Category: Uncategorized

  • Ibyo wamenya ku bushobozi buhambaye bw'imbwa zipima Covid-19 ziri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni imbwa zihenda cyane kuko imwe muri izi u Rwanda rwashyikirijwe igura nibura miliyoni 5 Frw, gusa ubushobozi bw'ibyo izabasha gukora ubwo uyu mushinga uzaba watangiye mu kwezi gutaha burahambaye cyane.

    Mu bihugu batangiye gukoresha imbwa mu gutahura iki cyorezo, ubushakashatsi bwagaragaje ko amakuru zitanga aba yizewe ku kigero cya 94%.

    Ni mu gihe iyo umuntu yipimishije hakoreshejwe RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test], nabwo ibipimo biba biri hagati ya 92% na 96%.

    Ni ukuvuga ko ufashe nk'abantu 100 bose bari bafite Covid-19, PCR ibipimo ibona n'ibipimo imbwa ibona biba bihuye. Impamvu yaba imbwa cyangwa ubu buryo bwa PCR hataboneka 100%, ni uko hari igihe umurwayi wa Covid-19 ageramo virusi itaragera mu mubiri neza.

    Ubusanzwe Abashakashatsi bavuga ko imbwa ishobora gutozwa ku buryo ishobora kumenya ahantu hari ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge, ikaba yakwihumuriza umwuka cyangwa icyuya cy'umuntu ikamenya ko kirimo indwara runaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba n'Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n'Imiterere y'Uturemangingo tw'Umuntu, Prof Dr Leon Mutesa, yavuze ko abashakashatsi bo mu Budage bagaragaje ko imbwa ishobora no kumenya umuntu urwaye Covid-19 ku kigero cya 94%.

    Ati 'Uyu munsi twatangiye kugerageza mu Rwanda, hari ibyo tuzi bisanzwe bikorwa ahandi ariko na hano turateganya ko nka nyuma y'ukwezi tuzaba twabashije kubona imikorere y'izi mbwa ndetse n'ikigero cy'ubushobozi bwazo mu gupima Covid-19. Ariko ahandi mu bushakashatsi bwakozwe mu Budage aho batangiye kuzikoresha usanga zikora ku kigero cya 94% kandi na PCR ni hafi aho ngaho.'

    Prof Dr Mutesa yavuze ko kuri uyu wa mbere aribwo hatangiye igeragezwa ry'uyu mushinga aho nyuma y'ukwezi hazatangira ibikorwa byo kwifashisha izi mbwa mu gupima Covid-19.

    Zifite ubushobozi buhambaye

    Ubushobozi imbwa ifite bwo guhumurirwa buruta kure cyane ubw'abantu. Imbwa ishobora gutahura impumuro y'ikintu kimwe mu ruvange rw'ibintu bibarirwa muri miliyari 1000.

    Ni ukuvuga ko uramutse ufashe kimwe cya kane cy'akayiko k'isukari ukagashyira muri piscine nini yuzuye amazi, imbwa yamenya ko washyizemo isukari.

    Prof Dr Mutesa yavuze ko imbwa u Rwanda rwakiriye ari izisanzwe zikoreshwa mu gupima ibindi birimo ibiyobyabwenge cyangwa ibisasu gusa ngo mu mbwa zisanzwe zindi birashoboka ko uyitoje hakiri kare nayo yagera aho igira ubushobozi bwo gutahura umuntu ufite indwara cyangwa ibindi waba wayitoje.
    Ati 'Izo twazanye ni izisanzwe zikoreshwa mu gupima ibindi bintu ariko usanga akenshi hari ubwoko bw'imbwa zamenyerewe, imbwa buriya iyo uyitoje hakiri kare ikintu cyose uyitoje irabishobora kuko buriya ifite ubushobozi bwo kwihumuriza buri hejuru kurusha izindi nyamanswa.'

    Prof Dr Mutesa avuga ko muri rusange n'ubwo umuntu afite ubundi bushobozi butandukanye ariko imbwa yo imurusha cyane ibijyanye no kwihumuriza ku buryo umuntu adashobora gutozwa gukora ibi byo kwihumuriza Covid-19.

    Ati 'Imbwa niyo ya mbere buriya ku Isi mu zindi nyamanswa zose ni nayo mpamvu mu myaka irenga 100 imaze ikoreshwa mu kwihumuriza ibijyanye n'ibiyobyabwenge. Icyiza cyayo aho itandukanye n'umuntu ni uko yo ibibika mu mutwe, yakongera guhura n'uwo mwuka ihita iwumenya.'

    Yakomeje agira ati 'Umuntu ashobora kwihumuriza yarwara nk'ibicurane ntabe agihumurirwa, ariko imbwa yo n'ubwo yaba yarwaye ibicurane irakomeza igahumurirwa. Mbese ntaho ihuriye n'umuntu.'

    Mu bihugu nk'u Budage, u Bwongereza n'ahandi urwego rw'ubuvuzi rwateye imbere, izi mbwa zisanzwe zikoreshwa mu gutahura indwara zirimo kanseri, diabète n'izindi.

    Inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zitangaza ko zatangiye gukora ubushakashatsi ku bufatanye na Polisi y'Igihugu hagamijwe kureba ko mu Rwanda imbwa zajya zifashishwa mu rwego rw'ubuvuzi.

    Imikorere yazo…

    Izi mbwa zizwi mu Cyongereza nka Detection dog cyangwa Sniffer dog, imikorere yazo ntabwo itandukana cyane n'iy'umuntu kuko uko umuntu aba yarigishijwe kuvura cyangwa gukanika imodoka, imbwa nayo niko yigishwa gutahura umuntu urwaye Covid-19.

    Biteganyijwe ko ubwo zizaba zatangiye kwifashishwa mu gupima Covid-19, zimwe zizagumishwa i Kanombe, izindi zijye zijyanwa ahahurira abantu benshi nko muri Stade, mu masoko n'ahandi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin asobanura imikorere y'izi mbwa yagize ati 'Niba ufite abantu benshi baje nko kuri stade ari 10.000, kuzabapima ntiwabishobora, abaganga bazagenda bapima abantu bose ni akazi kenshi, ariko buri wese umusabye ngo kora ku gahanga ushyire icyuya cyawe aha, imbwa inyureho ishobora gupima abantu 200 iciyeho umunota umwe. Urumva nta laboratwari ishobora gukora gutyo, niyo mpamvu uyu mushinga ari ingenzi.'

