Category: Uncategorized

  • Kirehe: RIB yafunze umugabo ukurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Ku wa 6 Kamena 2021, ni bwo RIB yafunze uwo mugabo kubera amagambo yavugiye imbere y’Inteko y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge, ubwo yaburanga imitungo n’umugore babana ariko batarashakanye byemewe n’amategeko, ku itariki ya 4 Kamena.

    Abunzi nk’urwego rwari rufite mu nshingano gukemura icyo kibazo rwemeje ko agomba kugabana imitungo n’umugore bashakanye.

    Uyu mugabo akimara kumva icyo Abunzi bamusabye yahise ababwira ati “Jenoside iramutse igarutse nabatemagura mwese nkabamara.”

    Nyuma yo kuvuga ibyo, ku wa 6 Kamena yafashwe na RIB, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Nyamugari ndetse hari gukorwa iperereza kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ryo mu 2018.

    Iyo ukurikiranyweho iki cyaha abihamijwe n’inkiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cy’ingengabitekerezo ya Jenoside inibutsa ko gihanwa n’amategeko.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gusohora icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo mu myaka itatu ishize, aho hagaragazwa ko kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ari yo yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri bo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

    Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262 ikurikirwa n’Uburasirazuba ahagaragaye amadosiye 22.


  • Ikipe ya Centrafrique yahuriye n'uruva gusenya kuri stade Amahoro #rwanda #RwOT

    Amavubi yagiye ashinjwa kugarira bikabije,yanyomoje abayanengaga kuko uyu munsi yanyagiye Centrafrique ibitego 5-0 byiyongera kuri 2-0 yayitsinze mu mukino wa mbere.

    Amavubi yari ameze neza kuva umupira utangiye kugeza urangiye,yafunguye amazamu ku munota wa 4 ku gitego cya Hakizimana Muhadjiri ku mupira yiherewe n'umunyezamu wa Samolah Elvis.

    Amavubi yakomeje kurusha ikipe ya Centrafrique kugeza ku munota wa 41 w'umukino, ubwo Nshuti Dominique Savio yamburaga umupira myugariro wa CAR asigarana n'umunyezamu bonyine aho kumutsinda aramushota umupia uragaruka.

    Mu masegonda make,Amavubi yahise azamukana umupira, Nsabimana Eric awukata mu rubuga rw'amahina,Mugunga arawusimbuka usanga Muhadjiri wari uhagaze neza awuteye ushyirwa muri koloneri na ba myugariro.

    Ubwo iminota 45 y'umukino yari irangiye,hongeweho iminota 3 yafashije Amavubi kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugunga Yves ku mupira yahawe n'umutwe na Muhadjiri.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Mu gice cya kabiri,icyo Amavubi yakoragaho cyose cyahindukaga zahabu kuko yatsinzemo ibindi bitego 3.

    Ku munota wa 65 w'umukino,Twizerimana Martin Fabrice winjiye mu kibuga asimbuye yinjije igitego cya 3 cya Amavubi ku mupira mwiza yahawe na Iradukunda Bertrand nyuma ya Counter attack bari bakoze.

    Ku munota wa 77,Nshuti Dominique Savio yatsinze igitego cya 4 cyaturutse ku burangare bukabije bw'umunyezamu Elvis kuko yashatse gufata agapira gato Savio yari ateye,umupira uridunda uramurenga,akumbagurika awusanga mu izamu.

    Igitego cya 5 ari nacyo cyashyize mu kimwaro Centrafrique ku munota wa 82,cyatsinzwe na Martin Fabrice ku mupira mwiza yahawe na Kagere Meddie bari bakoranye Counter attack atera ishoti rikomeye cyane Elvis abona inshundura zinyeganyega.

    Ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, nibwo Amavubi yatsinze 2-0 Repubulika ya Centrafrique mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

    Umutoza Mashami yatangaje nyuma y'uyu mukino ko ashimira abateguye iyi mikino kuko yatumye amenya neza ikipe ye ndetse yabateguye neza mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi.

    Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda ruzakina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

    Ababanje mu kibuga uyu munsi mu Mavubi ni: Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Nsabimana Eric, Ruboneka Bosco, Nshuti Savio, Iradukunda Bertrand, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-ya-centrafrique-yahuriye-n-uruva-gusenya-kuri-stade-amahoro

  • Irebere amafoto y'abanyampinga b'U Rwanda Miss Liliane, Miss Elsa na Miss Meghan bari ku kirwa k'inyaja y'ubuhinde #rwanda #RwOT

    Nubwo iyi minsi yakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-219 aho ubu kwegerana cyangwa gukoranaho hasigaye hiyambazwa abashinzwe umutekanano,bitandukanye na mbere aho wasangaga iyo wasohotse ntukore ku muntu mwaba mwazanye cyangwa mutazanye mu gihe gutangira kubyina bitararyohaga nk'uko benshi babivuga.

    Ubu benshi bahinduye umuvuno aho usigaye usanga bamwe bafata umwanya bakigira ahantu hitaruye bakahamara iminsi ku buryo bari bwisanzure mu buryo ubwo ari bwo bwose byanze bikunze .

    Miss Iradukunda Liliane
    Aba bakobwa batatu Miss Elsa ,Miss Liliane na Miss Meghan bagiye mu buryohe bw'ibiruhuko by'impeshyi(Summer vacation) ,aho bafashe rutemikirere berekeza ku Nyanja y'u Buhinde ku karwa bita Maldives kuri Hotel bita Kaani iherereye mu Majyepfo y'uburengerazuba bwa bwa Srilanka n'u Buhunde,ku kirwa cyagenewe kuruhukiraho,bajya kwirira ubuzima banogera muri icyo kirwa ibintu neza Elsa yumva cyane dore ko hari n'amashusho amugaragaza ari hasi mu Nyanja.

    Ihere ijisho ubwiza bw'aba bakobwa beza


    Miss Nimwiza Nimwiza Meghan


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/irebere-amafoto-yabanyampinga-b-u-rwanda-3-miss-liliane-miss-elsa-na-miss

  • Dr Biruta yakiriye kopi z’impapuro zihesha Jamal Al-Madani guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda –

    Ku wa 15 Ukuboza 202o, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Jamal M.H Al Madani nka Ambasaderi w’Ubwami bwa Arabia Saoudite mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahaga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kamena 2021, ari bwo Amb. Jamal Al-Madani yamushyikirije kopi z’impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Ubu butumwa buvuga ko “Baganiriye ku buryo bwo kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

    U Rwanda na Arabia Saoudite bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu 2006. Mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Dipolomasi.

    Muri Nyakanga 2019 kandi ni bwo Ikigo Akagera Aviation Ltd, cyasinyanye amasezerano n’ikigo Nexus Holding Group Ltd, cyo muri Arabie Saoudite, ku mushinga wo gushyiraho ishuri rya mbere ryigisha gutwara indege mu Rwanda by’umwihariko izo mu bwoko bwa Kajugujugu.

    Icyo gihe impande zombi zavugaga ko mu myaka itanu [ni ukuvuga kugeza mu 2026], iri shuri rizaba rifite indege 34 no kuzaba ryamaze gushyira ku isoko ry’umurimo abapilote 370, Abenjeniyeri mu bijyanye no gukanika indege 376.

    Ni ishuri kandi muri iyo myaka riteganya gutoza nibura abasigara ku kibuga cy’indege bafasha abapilote kubabwira ibyo bakora 285, abakozi bo ku kibuga cy’indege 500 ndetse n’abagenda bafasha abagenzi mu ndege 500.

    Ibitaro by’Umwami Faisal kandi byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD).

