Category: Uncategorized

  • Agasuzuguro k'Impuzamashyirahamwe y'abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw'igihugu cyigenga? #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize, hari inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, imaze gusinywa na Dominique ATTIAS, Perezida w'impuzamashyirahamwe y'abanyamategeko ku mugabane w'uburayi.

    Iyo nyandiko ikubiyemo amabwiriza ategeka u Rwanda '..kurekura Paul Rusesabagina bidatinze…', ngo kuko ari umutagatifu washimuswe, akaba afungiye mu Rwanda by'amaherere!

    Ababonye iyi nyandiko, barimo nka Amb. Olivier Nduhungirehe, bibajije uburyo mu gihe tugezemo itsinda ry'abantu bubahuka guha amabwiriza igihugu cyigenga, bikaba igitangaza noneho bikozwe n'abanyamategeko ubundi bagombye kuba bubaha amahame mpuzamahanga arengera ubwigenge bw'ubutabera.

    Tugerageje gushyira mu Kinyarwanda ibyo Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje mu cyongereza abinyujije ku rubuga rwa twitter, yagize ati:Twibutse Dominique Attias n'ishyirahamwe ategeka, ko uretse n'abo bombi, nta n'irindi shyirahamwe ry'abanyamategeko bo mu mahanga rishobora gutegeka ubutabera bw'uRwanda icyo bukora.

    Turi mu mwaka wa 2021, ubutabera bwa gikoloni nta jambo bugifite.'
    Hari n'abandi benshi bagarutse kuri iyi nyandiko ya Dominique Attias n'agatsiko ke, aho bibajije niba iyi mpuzamashyirahamwe ishobora gutinyuka kwandikira ibaruwa nk'iyi igihugu cyo mu burengerazuba bw'isi.

    Aha bakagaragaza ko ari agasuzuguro kavanze na ya myumvire y'irondaruhu, aho bamwe mu bazungu bakibwira ko Umunyafrika nta gaciro afite cyangwa ubwenge bwo kwikorere ibimunogeye.

    Dominique Attias avuga ko ngo Paul Russabagina yimwe uburenganzira bwo guhagararirwa n'umunyamategeko wo mu Bubiligi. Nyamara Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Abanyamategeko , Me Guillaume Kavaruganda, yasobanuye neza ko nta masezerano u Rwanda rufitanye arebana no guhererekanya abanyamategeko.

    Nk'uko nta mwavoka wo mu Ishyirahamwe Nyarwanda wakwemererwa kuburana urubanza mu Bubiligi, kuki Ababiligi bo bumva bafite uburenganzira bwo kuza kuburana mu Rwanda? Ngiyo ya myumvire ya gikoloni yanze kubava mu mutwe.

    Mu mpera z'ukwezi gushize kwa Gicurasi, indege ya Rynair yari ivuye Athènes mu Bugereki yayoberejwe muri Belarus, bashobore gufata muri yombi umunyamakuru Roman Pratasevich wari muri iyo ndege, akaba yarahigwaga bukware n'ubutegetsi bwa Belarus. Kuberako Belarus ari igihugu cy'i Burayi, impuzamashyirahamwe y'abavoka bo ku mugabane w'Uburayi ntiyabyise ishimutwa, ahubwo yaruciye ikabarumira, iza gusakuriza u Rwanda rurimo kuburanisha Rusesabagina wishe akanakomeretsa inzirakarengane.

    Ni ya nsina ngufi icibwaho amakoma?URwanda ni ruto mu buso, ariko si ruto mu kumenya igikwiye mu nyungu z'Abanyarwanda bose.
    Urukiko ruburanisha Paul Rusesabagina ndetse n'isi yose basobanuriwe ko nta shimutwa ryamukorewe, ko ahubwo yibeshye inzira akisanga i Kigali aho kujya i Bujumbura nk'uko yabiteganyaga.

    Ibimenyetso simusiga biramuhamya ibyaha by'iterabwoba yakoze abinyujije mu mutwe w'inyeshyamba ze ,FLN, ndetse abonye ikinyoma kimushiranye yivana mu rubanza. Dominique Attias rero n'agatsiko kawe, muhumure rwose inshuti yanyu izahabwa ubutabera bunoze, kandi si uko mubisaba, ahubwo ni uko uRwanda rwiyemeje kugendera ku mategeko.

    The post Agasuzuguro k'Impuzamashyirahamwe y'abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw'igihugu cyigenga? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/agasuzuguro-k-impuzamashyirahamwe-yabavoka-bo-mu-burayi-karerekana-ko-imyumvire-ishaje-ya-gikoloni-ni-gute-bubahuka-guha-amabwiriza-ubutabera-bwigihugu-cyigenga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=agasuzuguro-k-impuzamashyirahamwe-yabavoka-bo-mu-burayi-karerekana-ko-imyumvire-ishaje-ya-gikoloni-ni-gute-bubahuka-guha-amabwiriza-ubutabera-bwigihugu-cyigenga

  • Ubushinjacyaha bwasabiye Fireman gufungwa imyaka 15 we asaba kugirwa umwere #rwanda #RwOT

    Uwimana Fransis uzwi nka Fireman yongeye kugaragara mu rukiko kuri uyu wa Mbere asaba kugirwa umwere ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, mu gihe ubushinjacyaha buri gusaba ko igihano yahawe cyongerwa.

    Fireman yongeye kwitaba Urukiko rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa mbere tariki 7 Kamena 2021.

    Uwimana Francis benshi bazi nka Fireman, ari kuregwa mu itsinda ry'abantu 11 bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri bagororerwaga Iwawa.

    Mu mpera z'umwaka ushize Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu y'ibihumbi magana atanu y'amafaranga y'u Rwanda (500 000frw).