    Nk'uko umuntu ashobora gukora akananirwa akaruhuka, izi mbwa nazo niko bimeze kuko nk'izi u Rwanda rufite imwe ishobora gukora amasaha abiri ikabanza ikaruhuka, nyuma ikongera igarukora amasaha abiri ku buryo abahanga bavuga ko ku munsi iba yakora amasaha atandatu.

    Ku bijyanye n'ibyo kurya byazo, Prof Dr Mutesa yagize ati 'Ibyo zirya ni ibisanzwe ariko umuntu yirinda ko zishobora kurwaragurika, buriya muri bariya dufitemo n'abaganga bazo bagomba kuyitaho buri gihe bakareba ko itagira umuriro kuko yarwaye cyangwa yariye nabi ikarwara mu nda n'akazi ntabwo igakora neza.'

    Imbwa imwe ishobora gupima nibura abantu 200 inshuro imwe ariko ngo hari umunsi uba usanga iri gupima yihuta, ubundi ikaba ifite intege nke aho ishobora gupima abantu bari munsi ya 200 inshuro imwe.

    Prof Dr Mutesa ati 'Ibi birakorwa kugira ngo umuntu akomeza kongera ubushobozi bwo gupima Covid-19, kubera ko ibipimo byayo by'umwihariko ibya PCR biracyahenze, icy'ingenzi rero ni uko ibi aho bimaze gukoreshwa bigabanya icyo giciro ndetse bikihutisha ibisubizo. Ikindi iyo ibyo bikozwe neza binatuma umuntu abasha kumenya uko icyorezo gihagaze mu baturage n'uburyo bwo kukirinda.'

    Yakomeje agira ati 'Muri rusange bifasha mu gupima abantu benshi icya rimwe kandi ku mafaranga make, urumva ko ingaruka nziza ziba zikomeye cyane.'

    Izi mbwa eshanu u Rwanda rwahawe zavanywe mu Buholandi. Iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y'irindwi n'icumi.

    U Rwanda nk'igihugu gikomeje kuza ku ruhembe mu guhangana na Covid-19 muri Afurika, rwakomeje kugenda rushaka uburyo bwose bwafasha mu guhashya iki cyorezo by'umwihariko hashyirwa imbaraga mu gupima abantu benshi kugira ngo hamenyekane uko icyorezo gihagaze mu baturage.

    Mu minsi ishize kandi nibwo u Rwanda rwakiririye imashini ebyiri zizifashishwa mu gusuzuma Covid-19, ku bipimishije hakoreshejwe uburyo bwa RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test].

    Imbwa ifite ubushobozi buhambanye mu kwihumuriza cyangwa guhunahuna

    Iyi mbwa ifite ubushobozi bwo guhunahuna ahantu hashyizwe nk’amatembabuzi ikamenya niba nyirayo yanduye Covid-19

    Izi mbwa zitozwa ku bufatanye n’Abashakashatsi bo mu Budage n’Ishami rya Polisi rishinzwe gukoreshwa imbwa mu bikorwa bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, ubwo yari ari gusobanurirwa imikorere y’izi mbwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-bushobozi-buhambaye-bw-imbwa-zipima-covid-19-ziri-mu-rwanda

  • Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu! #rwanda #RwOT

    Burya umuhanga mu kubeshya, mu kinyoma cye. Si ko bimeze ku binyoma bihimbwa n'ibinyamakuru nka Chimpreports na Watchdoguganda bya CMI,urwego rushinzwe ubutasi muri Uganda, kuko biba ari ibinyabaswa n'umwana w'igitambabuga ahita abonamo ubwenge buciriritse.

    Dore nk'ubu ibyo binyamakuru bihabwa amabwiriza na Gen Abel Kandiho utegeka CMI, biravuga ko ngo icyo gihugu cyakajije umutekano ku mupaka wacyo n'u Rwanda, mu karere ka Rukiga, ngo kuko hari abasirikari b'u Rwanda binjiye ku butaka bwa Uganda, ngo bayobowe n'ufite ipeti rya 'captain'. Uretse ko ibyo binyamakuru bitanavuga izina ry'uwo mu captain, imyenda y'abafotowe ntiyigeze yambarwa n'ingabo z'u Rwanda na rimwe.

    Ibi birasa neza n'ibyo Chimpreports yigeze gusohora muri Mata 2019, ibeshya ko ngo hari abasirikari b'uRwanda bavogereye Uganda ngo bagiye gushaka ibyo kurya. Uretse kwigiza nkana Uganda irabizi ko itarusha u Rwanda gufata neza abasirikari, n'ikimenyimenyi abasirikari ba Uganda birirwa basakuza ko batinda guhembwa, bikavamo gusahura abaturage.

    Ibi ntibarabyumva mu Rwanda, ku buryo byagera aho umusirikari w'u Rwanda ajya 'gushakisha ibiryo mu mahanga'. Ikindi, nubwo Chimpreports yahamyaga ko ifite amashusho y'abo basirikari b'u Rwanda binjiye rwihishwa muri Uganda, ntiyigeze iyashyira ahagaragara nk'uko abantu benshi babisabaga.

    Abo bagaragu ba Gen. Kandiho ntibanaterwa isoni no kwivuguruza bisekeje. Ejobundi kuwa gatandatu, tariki 05 /06/2021, banditse ko umupaka wa Uganda n'uRwanda mu karere Rukiga ucunzwe cyane, kugirango Abanyarwanda batambukana ubwandu bwa Covid-19.

    Nyamara imibare irerekana ko muri Uganda icyo cyorezo gica ibintu, dore ku munsi bandikaga aya mahomvu, abagande 1247 bari banduye icyo cyorezo, mu gihe mu Rwanda bari 43 gusa. Imiryango itari iya Leta nta munsi itagaragaza ko ruswa yamunze ubutegetsi bwa Uganda ariyo ituma bwarananiwe guhangana na Covid-19, none ibitaro ntibigifite aho gushyira abarwayi.

    Ababonye umubyigano w'abitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Museveni batanambaye agapfukamunwa, biboneye ko nta ngamba na mba zo kwirinda ziri muri icyo gihugu. Ukibaza rero ukuntu abo banyarwenya batinyuka kuvuga ko uRwanda, rushimirwa imbaraga mu kurwanya Covid-19, ari rwo rwakwanduza Uganda ititaye ku ikwirakwira ry'iyo ndwara.

    Mu by'ukuri rero, ibi biri muri gahunda ndende yo gusebya uRwanda ubutegetsi bwa Uganda bushyize imbere. Icyakora, abasesenguzi basanga ibi binyoma binagamije kurangaza abaturage ba Uganda, cyane cyane muri iki gihe havugwa iyicwa rya hato na hato ry'abadacana uwaka na Perezida Museveni. Abaturage bababajwe cyane n'iraswa rya Gen Andrew Katumba Wamala uherutse kurusimbuka, ariko umukobwa we n'umushoferi wari umutwaye bakahasiga ubuzima.

