Category: Uncategorized

  • Tugomba gushirika ubute-Minisitiri Biruta avuga ku rugamba rwo guhangana n’abapfobya Jenoside –

    Yabigarutseho mu kiganiro n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga cyabaye kuri uyu wa 6 Kamena 2021, hagarukwa ku buryo n’ingamba bishobora kwifashishwa mu rugamba rwo gucecekesha abakomeje umurongo wo kugoreka amateka y’u Rwanda.

    Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Igihugu n’Isi muri rusange bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hakiri umubare munini w’abirengagiza inyito ya Jenoside nk’uko Umuryango w’Abibumbye wayemeje, bagahindura n’ibimenyetso byayo nk’umubare w’abo yahitanye aho bakoresha ibihumbi 800 kandi bizwi ko barenga miliyoni; ndetse bakavuga ko itateguwe ahubwo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

    Igihangayikishije kurushaho, ni uko iryo cengezamatwara bagenda baritsindagira mu mitwe y’ababyiruka kandi ari bo bagize 70% by’Abanyarwanda. Ibyo bituma impungenge ziba nyinshi ko kuba abato bayobywa batarasobanukirwa ukuri byazatuma bacika intege zo gukomeza kugaragaza uko ibintu byagenze, bigatuma Jenoside igabanyirizwa ubukana.

    Mu gihe abenshi mu bapfobya muri iyi minsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook n’ahandi bazi ko byaborohera kugera ku rubyiruko, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko buri wese agomba guhaguruka agashyiraho ake mu guhangana nabo ku buryo bazatsindwa.

    Yagize ati “Niba bisaba ko abantu bajya mu muhanda babikore, niba bikenewe ko bandika babikore, niba hakenewe ibiganiro mbwirwaruhame bikorwe. Niba abari gupfobya Jenoside bahawe urubuga twe kurubarekera turubasangeho, tujye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi kwerekana ibikorwa biri gukorwa bitari byo.”

    “Ikibazo cyo gupfobya Jenoside ni cyo kiriho ubu, kizanakomeza mu minsi iri imbere, ariko nidushirika ubute tukumva ko ari ikibazo kitureba dukwiye guhagurukira, Leta ifite uruhare rwayo izagira, imiryango itandukanye ifite uruhare izagira, natwe twese buri wese afite uruhare yagira.”

    Yakomeje avuga ko aho ari ho hose guhakana no gupfobya bikorerwa Abanyarwanda bakwiye kuhajya nabo bakagaragaza ukuri, byaba ngombwa ko hitabazwa n’amategeko bigakorwa.

    Ati “Niba bisaba kujya mu nkiko tugasaba ko amategeko y’ibihugu ahinduka nabyo tubikore.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaje ko urugendo rwo guhagarika Jenoside no kongera kubaka u Rwanda ari umurage ukomeye n’amahirwe ku rubyiruko.

    Yavuze ko urubyiruko rukwiye kurinda uwo murage binyuze mu “kurwanira ishyaka igihugu cyarwo”.

    -  Gusobanura ukuri kw’ibyabaye bizafasha muri urwo rugamba

    Kuba abahakana n’abapfobya Jenoside bakunda gushaka inzira zibageza cyane ku rubyiruko, ni uko ari rwo biborohera kuyobya kuko rutazi byinshi cyane ko rutabibonye biba.

    Mu ngamba zagaragajwe n’abandi bitabiriye icyo kiganiro barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène n’umwanditsi akaba n’umushakashatsi uba mu Busuwisi, Munyeshuri Jeannine ni uko abakiri bato bakomeza gusobanurirwa ukuri kw’amateka ya Jenoside binyuze mu nyigisho n’inyandiko bitandukanye.

    Dr Bizimana yavuze ko hari ubushakashatsi butandukanye CNLG yatangiye gukora, ikaba igenda ibushyira mu nyandiko no ku mbuga za internet.

    Yagize ati “Mu myaka itanu ishize twashyize imbaraga mu gushaka ibimenyetso by’amateka, kuyandika no kuyamenyekanisha kugira ngo abato bamenye neza itegurwa n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu tugenda twandika ubushakashatsi tugendeye ku uko perefegitura zari zimeze.”

    Mu bumaze gukorwa bwarangiye harimo ubugaruka ku buryo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Kibungo, Gitarama na Cyangugu.

