Category: Uncategorized

  • Gasabo: Umujura yakubiswe iz'akabwana ashikuje umukobwa telefone – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tatu z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, nibwo uyu musore yakubitiwe ahitwa Zindiro agirwa inoge. Yafashwe ari kwiruka amaze gushikuza telefoni umukobwa bari bahuye.

    Abamufashe bahise batangira kumukubita ibipfunsi mu maso n'inkoni munsi y'ibirenge ku buryo byaje no kumuviramo kunanirwa kugenda.

    Yavuze ko impamvu yari yibye iyo telefone, yashakaga amafaranga y'ubukode bw'inzu.

    Ati 'Ikintu cyanteye kwiba ni inzara n'aho ubundi ntabwo nari nsanzwe niba, ahubwo n'uko nari maze iminsi i Mageragere noneho kuko kuva navayo ndi mu bushomeri bwo kubura ahantu mba no kubona ibyo kurya nibyo byatumye niba.'

    Yongeyeho ko iyi telefone yari kuyigurisha ibihumbi 30 Frw gusa kugira ngo akuremo amafaranga yo kwishyura inzu n'ayo kurya.

    Umwe mu basore bafashe uyu mujura yabwiye IGIHE ko bamukubise kugira ngo acike ku ngeso yo kwiba abantu abategeye mu nzira.

    Ati 'Twari turi hariya twumva umukobwa aratatse ngo barayitwaye barayitwaye nibwo twamwirutseho duhita tumufata bamwe muri twe baramukubita kugira ngo acike ku ngeso yo gushikuza abantu telefone zabo.'

    Nyuma yo gufatwa amaze kwiba telefone no gukubitwa yahise abanyerondo nabo bamushyikiriza Polisi.

    Uyu musore yahise ashyikirizwa abanyerondo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-umujura-yakubiswe-iz-akabwana-ashikuje-umukobwa-telefone

  • Mani Martin yasohoye amashusho yindirimbo ‘I… – #rwanda #RwOT

    Mani Martin avuga ko mu buzima 'tugira abo dukunda n'abadukunda, hakanaba wa muntu uba ubona ko ahora akubera ingirakamaro mu buryo ntagereranywa ku buryo uba wumva nta magambo yasobanura uwo ari we kuri wowe'.

    Uyu muhanzi avuga ko ushobora gukunda umuntu bikakurenga kugeza ku ntera y'aho ubyiganirwamo n'ibitekerezo ntubone uko ubivuga ngo werure. Amatage y'abatanya mutari kumwe 'ukabasha kubivuga we atakinakumva'. Mani Martin avuga ko iyi ndirimbo ari igisingizo cy'ubushuti 'kuri twe abakiriho tubwira abakiriho b'ingirakamaro mu buzima bwacu'.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, ati ''Ingirakamaro' ubundi ni ibaruwa y'urukundo ku bandi b’ingirakamaro mu buzima bwacu, kuri njye ni n’uburyo bwo gukoresha inganzo tukabasha kwatura amagambo meza tudakunze kubasha kubwira abo dukunda bakiriho. Akenshi usanga tuvuga ibyiza by’abantu b’agaciro kuri twe bamaze kutuvamo.'

    Akomeza ati 'Aya mashusho yayo rero yo navuga ko akoze mu buryo cyane cyane bw’imbyino Nkinankuru (muri make tubara inkuru dukoresheje imbyino).'

    Mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo, Mani Martin aririmba agira ati 'Uri Ingirakamaro mu buzima uri ntagereranywa, umurima urabizi umunwa wanjye urabihamya, Si birya byo gukunda bisanzwe kuba ngufite numva narahiriwe. Nk’uko iyo uhumirije amaso, ay’umutima abona cyane, nanjye Niko iyo nkubuze gato mbona umumaro wo kuba ngufite.'

    Mu byumweru bitatu bishize nibwo Mani Martin yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ye yise 'Nomad' yatangiye gukoraho kuva mu 2020. Iyi Album igizwe n'indirimbo esheshatu izumvikanaho indirimbo yakoranye n'umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.

