Category: Uncategorized

  • Umuhanuzi T.B Joshua yitabye Imana! Menya amateka yaranze iyi ntwari yo kwizera #rwanda #RwOT

    Umuvugabutumwa akaba n’umuhanunuzi wo muri Nigeria, Pasiteri Temitope Balogun Joshua wamenyekanye nka T. B. Joshua, washinze urusengero Synagogue Church of All Nations (SCOAN) yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu.

    Uyu mugabo wari ufite imyaka 57 yamenyekanye cyane bitewe n’inyigisho yagiye atanga ahantu hatandukanye cyane kuri televiziyo, ndetse yamamaye mu gukora ibitangaza byo gusengera abarwayi hirya no hino.

    Inkuru dukesha BBC ivuga ko urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye kuri iki Cyumweru, bikaba byemejwe n’urusengero rwe. Bavuze ko umurimo w’Imana yakoze utazibagirana.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyishe uyu mugabo, gusa umwe mu bagize umuryango we yabwiye Peoples Gazette ko T.B Joshua yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, umurambo we ukaba wajyanywe mu buruhukiro ngo basuzume icyamwishe.

    Urupfu rwe rwatunguranye cyane kuko rwatangiye kuvugwa nyuma y’uko yari amaze gutanga inyigisho kuri televiziyo ye ya Emmanuel TV.

    Ibyo wamenya kuri T.B. Joshua

    Temitope Balogun Joshua, yavutse tariki ya 12 Kamena mu 1963, avukira muri Nigeria muri Leta ya Ondo, abyarwa na Folarin Balogun washakanye na Kolawole Balogun.

    Uyu mugabo yavutse mu buryo budasanzwe kuko amakuru avuga ko yavukiye amezi 15. Yakuze ari umwana ukunda gusenga cyane kuko yabitojwe na nyina ndetse aza gukurikira umuhamagaro we, ubwo yari mu mashuri yisumbuye aho yigishaga Bibiliya.

    Mu 1987 yashatse gukomeza umuhamagaro we ndetse no kurushaho kwegerana n’Imana amara iminsi 40 mu masengesho, ayavuyemo nibwo yatangije urusengero rwe rwa Synagogue Church of All Nations (SCOAN).

    Uru rusengero rwatangiye rufite abayoboke umunani kuri ubu rukaba rusengeramo abasaga ibihumbi 15 buri cyumweru. Yagiye yagura itorero rye kuko rifite amashami muri Ghana, mu Bwongereza no muri Afurika y’Epfo.

    T.B Joshua yashakanye na Evelyne Joshua babyarana abana babiri b’abakobwa Serah Joshuana na Promise Joshua.

    Uyu muvugabutumwa yamenyekanye mu bikorwa bitandukanye byo gusengera abarwayi aho yari azwiho gukiza indwara zidakira nka Sida, Kanseri n’izindi.

    Uyu mugabo kandi yari umwanditsi w’ibitabo akaba yaramenyekanye cyane mucyo yise The Wisdom to Breakthrough.

    Ni umwe mu bihayimana b’abaherwe ku mugabane wa Afurika dore ko mu 2011 yasohotse ku rutonde rw’abaherwe, ayo yabarirwaga hagati ya miliyoni 10 z’amadolari na miliyoni 15 z’amadolari.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuhanuzi-T-B-Joshua-yitabye-Imana-Menya-amateka-yaranze-iyi-ntwari-yo-kwizera.html

  • Indirimbo ihagaze miliyoni 8 Frw! Ben Adol… – #rwanda #RwOT

    Tariki 04 Kamena 2021, Ben Adolphe yasohoye indirimbo nshya yise 'Aba-EX' yakoranye n'umuhanzi Platini.

    Ni indirimbo avuga ko yamubijije icyuya, ariko ko umusaruro iri gutanga uri kwigaragaza. Yabaye indirimbo ye ya kabiri yarebwe n'abantui benshi mu gihe gito mu ze nyuma y'indirimbo yise 'Nirushya' yakoranye na Uncle Austin.

    Ben Adolphe yari amaze igihe ashaka gukorana indirimbo na Platini, bituma yifashisha umwe mu nshuti ze arabahuza.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ABA-EX' YA BEN ADOLPHE NA PLATINI

    Platini yabwiye Ben Adolphe ko yemera gukorana nawe, ariko ko agomba gutekereza ku ndirimbo bakorana irusha agaciro n'urwego rw'izo amaze iminsi asohora.

    Cyari igihe kitoroshye kuri Ben Adolphe, kuko yagombaga gutekereza aho akura amafaranga yo gushora muri iyi ndirimbo kuva ku ikorwa ry'amajwi yayo n'amashusho yayo.

    Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe mbere y'uko u Rwanda rwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi n'aho amashusho.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, umuhanzi Ben Adolphe ati 'Platini yarambwiraga ati 'niba wifuza ko dukorana ni ugushaka uburyo tuzakora umushinga utansubiza hasi ahubwo uribumfashe kuza n'izindi mbaraga.'

    Ben Adolphe yavuze ko yagishije inama inshuti ze, atangira no kwandikira bamwe mu bagize kompanyi ya Rockshoot ikorera amashusho y'indirimbo abarimo Ali Kiba abaza uko ibiciro bihagaze kugira ngo umuntu akorere indirimbo muri Tanzania.

    Yagiye muri Tanzania mbere ya Platini ageze ku kibuga cy'indege asanga bamutegereje. Adolphe avuga ko akimara kubona n'abo muri Rockshoot yababwiye 'nshaka amashusho y'indirimbo meza ku buryo buri Televiziyo yose yayikina.'

    Uyu muhanzi avuga ko muri we yashakaga gukora indirimbo itazashidikanwaho n'umwe. Avuga ko umuziki ari kimwe mubihenze muri Tanzania, ku buryo abo muri Rockshoot bamusabaga ko yishyura amadorali ibihumbi 3,000 kugira ngo bamufashe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye.

    Adolphe avuga ko bakomeje kuganira bemeranya ko iyi video bayishyura amadorali ibihumbi bibiri, kandi ko n'ahantu bagiye bafatira amashusho hose bahishuye.

    Adolphe yavuze ko iyi ndege bayikodesheje amadorali 1,500 mu gihe cy'isaha imwe ku kibuga cy'indege cya Julius Nyerere International Airport Ngo babwiwe ko bashatse kuyigurutsa bakajya nko ku kirwa cya Zanzibar ari amadorali ibihumbi bitandatu.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye by'ikibuga cy'indege, ku buryo avuga ko iyi ndirimbo yamuhagaze hafi amadorali ibihumbi umunani, ubarimo ayo yishyuye Audio, aho yakodesheje, indege yishyuye, aho baraye, amafaranga y'urugendo n'ibindi.

    Adolphe ati 'Iyi ni indirimbo nshoyemo amafaranga atari macye. Bivuze ko nanjye nifuzaga kugaruka kuko abantu bari banzi bisanzwe bamwe batanazi. Nifuzaga kugaruka ku rwego rwiza nzanye ikintu cyiza, byibuza kinamfungurira inzira kugira ngo Abanyarwanda babashe kumenya. Ku buryo n'ubutaha nakora ikindi gikorwa bakacyakira neza.'

    Yavuze ko ashingiye ku bitekerezo by'abantu batandukanye bavuze kuri iyi ndirimbo, bimwereka ko yakiriwe neza. Avuga ko yari amaze igihe afashe ikiruhuko mu muziki kugira ngo arebe icyo yakora cyamugarura neza mu muziki.

    Adolphe yavuze ko mu gihe yamaze akorana iyi ndirimbo na Platini yamubonyeho guca bugufi, umukozi uharanira ko wakora ikintu cyiza. Ati 'Numva ko gukorana na Platini nta kintu nahombye.'

    Avuga ko agiye gufatira kuri uyu muvuduko agarukanye mu muziki, agakomeza gukora ibihangano bishimisha abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

    Adolphe yavuze ko bishyuye amadorali 1,500 kugira ngo bakorere kuri iyi ndege mu gihe cy'isaha imwe

    Adolphe yavuze ko Platini yamwigiyeho guca bugufi no guharanira ko buri kintu cyose ugikorana umutima ushakaAdolphe yatangaje ko indirimbo 'Aba-Ex' yakoranye na Platini yamutwaye agera kuri miliyoni 8 Frw

    Platini yafashije Ben Adolphe mu ndirimbo bise “Aba-EX” iri kurebwa cyane kuri Youtube

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ABA-EX’ YA BEN ADOLPHE NA PLATINI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106314/indirimbo-ihagaze-miliyoni-8-frw-ben-adolphe-yavuze-amafaranga-bakodesheje-indege-yo-muri–106314.html

  • Kuki bisigaye ari ihurizo kumenya ukijijwe n’udakijijwe muri iki gihe? #rwanda #RwOT

    Niba byaba bifitanye isano n’ibimenyetso by’iminsi y’imperuka nta wabihamya nubwo utapfa kubishidikanyaho, aho kubona imbuto z’Umwuka wera kubitirirwa izina rya Yesu atari benshi. Uko bisa kose ubona abakristo barushaho kwiyongera mu mibare, ariko kandi niba abantu bagwiza ubukiristo ntibagwize imbuto, byaba bibabaje.

    Hari n’uwo ubwira uti 'runaka arakijijwe, ati yewe byihorere kuko muri iki gihe kumenya ukijijwe n’udakijijwe byabaye ihurizo.’ Icyakora na none bibaye ari uku bimeze, byaba biteye isoni.

    Ubwo ikibazo nk’iki cyazamukaga mu mitima y’intumwa, Yesu yarababwiye ati 'Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.' Matayo 7:17

    Iyo ugenda hirya no hino ushobora gusanga umuntu akakubwira ati 'ubu njye narakijijwe’, wabana na we igihe bikakunezeza kuko akwereye imbuto nziza mu buzima mwabanyemo. Hari n’undi ushobora kubikubwira ukumva ni byiza ariko mukanya gato yakwereka indi sura ukayoberwa ibibaye.

    Mu minsi yanone usanga abakijijwe n’abadakijijwe bakubwira ko kumenya umuntu ukijijwe n’udakijijwe bibabera ihurizo, aho usanga umuntu wakabaye ikitegererezo akora ibihabanye n’ibyo avuga. Bibiliya ibisobanura igira iti 'muzabamenyera ku mbuto zabo.”

    Mbese burya imbuto wera zigaragaza uwo uri we, ntabwo watera urubuto rw’indimu ngo nirujya kwera rwere avoka, ibyo ntabwo bibaho ahubwo indimu ubwayo yera indimu hanyuma na avoka ikera indi avoka.

    Byumvikane ko imbuto wera ari nako uri, iyo umukristo akijijwe by’ukuri kamere ya kera ntabwo iba ikimugenga ahubwo we aba ayigenga. Iyi niyo mpamvu imbuto wera ari ikintu ugomba guhereza agaciro. Nawe ubwawe ushobora kumenya niba ukijijwe cyangwa se niba utarakizwa kuko mu bintu bidashobora kukubeshya, ni umutima wawe.

    Imbuto z’umwuka wera nicyo gipimo cyonyine gipima 'Ubukirisito' bw’umuntu. Abantu bamenyereye kuvuga ko nta gipimo cy’ubukristo ariko aba ari uburyo bwo kwihagararaho no kubeshya kuko imbuto z’umwuka wera nizo gipimo. Ibi Yesu yabibwiye abigishwa be ubwo yababwiraga ati 'Bazabamenyera ku imbuto zanyu…'.

    Ntabwo ubukristo ushobora kubupimira mu ndwara wakijije cyangwa mu masengesho wasenze kuko ibyo hari igihe bigeramo ntibigire agaciro abantu bagasigara bareba ukuntu wowe umeze cyangwa uko witwara.

    Kwera imbuto ni urugendo. Uzitegereze igiti cyose cyera imbuto uko bigenda, habanza indabo nyuma hakazagenda habaho impinduka zitandukanye kugeza ubwo hazaboneka imbuto nzima zuzuye zishobora gukoreshwa.

    N’umukristo niko akwiriye kwera imbuto muri ubu buryo. Uko wari umeze ejo ntibigomba gusa n’uko uzaba usa ejo hazaza, ahubwo ugomba kuba wahindutse wabaye mushya.

    Benshi mu bo mubana baba bategereje kureba ko bakubonaho za mbuto, iyo rero ntazo babonye ni ha handi wumva umuntu avuze ati 'aho gukizwa nka kanaka nabireka'. Bivuze ngo ntacyo uba umurusha nubwo wowe uba witwa ko ukijijwe nyamara sibyo kuko nta mbuto uba ugaragaza.

    Biradukwiriye ko niba twemeza ko dukijijwe tugenzura n’imbuto twera mubo tubana ndetse no mubyo dukora kugira ngo ntitwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo duhinduke rwose tugize imitima mishya kugira ngo tumenye neza icyo Uwiteka Imana yacu idushakaho muri iki gihe. Gukizwa k’umuntu ni ibikorwa

    Yanditswe na Urinzwenimana Mike

    Source : https://agakiza.org/Kuki-bisigaye-ari-ihurizo-kumenya-ukijijwe-n-udakijijwe-muri-iki-gihe.html

  • Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda abandi 34 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yavuze ko kuri iki Cyumweru umugore w'imyaka 45 wo mu mujyi wa Kigali, yabaye umuntu wa 360 wishwe na COVID-19 mu Rwanda mu gihe abantu 34 batahuweho icyo cyorezo.

    Abashya bakize Covid-19 ni 54 batumye abamaze gukira bagera kuri 96.2%.Abakirwaye babaye 660 barimo 7 barembye.

    Abantu 228,169 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19 barimo 313 bayihawe uyu munsi. Igikorwa cyo gukingira kizakomeza ku munsi w'ejo.

    Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye u Bushinwa kwishyura icyo gihugu impozamarira miliyari ibihumbi icumi z'amadolari kubwo kunanirwa guhangana na Coronavirus igahagarika ubukungu n'imibereho by'abatuye isi.

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye inteko rusange y'Ishyaka ry-aba-Républicains muri Leta ya North Carolina mu mujyi wa Greenville.