    Dr Bizimana yakomeje ati “Mu minsi mike turamurika ubushakashatsi ku zahoze ari Perefegitura za Gikongoro, Kigali Ngari ndetse na Kibuye ariko Butare nayo iraba irangiye.”

    Izo nyandiko zitezweho kugira uruhare mu gukomeza kugaragaza ukuri kwa Jenoside ku bakibyiruka n’abazabaho mu bihe bizaza, kugira ngo batazaha umwanya abagoreka amateka.

    Hanagaragajwe ko ari ngombwa kongera inyigisho mu mashuri ku buryo abarimu bazajya bafasha mu gusobanurira abato ibyo batumva n’ibyo basobanurirwa nabi.

    Byagaragajwe ko kimwe mu bituma ingengabitekerezo ya Jenoside itaranduka burundu harimo n’iyo ku ishyiga, aho abana bicarana n’ababyeyi babo bakabatekeramo ibinyoma ku mateka ya Jenoside. Ibyo barabikurana, hatabaho kubatangirira hafi kuzabibakuramo bakuze bikaba ingorabahizi.

    Dr Bizimana yavuze ko ubwo bushakashatsi buzanifashishwa mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bajye basobanukirwa ukuri hakiri kare.

    Yagize ati “Turabukora tukabushyira ku mbuga nyinshi zishoboka, gutanga ibiganiro mu mashuri kugira ngo abanyeshuri basobanukirwe, ndetse n’itangazamakuru turaryifashisha iyo ibitabo byasohotse ridufasha kubimenyekanisha.”

    Dr Bizimana yatangaje kandi ko buri kigo cya Leta na Minisiteri byasabwe gukora ubushakashatsi bwerekana uburyo Jenoside yahateguwe ikanakorwa, hakaba hari ibyamaze kuburangiza.

    Mu kubungabunga ubuhamya, Dr Bizimana yavuze ko hafashwe ingamba zo gukusanya ubushoboka bwose bukabikwa.

    Ati “Ubu buri mwaka mu gihe cyo kwibuka ubuhamya butanzwe tubufata amajwi tukabubika mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo abashakashatsi bashatse kubukoresha babugeraho.”

    -  Abato hari ibyo basabwe

    Minisitiri Bamporiki yasobanuye ko urubyiruko rufite ingorane zo “kwisanga uvuka ku muntu w’ikigwari” rukagorwa no kumenya uko rwitwara.

    Ati “Uwo muntu aba akwiye gufashwa no kugirwa inama, kuko ukubyaye yakabaye ari we ukurera, ariko ugasanga [ni] wa muntu mubi atanemera ko yakoze ibibi, avuga ko ibyo yakoze aribyo yagombaga gukora.”

    “Abo bana b’Abanyarwanda turabafite bisanze bavutse ku Nterahamwe, bisanga bamwe baravutse ku bantu bakomeje umurongo wo guhakana no gupfobya Jenoside. Izo ni ingorane.”

    Minisitiri Bamporiki yavuze ko igihe bimeze bityo abo bana bakwiye kuzirikana ko ari ab’u Rwanda, “kandi u Rwanda ni umubyeyi w’intwari n’ibigwari”.

    Abato babwiwe ko nta mpamvu yo gukurikira ikibi kandi icyiza gihari, ko ahubwo n’uwaba agowe n’ababyeyi kamere ashobora no kubona undi mubyeyi akamugisha inama ku ngorane afite.

    Yakomeje ati “Nasaba urubyiruko rw’u Rwanda kuticara ngo tunezezwe n’uko hari abo tunganya imyaka cyangwa turuta gato bari kurindagira, ngo twumve ko ntacyo bitwaye kuko buriya uba muzima ukiga neza ukazagorwa n’uwize nabi cyangwa uwanze kuba muzima.”

    Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga batanze ibitekekerezo bagarutse ku gushimangira ko izo nyigisho zikenewe ndetse hagakazwa uburyo bwo kurwanya abanditsi, abanyamakuru n’abandi bashakashatsi bishyize mu murongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo baba ari abanyamahanga.

    Uwitwa Mavubi Povidence uba muri Zambia yagize ati “Ikibazo cyo gupfobya no guhakana, abenshi mu babikora ni ababa hanze. Urubyiruko rubaha hanze rukwiye kwigishwa ukuri kw’amateka ya Jenoside,uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa kugeza aho biri ubu aho bamwe bayigabanyiriza ubukana.”