    Muri 11 bakurikiranywe n'urukiko rwa gisirikare, batatu nibo bagizwe abere hanyuma umunani barimo na Fireman bahabwa igihano cyo gufungwa imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi 500.

    Bitewe n'uko ibihano bahawe kimwe n'abagizwe abere bitanyuze Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bwahise bujurira Urukiko rukuru rwa gisirikare.

    Ubushinjacyaha buvuga ko butumva impamvu Urukiko rwa gisirikare rwirengagije ibimenyetso byatanzwe, hakagira abagirwa abere naho abandi bagahabwa ibihano birimo inyoroshyacyaha kandi batarigeze bacyemera cyangwa ngo hagaragazwe ibyashingiweho bahabwa ibihano bito.

    Ubu bujurire bw'Ubushinjacyaha bwahuriranye n'ubwabaregwa barimo na Fireman bagaragarije Urukiko ko batanyuzwe n'imikirize y'urubanza, kuko bahanwe kandi ku bwabo bumva ari abere.

    Fireman ari kuregwa muri dosiye imwe n'abayobozi batatu bahoze bayobora Ikigo ngororamuco cya Iwawa, abasirikare batanu n'abandi bahoze ari abayobozi b'abanyeshuri babiri.

    Ibyaha Fireman akurikiranyweho byari byagabanutse

    Fireman watangiye aregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga Iwawa, bashinjwaga ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa.

    Icyo gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko mu 2018, Fireman na Cpl Murwanashyaka bari Iwawa, ikigo kiri mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.

    Uyu muhanzi wari Umuyobozi ushinzwe Umutekano na Cpl Murwanashyaka wari umwarimu bashinjwa gukubita inkoni zo mu mbavu no kuvuna igufa ry'ukuguru kw'iburyo uwitwa Gisubizo Fabien.

    Ngo bongeye kumukubita ahorwa kugenda nabi ku murongo, binamuviramo kuvunika no kugira ububabare akigendana.

    Icyakora kuri iyi nshuro iki cyaha nticyagarutsweho mu rukiko rukuru rwa Gisirikare ndetse na Cpl Murwanashyaka yakigizweho umwere.

    Imbere y'Urukiko rukuru rwa gisirikare Fireman yari akurikiranyweho ko mu 2019 yakubise Nkurikiyumukiza Vedaste akamuvuna ukuboko.

    Fireman yasabye kugirwa umwere, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 15

    Nyuma yo kutanyurwa n'ibihano byafatiwe Uwimana Francis uzwi nka Fireman, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwajuririye ubuto bwacyo.

    Bugaragaza ko iki gihano ari inyoroshyacyaha nyamara uyu muhanzi atarigeze yemera icyaha cyangwa ngo agire uburyo bumwe cyangwa ubundi yoroherezamo Urukiko.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ko butumva icyo Urukiko rwagendeyeho rugira bamwe abere, abahamijwe ibyaha rukabakatira imyaka itatu y'igifungo n'ihazabu y'ibibumbi 500.

    Yaba Fireman na bagenzi be 10 bareganwa, Ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cyo gufungwa imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga miliyoni 5 Frw.

    Ku rundi ruhande ariko Fireman wari wunganiwe na Me Bayisabe Irene uzwi cyane mu manza z'ibyamamare nka Bruce Melodie, Davis D n'abandi yagiye aburanira, yagaragarije Urukiko ko arengana ndetse ibyo aregwa ari ibyaha atigeze akora.

    Nkurikiyumukiza urega Fireman, nk'uko Ubushinjacyaha bwabigarutseho, agaragaza ko yakubiswe n'uyu muhanzi inkoni nyinshi, iyo yamukubise ku kuboko ikaba ariyo yahise imuvuna igufwa.

    Abagabo Nkurikiyumukiza yatanze mu rukiko, banyuranyije na nyiri ubwite bahamya ko uyu muhanzi yamukubise akikubita hasi, abagororwa bakamukandagira ukuboko akavunika.

    Ibi nibyo Fireman yubakiyeho ukwiregura kwe, aho yagaragarije Urukiko ko mu nyandiko mvugo y'uwo ashinjwa gukubita ndetse n'abatangabuhamya yitangiye harimo kuvuguruzanya gukomeye, bityo ko iki gikwiye gushingirwaho agirwa umwere.

    Ikindi yashingiyeho ni uko icyaha ashinjwa ko yakoze yamaze amezi arenga icyenda atarakiregerwa yaba mu buyobozi bw'Iwawa cyangwa ahandi aho ariho hose.

    Ati 'Umuntu avuga ko namukubise tariki 20 Gashyantare 2019, baza kumfata tariki 19 Ugushyingo 2019 nyuma y'amezi abiri njye naravuye Iwawa. None se nari igiki ku buryo nakubita umuntu nkamuvuna ukuboko njye simpanwe? Nanjye nari umugororwa erega.'

    Uyu muhanzi avuga ko igihe bavuga ko yakubitiye uyu mugororwa hari abandi bayobozi bari bahari, bityo akavuga ko atiyumvisha ukuntu yavunnye umuntu ukuboko bikarangirira aho we ntabiryozwe kandi yari umugororwa nk'abandi.

    Ashingiye kuri uku kwivuguruza, kuba hatarakozwe iperereza ryimbitse ngo hagire n'abayobozi b'Iwawa babazwa kuri iki kibazo, Fireman avuga ko byabaye ku burangare bw'Ubushinjacyaha bwa gisirikare bityo atabizira ahubwo akwiye kugirwa umwere.