    Trump yavuze ko kugira ngo Covid-19 ikwirakwire ku Isi byaturutse ku burangare bw'u Bushinwa, bityo ko icyo gihugu kigomba kwishyura impozamarira.

    Yavuze ko kandi ibihugu byajyaga biguriza u Bushinwa bikwiriye guhagarika amadeni byatangaga.

    Muri iyo nama Trump yibasiye Dr Anthony Fauci uyobora ikigo gishinzwe indwara zandura muri Amerika amunenga ingamba zashyizweho mu guhangana na Coronavirus zirimo kwambara agapfukamunwa, ibintu Trump yari yaranze ubwo yari ku butegetsi.

    Yashinje Fauci kuba umuntu ukunda kwigaragaza kurusha kuba umuganga kubera uburyo akunze kugaragara mu binyamakuru avuga ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Gusuzugura Covid-19 no kugenda biguru ntege mu gufata ingamba zo kwirinda biri mu byatumye Trump atsindwa amatora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo 2020. Ni icyorezo kimaze guhitana hafi abantu ibihumbi 600 muri icyo gihugu mu gihe abasaga miliyoni 33 bamaze kucyandura.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-umwe-mu-rwanda-abandi-34-barayandura

  • Abarimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bahuguwe ku gucunga imishinga kinyamwuga –

    Aya mahuguwa y’iminsi itanu yatangiye gutangwa ku wa 31 Gicurasi 2021 i Muhanga ku cyicaro gikuru cya RMI, yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri MINALOC barimo n’Umunyamabanga Uhoraho, abayobozi bakuru b’Umujyi wa Kigali n’uturere biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa 22.

    Umuyobozi Mukuru wa RMI, Dr. Mulindahabi Charline, ubwo yasozaga aya mahugurwa, ku wa 4 Kamena 2021, yashimye umurava n’umuhate by’abayitabiriye kugira ngo bunguke ubumenyi bukenewe, buzabafasha kurushaho gukurikirana ya Leta aho bakorera hagamijwe kugeza iterambere rirambye kubaturage.

    Yabasabye gushyira imbaraga mu gukomeza kwiyigisha, bakabaza mwarimu aho bakeneye ubufasha kugeza batsinze ikizamini gitangwa n’Ikigo Mpuzamahanga cyitwa Project Management Institute (PMI) kugira ngo babone impamyabushobozi mu bijyanye no gucunga neza imishinga (Project Management Professional Certificate).

    Dr. Mulindahabi yashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda burangajwe imbere n’imiyoborere myiza y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame ku nkunga ikomeye ihora itangwa kugira ngo Abanyarwanda bongererwa ubushobozi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yashimye ubumenyi yungukiye mu mahugurwa ahamya ko buzabafasha guhindura byinshi mu gukurikirana imishinga ya Leta aho bakorera.

    Yagize ati “Aya mahuguwa yateguwe mu rwego rwo kongerera aba bayobozi ubumenyi kuko aribo barukirikirana umunsi ku munsi uko imishinga ishyirwa mu bikorwa.’’

    Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Mujyi wa Kigali, Niyongabo Joseph, yemeza ko ubumenyi bungutse buzabafasha gukora neza akazi bityo akaba yizeza impinduka nziza mu gucunga imishinga ya Leta.

    Ikigo Mpuzamahanga cya PMI cyemeje ko RMI yemerewe gutanga ajyanye no gucunga neza imishinga (Registered Education Provider of Project Management Professional) guhera muri tariki ya 1 Mutarama 2020, ubu burenganzira bwongerwa uhereye tariki ya 20 Mata 2021.

    Kugeza ubu RMI imaze guhugura abayobozi 89 muri aya mahugurwa ajyanye no gucunga imishinga kinyamwuga barimo 27 bo muri uyu mwaka; mu 2019-2020 bari 31 bo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), umunani bo muri Minisiteri y’Uburezi n’umwe wo muri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) naho mu 2018-2019, RMI yahuguye abakozi 12 ba Sena y’u Rwanda n’abayobozi 10 bakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

    Abarimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bahuguwe ku gucunga imishinga kinyamwuga

    Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Dusengiyumva Samuel, yahawe icyemezo cy’ishimwe

    Bishimiye guhugurwa ku gucunga imishinga mu buryo bw’umwuga

    Abahuguwe bose bafashe ifoto y’urwibutso

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yashimye ubumenyi yungukiye mu mahugurwa, ahamya ko buzabafasha guhindura byinshi mu gukurikirana imishinga ya Leta mu nzego bakoramo