    Munyeshuri Jeannine uba mu Busuwisi kuva yahahungira mu 1994, we yavuze ko byari bikomeye cyane kuko kugeza mu 2000 nta cyumweru cyashiraga batavuze nabi u Rwanda.

    Yakomeje ati “Isomo rikomeye nakuyemo ni uko iyo umuntu aguteye uba ugomba kwihagararaho mu ngufu nke zawe. Twahanganye nabo ntitwabatinya, tukabasubiza.”

    Lyamukuru Félicité uba mu Bubiligi we yagaragaje ko hakenewe ko abantu babaye muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bafasha kuvuga ukuri, kugira ngo bifashe mu guhangana n’abapfobya n’abahakana.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahamagariye Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu n’abari mu mahanga guhaguruka bagashirika ubute, mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside. Muri iki kiganiro cyanyuze kuri RBA, yari yatumiwe hamwe n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène. Cyayobowe n’umunyamakuru, Uwimana Basile

    Uhereye ibumoso: Munyeshuri Jeannine uba mu Busuwisi, Mukahaza Bernadette wahoze mu gisirikare n’Umunyamamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, bari mu bitabiriye ikiganiro

  • COVID-19: Abashoferi umunani bafashwe batwaye imodoka basinze –

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kanama 2021 ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ni bwo abafashwe beretswe itangazamakuru.

    Bamwe muri aba bashoferi bemeye amakosa bakoze bayasabira n’imbabazi, bagiriye inama abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umwe muri bo wafatiwe mu Karere ka Kicukiro atwaye imodoka asanzwe agendamo, yemeye ko yafashwe atwaye yasinze nk’uko ibipimo byabigaragaje.

    Ati “Ni byo abapolisi bampagaritse amasaha yo gutaha yarenze, nari nagiye gusura abantu nywayo uducupa tubiri, bapimye basanga nanyoye. Ndabisabira imbabazi abaturarwanda ko ntazabyongera. Ndashishikariza abantu ko bakwirinda gutwara banyoye kuko bifite ingaruka kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.’’

    Undi mu bafatiwe mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yavuye ku kazi saa Moya anyura ahantu ahahurira na bagenzi be banywa inzoga maze amasaha yo gutaha arabafata.

    Ati “Twafashwe twanyoye, navuye ku kazi njya kureba bagenzi banjye dusangira agacupa, gutwara wanyoye byateza impanuka mu muhanda kandi ni icyaha, abantu bageregeze bihangane Covid-19 irangire tuzasubire mu buzima busanzwe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko muri iyi minsi ikibazo cy’abantu batwara ibinyabiziga basinze ndetse barengeje amasaha yemewe y’ingendo kimaze gufata indi ntera.

    Ati “Nta muntu utazi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe, twagize igihe gihagije cyo kubikangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ariko tuzakomeza kubisubiramo. Bariya bantu barimo no gufatwa bagenda mu masaha atemewe y’ingendo nyuma ya saa Yine z’ijoro kandi banywera mu tubari tutemewe.”

    Yibukije abaturarwanda ko ibihe igihugu kirimo bitagomba kubuza abantu kubahiriza amategeko, yaba ayo mu muhanda n’andi yo kwirinda ibyaha bitandukanye.

    Ati “Turongera gukangurira abantu kubahiriza amategeko yose, bariya batwara ibinyabiziga basinze bashobora guteza impanuka mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu, bashobora no kwandura icyorezo cya COVID-19 kuko baba bari mu tubari rwihishwa”.

    Abandi bafashwe ni abashoferi batatu bafatiwe mu Mujyi wa Musanze batwaye, basinze banarenze ku masaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafatwa imodoka zabo zifungwa ndetse bagacibwa n’amande y’ibihumbi 150 Frw naho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni ibihumbi 25 Frw.

    Polisi yo mu Mujyi wa Kigali yerekanye abashoferi umunani bafashwe batwaye basinze banarenze ku masaha yo kugera mu rugo

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga

  • COVID-19: Abashoferi umunani bafashwe batwaye imodoka basinze – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kanama 2021 ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ni bwo abafashwe beretswe itangazamakuru.

    Bamwe muri aba bashoferi bemeye amakosa bakoze bayasabira n'imbabazi, bagiriye inama abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umwe muri bo wafatiwe mu Karere ka Kicukiro atwaye imodoka asanzwe agendamo, yemeye ko yafashwe atwaye yasinze nk'uko ibipimo byabigaragaje.

