugira ngo babone indonke, ko igihe cyose bizagaragara ko ayo mafaranga yaturutse muri ibyo bikorwa by’ubugambanyi, gusebya no gukurura amacakubiri mu banyarwanda amategeko azakurikizwa.

    Ati “RIB ntawe izabangamira mu kubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Ariko igihe cyose, uwo ariwe wese uzitwaza akazi akora akarenga umurongo ntarengwa washyizweho n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 38, amategeko azakurikizwa. Nta muntu ucuruza amagambo asenya, asebya igihugu cyangwa agamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda uzihanganirwa.”

    “N’abandi bakora nkawe bararye bari menge kuko uwo bizagaragaraho ko ahemberwa gusebya igihugu no gukurura amacakubiri mu banyarwanda ntibizamugwa amahoro. Nta muntu wagambaniye igihugu byaguye amahoro.”

    Hari amakuru IGIHE yabonye ko Karasira benshi bakunze gufata nk’umuntu ushobora kuba afite uburwayi bwihariye kuva yakwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, afite imitungo myinshi muri Kigali irimo n’inzu akodesha.

    Bivugwa kandi ko usibye amadolari n’ama-euro yasanganywe mu rugo rwe, hari n’izindi miliyoni 3.142 Frw yari afite mu Biryogo aho atuye.

    Dosiye ya Karasira izashyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki ya 07 Kamena 2021.

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Si ubwa mbere havuzwe ibikorwa nk’ibi by’abantu bakira amafaranga aturutse ku banyamahanga barwanya u Rwanda, kuko ngo iyo hari nk’umuntu bashaka kwiyegereza mu gihugu, baterateranyiriza amafaranga hamwe, hanyuma bakayamwoherereza kugira ngo ababere igikoresho.

    Ni amafaranga aba ari menshi bamwe batinjiza ku kwezi mu mirimo baba bakora mu Rwanda.

    RIB itangaza kandi ko Karasira ameze neza, yivuza indwara n’ubundi yari asanzwe yivuza, ko nta kibazo cy’ubuzima kidasanzwe afite.

    Karasira w’imyaka 42, nta mugore n’umwana agira. Afunzwe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside ndetse no kutagaragaza inkomoko y’umutungo we

    Inkuru bifitanye isano:

    - Karasira Aimable yatawe muri yombi

    - Amagambo RIB yashingiyeho ita muri yombi Karasira Aimable