    Nyuma yo kumva impande zombi mu rubanza rwamaze hafi amasaha umunani, umucamanza yamenyesheje ababurana ko urubanza rwabo ruzasomwa tariki 2 Nyakanga 2021.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubushinjacyaha-bwasabiye-fireman-gufungwa-imyaka-15-we-asaba-kugirwa-umwere

  • Uko Habanabakize yiteje imbere abikesha umwuga yigiye Iwawa –

    Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko igihe yamaze Iwawa nticyamupfiriye ubusa kuko usibye kugororwa akahava yitandukanyije no kunywa ibiyobyabwenge yanahigiye imyuga irimo ububaji.

    Yemeza ko mbere yanywaga urumogi rwinshi ndetse atashoboraga kuba yamara amasaha abiri atarubonye kikaba ari kimwe mu byatumye ajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa mu 2007.

    Iki kigo ngo cyaramufashije ndetse cyamuteguriye guhindura ubuzima kuko nyuma yo kureka ibiyobyabwenge amaze kugera ku bikorwa yishimira birimo kuba yarubatse inzu n’ibindi bimufasha kubeshaho neza umuryango we.

    Ibikorwa by’iterambere agezeho abikesha umwuga w’ububaji bw’ibikoresho bitandukanye byo mu nzu afatanya na bagenzi be bagera kuri 21bavuye Iwawa.

    Yagize ati “Narubatse kandi nanakuyemo amafaranga ngura ikibanza i Gicumbi. Ubu njye n’abo dukorana tubayeho neza kuko buri muntu abasha kwigurira icyo ashatse. Ikindi kandi abakobwa bahoze mu buraya nazanye ngo dukorane ubu babuvuyemo kuko bahabonera ibibatunga.”

    Yongeyeho ko ubu amaze kwizigamira ndetse afite imitungo ifite agaciro k’arenga miliyoni ebyiri mu bikoresho bitandukanye yagiye agura akoresha mu kazi ka buri munsi.

    Tugirinama Leonard, yemeza ko kuva yatangira gukorana na Habanabakize ubuzima bwe bwahindutse ku buryo bugaragara.

    Ati “Mbere tukiva Iwawa twagowe no kubona ahantu dukorera kubera ko ahanini nta n’igishoro twari dufite ariko Habanabakize yadushyize hamwe dutangira kubona ibiraka ubu tubayeho neza kuko buri muntu wese wakoze hari amafaranga abasha atahana ku munsi.”

    Mihigo Hussein na we we yemeza ko ku munsi iyo yabonye ibiraka ashobora gukorera ibihumbi bine by’amafaranga y’u Rwanda.

    Hbanabakize avuga ko ibikorwa by’ububaji bimuhesha ubushobozi bwo gutunga umuryango we no gushyira mu bikorwa indi mishinga

    Ibikorwa by’ububaji Habanabakize akesha imibereho yabyigiye Iwawa ubwo yajyaga kugororerwayo

    Habanabakize yemeza ko yaretse ibiyobyabwenge ubu arangamiye ibikorwa bimuteza imbere

  • Fireman yasabye kugirwa umwere ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 15 #rwanda #RwOT

    Uwimana Francis Ronald uzwi nka Fireman yongeye gusubira mu rukiko rukuru rwa Gisirikare ajurira ku bw'igifungo cy'imyaka itatu yakatiwe mu gihe ubushinjacyaha nabwo bumusabira kongererwa ibihano agafungwa imyaka 15.

    Umuraperi Fireman ni umwe mu rubyiruko rwarangije amasomo mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa muri Nzeri 2019 nyuma y'umwaka yari ahamaze.

    Nyuma y'amezi atatu yatawe muri yombi n'ubushinjacyaha bwa gisirikare, akurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bamwe mu bagororerwaga ku kirwa cya Iwawa.

    Fireman wari ushinzwe umutekano mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, yashinjwaga kuba yarakubise uwitwa Gisubizo Fabien akamuvuna itako. Iki cyaha yari agihuriyeho n'umusirikare witwa Cpl Murwanashyaka Modeste.

    Yashinjwaga kandi kuba yarakubise uwitwa Nkurikiyinka Vedaste akamuvuka akaboko.

    Mu mpera z'umwaka wa 2020 yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu y'ibihumbi 500 naho Cpl Murwanashyaka Modeste agirwa umwere.

    Fireman yarajuriye asaba kugirwa umwere ariko n'ubushinjacyaha bujurira buvuga ko igihani yahawe ari gito ko akwiye gufungwa inyaka 15 agatanga n'ihazabu ya miliyoni eshanu.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kamena 2021 nibwo Fireman yasubiye imbere y'urukiko aburana ubujurire. Yaburanye ku cyaha cyo gukubita Nkurikiyumukiza Vedaste ikindi yareganwagaho na Cpl Murwanashyaka Modeste bakigizweho abere.

    Nkurukiyinka Vedaste ushinja Fireman kumubita anyuranya imvugo n'abatangabuhamya yitangiye Ibi nibyo Fireman yubakiyeho ukwiregura kwe, aho yagaragarije Urukiko ko mu nyandiko mvugo y'uwo ashinjwa gukubita ndetse n'abatangabuhamya yitangiye harimo kuvuguruzanya gukomeye, bityo ko iki gikwiye gushingirwaho agirwa umwere.

    Ikindi yashingiyeho ni uko icyaha ashinjwa ko yakoze yamaze amezi arenga icyenda atarakiregerwa yaba mu buyobozi bw'Iwawa cyangwa ahandi aho ariho hose.

    Ati 'Umuntu avuga ko namukubise tariki 20 Gashyantare 2019, baza kumfata tariki 19 Ugushyingo 2019 nyuma y'amezi abiri njye naravuye Iwawa. None se nari igiki ku buryo nakubita umuntu nkamuvuna ukuboko njye simpanwe? Nanjye nari umugororwa erega.'