    Ati 'Ni byo abapolisi bampagaritse amasaha yo gutaha yarenze, nari nagiye gusura abantu nywayo uducupa tubiri, bapimye basanga nanyoye. Ndabisabira imbabazi abaturarwanda ko ntazabyongera. Ndashishikariza abantu ko bakwirinda gutwara banyoye kuko bifite ingaruka kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.''

    Undi mu bafatiwe mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yavuye ku kazi saa Moya anyura ahantu ahahurira na bagenzi be banywa inzoga maze amasaha yo gutaha arabafata.

    Ati 'Twafashwe twanyoye, navuye ku kazi njya kureba bagenzi banjye dusangira agacupa, gutwara wanyoye byateza impanuka mu muhanda kandi ni icyaha, abantu bageregeze bihangane Covid-19 irangire tuzasubire mu buzima busanzwe.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko muri iyi minsi ikibazo cy'abantu batwara ibinyabiziga basinze ndetse barengeje amasaha yemewe y'ingendo kimaze gufata indi ntera.

    Ati 'Nta muntu utazi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe, twagize igihe gihagije cyo kubikangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ariko tuzakomeza kubisubiramo. Bariya bantu barimo no gufatwa bagenda mu masaha atemewe y'ingendo nyuma ya saa Yine z'ijoro kandi banywera mu tubari tutemewe.'

    Yibukije abaturarwanda ko ibihe igihugu kirimo bitagomba kubuza abantu kubahiriza amategeko, yaba ayo mu muhanda n'andi yo kwirinda ibyaha bitandukanye.

    Ati 'Turongera gukangurira abantu kubahiriza amategeko yose, bariya batwara ibinyabiziga basinze bashobora guteza impanuka mu muhanda zigahitana ubuzima bw'abantu, bashobora no kwandura icyorezo cya COVID-19 kuko baba bari mu tubari rwihishwa'.

    Abandi bafashwe ni abashoferi batatu bafatiwe mu Mujyi wa Musanze batwaye, basinze banarenze ku masaha.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko abafatwa imodoka zabo zifungwa ndetse bagacibwa n'amande y'ibihumbi 150 Frw naho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni ibihumbi 25 Frw.

    Polisi yo mu Mujyi wa Kigali yerekanye abashoferi umunani bafashwe batwaye basinze banarenze ku masaha yo kugera mu rugo

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-abashoferi-umunani-bafashwe-batwaye-imodoka-basinze

  • Dore ibimenyetso umukobwa agaragaza iyo barikumutereta n'icyo bisobanura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi njbyo bimenyetso umukobwa agaragaza iyo barikumutereta nubwo akenshi mu rukundo avuga oya kandi yemeye, ubundi akavuga yego kandi yahakanye. Abasore rero ntibajya basobanukirwa imvugo y'abakobwa ahubwo ugasanga bayifata nk'uburyarya kandi atariko biri.

    Kamere y'abakobwa ituma hari ibyemezo bafata ariko bakagira ubwoba bwo kubishyira kumugaragaro, akaba ari nayo mpamvu baba bakeneye umusore kugira ngo abibafashemo.

    Biragoye kugira ngo usobanukirwe imvugo y'umukobwa mu magambo, ariko hari uburyo bwo gusobanukirwa ibyo umukobwa avuga urebye ibimenyetso cyangwa se amarenga akoresheje abivuga. Umubiri w'umukobwa niwo ugaragaza ibyo ashaka, kurenza uko imvugo ye ibigaragaza.

    Dore amwe mu marenga umubiri w'umukobwa ukora n'icyo biba bisobanuye:

    .Guceceka, Guseka no Kumwenyura

    Iyo ubajije umukobwa ikintu agaceceka aba yemeye. Guceceka bisobanura yego. Iyo umubajije uti ese niwowe wabwiye runaka ko dukundana? Iyo acecetse aba ariwe wabimubwiye. Kandi nanone iyo umubajije agaseka cyangwa akamwenyura nabwo aba yemeye.

    .Kwipfumbata akareba hirya

    Iyo umukobwa yipfumbase akanga kukureba mumaso ujye umenya ko atagushaka. Umukobwa ashobora kuba adashaka kuvugana nawe ariko akabura aho ahera abikubwira. Nubona umukobwa yifashe gutya kandi akareba hirya uzahite ukuramo akawe karenge.

