Category: Uncategorized

  • Uruhare rwamarerero mu kurwanya imirire mibi… – #rwanda #RwOT

    Irerero ni imwe muri gahunda za Leta zijyanye no kurwanya imirire mibi n'igwingira  mu bana bafite hagati y'imyaka itatu kugeza kuri itandatu.  Muri aka karere iyi gahunda yatanze umusaruro ugaragara nk'uko bamwe mu babyeyi barerera muri amwe mu marerero muri aka karere babitangamo ubuhamya.

    Irerero ryitwa Itetero riri mu mudugudu wa Bushamba ho mu kagari ka Karambi mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro. Iri rerero riri mu yashinzwe n'umuryngo Imbuto Foundation wa Madame Jeannette Kagame.  Baranyeretse Theogene ufi umwana muri iri rerrero akaba ari nawe muyobozi waryo yavuze ko Imbuto Foundation yahaye ababyeyi amahugurwa ajyanye no kumenya kubaha indyo yuzuye, kugira isuku no kumenya kubacungira umutekano.

    Abana barererwa mu Itetero twasanze bari kurya indyo yuzuye

    Yongeyeho ko banahuguwe ku bijyanye no kumenya kubaha uburezi n'ubuzima izi akaba arizo nkingi bagenderaho muri iri rorero nk’uko yabisobanyuye agira ati 'Izo nkingi rero nizo twubakiraho muri iri rerero ryacu kugira ngo abana bacu bazakure bafite ubuzima bwiza ndetse n'imico myiza ndetse bararangije no kwaguka mu mitekerereze yabo n'ubwonko bwaramaze gukanguka'. Ababyeyi bafite abana muri iri rerero buri wese agira umunsi we ku buryo buri munsi haba hagomba kuboneka umubyeyi uri butange isomo ku bijyanye n’ibyo bahuguwe hanyuma hakaboneka n'undi utunganyiriza abana indyo yuzuye n'igikoma.


    Ibi bikorwa buri munsi kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatandatu. Umwana urererwa aha arakurikiranwa bihagije ku buryo adashobora kugira indwara z'imirire mibi. Abajyanama b'ubuzima buri kwezi baza gupima aba bana bakamenya niba bafite imikurire myiza ku buryo abana bose baba bari mu ibara ry'icyatsi rigaragaza abafite ubuzima bwiza.

    Urundi rugo mbonezamikurire twagendereye ni urwa Karambi ruherereye mu murenge wa Akarambi muri aka Karere ka Rutsiro Irerero itetero rikaba ari ryo ishamikiyeho. Uru rugo rwo rufite umwalimu wo kwakira abana benshi  buri mwaka baba bafite abana 120 ari nayo mpamvu ho amasomo atangwa n'abarezi. Uru rugo mbonezamikurire narwo rwatangiye mu 2017 rushyizweho ibuye ry'ifatizo na Mademe Jaennette Kagame abicishije mu muryango Imbuto Foundation.

    Uwizeye Deborah umuhuzabikorwa w’urugo mbonezamikurire rwa Karambi

    Uwizeye Deborah umuhuzabikorwa w'uru rugo yavuze ko uru rugo rwagize uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi. Asobanura intego yabo yagize ati 'Buri mwaka tuba dufite abana 120  bahabwa serivise mbonezamikurire z'uburezi, ubuzima, imirire, usuku n'umutekano ku mwana kuva agisamwa kugeza agize imyaka 6'.

    Muri uru rugo abana bitabwaho bakagira n’umwanya wo gukina kuko bituma bafunguka mu bwenge

    Yakomeje avuga ko uru urugo rufite andi marerero arushamikiyeho kuko nta bushobozi rufite ariko rwo rwakira abana bose. Yongeyeho ko ayo marerero yo akorwamo n'ababyeyi nk'abarezi aduha urugero rwa Itetero.

    Yavuze kandi ko bagira n'abana bari munsi y'imyaka itatu bakurikirana mu ngo bahabwa serivise ariko bakaziherewa mu ngo kuko baba batarageza igihe cyo kuva iruhande rw'ababyeyi. Muri iyi gahunda ngo bafite ubu abana 150 bakaba bafite abakorera bushake bahuguye bohereza gusura aba bana mu miryango bakigisha ababyeyi babo ukuntu umwana atangira guhabwa imbonezamikurire kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu.

    Yashimangiye ko iyi gahunga yafashije ababyeyi b'aba gabo kumenya uruhare rwabo ku buzima bw'abana kuko iyo babasuye mu ngo babaganiriza ibi bikaba byaratumye abagabo bagenda bazamura imyumvire muri gahunda mbonezamikurire y'abana. Yagaragaje ko ibi bigaragarira cyane cyane muri gahunda yo kuboneza urubyaro kuko akenshi wasanganga abagabo ari bo bagira imyumvire iri hasi bigatuma mu miryango myinshi babyara abana badafitiye ubushobozi bwo kurere aho hanakunze kuva indwara z’imirire mibi no kugwingira.

    Uruhare rw'umubyeyi muri uru rugo ni ukuzana umwana no gutanga umusanzu kugira ngo habashe kuboneka ifu y'igikoma ndetse no kuzana ibyo kurya mu gihe bari butegure inshyo yuzuye. Gusa nanone ngo mu gihe umubyeyi atabifite ntabwo basubiza umwana inyuma ahubwo ashobora gukora ikindi nko kwasa inkwi n'ibindi afitiye ubushobozi nko guteka n'ibindi.

    Baziruwiha Jervin w'imyaka 47 utuye mu murenge wa Kivumu akaba arerera muri uru rugo yavuze ko ibiganiro yagiye ahabwa byatumye amenya kuboneza urubyaro ubu akaba afite abana 3 yareze neza ku buryo umwana we muto w'imyaka 3 urererwa muri uru rugo yamubyaye mukuru we agejeje imyaka 18. Muri aba bana be batatu harimo uwashatse akaba yashimangiye ko ibiganiro Deborah yagarutseho yagiye ahabwa ari byo byamufashije kumva neza akamaro ko kunoneza urubyaro.

    Muragijemariya Marie Chantal umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rutsiro yavuze ko aka karere kari muri 13 tugaragaramo imirire mibi ubu hari icyahindutse kinini, ibi bikaba bigaragarira mu ntambwe bamaze gutera nk’uko yabisobanuye. Yagize ati 'Reka mfatire nko mu 2017 ubwo twatangiraga urugendo rwo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, mu mirire mibi twari dufitemo abana 420, uyu munsi muri uku kwezi dufite abana 146 ni bo twafatanyije ukwezi kwa gatanu ubwo kugeza wenda abo dutangiranye ukwezi kwa gatandatu raporo ziri guhuzwa”.

    Muragijemariya Marie Chantal

    “Bivuga ngo kuva muri 400 ukaba ugeze mw'ijana mbona harimo intambwe ko bigenda bigabanuka kandi n'ubundi turi kurwana no kuvuga ngo byibura dusoze uyu mwaka twavuye mu ijana twageze muri mirongo'. Yakomeje avuga ko ubu bashyizeho gahunda y'imboni y'umwana aho uwagaragayeho imirire mibi agomba kugira umuntu umukurikirana guhera ku bayobozi, abakozi b'akarere kumanuka ukagera ku mudugudu.

    Yavuze ko bagomba kurushaho kwita kuri izi ngo mbozezamikurire mu buryo butandukanye kuko kubashakira abarezi babitaho basanze bifite uruhare rukomeye mu mikurire y'umwana bikanafasha Leta muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n'ibindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106312/uruhare-rwamarerero-mu-kurwanya-imirire-mibi-nigwingira-mu-karere-ka-rutsiro-106312.html

  • Amafaranga, iturufu y’akatagabuye ku bizongwe bishukwa n’abarwanya u Rwanda –

    Ni ifaranga rimwe ryatumye Yuda agambanira umwana w’Imana, rituma abo umwami yagabiye bamwigarika, bamutera umugongo. Ni ryo buzima wa mugani muri iki gihe, ariko rikomeje kuba igaburo rishobora kururira benshi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, RIB yatangaje ko Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga, yasatswe iwe maze agasanganwa ibihumbi 10$ mu rugo rwe mu Biryogo, Miliyoni 11 Frw kuri Mobile Money na Miliyoni 3,1 Frw mu rugo.

    Ni mu gihe kuri konti ze muri Banki hariho andi menshi yananiwe gusobanura inkomoko yayo.

    Gutunga amafaranga nta kibazo na kimwe kirimo, ni nabyo twese tuba dushaka ariko biba ikibazo iyo utabasha gusobanura inkomoko yayo. Nibyo byabaye kuri uyu mugabo biba icyaha cya kane mu byo akurikiranyweho gishobora gutuma cyo ubwacyo afungwa nibura imyaka itari munsi y’irindwi n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza uko yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ibimenyetso byacaga amarenga!

    Imyitwarire ya Karasira wari umwarimu w’umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiye guhinduka mu 2019. Icyo gihe yatangiye gukora imbwirwaruhame zakangaranyije benshi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Kamena 2019, yavuze ko asanga kubaho ku Isi ntacyo bimumariye ku buryo ajya atekereza kwiyahura ariko akagira ubwoba bw’uko byaba ari icyaha.

    Uyu musore-gabo w’imyaka 42 uhamya ko atarakundana n’umukobwa, udateganya no gushaka umugore, utifuza kubyara umwana ngo kuko kubaho ari nk’igihano, nyuma y’aho yakije umuriro. Biva mu mvugo z’imyemerere bigera muri Politiki.

    Byatumye Kaminuza y’u Rwanda yamukoreshaga imuhagarika ndetse muri Kanama 2020 imwirukana burundu kubera imyitwarire idahwitse. Ntiyigeze yicuza kuba yirukanywe ahubwo byose yahise abihirikira ku bantu bo hanze ngo bamushukaga boshye umuntu utagira ubwenge.

    Ati “Hari abansazaga, ugasanga abo hanze barambwira bati vuga gutya cyangwa nakora ibintu bikamera nka bya bindi ngo umuheto ushuka umwambi.”

    We ubwe yarabyivugiye ko abo bo hanze ari abarwanya Leta y’u Rwanda “akenshi babona ibibi kuruta ibyiza” ndetse avuga ko bamugushije mu mutego ku buryo yabonaga “ibibi cyane kuruta ibyiza”.

    Yatangiye asaba amafaranga, Abajenosideri bivayo bagoboka uwo bafataga nk’umuvugizi wabo

    Akimara kwirukanwa, yihutiye gusaba abarwanya leta baba mu mahanga, gukusanya amafaranga ngo bamufashe maze nabo bivayo baraterateranya mu gikorwa cyo kuramira uwo bafataga nk’ijwi ryabo i Kigali.

    We ubwe yigeze kugira ati “Ntabwo nkibona umushahara wanjye nabonaga wa buri kwezi, nibishyire hamwe bamfashe, niba koko baranakunze ibintu byanjye, niba koko atari bya bindi bya wa muheto ushuka umwambi bitari bugeraneyo icya rimwe.”

    Karasira akiri muri Kaminuza y’u Rwanda yabonaga umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

    Peter Mutabaruka, umuhungu wa Celestin Mutabaruka ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uba mu Bwongereza, ni we watangije gukusanyiriza amafaranga Karasira.

    Uyu musore se ashinjwa kugira uruhare mu bitero byishe Abatutsi mu Bisesero ku Kibuye mu 1994. Uyu Celestin Mutabaruka w’imyaka 65 ni Umupasiteri mu itorero rya Community Church.

    Yirengagije ibyo Se yakoze, Peter Mutabaruka akunze gushinja Guverinoma y’u Rwanda guhungabanya uburenganzira bwa muntu ndetse mu 2017 yatangije ubukangurambaga yise Amahoro Iwacu, avuga ko asaba ivanwaho ry’Umukuru w’Igihugu. Akunda kwifashisha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na YouTube.

    Uyu musore akimara kumva ubusabe bwa Karasira, yihaye intego yo kumushakira 4.000 £ ndetse mu minsi mike yari agejeje 2.751 £. Uko niko amafaranga yanduye, akatagabuye kavuye mu bo kwanga u Rwanda byahinduye ibizongwe, katangiye kugera kuri Karasira nawe amwuzuzamo urwango, yivayo arasara arasizora urwango ruramuzonga kugeza ubwo ayoboka imvugo z’abari bamutunze ngo FPR Inkotanyi niyo yatangije Jenoside.

    Ayo mafaranga yoherezwa binyuze kuri Western Union, MoneyGram cyangwa se kuri WorldRemit ku buryo ajya kuri Mobile Money ari nayo mpamvu mwumvise ko yari afite miliyoni 11 Frw kuri MoMo ye.

    Ahandi ibikorwa nk’ibi biranyagisha

    Kugira ngo ibitero byinshi by’iterabwoba bishoboke, akenshi abantu bahabwa amafaranga cyangwa se bakemererwa ibihembo bitandukanye. Ni yo mayeri Al Qaeda yakoresheje kugira ngo mu 2001 igabe ibitero muri Amerika.

    Byatumye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga irimo na Loni bikaza uburyo bwo guhererekanya amafaranga, ku buryo hari n’aho uyohereje asabwa gusobanura mu buryo bwimbitse impamvu, uwo ayoherereje, icyo azakoreshwa n’ibindi.

    Urugero nko muri Dubai, hari ibintu byinshi uba ugomba kwitaho mbere yo koherereza umuntu. Agomba kuba ari umuntu uzi neza, musanzwe muziranye bitari ibyo konti yawe ishobora gufungwa cyangwa nawe ukisanga muri gereza.

    Nka MoneyGram, ikoreshwa mu kohereza amafaranga igira inama abantu kwirinda ibikorwa byo koherereza abantu amafaranga mu gihe batabazi kuko “ashobora gukoreshwa mu bikorwa bitemewe”. Icyo gihe iyo bibaye, uwayohereje arakurikiranwa.

    Mu kohererezanya amafaranga ava mu gihugu ajya mu kindi, ibihugu byinshi ku isi, cyane cyane ibiteye imbere mu bukungu, usanga bikurikirana inkomoko yayo harebwa uyohereje icyo agamije, ndetse n’uyakiriye agomba kuba afite impamvu ifatika yo kuyakira ndetse hakanarebwa icyo azakoreshwa. Izi ngamba zashyizweho ahanini hagamijwe gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo icuruzwa ry’abantu, iterabwoba ndetse no gukorana n’imitwe ifite imigambi mibisha, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

    Abazonzwe n’urwango bakomeje kuzonga urubyiruko rw’u Rwanda bitwaje amafaranga

    Muri iki gihe hadutse inkubiri nshya aho abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu mahanga bakusanya amafaranga bakagerageza kuyobya abantu babagira ibikoresho, ari nayo mpamvu amajwi y’abapfobya Jenoside mu gihugu atangiye kwiyongera ariko wareba ubuzima bwabo ugasanga babayeho neza.

    Ni urugero rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne wari ubayeho neza mu nzu igerekeranye [villa] ku Kimironko ariko akavugira abarwanya u Rwanda, bamukomeraga amashyi umunsi ku wundi bamwita intwari, ari nako bamwohererezaga akayabo k’amafaranga kugira ngo arusheho gukaza umurongo.

    Uwo muba w’amafaranga uwo wagezeho amwangisha igihugu, akazongwa n’urwango, agatangira kwamagana leta no gutera rucumbeka mu bandi batari mu murongo nk’uwe.

    Ibi umuntu yabifata nk’urugamba rushya, isura nshya yo gupfobya Jenoside bigizwemo uruhare n’amafaranga.

    Ubusanzwe ikintu cyose cyinjiza amafaranga, umuntu utekereza neza si ko aba akwiriye kugikora. Hari ibintu byinjiza amafaranga umuntu muzima adakwiriye kwishoramo kuko bishobora kumukoresha amakosa ashobora gutuma ubuzima bwe burangira nabi.

    Urugero ni urwa Habumukiza Théoneste. Uyu musore yarihiwe na Leta arangiza muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016 mu Ishuri ry’Ubukungu n’Imari ryitwaga SFB.

    Asoje amashuri yahise abona akazi muri Radiant Insurance Company, nyuma aza kujya no kwiga Masters muri Makerere University. Byumvikane neza, abashukishwa aya mafaranga si abantu babonetse bose, batize, wa mugani ni za njiji zize.

    Uyu yashukishijwe ko agiye kujya ahembwa 2000 $ (miliyoni 2 Frw) maze yemera kuyoboka umutwe wa RUD – Urunana muri Congo. Ni umwe mu bagabye cya gitero cyo mu Kinigi cyaguyemo abaturage 14 ariko akaza gufatwa. Ubu afungiwe i Mageragere iri mu nzira zo kumubera icumbi igice kinini cy’ubuzima bwe.

    Ku muntu utekereza neza, ufite icyo agamije mu buzima n’iyo inzara yaba yamwishe, hari ibintu adakwiriye kwishoramo kubera kwirinda kwandavura, ubupfura n’ibindi.

    Amafaranga abantu bari mu mahanga bayagize iturufu, bayashora mu rubyiruko maze bamwe bayoboka YouTube bashinga Shene zihembera urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda. Ayo ni amafaranga yanduye, ni bimwe bajya bavuga bya ‘mpemuke ndamuke’.

    Abayemera bashobora gukeka ko leta ishobora kujya ku gitutu cy’amahanga mu gihe yaba ibataye muri yombi kuko kenshi biyita abaharanira uburenganzira bwa muntu [human rights activists] cyangwa abaturage bari kubuzwa kuvuga bityo bagataka cyane bavuga ko uburenganzira bwabo bwabangamiwe [freedom of speech], gusa baba birengagije ko no muri ayo mahanga utakinisha ibintu nk’ibyo kuko uhita ucakirwa budakeye kabiri, bikarangira ukaniwe urugukwiye.

    Ntabwo waba uri mu gihugu nk’u Bufaransa, mu Bwongereza cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo upfobye Jenoside yakorewe Abayahudi bikarangira widegembya, nti bibaho. Amategeko agukanira urugukwiye. Abashuka urubyiruko ruri mu gihugu bo bibereye mu mahanga baba basa nyine na wa muheto ushuka umwambi bitazajyana.

    Ubundi bimaze iki kuguha amafaranga ariko ntubashe kuyarya?

    Karasira Aimable yatangiye kumvikana mu mvugo zikarishye ziri mu murongo w’abarwanya Leta y’u Rwanda ahagana mu mpera za 2019, biza gukaza umurego mu myaka yakurikiyeho

  • Kaminuza y’u Rwanda iri kwiga uko Koleji zayo zagenerwa ingengo y’imari zigafata n’ibyemezo –

    Abivuze nyuma y’uko hakomeje kugaragara ibitekerezo bivuga ko kuba harashyizweho Kaminuza y’u Rwanda imwe ifite amashami ariko ibyemezo byose bikaba bifatirwa mu biro bimwe biri i Kigali ku cyicaro cyayo, bituma hari akazi katagenda neza.

    Kuva mu 2014, Kaminuza y’u Rwanda ishinzwe habayeho guhuzwa kw’amashuri makuru na Kaminuza byose byari ibya Leta, isa n’ihora mu bibazo bidashira, ibyinshi bishamikiye ku mikoro ari na yo musingi w’ibikorwa byayo byose.

    Ubusanzwe iyo hari ibikoresho Koleji ikeneye cyangwa hakaba hari ikibazo gihari nubwo cyaba cyihutirwa, bisaba gutegereza icyemezo kizafatwa n’ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda.

    Koleji za Kaminuza y’u Rwanda na zo nta mafaranga zigira yo kugura ibyo zikeneye cyangwa gukemuza ibibazo byihutirwa, ahubwo bisaba ko zitegereza ko icyo kibazo kizakemurwa n’ubuyobozi bwayo bukuru.

    Urugero ni nk’igihe bakeneye kugura amasabune yo gukora isuku cyangwa gusana urugi rwangiritse na bwo bategereza kuzabisaba ubuyobozi bukuru bikaba byatwara n’igihe kigera ku mwaka batarabihabwa.

    Umwe mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda yabwiye IGIHE ko hari igihe basabye gusanirwa urugi kandi bagaragaza ko byihutirwa, ariko bitwara umwaka wose koleji yabo itegereje ko ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda buzatanga amafaranga yo kurusana.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Salus ku wa 5 Gicurasi 2021, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabajijwe icyo kibazo.

    Uwakibajije yagize ati “Kuba mu makoleji ya Kaminuza y’u Rwanda nta bubasha buhari kuko nta mari bagira kandi bakaba badashobora gufata ibyemezo, biri mu bidindiza umuvuduko w’akazi. Mwebwe icyo kibazo ntabwo mukibona?”

    Prof Lyambabaje yasubije ko icyo kibazo cyavuzwe kuva Kaminuza y’u Rwanda yashyirwaho mu 2014, avuga ko babanje guhura n’imbogamizi yo kumenya aho umutungo wose uherereye ngo hakorwe inyandiko inoze iwugaragaza bamenye n’amafaranga aho azaturuka ariko kuri ubu bisa n’aho bimaze kugaragara.

    Yavuze ko hari kumvikanwa uburyo inkunga Kaminuza ibona n’ingengo y’imari igenerwa na leta ndetse n’amafaranga yinjiza byajya bisaranganywa muri Koleji zose, zigahabwa n’ububasha bwo kuyakoresha ndetse no gufata ibyemezo.

    Ati “Ubu rero nibaza ko nyuma y’imyaka umunani Kaminuza y’u Rwanda ibayeho, igihe cyari kigeze cyo gutangira noneho kuvuga tuti ‘imbaraga zikwiye kuba zatangira guhabwa za Koleji’.”

    “Imbaraga cyangwa ubushobozi ziboneka mu buryo bubiri, kimwe ni ukuba hari ibyemezo byafatirwa ku rwego rwa Koleji, ibyo bikigwa neza bikarebwa. Ubwo rero kubera ko twatangiye gusubiramo gahunda y’imyaka irindwi ya kaminuza, icyo ni kimwe mu biri kurebwaho.”

    Yakomeje avuga ko hari kurebwa ibyemezo bishobora byafatirwa kuri Koleji bikagenda neza bitagize icyo byangiza ku mikorere ya Kaminuza y’u Rwanda.

    Prof Lyambabaje kandi yavuze ko ikindi kiri kwigwaho ari uko Koleji zajya zigenerwa amafaranga yo gukoresha zitagombye gusaba akantu kose ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “Icya kabiri mwavuze na cyo kiri cyo ni ingengo y’imari, ese amafaranga yagenwa akajya kuri konti z’amakoleji agakoresherezwa kuri Koleji bitagombye kunyura ku biro by’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda cyangwa Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe imari, ayo mafaranga yaba ayahe yaba agiye gukora ibihe bikorwa.”

    “Ubu rero turi muri gahunda yo gukora ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2021/2022, twasabye za Koleji ko zitegura ingengo y’imari yazo. Ariko ibyo byose kugira ngo bikunde, turimo kuvugurura itegeko riha ububasha n’ubushobozi za koleji ariko bibaha n’inshingano kuko iyo umugenzi mukuru w’imari yazaga kuvuga ngo amafaranga ya kaminuza akoreshwa ate, bayabazaga ubuyobozi bwa kaminuza ku rwego rwo hejuru.”

    Yasobanuye ko nibimara kuvugururwa, amafaranga azaba yagenwe kugira ngo akoreshwe ku rwego rwa Koleji n’ibyemezo bihafatirwe, icyo gihe umuyobozi wa Koleji azahabwa inshingano kugira ngo nihagira ikitagenda neza abibazwe.

    Ibyo ariko ngo ntibizabuza ko Ubuyobozi Bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda na bwo bukurikirana imikorere ya za keleji zayo.

    Prof Lyambabaje yavuze ko kuri ubu abanyamategeko biherereye barimo kwiga iryo tegeko riha Koleji za Kaminuza ububasha ndetse n’itegeko rigenga abarimu kuko na ryo riri mu byagaragajwe ko rikenewe gukorwaho vuba.

    [email protected]


  • Icyizere ni cyose ku bazahagararira u Rwanda mu mikino Paralympic, hashobora kuboneka indi tike #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amezi abiri hagatangira imikino Mpuzamahanga ya Paralympic, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abafite ubumuga (NPC), rivuga ko abazaserukira u Rwanda muri iyi mikino bahagaze neza nubwo batiteguye neza bitewe n’icyorezo cya COVID-19, ni mu gihe biteze ko hashobora kuboneka n’indi tike muri Taekwondo.

    Byavugiwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’abazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike y’abafite ubumuga (Paralympic), cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021.

    Imikino Paralympic iba buri nyuma y’imyaka 4, kuri iyi nshuro izaba ku nshuro ya 16 kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, no muri Athletism na Muvunyi Hermas Cliff na Uwitije Claudine.

    Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste yavuze ko muri rusange imyitozo ikomeje kugenda neza nubwo bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye batitoza nk’uko bikwiye.

    Ati”babonye itike muri 2019, bagomba gutangira imyitozo maze muri 2020 muzi ko haje icyorezo, muzi ko amabwiriza yari ariho abakinnyi bakora ku giti cyabo atabakumiraga, Hermas na Claudine barakomeje barakora ariko ku ikipe ya Sitting Volleyball yo byabaye ikibazo.”

    “Kuko amabwiriza atabyemeraga ntabwo bitoje ariko abatoza bakomeje kubakurikiranira mu rugo iwabo, babaha imyitozo ibongerera ingufu ariko ubu bahagaze neza nta kibazo.”

    Umuyobozi uzaba uyoboye iyi delegasiyo(Chef de Mission), Eric Karasira yavuze ko hashobora kuboneka undi mukinnyi w’umunyarwanda uzitabira iyi mikino mu cyiciro cya Taekwondo ari we Jean Claude Niringiyimana.

    Ati”Dufite umukinnyi wabonye itike ariko bisaba ko tumusabira bitewe n’umwanya ariho ku Isi, asanzwe aba muri federasiyo ya Taekwondo ariko iyo hageze Paralympic nitwe tumusabira kuko ari mu cyiciro cy’abafite ubumuga, nitugira amahirwe nawe bazamufata, bitarenze ejo (uyu munsi ku wa Mbere) tuzaba twamenye niba azagenda.”

    Yakomeje avuga ko icyorezo cya Coronavirus ari yo mbogamizi bafite kuko nubwo mu Rwanda bagerageje kwirinda hari n’ingamba zikomeye ariko hari ibindi bihugu ikirimo ndetse bizaba biriyo.

    Avuga ko mu bakinnyi n’abazaba bagize delegasiyo bose muri rusange babiri nibo batarafata urukingo rwa Coronavirus ni mu gihe Komite Mpuzamahanga Olempike yemeje ko abatarakingiwe bazitabira iyi mikino bazakingirirwa muri Qatar n’u Rwanda.

    Muri iyi mikino u Rwanda ruzaba rufiteyo abakinnyi 14 barimo 12 ba Sitting Volleyball ukongeraho Hermas na Claudine, aba ariko bashobora kwiyongeraho Jean Claude Niringiyimana na we ushobora kwemererwa.

    Iyi mikino yaherukaga kuba muri 2016 aho yabereye Rio de Janeiro muri Brazil, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Muvunyi Hermas ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball. Kuva u Rwanda rwakwitabira iyi mikino nta mudali n’umwe ruregukana.

    Kugeza ubu NPC Rwanda(National Paralympic Comite) ifasha mu guteza imbere imikino y’abafite ubumuga mu byiciro 4, abafite ubumuga bw’ingingo, abafite ubumuga bwo kutabona, abatumva batanavuga ndetse n’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

    Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste avuga ko icyorezo cyatumye batitoza nk’uko bikwiye

    Muri rusange abazahagararira u Rwanda bameze neza

    Muvunyi Hermas(ibumoso), Uwitije Claudine(hagati) na Chef de Mission Eric Karasira wabafashije mu myitozo

    Ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball izahagararira u Rwanda muri Paralympic i Tokyo

    Mu myitozo yo mu mpera z’icyumweru basuwe na Hon. Bernard Makuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyizere-ni-cyose-ku-bazahagararira-u-rwanda-mu-mikino-paralympic-hashobora-kuboneka-indi-tike

  • Teta yamuritse EP ye iriho indirimbo isobanur… – #rwanda #RwOT

    Teta Diana yari amaze igihe yifashisha imbuga nkoranyambaga ze ateguza abafana be n'abakunzi b'umuziki EP ye yitiriye indirimbo 'Umugwegwe' yasohoye mu minsi ishize.

    Ndetse, kuri iki Cyumweru yateguye igitaramo cyo kumurika EP ye aza kuririmbamo indirimbo eshatu 'Umugwegwe' yitiriye EP, 'Birangwa' yamuhaye igikundiro cyihariye na 'Iwanyu' yitiriye Album yamuritse tariki 15 Werurwe 2019.

    EP ye iriho indirimbo enye 'Umugwegwe', 'Undi munsi', 'Uzaze' ndetse na 'Agashinge'. Yayishyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo Bandcamp, iTunes, Amazon, Spotify, Deezer, Tiktok, Instagram n'izindi.

    Indirimbo 'Uzaze' ndetse na 'Undi munsi' ni nshya kuko atarazishyira kuri Youtube. Mu kiganiro na INYARWANDA, Teta Diana yavuze ko indirimbo enye yashyize kuri EP ye 'zikubiye ku butumwa butanga icyizere kandi bwubaka sosiyete'.

    KANDA HANO WUMVE EP YA TETA DIANA

    Uyu muhanzikazi avuga ko indirimbo yise 'Undi munsi' yubaka umuntu watakaje icyizere akumva ko 'ejo ni undi munsi', ibidashoboka ubu ejo byashoboka, wicika intege.

    Avuga ko indirimbo yise 'Uzaze' isobanura ko i Burayi atari ijuru rito nk’uko benshi babyibwira. Hashobora ku kubera heza, ariko ni umuhana nk’iyindi, haravuna. Ni umuco utandukanye, wahaba ukahahahira ariko n’ibikuvuna ni byinshi.

    Muri iyi ndirimbo aba asobanura iyo si (Isi) atuye uko iteye. Ati “Uzaze nkwereke imihana”.

    Yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo amaze iminsi mu Bubiligi aganira n'abarimo Producer Didier Touch, umuhanzi Ras Kayaga n'abandi, baseka ukuntu abantu bo mu Burayi bateye imbere cyane ariko bakaba batakaza umubano mu bantu.

    Teta ati 'Ukaba wasuhuza umuntu ntiyikirize, umwana akaba atahagurikira umukuru, umukuru akaba yaca ku bana barwana ntababuze, mbese ni byinshi twanengaga. N'ubwo hari byinshi byiza bafite, hari byinshi byazambye. Uwayitega amatwi iyo ndirimbo yakumva ibyo mvuga n'uko mbivuga.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko izi ndirimbo ze zihuriye ku kuvuga inkuru mpamo. Ko yandika ibyo abona, ibyo aganira n'abantu batandukanye ahura na bo, ku buzima rusange bwa buri munsi.

    Teta Diana yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki EP ye yakubiyeho indirimbo enye Teta yavuze ko indirimbo ye yise 'Uzaze' yayanditse nyuma yo kubona ko ab'i Burayi bari kugenda batakaza umubano mu bantu Teta uri kubarizwa muri Suede avuga ko EP ye isubiza mo abantu ibyiringiro kandi ikabubaka

    Teta ari kugurisha EP ye ku madorali 8$ kugira ngo ubone kopi yayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106313/teta-yamuritse-ep-ye-iriho-indirimbo-isobanura-ko-i-burayi-atari-mu-ijuru-106313.html

  • Mr Eazi yabwiye abasoje amasomo muri Green Hi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, mu Ikigo cya Green Hills Academy giherereye mu Karere ka Bugesera habaye umuhango wo gushimira abanyeshuri basoje amasomo yabo witabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.

    Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abasoje amasomo yabo muri Green Hills Academy nyuma yo kwiga mu bihe bitoroshye muri iki gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by'abantu hirya no hino.

    Mr Eazi ni umwe mu bitabiriye uyu muhango. Mu butumwa bwe buri kuri Twitter y'ikigo Green Hills Academy, yavuzemo ko yasoje amashuri yisumbuye afite imyaka 15 y'amavuko, ariko ko byamufashe imyaka 10 kugira ngo Isi imenye uwo ariwe.

    Avuga ati 'Narangije amashuri yisumbuye mfite imyaka 15. Gusa, byamfashe imyaka 10 ngo namamare.' Mr Eazi yabwiye abarangije amasomo ko isomo ryiza ry'ubuzima ari 'ukwihangana' kandi ukumva ko ushoboye kugira ngo uzagere ku bumenyi n'ibindi bishamikiyeho birimo n'amakoro.

    Mr Eazi ati 'Isomo nababwira ni ukwihangana. Ugomba kwiyumvamo ko ubishoboye kugira ngo ugere kubwigenge n'ubushobozi bushamikiye ku mikoro.'

    Mr Eazi agiye kumara ibyumweru bitatu mu Rwanda, aho yaje kureba amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda.

    Aherutse kugaragaza ko yamaze kwandikisha mu Rwanda sosiyete y'ubucuruzi yise EMPAWA Rwanda, ishami rya EMPAWA Africa, yashinze igamije guteza imbere abahanzi bo muri Afurika.

    Nithin Senthil Kumar wahize abandi mu masomo, yavuze ko we na bagenzi be bishimira intambwe ikomeye bateye mu buzima nyuma yo gukurikirana amasomo yabo mu bihe bigoye.

    Ati 'Twfatanyirije hamwe noneho turi hamwe ku munsi dusojeho amasomo yacu.'

    Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger yavuze ko adashidikanya ko abasoje amasomo yabo bateguwe neza kandi bazatanga umusaruro mu rugendo rushya rw'ubuzima batangiye.

    Abibutsa gukomeza kugwa neza, urukundo no gufashanya muri buri kimwe. Ati 'Dutewe ishema namwe kandi turabifuriza ibyiza.'

    Abanyeshuri 64 basoje amasomo yabo muri Green Hills Academy bahawe izina ry' 'Indagamirwa'. Bahawe amasomo arebana n'ubumenyi, imibanire, amateka, indimi n'ibindi.

    Ishuri rya Green Hills Academy ryashinzwe mu 1997, ritangirana abanyeshuri 130, ubu rifte abarenga 1600 biga mu cyiciro cy'amashuri y'incuke, abanza ndetse n'amashuri yisumbuye.

    Madamu Jeannette Kagame, yashimiye abasoje amasomo yabo muri Green Hills Academy nyuma yo kwiga mu bihe bitoroshye muri iki gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19 Abasoje amasomo muri Green Hills Academy bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza zo mu bihugu birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza ndetse na Canada. Mimi Mutoni wasoje amasomo ye muri Green Hilly Academy mu 2018, yavuze ko bishimira amahirwe adasanzwe bagize mu buzima yo kwiga muri iri shuri ry'indashyikirwa


    Mr Eazi yavuze ko yasoje amashuri yisumbuye afite imyaka 15 y’amavuko, bimusaba imyaka 10 kugira ngo yicarane n’abakomeye

    Umuhanzi w'Umunya-Nigeria Mr Eazi yitabiriye umuhango w'abanyeshuri 64 basoje amasomo muri Green Hills Academy

    Itsinda ry’abanyamuziki ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ku banyeshuri 64

    Green Hills Academy yashyize ku isoko abanyeshuri 64 bize ibijyanye n’amateka, ubumenyi, imibare n’ibindi mu muhango wabereye muri iki kigoMuri 64 basoje asomo harimo 13 batangiye kwiga muri iki kigo bari mu cyiciro cy’incuke none bahasoje amashuri yisumbuyeAbabyeyi bagiye gushyigikira abana babo ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo

    Abasoje amasomo bahawe izina ry’ “Indangamirwa”

    AMAFOTO: Green Hills Academy/Twitter

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106307/mr-eazi-yabwiye-abasoje-amasomo-muri-green-hills-academy-ko-byamusabye-imyaka-10-kugira-ng-106307.html

  • TOP 5 y'abagore b'abakinnyi b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda beza kurusha abandi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi batandukanye b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda bakunze kugenda bavugwa bitewe n'ubwiza bw'abagore bwabo. Bamwe mu bakinnyi b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda n'abagore babo usanga bose ari ibyamamare ndetse no ku mbuga nkoranyambaga usanga bakurikirwa n'abantu benshi. Nubwo hari abagore benshi beza b'abakinni batandukanye b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda, iyi niyo Top 5 twabakoreye y'abagore b'abakinnyi bahiga abandi mu bwiza hano mu Rwanda.

    5. Hamida, umugore wa Abdoul Rwatubyaye

    4. Iribagiza Joy, umugore wa Yannick Mukunzi

    3. Mushambokazi Belyse, umugore wa Niyonzima Olivier Seïf

    2. Daniella Bayingana, umugore wa Faustin Usengimana

    1. Uwase Muyango Claudine, umugore wa Kimenyi Yves

    Source : https://yegob.rw/top-5-yabagore-babakinnyi-bumupira-wamaguru-hano-mu-rwanda-beza-kurusha-abandi-amafoto/

  • Niba igitsina wagikoramo Business kikakwinjiriza it's Okay- Noeline #rwanda #RwOT

    Isimbi Noeline wigeze kugarukwaho cyane ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ubusa buriburi, avuga ko akina film z'urukozasoni zoroheje kandi ko ntakibazo abibonamo kuko aba ari gukoresha kimwe mu bice by'umubiri we nk'uko Secretaire akoresha intoki mu kazi ke.

    kwiyamamariza kuba Nyampinga w'u Rwanda 2019, avuga ko kuba yakoresha igitsina cye yinjiza amafaranga nta kibazo na kimwe kirimo kuko nacyo ari kimwe mu bigize ibice by'umubiri w'umuntu.

    Muri Werurwe 2019, uyu mukobwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze amafoto ye yambaye ubusa.

    Yongeye kugaruka mu mitwe y'abantu mu mpera za 2020 no mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo yasohoraga amashusho asa n'urimo akinisha igitsina cye akoresheje ibikoresho byabugenewe, abantu batangira kuvuga ko yinjiye mu mwuga wo gukina filime z'urukozasoni byeruye.

    Uyu mukobwa akaba yarafunguye konti ku rubuga rwa Only Fans rumenyereweho gucuruza amashusho y'urukozasoni aho kugira ngo urebe ibyo ashyiraho wiyandikisha (subscribe) ukishyura amadorali 12.

    Isimbi Noeline yavuze ko akina izi filime z'urukozasoni ariko mu buryo bworoheje.

    Ati 'Sinavuga ko nkina purono (filime z'urukozasoni) mu buryo bweruye ariko ni rwo rwego nabishyiramo, ni nka purono yoroshye, nkoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga nsa nk'urimo gukina purono, ni ibintu nk'ibyo.'

    Akomeza avuga ko nta kibazo na kimwe abona kuba yaba akoresha umubiri we ashaka amafaranga kuko igitsina ni kimwe mu bigize umubiri w'umuntu.

    Ati 'None se ni inde utazi igitsina? Buri wese aragifite, buri wese aracyizi, ntabwo rero njyewe wambwira ngo igitsina ibiki n'ibiki ntabwo nabyumva. Igitsina ntabwo kiri ku mubiri wacu? Ugikoresheje kikakwinjiriza ikibazo kiri he?'

    'Niba amaboko uyakoresha ukaba umunyamabanga w'umuntu izo ntoki utazifite nakugira umunyamabanga wanjye gute? Igitsina se ntikiri ku mubiri wacu? Niba kikwinjiriza ni ubucuruzi nk'ibindi, kiranyinjriiza, abakinnyi ba purono batsindira n'ibihembo n'abakinnyi nk'abandi.'

    Avuga ko nta pfunwe na rimwe ashobora kugira kuko n'abiyandikisha bajya kuyareba nta soni bagira cyangwa ngo bibatere ipfunwe.

    Ati 'Ntabwo rero uzambwira ngo nzagira isoni cyangwa ipfunwe niba umuntu agiye kwiyandikisha (subscribe) ngo andebere igitsina, kuko se ujya kukireba niba uba wumva bidakwiye?'

    Ahamya ko ntangaruka bizamugiraho kuko adateganya gushaka umugabo ndetse n'abana azabyara ngo nibakura bakabibona nabo bashobora kuzakora ibyo we atabasha kwiyumvisha.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/07/niba-igitsina-wagikoramo-business-kikakwinjiriza-its-okay-noeline/

  • Ibyo Miss Ingabire Grace yakoreye mu kiganiro yari yatumiwemo ntibisanzwe (vidéo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 yakoreye agashya mu kiganiro LE MIRROIR yari yatumiwemo nk'umutumirwa. Muri iki kiganiro gisanzwe gica kuri televiziyo y'U Rwanda ku cyumweru saa kumi n'imwe z'umugoroba, uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 yigishije umunyamakuru Davy Carmel Ingabire uko babyina ikinimba.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Davy-carmel Ingabire (@davykarmel)

    Source : https://yegob.rw/ibyo-miss-ingabire-grace-yakoreye-mu-kiganiro-yari-yatumiwemo-ntibisanzwe-video/