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko igihano Fireman yahawe ari gito kuko atigeze aburana yemera icyaha bityo ko akwiye gukatirwa igifungo cy'imyaka 15 agatanga n'ihazabu ya miliyoni eshanu.

    Iyi Dosiye irimo n'abandi 11 bakoraga imirimo itandukanye mu kigo cya Iwawa. 

    Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro tariki 2 Nyakanga 2021.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/08/fireman-yasabye-kugirwa-umwere-ubushinjacyaha-bumusabira-gufungwa-imyaka-15/

  • Mwebwe mutabonye Jenoside simbifuriza kuzayibona- Inzira y’umusara ya Mukanturo wiciwe abe bose #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi warokokeye mu Karere ka Bugesera aho yari atuye n’umuryango we, avuga ko ibikorwa byo gutoteza Abatutsi byatangiye cyera, ubwo mu 1959 hari benshi batwikiwe abandi bagasenyerwa ndetse n’inka za bamzwe zikaribwa.

    Avuga ko icyo gihe benshi bameneshejwe abandi bagahungira mu bihugu by’ibituranyi ariko ko hari na bacye baje kwicwa.

    Yagize ati 'Mu mwaka wa 1960, Jenoside iragaruka baratangira bakaza bagashorera inka z’abandi bakazitwara bakigendera ukabibona ukicecekera bakakubwira ko nubivuga bakwica ariko nabyo birahita.”

    Na none mu myaka y’ 1962 na 1963, hari Abatutsi batwikiwe amazu, bituma bamwe bahungira mu nsengero.

    Ngo muri iyo myaka kandi ni bwo bamwe mu Batutsi batangiye gucirirwa i Nyamata, bahageze amasazi ya Tse Tse ndetse n’indwara ya macinya birabibasira maze haza gupfamo bamwe.

    Uyu mubyeyi wavukiye i Nyamagabe, we n’umugabo we bagiye gutura i Bugesera mu 1969, ariko byaje kugera mu 1992 byongera kuba bibi kuko hari Abatutsi biciwe i Ngeruka na Gakanda, bigatuma bamwe bahunda.

    Bigeze muri Mata 1994 biba ibindibindi kuko ari bwo Jenoside yabaye iza ari rurangiza.

    Avuga ko ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga, babanje kujya kwihisha mu gasozi nyuma akaza kujya kwihishana n’umwana we umwe ku nshuti yabo yabaga aho bita ku Gakamba.

    Ati 'Tugeze i Gakamba turaharara umuntu araza atubwira ko afite umwana wange mukuru witwa Evariste ariko ko umugabo wange we bamwishe. Umugore waducumbikiye aratwirukana, duhura n’umuhungu wange mukuru kuko bakomezaga batwirukana ngo turi Abatutsi.”

    Akomeza agira ati “Naje kumenya ko umuhungu wanjye mukuru bamufashe bakamwica, twebwe turara mu gihuru cyari aho hafi iminsi ikurikiyeho dukomeza kujya guhungira mu nzu z’abaturanyi ariko baratwirukana bose.”

    Barakomeje bahungira i Kirasaniro bagezeyo 'haza ibitero bafite imihoro baradukurikira ari benshi bavuza induru twihisha mu masaka, boherezamo imbwa tuvamo turiruka ariko umwana agana ukwe nange nihisha mu rutoki aho hafi, umwana wange baramufata baramwica.”

    Godereva uvuga ko ubwo yari amaze kwicirwa abe bose, yumvise ubuzima burangiye ariko akumva ko i Butare hari abasirikare bari gukusanya Abatutsi barokotse, ageze i Maraba ahasanga Inkotanyi zikabaha ibikoresho by’ibanze.

    Avuga ko nyuma baje kubajyana i Kibayi hafi y’Akanyaru ari na ho yaje kuva mu 1997 asubira i Bugesera aho yari atuye n’umuryango we wari umaze kwicwa wose.

    Avuga ko ari agahinda guse kuko “Jenoside yadusizemo ingaruka n’imvune nyinshi ku mubiri no mu mutima ; kubona wari ufite umuryango ukisanga bose bashize ugasigara uri wenyine ; bikambuza gusinzira no gukora ngo mbone uko mbaho. Nageze aho mva aho nabaga, ntagishaka kuhagera.”

    Yasoje agerenera ubutumwa abakiri bato, agira ati 'Mwebwe mutabonye Jenoside simbifuriza ko mubibona kandi ntibikongere kubaho ukundi, kuko yadusizemo ibikomere byinshi cyane rero mwe mukiri bato ndabasaba gukomera ku bumwe n’ubwiyunge, amacakubiri ntabagaragaremo.”

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mwebwe-mutabonye-Jenoside-simbifuriza-kuzayibona-Inzira-y-umusara-ya-Mukanturo-wiciwe-abe-bose

  • Exclusive: Kamoso wakinaga muri Jiangsu yo mu… – #rwanda #RwOT

    Kamoso uri mu minsi ya nyuma y'amasezerano yari afitanye na Jiangsu Suning, yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri aza gutangaza ikipe nshya yo muri Ukraine agiye gukinira.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Kamoso yavuze ko atahita atangaza izina ry'iyi kipe aka kanya, ko Abanyarwanda bategereza igihe gito cyane kuko hari ibitarumvikanwaho kugira ngo ashyire umukono ku masezerano.

    Yagize ati'Navuga ko ibiganiro n'ikipe yo muri Ukraine bigeze nko kuri 90%, ntabwo nahita ntangaza izina ryayo aka kanya kuko hari ibitarumvikanwaho n'impande zombi, gusa icyo nabwira Abanyarwanda ni uko ari ikipe nziza, ikomeye kandi ikina amarushanwa y'i Burayi'.