    .Kugukoraho buri kanya

    Iyo umukobwa ari kugukoraho buri kanya aba ashakako mumenyana kurushaho. Umukobwa uba ugufata intoki, cyangwa akakwikoreshwaho, akakwikubitisha udushyi aba ashaka ko mumenyana birushije ibisanzwe. Uwo mukobwa kandi uzasanga akwigana waseka nawe akisetsa.

    .Guhumbaguza, Kurya intoki, Gukora mu misatsi no Gukebaguza

    Iyo umukobwa ahumbaguzwa, akarya intoki, akikora mu misatsi, agakebaguzwa aba yagutinye. Umukobwa uzabonaho ibi bimenyetso aba yakugizeho ikibazo ko ushobora kumugirira nabi kuburyo biba bisaba ko ukora ibishoboka ko kugira ngo ye kugutinya. Gusa nanone hari igihe abikora bitewe n'abo muri kumwe aribo yatinye bakamutera ikibazo bigatuma atisanzura.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibimenyetso-umukobwa-agaragaza-iyo-barikumutereta-nicyo-bisobanura/

  • Uko bamwe mu bavuriwe ubumuga i Gatagara basubiyeyo muri Jenoside bagiye kwica Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, by'umwihariko hagarukwa ku rwango rwabibwe mu Banyarwanda bigera aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaganga bo muri icyo kigo bica abarwayi bashinzwe kwitaho ndetse na bamwe mu bahavuriwe ubumuga bica bagenzi babo babasanze mu bitaro babaziza ko ari Abatutsi.

    Hitiyaremye Joseph wakoze muri HVP Gatagara, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abafite ubumuga bishe bagenzi babo ndetse n'abaganga bica abarwayi bari bashinzwe kwitaho.

    Ati 'Jenoside mu Kigo cya Gatagara mu by'ukuri ni ndengakamere sinabona uko mbivuga, nari nihishe ariko muri makeya hari abantu bamugaye bishe bagenzi babo bafite ubumuga ugasanga nyine birababaje, yaraharerewe barabanye ari umuvandimwe, byakubitiraho ko amugaye bikaba ibindi bindi.'

    Yavuze ko ikigo HVP Gatagara cyavuye benshi ubumuga, ariko bibabaje kuba hari abahavuriwe bamaze gukira bagaruka mu Nterahamwe baza kwica abandi bari kuhavurirwa.

    Yatanze urugero k'uwitwa Antoinette wagendera mu igare ryagenewe abafite ubumuga wahiciwe ajugunywa mu cyobo.

    Tuyishime Eric uvuka i Gatagara yavuze ko hari abaganga n'aba Frères bagize uruhare mu kwicisha abarwayi b'Abatutsi bari barwariye mu bitaro bya Gatagara, aho babahaga Interahamwe zikajya kubica.

    Ati 'Muri Gatagara abarwayi barabishe, Interahamwe zabicaga zifashijwe n'aba Frères babaga hano, hari abitwa ba Kagwa André bari bakomeye bafite amateka mabi y'urwango bakanguriye ubwicanyi abantu ndetse bakanababwira kujya kwica abantu mu bitaro. Mu bitaro barishwe amazina amwe n'amwe arazwi, n'ababishe barahari.'

    Abakozi bakora muri HVP Gatagara kuri ubu n'abahakoze mbere bavuga ko kuba hari bagenzi babo bijanditse mu bwicanyi bakica bagenzi babo, abarwayi n'abarwaza, bibaha isomo ryo kwirinda urwango no kwamagana amacakubiri.

    Bavuga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe igashyirwa no mu bikorwa byatewe n'uko Leta yariho mu 1994 na mbere yaho yabibye urwango mu Banyarwanda.

    Hitiyaremye ati 'Isomo byansigiye nk'umuntu wari uhari ni uko magingo aya umuntu yakwigisha abandi urukundo kugira ngo ibi bintu [jenoside] bitazasubira, abantu bagakundana kivandimwe.'

    Bavuze ko kandi gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kuzirikana ababo babuze bikabafasha no kuruhuka ku mutima.

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko abakozi 78 bakoraga muri icyo kigo n'ibindi bigishamikiyeho ari bo bazwi bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari n'abari baraje kuhivuriza bishwe bari kumwe n'abarwaza babo ndetse n'abandi Batutsi bari bahahungiye bahizeye amakiriro.

    Yanenze abari abakozi ba HVP Gatagara bishoye muri Jenoside bica bagenzi babo n'abarwayi.