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta(Iburyo) na Amb. Jamal Al-Madani(ibumoso) uherutse koherezwa guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda

  • Prof Lyambabaje yagaragaje uko abayobozi b’agateganyo badindije Kaminuza y’u Rwanda –

    Bamwe mu batanga ibitekerezo bavuga ko kimwe mu byadindije imiyoborere ari uko za Koleji, ibigo n’amashami ya Kaminuza y’u Rwanda byakunze kuyoborwa n’abayobozi b’abagateganyo badashobora gufata ibyemezo kuko bakora basa n’abigengesereye batazi igihe bazamara bayoboye.

    Mu bibazo byabajijwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, ubwo yari mu kiganiro ‘Sobanuza’ kuri Radio Salus mu mpera z’icyumweru gishize, na cyo cyagarutsweho.

    Prof Lyamabaje yavuze ko ari ikibazo gikomeye ariko gishingiye ku mavugurura yabaye mu gushyiraho Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “Abayobozi b’abasigire (b’agateganyo) ni ikibazo gikomeye kuko iyo ukora utabifitiye ububasha busesuye hari ibyo wirinda gukora kuko ntabwo uba uzi igihe uzavira muri uwo mwanya; ushobora kuwuvamo ejo cyangwa bikamara imyaka nk’uko mwabivuze.”

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe batangiye gukemura icyo kibazo kuko kiri mu byandindije akazi n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Mu bayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda bungirije bane, babiri muri bo ni ab’agateganyo na ho mu bayobozi ba za Koleji esheshatu zigize Kaminuza y’u Rwanda, batanu bayoboye by’agateganyo.

    Yavuze ko kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda yamaze gushyiraho abayobozi bakuru bungirije ba Kaminuza bose uko ari bane.

    Ati “Ubu ngubu icyiza gihari ni uko Guverinoma yashyizeho abo bayobozi ku buryo kuri urwo rwego ari rwo twita urwego rwo hejuru rw’ubuyobozi bwa kaminuza bari mu myanya.”

    Prof Lyambabaje avuga ko igikurikiyeho ari ukureba uko bashyiraho n’abayobora za Kaleji kugira ngo imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda itezwe imbere.

    Ati “Turimo turakoresha amapiganwa yo gushaka abayobozi ba za Koleji. Ubu itangazo ryagiye hanze, abantu barasabye kuba bayobora Koleji kuko muri Koleji esheshatu, umwe ni we wenyine utari umusigire.”

    Kugeza ubu igitegerejwe ni uko Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi atangira imirimo ye kuko ari umwe mu bagira uruhare rukomeye mu gufasha gushyiraho abayobozi ba za Koleji.

    Yizeza ko ashingiye k’uko biri gukorwa, mu gihe gito Kaminuza y’u Rwanda izaba ifite abayobozi ba za Koleji ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

    Ati “Icyo ni ikintu gikomeye mu rwego rw’ubuyobozi kuko ni ngombwa ko tugira abantu babikora kandi babifitiye ububasha kandi bashyizweho mu buryo bwemewe.”

    Usibye icyo gushyiraho abayobozi babifitiye ububasha, Kaminuza y’u Rwanda iri kwiga n’uko Koleji zayo zajya zigenerwa ingengo y’imari ndetse n’abayobozi bazo bagahabwa ububasha bwo gufata ibyemezo.

    Hari kubarurwa n’umutungo wose wa Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo wandikwe umenyekane kuko hashize imyaka igera ku munani utazwi wose uko ungana n’aho uherereye.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre,yavuze ko ibibazo by’imiyoborere birimo bishakirwa ibisubizo

    [email protected]


  • Dr Biruta yakiriye kopi z'impapuro zihesha Jamal Al-Madani guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Ukuboza 202o, ni bwo Inama y'Abaminisitiri yemeje Jamal M.H Al Madani nka Ambasaderi w'Ubwami bwa Arabia Saoudite mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahaga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kamena 2021, ari bwo Amb. Jamal Al-Madani yamushyikirije kopi z'impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Ubu butumwa buvuga ko 'Baganiriye ku buryo bwo kwagura umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.'

    U Rwanda na Arabia Saoudite bisanzwe bifitanye umubano n'ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu 2006. Mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bya Dipolomasi.