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Iradukunda Liliane, Miss Elsa na Miss Meghan Nimwiza bambaye utwenda tugufi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Miss Iradukunda Liliane abinyujije kuri story ya instagram ye ndetse no ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto ye na Miss Iradukunda Elsa ndetse na Miss Meghan Nimwiza. Aba bakobwa batatu bari mu buryohe bw'ibiruhuko by'impeshyi (summer vacations) aho bishimanye cyane bakajyana mu mazi koga ndetse bakanifotoza. Aba bakobwa uko ari batatu basanzwe ari inshuti magara cyane ndetse akenshi bakunze gushyira hanze amafoto ndetse n'amashusho yabo basohokanye ndetse barimo no kugirana ibihe byiza. Ifoto yabo ikurikira twabahitiyemo nk'ifoto y'umunsi.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-iradukunda-liliane-miss-elsa-na-miss-meghan-nimwiza-bambaye-utwenda-tugufi/

  • Abarimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere bahuguwe ku gucunga imishinga kinyamwuga – #rwanda #RwOT

    Aya mahuguwa y'iminsi itanu yatangiye gutangwa ku wa 31 Gicurasi 2021 i Muhanga ku cyicaro gikuru cya RMI, yitabiriwe n'abayobozi bakuru muri MINALOC barimo n'Umunyamabanga Uhoraho, abayobozi bakuru b'Umujyi wa Kigali n'uturere biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa 22.

    Umuyobozi Mukuru wa RMI, Dr. Mulindahabi Charline, ubwo yasozaga aya mahugurwa, ku wa 4 Kamena 2021, yashimye umurava n'umuhate by'abayitabiriye kugira ngo bunguke ubumenyi bukenewe, buzabafasha kurushaho gukurikirana ya Leta aho bakorera hagamijwe kugeza iterambere rirambye kubaturage.

    Yabasabye gushyira imbaraga mu gukomeza kwiyigisha, bakabaza mwarimu aho bakeneye ubufasha kugeza batsinze ikizamini gitangwa n'Ikigo Mpuzamahanga cyitwa Project Management Institute (PMI) kugira ngo babone impamyabushobozi mu bijyanye no gucunga neza imishinga (Project Management Professional Certificate).

    Dr. Mulindahabi yashimiye ubuyobozi bwa Leta y'u Rwanda burangajwe imbere n'imiyoborere myiza y'Umukuru w'Igihugu Perezida Paul Kagame ku nkunga ikomeye ihora itangwa kugira ngo Abanyarwanda bongererwa ubushobozi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yashimye ubumenyi yungukiye mu mahugurwa ahamya ko buzabafasha guhindura byinshi mu gukurikirana imishinga ya Leta aho bakorera.

    Yagize ati 'Aya mahuguwa yateguwe mu rwego rwo kongerera aba bayobozi ubumenyi kuko aribo barukirikirana umunsi ku munsi uko imishinga ishyirwa mu bikorwa.''

    Umuyobozi Mukuru w'Imirimo Rusange mu Mujyi wa Kigali, Niyongabo Joseph, yemeza ko ubumenyi bungutse buzabafasha gukora neza akazi bityo akaba yizeza impinduka nziza mu gucunga imishinga ya Leta.

    Ikigo Mpuzamahanga cya PMI cyemeje ko RMI yemerewe gutanga ajyanye no gucunga neza imishinga (Registered Education Provider of Project Management Professional) guhera muri tariki ya 1 Mutarama 2020, ubu burenganzira bwongerwa uhereye tariki ya 20 Mata 2021.

    Kugeza ubu RMI imaze guhugura abayobozi 89 muri aya mahugurwa ajyanye no gucunga imishinga kinyamwuga barimo 27 bo muri uyu mwaka; mu 2019-2020 bari 31 bo muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN), umunani bo muri Minisiteri y'Uburezi n'umwe wo muri Minisiteri y'Ingabo (MINADEF) naho mu 2018-2019, RMI yahuguye abakozi 12 ba Sena y'u Rwanda n'abayobozi 10 bakuru mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.

    Abarimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere bahuguwe ku gucunga imishinga kinyamwuga

    Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), Dusengiyumva Samuel, yahawe icyemezo cy’ishimwe

    Bishimiye guhugurwa ku gucunga imishinga mu buryo bw’umwuga

    Abahuguwe bose bafashe ifoto y’urwibutso

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yashimye ubumenyi yungukiye mu mahugurwa, ahamya ko buzabafasha guhindura byinshi mu gukurikirana imishinga ya Leta mu nzego bakoramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimo-abanyamabanga-nshingwabikorwa-b-uturere-bahuguwe-ku-gucunga-imishinga

  • Ibi birareba abasore batereta n'abakobwa bateretwa: Ite kuri ibi bintu mbere yo guhitamo uwo mukundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuntu ari umukristo ni byiza ko ashakana n'uwo bahuje ukwizera kugira ngo hatazabamo guhangana kw'imyemerere, ahubwo habeho gusenyera umugozi umwe. Ibi bituma mwembi mufashanya mu mibereho ya gikristo ndetse mugasingira icyo Kristo yabafatiye.