    Ati 'Ntanga urugero nk'uwo bitaga Kagwa André wari ushinzwe umutungo hano muri HVP Gatagara we rwose baramuvuga cyane ko yijanditse mu bwica, akica bagenzi be n'abarwayi ndetse n'abanyeshuri babaga muri iki kigo.'

    Yavuze ko hagishakishwa amazina n'umubare w'abarwayi bahiciwe muri Jenoside ndetse n'abagize uruhare mu kubica.

    Yasabye abakozi ba HVP Gatagara n'abandi bose kwimika urukundo hagati yabo bakimakaza ubumwe n'ubwiyunge, cyane cyane bagafasha urubyiruko kubaho neza bakundana bubaka igihugu kizira amacakubiri n'urwango.

    Ikigo HVP Gatagara cyita ku bafite ubumuga cyubatswe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960, ku gasozi kitiriwe Amizero, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

    Haracyashakishwa amazina n'umubare w'abarwayi biciwe i Gatagara muri Jenoside ndetse n'abagize uruhare mu kubica.

    Bavuze ko kandi gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kuzirikana ababo babuze

    Hafashwe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hasobanuwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri HVP Gatagara

    Hibutswe ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri HVP Gatagara

    I Gatagara hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu kigo HVP Gatagara hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago yunamiye Abatutsi biciwe muri icyo kigo muri Jenoside

    Urukuta ruriho amazina y’abari abakozi ba HVP Gatagara 18 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-bamwe-mu-bavuriwe-ubumuga-i-gatagara-basubiyeyo-muri-jenoside-bagiye-kwica

  • Miss Jordan Mushambokazi n'umugabo we bakoze ibirori byo kwishimana n'inshuti zabo nyuma y'uko babaye umwe (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 05 Kamena 2021 ni itariki itazibagirana ku mutima wa Miss Jordan Mushambokazi n'umugabo we, Karim Mbonyumuvunyi kuko ariyo tariki aba blmbi babaye umwe bakemeranya kubana nk'umugabo umwe nyuma y'imihango itandukanye ariyo yo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y'amategeko ndetse no gusezerana imbere y'Imana. Ku munsi w'ejo nibwo Jordan na Karim basangiye n'inshuti zabo ndetse bahamya imbere y'inshuti, abavandimwe ndetse n'ababyeyi babo ko babaye umwe bakemerana kubana nk'umugabo n'umugore. Ni mu muhango wabereye muri Serena Hotel i Kigali.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Uyu muhango wari wabanjirijwe n'uwo gusaba no gukwa wabaye ku ya 04 Kamena 2021:

    Source : https://yegob.rw/miss-jordan-mushambokazi-numugabo-we-bakoze-ibirori-byo-kwishimana-ninshuti-zabo-nyuma-yuko-babaye-umwe-amafoto/

  • Musore, waba warabuze uko wabwira umukobwa wihebeye ko umukunda? Menya icyo wakora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birashohoka ko waba uri mu rukundo ndetse ukaba ukunda umukobwa cyane ariko wenda ntuzi uko wabimubwira. Kumubwira ngo 'Ndagukunda' ni bintu biva kure cyane ndetse cyane. Niba udashoboye gukoresha iri jambo rero hari ubundi buryo 4 wakoresha ukabasha kumwereka ko umukunda.

    1.Tangiza utugambo tworoshye

    Ibyiyumviro ni ibyiyumviro ariko ntugomba guhita wirukira kuri 'I love you'. Mubwire uburyo umukunda, koresha udukorwa duto n'amagambo atavuzwe ku munwa, ukoreshe ubundi buryo ariko ubivuge. Mubwire ko ushaka kumwitaho cyane, umubwire ko aguha ibyishimo, umubwire ko umukunda cyane, umubwire ko hari ibyo ku mubiri we ukunda, umubwire ko ukunda uko aseka, umubwire ko ukunda amaso

    2.Ugamije iki ( Your intentions).

    Ntuzigere ubwira umukobwa ngo 'ndagukunda kuko ushaka ko agukunda, cyangwa ko aguha umwanya we wose. Vuga iri jambo niba koko ushoboye kurikurikirana mpaka. Urukundo rw'ukuri akenshi rugaragaza kwitanaho cyane. Niba rero udateganya kumukunda mwihorere wimushyira mu rukundo.