    Kamoso yari amaze imyaka ibiri muri Jiangsu Suning yo mu Bushinwa

    Kamoso yahishuye abari kumufasha kugira ngo agere muri iyo kipe iri ku rwego rwiza i Burayi, ndetse anagira inama Abakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze ndetse n'abatekereza kuhakina, ko hari ikintu cy'ingenzi badaha agaciro kandi aricyo cyabafasha kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi.

    Amakuru InyaRwanda yakuye mu bari hafi y'uyu mukinnyi ni uko Kamoso yamaze kumvikana n'ikipe ya Dynamo Kiev, ndetse akaba agomba kuyisinyira amasezerano y'imyaka itatu muri iyi mpeshyi.

    Kamoso ari mu nzira zerekeza i Kiev gukinira Dynamo Kiev

    Dynamo Kiev niyo yegukanye igikombe cya shampiyona ya Ukraine uyu mwaka, aho yarushije Shakhtar Donesk yayikurikiye amanota 11, ndetse umwaka utaha ikaba izakina UEFA Champions League.

    Gukinana n'umukinnyi ukomeye ukomoka muri Ghana, Mubarak Wakaso, hari byinshi byigishije uyu mukinnyi, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

    Kamoso avuga ko afite inyota yo gutanga umusanzu we mu Mavubi

    Indoto za Kamoso zo gukinira Amavubi asanga ziri guharurirwa inzira nyuma yuko umutoza Mashami Vincent agaragaje ko afitiye icyizere cy'abakinnyi bakiri bato.

    IKIGANIROKIRAMBUYE NA KAMOSO UGIYE KUBA UMUNYARWANDA UKINNYE MU IKIPE IKOMEYE I BURAYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106355/exclusive-kamoso-wakinaga-muri-jiangsu-yo-mu-bushinwa-yabonye-ikipe-nshya-i-burayi-ikina-c-106355.html

  • Umwarimu yatawe muri yombi azira igihano kiremereye yahaye abana #rwanda #RwOT

    Umwarimu wo ku ishuri rya Ecofo Ngobeke riri muri Komine Gitega, yatawe muri yombi ashyikirizwa ubutabera aho akurikiranyweho kwangiza ubuzima bw'abana binyuze mu bihano bikabije yabahaye.

    Nzeyimana Esperee, umwarimu w'igifaransa mu mwaka wa kane bivugwa ko yahaye igihano abana 30 mubo yigisha abaziza kunanirwa imyitozo yari yabahaye.

    Abana 30 kuri 45 yigisha ni bo bananiwe, bikavugwa ko yahise abaha igihano cyo kuzenguruka ikibuga kirimo amabuye bapfukamye, bituma bakomereka ku mavi gushyika aho bajyaniwe kwa muganga.

    Umuyobozi wa zone Mubuga ahari iryo shuri rya Ngobeke, Manirambona Placide, avuga ko uwo mwarimu yamaze gufatwa.

    Avuga ati: 'Nzeyimana Esperee yahagaritswe kuri iki cyumweru tariki 6 z'ukwezi kwa gatandatu mu masaha yo mu gitondo, ahita ajyanwa ku murwa mukuru Gitega aho ategereje kugezwa imbere y'Ubutabera'. Hari haciye imisi itandatu abo banyeshure bakomeretse.

    Amakuru atangwa n'abashinzwe umutekano ahamya ko amaze kubona uburyo abana bakomeretse cyane, uwo mwarimu yahise amara iminsi adasubiye kuboneka ku kazi.
    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/08/umwarimu-yatawe-muri-yombi-azira-igihano-kiremereye-yahaye-abana/

  • Bane bo mu muryango umwe bishwe byagambiriwe bazira ko ari Abayisilamu muri Canada #rwanda #RwOT

    Abantu bane bo mu muryango umwe w'abayisilamu bishwe 'byagambiriwe' mu gitero cyagabwe ku modoka y'ikamyo ku cyumweru, nkuko polisi ya Canada ibivuga.

    Icyo gitero cyabereye mu mujyi wa London wo muri Canada mu ntara ya Ontario. Umuhungu w'imyaka icyenda, umwe wenyine warokotse wo muri uwo muryango, ari mu bitaro aho ari kuvurirwa ibikomere bikomeye.

    Umunya-Canada w'umugabo w'imyaka 20, yarezwe ibyaha bine by'ubwicanyi ndetse n'icyaha kimwe cyo kugerageza kwica.

    Iki gitero ni cyo cya mbere gihitanye abayisilamu benshi muri Canada, nyuma y'icyabereye ku musigiti wo mu mujyi wa Québec mu mwaka wa 2017, cyiciwemo abantu batandatu.

    Umupolisi mukuru Paul Waight yavugiye mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa mbere ati:

    'Bifatwa ko aba bishwe bagambiriwe kubera ko ari abayisilamu'.

    Yavuze ko polisi irimo kwiga ku kuba yarega ibyaha by'iterabwoba uwo mugabo ucyekwaho ubwicanyi, yongeraho ko bifatwa ko ari icyaha gishingiye ku rwango.

    Ni iki kizwi ku bishwe?

    Bari abagore babiri b'imyaka 74 na 44, ndetse n'umugabo w'imyaka 46 n'umukobwa w'imyaka 15.

    Ntabwo batangajwe amazina, nkuko abo mu muryango wabo babisabye.

    Umuhungu w'imyaka icyenda ari mu bitaro aho arimo kuvurirwa ibikomere bikomeye ariko bitashyira mu kaga ubuzima bwe, nkuko polisi yabivuze.

    Polisi yatangaje ko ucyekwa kugaba icyo gitero ari Nathanial Veltman, w'imyaka 20, wo muri uwo mujyi wa London wo muri Canada.

