Category: Uncategorized

  • Big Boss mwakunze muri benshi yapfuye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umunyarwenya Habanabashaka Thomas wari uzwi nka Big Boss wari umaze iminsi atanga ibiganiro bisekeje kuri Youtube, yitabye Imana azize uburwari.

    Urupfu rw'uyu mugabo wakundaga gutanga ibiganiro bisekeje kuri Youtube, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021.

    Bamwe mu bo mu muryango wa Habanabashaka Thomas alias Big Boss, bavuga yapfiriye mu Karere ka Ngororero ubwo yari ari aho asanzwe akorera akazi ke. Bavuga ko yapfuye ubwo yaburaga umwuka.

    Mu minsi ishize yari arembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu aho yari arwariye indwara bivugwa ko ari umuvuduko w'amaraso.

    Icyo gihe yari yashyize hanze amashusho amugaragaza yambaye ibyuma bimwongerera umwuka asaba inkunga y'amasengesho ko arembye cyane.

    Nyuma yo kuva mu bitaro, yatanze ikiganiro kuri Youtube, asobanura uko yari yafashe icyo gihe, avuga ko na bwo yabuze umwuka akikubita hasi.

    Muri iki kiganiro na bwo yabivuze mu rwenya rwinshi ko yikubise hasi abari hafi ye bagakizwa n'amaguru kuko bumvise urusaku rwe ubwo yikubitaga hasi bakagira ubwoba kubera uburyo yari abyibushye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/06/big-boss-mwakunze-muri-benshi-yapfuye/

  • Nyina wa Anne Kasiime yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Anne Kansiime yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, avuga ko Imana yisubije 'intore yayo'.

    Muri Mata 2021, Anne Kansiime yibarutse imfura ye yise Elasie Ataho n'umukunzi we Boyfie Skylant. Mu gihe yiteguraga gusangira ibyishimo n'umubyeyi we, ‘Imana yamuhamagaye’.

    Anne yakunze kenshi kumvikana mu itangazamakuru, avuga ko Nyina ari 'intwari ye' kuko yamureranye urukundo kugeza ubwo avuye mo uwo guhangwa amaso.

    Kansiime ati 'Inzira z'Imana ni nyinshi koko. Mama yitabye Imana muri iki gitondo.'

    Anne Kansiime ni umunyarwenya w'Umunya-Uganda uri bahiriwe muri uyu mwuga. Ni umukinnyi wa filime akaba n'umushyushyarugamba ubimazemo igihe kinini. Afatwa nk'umwamikazi wa Afurika mu banyarwenya.

    Uyu mugore wataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, yavutse tariki 13 Mata 1987, agejeje imyaka 34 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Kabale muri Uganda.

    Anne Kansiime ari mu gahinda gakomeye nyuma y'uko Nyina yitabye Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106309/nyina-wa-anne-kasiime-yitabye-imana-106309.html

  • Rubavu: Imiryango 177 yasenyewe n'imitingito yakodesherejwe aho kuba, isaga 300 ihabwa ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango 300 yo mu murenge wa Rugerero washegeshwe cyane n'ingaruka z'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, niyo yahawe ubufasha n'akarere ka Rubavu ku bufatanye na Croix Rouge y'u Rwanda.

    Mu bufasha bahawe harimo imikeka, kawunga, amavuta, isabune, uburingiti, ibikoresho by'isuku ku bagore n'abakobwa, ibishyimbo n'umuceri.

    Icyitegetse Clementine avuga ko yakodeshaga inzu none ikaba yaraguye. Yashimye ubufasha yahawe kuko buje bwiyongera nyuma yo guhabwa aho kuba.

    Ati''Ngewe ndi umupangayi inzu nabagamo yasenyutse yose, ubu njye n'umuryango wanjye baratwimuye badukodesheshereza inzu yo kubamo none banaduhaye ubufasha. Ni igikorwa cyiza, bitweretse ko ubuyobozi butuzirikana Imana zabahe umugisha''.