    3. Ishyire mu nkweto ze

    Uratekereza ko uwo mukobwa agukunda? Ese byabayeho mbere cyangwa?(…..) Itonde kuko ijambo ndagukunda rigomba kuba ari ijambo riremereye cyane ryo kubwira umuntu. Itegereze ese iyo muri kumwe aba yifashe gute? Ese iyo muri kuvugana aba avuga ate? Menya neza niba kuko agukunda binyuze aho hantu. Niba yarakubwiye ko agukunda ngaho nawe jya mbere.

    4.Garagaza ko ubikwiriye

    Niba utarigeze ujya mu rukundo na mbere, geregeza kumva neza igisobanuro cy'iri jambo. Hari ubwoko bwinshi bw'urukundo harimo: Urukundo rw'inshuti rusanzwe, urukundo rw'umuryango n'urukundo rw'ukuri ku bakundana. Niba wiyumvamo ko ukunda umukobwa rero genda ubimubwire gusa uhe agaciro uburemere iryo jambo uvuze.

    Urukundo ni ikintu gikomeye cyo gusobanura. Abantu bamwe bavuga ko akenshi urubyiruko rwitiranya urukundo rwanyarwo, abandi bakavuga ko urukundo rw'ukuri rutagendera ku myaka. Niba ari bwo bwa mbere wajya gukundana rero banza utekereze neza mbere yo kuvuga ngo 'Ndagukunda'. Kuko wenda ahari byakubera byiza mbere y'uko usohora inyuma y'uko usohora inyuguti 'L'.

    Source : https://yegob.rw/musore-waba-warabuze-uko-wabwira-umukobwa-wihebeye-ko-umukunda-menya-icyo-wakora/

  • Mama w'umunyarwenya Anne Kansiime yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mama w'umunyarwenya ukomeye mu gihugu cya Uganda, Anne Kansiime yitabye kuri iki Cyumweru.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyamba ze Kansiime w'imyaka 35 yatangaje urupfu rwa nyina, avuga ko inzira z'Imana ziba zitandukanye n'iz'abantu.

    Ati ' Inzira z'Imana zitandukanye n'izacu. Muri iki gitondo mama yagiye kubana n'Imana.'

    Kansiime akomoka mu gace ka Mparo mu Karere ka Kabale, nyina yari umubyeyi ukuze akaba asigaranye se.

    Umubyeyi wa Kansiime yitabye Imana nyuma y'amezi abiri umukobwa we yibarutse imfura.

    Source : https://yegob.rw/mama-wumunyarwenya-anne-kansiime-yitabye-imana/

  • Uko bamwe mu bavuriwe ubumuga i Gatagara basubiyeyo muri Jenoside bagiye kwica Abatutsi –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, by’umwihariko hagarukwa ku rwango rwabibwe mu Banyarwanda bigera aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaganga bo muri icyo kigo bica abarwayi bashinzwe kwitaho ndetse na bamwe mu bahavuriwe ubumuga bica bagenzi babo babasanze mu bitaro babaziza ko ari Abatutsi.

    Hitiyaremye Joseph wakoze muri HVP Gatagara, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abafite ubumuga bishe bagenzi babo ndetse n’abaganga bica abarwayi bari bashinzwe kwitaho.

    Ati “Jenoside mu Kigo cya Gatagara mu by’ukuri ni ndengakamere sinabona uko mbivuga, nari nihishe ariko muri makeya hari abantu bamugaye bishe bagenzi babo bafite ubumuga ugasanga nyine birababaje, yaraharerewe barabanye ari umuvandimwe, byakubitiraho ko amugaye bikaba ibindi bindi.”

    Yavuze ko ikigo HVP Gatagara cyavuye benshi ubumuga, ariko bibabaje kuba hari abahavuriwe bamaze gukira bagaruka mu Nterahamwe baza kwica abandi bari kuhavurirwa.

    Yatanze urugero k’uwitwa Antoinette wagendera mu igare ryagenewe abafite ubumuga wahiciwe ajugunywa mu cyobo.

    Tuyishime Eric uvuka i Gatagara yavuze ko hari abaganga n’aba Frères bagize uruhare mu kwicisha abarwayi b’Abatutsi bari barwariye mu bitaro bya Gatagara, aho babahaga Interahamwe zikajya kubica.

    Ati “Muri Gatagara abarwayi barabishe, Interahamwe zabicaga zifashijwe n’aba Frères babaga hano, hari abitwa ba Kagwa André bari bakomeye bafite amateka mabi y’urwango bakanguriye ubwicanyi abantu ndetse bakanababwira kujya kwica abantu mu bitaro. Mu bitaro barishwe amazina amwe n’amwe arazwi, n’ababishe barahari.”

    Abakozi bakora muri HVP Gatagara kuri ubu n’abahakoze mbere bavuga ko kuba hari bagenzi babo bijanditse mu bwicanyi bakica bagenzi babo, abarwayi n’abarwaza, bibaha isomo ryo kwirinda urwango no kwamagana amacakubiri.

    Bavuga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe igashyirwa no mu bikorwa byatewe n’uko Leta yariho mu 1994 na mbere yaho yabibye urwango mu Banyarwanda.

    Hitiyaremye ati “Isomo byansigiye nk’umuntu wari uhari ni uko magingo aya umuntu yakwigisha abandi urukundo kugira ngo ibi bintu [jenoside] bitazasubira, abantu bagakundana kivandimwe.”

    Bavuze ko kandi gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kuzirikana ababo babuze bikabafasha no kuruhuka ku mutima.

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko abakozi 78 bakoraga muri icyo kigo n’ibindi bigishamikiyeho ari bo bazwi bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari n’abari baraje kuhivuriza bishwe bari kumwe n’abarwaza babo ndetse n’abandi Batutsi bari bahahungiye bahizeye amakiriro.

    Yanenze abari abakozi ba HVP Gatagara bishoye muri Jenoside bica bagenzi babo n’abarwayi.

    Ati “Ntanga urugero nk’uwo bitaga Kagwa André wari ushinzwe umutungo hano muri HVP Gatagara we rwose baramuvuga cyane ko yijanditse mu bwica, akica bagenzi be n’abarwayi ndetse n’abanyeshuri babaga muri iki kigo.”

    Yavuze ko hagishakishwa amazina n’umubare w’abarwayi bahiciwe muri Jenoside ndetse n’abagize uruhare mu kubica.

    Yasabye abakozi ba HVP Gatagara n’abandi bose kwimika urukundo hagati yabo bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge, cyane cyane bagafasha urubyiruko kubaho neza bakundana bubaka igihugu kizira amacakubiri n’urwango.

    Ikigo HVP Gatagara cyita ku bafite ubumuga cyubatswe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960, ku gasozi kitiriwe Amizero, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

    Haracyashakishwa amazina n’umubare w’abarwayi biciwe i Gatagara muri Jenoside ndetse n’abagize uruhare mu kubica.

    Bavuze ko kandi gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kuzirikana ababo babuze

    Hafashwe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hasobanuwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri HVP Gatagara

    Hibutswe ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri HVP Gatagara

    I Gatagara hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu kigo HVP Gatagara hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago yunamiye Abatutsi biciwe muri icyo kigo muri Jenoside

    Urukuta ruriho amazina y’abari abakozi ba HVP Gatagara 18 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • Big Boss wakundwaga na benshi kuri You Tube yahitanwe n'Umutima #rwanda #RwOT

    Habanabashaka Thomas benshi bitaga Big Boss, umuraperi wari umaze kubaka izina kubera ibiganiro yatangaga kuri shene za YouTube, yitabye Imana ku myaka 40 azize indwara y'umutima yari amaranye iminsi. Asize umugore n'abana batatu batuye mu karere ka Rubavu.

    Urupfu rw'uyu mugabo wakundaga gutanga ibiganiro bisekeje kuri Youtube, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021.

    Bamwe mu bo mu muryango wa Habanabashaka Thomas uzwi nka Big Boss, bavuga ko yapfiriye mu Karere ka Musanze nyuma yo kubura umwuka.

    Big Boss yamenyekaniye mu karere ka Rubavu nk'umuraperi ubyibushye. Mu 2016 nibwo yinjiye mu muziki abifashijwemo n'inzu itunganya umuziki “Talent Record” akora indirimbo zirimo 'Afurika Yacu Nziza' na 'Perereza' yamenyekaniyeho.

    Mu 2018 nibwo yatangiye kumenyekana mu gihugu hose kubera ingano ye n'ukuntu yakundaga gusetsa. Ibi byatumye amashene ya YouTube amuyoboka amuhata ibiganiro byatumye amenyekana.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/big-boss-wakundwaga-na-benshi-kuri-you-tube-yahitanwe-n-umutima