    Yatawe muri yombi nta kibazo kibayeho mu gace k'ubucuruzi kari mu ntera ya kilometero hafi esheshatu uvuye ahabereye ubwo bwicanyi.

    Ntabwo biramenyekana niba uwo ucyekwa hari imikoranire afitanye n'itsinda na rimwe rishingiye ku rwango, nkuko umupolisi mukuru Waight yabivuze.

    Byakiriwe gute?

    Minisitiri mukuru w'intara ya Ontario Doug Ford ni umwe mu bahaye icyubahiro abishwe, yandika kuri Twitter ati:

    'Urwango no kwanga abayisilamu NTA mwanya bifite muri Ontario'.

    Minisitiri w'intebe wa Canada Justin Trudeau yanditse kuri Twitter ko 'yababajwe bikomeye' n'amakuru y'iyicwa ryabo.

    Yanditse ati: 'Ku bakunzi b'abo bakorewe iterabwoba mu gikorwa cy'urwango cy'ejo [ku cyumweru], turi hano ku bwanyu'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/08/bane-bo-mu-muryango-umwe-bishwe-byagambiriwe-bazira-ko-ari-abayisilamu-muri-canada/

  • Four Points by Sheraton, Sosiyete nshya y'amahoteli igiye kwinjira ku isoko ry'u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni zirenga 500$ mu gihe bwatanze imirimo ku bagera ku 164.000.

    Mu guteza imbere uru rwego, igihugu cyashyize imbaraga mu kongera iyubakwa ry'imishinga y'ibikorwa remezo bifasha abakerarugendo kubona serivisi nziza no kugubwa neza mu gihe bari mu Rwanda.

    Ibi bikorwa remezo birimo hoteli zigezweho zishobora kwakira ibiganiro, inama n'ibikorwa byo ku rwego mpuzamahanga, ibizwi nka MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Events).

    Muri uru rugendo u Rwanda rugiye kunguka hoteli y'akataraboneka yitwa Four Points by Sheraton, iri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi ya hoteli ya Serena ndetse na Marriott.

    Iyi hoteli y'inyenyeri enye iri gukorwaho imirimo ya nyuma ndetse nta gihindutse mu minsi itarenze 30 izaba yageze ku musozo.

    Ni yo hoteli ya mbere yubatswe na Sosiyete y'amahoteli ya Four Points by Sheraton mu Rwanda, ikazaba ifite ibyumba 154 biri mu byiciro bitandukanye birimo n'igishobora kwakira Umukuru w'Igihugu.

    Four Points by Sheraton ni ikigo gikomeye cyane ku rwego rw'Isi kuko gifite hoteli 295 ziri mu bihugu 45, ishami ryayo ry'i Kigali rigiye kwiyongera ku yo gifite mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba muri Kenya na Tanzania.

    Iki kigo cyavutse mu 1995 kigenzurwa n'Ikigo cya Sheraton Hotels and Resorts. Mu 1998, yaguzwe na Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. yaje no kuyivugurura mu 2000. Mu 2016, Marriott International yaguze Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. bityo yongera izina rya Four Points by Sheraton mu yandi y'ibigo 32 ikuriye.

    -  Imiterere ya Four Points by Sheraton y'i Kigali

    Four Points by Sheraton ni hoteli izaba iri ku rwego rw'inyenyeri enye, ikagira ibyumba 154 byubatse mu magorofa 10.

    Igice cyo munsi y'ubutaka (basement) cy'iyi hoteli kirimo inzu z'ububiko bw'ibikoresho bizakenerwamo n'ahantu hazifashishwa mu mahugurwa y'abakozi bayo nkuko bigenda ku b'ibigo biri ku rwego rwo hejuru.

    Nubwo ari hoteli iri ku rwego mpuzamahanga, yanahaye agaciro umuco w'igihugu yubatswemo kuko aho abashyitsi bazajya bakirirwa, hazaba hatatswe n'imitako ya Kinyarwanda.

    Muri iki gice kandi hazaba hari restaurant, akabari kagezweho, igikoni kinini ndetse n'ikindi kizajya gitekerwamo ibiribwa bizajya bihita bitangwa ako kanya.

    Muri iyi hoteli hashyizwemo ascenseur ebyiri z'abakiliya, hari n'igenewe abakozi bayo n'inyuzwamo ibicuruzwa n'ibindi bikoresho.

    Ku igorofa rya mbere harimo igice kigizwe n'ibyumba byakira inama bitatu, bishobora guhuzwa bikaba icyumba kimwe kimwe cyakwakira abantu 60.

    Umwihariko w'iyi hoteli ni uko ibikoresho birimo imbaho zikoze ameza n'inzugi z'icyumba cy'inama zakorewe muri iyi hoteli. Aha kandi hazaba hari ahantu abantu bitabiriye inama bashobora kunywera ikawa mu gihe cy'akaruhuko.

    Mu igorofa rya kabiri harimo ibyumba byakira inama bitandatu, hakaba piscine igizwe n'ibice bibiri, birimo iy'abana ndetse n'iyagenewe abakuru.

    Iruhande rw'iyi piscine hari gym yo ku rwego rwo hejuru, izaba ifite umwihariko w'uko abantu bazajya bakora imyitozo bareba hanze, kuko idakingiwe n'inkuta ahubwo ari ibirahuri. Kimwe n'izindi gym zikomeye ku rwego rw'Isi, ikoze ku buryo umuntu wituye hasi mu buryo bw'impanuka, adashobora gukomereka.

    Amafunguro azaba afite gitereka

    Kimwe mu bituma hoteli ikundwa harimo serivisi nziza ariko ziba akarusho iyo ziherekejwe n'amafunguro ateye amabengeza.