    Mu kugerageza gucubya uburakari bw'abashinja ibyegera bya Perezida Museveni ubwo bugome, CMI irahimbira ibyaha uRwanda,kugirango abaturage babe aribyo bahugiraho. Barabeshya ariko umutego mutindi ushibuka nyirawo akihibereye!

    The post Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/muri-uganda-covid-19-iraca-ibintu-ariko-ubutegetsi-bwa-perezida-museveni-buti-twakajije-umutekano-ku-mupaka-ngo-abanyarwanda-batatuzanira-ubwandu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-uganda-covid-19-iraca-ibintu-ariko-ubutegetsi-bwa-perezida-museveni-buti-twakajije-umutekano-ku-mupaka-ngo-abanyarwanda-batatuzanira-ubwandu

  • Guverineri Gasana yasabye urubyiruko gukura isomo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri ibihumbi 25, hakaba haranashyinguwe indi mibiri icyenda yabonetse umwaka ushize.

    Iyo mibiri irimo itatu yakuwe mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera ahari hagiye kubakwa amashuri ndetse n'indi yagiye ikurwa mu mirima y'abaturage.

    Guverineri Gasana yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko byatewe na politiki mbi yimakajwe na leta yari iriho ikanabiba amacakubiri mu banyarwanda bituma babura ubumwe.

    Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiriye gukura amasomo mu kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ngo kuko ari rwo ejo hazaza h'igihugu.

    Ati 'Kwibuka amateka yacu ni ngombwa kuko iyo twibutse tubona byinshi, tukiga byinshi, tukamenya byinshi ndetse tukahakura n'amasomo menshi by'umwihariko urubyiruko. Ni byiza ko babimenya kuko ni bo bari inyuma yacu bazasigara bayoborana ubuhanga n'ubushishozi na politiki nziza igeza abanyarwanda aheza.'

    Guverineri Gasana yavuze ko umuhigo w'abanyarwanda bose kuri ubu ari uko nta Jenoside izongera kubaho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza kubaba hafi nk'ubuyobozi.

    Ati 'Kwibuka ni uguha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside, ni yo mpamvu nk'Abanyarwanda tuzahora tubibuka ndetse tugakomeza no gufata mu mugongo abarokotse.'

    Nambaje yakomeje avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Kibungo, cyane cyane mu Mujyi wa Ngoma agaragaza ko abari mu nzego z'ubutegetsi mu byiciro byose bayigizemo uruhare.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri ibihumbi 25 y'Abatutsi biciwe mu Mirenge ya Kibungo, Remera, Rurenge na Kazo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza kubaba hafi nk'ubuyobozi.

    Imibiri yashyinguwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Kibungo mu Karere ka Ngoma

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri ibihumbi 25


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-gasana-yavuze-ku-masomo-urubyiruko-rukwiriye-gukura-mu-kwibuka

  • Guverineri Gasana yasabye urubyiruko gukura isomo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri ibihumbi 25, hakaba haranashyinguwe indi mibiri icyenda yabonetse umwaka ushize.

    Iyo mibiri irimo itatu yakuwe mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera ahari hagiye kubakwa amashuri ndetse n’indi yagiye ikurwa mu mirima y’abaturage.

    Guverineri Gasana yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko byatewe na politiki mbi yimakajwe na leta yari iriho ikanabiba amacakubiri mu banyarwanda bituma babura ubumwe.

    Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiriye gukura amasomo mu kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ngo kuko ari rwo ejo hazaza h’igihugu.

    Ati “Kwibuka amateka yacu ni ngombwa kuko iyo twibutse tubona byinshi, tukiga byinshi, tukamenya byinshi ndetse tukahakura n’amasomo menshi by’umwihariko urubyiruko. Ni byiza ko babimenya kuko ni bo bari inyuma yacu bazasigara bayoborana ubuhanga n’ubushishozi na politiki nziza igeza abanyarwanda aheza.”

    Guverineri Gasana yavuze ko umuhigo w’abanyarwanda bose kuri ubu ari uko nta Jenoside izongera kubaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza kubaba hafi nk’ubuyobozi.

    Ati “Kwibuka ni uguha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside, ni yo mpamvu nk’Abanyarwanda tuzahora tubibuka ndetse tugakomeza no gufata mu mugongo abarokotse.”

    Nambaje yakomeje avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Kibungo, cyane cyane mu Mujyi wa Ngoma agaragaza ko abari mu nzego z’ubutegetsi mu byiciro byose bayigizemo uruhare.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri ibihumbi 25 y’Abatutsi biciwe mu Mirenge ya Kibungo, Remera, Rurenge na Kazo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza kubaba hafi nk’ubuyobozi.

    Imibiri yashyinguwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu yahoze ari Kibungo mu Karere ka Ngoma

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kibungo rushyinguwemo imibiri ibihumbi 25

  • Abahoze ari ba rushimusi mu ishyamba rya Gishwati bararivuga imyato –

    Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura yari igizwe n’Ishyamba rya Gishwati mu 1970, aho ryari rifite ubuso bwa hegitari 27 000, ariko byageze mu 2000 risigaranye hegitari 600 gusa bingana na 2% by’uko ryanganaga mu myaka 30 ishize. Ubu ryongeye guterwa ku buryo ubu rifite ubuso bugera kuri hegitari 3500.

    Ibi byatewe n’uko ryari ryaratangiye guturwamo ndetse ahandi hagahindurwa inzuri z’ubworozi, ndetse hagakorerwa imirimo irimo ubuhinzi n’ubuhigi, gutwika amakara n’ibindi nk’ibyo.

    Mu 2002, nibwo urugendo ruganisha ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri iri shyamba rwatangiye, maze mu 2015 ihinduka Pariki y’igihugu ihujwe n’ishyamba rya Mukura biba Pariki ya Gishwati-Mukura. Mu 2020, iyi Pariki yinjijwe mu mirage y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Umuco, Ubumenyi n’ikoranabuhanga, UNESCO.

    Bamwe muri ba rushimusi bahoze bangiza iyi Pariki, bavuga ko batari bazi ingaruka z’ibyo bakoraga, bakarengera inyungu zabo bwite ariko bangiza inyungu rusange.

    Kabasha Etienne wo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, ni umwe mu bahoze bakorera ubuhinzi n’ubuhigi muri iyi Pariki ariko ubu akaba ari umukozi ushinwe kuyirinda.

    Yagize ati “Mbere nahingagamo ibirayi, tugatema ibiti tugatwikamo amakara ibindi tukabicana. Iyi Pariki twahoze tuyihigiramo amafumberi n’inkima bikaribwa, izindi nyamaswa tukazica tugira ngo zitatwonera. Ishyamba ryari ryarashize hasigaye agace gato cyane, imvura yaragwaga isuri n’inkangu bakariduka bikica abantu.”

    Nizeyumukiza nawe wahoze ari umwe muri ba rushimusi yagize ati “Mbere natwe twari nk’inyeshyamba, kuko twarihoragamo dutwika amakara. Ubu tubayeho neza kandi dutuye ahantu heza ndetse batugejejeho n’amazi meza.”

    Nyuma y’uko ibi bikorwa byo gusubiranya Pariki ya Gishwati-Mukura bitangiye, abaturage barigishijwe ndetse bamwe mu bahoze baryangiza bahabwa akazi ko kuryitaho.

    Kabasha yagize ati “Twamaze kumenya agaciro ko kurengera iyi Pariki kuko ubuhinzi twaraburetse, n’abari batuyemo batujwe ahantu heza. Nahawe akazi ko kurinda iri shyamba kandi ntunze umuryango wanjye kandi ubayeho neza. Twarengeraga inyungu zacu bwite tukangiza tukangiza ibikorwa rusange.”

    Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Forest of Hope Association, FHA, Thiery Aimable Inzirayineza yavuze ko n’ubwo hari byinshi byakozwe, hakiri abaturage bagifite imyumvire yo kwangiza iyi Pariki.

    Yagize ati “Ibikorwa bya ba rushimusi byagabanyutse kuko abaturage bagenda basobanukirwa, bakanasangira ibyiza by’iyi Pariki binyuze muri gahunda yo kugira umusaruro wabonetse, uza kubafasha mu bikorwaremezo bakeneye.”

    Yavuze ko hakiri imbogamizi kuri bamwe muri ba rushimusi batarumva akamaro ko kurinda iyi Pariki, ati “Turacyafite imbogamizi z’abaturage binjira muri Pariki kuko baracyafitemo imirima bahingamo, ahandi hari aho inyamaswa zibonera kubera ko bahinga hafi yazo. Tuzakomeza gufatanya nabo tubashishikarize guhinga ibihingwa bitonwa n’izi nyamaswa kuko tugomba kwiga kubana nazo.”

    Umuyobozi w’Ishimi ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya muri UNESCO, Mvunabandi Dominique, avuga ko guteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye no gukora ubushakashatsi ari byo bizatuma kurengera ibidukikije bishoboka.

    Yagize ati “Icyo dushyize imbere ni uguteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye n’aho ibyo byanya biri, tuzakomeza gukora ubushakashatsi ariko tunigisha abaturage kubana neza n’ibidukikije biba muri ibyo byanya, kugira ngo bibagirire akamaro.”

    Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura iri ku buso bwa hegitari 3500, ikaba yakira abashyitsi 12 ku munsi basura igice cy’Ishyamba rya Gishwati kibonekamo impundu, inkende n’inkima, inyoni z’amoko menshi, imisozi, ibiti n’amasumo. Iyi Pariki ikora ku turere twa Ngororero na Rutsiro.

    Mu Rwanda habarirwa ibyanya bikomye bya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura bigira uruhare runini mu gucumbikira urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye no gukurura ba mukerararugendo baturutse imihanda yose y’Isi.

    Pariki ya Gishwati-Mukura yahinduye ubuzima bw’abahoze bayishimutamo

  • Abahoze ari ba rushimusi mu ishyamba rya Gishwati bararivuga imyato – #rwanda #RwOT

    Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura yari igizwe n'Ishyamba rya Gishwati mu 1970, aho ryari rifite ubuso bwa hegitari 27 000, ariko byageze mu 2000 risigaranye hegitari 600 gusa bingana na 2% by'uko ryanganaga mu myaka 30 ishize. Ubu ryongeye guterwa ku buryo ubu rifite ubuso bugera kuri hegitari 3500.

    Ibi byatewe n'uko ryari ryaratangiye guturwamo ndetse ahandi hagahindurwa inzuri z'ubworozi, ndetse hagakorerwa imirimo irimo ubuhinzi n'ubuhigi, gutwika amakara n'ibindi nk'ibyo.

    Mu 2002, nibwo urugendo ruganisha ku kurengera urusobe rw'ibinyabuzima bibarizwa muri iri shyamba rwatangiye, maze mu 2015 ihinduka Pariki y'igihugu ihujwe n'ishyamba rya Mukura biba Pariki ya Gishwati-Mukura. Mu 2020, iyi Pariki yinjijwe mu mirage y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Umuco, Ubumenyi n'ikoranabuhanga, UNESCO.

    Bamwe muri ba rushimusi bahoze bangiza iyi Pariki, bavuga ko batari bazi ingaruka z'ibyo bakoraga, bakarengera inyungu zabo bwite ariko bangiza inyungu rusange.

    Kabasha Etienne wo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, ni umwe mu bahoze bakorera ubuhinzi n'ubuhigi muri iyi Pariki ariko ubu akaba ari umukozi ushinwe kuyirinda.

    Yagize ati “Mbere nahingagamo ibirayi, tugatema ibiti tugatwikamo amakara ibindi tukabicana. Iyi Pariki twahoze tuyihigiramo amafumberi n'inkima bikaribwa, izindi nyamaswa tukazica tugira ngo zitatwonera. Ishyamba ryari ryarashize hasigaye agace gato cyane, imvura yaragwaga isuri n'inkangu bakariduka bikica abantu.'

    Nizeyumukiza nawe wahoze ari umwe muri ba rushimusi yagize ati “Mbere natwe twari nk'inyeshyamba, kuko twarihoragamo dutwika amakara. Ubu tubayeho neza kandi dutuye ahantu heza ndetse batugejejeho n'amazi meza.'

    Nyuma y'uko ibi bikorwa byo gusubiranya Pariki ya Gishwati-Mukura bitangiye, abaturage barigishijwe ndetse bamwe mu bahoze baryangiza bahabwa akazi ko kuryitaho.

    Kabasha yagize ati “Twamaze kumenya agaciro ko kurengera iyi Pariki kuko ubuhinzi twaraburetse, n'abari batuyemo batujwe ahantu heza. Nahawe akazi ko kurinda iri shyamba kandi ntunze umuryango wanjye kandi ubayeho neza. Twarengeraga inyungu zacu bwite tukangiza tukangiza ibikorwa rusange.'

    Umuhuzabikorwa w'Ihuriro Forest of Hope Association, FHA, Thiery Aimable Inzirayineza yavuze ko n'ubwo hari byinshi byakozwe, hakiri abaturage bagifite imyumvire yo kwangiza iyi Pariki.

    Yagize ati “Ibikorwa bya ba rushimusi byagabanyutse kuko abaturage bagenda basobanukirwa, bakanasangira ibyiza by'iyi Pariki binyuze muri gahunda yo kugira umusaruro wabonetse, uza kubafasha mu bikorwaremezo bakeneye.'

    Yavuze ko hakiri imbogamizi kuri bamwe muri ba rushimusi batarumva akamaro ko kurinda iyi Pariki, ati 'Turacyafite imbogamizi z'abaturage binjira muri Pariki kuko baracyafitemo imirima bahingamo, ahandi hari aho inyamaswa zibonera kubera ko bahinga hafi yazo. Tuzakomeza gufatanya nabo tubashishikarize guhinga ibihingwa bitonwa n'izi nyamaswa kuko tugomba kwiga kubana nazo.'

    Umuyobozi w'Ishimi ry'Ubumenyi, Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya muri UNESCO, Mvunabandi Dominique, avuga ko guteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye no gukora ubushakashatsi ari byo bizatuma kurengera ibidukikije bishoboka.

    Yagize ati “Icyo dushyize imbere ni uguteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye n'aho ibyo byanya biri, tuzakomeza gukora ubushakashatsi ariko tunigisha abaturage kubana neza n'ibidukikije biba muri ibyo byanya, kugira ngo bibagirire akamaro.'

    Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura iri ku buso bwa hegitari 3500, ikaba yakira abashyitsi 12 ku munsi basura igice cy'Ishyamba rya Gishwati kibonekamo impundu, inkende n'inkima, inyoni z'amoko menshi, imisozi, ibiti n'amasumo. Iyi Pariki ikora ku turere twa Ngororero na Rutsiro.

    Mu Rwanda habarirwa ibyanya bikomye bya Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, Pariki y'Igihugu y'Akagera, Pariki y'Igihugu ya Nyungwe na Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura bigira uruhare runini mu gucumbikira urusobe rw'ibinyabuzima bitandukanye no gukurura ba mukerararugendo baturutse imihanda yose y'Isi.

    Pariki ya Gishwati-Mukura yahinduye ubuzima bw’abahoze bayishimutamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahoze-ari-ba-rushimusi-mu-ishyamba-rya-gishwati-bararivuga-imyato

  • Amafaranga, iturufu y'akatagabuye ku bizongwe bishukwa n'abarwanya u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ifaranga rimwe ryatumye Yuda agambanira umwana w'Imana, rituma abo umwami yagabiye bamwigarika, bamutera umugongo. Ni ryo buzima wa mugani muri iki gihe, ariko rikomeje kuba igaburo rishobora kururira benshi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, RIB yatangaje ko Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga, yasatswe iwe maze agasanganwa ibihumbi 10$ mu rugo rwe mu Biryogo, Miliyoni 11 Frw kuri Mobile Money na Miliyoni 3,1 Frw mu rugo.

    Ni mu gihe kuri konti ze muri Banki hariho andi menshi yananiwe gusobanura inkomoko yayo.

    Gutunga amafaranga nta kibazo na kimwe kirimo, ni nabyo twese tuba dushaka ariko biba ikibazo iyo utabasha gusobanura inkomoko yayo. Nibyo byabaye kuri uyu mugabo biba icyaha cya kane mu byo akurikiranyweho gishobora gutuma cyo ubwacyo afungwa nibura imyaka itari munsi y'irindwi n'ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo adashobora kugaragaza uko yawubonye mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ibimenyetso byacaga amarenga!

    Imyitwarire ya Karasira wari umwarimu w'umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa muri Kaminuza y'u Rwanda, yatangiye guhinduka mu 2019. Icyo gihe yatangiye gukora imbwirwaruhame zakangaranyije benshi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Kamena 2019, yavuze ko asanga kubaho ku Isi ntacyo bimumariye ku buryo ajya atekereza kwiyahura ariko akagira ubwoba bw'uko byaba ari icyaha.

    Uyu musore-gabo w'imyaka 42 uhamya ko atarakundana n'umukobwa, udateganya no gushaka umugore, utifuza kubyara umwana ngo kuko kubaho ari nk'igihano, nyuma y'aho yakije umuriro. Biva mu mvugo z'imyemerere bigera muri Politiki.

    Byatumye Kaminuza y'u Rwanda yamukoreshaga imuhagarika ndetse muri Kanama 2020 imwirukana burundu kubera imyitwarire idahwitse. Ntiyigeze yicuza kuba yirukanywe ahubwo byose yahise abihirikira ku bantu bo hanze ngo bamushukaga boshye umuntu utagira ubwenge.

    Ati 'Hari abansazaga, ugasanga abo hanze barambwira bati vuga gutya cyangwa nakora ibintu bikamera nka bya bindi ngo umuheto ushuka umwambi.'

    We ubwe yarabyivugiye ko abo bo hanze ari abarwanya Leta y'u Rwanda 'akenshi babona ibibi kuruta ibyiza' ndetse avuga ko bamugushije mu mutego ku buryo yabonaga 'ibibi cyane kuruta ibyiza'.

    Yatangiye asaba amafaranga, Abajenosideri bivayo bagoboka uwo bafataga nk'umuvugizi wabo

    Akimara kwirukanwa, yihutiye gusaba abarwanya leta baba mu mahanga, gukusanya amafaranga ngo bamufashe maze nabo bivayo baraterateranya mu gikorwa cyo kuramira uwo bafataga nk'ijwi ryabo i Kigali.

    We ubwe yigeze kugira ati “Ntabwo nkibona umushahara wanjye nabonaga wa buri kwezi, nibishyire hamwe bamfashe, niba koko baranakunze ibintu byanjye, niba koko atari bya bindi bya wa muheto ushuka umwambi bitari bugeraneyo icya rimwe.'

    Karasira akiri muri Kaminuza y'u Rwanda yabonaga umushahara w'ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

    Peter Mutabaruka, umuhungu wa Celestin Mutabaruka ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uba mu Bwongereza, ni we watangije gukusanyiriza amafaranga Karasira.

    Uyu musore se ashinjwa kugira uruhare mu bitero byishe Abatutsi mu Bisesero ku Kibuye mu 1994. Uyu Celestin Mutabaruka w'imyaka 65 ni Umupasiteri mu itorero rya Community Church.

    Yirengagije ibyo Se yakoze, Peter Mutabaruka akunze gushinja Guverinoma y'u Rwanda guhungabanya uburenganzira bwa muntu ndetse mu 2017 yatangije ubukangurambaga yise Amahoro Iwacu, avuga ko asaba ivanwaho ry'Umukuru w'Igihugu. Akunda kwifashisha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na YouTube.

    Uyu musore akimara kumva ubusabe bwa Karasira, yihaye intego yo kumushakira 4.000 £ ndetse mu minsi mike yari agejeje 2.751 £. Uko niko amafaranga yanduye, akatagabuye kavuye mu bo kwanga u Rwanda byahinduye ibizongwe, katangiye kugera kuri Karasira nawe amwuzuzamo urwango, yivayo arasara arasizora urwango ruramuzonga kugeza ubwo ayoboka imvugo z'abari bamutunze ngo FPR Inkotanyi niyo yatangije Jenoside.

    Ayo mafaranga yoherezwa binyuze kuri Western Union, MoneyGram cyangwa se kuri WorldRemit ku buryo ajya kuri Mobile Money ari nayo mpamvu mwumvise ko yari afite miliyoni 11 Frw kuri MoMo ye.

    Ahandi ibikorwa nk'ibi biranyagisha

    Kugira ngo ibitero byinshi by'iterabwoba bishoboke, akenshi abantu bahabwa amafaranga cyangwa se bakemererwa ibihembo bitandukanye. Ni yo mayeri Al Qaeda yakoresheje kugira ngo mu 2001 igabe ibitero muri Amerika.

    Byatumye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga irimo na Loni bikaza uburyo bwo guhererekanya amafaranga, ku buryo hari n'aho uyohereje asabwa gusobanura mu buryo bwimbitse impamvu, uwo ayoherereje, icyo azakoreshwa n'ibindi.

    Urugero nko muri Dubai, hari ibintu byinshi uba ugomba kwitaho mbere yo koherereza umuntu. Agomba kuba ari umuntu uzi neza, musanzwe muziranye bitari ibyo konti yawe ishobora gufungwa cyangwa nawe ukisanga muri gereza.

    Nka MoneyGram, ikoreshwa mu kohereza amafaranga igira inama abantu kwirinda ibikorwa byo koherereza abantu amafaranga mu gihe batabazi kuko 'ashobora gukoreshwa mu bikorwa bitemewe'. Icyo gihe iyo bibaye, uwayohereje arakurikiranwa.

    Mu kohererezanya amafaranga ava mu gihugu ajya mu kindi, ibihugu byinshi ku isi, cyane cyane ibiteye imbere mu bukungu, usanga bikurikirana inkomoko yayo harebwa uyohereje icyo agamije, ndetse n'uyakiriye agomba kuba afite impamvu ifatika yo kuyakira ndetse hakanarebwa icyo azakoreshwa. Izi ngamba zashyizweho ahanini hagamijwe gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo icuruzwa ry'abantu, iterabwoba ndetse no gukorana n'imitwe ifite imigambi mibisha, icuruzwa ry'ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Abazonzwe n'urwango bakomeje kuzonga urubyiruko rw'u Rwanda bitwaje amafaranga

    Muri iki gihe hadutse inkubiri nshya aho abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda bari mu mahanga bakusanya amafaranga bakagerageza kuyobya abantu babagira ibikoresho, ari nayo mpamvu amajwi y'abapfobya Jenoside mu gihugu atangiye kwiyongera ariko wareba ubuzima bwabo ugasanga babayeho neza.

    Ni urugero rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne wari ubayeho neza mu nzu igerekeranye [villa] ku Kimironko ariko akavugira abarwanya u Rwanda, bamukomeraga amashyi umunsi ku wundi bamwita intwari, ari nako bamwohererezaga akayabo k'amafaranga kugira ngo arusheho gukaza umurongo.

    Uwo muba w'amafaranga uwo wagezeho amwangisha igihugu, akazongwa n'urwango, agatangira kwamagana leta no gutera rucumbeka mu bandi batari mu murongo nk'uwe.

    Ibi umuntu yabifata nk'urugamba rushya, isura nshya yo gupfobya Jenoside bigizwemo uruhare n'amafaranga.

    Ubusanzwe ikintu cyose cyinjiza amafaranga, umuntu utekereza neza si ko aba akwiriye kugikora. Hari ibintu byinjiza amafaranga umuntu muzima adakwiriye kwishoramo kuko bishobora kumukoresha amakosa ashobora gutuma ubuzima bwe burangira nabi.

    Urugero ni urwa Habumukiza Théoneste. Uyu musore yarihiwe na Leta arangiza muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2016 mu Ishuri ry'Ubukungu n'Imari ryitwaga SFB.

    Asoje amashuri yahise abona akazi muri Radiant Insurance Company, nyuma aza kujya no kwiga Masters muri Makerere University. Byumvikane neza, abashukishwa aya mafaranga si abantu babonetse bose, batize, wa mugani ni za njiji zize.

    Uyu yashukishijwe ko agiye kujya ahembwa 2000 $ (miliyoni 2 Frw) maze yemera kuyoboka umutwe wa RUD – Urunana muri Congo. Ni umwe mu bagabye cya gitero cyo mu Kinigi cyaguyemo abaturage 14 ariko akaza gufatwa. Ubu afungiwe i Mageragere iri mu nzira zo kumubera icumbi igice kinini cy'ubuzima bwe.

    Ku muntu utekereza neza, ufite icyo agamije mu buzima n'iyo inzara yaba yamwishe, hari ibintu adakwiriye kwishoramo kubera kwirinda kwandavura, ubupfura n'ibindi.

    Amafaranga abantu bari mu mahanga bayagize iturufu, bayashora mu rubyiruko maze bamwe bayoboka YouTube bashinga Shene zihembera urwango n'amacakubiri mu Banyarwanda. Ayo ni amafaranga yanduye, ni bimwe bajya bavuga bya 'mpemuke ndamuke'.

    Abayemera bashobora gukeka ko leta ishobora kujya ku gitutu cy'amahanga mu gihe yaba ibataye muri yombi kuko kenshi biyita abaharanira uburenganzira bwa muntu [human rights activists] cyangwa abaturage bari kubuzwa kuvuga bityo bagataka cyane bavuga ko uburenganzira bwabo bwabangamiwe [freedom of speech], gusa baba birengagije ko no muri ayo mahanga utakinisha ibintu nk'ibyo kuko uhita ucakirwa budakeye kabiri, bikarangira ukaniwe urugukwiye.

    Ntabwo waba uri mu gihugu nk'u Bufaransa, mu Bwongereza cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo upfobye Jenoside yakorewe Abayahudi bikarangira widegembya, nti bibaho. Amategeko agukanira urugukwiye. Abashuka urubyiruko ruri mu gihugu bo bibereye mu mahanga baba basa nyine na wa muheto ushuka umwambi bitazajyana.

    Ubundi bimaze iki kuguha amafaranga ariko ntubashe kuyarya?

    Karasira Aimable yatangiye kumvikana mu mvugo zikarishye ziri mu murongo w’abarwanya Leta y’u Rwanda ahagana mu mpera za 2019, biza gukaza umurego mu myaka yakurikiyeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafaranga-iturufu-y-akatagabuye-ku-bizongwe-bishukwa-n-abarwanya-u-rwanda

  • Kaminuza y'u Rwanda iri kwiga uko Koleji zayo zagenerwa ingengo y'imari zigafata n'ibyemezo – #rwanda #RwOT

    Abivuze nyuma y'uko hakomeje kugaragara ibitekerezo bivuga ko kuba harashyizweho Kaminuza y'u Rwanda imwe ifite amashami ariko ibyemezo byose bikaba bifatirwa mu biro bimwe biri i Kigali ku cyicaro cyayo, bituma hari akazi katagenda neza.

    Kuva mu 2014, Kaminuza y'u Rwanda ishinzwe habayeho guhuzwa kw'amashuri makuru na Kaminuza byose byari ibya Leta, isa n'ihora mu bibazo bidashira, ibyinshi bishamikiye ku mikoro ari na yo musingi w'ibikorwa byayo byose.

    Ubusanzwe iyo hari ibikoresho Koleji ikeneye cyangwa hakaba hari ikibazo gihari nubwo cyaba cyihutirwa, bisaba gutegereza icyemezo kizafatwa n'ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y'u Rwanda.

    Koleji za Kaminuza y'u Rwanda na zo nta mafaranga zigira yo kugura ibyo zikeneye cyangwa gukemuza ibibazo byihutirwa, ahubwo bisaba ko zitegereza ko icyo kibazo kizakemurwa n'ubuyobozi bwayo bukuru.

    Urugero ni nk'igihe bakeneye kugura amasabune yo gukora isuku cyangwa gusana urugi rwangiritse na bwo bategereza kuzabisaba ubuyobozi bukuru bikaba byatwara n'igihe kigera ku mwaka batarabihabwa.

    Umwe mu bakozi ba Kaminuza y'u Rwanda yabwiye IGIHE ko hari igihe basabye gusanirwa urugi kandi bagaragaza ko byihutirwa, ariko bitwara umwaka wose koleji yabo itegereje ko ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y'u Rwanda buzatanga amafaranga yo kurusana.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Salus ku wa 5 Gicurasi 2021, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabajijwe icyo kibazo.

    Uwakibajije yagize ati 'Kuba mu makoleji ya Kaminuza y'u Rwanda nta bubasha buhari kuko nta mari bagira kandi bakaba badashobora gufata ibyemezo, biri mu bidindiza umuvuduko w'akazi. Mwebwe icyo kibazo ntabwo mukibona?'

    Prof Lyambabaje yasubije ko icyo kibazo cyavuzwe kuva Kaminuza y'u Rwanda yashyirwaho mu 2014, avuga ko babanje guhura n'imbogamizi yo kumenya aho umutungo wose uherereye ngo hakorwe inyandiko inoze iwugaragaza bamenye n'amafaranga aho azaturuka ariko kuri ubu bisa n'aho bimaze kugaragara.

    Yavuze ko hari kumvikanwa uburyo inkunga Kaminuza ibona n'ingengo y'imari igenerwa na leta ndetse n'amafaranga yinjiza byajya bisaranganywa muri Koleji zose, zigahabwa n'ububasha bwo kuyakoresha ndetse no gufata ibyemezo.

    Ati 'Ubu rero nibaza ko nyuma y'imyaka umunani Kaminuza y'u Rwanda ibayeho, igihe cyari kigeze cyo gutangira noneho kuvuga tuti 'imbaraga zikwiye kuba zatangira guhabwa za Koleji'.'

    'Imbaraga cyangwa ubushobozi ziboneka mu buryo bubiri, kimwe ni ukuba hari ibyemezo byafatirwa ku rwego rwa Koleji, ibyo bikigwa neza bikarebwa. Ubwo rero kubera ko twatangiye gusubiramo gahunda y'imyaka irindwi ya kaminuza, icyo ni kimwe mu biri kurebwaho.'

    Yakomeje avuga ko hari kurebwa ibyemezo bishobora byafatirwa kuri Koleji bikagenda neza bitagize icyo byangiza ku mikorere ya Kaminuza y'u Rwanda.
    Prof Lyambabaje kandi yavuze ko ikindi kiri kwigwaho ari uko Koleji zajya zigenerwa amafaranga yo gukoresha zitagombye gusaba akantu kose ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y'u Rwanda.

    Ati 'Icya kabiri mwavuze na cyo kiri cyo ni ingengo y'imari, ese amafaranga yagenwa akajya kuri konti z'amakoleji agakoresherezwa kuri Koleji bitagombye kunyura ku biro by'umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda cyangwa Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe imari, ayo mafaranga yaba ayahe yaba agiye gukora ibihe bikorwa.'

    'Ubu rero turi muri gahunda yo gukora ingengo y'imari y'uyu mwaka wa 2021/2022, twasabye za Koleji ko zitegura ingengo y'imari yazo. Ariko ibyo byose kugira ngo bikunde, turimo kuvugurura itegeko riha ububasha n'ubushobozi za koleji ariko bibaha n'inshingano kuko iyo umugenzi mukuru w'imari yazaga kuvuga ngo amafaranga ya kaminuza akoreshwa ate, bayabazaga ubuyobozi bwa kaminuza ku rwego rwo hejuru.'

    Yasobanuye ko nibimara kuvugururwa, amafaranga azaba yagenwe kugira ngo akoreshwe ku rwego rwa Koleji n'ibyemezo bihafatirwe, icyo gihe umuyobozi wa Koleji azahabwa inshingano kugira ngo nihagira ikitagenda neza abibazwe.

    Ibyo ariko ngo ntibizabuza ko Ubuyobozi Bukuru bwa Kaminuza y'u Rwanda na bwo bukurikirana imikorere ya za keleji zayo.

    Prof Lyambabaje yavuze ko kuri ubu abanyamategeko biherereye barimo kwiga iryo tegeko riha Koleji za Kaminuza ububasha ndetse n'itegeko rigenga abarimu kuko na ryo riri mu byagaragajwe ko rikenewe gukorwaho vuba.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-iri-kwiga-uko-koleji-zayo-zagenerwa-ingengo-y-imari

  • Police FC yanyagiye Gasogi United, APR FC itsinda Kiyovu Sports, AS Kigali yihererana AS Muhanga #rwanda #RwOT

    Shampiyona yarahagaze kubera ikipe y’igihugu irimo ikina imikino ya gicuti, ariko impera z’icyumweru zasize habaye imikino itandukanye ya gicuti ndetse n’umukino w’ikirarane wa Marines FC na Rutsiro FC.

    Umukino w’ikirarane wa Marines FC na Rutsiro utarakiniwe igihe kubera iruka ry’ikirunga muri DR Congo ryatumye umujyi wa Rubavu ahagombaga kubera uyu mukino hazamo akavuyo ndetse na Stade Umuganda yari kuwakira igakoreshwa mu kwakira impunzi, wakinwe ku munsi wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Uyu mukino uri mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira igikombe cya shampiyona, warangiye ku ntsinzi ya Marines FC y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Thierry ku munota wa 51.

    Kuri uwo munsi wo ku wa Gatandatu, APR FC i Shyorongi yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti, uyu mukino waje kurangira ku ntsinzi ya APR FC y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshuti Innocent.

    Imikino ya gicuti yakomeje ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, AS Muhanga iri mu cyiciro cy’amakipe amanuka kuri Stade Regional de Muhanga yari yakiriye AS Kigali iri mu makipe ahataniye igikombe.

    AS Kigali ifite bamwe mu bakinnyi mu ikipe y’igihugu ntibyayibujije gutsinda uyu mukino 3-0 byose byabonetse mu gice cya mbere.

    Ku munota wa 5 w’umukino myugariro Bishirandora Latif yari afunguye amazamu.

    Nkinzingabo Fiston yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 10 hari mbere y’uko Tchabalala atsinda icya 3 ku munota wa 42.

    Mu Bugesera, Bugesera FC saa sita ejo ku Cyumweru yari yakiriye Sunrise FC amakipe yombi anganya 0-0.

    Umukino wasoje indi ni uwo Police FC yakinnye na Gasogi United ku munsi w’ejo hashize mu Bugesera warangiye ari 4 bya Police FC kuri 1 cya Gasogi United.

    Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 41 kuri penaliti yatsinzwe na Sibomana Patrick Papy, uyu musore yaje kongera gutsinda ikindi gitego ku munota wa 87 nabwo kuri penaliti.

    Iyabivuze Osée ku ruhande rwa Police FC na we yatsinze ibitego 2 ku munota wa 48 na 95′.

    Igitego kimwe rukumbi cya Gasogi United cyatsinzwe na Iddy Muselemu ku munota wa 65.

    APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti

    Marines FC yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’ikirarane cya shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yanyagiye-gasogi-united-apr-fc-itsinda-kiyovu-sports-as-kigali-yihererana-as-muhanga

  • Safi Munanira utoza Karyuri nitsinda rye yav… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu musore yatangaje ko yishimiye imyaka afite ndetse avuga ko icyo yishimira cyane ari ibyo amaze kugera ho birimo abana bazwi nka Kanazi Talent Kids yatoje ahereye kuri Karyuri gusa bakaba bageze aho bifuza kubaka inzu bazajya babyiniramo iri ku rwego mpuzamahanga.

    Uyu musore yagize ati 'Mu by'ukuri ubu tumeze neza, uyu munsi tariki 6 Kamena ni bwo nujuje imyaka 20 y'amavuko ariko ndumva ari umwanya wo kureba inyuma nkakosora ndetse nkashyiramo n'imbaraga mu byo ntabashije gukora neza. Twakoze byinshi ndetse twagize n'umugisha wo kumenyekana ku buryo umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo na Diamond Platinumz wo muri Tanzania batwishimiye ku rwego rwo hejuru ku buryo ubu byatumye imbaraga ziba nyinshi kugeza ubwo tugiye gukora umushinga wo kubaka inzu tuzajya tubyiniramo izaba iri mpuzamahanga'.

    Agaruka ku kiganiro yagiranye na Eddy Kenzo, Safi Munanira washinze Kanazi Talent Kids, yatangaje ko umuhanzi w'icyamamare uri muri Uganda, Eddy Kenzo yabandikiye kuri Email yabo, akabashimira uburyo bakorana imbaraga ndetse akanababwira ko bashoboye akarangiza abasabira umugisha ku Mana. Muri Email Eddy Kenzo yabandikiye nk'uko tuyifitiye kopi yagize ati:

    'Akazi keza! Ndizera ko ibi ari byiza kuri mwe. Nashakaga kubabwira ko muri gukora akazi gakomeye cyane, mukomereze aho kandi mwese Imana ibahe umugisha'.

    Loui ukora muri Afrima Awards, afite umuhanzi afasha ubu uri kubarizwa muri Wasafi Records ya Diamond Platinumz. Loui ageze muri Wasafi ajyanyeyo umuhanzi we ugiye kuhakorera umuzingo wose, yabajije Diamond, abantu abona bazamufasha mu ifatwa ry'amashusho bakagaragaramo babyina, Diamond amurangira Kanazi Talent Kids kugeza ubu aba bana ni bo bazafasha uwo muhanzi, ibintu Safi afata nk'ibitangaza kuri we.

    Karyugahawe Bright uzwi nka Karyuri muri Kanazi Talent Kids

    Ati: 'Njye byaranshimishije cyane, nawe reba kuba hari abantu benshi babyina ariko Diamond akarangira Loui twebwe, ni ibintu byiza byaturenze bitwongerera n'imbaraga zo gukomeza gukora cyane'.

    InyaRwanda.com yahawe amakuru ko kugeza ubu Kanazi Talents Kids bafite indirimbo ya Eddy Kenzo bari kubyina bahawe n’uyu muhanzi w’icyamamare muri Afrika, ndetse bari gutegura umushinga ukomeye wo kubaka inyubako yabo yo kubyiniramo, izaba iri ku rwego mpuzamahanga.



    Diamond aherutse kugaragaza ko yanyuzwe cyane n’impano ya Karyuri 

    Eddy Kenzo yanditse ibaruwa ishimira abana babyinana na Karyuri bazanagaragara mu ndirimbo ye

    REBA HANO KANAZI TALENT KIDS BABYINA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106318/safi-munanira-utoza-karyuri-nitsinda-rye-yavuze-ku-biganiro-yagiranye-na-eddy-kenzo-na-dia-106318.html