    Sebirere Ezechiel wo mu kagari ka Gisa umurenge wa Rugerero, yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe nyuma yo gusenyerwa inzu n'umutingito.

    Ati ' inzu yanjye yahuye n'ibibazo, umutingito wasenye icyumba cy'imbere ukubita n'ibikuta byose kuburyo ubu ndara mu cyumba kimwe kuko ari cyo cyasigaye. Ndashima ubufasha mpawe, ni ibintu byiza bigaragaza ko dufite ubuyobozi bwita ku baturage''.

    Umukozi ushinzwe gahunda yo kurinda, gukumira no kurwanya ibiza muri Croix Rouge y'u Rwanda, Karangwa Eugène yavuze ko abasenyewe uretse no guhabwa ubufasha, barimo gushakisha uko bafashwa gusana inzu zangiritse.

    Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko imiryango 177 yashakiwe aho kuba irambitse umusaya.

    Ati''Imiryango 177 twayikodeshereje inzu zo kuba barimo, ubu barimo guhabwa ibikoresho by'isuku n'ibiribwa. N'uwaba yaracikanwe yakwegera ubuyobozi bumwegereye agafashwa. Nyuma yo kwegeranya imibare akarere n'abafatanyabikorwa tugiye gutangira gutegura ubufasha bwo gusana inzu zangiritse biciye mu miganda itandukanye tunashimira abatangiye kwishakamo ibisubizo.'

    Muri rusange mu Karere ka Rubavu, abaturage bose bahuye n'ibiza bagasenyerwa n'imitingito bakeneye ubufasha ni 3202.

    Ifu ya kawunga ni bimwe mu biribwa byatanzwe

    Abaturage bishimiye ubufasha bw’ibiribwa bahawe

    Ibiryamirwa birimo imikeka byatanzwe mu mfashanyo abagizweho ingaruka n’imitingito bari guhabwa

    Imiryango yagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo ikomeje gufashwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-imiryango-177-yasenyewe-n-imitingito-yakodesherejwe-aho-kuba-isaga-300

  • Rafael York yagaragaye mu kibuga kandi yarabw… – #rwanda #RwOT

    Mashami Vincent utoza Amavubi aherutse guhamagara abakinnyi 33 barimo abakinnyi bashya 12 bari bahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru Amavubi. Muri abo bakinnyi barimo na Rutahizamu York Rafael ariko wari warahamagawe mu 2016 mu batarengeje imyaka 17.

     

    Abakurikiranira hafi uyu musore ndetse n’Amavubi bavuga ko ari umukinnyi mwiza u Rwanda rwakenera ejo n’ejobundi. Nyuma yo guhamagarwa mu Amavubi York Rafael yatangaje ko yagombaga kuza ariko bakaba baramupimye basanga arwaye Covid-19 ariyo mpamvu yahise ajya mu kato kazatuma atitabira ubutumire bw’Amavubi. 

    Ku nshuro ya kabiri York bongeye kumupima nabwo batangaza ko arwaye covid 19, amahirwe yo kuba yakina nibura umukino umwe w'Amavubi mu mikino 2 yari yahamagariwe agenda uko.

    Gusa ku mugoroba ubwo ikipe ye ya AFC Eskistuna yatsindwaga na Brage 1-0, Rafael York yabanje mu kibuga akina iminota 69 asimburwa na Viktor Götesson.

    Ni urujijo rwateye benshi kwibaza niba uyu musore na we ataranze kwirekuza ngo yitabire ubutumire bw’Amavubi, ahubwo akaba agitegereje ko Suwede yamuhamagara, hari n’andi makuru avuga ko igihugu cya Se umubyara ari cyo Angola nacyo cyaba kiri kuvugisha uyu musore, bakumvikana akaba yajya kubakinira.

     

    York Rafael yavutse ku babyeyi bose bakomoka muri Afurika barimo nyina w'umunyarwanda na se ukomoka muri Angola, avuka tariki 17 Werurwe 1999, avukira muri Sweden mu gace ka Gavle. Yatangiye umupira w’amaguru ubwo yari mu ikipe y’abato ya Bryanas IF ayivamo yerekeza muri Sandvikens IF ari naho yatangiye kumenyekana nk’umukinnyi ufite ejo hazaza heza.

    Kuva mu 2014 York yahise azamurwa muri Sandvikens IF ayikinira imikino 38 atsindamo ibitego 6 ubu akaba ari umukinnyi wa AFC Eskistuna ikina icyiciro cya kabiri muri Suwede.

    Mu 2015 ni bwo yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Suwede yabatarengeje imyak 16 ayikinira imikino 6 kugeza 2016 nyuma akinira Suwede y’abatarengeje imyaka 19 nayo ayikinira imikino 11 atsindamo igitego kimwe.


    Rafael York yagize amahirwe yo kwimenyereza muri Watford yo mu bwongereza 

    Rafael York yagize amahirwe yo gushakwa n’amakipe akomeye ndetse agera n’aho ajya kuyakoramo imyitozo. Mu 2015 York Rafael yerekeje mu ikipe ya Watford yo mu Bwongereza agiye kwihugura mu gihe kigera ku minsi 10 abifashijwemo n’uwari umuvugizi wa Sulley Muntari wari warantwaye uyu mukinnyi mbere mu gihugu cy’Ubutariyani.

    Uyu mugabo wari ujyanye York Rafael mu Bwongereza, yaganiriye n’igitangazamakuru akibwira ko yamubonanye ubuhanga butangaje. Yagize ati” Rafael ni rutahizamu mwiza, amakipe menshi i Burayi aramushaka, ariko ahantu hamwe agomba kwerekeza ni muri Watford. Yahisemo kuguma mu cyiciro cya 4 muri Suwede kuko agiye mu byiciro bibanza bamushyira mu makipe y’abakiri bato.” 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106306/rafael-york-yagaragaye-mu-kibuga-kandi-yarabwiye-u-rwanda-ko-arwaye-covid-19-ese-yabenze-a-106306.html

  • Uwiyitiriye Kwizera Olivier yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuntu ukoresha amazina ya Kwizera Olivier umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Rayon Sports kuri Twitter yatumye hakekwa ko uyu mukinnyi yafunguwe ,nyuma y'aho atawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Mu nkuru YEGOB yabagejejeho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru,

    https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-kwizera-olivier-wa-rayon-sports-wari-umaze-iminsi-afunzwe/

    Byagaragaye ko habaye kwibeshya kuri uyu muntu wakoresheje twitter ye agaragaza ko Kwizera Olivier yafunguwe,ndetse mu nyandiko ye yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe no kuba arekuwe ndetse anashimira abafana be bamusengeye.Mu busesenguzi twakoze twasanze uyu muntu atari Kwizera Olivier wa nyawe ,bitewe n'ibyo agenda ashyira kuri Twitter ye bitandukanye.

    YEGOB iboneye gusaba imbabazi abakunzi bayo kuri iryo kosa ryabaye ,bitewe niyo nkuru ishobora kuba atari impamo.

    Source : https://yegob.rw/uwiyitiriye-kwizera-olivier-yateje-urujijo-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Rubavu: Imiryango 177 yasenyewe n’imitingito yakodesherejwe aho kuba, isaga 300 ihabwa ibiribwa –

    Iyi miryango 300 yo mu murenge wa Rugerero washegeshwe cyane n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, niyo yahawe ubufasha n’akarere ka Rubavu ku bufatanye na Croix Rouge y’u Rwanda.

    Mu bufasha bahawe harimo imikeka, kawunga, amavuta, isabune, uburingiti, ibikoresho by’isuku ku bagore n’abakobwa, ibishyimbo n’umuceri.

    Icyitegetse Clementine avuga ko yakodeshaga inzu none ikaba yaraguye. Yashimye ubufasha yahawe kuko buje bwiyongera nyuma yo guhabwa aho kuba.

    Ati’’Ngewe ndi umupangayi inzu nabagamo yasenyutse yose, ubu njye n’umuryango wanjye baratwimuye badukodesheshereza inzu yo kubamo none banaduhaye ubufasha. Ni igikorwa cyiza, bitweretse ko ubuyobozi butuzirikana Imana zabahe umugisha’’.

    Sebirere Ezechiel wo mu kagari ka Gisa umurenge wa Rugerero, yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe nyuma yo gusenyerwa inzu n’umutingito.

    Ati “ inzu yanjye yahuye n’ibibazo, umutingito wasenye icyumba cy’imbere ukubita n’ibikuta byose kuburyo ubu ndara mu cyumba kimwe kuko ari cyo cyasigaye. Ndashima ubufasha mpawe, ni ibintu byiza bigaragaza ko dufite ubuyobozi bwita ku baturage’’.

    Umukozi ushinzwe gahunda yo kurinda, gukumira no kurwanya ibiza muri Croix Rouge y’u Rwanda, Karangwa Eugène yavuze ko abasenyewe uretse no guhabwa ubufasha, barimo gushakisha uko bafashwa gusana inzu zangiritse.

    Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko imiryango 177 yashakiwe aho kuba irambitse umusaya.

    Ati’’Imiryango 177 twayikodeshereje inzu zo kuba barimo, ubu barimo guhabwa ibikoresho by’isuku n’ibiribwa. N’uwaba yaracikanwe yakwegera ubuyobozi bumwegereye agafashwa. Nyuma yo kwegeranya imibare akarere n’abafatanyabikorwa tugiye gutangira gutegura ubufasha bwo gusana inzu zangiritse biciye mu miganda itandukanye tunashimira abatangiye kwishakamo ibisubizo.”

    Muri rusange mu Karere ka Rubavu, abaturage bose bahuye n’ibiza bagasenyerwa n’imitingito bakeneye ubufasha ni 3202.

    Ifu ya kawunga ni bimwe mu biribwa byatanzwe

    Abaturage bishimiye ubufasha bw’ibiribwa bahawe

    Ibiryamirwa birimo imikeka byatanzwe mu mfashanyo abagizweho ingaruka n’imitingito bari guhabwa

    Imiryango yagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo ikomeje gufashwa

  • Akarere ka Rubavu kakodeshereje amazu abaturage basenyewe n'imitingito #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rubavu kafashe umwanzuro wo gukodeshereza imiryango 12 yangirijwe inzu n'imitingito iherutse gusenya aho babaga.

    Aba baturage bakodesherejwe mu gihe cy'amezi atatu, mu gihe hagikorwa inyigo izagena uburyo bwo gusana no kongera kubaka izindi nzu.

    Nyuma y'aho ikirunga cya Nyiragongo kirutse mu kwezi gushize,Imitingito y'ibipimo bitandukanye yakomeje kumvikana mu duce twa Goma muri DR Congo na Gisenyi mu Rwanda isenyera benshi ituma no mu mujyi wa Gisenyi hari abaturage bahunga.

    Iyi mitingo irimo ukomeye wumvikanye ari uw'igipimo cya magnitude 5.3,nkuko byatangajwe na Rwanda Seismic Monitor.

    Mu mujyi wa Gisenyi, abaturage benshi baraye hanze kenshi batinya ko inzu zishobora kubagwira kubera imitingito,mu gihe ababarirwa mu magana bavuye mu mujyi wa Gisenyi bahungira mu bice bya Musanze na Kigali.

    Uretse amazu y'abaturage,bimwe mu bikorwa byangiritse harimo imihanda ya kaburimbo, itiyo igemura amazi mu mujyi wa Gisenyi,ibigo by'amashuri,inyubako z'amagorofa akoreramo ubucuruzi niziri kubakwa, n'ibindi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/akarere-ka-rubavu-kakodeshereje-amazu-abaturage-basenyewe-n-imitingito

  • UR yijeje gukemura ikibazo cy'umwarimu wafatiriye amanota y'abanyeshuri i Nyagatare – #rwanda #RwOT

    Abo banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu bavuga ko umwarimu wabigishije amasomo abiri ariyo 'Management Accounting' na 'Financial Reporting', yahisemo gufatira amanota yabo bitewe n'umwenda aberewemo na Kaminuza y'u Rwanda kandi ko bo biri kubagiraho ingaruka mu gihe nta ruhare babigizemo.

    Umwarimu wafatiriye amanota y'aba banyeshuri, kuri ubu uri muri Uganda, Tumwine James, yabwiye IGIHE ko kuyafatira byatewe n'umwenda w'amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 Frw na 20 Frw, kaminuza y'u Rwanda imubereyemo kuva mu 2014-2019 yo gukora amasaha y'ikirenga kandi yayasabye kenshi ikamwirengagiza.

    Mu nyandiko zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, uyu mwarimu yagiye asaba kaminuza y' u Rwanda kumwishyura, zigaragaza ko yakoze amasaha y'ikirenga 3216 ngo kandi nyamara hari bagenzi be bagiye bishyurwa.

    Prof Lyambabaje yagarutse kuri icyo kibazo mu kiganiro yatanze kuri Radio Salus ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, avuga ko batangiye kugikurikirana.

    Ati 'Ni ikibazo tumaze iminsi dukurikirana. Mu by'ukuri dufite ikibazo cy'umwarimu wigishije ariko ntiyaha abanyeshuri amanota, ntiyayaha n'ubuyobozi bwa Kaminuza, nyamara kandi ari umwarimu uhembwa buri kwezi nta kibazo kindi gihari, kuko nanabajije niba atarahembwe bati 'buri kwezi turamuhemba'.'

    Yakomeje avuga ko bandikiye uwo mwarimu ngo atange amanota ntibyagira icyo bitanga, bakora inama zitandukanye zo kubyigaho ndetse na we ubwe ajya i Nyagatare mu cyumweru gishize asaba kubonana n'uwo mwarimu ntibyakunda kuko yasanze atari hafi.

    Ati 'Icyo kibazo rero kirimo gutera ingorane yo kuvuga ngo aba banyeshuri biragenda gute? Icyo twakoze ni uko mu gihe twari tugitegereje ko uwo mwarimu yisubiraho agatanga amanota, abanyeshuri twabemereye gukomeza kwiga, ni ukuvuga ngo nta kibazo bafite cyo kujya mu ishuri kwiga kugira ngo igihe icyo kibazo gikemutse babe bataradindiye mu myigire yabo.'

    Mwarimu niyanga gutanga amanota burundu bizagenda bite?

    Prof Lyambabaje avuga ko uwo mwarimu aramutse yanze gutanga amanota burundu, harebwa undi mwanzuro wafatwa . Yavuze ko hashyizweho itsinda ryiga kuri icyo kibazo, kandi hari ibihano byamufatiwe bigenwa n'amategeko.

    Ati 'Ibiganiro byarakozwe, naganiriye n'uhagarariye abanyeshuri, n'umuyobozi wa Kaminuza ishami rya Nyagatare, n'ubu ku wa Mbere hazajyayo itsinda ry'umuyobozi wa Kaminuza ndetse n'umuyobozi wungirije ushinzwe amosomo kugira ngo baganire n'abanyeshuri.'

    Gusa Prof Layambabaje yagaragaje ko uko byagenda ko kose amanota atabonetse abo banyeshuri bashobora kongera guhabwa ikizamini cyangwa hakarebwa ubundi buryo biturutse mu bitekerezo by'itsinda riri kucyigaho.

    Ati 'Hari uburyo ubusanzwe bikorwamo iyo ikibazo nk'iki kivutse ariko nta n'ikibuza ko n'abanyeshuri nabo bafite ikindi gitekerezo cyakoreshwa nacyo cyatangwa. Ariko ikiriho ntawimuka cyangwa ngo avuge ngo yatsinze isomo nta manota agaragaza ko yaritsinze. Aho rero hagomba kuboneka uburyo byanze bikunze bigaragara ko uwo muntu yaryize yaritsinze.'

    Mu rwandiko rutabaza abo banyeshuri baherutse kwandika, bagaragaje ko hashize amezi atatu ubuyobozi bwa Kaminuza buzi ikibazo cyabo ariko butigeze bugira icyo bagikoraho.

    Bafite impungenge ko bashobora kongera gusabwa gusubiramo isomo nk'abaritsinzwe kandi nta ruhare bagize mu guteza ikibazo.

    Kuri iyi ngingo, Prof Lyambabaje yavuze ko 'Ubundi umunyeshuri ntashobora gusubiramo isomo yatsinze, keretse iyo yasubiyemo umwaka.'

    Inkuru wasoma: Abanyeshuri ba UR Nyagatare baratakamba ku bwo kubura amanota; umwarimu yarayafatiriye

    Prof Lyambabaje yijeje ko ikibazo cy’abanyeshuri b’i Nyagatare bimwe amanota n’uwabigishaga kigiye gukemurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-yijeje-gukemura-ikibazo-cy-umwarimu-wafatiriye-amanota-y-abanyeshuri-i

  • UR yijeje gukemura ikibazo cy’umwarimu wafatiriye amanota y’abanyeshuri i Nyagatare –

    Abo banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu bavuga ko umwarimu wabigishije amasomo abiri ariyo “Management Accounting” na “Financial Reporting”, yahisemo gufatira amanota yabo bitewe n’umwenda aberewemo na Kaminuza y’u Rwanda kandi ko bo biri kubagiraho ingaruka mu gihe nta ruhare babigizemo.

    Umwarimu wafatiriye amanota y’aba banyeshuri, kuri ubu uri muri Uganda, Tumwine James, yabwiye IGIHE ko kuyafatira byatewe n’umwenda w’amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 Frw na 20 Frw, kaminuza y’u Rwanda imubereyemo kuva mu 2014-2019 yo gukora amasaha y’ikirenga kandi yayasabye kenshi ikamwirengagiza.

    Mu nyandiko zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, uyu mwarimu yagiye asaba kaminuza y’ u Rwanda kumwishyura, zigaragaza ko yakoze amasaha y’ikirenga 3216 ngo kandi nyamara hari bagenzi be bagiye bishyurwa.

    Prof Lyambabaje yagarutse kuri icyo kibazo mu kiganiro yatanze kuri Radio Salus ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, avuga ko batangiye kugikurikirana.

    Ati “Ni ikibazo tumaze iminsi dukurikirana. Mu by’ukuri dufite ikibazo cy’umwarimu wigishije ariko ntiyaha abanyeshuri amanota, ntiyayaha n’ubuyobozi bwa Kaminuza, nyamara kandi ari umwarimu uhembwa buri kwezi nta kibazo kindi gihari, kuko nanabajije niba atarahembwe bati ‘buri kwezi turamuhemba’.”

    Yakomeje avuga ko bandikiye uwo mwarimu ngo atange amanota ntibyagira icyo bitanga, bakora inama zitandukanye zo kubyigaho ndetse na we ubwe ajya i Nyagatare mu cyumweru gishize asaba kubonana n’uwo mwarimu ntibyakunda kuko yasanze atari hafi.

    Ati “Icyo kibazo rero kirimo gutera ingorane yo kuvuga ngo aba banyeshuri biragenda gute? Icyo twakoze ni uko mu gihe twari tugitegereje ko uwo mwarimu yisubiraho agatanga amanota, abanyeshuri twabemereye gukomeza kwiga, ni ukuvuga ngo nta kibazo bafite cyo kujya mu ishuri kwiga kugira ngo igihe icyo kibazo gikemutse babe bataradindiye mu myigire yabo.”

    Mwarimu niyanga gutanga amanota burundu bizagenda bite?

    Prof Lyambabaje avuga ko uwo mwarimu aramutse yanze gutanga amanota burundu, harebwa undi mwanzuro wafatwa . Yavuze ko hashyizweho itsinda ryiga kuri icyo kibazo, kandi hari ibihano byamufatiwe bigenwa n’amategeko.

    Ati “Ibiganiro byarakozwe, naganiriye n’uhagarariye abanyeshuri, n’umuyobozi wa Kaminuza ishami rya Nyagatare, n’ubu ku wa Mbere hazajyayo itsinda ry’umuyobozi wa Kaminuza ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe amosomo kugira ngo baganire n’abanyeshuri.”

    Gusa Prof Layambabaje yagaragaje ko uko byagenda ko kose amanota atabonetse abo banyeshuri bashobora kongera guhabwa ikizamini cyangwa hakarebwa ubundi buryo biturutse mu bitekerezo by’itsinda riri kucyigaho.

    Ati “Hari uburyo ubusanzwe bikorwamo iyo ikibazo nk’iki kivutse ariko nta n’ikibuza ko n’abanyeshuri nabo bafite ikindi gitekerezo cyakoreshwa nacyo cyatangwa. Ariko ikiriho ntawimuka cyangwa ngo avuge ngo yatsinze isomo nta manota agaragaza ko yaritsinze. Aho rero hagomba kuboneka uburyo byanze bikunze bigaragara ko uwo muntu yaryize yaritsinze.”

    Mu rwandiko rutabaza abo banyeshuri baherutse kwandika, bagaragaje ko hashize amezi atatu ubuyobozi bwa Kaminuza buzi ikibazo cyabo ariko butigeze bugira icyo bagikoraho.

    Bafite impungenge ko bashobora kongera gusabwa gusubiramo isomo nk’abaritsinzwe kandi nta ruhare bagize mu guteza ikibazo.

    Kuri iyi ngingo, Prof Lyambabaje yavuze ko “Ubundi umunyeshuri ntashobora gusubiramo isomo yatsinze, keretse iyo yasubiyemo umwaka.”

    Inkuru wasoma: Abanyeshuri ba UR Nyagatare baratakamba ku bwo kubura amanota; umwarimu yarayafatiriye

    Prof Lyambabaje yijeje ko ikibazo cy’abanyeshuri b’i Nyagatare bimwe amanota n’uwabigishaga kigiye gukemurwa

  • Rusizi: Kurwanya imirire mibi mu bana bidindizwa n’abitwaza ko Imana yababujije kuboneza urubyaro –

    Bihera hasi babaho nabi ku bwo kubura ibibatunga mu buryo bukwiye cyane ko usanga imiryango iciriritse ari nayo iba irimo abana benshi, byagera hejuru bakava no mu mashuri kuko uwabuze icyo arya atabona amafaranga y’ishuri.

    Muri rusange hari intambwe igenda iterwa n’Akarere mu kugabanya abana bagwingira kuko nk’imibare yo ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha kiri mu murenge wa Gitambi, igaragaza ko abana bari mu mirire mibi bavuye kuri 416 muri Gashyantare 2020, bagera kuri 279 muri Kanama uwo mwaka. Kugeza muri Gicurasi 2021 bari bageze kuri 170.

    Ku rundi ruhande, urwo rugendo ruracyarimo inzitizi z’imyumvire ya bamwe baba babona ko nta mikoro bafite ndetse mu bana babo hari abagwingiye ariko bagakomeza kubyara n’abandi.

    Ubwo umunyamakuru yasuraga Mashesha yahasanze ababyeyi baje gusaba serivisi, aganiriye nabo bamwe bamubwira ko kuboneza urubyaro batabikozwa ku bw’imyizerere yabo.

    Uwitwa Nyiramisago Pointella yavuze ko ataboneza urubyaro kuko Imana yabimubujije mu masengesho, nubwo bwose umuryango we uri mu buzima bubi ku bw’amikoro make kandi na we yemera ko bihangayikishije.

    Yagize ati “Njye mfite abana 5 kandi sinzaboneza urubyaro kuko Imana yarabimbujije ubwo navuganaga nayo. Gusa mfite ikibazo kuko abana banjye hari igihe babura ibyo barya, ariko Imana yabampaye yambwiye ko nibeshye nkaboneza urubyaro nabo nabyaye izabanyaka.”

    Yasobanuye ko imfura ye y’imyaka 18 yavuye mu ishuri kuko nta mikoro umuryango ufite, ariko ahetse undi mwana w’amezi icyenda.

    Ku rundi ruhande, hari abamenye akamaro ko kuboneza urubyaro kare ndetse bashishikariza abagifite imyumvire nk’iya Nyiramisago kuyishyira hasi.

    Cyuzuzo Mpore Diane w’imyaka 32, ubu afite umwana umwe w’imyaka itatu ariko atwite n’undi yemeza ko nyuma ye nta wundi ateganya kuzabyara. We yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro kugira ngo abana be bazabeho neza.

    Yagize ati “Abana benshi ni beza ariko ubushobozi budusaba kubyara bake kuko amashuri arahenze,kubona icyo ubagaburira nabyo ntibyoroshye.Ni yo mpamvu njye n’umugabo wajye twiyemeje kuboneza urubyaro.”

    Yatanze inama ko abana benshi bashobora kurwara bwaki bakanangwingira mu gihe umuryango wabuze amikoro yo kubitaho, cyangwa bakajya mu mihanda ejo hazaza habo hakangirika.

    Umuyobozi ushizwe kurwanya imirire mibi kuri Mashesha, Zawadi Yamungu Esther, yatangaje ko nubwo imibare y’abari mu mirire mibi igenda igabanyuka, imyumvire y’ababyeyi bataramenya ko kuboneza urubyaro byafasha gukemura icyo kibazo iracyari imbogamizi.

    Yagize ati “Hano imyumvire yo kuboneza urubyaro iracyari hasi cyane kandi abatabikora ni nabo usanga abana babo babayeho nabi kuko iyo umuryango ufite benshi n’amikoro ari make bituma za nama umubyeyi tumugira zitubahirizwa. Arasama ya myaka ibiri umwana atarayuzuza, kumwitaho bikamugora kuko nawe aba afite intege nke ugasanga agize imirire [umwana] mibi cyangwa akangwingira.”

    “Niyo mpamvu dusaba abaturage ko baboneza urubyaro kugira ngo bite kuri bake bashoboka.”

    Umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi, Nsigaye Emmanuel, yemejee ko hari amadini agira uruhare mu kuba abayoboke bayo batitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, aho usanga babwirwa ko ari icyaha.

    Ati “Hari amadini abuza abantu kuboneza [ngo] kuko ari icyaha, n’utaboneza ngo akoreshe uburyo bwa kamere[bwo kwifata].[Ibyo ni] bimwe mu bituma ubwiyongere bwo kubyara abo imiryango idashoboye bukomeza.”

    Yavuze ko abaturage bakomeje kwigishwa kwita ku bana no kuboneza urubyaro, banegerezwa izo serivisi hafi.

    Muri Rusizi hari ibigo nderabuzima 18 ariko 11 muri byo ntibitanga serivisi yo kuboneza urubyaro. Abaho babyitabira bari 33% mu 2020, naho mu 2021 bageze kuri 54%.

    Nyiramisago Pointella ntakozwa ibyo kuboneza urubyaro ngo kuko yaganiriye n’Imana ikabimubuza

    Cyuzuzo Mpore Diane yavuze ko nubwo abenshi batemera kuboneza urubyaro we yiyemeje kubyara babiri bazabaho neza

    Umuyobozi ushizwe kurwanya imirire mibi kuri Mashesha, Zawadi Yamungu Esther, yavuze ko imyumvire y’ababyeyi bataramenya ko kuboneza urubyaro byafasha guhangana n’igwingira ry’abana ikiri imbogamizi

    Umuyobozi wungirije ushizwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi Nsigaye Emmanuel yavuze ko hari amadini yigisha ko kuboneza urubyaro ari icyaha bikabangamira uburyo bwo guhangana n igwingira ry abana

    Abana bafite imirire mibi bahabwa amata n’ifu y’igikoma