    Muri iyi hotel hateganyijwe ibyumba bibikwamo inyama, imboga n'izindi mbuto ndetse ifite umwihariko wo kugira ibyumba umunani bikonjesha ibirimo imboga n'inyama.

    Four Points by Sheraton inafite ahantu hihariye hazakorerwa imigati ndetse n'ahazajya hatunganyirizwa inyama. Inafite igikoni kizajya gikorerwamo pizza, kikazaba cyitegeye ahari piscine.

    Inyubako ya Four Points by Sheraton yubatswe na Canon Construction Ltd, iyoborwa na Jack Arslanian akaba akorana na New Century Development ya Hatari Sekoko.

    Mu iyubakwa ry'iyi hoteli, ibikoresho byinshi byifashishijwe ni ibyo mu Rwanda mu gihe mu mirimo yo gusoza ariho hatumijwe ibikenerwa hanze y'igihugu nk'ibyo mu gikoni.

    Jack Arslanian yabwiye IGIHE ko yubatswe hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga bigenwa n'izi hoteli.

    Ati 'Bitwararika ku bintu byose ku buryo bufasha abakiliya kunogerwa na serivisi babona.''

    Iyi hoteli ifite ibyumba 20 bisanzwe, hari n'ibirimo ibikoni imbere n'igishobora kwakira Umukuru w'Igihugu kimwe.

    Mu minsi 30 isigaye hari kugenzurwa uko ibyuma bitanga amahuhwezi (air conditioners), umuriro, moteri, amazi n'ibindi byose niba bikora neza.

    Imwe mu nyungu ibikorwa remezo bigira ku gihugu harimo no gutanga imirimo ku baturage. Mu kubaka iyi hoteli hatanzwe imirimo ku barimo abafundi, abayede, abenjeniyeri biganjemo Abanyarwanda.

    Jack Arslanian wagize uruhare mu kuyubaka, hari n'izindi hoteli zo mu Rwanda yakozeho. Yubatse Bisate Lodge mu Majyaruguru, Ubumwe Grande Hotel, Marriott Hotel ndetse yagize uruhare mu kuvugurura One & Only Nyungwe House.

    Uyu mwenjeniyeri umaze imyaka itandatu mu Rwanda yishimira ko inyubako zigezweho z'amahoteli zikomeje kwiyongera kandi ziri ku rwego rushimishije.

    Yuzuye mu Mujyi hafi ya Serena Hotel na Marriott

    Izaba ifite inyenyeri enye iri mu izina rya Sosiyete Mpuzamahanga mu by’amahoteli ya Four Points by Sheraton

    Imirimo ya nyuma ni yo iri gukorwa kandi byitezwe ko mu minsi 30 izaba yageze ku musozo

    Ibikoresho by’ibanze byamaze gushyirwamo ku buryo mu minsi mike izaba yatangiye imirimo

    Abayubatse ni nabo bagize uruhare mu kubaka izindi hoteli zikomeye mu Rwanda zirimo nka Ubumwe Grande Hotel

    Byinshi mu bikoresho byakoreshejwe mu kuyubaka, byakorewe mu Rwanda mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda

    Ubwogero bwayo bwamaze gutunganywa

    Izaba ifite ibyumba byisanzuye birimo n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu

    Ibitanda byamaze gushyirwamo

    Mu byumba bimwe na bimwe, intebe nazo zashyizwemo hamwe na televiziyo

    Iyi hoteli yitezweho gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyakira inama mpuzamahanga n’iwabo wa ba mukerarugendo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/four-points-by-sheraton-hoteli-nshya-igiye-kwinjira-ku-isoko-ry-u-rwanda

  • Four Points by Sheraton, Sosiyete nshya y’amahoteli igiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto) –

    Mu 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni zirenga 500$ mu gihe bwatanze imirimo ku bagera ku 164.000.

    Mu guteza imbere uru rwego, igihugu cyashyize imbaraga mu kongera iyubakwa ry’imishinga y’ibikorwa remezo bifasha abakerarugendo kubona serivisi nziza no kugubwa neza mu gihe bari mu Rwanda.

    Ibi bikorwa remezo birimo hoteli zigezweho zishobora kwakira ibiganiro, inama n’ibikorwa byo ku rwego mpuzamahanga, ibizwi nka MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Events).

    Muri uru rugendo u Rwanda rugiye kunguka hoteli y’akataraboneka yitwa Four Points by Sheraton, iri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi ya hoteli ya Serena ndetse na Marriott.

    Iyi hoteli y’inyenyeri enye iri gukorwaho imirimo ya nyuma ndetse nta gihindutse mu minsi itarenze 30 izaba yageze ku musozo.

    Ni yo hoteli ya mbere yubatswe na Sosiyete y’amahoteli ya Four Points by Sheraton mu Rwanda, ikazaba ifite ibyumba 154 biri mu byiciro bitandukanye birimo n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu.

    Four Points by Sheraton ni ikigo gikomeye cyane ku rwego rw’Isi kuko gifite hoteli 295 ziri mu bihugu 45, ishami ryayo ry’i Kigali rigiye kwiyongera ku yo gifite mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Kenya na Tanzania.

    Iki kigo cyavutse mu 1995 kigenzurwa n’Ikigo cya Sheraton Hotels and Resorts. Mu 1998, yaguzwe na Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. yaje no kuyivugurura mu 2000. Mu 2016, Marriott International yaguze Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. bityo yongera izina rya Four Points by Sheraton mu yandi y’ibigo 32 ikuriye.

    -  Imiterere ya Four Points by Sheraton y’i Kigali

    Four Points by Sheraton ni hoteli izaba iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ikagira ibyumba 154 byubatse mu magorofa 10.

    Igice cyo munsi y’ubutaka (basement) cy’iyi hoteli kirimo inzu z’ububiko bw’ibikoresho bizakenerwamo n’ahantu hazifashishwa mu mahugurwa y’abakozi bayo nkuko bigenda ku b’ibigo biri ku rwego rwo hejuru.

    Nubwo ari hoteli iri ku rwego mpuzamahanga, yanahaye agaciro umuco w’igihugu yubatswemo kuko aho abashyitsi bazajya bakirirwa, hazaba hatatswe n’imitako ya Kinyarwanda.

    Muri iki gice kandi hazaba hari restaurant, akabari kagezweho, igikoni kinini ndetse n’ikindi kizajya gitekerwamo ibiribwa bizajya bihita bitangwa ako kanya.

    Muri iyi hoteli hashyizwemo ascenseur ebyiri z’abakiliya, hari n’igenewe abakozi bayo n’inyuzwamo ibicuruzwa n’ibindi bikoresho.

    Ku igorofa rya mbere harimo igice kigizwe n’ibyumba byakira inama bitatu, bishobora guhuzwa bikaba icyumba kimwe kimwe cyakwakira abantu 60.

    Umwihariko w’iyi hoteli ni uko ibikoresho birimo imbaho zikoze ameza n’inzugi z’icyumba cy’inama zakorewe muri iyi hoteli. Aha kandi hazaba hari ahantu abantu bitabiriye inama bashobora kunywera ikawa mu gihe cy’akaruhuko.

    Mu igorofa rya kabiri harimo ibyumba byakira inama bitandatu, hakaba piscine igizwe n’ibice bibiri, birimo iy’abana ndetse n’iyagenewe abakuru.

    Iruhande rw’iyi piscine hari gym yo ku rwego rwo hejuru, izaba ifite umwihariko w’uko abantu bazajya bakora imyitozo bareba hanze, kuko idakingiwe n’inkuta ahubwo ari ibirahuri. Kimwe n’izindi gym zikomeye ku rwego rw’Isi, ikoze ku buryo umuntu wituye hasi mu buryo bw’impanuka, adashobora gukomereka.

    Amafunguro azaba afite gitereka

    Kimwe mu bituma hoteli ikundwa harimo serivisi nziza ariko ziba akarusho iyo ziherekejwe n’amafunguro ateye amabengeza.

    Muri iyi hotel hateganyijwe ibyumba bibikwamo inyama, imboga n’izindi mbuto ndetse ifite umwihariko wo kugira ibyumba umunani bikonjesha ibirimo imboga n’inyama.

    Four Points by Sheraton inafite ahantu hihariye hazakorerwa imigati ndetse n’ahazajya hatunganyirizwa inyama. Inafite igikoni kizajya gikorerwamo pizza, kikazaba cyitegeye ahari piscine.

    Inyubako ya Four Points by Sheraton yubatswe na Canon Construction Ltd, iyoborwa na Jack Arslanian akaba akorana na New Century Development ya Hatari Sekoko.

    Mu iyubakwa ry’iyi hoteli, ibikoresho byinshi byifashishijwe ni ibyo mu Rwanda mu gihe mu mirimo yo gusoza ariho hatumijwe ibikenerwa hanze y’igihugu nk’ibyo mu gikoni.

    Jack Arslanian yabwiye IGIHE ko yubatswe hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga bigenwa n’izi hoteli.

    Ati “Bitwararika ku bintu byose ku buryo bufasha abakiliya kunogerwa na serivisi babona.’’

    Iyi hoteli ifite ibyumba 20 bisanzwe, hari n’ibirimo ibikoni imbere n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu kimwe.

    Mu minsi 30 isigaye hari kugenzurwa uko ibyuma bitanga amahuhwezi (air conditioners), umuriro, moteri, amazi n’ibindi byose niba bikora neza.

    Imwe mu nyungu ibikorwa remezo bigira ku gihugu harimo no gutanga imirimo ku baturage. Mu kubaka iyi hoteli hatanzwe imirimo ku barimo abafundi, abayede, abenjeniyeri biganjemo Abanyarwanda.

    Jack Arslanian wagize uruhare mu kuyubaka, hari n’izindi hoteli zo mu Rwanda yakozeho. Yubatse Bisate Lodge mu Majyaruguru, Ubumwe Grande Hotel, Marriott Hotel ndetse yagize uruhare mu kuvugurura One & Only Nyungwe House.

    Uyu mwenjeniyeri umaze imyaka itandatu mu Rwanda yishimira ko inyubako zigezweho z’amahoteli zikomeje kwiyongera kandi ziri ku rwego rushimishije.

    Yuzuye mu Mujyi hafi ya Serena Hotel na Marriott

    Izaba ifite inyenyeri enye iri mu izina rya Sosiyete Mpuzamahanga mu by’amahoteli ya Four Points by Sheraton

    Imirimo ya nyuma ni yo iri gukorwa kandi byitezwe ko mu minsi 30 izaba yageze ku musozo

    Ibikoresho by’ibanze byamaze gushyirwamo ku buryo mu minsi mike izaba yatangiye imirimo

    Abayubatse ni nabo bagize uruhare mu kubaka izindi hoteli zikomeye mu Rwanda zirimo nka Ubumwe Grande Hotel

    Byinshi mu bikoresho byakoreshejwe mu kuyubaka, byakorewe mu Rwanda mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda

    Ubwogero bwayo bwamaze gutunganywa

    Izaba ifite ibyumba byisanzuye birimo n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu

    Ibitanda byamaze gushyirwamo

    Mu byumba bimwe na bimwe, intebe nazo zashyizwemo hamwe na televiziyo

    Iyi hoteli yitezweho gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyakira inama mpuzamahanga n’iwabo wa ba mukerarugendo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy