Category: Uncategorized

  • Rusizi: Kurwanya imirire mibi mu bana bidindizwa n'abitwaza ko Imana yababujije kuboneza urubyaro – #rwanda #RwOT

    Bihera hasi babaho nabi ku bwo kubura ibibatunga mu buryo bukwiye cyane ko usanga imiryango iciriritse ari nayo iba irimo abana benshi, byagera hejuru bakava no mu mashuri kuko uwabuze icyo arya atabona amafaranga y'ishuri.

    Muri rusange hari intambwe igenda iterwa n'Akarere mu kugabanya abana bagwingira kuko nk'imibare yo ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha kiri mu murenge wa Gitambi, igaragaza ko abana bari mu mirire mibi bavuye kuri 416 muri Gashyantare 2020, bagera kuri 279 muri Kanama uwo mwaka. Kugeza muri Gicurasi 2021 bari bageze kuri 170.

    Ku rundi ruhande, urwo rugendo ruracyarimo inzitizi z'imyumvire ya bamwe baba babona ko nta mikoro bafite ndetse mu bana babo hari abagwingiye ariko bagakomeza kubyara n'abandi.

    Ubwo umunyamakuru yasuraga Mashesha yahasanze ababyeyi baje gusaba serivisi, aganiriye nabo bamwe bamubwira ko kuboneza urubyaro batabikozwa ku bw'imyizerere yabo.

    Uwitwa Nyiramisago Pointella yavuze ko ataboneza urubyaro kuko Imana yabimubujije mu masengesho, nubwo bwose umuryango we uri mu buzima bubi ku bw'amikoro make kandi na we yemera ko bihangayikishije.

    Yagize ati 'Njye mfite abana 5 kandi sinzaboneza urubyaro kuko Imana yarabimbujije ubwo navuganaga nayo. Gusa mfite ikibazo kuko abana banjye hari igihe babura ibyo barya, ariko Imana yabampaye yambwiye ko nibeshye nkaboneza urubyaro nabo nabyaye izabanyaka.'

    Yasobanuye ko imfura ye y'imyaka 18 yavuye mu ishuri kuko nta mikoro umuryango ufite, ariko ahetse undi mwana w'amezi icyenda.

    Ku rundi ruhande, hari abamenye akamaro ko kuboneza urubyaro kare ndetse bashishikariza abagifite imyumvire nk'iya Nyiramisago kuyishyira hasi.

    Cyuzuzo Mpore Diane w'imyaka 32, ubu afite umwana umwe w'imyaka itatu ariko atwite n'undi yemeza ko nyuma ye nta wundi ateganya kuzabyara. We yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro kugira ngo abana be bazabeho neza.

    Yagize ati 'Abana benshi ni beza ariko ubushobozi budusaba kubyara bake kuko amashuri arahenze,kubona icyo ubagaburira nabyo ntibyoroshye.Ni yo mpamvu njye n'umugabo wajye twiyemeje kuboneza urubyaro.'

    Yatanze inama ko abana benshi bashobora kurwara bwaki bakanangwingira mu gihe umuryango wabuze amikoro yo kubitaho, cyangwa bakajya mu mihanda ejo hazaza habo hakangirika.

    Umuyobozi ushizwe kurwanya imirire mibi kuri Mashesha, Zawadi Yamungu Esther, yatangaje ko nubwo imibare y'abari mu mirire mibi igenda igabanyuka, imyumvire y'ababyeyi bataramenya ko kuboneza urubyaro byafasha gukemura icyo kibazo iracyari imbogamizi.

    Yagize ati 'Hano imyumvire yo kuboneza urubyaro iracyari hasi cyane kandi abatabikora ni nabo usanga abana babo babayeho nabi kuko iyo umuryango ufite benshi n'amikoro ari make bituma za nama umubyeyi tumugira zitubahirizwa. Arasama ya myaka ibiri umwana atarayuzuza, kumwitaho bikamugora kuko nawe aba afite intege nke ugasanga agize imirire [umwana] mibi cyangwa akangwingira.'

    'Niyo mpamvu dusaba abaturage ko baboneza urubyaro kugira ngo bite kuri bake bashoboka.'

    Umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi, Nsigaye Emmanuel, yemejee ko hari amadini agira uruhare mu kuba abayoboke bayo batitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, aho usanga babwirwa ko ari icyaha.

    Ati 'Hari amadini abuza abantu kuboneza [ngo] kuko ari icyaha, n'utaboneza ngo akoreshe uburyo bwa kamere[bwo kwifata].[Ibyo ni] bimwe mu bituma ubwiyongere bwo kubyara abo imiryango idashoboye bukomeza.'

    Yavuze ko abaturage bakomeje kwigishwa kwita ku bana no kuboneza urubyaro, banegerezwa izo serivisi hafi.

    Muri Rusizi hari ibigo nderabuzima 18 ariko 11 muri byo ntibitanga serivisi yo kuboneza urubyaro. Abaho babyitabira bari 33% mu 2020, naho mu 2021 bageze kuri 54%.

    Nyiramisago Pointella ntakozwa ibyo kuboneza urubyaro ngo kuko yaganiriye n’Imana ikabimubuza

    Cyuzuzo Mpore Diane yavuze ko nubwo abenshi batemera kuboneza urubyaro we yiyemeje kubyara babiri bazabaho neza

    Umuyobozi ushizwe kurwanya imirire mibi kuri Mashesha, Zawadi Yamungu Esther, yavuze ko imyumvire y'ababyeyi bataramenya ko kuboneza urubyaro byafasha guhangana n’igwingira ry’abana ikiri imbogamizi

    Umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi Nsigaye Emmanuel yavuze ko hari amadini yigisha ko kuboneza urubyaro ari icyaha bikabangamira uburyo bwo guhangana n igwingira ry abana

    Abana bafite imirire mibi bahabwa amata n’ifu y’igikoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-kurwanya-imirire-mibi-mu-bana-bidindizwa-n-abitwaza-ko-imana-yababujije

  • 'Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha ababe kwivana mu bukene n'ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.' – Umusomyi wa Rushyashya #rwanda #RwOT

    Clarisse Kayisire ni mwene Innocent Sharangabo wo mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y'apfo. Ubu uwo mugore atuye Ottawa muri Canada, aho asigaye yiyita Ariane Mukundente, kugirango ajijishe abamubona ku mbuga nkoranyambaga, atuka Igihugu cyamubyaye, ari nako ashyigikira abajenosideri, kandi bitari bikwiye.

    Ubwasama bwa Clarisse Kayisire yabutangiye akiri muto, dore ko yari yaranze kubana n'ababyeyi be, arabihakana kubera ko bari abakene. Ibi byatumye akurira kwa nyinawabo w'umubikila muri'Petites soeurs de Jesus', ari nawe wamwishyuriye amashuri, ariko no mu biruhuko ntiyashoboraga kujya gusura iwabo muri Nyaruguru.

    Benshi mu bavandimwe ba Clarisse Kayisire'Mukundente' barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari naho bitangariza abamuzi neza, bamubona mu bikorwa bishyigikira abajenosideri n'abayihakana bakanayipfobya, kandi yarahitanye abo mu muryango we. Ni akamaramaza wa mugani w'abaturanyi b'Abarundi!

    Uyu mugore ugira isoni nke, ni umwe mu bakunda kwitabira ibiganiro bya Ingabire Victoire kuri 'Zoom', ndetse akanatangaza ko ashimishwa cyane no kuganira na Ingabire Victoire, ukibaza ikindi azamukomoraho uretse guhakana n gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi uretse ubugome n'uburozi yirirwa atamika Abanyarwanda. Kuba Ingabire Victoire yarabaswe n'ingengabitekerezo ya jenoside, ntibibuza Clarise Kayisire alias Ariane Mukundente, kumubyinirira 'Tantine'.

    Ubwo uwitwa René Mugenzi, inkiko zo mu Bwongereza zamukatiraga urumukwiye amaze guhamwa n'ubujura, Clarisse Kayisire yabaye ku isonga mu gukusanya amafaranga yo kwishyura abanyamategeko ba René Mugenzi, atitaye ku kuba uyu Mugenzi nta kindi arisha uretse guharabika uRwanda n'abayobozi barwo, akirirwa akwiza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.

    Clarisse Kayisire ni umufana n'umufatanyabikorwa ukomeye wa Aimable Karasira, uyu utinyuka kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, iyamamazamatwara iboze asangiye n'abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho Karasira afatiwe ngoaryozwe ayo mahano, Clarisse Kayisire yasimbukiye ku isunzu ry'inzu, ateza ubwega avuga ko Karasira ari 'impirimbanyi ya demokarasi n'uburenganzira bwa muntu.'

    Hari amakuru yizewe avuga ko Clarise Kayisire ari umwe mu bohererezaga Aimable Karasira amafaranga kugirango akomeze yangize, dore ko ubwo RIB yasakaga urugo rwa Karasira yahasanze akavagari k'amadolari n'andi mafaranga akoreshwa mu mahanga, atashoboye gusobanura inkomoko yayo.

    Ikibabaje nyamara, abavandimwe 2 ba Clarisse Kayisire barokotse, ntawavuga ko bihagije n'ubwo birwanaho. Nyamara mushiki wabo ntabareba n'irihumye, ahubwo amafaranga akayihera ababagize imfubyi. Umwe muri bo ubu aba i Kiziguro mu Ntara y'Uburasirazuba, akaba inyangamugayo cyane, ku buryo utamenya ko avukana n'uyu mugore gito. Ni bya bindi bavuga ngo'inda ibyara mweru na muhima'.

    Iyo urebye imigirire ya Clarisse Kayisire n'iya musaza we, uhita ubona ari nka Robert Kajuga wari shefu w'Interahamwe zamaze Abatutsi, n'umuvandimwe we Wycliff Kajuga wahizwe n'izo nterahamwe, kubw'amahirwe akazirokoka!!
    Rulinda Edmond Michel.
    Umusomyi wa Rushyashya.

    The post 'Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha ababe kwivana mu bukene n'ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.' — Umusomyi wa Rushyashya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/clarisse-kayisire-wiyise-ariane-mukundente-aho-gufasha-ababe-kwivana-mu-bukene-nibindi-bibazo-batewe-na-jenoside-atanga-akayabo-mu-gushyigikira-abajenosideri-umusomyi-w/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=clarisse-kayisire-wiyise-ariane-mukundente-aho-gufasha-ababe-kwivana-mu-bukene-nibindi-bibazo-batewe-na-jenoside-atanga-akayabo-mu-gushyigikira-abajenosideri-umusomyi-w

  • Umwe mu banyamakuru bakunzwe mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Christian Abayisenga wakunzwe n'abatari bake kuri Radio Salus gusa akaba asigaye akora kuri Radio na Television Authentic yambitse impeta umukunzi we,Umutesi Marie Neige.

    Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu mu masaha y'umugoroba, nibwo Christian yatunguye umukunzi we Umutesi Marie Neige amwambika impeta y'urukundo ubwo Neige n'inshuti ze bari banyuze ku kazi ka Christian baje kumunyuraho ngo bajye gusura umubyeyi w'inshuti yabo nk'uko bari babifite muri gahunda.

    Neige yatunguwe no kwinjira aho umukunzi we Christian akorera amusanga mu mitako myiza ibereye ijisho yicaye ku ntebe iteye inyuma y'igishushanyo cy'umutima acigatiye impeta n'ururabo ahita ahaguruka yuje ubwitonzi, icyubahiro n'ikinyabupfura n'ibyishimo adateye ivi yigira imbere asaba Neige ko yazamubera umufasha w'ubuzima bwose asigaje ku Isi, Neige ahita abyemera aho yahise anambikwa impeta y'urukundo.

     

    Src : inyarwanda

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-banyamakuru-bakunzwe-mu-rwanda-yambitse-impeta-umukunzi-we/

  • Inkuru ibabaje: Big Boss mwakunze yitabye Imana||yazize iki? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi n'umukinnyi w'amafilime Habanabakize Thomas wari umaze kumenyekana mu Rwanda nka Big Boss yitabye Imana mu buryo butunguranye.

    Big Boss wamenyekanye cyane nk'umwe mu bagabo bafite umubyibuho udasanzwe, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021 azize indwara y'umutima nk'uko Vd Frank usanzwe ari Umujyanama we, muri filime 'ubutumwa bugufi' yakinagamo, yabitangaje kuri instagram ye. Yavuze ko amakuru y'urupfu rwe bayahawe na murumuna wa Nyakwigendera ndetse ko gushyingura bizabera i Rubavu kuri uyu wa mbere.

     

    Imana imuhe iruhuko ridashira!!!

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-big-boss-mwakunze-yitabye-imanayazize-iki/

  • Umuvugabutumwa w'icyamamare TB Joshua yatabarutse ku myaka 57 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo washinze The Synagogue, Church of All Nations (SCOAN),urusengero rwari rufite na TV ikomeye y'ivugabutumwa yitwa Emmanuel TV yakoreraga i Lagos muri Nigeria yapfuye mu ijoro ryakeye.

    Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwe rwa Twitter,bugira buti 'The Synagogue, Church of All Nations na Emmanuel TV barabashimira urukundo rwanyu,amasengesho no kzirikana muri iki gihe kandi barasaba kwinjira mu buzima bwite bw'umuryango.

    Ijambo rya nyuma ry'umuhanuzi,TB Joshua,ni 'Mube maso kandi musenge'.

    Bwana TB Joshua yatabarutse nyuma gato yo kurangiza amasengesho muri uru rusengero rwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

    TB Joshua ayagiye ahanura ibintu byinshi bimwe bikaba ndetse yari azwiho kuvura indwara zikomeye akoresheje amasengesho no kwirukana abadayimoni.

    Ubusanzwe abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bitabiraga amasengesho ye, muri abo bayoboke be harimo na bamwe mu banyapolitiki bakomeye bo muri Afurika.

    TB Joshua yavutse kuwa 12 Kamena 1963 yatabarutse kuwa 5 Kamena 2021.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/umuvugabutumwa-w-icyamamare-tb-joshua-yatabarutse-ku-myaka-57

  • Itangazo: Uwitwa Ngoga Jean yasabye guhindura amazina akitwa Gakwasi Jean Rwirangira #rwanda #RwOT

    Uwitwa Ngoga Jean yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Gakwasi Jean Rwirangira mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ashaka guhuza amazina ari mu byangombwa bye byose!

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-ngoga-jean-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-gakwasi-jean

  • Abanyamadini basabwe umusanzu mu guhwitura ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera –

    Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021 mu mahugurwa agamije guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana yatanzwe n’umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative ufatanyije n’ikigo cy’igihugu cyita ku kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO).

    Mukamusoni Philomène, umwe mu bahuguwe waje ahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore muri ako karere, yavuze ko impamvu hakomeje kugaragara abangavu baterwa inda ku bwinshi, ahanini bituruka ku gutezuka ku nshingano kw’ababyeyi.

    Ati “Ababyeyi twakanguriwe kongera kwegera abana no kubaganiriza. Biragaragara ko turi mu mirimo myinshi abana bacu bagahohoterwa, kandi twongeye gushishikiza abana bacu kudahisha ibyo bibazo bagize kuko biri kugaragara.”

    Mukamusoni yavuze ko biyemeje guhwitura ababyeyi bagenzi babo, babinyujije mu migoroba y’ababyeyi, ku nshuti z’imiryango, no ku nzego z’ibanze.

    Perezida w’Ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere muri Nyamagabe, Habimfura Vincent, yavuze ko ari iby’agaciro nk’abanyamadini guhugurwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ari bamwe mu bahura kenshi n’abaturage.

    Ati “Abanyamadini n’abanyamatorero, mu nshingano zacu dufite izo iyo kurwanya ihohoterwa n’icyaha, harimo icyuho ku ruhande rumwe cyo kutamenya amahohoterwa cyangwa se uburyo umuntu ashobora guhangana nayo igihe byabayeho. Twameye icyo dushobora gukora igihe habayeho ihohoterwa, twahungukiye cyane.”

    Pasiteri Matabaro Jonas umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Rwanda Religious Leaders Initiative, yavuze ko kutarwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari uguhemukira u Rwanda rw’ejo hazaza.

    Ati “Twahisemo guhugura abashinzwe amadini n’amatorero kugira ngo dufatanye kurwana urugamba rusenya imiryango, rusenya u Rwanda urugamba rwonona. Abayobozi dufite uyu munsi nabo bigeze kuba abana. Iki cyorezo cyonona abana dukwiriye kugihagurukira kuko aba bana ejo nibo bazaba ari abayobozi. Ntabwo dukwiriye guceceka.”

    Yavuze ko abanyamadini n’amatorero bakoresheje imbaraga bafite mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, byakemuka mu gihe gito.

    Abahuguwe biyemeje gukora ibishoboka byose imibare y’abangavu baterwa inda muri Nyamagabe ikagabanyuka cyane

    Pasiteri Matabaro Jonas yavuze ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari umusingi mu kubaka ejo hazaza

    Mukamusoni Philomène uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore muri Nyamagabe, yavuze ko ababyeyi badohotse ku nshingano zo kwita ku bana

    Perezida w’Ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere muri Nyamagabe, Habimfura Vincent, yavuze ko ari iby’agaciro nk’abanyamadini guhugurwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

  • Mu mukino w'ikirarane wa shampiyona y'u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa. #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo gusubika umukino w'umunsi wa mbere wo guhatanira igikombe cya Shampiyona wari guhuza Marines FC na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda biturutse ku iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Kamena 2021 ikipe ya Marines FC yatsinze uwo mukino utarabereye igihe igitego kimwe ku busa bwa Rutsiro FC.

    Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda, ikipe ya Marines FC yaburaga umukinnyi wayo ubanza mu izamu Ntwali Fiacre uri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yitegura gukina umukino wa kabiri wa gishuti n'ikipe ya Centre Africa kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Kamena 2021.

    Ni umukino wakinwe ku mpande zombi harimo kwigana ndetse no kwirinda ko hari ikipe yatsinda igitego hakiri kare, ibi byabaye kugeza ubwo igice cya mbere cy'umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Amakipe avuye ku ruhuka ikipe ya Marines FC yari yakiriye uyu mukino niyo yatangiye neza kuko ubwo haru ku munota wa 51, iyi kipe y'ingabo zirwanira mu mazi ibonye igitego kimwe cyatsinzwe na Ndayishimiye Thierry bityo umukino urangira iyi kipe ya Marines itozwa na Rwasamanzi Yves yegukanye amanota y'umunsi wa munani.

    Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Marines FC biratuma amanota atatu yayo ya mbere kuko mu mukino ubanza wo guhatanira igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda ya 2020-2021, ni mu gihe ikipe ya Rutsiro FC yo yagumanye inota rimwe yakuye ku ikipe ya Espoir kuko banganyije ibitego bibiri ku bibiri.

    Ubwo hazaba hakinwa umunsi wa cyenda ukaba uwa gatatu ku makipe ahatanira igikombe, ikipe ya Marines FC izasura ikipe ya Espoir FC y'i Rusizi naho Rutsiro FC izakire ikipe ya AS Kigali, ni imikino yombi itegerejwe ku itariki ya 10 Kamena 2021.

    The post Mu mukino w'ikirarane wa shampiyona y'u Rwanda, Marines FC yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wikirarane-wa-shampiyona-yu-rwanda-marines-fc-yatsinze-rutsiro-fc-igitego-kimwe-ku-busa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wikirarane-wa-shampiyona-yu-rwanda-marines-fc-yatsinze-rutsiro-fc-igitego-kimwe-ku-busa

  • Abigisha abacungagereza basabwe kubera urugero abazasigasira isura y'u Rwanda mu butumwa bw'amahoro – #rwanda #RwOT

    Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y'iminsi 10 yahabwaga abofisiye bato n'abakuru 20 bazatoza bagenzi babo bo mu rwego rw'igihugu rw'abacungagereza boherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

    Ni amahugurwa yatanzwe n'abarimu b'Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe imyitozo n'ubushakashatsi, UNITAR.

    Komiseri mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda, yibukije abofisiye ko u Rwanda ruharanira kuza ku isonga mu bikorwa byo kugarura amahoro, abasaba ko ubumenyi bahawe babusangiza bagenzi babo.

    Ati 'Aya mahugurwa ni ingenzi kuko azadufasha na hano mu gihugu. U Rwanda ruhora ruharanira kuza ku isonga kandi abo RCS yohereje mbere bitwaye neza, dushaka kuzamura urwego rw'ubushobozi bw'abo twohereza mu butumwa bwa Loni, ubunyamwuga buturanga tugomba kubwongera. Si umwanya wo kugenda ngo muryame, mwumva ko mwarangije kwiga, ubu bumenyi mugende mubusangize bagenzi banyu batabashije guhabwa aya mahugurwa'.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri rya RCS Nsinda, ACP Eduard Wakubirwa, yavuze ko ubumenyi bahawe mu minsi bamaze bahugurwa buzabafasha mu guhangana n'imbogamizi urwego rw'amagereza rugihura nazo haba imbere mu gihugu no hanze aho bazajya mu butumwa.

    Ati 'Aya mahugurwa yabahaye ububasha bwo gutanga ubumenyi bukenewe, kandi mufite ubushobozi bwo gutoza abandi. Nshimiye umuhate abarimu n'abatoza bagaragaje mu gihe bamaze aha. Tuzakomeza gutanga ubumenyi mu guhangana n'ibibazo bikigaragara mu micungire y'amagereza, ntimuzateshe agaciro ikizere RCS yabagiriye cyo kwitabira aya mahugurwa kandi muzashyire mu bikorwa ibyo mwigishijwe'.

    Umuyobozi ushinzwe imyitozo akaba n'umujyanama muri UNITAR, Claudia Croci yavuze ko ari iby'agaciro kuba baraje gutanga amasomo mu Rwanda, yongeraho ko ubu bufatanye buzakomeza.

    Ati 'Twisanga mu Rwanda nko mu rugo, twe ntidutoza abacungagereza ariko dufasha mu gutanga ubumenyi nkenerwa ku bagiye mu butumwa bw'amahoro bwa Loni, kandi ndahamya ko bize byinshi kandi bihagije bizabafasha'.

    Michael Langlear wari uyoboye itsinda ry'abarimu batanu batanze aya mahugurwa, yavuze ko mu by'ingenzi bigishijwe harimo gukoresha Umutima, Umutwe n'Ikiganza mu nshingano zabo za buri munsi.

    SP Tony Valens Mutuyimana wari uhagarariye abahawe amasomo, asobanura ko bize byinshi harimo n'uko bitwara iyo bagiye mu butumwa bw'amahoro.

    Ati 'Kenshi dukorera aho umutekano aba ari muke, twigishijwe rero uko umuntu yitwara, by'umwihariko ariko nk'abacungagereza twigishijwe uko tuzafasha aho tugiye mu kwigisha uburyo gereza zaho zatera imbere, kandi tukagendera ku mategeko agenga ibihugu tugiyemo. Twahawe kandi ubumenyi ku burenganzira n'amabwiriza mpuzamahanga yo kwita ku bafungwa'.

    Aya mahugurwa yitabiriwe n'abarimu b'abofisiye bato n'abakuru 20, barimo abari n'abategarugori 8.

    Urwego rw'abacungagereza RCS rwatangiye kujya mu bikorwa byo kugarura amahoro mu mwaka 2010. Uru rwego rukaba rumaze kohereza abacungagereza mu butumwa bw'amahoro 136, kuri ubu abari mu butumwa ni 11 bari muri Sudani y'Epfo, Centrafrique na Sudan.

    Ubwo CG Marizamunda yakirwaga muri iri shuri rya RCS rya Nsinda

    Abarimu ba UNITAR bafashije mu gutanga amasomo

    Ubumenyi bahawe biyemeje kuzabusangiza abandi bajya mu butumwa bw’amahoro

    CG Juvenal Marizamunda yasabye abahuguwe gusangiza abandi ubumenyi bahawe

    Claudia Croci yavuze ko ubu bufantanye buzakomeza kuko mu Rwanda ari nko mu rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abigisha-abacungagereza-basabwe-kubera-urugero-abazasigasira-isura-y-u-rwanda

  • Amateka n’ibigwi bya Kanye West umuraperi uki… – #rwanda #RwOT

    Buri umwe aba afite inzozi kuva mu bwana kugeza atabarutse zirimo naba Perezida, naba umunyapolitike, naba umusirikare ukomeye, naba umuririmbyi rurangiranwa, naba umukinnyi w'icyamamare, naba uwihayimana, naba umudogiteri, naba umushabitsi, naba umunyamideli naba umwenjeniyeri, naba umunyamakuru naba ikaba naba.

    Ariko naba ukongeraho nka runaka kuko uwo ariwe ukomeye wumviseho umurongo umwe w'ubuzima wavuze ijambo rikakunyura ukumva uzaharanira kuba nkawe. Kuva mu bwana ukabikorera ariko ugasanga hari ikibazo kimwe utinjiramo atari uko utabishaka ahubwo warabuze ubigufashamo.

    Ngo ubashe kumva no gusobanukirwa uwo muntu wifuza kumera nkawe inzira y'inzitane n'amahwa yanyuzemo icyuya yabize ibyiza n’ibibi yakoze kuva avutse kugera ageze aho ageze ngo umenye byimbitse uwo munyamideli, umuhanzi, umunyapolitike n’undi wifuza kumera nkawe bigufashe kugera ikirenge mu cye.

    Uyu munsi OGFAH ASE Analyst yabateguriye amateka ya Kanye wongeyeho West. Kanye West utavugirwamo uyoboye urutonde rw'abanyamuziki batunze agatubutse ku isi, ubuzima bwe butuma ahora avugwa yewe azanahora avugwa amagana n'amagana y'imyaka.

    Kubera impamvu zitari imwe ebyiri ahubwo zirenga amagana yatawe na se akiri muto atera intimba nyina umubyara wanamureze nyamara nyina yaje gusobanukirwa ko wari umuhamagaro kandi impano ya Kanye West itasabaga kuminuza. Umwaka wa 2007 n’uwa 2021 Kanye ntazigera ayibagirwa

    KANDA HANO UKURIKIRE AMATEKA Y’UTAVUGIRWAMO UYOBOYE URUTONDE RW'ABAHANZI BATUNZE AGATUBUTSE

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106287/challenger-1-kanye-west-ni-bantu-ki-benshi-barata-bifuza-kubaho-nka-bo-gukora-nkibyo-bakor-106287.html