    Umukunzi ni nde? Umukunzi ni umuntu mufitanye urukundo ruganisha ku gushyingiranwa na we ku mugaragaro. Umusore agira umukunzi w'umukobwa, umukobwa akagira umukunzi w'umusore. Ibindi bizanwa na Satani. Bisaba ngo ube uhamanya n'umutima wawe ko ushaka gushyingiranwa n'uyu muntu. Urukundo rudashingiye ku gushyingirwa kenshi ruganisha abantu mu busambanyi. Ni byiza kwirinda icyaha cy'ubusambanyi nk'umukristo. Biba byiza iyo icyo igihe cyo gukundana kitabaye kirekire cyane.

    Dore ibintu 7 byo kwitaho mu guhitamo umukunzi:

    1. Kuba yifitiye ubuhamya bwiza budashamikiye kubw'ababyeyi be cyangwa abamureze

    Kuba ababyeyi be ari abakristo, avukakwa Pasiteri se, ntibivuze ko ari umukristo mwiza. Ese arakijijwe yera imbuto z'abihannye? Mubyukuri agomba kuba yifitiye ubuhamya bwiza budashamikiye kubw'ababyeyi be cyangwa abamureze.

    2. Ntugashyingirwe kuko ariko ababyeyi bavuze

    Banza nawe ubyiyumvemo wumve ko aricyo gihe. Hari igihe ababyeyi bashobora kugushyira ku nkeke bati 'Gira vuba, dukeneye ko ushaka' Ugahita ubikora vuba nk'uko babikubwiye ariko si byiza, wakagombye kuba ubyiyumvamo ko ari cyo gihe kandi bikwiriye.

    3. Genzura neza niba uwo wita umukunzi yaba ari inshuti yawe koko

    Umuntu ashobora kukubona akagukundira ko uri mwiza, ufite amafaranga, inzu cyangwa akabona ufite imibereho myiza cyangwa yishakira ahantu azaba mubyukuri akaza atari wowe akunze. Rero ni byiza kubigenzura ukamenya ko ari wowe akunda.

    4. Zirikana ko abantu badahinduka burundu kandi ko ikintu cyose utishimira ku mukunzi wawe ari nawe wumva muzashyingiranwa gishobora kutazahinduka ubwo ugafata umwanzuro hakiri kare bitewe n'uko ukwihangana kwawe kungana kuri icyo kintu.

    5. Reba niba ufite umutungo watuma ushyingirwa. Iyo utarawubona ntabwo ucika intege ahubwo uharanira kuwushaka

    Ubundi kubaka urugo bisaba ubushobozi cyangwa se amafaranga,ni byiza ko iki kintu ugishingiraho ukavuga uti 'Uko mbona meze ubungubu nshobora kubaka urugo'.Iki ni ikintu cy'ingenzi ukwiye kurebaho.

    6. Reba niba ufite aho uzabana n'umukunzi wawe. Iyo utahafite ubishyira muri gahunda ukahashaka.

    Ntibivuze ko abantu bose baba bafite inzu ariko ni ngombwa kureba niba ufite nibura ubushobozi bwo gukodesha ku buryo mutazajya muraraguza. Ibyo bintu byose birategurwa.

    7. Menya neza ingeso z'umukunzi wawe cyane ugashaka amakuru ku buhamya bwe kandi mw'ibanga.

    Menya neza amateka y'ubuzima bwe: Niba yararezwe n'ababyeyi be, byari bimeze bite? menya niba nta bikomere yagize mu buzima. Ni ibiki byabababaje umutima we bikamushegesha. Menya niba yarigeze arara ubusa na rimwe. Menya niba mu buzima bwe yarabonye urukundo rwuzuye ndetse n'ibyangombwa by'ibanze.

    Mubyukuri ibyo umuntu yashingiraho ahitamo umukunzi ni ni byinshi ntawabirangiza ariko byibuze ufite ayo makuru byazagufasha kumenya uko utwara umukunzi wawe mu buzima bwa buri munsi.

    Source : https://yegob.rw/ibi-birareba-abasore-batereta-nabakobwa-bateretwa-ite-kuri-ibi-bintu-mbere-yo-guhitamo-uwo-mukundana/

  • Tugomba gushirika ubute-Minisitiri Biruta avuga ku rugamba rwo guhangana n'abapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'Umuryango w'Abanyarwanda baba mu mahanga cyabaye kuri uyu wa 6 Kamena 2021, hagarukwa ku buryo n'ingamba bishobora kwifashishwa mu rugamba rwo gucecekesha abakomeje umurongo wo kugoreka amateka y'u Rwanda.

    Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Igihugu n'Isi muri rusange bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hakiri umubare munini w'abirengagiza inyito ya Jenoside nk'uko Umuryango w'Abibumbye wayemeje, bagahindura n'ibimenyetso byayo nk'umubare w'abo yahitanye aho bakoresha ibihumbi 800 kandi bizwi ko barenga miliyoni; ndetse bakavuga ko itateguwe ahubwo yatewe n'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana.

    Igihangayikishije kurushaho, ni uko iryo cengezamatwara bagenda baritsindagira mu mitwe y'ababyiruka kandi ari bo bagize 70% by'Abanyarwanda. Ibyo bituma impungenge ziba nyinshi ko kuba abato bayobywa batarasobanukirwa ukuri byazatuma bacika intege zo gukomeza kugaragaza uko ibintu byagenze, bigatuma Jenoside igabanyirizwa ubukana.

    Mu gihe abenshi mu bapfobya muri iyi minsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook n'ahandi bazi ko byaborohera kugera ku rubyiruko, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko buri wese agomba guhaguruka agashyiraho ake mu guhangana nabo ku buryo bazatsindwa.

    Yagize ati 'Niba bisaba ko abantu bajya mu muhanda babikore, niba bikenewe ko bandika babikore, niba hakenewe ibiganiro mbwirwaruhame bikorwe. Niba abari gupfobya Jenoside bahawe urubuga twe kurubarekera turubasangeho, tujye mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi kwerekana ibikorwa biri gukorwa bitari byo.'

    'Ikibazo cyo gupfobya Jenoside ni cyo kiriho ubu, kizanakomeza mu minsi iri imbere, ariko nidushirika ubute tukumva ko ari ikibazo kitureba dukwiye guhagurukira, Leta ifite uruhare rwayo izagira, imiryango itandukanye ifite uruhare izagira, natwe twese buri wese afite uruhare yagira.'

    Yakomeje avuga ko aho ari ho hose guhakana no gupfobya bikorerwa Abanyarwanda bakwiye kuhajya nabo bakagaragaza ukuri, byaba ngombwa ko hitabazwa n'amategeko bigakorwa.

    Ati 'Niba bisaba kujya mu nkiko tugasaba ko amategeko y'ibihugu ahinduka nabyo tubikore.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaje ko urugendo rwo guhagarika Jenoside no kongera kubaka u Rwanda ari umurage ukomeye n'amahirwe ku rubyiruko.

    Yavuze ko urubyiruko rukwiye kurinda uwo murage binyuze mu 'kurwanira ishyaka igihugu cyarwo'.

    -  Gusobanura ukuri kw'ibyabaye bizafasha muri urwo rugamba

    Kuba abahakana n'abapfobya Jenoside bakunda gushaka inzira zibageza cyane ku rubyiruko, ni uko ari rwo biborohera kuyobya kuko rutazi byinshi cyane ko rutabibonye biba.

    Mu ngamba zagaragajwe n'abandi bitabiriye icyo kiganiro barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène n'umwanditsi akaba n'umushakashatsi uba mu Busuwisi, Munyeshuri Jeannine ni uko abakiri bato bakomeza gusobanurirwa ukuri kw'amateka ya Jenoside binyuze mu nyigisho n'inyandiko bitandukanye.

    Dr Bizimana yavuze ko hari ubushakashatsi butandukanye CNLG yatangiye gukora, ikaba igenda ibushyira mu nyandiko no ku mbuga za internet.

    Yagize ati 'Mu myaka itanu ishize twashyize imbaraga mu gushaka ibimenyetso by'amateka, kuyandika no kuyamenyekanisha kugira ngo abato bamenye neza itegurwa n'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu tugenda twandika ubushakashatsi tugendeye ku uko perefegitura zari zimeze.'

    Mu bumaze gukorwa bwarangiye harimo ubugaruka ku buryo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Kibungo, Gitarama na Cyangugu.

    Dr Bizimana yakomeje ati 'Mu minsi mike turamurika ubushakashatsi ku zahoze ari Perefegitura za Gikongoro, Kigali Ngari ndetse na Kibuye ariko Butare nayo iraba irangiye.'

    Izo nyandiko zitezweho kugira uruhare mu gukomeza kugaragaza ukuri kwa Jenoside ku bakibyiruka n'abazabaho mu bihe bizaza, kugira ngo batazaha umwanya abagoreka amateka.

    Hanagaragajwe ko ari ngombwa kongera inyigisho mu mashuri ku buryo abarimu bazajya bafasha mu gusobanurira abato ibyo batumva n'ibyo basobanurirwa nabi.

    Byagaragajwe ko kimwe mu bituma ingengabitekerezo ya Jenoside itaranduka burundu harimo n'iyo ku ishyiga, aho abana bicarana n'ababyeyi babo bakabatekeramo ibinyoma ku mateka ya Jenoside. Ibyo barabikurana, hatabaho kubatangirira hafi kuzabibakuramo bakuze bikaba ingorabahizi.

    Dr Bizimana yavuze ko ubwo bushakashatsi buzanifashishwa mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bajye basobanukirwa ukuri hakiri kare.

    Yagize ati 'Turabukora tukabushyira ku mbuga nyinshi zishoboka, gutanga ibiganiro mu mashuri kugira ngo abanyeshuri basobanukirwe, ndetse n'itangazamakuru turaryifashisha iyo ibitabo byasohotse ridufasha kubimenyekanisha.'

    Dr Bizimana yatangaje kandi ko buri kigo cya Leta na Minisiteri byasabwe gukora ubushakashatsi bwerekana uburyo Jenoside yahateguwe ikanakorwa, hakaba hari ibyamaze kuburangiza.

    Mu kubungabunga ubuhamya, Dr Bizimana yavuze ko hafashwe ingamba zo gukusanya ubushoboka bwose bukabikwa.

    Ati 'Ubu buri mwaka mu gihe cyo kwibuka ubuhamya butanzwe tubufata amajwi tukabubika mu buryo bw'ikoranabuhanga, ku buryo abashakashatsi bashatse kubukoresha babugeraho.'

    -  Abato hari ibyo basabwe

    Minisitiri Bamporiki yasobanuye ko urubyiruko rufite ingorane zo 'kwisanga uvuka ku muntu w'ikigwari' rukagorwa no kumenya uko rwitwara.

    Ati 'Uwo muntu aba akwiye gufashwa no kugirwa inama, kuko ukubyaye yakabaye ari we ukurera, ariko ugasanga [ni] wa muntu mubi atanemera ko yakoze ibibi, avuga ko ibyo yakoze aribyo yagombaga gukora.'

    'Abo bana b'Abanyarwanda turabafite bisanze bavutse ku Nterahamwe, bisanga bamwe baravutse ku bantu bakomeje umurongo wo guhakana no gupfobya Jenoside. Izo ni ingorane.'

    Minisitiri Bamporiki yavuze ko igihe bimeze bityo abo bana bakwiye kuzirikana ko ari ab'u Rwanda, 'kandi u Rwanda ni umubyeyi w'intwari n'ibigwari'.

    Abato babwiwe ko nta mpamvu yo gukurikira ikibi kandi icyiza gihari, ko ahubwo n'uwaba agowe n'ababyeyi kamere ashobora no kubona undi mubyeyi akamugisha inama ku ngorane afite.

    Yakomeje ati 'Nasaba urubyiruko rw'u Rwanda kuticara ngo tunezezwe n'uko hari abo tunganya imyaka cyangwa turuta gato bari kurindagira, ngo twumve ko ntacyo bitwaye kuko buriya uba muzima ukiga neza ukazagorwa n'uwize nabi cyangwa uwanze kuba muzima.'

    Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga batanze ibitekekerezo bagarutse ku gushimangira ko izo nyigisho zikenewe ndetse hagakazwa uburyo bwo kurwanya abanditsi, abanyamakuru n'abandi bashakashatsi bishyize mu murongo wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo baba ari abanyamahanga.

    Uwitwa Mavubi Povidence uba muri Zambia yagize ati 'Ikibazo cyo gupfobya no guhakana, abenshi mu babikora ni ababa hanze. Urubyiruko rubaha hanze rukwiye kwigishwa ukuri kw'amateka ya Jenoside,uko yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa kugeza aho biri ubu aho bamwe bayigabanyiriza ubukana.'

    Munyeshuri Jeannine uba mu Busuwisi kuva yahahungira mu 1994, we yavuze ko byari bikomeye cyane kuko kugeza mu 2000 nta cyumweru cyashiraga batavuze nabi u Rwanda.

    Yakomeje ati 'Isomo rikomeye nakuyemo ni uko iyo umuntu aguteye uba ugomba kwihagararaho mu ngufu nke zawe. Twahanganye nabo ntitwabatinya, tukabasubiza.'

    Lyamukuru Félicité uba mu Bubiligi we yagaragaje ko hakenewe ko abantu babaye muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bafasha kuvuga ukuri, kugira ngo bifashe mu guhangana n'abapfobya n'abahakana.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahamagariye Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu n'abari mu mahanga guhaguruka bagashirika ubute, mu kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside. Muri iki kiganiro cyanyuze kuri RBA, yari yatumiwe hamwe n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène. Cyayobowe n’umunyamakuru, Uwimana Basile

    Uhereye ibumoso: Munyeshuri Jeannine uba mu Busuwisi, Mukahaza Bernadette wahoze mu gisirikare n’Umunyamamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, bari mu bitabiriye ikiganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tugomba-gushirika-ubute-minisitiri-biruta-avuga-ku-rugamba-rwo-guhangana-n