    Muri Nyakanga 2019 kandi ni bwo Ikigo Akagera Aviation Ltd, cyasinyanye amasezerano n'ikigo Nexus Holding Group Ltd, cyo muri Arabie Saoudite, ku mushinga wo gushyiraho ishuri rya mbere ryigisha gutwara indege mu Rwanda by'umwihariko izo mu bwoko bwa Kajugujugu.

    Icyo gihe impande zombi zavugaga ko mu myaka itanu [ni ukuvuga kugeza mu 2026], iri shuri rizaba rifite indege 34 no kuzaba ryamaze gushyira ku isoko ry'umurimo abapilote 370, Abenjeniyeri mu bijyanye no gukanika indege 376.

    Ni ishuri kandi muri iyo myaka riteganya gutoza nibura abasigara ku kibuga cy'indege bafasha abapilote kubabwira ibyo bakora 285, abakozi bo ku kibuga cy'indege 500 ndetse n'abagenda bafasha abagenzi mu ndege 500.

    Ibitaro by'Umwami Faisal kandi byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y'Ikigega cy'Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD).

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta(Iburyo) na Amb. Jamal Al-Madani(ibumoso) uherutse koherezwa guhagararira Arabia Saoudite mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-biruta-yakiriye-kopi-z-impapuro-zihesha-jamal-al-madani-guhagararira-arabia

  • Prof Lyambabaje yagaragaje uko abayobozi b'agateganyo badindije Kaminuza y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batanga ibitekerezo bavuga ko kimwe mu byadindije imiyoborere ari uko za Koleji, ibigo n'amashami ya Kaminuza y'u Rwanda byakunze kuyoborwa n'abayobozi b'abagateganyo badashobora gufata ibyemezo kuko bakora basa n'abigengesereye batazi igihe bazamara bayoboye.

    Mu bibazo byabajijwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, ubwo yari mu kiganiro 'Sobanuza' kuri Radio Salus mu mpera z'icyumweru gishize, na cyo cyagarutsweho.

    Prof Lyamabaje yavuze ko ari ikibazo gikomeye ariko gishingiye ku mavugurura yabaye mu gushyiraho Kaminuza y'u Rwanda.

    Ati 'Abayobozi b'abasigire (b'agateganyo) ni ikibazo gikomeye kuko iyo ukora utabifitiye ububasha busesuye hari ibyo wirinda gukora kuko ntabwo uba uzi igihe uzavira muri uwo mwanya; ushobora kuwuvamo ejo cyangwa bikamara imyaka nk'uko mwabivuze.'

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe batangiye gukemura icyo kibazo kuko kiri mu byandindije akazi n'imiyoborere muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Mu bayobozi ba Kaminuza y'u Rwanda bungirije bane, babiri muri bo ni ab'agateganyo na ho mu bayobozi ba za Koleji esheshatu zigize Kaminuza y'u Rwanda, batanu bayoboye by'agateganyo.

    Yavuze ko kuri ubu Guverinoma y'u Rwanda yamaze gushyiraho abayobozi bakuru bungirije ba Kaminuza bose uko ari bane.

    Ati 'Ubu ngubu icyiza gihari ni uko Guverinoma yashyizeho abo bayobozi ku buryo kuri urwo rwego ari rwo twita urwego rwo hejuru rw'ubuyobozi bwa kaminuza bari mu myanya.'

    Prof Lyambabaje avuga ko igikurikiyeho ari ukureba uko bashyiraho n'abayobora za Kaleji kugira ngo imiyoborere muri Kaminuza y'u Rwanda itezwe imbere.

    Ati 'Turimo turakoresha amapiganwa yo gushaka abayobozi ba za Koleji. Ubu itangazo ryagiye hanze, abantu barasabye kuba bayobora Koleji kuko muri Koleji esheshatu, umwe ni we wenyine utari umusigire.'

    Kugeza ubu igitegerejwe ni uko Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi atangira imirimo ye kuko ari umwe mu bagira uruhare rukomeye mu gufasha gushyiraho abayobozi ba za Koleji.

    Yizeza ko ashingiye k'uko biri gukorwa, mu gihe gito Kaminuza y'u Rwanda izaba ifite abayobozi ba za Koleji ndetse n'abayobozi mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Icyo ni ikintu gikomeye mu rwego rw'ubuyobozi kuko ni ngombwa ko tugira abantu babikora kandi babifitiye ububasha kandi bashyizweho mu buryo bwemewe.'

    Usibye icyo gushyiraho abayobozi babifitiye ububasha, Kaminuza y'u Rwanda iri kwiga n'uko Koleji zayo zajya zigenerwa ingengo y'imari ndetse n'abayobozi bazo bagahabwa ububasha bwo gufata ibyemezo.

    Hari kubarurwa n'umutungo wose wa Kaminuza y'u Rwanda kugira ngo wandikwe umenyekane kuko hashize imyaka igera ku munani utazwi wose uko ungana n'aho uherereye.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yu Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre,yavuze ko ibibazo by’imiyoborere birimo bishakirwa ibisubizo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-lyambabaje-yagaragaje-uko-abayobozi-b-agateganyo-badindije-kaminuza-y-u

  • Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n'umuryango we #rwanda #RwOT

    Ingabire victoire wigira umunyapolitiki kandi yaramunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside yavutse mu 1968 yiga amashuri abanza mu cyahoze ari komini Butamwa muri Kigali Ngali, ubu ni mumurenge wa mageragere mukarere ka Nyarugenge.

    Ntabwo yigeze abasha gutsinda ikizamini cya leta, gisoza amashuri abanza, ibyo rero byatumye atiga amashuri yisumbuye ngo akomeze na Kaminuza.

    Nyina wa Ingabire (Dusabe Theresa) wari umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Butamwa kuva mu 1979 kugeza 1994, yamusabiye kujya kwiga imyuga mukigo cy'ababikira b'Abenebikira cyitwaga 'Centre de Formation des Jeunes) mucyari komini Gishamvu Prefegitura ya Butare, ubu ni Umurege wa Gishamvu akarere ka Huye.

    Muri icyo gihe icyo Kigo cyayoborwaga na Soeur Dosita, Ingabire yahize imyaka 4 maze ku 04/06/1987 ahakura 'Certificat' muby'imyuga (Kuboha ibyibo n'uduseke, kudodesha icyarahani no gufuma ibitambaro)
    Iri shuri ntiryari ishuri ryisumbuye, nkayandi, ryari ishuri Ababikira bashinze bagamije gutegura abana b'abakobwa ngo bazavemo ababikira, kuburyo abenshi mubo biganye babaye ababikira. Bityo rero iyo certificate ntabwo yari yemewe nka diplome kuburyo bamwe mubaharangije baje gusubira mu ishuri ngo babone diplome.

    Burya rero ngo ntawubura ubwenge hose, Muri iryo shuri mubanyeshuri 40, Ingabire niwe wabaye uwa mbere.

    Nyuma yo kuva Gishamvu, ntahandi hantu hazwi Ingabire yaba yarize, nyamara ntibyamubujije kubona akazi muri ministire y'Imari muri service za duwani. Muti se byagenze gute? Nyina wa Ingabire, Dusabe Thereza yari inshoreke izwi ya Dr. Akingeneye Emmanuel wari muganga wihariye wa Perezida Habyarimana ndetse babyaranye n'umwana w'umukobwa witwa Uwineza Regine. Akaba ari we rero wafashije Ingabire Victoire gushaka diplome ya A2 mu buryo butemewe n'amategeko nyamara atarigeze yiga secondaire. Ninawe kandi wamufashije kubona akazi muri iriya ministeri twavuze haruguru.

    Nyina wa Ingabire yamubyaye ntamugabo uzwi babana. Yamubyaranye na Gakumba Pascal wigeze kuba Burugumestri wa komini Kibilira.

    Ninako byaje kugendekera Ingabire Victoire, kuko yaje guterwa inda n'uwari Veternaire wa komini butamwa ariwe Lin Muyizere ukomoka mu karere ka Kamonyi ariko kuko nyina yari aziranye n'ibikomerezwa birimo Dr. Akingeneye, uwo Veternaire bamutegetse gushyingiranwa na Ingabire Victoire mu 1989, nuko babana gutyo. Ninayo mpamvu byamworoheye kumuta mu Buholandi kandi arwaye akigarukira mu Rwanda ngo aje muri politike.

    Nyina wa Ingabire Dusabe, yabanje kuba munzu y'abakozi ba Centre de santé, aza kwimukira munzu ye. Ababanye nawe n'abakoranye nawe ngo yari umugore w'umunyamwaga wakunze kugirana amakimbirane n'abaturanyi be ndetse n'abakozi be ndetse kuburyo bajyaga banamushinja amarozi. Mu 1979, uwitwa Bapfaguheka Appolinaire wayoboraga Ikigonderabuzima cya butwamwa yarapfuye muburyo butunguranye, bivugwa ko ari Dusabe wamuroze kugirango amusimbure kumwanya w'ubuyobozi bw'icyo kigo, ndetse koko niko byagenze ahita amusimbura muri uwo mwaka kugeza 1994 ubwo yahungaga.

    Bigaragara ko mu muryango wo kwa Ingabire ntanumwe wabashije gutsinda ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye, kuko na murumuna we Uwineza Regine cyamunaniye.

    Mugihe Ingabire akomeje gusaza imigeri ngo arakora Politiki yuzuyemo amacakubiri, haribazwa uburyo umuntu nkuyu ukoresha diplome atatsindiye, akaba afite nyina, se ndetse n'umugabo we baregwa ibyaha bya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, nawe ubwe akaba yarakatiwe n'inkiko kubera ibyaha birimo iby'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya genocide, yazayobora igihugu ntagisubize mu icuraburindi cyavuyemo.
    Ingabire ararota ku manywa y'ihangu ntaziko politiki agenderaho yarangiranye na MRND.

    The post Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n'umuryango we appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyo-mutamenye-ku-buzima-bwa-ingabire-victoire-umuhoza-numuryango-we/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyo-mutamenye-ku-buzima-bwa-ingabire-victoire-umuhoza-numuryango-we

  • Bimwe mubyo abakobwa bagejeje igihe cyo gushaka baba batekereza #rwanda #RwOT

    Bifata igihe kugira ngo umukobwa yemere umusore runaka ko bazabana kuko abanza kureba niba koko uwo ubimusaba afite ibya ngombwa bihagije byo gutunga cyangwa niba koko ari we yifuzaga.Abakobwa bagejeje igihe cyo gushaka kandi baba bafite imitekerereze itangaje.

     
    Ku bakobwa benshi ,usanga igitekerezo cyo kubaka urugo ari nk'inzozi zigiye gusohora ,ariko n'ubwo bimeze bityo,umukobwa wese aba yifuza kuba yagira urugo rwiza kandi rushimishije.

    Ibi bimwe na bimwe umukobwa utarashyingirwa ariko ugejeje igihe cyo gushaka aba tekereza ku bijyanye n'urugo rwe rw'ahazaza,harimo ibi bikurikira.


    • Umukobwa aba atekereza ko kuzashinga umuryango bizamuha ibyishimo by'ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi.

    • Aba ashaka ko umugabo bazabana azakomeza kumukunda no kumutetesha mu byiza no mu bibi.

    • Aba ashaka ko umugabo we azamubera indahemuka kuko kumuca inyuma byakomeretsa umutima we.

    • Aba ashaka kuzabana n'umugabo uzajya ahora amurwanira ishyaka buri munsi kandi akamwubaha.

    • Uretse kuba yashaka umugabo umukunda,aba anifuza umugabo uzamufasha kuzuza inshingano z'urugo,agakunda abana kandi akabitaho.

    • Aba yifuza kuzasha umuntu bazajya bakora imibonano mpuzabitsina kandi wenyine nta wundi bamusangira.

    • Aba yifuza kuzashaka umugabo utazagira ikintu na kimwe yamuhisha cyangwa amukinga ku bireba urugo rwabo.

    • Umuntu azaba ari umuterankunga kandi umufasha kugera ku nzozi ze

    • Ashaka umugabo utazamushyigikira mu makosa ,uzajya amukosora kandi akamufasha muri byose.

    • Ahora yifuza guteteshwa no kwitabwaho bitarangira nk'aho bakimurambagiza.

    • Aba yifuza umugabo usobanutse kandi uzi kuganira,uzajya amutega amatwi kando akamubonera umwanya bagakina.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/07/bimwe-mubyo-abakobwa-bagejeje-igihe-cyo-gushaka-baba-batekereza/

  • CNLG isanga bidakwiye gukomeza kwinginga abanze gutanga amakuru ku hari imibiri itarashyingurwa –

    Kuba hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye nyamara hakaba hakiri imibiri itaraboneka aho yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni ikibazo gikomeza kugaragazwa ko kitumvina.

    Mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri 226 y’abazize Jenoside yakuwe mu Cyuzi cya Ruramira mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza cyongeye kugarukwaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yavuze ko muri aka Karere hakiri abantu benshi batarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro atanga urugero ahitwa Midiho mu Murenge wa Mukarange abahiciwe bakaba bataraboneka nyamara bamwe mu babigizemo uruhare bagihari ariko barinangiye ku gutanga amakuru.

    Uretse muri aka gace hari n’abandi benshi mu turere usanga batarabona ababo bishwe muri Jenoside ngo babashyingure mu cyubahiro nyamara abakabaye batanga amakuru bahari.

    Dr Bizima yavuze ko gukomeza kubinginga bidakwiye.

    Yagize ati “Inama ntanga ni uko gukomeza kwinginga abajenosideri nta kamaro, ntacyo bimaze ntabwo bazigera babivuga, ahubwo iyo tubinginze bumva ko twacitse ururondogoro tubahendahenda. Oya nitubihorere ahubwo twakire mu mitima yuko abacu tutarashobora kubona bishwe, ntibahari. Tugerageze kubyakira dukore ikiriyo cyabo.”

    Yongeyeho ati “Kuko buriya iyo tugiye kureba Kanyangoga [uwakoze jenoside] n’abandi,… mbifitemo uburambe buhagije, bo bibatera imbaraga zo kumva ko ibyo bakoze babigezeho. Rwose tubyihorere dukore ikiriyo cyabo tubyakire nituzajya tugira amahirwe bazajya wenda babivuga ahenshi hari n’igihe umugore n’umugabo bashwana umwe akarega undi akabivuga, dukomeze dushakire aho ngaho.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko abinangiye ari bake ugereranyije n’ababohotse bakavugisha ukuri, yongeraho ko abinangiye ntacyo bizabagezaho. Yasabye abarokotse Jenoside gukomera kuko ubu bafite igihugu cyiza kitakirangwamo ivangura, cyimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Icyuzi cya Ruramira kigizwe n’igice kinini gikora ku Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Ruramira, mu Karere ka Kayonza. Mu makuru yatanzwe n’abaturage muri Gacaca bavugaga ko hajugunywemo imibiri y’Abatutsi basaga 3000 ari na yo yashakishijwe nyuma kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Dr Bizimana yavuze ko gukomeza kwingingira abantu gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa bidakwiye

    Amakuru y’uko mu cyuzi cya Ruramira hajugunywemo abishwe muri Jenoside yatanzwe mu gihe cy’Inkiko Gacaca, iyarabonetse yashyinguwe mu cyubahiro

    Inzego zitandukanye zifatanyije n’imiryango ifite ababo bakuwe mu cyuzi cya Ruramira gushyingura mu cyubahiro

    Imibiri yakuwe mu cyuzi cya Ruramira yabashije kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro