Category: Uncategorized

  • Umubyinnyi w'imyaka 106 udakozwa ijambo 'ndashaje' #rwanda #RwOT

    Ku myaka 106, Eileen Kramer asa nkaho ahubwo iki gihe ari bwo atangiye gukora.

    Yandika inkuru buri munsi aho aba mu nzu yita ku bageze mu zabukuru yo mu mujyi wa Sydney muri Australia, agatangaza ibitabo, ndetse yitabiriye irushanwa rikomeye kurusha ayandi yose yo gusiga irangi yo muri iki gihugu.

    Nyuma y'imyaka ibarirwa muri za mirongo aba mu mahanga, Madamu Kramer yasubiye kuba mu mujyi avukamo wa Sydney ubwo yari afite imyaka 99.

    Kuva ubwo, yafatanyije n'abahanzi batandukanye akora za videwo nyinshi zigaragaza impano ye y'ibanze kandi akunda kuva yabaho: kubyina.

    Madamu Kramer aracyabyina – yizunguza mu buryo burimo kwigengesera ndetse rimwe na rimwe burimo no gukabya, ahanini akoresheje igice cyo hejuru cy'umubiri we. Mu myaka ya vuba aha ishize, yagiye ahanga n'imibyinire.

    Yagize ati: “Kuva nagaruka i Sydney narakoze cyane – nabyinnye imbyino eshatu zikomeye muri NIDA [ikigo cy'igihugu cy'ubugeni/ubuhanzi] ndetse no mu nzu z'ibitaramo zigenga”.

    Ari imbere y'inzu abamo, yagize ati: “Nitabiriye amaserukiramuco abiri akomeye yo kubyina mu mujyi wa Adelaide na Brisbane, nagaragaye muri filime, nseruka mu bitaramo bito byinshi, nanditse ibitabo bitatu, none uyu munsi ndimo gufata akaruhuko nganira nawe!”

    Ikintu abazwa kenshi ni aho akura izo mbaraga zose – ndetse niba hari ibanga abitse rituma umuntu ashobora kubyina mu myaka y'izabukuru.

    Igisubizo cye ni uko mu magambo akoresha adakozwa ijambo “ndashaje” n'”izabukuru”. Nyuma mu kiganiro cyacu, yaranyihanangirije ku kuba nakoresheje ayo magambo.

    Ati: “Ndavuga nti: Sinshaje, ahubwo hano [ku isi] mpamaze igihe kirekire kandi nahigiye ibintu bimwe na bimwe muri icyo gihe”.

    “Siniyumvisha ukuntu abantu bavuga ngo ukwiye kwiyumva [aho imbaraga zigeze] igihe ushaje. Uburyo nitwaramo iyo nkora ibintu ni nk'uburyo nitwaragamo nkiri umwana”.

    Madamu Kramer aracyasigaje videwo nkeya kugira ngo filime ye yuzure, hanyuma inonosorwe ubundi ishyirwemo n'umuziki.

    Hagati aho, nk'umukuru w'inzu ye bwite itangaza ibitabo yitwa Basic Shapes, mu mpera y'uyu mwaka ni bwo azasohora igitabo cye kijyanye n'ikorwa ry'iyo filime.

    Kuva yagera mu kigero cy'imyaka 100, yatangaje inkuru ngufi ziri hamwe (collection), mu gitabo yise 'Elephants and Other Stories'.

    Gahunda za guma mu rugo nta cyo zamuhungabanyijeho.

    Ati: “Covid nta kintu na gito yigeze imbwira [impungabanyaho]. Sinigeze numva nigunze cyangwa ndi mu kato – iyo wandika, bihinduka mugenzi wawe”.

    Madamu Kramer yabaye icyamamare ukuntu mu gace atuyemo ka Elizabeth Bay.

    Inshuti babyinana zamuteguriye umunsi mukuru hanze y'inzu ye ubwo yuzuzaga imyaka 106 mu kwezi kwa cumi na kumwe.

    Ati: “Naratunguwe, narishimye cyane – byankoze ku mutima…”

    Madamu Kramer yavukiye mu gace ka Mosman Bay muri Sydney, yiga amasomo yo kubyina, atangira kuzenguruka muri Australia akora ibitaramo mu gihe cy'imyaka icumi.

    Nyuma ajya mu Buhinde, aba n'i Paris mu Bufaransa ndetse n'i New York muri Amerika – aho yabaye kugeza yujuje imyaka 99.

    Madamu Kramer avuga ko “nta na rimwe nigeze nshishikarira kurwara nkuko bamwe babigenza”, yongeraho ati:

    “Nta kinini na kimwe mfata usibye bimwe [ibinini] by'intungamubiri nandikirwa na muganga”.

    Akivuga ibyo, umuntu yakomanze ku muryango, arogoya ikiganiro cyacu – ni gahunda yo gukingirwa Covid.

    Ati: “Ndufitiye [urukingo] ubwoba!”

    “Ariko ruzakomeza kundinda kurwara”.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umubyinnyi-w-imyaka-106-udakozwa-ijambo-ndashaje

  • Abanyeshuri bo mu Rwanda bigaragaje mu irushanwa Nyafurika ry’imibare –

    Abanyeshuri baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa Nyafurika rigamije kwagura abana ubumenyi mu rwego rw’imitekerereze baturutse ku bigo bisanzwe bizwiho abanyeshuri bafite ubuhanga buhanitse mu masomo ahatangirwa.

    Barimo Munezero Honorine wiga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux, AKimana Nadine wa ES Byimana, Abayo Joseph Desire na we wo muri ES Byimana, Mugisha Abdulkarim wa Riviera High School, Munezero Jean Nepo wa PS Ndera na Uwase Kelly wiga muri GS Saint André.

    Muri irushanwa ry’imibare ntabwo ari imibare isanzwe abanyeshuri bahabwa ahubwo bakora ibizwi nk’ihurizo, bisaba umunyeshuri gutekereza cyane no kwagura intekerezo ze bikanamufasha guhindura imitekerereze mu gukemura ibibazo.

    Ntabwo abitabira ari abanyeshuri biga imibare gusa ahubwo n’abiga ibindi bashobora kwitabira.

    Ku rwego rw’Afurika, Team Rwanda yabaye iya karindwi mu bihugu 12 byitabiriye, naho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere, imbere ya Kenya na Uganda byari byitabiriye.

    Umuvugizi wa AIMS mu Rwanda, Aime Frederic Rangira Gahaya, yabwiye IGIHE ko kugira ngo hatoranywe abagomba guhagararira u Rwanda habayeho gukora ibizamini mu byiciro bitandukanye bahereye ku rwego rw’ishuri baza kugera ku banyeshuri batandatu ari nabo bagomba guhagararira igihugu.

    Bitewe n’uburyo iri rushanwa riba ririmo ibibazo bikomeye, yavuze ko akenshi abanyeshuri baryitabiriye bwa mbere babonamo zeru ariko siko byagenze ku Banyarwanda bari bitabiriye ku nshuro ya mbere mu nshuro 28 rimaze kuba.

    Yagize ati ” Ni ikizami cy’imibare kiba gikomeye cyane kigamije gufasha abanyeshuri kwagura imitekerereze n’uburyo bwo kwikemurira ibibazo. Ibizami babaha ntabwo ari ya mibare abanyeshuri biga ku ishuri, biba birimo ariko babaha amahurizo. Biba bikomeye cyane ku buryo n’uwiga Masters mu mibare ashobora kubireba akiruka. Ni ikibazo kimwe umunyeshuri ashobora kwicara akagikora amasaha nk’ane.”

    Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu yashyikirizaga ibihembo Team Rwanda, mu birori byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera, yagarutse cyane ku gaciro k’imibare mu buzima bwa buri munsi.

    Yagize ati “Turi hano kubashimira ariko tunabasaba kurushaho kugira intego. twese turabizi ko imibare ari igikoresho gifasha abantu batandukanye, mu miryango runaka ndetse cyane cyane muri sosiyete mu gukemura ibibazo biduhangayikishije.”

    N’ubwo buri muntu akora ku giti cye muri iri rushanwa ariko umusaruro bawubarira hamwe nk’ikipe ihagarariye igihugu. Iri rushanwa u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere ryari riteganyijwe kubera muri Tunisie mu Mujyi wa Monastir ariko kubera icyorezo cya Covid-19 ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Kwitwara neza muri iri rushanwa byongera amahirwe umunyeshuri ashobora kuzagira mu buzima bwe buzaza aho yaba ari hose muri Afurika.

    Abanyeshuri bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa bitwaye neza

    Mugisha Abdulkarim wa Riviera na we yari ari mu bahagarariye u Rwanda

    Uwase Kelly ahabwa icyemezo cy’uko yitabiriye irishanwa nyafurika ry’imibare

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye yavuze ko amarushanwa y’imibare agamije kongerera abanyeshuri ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no kurushaho gutekereza

  • Abigisha abacungagereza basabwe kubera urugero abazasigasira isura y’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro –

    Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi 10 yahabwaga abofisiye bato n’abakuru 20 bazatoza bagenzi babo bo mu rwego rw’igihugu rw’abacungagereza boherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

    Ni amahugurwa yatanzwe n’abarimu b’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe imyitozo n’ubushakashatsi, UNITAR.

    Komiseri mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda, yibukije abofisiye ko u Rwanda ruharanira kuza ku isonga mu bikorwa byo kugarura amahoro, abasaba ko ubumenyi bahawe babusangiza bagenzi babo.

    Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko azadufasha na hano mu gihugu. U Rwanda ruhora ruharanira kuza ku isonga kandi abo RCS yohereje mbere bitwaye neza, dushaka kuzamura urwego rw’ubushobozi bw’abo twohereza mu butumwa bwa Loni, ubunyamwuga buturanga tugomba kubwongera. Si umwanya wo kugenda ngo muryame, mwumva ko mwarangije kwiga, ubu bumenyi mugende mubusangize bagenzi banyu batabashije guhabwa aya mahugurwa”.

    Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya RCS Nsinda, ACP Eduard Wakubirwa, yavuze ko ubumenyi bahawe mu minsi bamaze bahugurwa buzabafasha mu guhangana n’imbogamizi urwego rw’amagereza rugihura nazo haba imbere mu gihugu no hanze aho bazajya mu butumwa.

    Ati “Aya mahugurwa yabahaye ububasha bwo gutanga ubumenyi bukenewe, kandi mufite ubushobozi bwo gutoza abandi. Nshimiye umuhate abarimu n’abatoza bagaragaje mu gihe bamaze aha. Tuzakomeza gutanga ubumenyi mu guhangana n’ibibazo bikigaragara mu micungire y’amagereza, ntimuzateshe agaciro ikizere RCS yabagiriye cyo kwitabira aya mahugurwa kandi muzashyire mu bikorwa ibyo mwigishijwe”.

    Umuyobozi ushinzwe imyitozo akaba n’umujyanama muri UNITAR, Claudia Croci yavuze ko ari iby’agaciro kuba baraje gutanga amasomo mu Rwanda, yongeraho ko ubu bufatanye buzakomeza.

    Ati “Twisanga mu Rwanda nko mu rugo, twe ntidutoza abacungagereza ariko dufasha mu gutanga ubumenyi nkenerwa ku bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, kandi ndahamya ko bize byinshi kandi bihagije bizabafasha”.

    Michael Langlear wari uyoboye itsinda ry’abarimu batanu batanze aya mahugurwa, yavuze ko mu by’ingenzi bigishijwe harimo gukoresha Umutima, Umutwe n’Ikiganza mu nshingano zabo za buri munsi.

    SP Tony Valens Mutuyimana wari uhagarariye abahawe amasomo, asobanura ko bize byinshi harimo n’uko bitwara iyo bagiye mu butumwa bw’amahoro.

    Ati “Kenshi dukorera aho umutekano aba ari muke, twigishijwe rero uko umuntu yitwara, by’umwihariko ariko nk’abacungagereza twigishijwe uko tuzafasha aho tugiye mu kwigisha uburyo gereza zaho zatera imbere, kandi tukagendera ku mategeko agenga ibihugu tugiyemo. Twahawe kandi ubumenyi ku burenganzira n’amabwiriza mpuzamahanga yo kwita ku bafungwa”.

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abarimu b’abofisiye bato n’abakuru 20, barimo abari n’abategarugori 8.

    Urwego rw’abacungagereza RCS rwatangiye kujya mu bikorwa byo kugarura amahoro mu mwaka 2010. Uru rwego rukaba rumaze kohereza abacungagereza mu butumwa bw’amahoro 136, kuri ubu abari mu butumwa ni 11 bari muri Sudani y’Epfo, Centrafrique na Sudan.

    Ubwo CG Marizamunda yakirwaga muri iri shuri rya RCS rya Nsinda

    Abarimu ba UNITAR bafashije mu gutanga amasomo

    Ubumenyi bahawe biyemeje kuzabusangiza abandi bajya mu butumwa bw’amahoro

    CG Juvenal Marizamunda yasabye abahuguwe gusangiza abandi ubumenyi bahawe

    Claudia Croci yavuze ko ubu bufantanye buzakomeza kuko mu Rwanda ari nko mu rugo

  • Dosiye ya Karasira Aimable igiye gushyikirizwa ubugenzacyaha #rwanda #RwOT

    Karasira yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ibyaha 3 birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, n'icyaha cyo gukurura amacakubiri.

    Ubu hiyongereyeho icya gatatu cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo we kuko RIB yabwiye IGIHE ko mu isaka yakoze mu nzu atuyemo i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, iwe hari habitse 10.981$ (hafi miliyoni 11 Frw); ama-euro 520 (asaga ibihumbi 500 Frw) mu gihe kuri Mobile Money yari afiteho miliyoni 11 Frw.

    Usibye ayo yari kuri konti ya Mobile Money, mu igenzura byagaragaye ko hari izindi miliyoni nyinshi yari amaze iminsi mike abikuje.

    Igiteranyo cyose cy'amafaranga Karasira yasanganywe arenga miliyoni 31 Frw.

    Amategeko y'u Rwanda ateganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y'umutungo afite ugereranyije n'ibyo yinjiza byemewe n'amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dosiye-ya-karasira-aimable-igiye-gushyikirizwa-ubugenzacyaha

  • Rusizi&Nyabihu : Batatu barimo umugore umwe bafatanywe udupfunyika 4,092 tw’urumogi batwambariyeho imyenda #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu masaha atandukanye yo ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021.

    Mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe uwitwa Akingeneye Odette ufite imyaka 30 y’amavuko yafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1 115. Mu murenge wa Jomba nanone muri Nyabihu uwitwa Hakuzimana Simeon w’imyaka 26 yafatanwe udupfunyika 1 107.

    Naho Habumugisha Alphonse w’imyaka 19 afatanwa udupfunyika 1 027. Aba bose bari bakoresheje amayeri yo gushyira urumogi mu nzitiramubu bakaruzengurutsa mu nda bakarwambariho imyenda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Hakuzimana na Habumugisha bafatiwe mu modoka imwe itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Ati 'Abaturage bari baduhaye amakuru yose ko hari imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ivuye mu Karere ka Rubavu ijya mu Karere ka Muhanga. Bari banatubwiye uko Habumugisha na Hakuzimana bambaye,twashyize bariyeri mu muhanda iyo modoka ihageze abapolisi barayihagarika basaka ba bantu basanga koko mu myenda bambariyeho urumogi rwinshi.'

    Bariya bombi bamaze gufatwa bemeye ko bari basanzwe bacuruza urumogi. Hakuzimana ngo yari arujyanye kurucuruza mu Karere ka Ngororero naho Habumugisha yari arujyanye mu Karere ka Muhanga. Bavuga ko urwo rumogi ruva mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko Akingeneye Odette yafatiwe ku muhanda mu gitondo cyane ateze imodoka. We avuga ko ari akazi yahawe n’uwitwa Niyigena Didier w’imyaka 28, yari arushyiriye undi mucuruzi warwo yanze kuvuga amazina wo mu Karere ka Muhanga.

    Ati 'Akingeneye nawe yafashwe yarushyize mu nzitiramubu (Super Net) arukenyera mu nda arwambariraho imyenda. Avuga ko ari akazi amazemo iminsi, iyo ageze i Muhanga aho aba arujyanye bamuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 bakanamusubiza amafaranga y’urugendo.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abaturage kureka ibikorwa byose bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko amayeri yose bakoresha yaramenyekanye ku bufatanye n’abaturage. Yashimiye abaturage bakomeje gufasha Polisi gutahura abakwirakwiza ibiyobyabwenge asaba n’abandi kujya batanga amakuru kugira ngo dukomeze guhashya ibiyobyabwenge.

    Mu Karere ka Rusizi hafatiwe udupfunyika 843 gusa uwari urufite yarukubise hasi ariruka.

    Abafashwe Polisi yahise abashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacya(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira na Jomba kugira ngo hatangire iperereza.

    AMETEGEKO AVUGA IKI ?

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ivomo : RNP-Urubuga

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Nyabihu-Batatu-barimo-umugore-umwe-bafatanywe-udupfunyika-4-092-tw-urumogi-batwambariyeho-imyenda

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills Academy kureba kure mu rugendo rushya batangiye –

    Ibi yabivuze kuri uyu 5 Kamena 2021, mu muhango wo gusoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri 64 barangije muri Green Hills Academy mu 2021 bahawe izina ry’Indangamirwa.

    Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 19, waranzwe no gushimira abanyeshuri b’Abanyarwanda n’abanyamahanga barangije muri iri shuri, barimo abakobwa 30 n’abahungu 34 no kubifuriza ishya n’ihirwe mu kindi cyiciro cy’amashuri bagiye gutangira.

    Madamu Jeannette Kagame uri mu bashinze iri shuri, yashimiye abanyeshuri ku muhate bagaragaje mu masomo yabo bize mu bihe bitoroshye bya Covid-19, abasaba gukomeza kugira uwo murava kandi bakigirira icyizere mu byo bakora byose.

    Yongeyeho ati “Ndabizi mwasabwe byinshi muri uyu mwaka utari woroshye na gato, ariko nimunyemerere mbasabe ikindi kintu kimwe; mu gihe muzaba muri muri uru rugendo rushya mugiye gutangira muzibuke ko ibizazane muzahura nabyo byose bizaba bifite ibisubizo.”

    “Mu byo mukora byose mugire udushya, murebe kure, mushakishe, musabe ubufasha abarimu banyu kuko bazaba bahari ku bwanyu kugira ngo babagire inama kandi babayobore mu nzira nziza.”

    Madamu Jeannette Kagame yifurije aba banyeshuri amahirwe no kuzahesha ishema ibihugu bitandukanye baturukamo.

    Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yabwiye aba banyeshuri ko urugendo bagiye gutangira ari rwiza ariko rusaba kugira umuhate kugira ngo barusozanye ishema, gusa ababwira ko yizeye ubushobozi bwabo kandi ko bazahacana umucyo.

    Yagize ati “Turabizi neza ko mwiteguye bihagije kugira ngo mukomeze amashuri yanyu, mutsinde kaminuza ndetse muhirwe no mu buzima. Dufite icyizere ko muzakomeza inzira mwatangiye hano muri GHA […] ubuzima bwuzuyemo ingorane nyinshi, ariko mu byo mukora byose muzihangane kandi muharanire kugira Isi nziza, muzabe indakemwa kandi mugire urukundo.”

    Umuyobozi uhagarariye amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, Anna Bagabe, yashimiye ababyeyi b’abanyeshuri barangije, ku bwo gukorana n’ikigo mu gufasha abana kwiga mu gihe cya Covid-19, aho bigiraga mu ishuri, ubundi bakigira mu rugo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Ndashimira cyane ababyeyi ku bwo kwihangana, bagakorana natwe, bakigishanya natwe bakicarana n’abana mu masomo amwe n’amwe yigishijwe hakoreshejewe ikoranabuhanga. Twese twarakoranye kugira ngo aba banyeshuri babashe kurangiza amasomo yabo.”

    Umunyeshuri wahize abandi, Nithin Senthil Kumar, yavuze ko kwiga mu bihe bya Covid-19 atari ibintu byoroshye na gato, ariko bahagaze gitwari bagatsinda amasomo yabo.

    Yagize ati “Ibintu bikomeye twagezeho ni ukurangiza porogaramu ya International Baccalaureate [porogaramu mpuzamahanga y’imyigishirize], IB niyo twari dushingiyeho ubuzima bwacu. Nterwa ishema no kuba ndangije IB kurusha uko nterwa ishema no kuba ndangije amashuri yisumbuye.”

    Mu bandi baganirije aba banyeshuri basoje amashuri yabo yisumbuye harimo umunyeshuri warangije muri iri shuri mu 2008, Mimi Mutoni, wasabye abarangije gukanguka no kwisanzura bakamenyana n’abantu benshi kuko ari bo bababera inzira yo kugera ku byiza byinshi mu buzima.

    Umuhanzi Mr Eazi ukomoka muri Nigeria, nawe ari mu baganirije abanyeshuri barangije muri Green Hills Academy, abaganiriza urugendo rurerure rw’imyaka 10 yakoze kugira ngo agere ku nzozi ze zo kwikorera.

    Yabasabye kwihangana mu buzima kugira ngo bazagere kure mu buzima, babeho uko babyifuza.

    Green Hills Academy ni ishuri ry’ababyeyi, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130, ubu nyuma y’imyaka 24 rishinzwe rimaze kwigamo abarenga 1500 baturuka mu bihugu birenga 60 byo hirya no hino ku Isi.

    Madamu Jeannette Kagame yifurije abanyeshuri barangije muri Green Hills Academy amahirwe no kuzahesha ishema ibihugu bitandukanye baturukamo

    Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri ku muhate bagaragaje mu masomo yabo bize mu bihe bitoroshye bya Covid-19

    Abanyeshuri 64 nibo basoje amasomo yabo muri Green Hills Academy uyu mwaka

  • Iburasirazuba: Abasaga 3000 bashegeshwe na Covid-19 bari gufashwa na Croix Rouge y’u Rwanda –

    Aba baturage ni abo mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare baratoranyijwe mu mirenge itatu muri buri Karere. Muri buri Karere hatoranyijwemo abaturage 641 buri umwe biteganyijwe ko azahabwa 180 000 Frw.

    Ku ikubitiro babanje guhabwa ibihumbi 30 000 Frw yo kwikenura andi 150 000 Frw bakazayabwa nyuma bamaze gutegura umushinga bazayakoresha uzabafasha kwikura mu bukene, aya mafaranga bakaba bari kuyahabwa kubufatanye bwa Croix Rouge y’u Rwanda n’iy’u Bubiligi.

    Irankunda Gisele utuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kubona ubutumwa bugufi bwerekana ko yakiriye amafaranga 30 600 Frw yo kwifashisha mu gukemura ibibazo by’ibanze yasigiwe na COVID-19.

    Uyu mugore yashimiye umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko intego afite ari ukuyabyaza umusaruro akava aho yari ari ubutaha bakazasanga hari ikindi cyiciro cy’ubuzima bwiza arimo gitandukanye n’icyo yari arimo.

    Karema Jean Claude ufite ubumuga we yavuze ko mbere y’uko haduka icyorezo cya Coronavirus yakoraga mu mikino y’amahirwe, kompanyi yakoragamo yaje gufunga imiryango atangira kubaho nabi ariko aza gushyirwa mu mubare w’abazagobokwa na Croix Rouge y’u Rwanda.

    Ati “ Nkimara kumenya ko Croix Rouge y’u Rwanda igiye kudukorera igikorwa cyiza n’ubundi nari naratekereje ukuntu nshobora kongerera ubushobozi agashinga gato nari mfite, mu rugo twaguze inkoko zitanga inyama ariko zari nke zitajyanye n’uko tubyifuza, none aya mafaranga mpawe bwa mbere ngiye kuyifashisha mu gusukura aho ziba.”

    Yavuze ko andi mafaranga ibihumbi 150 Frw azahabwa nyuma ariyo azakoresha mu kwagura umushinga we nibura akaguramo inkoko nyinshi zajya zimufasha kubona igitunga umuryango we.

    Nyiramana Yulida ufite imyaka 80 we yavuze ko amafaranga yahawe agiye kuyakoresha mu kugura amabati agasana inzu ye iherutse kugwa mu mvura nyinshi iheruka.

    Ati “ Ubu ngiye kubaka ubutaha Croix Rouge izaza nyereka inzu nziza nabaga mu gace gato kasigaye ariko wabonaga biteye isoni none ngiye kubaka.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Kazayire Consolée, yashimiye umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda ku nkunga ikomeye iri guha abaturage. Yavuze ko benshi mu bahawe iyi nkunga y’amafaranga bagizweho ingaruka n’iki cyorezo mu buryo bugaragara.

    Uyu muyobozi yibukije abaturage ko iki cyorezo kigihari kandi kikica abantu ntaho cyagihe abasaba kukirinda no gukoresha neza inkunga bahawe.

    Ati “ Aya mafaranga rero muhawe ntabwo ari ayo kujyana mu kabari ngo urare wasinze kuko Corona yaje ukaba umaze umwaka utanywa inzoga, ni ayo gukemura ibibazo by’ibanze, uyu munsi hari abadafite ubwiherero bumeze neza, buri wese arebe ikihutirwa yabanza gukemura harimo nka mitiweri n’ibindi.”

    Uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc, yavuze ko igikorwa batangiye cyo gufasha imiryango itishoboye yagizweho ingaruka na COVID-19 kizakorerwa ku baturage bo mu turere tune.

    Yavuze ko abakorerabushake babo babanje gufasha iyi miryango kwiga ku mishinga mito iciriritse izabafasha mu kwiteza imbere.

    Ati “ Mu cyumweru gitaha buri mugenerwabikorwa azabasha guhabwa ibihumbi 150 Frw byo gutangira wa mushinga, tuzafatanya n’ubuyobozi kubafasha kuburyo biteza imbere amafaranga bazahabwa ntazabapfire ubusa.”

    Uretse aba baturage 2565 bari guhabwa amafaranga, hari n’abandi 100 muri buri Karere batoranyijwe bagizwe n’abarwaye COVID-19, abapfushije abari bayirwaye ndetse n’abayirwaje buri umwe akaba yahawe ibihumbi 20 Frw yo kumufasha.

    Croix Rouge y’u Rwanda kandi yanagize uruhare mu kubaka ubukarabiro ku bigo bitanu by’amashuri yisumbuye muri buri Karere. Yatanze kandi ibikoresho by’isuku muri aya mashuri birimo amasabune, Cotex ku bakobwa. Hari na koperative ebyiri zahawe inkunga y’arenga miliyoni muri buri Karere, ibi byose bikaba byaratwaye arenga miliyoni 110 muri buri Karere.

    Abaturage bareba ubutumwa bugufi bubereka ko bohererejwe amafaranga

    Abayobozi batandukanye bo muri Coix Rouge y’u Rwanda bitabiriye iki gikorwa cyo guha abagizweho ingaruka na COVID 19 amafaranga

    Akanyamuneza kari kose ku baturage bahawe amafaranga

    Abaturage bavuze ko bagiye kwiteza imbere nyuma yo gufashwa

    Karema Jean Claude yishimiye amafaranga yahawe

    Muhawenimana Jeanne d’Arc uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko mu turere tune bazakoresha arenga miliyoni 440 Frw

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w Umurenge wa Kibungo yasabye abaturage gukoresha neza amafaranga bahawe

  • Inkuru ibabaje : Big Boss mwakundiraga gusetsa kuri Youtube yapfuye #rwanda #RwOT

    Urupfu rw’uyu mugabo wakundaga gutanga ibiganiro bisekeje kuri Youtube, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021.

    Bamwe mu bo mu muryango wa Habanabashaka Thomas alias Big Boss, bavuga yapfiriye mu Karere ka Ngororero ubwo yari ari aho asanzwe akorera akazi ke. Bavuga ko yapfuye ubwo yaburaga umwuka.

    Mu minsi ishize yari arembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu aho yari arwariye indwara bivugwa ko ari umuvuduko w’amaraso.

    Icyo gihe yari yashyize hanze amashusho amugaragaza yambaye ibyuma bimwongerera umwuka asaba inkunga y’amasengesho ko arembye cyane.

    Nyuma yo kuva mu bitaro, yatanze ikiganiro kuri Youtube, asobanura uko yari yafashe icyo gihe, avuga ko na bwo yabuze umwuka akikubita hasi.

    Muri iki kiganiro na bwo yabivuze mu rwenya rwinshi ko yikubise hasi abari hafi ye bagakizwa n’amaguru kuko bumvise urusaku rwe ubwo yikubitaga hasi bakagira ubwoba kubera uburyo yari abyibushye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Inkuru-ibabaje-Big-Boss-mwakundiraga-gusetsa-kuri-Youtube-yapfuye

  • Iburasirazuba: Abasaga 3000 bashegeshwe na Covid-19 bari gufashwa na Croix Rouge y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage ni abo mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare baratoranyijwe mu mirenge itatu muri buri Karere. Muri buri Karere hatoranyijwemo abaturage 641 buri umwe biteganyijwe ko azahabwa 180 000 Frw.

    Ku ikubitiro babanje guhabwa ibihumbi 30 000 Frw yo kwikenura andi 150 000 Frw bakazayabwa nyuma bamaze gutegura umushinga bazayakoresha uzabafasha kwikura mu bukene, aya mafaranga bakaba bari kuyahabwa kubufatanye bwa Croix Rouge y'u Rwanda n'iy'u Bubiligi.

    Irankunda Gisele utuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma yasazwe n'ibyishimo nyuma yo kubona ubutumwa bugufi bwerekana ko yakiriye amafaranga 30 600 Frw yo kwifashisha mu gukemura ibibazo by'ibanze yasigiwe na COVID-19.

    Uyu mugore yashimiye umuryango wa Croix Rouge y'u Rwanda avuga ko intego afite ari ukuyabyaza umusaruro akava aho yari ari ubutaha bakazasanga hari ikindi cyiciro cy'ubuzima bwiza arimo gitandukanye n'icyo yari arimo.

    Karema Jean Claude ufite ubumuga we yavuze ko mbere y'uko haduka icyorezo cya Coronavirus yakoraga mu mikino y'amahirwe, kompanyi yakoragamo yaje gufunga imiryango atangira kubaho nabi ariko aza gushyirwa mu mubare w'abazagobokwa na Croix Rouge y'u Rwanda.

    Ati ' Nkimara kumenya ko Croix Rouge y'u Rwanda igiye kudukorera igikorwa cyiza n'ubundi nari naratekereje ukuntu nshobora kongerera ubushobozi agashinga gato nari mfite, mu rugo twaguze inkoko zitanga inyama ariko zari nke zitajyanye n'uko tubyifuza, none aya mafaranga mpawe bwa mbere ngiye kuyifashisha mu gusukura aho ziba.'

    Yavuze ko andi mafaranga ibihumbi 150 Frw azahabwa nyuma ariyo azakoresha mu kwagura umushinga we nibura akaguramo inkoko nyinshi zajya zimufasha kubona igitunga umuryango we.

    Nyiramana Yulida ufite imyaka 80 we yavuze ko amafaranga yahawe agiye kuyakoresha mu kugura amabati agasana inzu ye iherutse kugwa mu mvura nyinshi iheruka.

    Ati ' Ubu ngiye kubaka ubutaha Croix Rouge izaza nyereka inzu nziza nabaga mu gace gato kasigaye ariko wabonaga biteye isoni none ngiye kubaka.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibungo, Kazayire Consolée, yashimiye umuryango wa Croix Rouge y'u Rwanda ku nkunga ikomeye iri guha abaturage. Yavuze ko benshi mu bahawe iyi nkunga y'amafaranga bagizweho ingaruka n'iki cyorezo mu buryo bugaragara.

    Uyu muyobozi yibukije abaturage ko iki cyorezo kigihari kandi kikica abantu ntaho cyagihe abasaba kukirinda no gukoresha neza inkunga bahawe.

    Ati ' Aya mafaranga rero muhawe ntabwo ari ayo kujyana mu kabari ngo urare wasinze kuko Corona yaje ukaba umaze umwaka utanywa inzoga, ni ayo gukemura ibibazo by'ibanze, uyu munsi hari abadafite ubwiherero bumeze neza, buri wese arebe ikihutirwa yabanza gukemura harimo nka mitiweri n'ibindi.'

    Uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d'Arc, yavuze ko igikorwa batangiye cyo gufasha imiryango itishoboye yagizweho ingaruka na COVID-19 kizakorerwa ku baturage bo mu turere tune.

    Yavuze ko abakorerabushake babo babanje gufasha iyi miryango kwiga ku mishinga mito iciriritse izabafasha mu kwiteza imbere.

    Ati ' Mu cyumweru gitaha buri mugenerwabikorwa azabasha guhabwa ibihumbi 150 Frw byo gutangira wa mushinga, tuzafatanya n'ubuyobozi kubafasha kuburyo biteza imbere amafaranga bazahabwa ntazabapfire ubusa.'

    Uretse aba baturage 2565 bari guhabwa amafaranga, hari n'abandi 100 muri buri Karere batoranyijwe bagizwe n'abarwaye COVID-19, abapfushije abari bayirwaye ndetse n'abayirwaje buri umwe akaba yahawe ibihumbi 20 Frw yo kumufasha.

    Croix Rouge y'u Rwanda kandi yanagize uruhare mu kubaka ubukarabiro ku bigo bitanu by'amashuri yisumbuye muri buri Karere. Yatanze kandi ibikoresho by'isuku muri aya mashuri birimo amasabune, Cotex ku bakobwa. Hari na koperative ebyiri zahawe inkunga y'arenga miliyoni muri buri Karere, ibi byose bikaba byaratwaye arenga miliyoni 110 muri buri Karere.

    Abaturage bareba ubutumwa bugufi bubereka ko bohererejwe amafaranga

    Abayobozi batandukanye bo muri Coix Rouge y’u Rwanda bitabiriye iki gikorwa cyo guha abagizweho ingaruka na COVID 19 amafaranga

    Akanyamuneza kari kose ku baturage bahawe amafaranga

    Abaturage bavuze ko bagiye kwiteza imbere nyuma yo gufashwa

    Karema Jean Claude yishimiye amafaranga yahawe

    Muhawenimana Jeanne d’Arc uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko mu turere tune bazakoresha arenga miliyoni 440 Frw

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w Umurenge wa Kibungo yasabye abaturage gukoresha neza amafaranga bahawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abasaga-3000-bashegeshwe-na-covid-19-bari-gufashwa-na-croix-rouge