    Mu 2017, uyu muhanzi yasohoye Album yise 'Afro', mu 2008 yasohoye ‘Isaha ya 9’ , ‘Icyo Dupfana’ yo mu 2010, ‘Intero y’amahoro’ yo mu 2011 na ‘My Destiny’ yo mu 2012. Mani Martin avuga ko iyi Album ye nshya yatangiye kuyikora mu bihe bitoroshye bya Covid-19, ikaba yaramugoye.

    Nomade igizwe n’indirimbo esheshatu; eshatu muri zo ziririmbye mu IIkinyarwanda, ebyiri zirimo amagambo amwe namwe y’Igifaransa n’ay’Ikinyarwanda imwe isigaye ikaba irimo amagambo macye y’Icyongereza na menshi y’Ikinyarwanda.

    Irimo kandi indirimbo imwe yafatanije n’umuhanzi w’icyamamare ku mugabane wa Africa, Soul Bangs ukomoka muri Guinea Konakri wanegukanye Prix Découvertes RFI mu 2016, ndetse n’indi imwe yafatanije na Bill Ruzima. Amashusho kandi yakozwe na Gerard Kingsley umusore muto w’umunyarwanda uri kuzamuka mu gutunganya amashusho y’indirimbo. 

    Mani Martin yasohoye amashusho y'indirimbo ivuga ku bantu b'ingirakamaro mu buzima

    'Ingirakamaro' yabaye indirimbo ya mbere nshya kuri Album 'Nomade' ya Mani Martin

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INGIRAKAMARO’ YA MANI MARTIN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106331/mani-martin-yasohoye-amashusho-yindirimbo-ingirakamaro-ya-mbere-kuri-album-nomade-video-106331.html

  • Indege, ibyerekezo bishya, Ikibuga cy’Indege… Inyungu zitezwe ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways –

    Iyi nkuru yaje nyuma gato y’uko n’ubundi Qatar Airways yari imaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

    Ku ruhande rumwe, aya ni amahirwe akomeye kuri RwandAir, kuko imikoranire na Qatar Airways izatuma iki kigo kizamura urwego rwacyo, bitewe n’ubunararibonye kizavoma kuri Qatar Airways iri mu bigo bikomeye ku rwego rw’Isi.

    Qatar Airways ifite indege 235, ikora ingendo mu byerekezo 173 ndetse ikoresha abakozi barenga ibihumbi 50.

    Mu 2019, Qatar Airways yatwaye abagenzi miliyoni 32,4, yunguka miliyari 13$ n’ubwo Qatar yari ikiri mu bihano yafatiwe n’ibihugu by’Abarabu birimo Arabie Saoudite, Bahrain, Misiri na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

    Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Qatar Airways na RwandAir

    Nyuma yo kwemeranya imikoranire, impande zombi zinjiye mu biganiro by’uko izaba iteye, bizitirwa n’icyorezo cya Covid-19 ariko birakomeza, aho Qatar Airways yagiriye inama RwandAir ibyo igomba gukurikiza mu rwego rwo kuvugurura imikorere yayo.

    Bimwe mu byo Qatar Airways yasabye RwandAir, nk’uko Rwanda Today yabitangaje, ni uko icyo kigo kigomba gusezerera abakozi badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’iby’imikorere y’indege, ndetse amakuru akemeza ko RwandAir iri muri aya mavugurura.

    Qatar Airways kandi yemereye RwandAir ko izafasha bamwe mu bakozi bayo kujya gukarishya ubumenyi i Doha muri Qatar ku cyicaro gikuru cyayo, kugira ngo iki kigo kibashe guhangana n’ibindi bigo bikomeye ku Isi.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yagiranye na Jeune Afrique hamwe na Africa Report, yagarutse ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways, avuga ko ibiganiro biri hafi kugana ku musozo.

    Ati “Turi mu biganiro bya nyuma, sosiyete izakomera kurushaho bitewe n’umubare w’indege hamwe n’ubushobozi bwisumbuyeho.”

    Ku rundi ruhande, imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera nayo igeze kure nyuma y’aho igishushanyo mbonera cyacyo kibonetse kuri ubu ikaba igeze kuri 34,5%.

    Uretse ibyo kubaka ikibuga cy’indege ndetse no kuzamura ubushobozi bw’abakozi ba RwandAir, ibiganiro hagati y’ibigo byombi biri no kwibanda ku kongera umubare w’indege za RwandAir.

    Kuri ubu iki kigo gifite indege 12 gikoresha mu byerekezo 26 biri mu bihugu 20, ariko izi ndege ni nke ugereranyije n’ibyerekezo RwandAir yifuza kwagukiramo, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibi nibyo byatumye mu 2018, RwandAir yiyemeza kujya mu ikodesha-gurisha ry’indege enye zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX zari butangwe n’ikigo cya LAC ndetse n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A330neos zagombaga gutangwa n’ikigo cya SMBC Aviation Capital gicuruza kikanakodesha indege.

    Mu mwaka ushize, nibwo RwandAir yatangaje ko iby’ayo masezerano byahagaritswe, bitewe n’uko mu biganiro byari kuba hagati ya RwandAir na Qatar Airways, byari bikubiyemo n’uburyo icyo kigo cyakodesha indege kuri RwandAir, nk’uko Umuyobozi Mukuru wayo, Yvonne Makolo, yabitangarije Flight Global.

    Ubu buryo bwo gutiza indege si bushya kuri Qatar Airways kuko yari isanzwe ibukoresha mu mikoranire n’ikigo cya Air Italy kitarahagarika ibikorwa byacyo.

    Nyuma y’iri hagarikwa, Qatar Airways yahagaritse igurwa ry’indege za Boeing 737 MAX yari igiye kugura ndetse inatinza iza Airbus, bitewe n’uko Air Italy yari buzitizwe yafunze imiryango. Bivugwa ko hari indege za Boeing 737 MAX Qatar Airways igifite itarabona uko zakoreshwa, ndetse iki kigo kikaba kinasanzwe gifite indege nyinshi ku buryo gishobora gukodesha zimwe, zirimo nk’izo mu bwoko bwa Airbus A330.

    Birumvikana ko mu gihe amasezerano ku mpande zombi yakwemeranywaho, byagira inyungu kuri buri umwe kuko Qatar Airways yabyaza umusaruro indege ifite zitabyazwa umusaruro mu buryo bwuzuye, mu gihe RwandAir yabona indege ikeneye mu rugendo rwo kwagukira mu bindi bice by’Isi.

    Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije

    Icyo Qatar Airways izungukira mu kugura imigabane 49% muri RwandAir

    Kimwe n’ibindi bihugu bikomeye ku rwego rw’Isi, Qatar ibona amahirwe y’ishoramari ku Mugabane wa Afurika. Iki gihugu kitakunze gukorana n’uyu Mugabane, cyahinduye umuvuno mu 2008, ubwo cyatangiraga gushyira imbaraga mu mikoranire yacyo na Afurika, bitari gusa ibihugu bya Algeria, Maroc na Tunisia.

    Mu 2017, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagiriye uruzinduko mu Burengerezuba bwa Afurika mu bihugu birimo Côte d’Ivoire na Ghana, mu rwego rwo gutsura umubano n’icyo gihe cy’Isi; ahantu Qatar idafite ibirindiro bifatika.

    Nk’ubu mu byerekezo birenga 170 Qatar Airways ijyamo, 26 gusa nibyo bigana muri Afurika, bine gusa bikaba ari byo bigana muri Afurika y’Iburengerazuba, mu gihe ibigo nka Turkish Airlines bihanganye na Qatar Airways, byakubye kabiri ibyerekezo bifite muri Afurika, bimaze kugera kuri 56 bivuye kuri 18 byariho mu myaka 10 ishize.

    Ibi kandi bijyana n’uko umuvuduko w’urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, bikazagirwamo uruhare n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Mu gihe Qatar yarimo kugerageza kwegera Afurika, iki gihugu cyashyiriweho ibihano by’ubukungu n’ibihugu birimo Arabie Saoudite, Misiri, Bahrain na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

    Ibi bihano byagenaga ko Qatar itagomba gukoresha ubutaka, ikirere n’amazi by’ibyo bihugu, ku buryo byatumye urugendo rwa Qatar Airways rugana mu bice birimo Afurika ruhenda cyane kuko rwagombaga kunyura kure.

    Imikoranire ya RwandAir na Qatar Airways izatuma iki kigo cy’Abarabu kirushaho kugira ijambo kuri iri soko rya Afurika riri kwaguka, ibyemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker.

    Uyu muyobozi yavuze ko Afurika ifite icyuho kinini mu bwikorezi bw’indege, kuko ituwe na 12% by’abatuye Isi ariko ikagira uruhare rungana na 2,5% gusa rw’ingendo z’indege zikorwa ku Isi, ibyerekana uburyo ishoramari mu rwego rw’ubwikorezi rikenewe kuri uyu Mugabane, kandi ko bazabigeraho binyuze mu ishoramari bari gukorera mu Rwanda.

    Mu kiganiro na Simple Flying, Akbar Al Baker yagize ati “Afurika niwo Mugabane ufite icyuho kinini mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse n’ibigo bihakorera bitanga serivisi mbi. Akazi kanjye ni ukubaka ikibuka ikibuga cy’indege kigezweho ndetse no gufatanya na RwandAir maze tukabaha serivisi nziza zimeze nk’izo dutanga muri Qatar Airways.”

    Ubu bufatanye kandi buzagira inyungu kuri RwandAir, kuko iki kigo kizagabanya igihombo ndetse kigatangira kugira inyungu, kuko raporo yatanzwe ku Rwego rwa Amerika Rushinzwe Ubwikorezi, yerekana ko mu mwaka wa 2019, iki kigo cyagize igihombo cya miliyoni 26,2$.

    Byitezwe ko kandi igishoro cya Qatar Airways muri RwandAir kizagabanya amafaranga Leta y’u Rwanda ishoramo, kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, Leta yari yashoye miliyari 145 Frw muri iki kigo.

    Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri Mata 2019, ibishimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi

  • MU MAFOTO 25: Tembera inzu ya Barack Obama na… – #rwanda #RwOT

    Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka umunani, akimara kuva muri White House yaguze umuturirwa w’inzu zizwi ku izina rya ‘Mansion’. Uyu muturirwa utuyemo umuryango w’aba Obama uherereye mu gace ka Belmont ho mu mujyi wa Washington D.C. Iyi nzu ikaba ihagaze akayabo ka miliyoni 8 z’amadolari.

    Mu mafoto 25 tembera inzu nshya ya Barack Obama na Michelle Obama:

    1

    2

    3

    4

    5

    6

    7

    8

    9

    10

    11

    12

    13

    14

    15

    16

    17

    18

    19

    20

    21

    22

    23

    24

    25

    Src:www.PeopleMagazine.com,www.Vanityfair.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106322/mu-mafoto-25-tembera-inzu-ya-barack-obama-na-michelle-obama-baguze-akayabo-ka-miliyoni-8-z-106322.html

  • Abakinnyi 11 bagiye kubanza mu kibuga Amavubi… – #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza wari wabereye nabwo kuri Sitade Amahoro u Rwanda rwatsinze Central Africa ibitego 2 ku busa, ariko mu bakinnyi babitsinze nta numwe wagarutse mu kibuga.

     Mvuyekure Emery umuzamu wa mbere w’u Rwanda aragaruka mu izimu, ndetse na Nirisarike Salomon akaza kuba ariwe Kapiteni w’ikipe. Nsabimana Eric waje mu ikipe asimbuye Djihad Bizimana, na we arabanza mu kibuga.
     Mwizamu : Mvuyekure Emery Ba myugariro: Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Manzi Thierry, na Nirisarike Salomon mu kibuga hagati: Nsabimana Eric, Ruboneka Bosco, Savio Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, na Iradukunda Bertrand, yatakishe Mugunga Yves.


    U Rwanda ruri kwitegura imikino yo gushaka tike y’igikombe cy’isi kizaba 2022 ariyo mpamvu yahisemo gukina imikino 2 ya gicuti n’igihugu cya Central Africa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106346/abakinnyi-11-bagiye-kubanza-mu-kibuga-amavubi-asura-central-africa-106346.html

  • Gasabo: Umujura yakubiswe iz’akabwana ashikuje umukobwa telefone –

    Ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, nibwo uyu musore yakubitiwe ahitwa Zindiro agirwa inoge. Yafashwe ari kwiruka amaze gushikuza telefoni umukobwa bari bahuye.

    Abamufashe bahise batangira kumukubita ibipfunsi mu maso n’inkoni munsi y’ibirenge ku buryo byaje no kumuviramo kunanirwa kugenda.

    Yavuze ko impamvu yari yibye iyo telefone, yashakaga amafaranga y’ubukode bw’inzu.

    Ati “Ikintu cyanteye kwiba ni inzara n’aho ubundi ntabwo nari nsanzwe niba, ahubwo n’uko nari maze iminsi i Mageragere noneho kuko kuva navayo ndi mu bushomeri bwo kubura ahantu mba no kubona ibyo kurya nibyo byatumye niba.”

    Yongeyeho ko iyi telefone yari kuyigurisha ibihumbi 30 Frw gusa kugira ngo akuremo amafaranga yo kwishyura inzu n’ayo kurya.

    Umwe mu basore bafashe uyu mujura yabwiye IGIHE ko bamukubise kugira ngo acike ku ngeso yo kwiba abantu abategeye mu nzira.

    Ati “Twari turi hariya twumva umukobwa aratatse ngo barayitwaye barayitwaye nibwo twamwirutseho duhita tumufata bamwe muri twe baramukubita kugira ngo acike ku ngeso yo gushikuza abantu telefone zabo.”

    Nyuma yo gufatwa amaze kwiba telefone no gukubitwa yahise abanyerondo nabo bamushyikiriza Polisi.

    Uyu musore yahise ashyikirizwa abanyerondo

  • Umukozi w'Imana Israel Mbonyi yamaganiye kure Inkuru y'igihuha ivuga ko y'itabye Imana #rwanda #RwOT

    Israel Mbonyi mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kanama yahinyuje inkuru mbi yamuvuzweho ko yitabye Imana ko Atari yo.

    Yagize ati' Ibi byari bikenewe koko !? Business y'ama views Imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo !Ku Nshuti zanjye Ndetse n'umuryango mugari unkunda 'NDI MUZIMA CYANE KURUSHAHO'

    Dore Bumwe mu butumwa bw'abafana barakajwe n'iyinkuru y'igihuha

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukozi-w-imana-israel-mbonyi-yamaganiye-kure-inkuru-y-igihuha-ivuga-ko-y

  • Kwizera Olivier na bagenzi be 8 bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge barahabwa ibizami bafashwe #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwemeje ko uyu munyezamu yafashwe aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

    RIB binyuze kuri Twitter, RIB yemeje ko uyu munyezamu afunzwe, ikaba yasubizaga umunyamakuru Oswald Muteyeyezu wari ubabajije iki kibazo.

    RIB yagize iti “Mwiriwe neza @oswaki, nibyo koko Kwizera Olivier yafunzwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.”

    Amakuru avuga ko uyu munyezamu yafatanywe urumogi iwe mu rugo ari kumwe n'abandi bantu 8 barimo na myugariro Runanira Amza wakiniye Rayon Sports ikaza kumwirukana akajya muri Bugesera FC nayo bakaba baratandukanye.

    Nyuma yo gufatwa bakaba barahise bajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB Kicukiro aho bahise bajya no gupimwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

    Kwizera Olivier yari amaze iminsi atari kumwe n'ikipe ye, nyuma yo kuva mu ikipe umukino usoza itsinda B rya shampiyona banganyijemo na Gasogi Unite 1-1 tariki ya 17 Gicurasi urangiye.

    Uyu munyezamu witwaye nabi cyane muri uwo mukino ndetse agatanga igitego, yajyanye n'abandi mu mwiherero ararayo bukeye ahita asohoka nta ruhushya ahawe.

    Kwizera Olivier yaje kugaruka bamwangira kwinjira mu Nzove mu mwiherero bamusaba kubanza kujya kwipimisha icyorezo cya Coronavirus ntiyagaruka.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kwizera-olivier-na-bagenzi-be-8-bakekwaho-gukoresha-ibiyobyabwenge-barahabwa

  • Ibyo wamenya ku bushobozi buhambaye bw’imbwa zipima Covid-19 ziri mu Rwanda –

    Ni imbwa zihenda cyane kuko imwe muri izi u Rwanda rwashyikirijwe igura nibura miliyoni 5 Frw, gusa ubushobozi bw’ibyo izabasha gukora ubwo uyu mushinga uzaba watangiye mu kwezi gutaha burahambaye cyane.

    Mu bihugu batangiye gukoresha imbwa mu gutahura iki cyorezo, ubushakashatsi bwagaragaje ko amakuru zitanga aba yizewe ku kigero cya 94%.

    Ni mu gihe iyo umuntu yipimishije hakoreshejwe RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test], nabwo ibipimo biba biri hagati ya 92% na 96%.

    Ni ukuvuga ko ufashe nk’abantu 100 bose bari bafite Covid-19, PCR ibipimo ibona n’ibipimo imbwa ibona biba bihuye. Impamvu yaba imbwa cyangwa ubu buryo bwa PCR hataboneka 100%, ni uko hari igihe umurwayi wa Covid-19 ageramo virusi itaragera mu mubiri neza.

    Ubusanzwe Abashakashatsi bavuga ko imbwa ishobora gutozwa ku buryo ishobora kumenya ahantu hari ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge, ikaba yakwihumuriza umwuka cyangwa icyuya cy’umuntu ikamenya ko kirimo indwara runaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n’Imiterere y’Uturemangingo tw’Umuntu, Prof Dr Leon Mutesa, yavuze ko abashakashatsi bo mu Budage bagaragaje ko imbwa ishobora no kumenya umuntu urwaye Covid-19 ku kigero cya 94%.

    Ati “Uyu munsi twatangiye kugerageza mu Rwanda, hari ibyo tuzi bisanzwe bikorwa ahandi ariko na hano turateganya ko nka nyuma y’ukwezi tuzaba twabashije kubona imikorere y’izi mbwa ndetse n’ikigero cy’ubushobozi bwazo mu gupima Covid-19. Ariko ahandi mu bushakashatsi bwakozwe mu Budage aho batangiye kuzikoresha usanga zikora ku kigero cya 94% kandi na PCR ni hafi aho ngaho.”

    Prof Dr Mutesa yavuze ko kuri uyu wa mbere aribwo hatangiye igeragezwa ry’uyu mushinga aho nyuma y’ukwezi hazatangira ibikorwa byo kwifashisha izi mbwa mu gupima Covid-19.

    Zifite ubushobozi buhambaye

    Ubushobozi imbwa ifite bwo guhumurirwa buruta kure cyane ubw’abantu. Imbwa ishobora gutahura impumuro y’ikintu kimwe mu ruvange rw’ibintu bibarirwa muri miliyari 1000.

    Ni ukuvuga ko uramutse ufashe kimwe cya kane cy’akayiko k’isukari ukagashyira muri piscine nini yuzuye amazi, imbwa yamenya ko washyizemo isukari.

    Prof Dr Mutesa yavuze ko imbwa u Rwanda rwakiriye ari izisanzwe zikoreshwa mu gupima ibindi birimo ibiyobyabwenge cyangwa ibisasu gusa ngo mu mbwa zisanzwe zindi birashoboka ko uyitoje hakiri kare nayo yagera aho igira ubushobozi bwo gutahura umuntu ufite indwara cyangwa ibindi waba wayitoje.

    Ati “Izo twazanye ni izisanzwe zikoreshwa mu gupima ibindi bintu ariko usanga akenshi hari ubwoko bw’imbwa zamenyerewe, imbwa buriya iyo uyitoje hakiri kare ikintu cyose uyitoje irabishobora kuko buriya ifite ubushobozi bwo kwihumuriza buri hejuru kurusha izindi nyamanswa.”

    Prof Dr Mutesa avuga ko muri rusange n’ubwo umuntu afite ubundi bushobozi butandukanye ariko imbwa yo imurusha cyane ibijyanye no kwihumuriza ku buryo umuntu adashobora gutozwa gukora ibi byo kwihumuriza Covid-19.

    Ati “Imbwa niyo ya mbere buriya ku Isi mu zindi nyamanswa zose ni nayo mpamvu mu myaka irenga 100 imaze ikoreshwa mu kwihumuriza ibijyanye n’ibiyobyabwenge. Icyiza cyayo aho itandukanye n’umuntu ni uko yo ibibika mu mutwe, yakongera guhura n’uwo mwuka ihita iwumenya.”

    Yakomeje agira ati “Umuntu ashobora kwihumuriza yarwara nk’ibicurane ntabe agihumurirwa, ariko imbwa yo n’ubwo yaba yarwaye ibicurane irakomeza igahumurirwa. Mbese ntaho ihuriye n’umuntu.”

    Mu bihugu nk’u Budage, u Bwongereza n’ahandi urwego rw’ubuvuzi rwateye imbere, izi mbwa zisanzwe zikoreshwa mu gutahura indwara zirimo kanseri, diabète n’izindi.

    Inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zitangaza ko zatangiye gukora ubushakashatsi ku bufatanye na Polisi y’Igihugu hagamijwe kureba ko mu Rwanda imbwa zajya zifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

    Imikorere yazo…

    Izi mbwa zizwi mu Cyongereza nka Detection dog cyangwa Sniffer dog, imikorere yazo ntabwo itandukana cyane n’iy’umuntu kuko uko umuntu aba yarigishijwe kuvura cyangwa gukanika imodoka, imbwa nayo niko yigishwa gutahura umuntu urwaye Covid-19.

    Biteganyijwe ko ubwo zizaba zatangiye kwifashishwa mu gupima Covid-19, zimwe zizagumishwa i Kanombe, izindi zijye zijyanwa ahahurira abantu benshi nko muri Stade, mu masoko n’ahandi.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin asobanura imikorere y’izi mbwa yagize ati “Niba ufite abantu benshi baje nko kuri stade ari 10.000, kuzabapima ntiwabishobora, abaganga bazagenda bapima abantu bose ni akazi kenshi, ariko buri wese umusabye ngo kora ku gahanga ushyire icyuya cyawe aha, imbwa inyureho ishobora gupima abantu 200 iciyeho umunota umwe. Urumva nta laboratwari ishobora gukora gutyo, niyo mpamvu uyu mushinga ari ingenzi.”

    Nk’uko umuntu ashobora gukora akananirwa akaruhuka, izi mbwa nazo niko bimeze kuko nk’izi u Rwanda rufite imwe ishobora gukora amasaha abiri ikabanza ikaruhuka, nyuma ikongera igarukora amasaha abiri ku buryo abahanga bavuga ko ku munsi iba yakora amasaha atandatu.

    Ku bijyanye n’ibyo kurya byazo, Prof Dr Mutesa yagize ati “Ibyo zirya ni ibisanzwe ariko umuntu yirinda ko zishobora kurwaragurika, buriya muri bariya dufitemo n’abaganga bazo bagomba kuyitaho buri gihe bakareba ko itagira umuriro kuko yarwaye cyangwa yariye nabi ikarwara mu nda n’akazi ntabwo igakora neza.”

    Imbwa imwe ishobora gupima nibura abantu 200 inshuro imwe ariko ngo hari umunsi uba usanga iri gupima yihuta, ubundi ikaba ifite intege nke aho ishobora gupima abantu bari munsi ya 200 inshuro imwe.

    Prof Dr Mutesa ati “Ibi birakorwa kugira ngo umuntu akomeza kongera ubushobozi bwo gupima Covid-19, kubera ko ibipimo byayo by’umwihariko ibya PCR biracyahenze, icy’ingenzi rero ni uko ibi aho bimaze gukoreshwa bigabanya icyo giciro ndetse bikihutisha ibisubizo. Ikindi iyo ibyo bikozwe neza binatuma umuntu abasha kumenya uko icyorezo gihagaze mu baturage n’uburyo bwo kukirinda.”

    Yakomeje agira ati “Muri rusange bifasha mu gupima abantu benshi icya rimwe kandi ku mafaranga make, urumva ko ingaruka nziza ziba zikomeye cyane.”

    Izi mbwa eshanu u Rwanda rwahawe zavanywe mu Buholandi. Iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.

    U Rwanda nk’igihugu gikomeje kuza ku ruhembe mu guhangana na Covid-19 muri Afurika, rwakomeje kugenda rushaka uburyo bwose bwafasha mu guhashya iki cyorezo by’umwihariko hashyirwa imbaraga mu gupima abantu benshi kugira ngo hamenyekane uko icyorezo gihagaze mu baturage.

    Mu minsi ishize kandi nibwo u Rwanda rwakiririye imashini ebyiri zizifashishwa mu gusuzuma Covid-19, ku bipimishije hakoreshejwe uburyo bwa RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test].

    Imbwa ifite ubushobozi buhambanye mu kwihumuriza cyangwa guhunahuna

    Iyi mbwa ifite ubushobozi bwo guhunahuna ahantu hashyizwe nk’amatembabuzi ikamenya niba nyirayo yanduye Covid-19

    Izi mbwa zitozwa ku bufatanye n’Abashakashatsi bo mu Budage n’Ishami rya Polisi rishinzwe gukoreshwa imbwa mu bikorwa bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, ubwo yari ari gusobanurirwa imikorere y’izi mbwa

  • Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi. #rwanda #RwOT

    Ubwo amakipe arimo kwitegura gusubukura shampiyona y'u Rwanda igomba gukomeza guhera ku itariki ya 10 Kamena 2021 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa cyenda, amakipe atandukanye akomeje gukina imikino ya gishuti mu rwego rwo kwitegura iyo mikino.

    Kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yakinaga n'ikipe ya Sunrise FC umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, ni umukino watangiye ku isaha ya saa sita z'amanywa.

    Ikipe ya Bugesera yakinaga uyu mukino yitegura kuzakira ikipe ya APR FC i Nyamata kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kamena 2021, ni mugihe kandi ikipe ya Sunrise FC yo yitegura kwakira ikipe ya Gasogi United i Nyagatare kuri uwo munsi.

    Undi mukino wabereye kuri icyo kibuga kuri iki cyumweru, ikipe ya Gasogi United yahatsindiwe n'ikipe ya Police FC ibitego 4-1, muri uyu mukino ikipe ya Police FC yatsindiwe na Sibomana Patrick uzwi nka Papy watsinzemo ibitego bibiri ndetse na rutahizamu Iyabivuze Osee nawe watsinzemo ibitego bibiri, ku ruhande rwa Gasogi United yo yatsindiwe na Iddy Muselemu.

    Mukarere ka Muhanga ho ikipe y'aka karere ya AS Muhanga yari yakiriye ikipe ya AS Kigali umukino urangira itsinzwe ibitego bitatu ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Bishira Latif, Nkinzingabo Fiston ndetse na Hussein Shaban Tchabalala.

    Ubwo imikino izaba isubukuwe ikipe ya AS Muhanga izakira ikipe ya Gorilla FC i Muhanga, ni mugihe ikipe ya AS Kigali yo izasura ikipe ya Rutsiro FC mu karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda.

    The post Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-ya-gishuti-ikipe-ya-police-fc-yatsinze-gasogi-united-as-muhanga-itsindwa-na-as-kigali-naho-bugesera-fc-na-sunrise-bagwa-miswi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mikino-ya-gishuti-ikipe-ya-police-fc-yatsinze-gasogi-united-as-muhanga-itsindwa-na-as-kigali-naho-bugesera-fc-na-sunrise-bagwa-miswi