Category: Uncategorized

  • U Rwanda na Arabie Saoudite byasinye amasezerano y’ubufatanye –

    Amasezerano hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent na Minisitiri wa Arabie Saoudite ushinzwe Afurika, Ahmed Abdul Aziz Kattan.

    Ni amasezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro abaminisitiri bombi bagiranye.

    Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko Minisitiri Ahmed Kattan ari i Kigali aho yagiriye uruzinduko rw’akazi.

    Ubutumwa bukomeza bugira buti “Abaminisitiri bombi baganiriye ku kwagura umubano ndetse banasinye amasezerano rusange y’ubufatanye.”

    Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kamena ni bwo Ambasaderi Jamal M.H. Al-Madani uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kopi z’impapuro zibimwemerera.

    Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu bya Dipolomasi yasinywe mu 2018.

    Abayobozi ku mpande zombi bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano ibihugu byombi byagiranye

    Minisitiri Amb Kattan na we yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda

    Ubwo Minisitiri Dr Biruta yashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ubwami bwa Arabie Saoudite

    Minisitiri Dr Biruta yakiriye Amb. Kattan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

  • Couples 5 z’ibyamamare zirambanye #rwanda #RwOT

    Tuvuga ku rukundo rw’ibyamamare, uyu munsi barakundana ejo bagatandukana, bakora ubukwe mu buryo bworoshye ariko mu mezi make bagatanga impapuro zisaba gatanya, gusa wasanga no mu bandi bantu ariko biba bimeze ahubwo mu byamamare impamvu bivugwa cyane ari uko bahora mu maso y’abantu.

    Nubwo hari abatandukana ariko hari n’ingo z’ibyamamare zibaye zishimye ndetse zinamaranye igihe kinini. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe couples z’ibyamamare zakunzwe zikaba zimaranye igihe kinini.

    Justin Timberlake na Jessica Biel

    Umuhanzi w’umunyamerika Justin Timberlake n’umugore we usanzwe na we ari umuhanzi, umukinnyi wa filime, umunyamideli n’ibindi, bahuye muri 2007. Urukundo rwabo rwagiye ruzabo ibibazo, uyu munsi bashwanye ejo biyunze, babanye guhera muri 2011. Bamaranye imyaka 13 aho bafitanye abana babiri.

    John Legend na Chrissy Teigen

    Umunyamerika w’umukinnyi w’amafilime, umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo… John Legend we n’umunyamideli Chrissy Teigen bahuye ubwo uyu muhanzi yarimo afata amashusho y’indirimbo ye yitwa 'Stereo’ muri 2006, aho Chrissy yayigaragayemo, bahise batangira guteretana barakundana baza gukora ubukwe muri 2013. Bafitanye abana 2.

    Sacha Baron Cohen And Isla Fisher

    Umunyarwenya w’umunyamerika, Sacha Baron Cohen yashakanye n’umunya-Australia, Isla Fisher usanzwe ari umukinnyi w’amafilime, umunyamakuru n’umwanditsi w’ibitabo, bahuriye mu kirori muri Australia ubwo Sacha yari afite imyaka 18, hari muri 2002 bahita batangira gukundana ubwo baje gukora ubukwe muri 2010.

    David Beckham na Victoria Beckham

    Umwongereza wakanyujijeho mu mupira w’amaguru, David Beckham bwa mbere ahura na Victoria Beckam, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, byari muri 1997 icyo gihe yari akiri mu itsinda rya Spice Girls ryabyinaga, yaje guha Beckham nimero bitangira ubwo. Kuva icyo gihe n’ubu baracyari kumwe aho bafitanye abana 4.

    Beyonce na Jay-Z

    Abahanzi babiri b’abanyamerika, Beyonce na Jay — Z nubwo urukundo rwabo rwagiye ruzamo ibibazo byinshi ariko ubu bamaranye imyaka irenga 20.

    Bahuye mu 1999 bashakana muri 2008, ubu rugo rwabo rurakomeye ndetse ni intangarugero ku ngo z’ibyamamare. Bamaze kubyarana abana 3.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/couples-5-z-ibyamamare-zirambanye

  • RDC: Umusirikare ukomeye wa FDLR yafatiwe mu rusengero yagiye mu birori byo kubatizwa #rwanda #RwOT

    Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) bitangaza ko umuvugizi w'uyu mutwe wa FDLR, yemeje ifatwa ry'umwe mu basirikare bakuru b'uyu mutwe.

    Biti “Augustin Nshimiyimana, wahoze ari umuyobozi wungirije mu bijyanye n'amasomo muri FDLR/FOCA yafashwemu mpera z'ukwezi gushize ari mu rusengero I Ngungu muri Teritwari ya Masisi”.

    'Col' Augustin Nshimiyimana uzwi ku izina rya Johari Bora Manassé yafashwe yaherekeje abana kubatizwa muri kariya gace yabanagamo n'umugore we.

    Uyu 'Col' Augustin Nshimiyimana, alias Johari Bora Manassé yafashwe n'abasirikare bambaye imyenda ya FARDC ndetse baziye kuri moto 6.

    Vincent Karega usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we yemeje amakuru y'ifatwa rya Colonel Nshimiyimana Augustin mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

    Yagize ati “FARDC (Forces armées de la République démocratique du Congo) bafashe umu koloneri ukomeye (Mr Augustin Nshimiyimana) wo mu mutwe w'abakoze jenoside wa FDLR uba muri RDC.Haragahoraho leta yimitse amahoro muri RDC no mu karere k'ibiyaga bigari.”

    Guhera kuwa 06 Gicurasi, Perezida Félix Tshisekedi wa DRC, yatangaje ko ashyizeho iminsi 30 y'ibihe bidasanzwe mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri byo kurandura imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya turiya duce ariko ikomoka mu Rwanda na Uganda.

    Col Nshimiyimana wahoze ari umutasi wa FDLR yavutse muri 1967, muri komini Karago muri perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu karere ka Nyabihu.Afitanye isano na Ignace Nkaka, uzwi nka LaForge Fils Bazeye ufungiwe mu Rwanda kuva 2018.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-umusirikare-ukomeye-wa-fdlr-yafatiwe-mu-rusengero-yagiye-mu-birori-byo

  • Perezida Kagame yasabye Afurika kwigira ku cyorezo cya Covid-19 , urwego rw’ubuzima rugahabwa umwihariko –

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo ikigo cya MasterCard Foundation cyatangizaga ubufatanye n’Ikigo cya Afurika Gishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo, African CDC.

    Ubu bufatanye buzamara imyaka itatu, bufite agaciro ka miliyari 1,3$, azakoreshwa mu gufasha Abanyafurika miliyoni 50 kubona inkingo za Covid-19. Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu kuzahura ubukungu bw’uyu Mugabane bwashegeshwe ndetse no gutangiza ibikorwa byo kubaka inganda zizakora inkingo n’imiti kuri uyu Mugabane.

    Perezida Kagame yavuze ko uburyo urwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika rutitaweho nk’uko bikwiye mu myaka ishize bikagaragarira mu buryo wahungabanyijwe cyane na Covid-19, bikwiriye gusigira isomo Afurika igahindura imyumvire mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

    Yagize ati “Ntitugomba kuva muri iki cyorezo tugifite imyumvire yo gukora ibintu nk’uko twari dusanzwe tubikora. Ibyo bivuze ko tugomba gushora umutungo wacu mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu bihugu byacu.”

    Perezida Kagame kandi yashimye ubu bufatanye, avuga ko iri shoramari ari intambwe nziza izashoboza Afurika kugera ku “Ntego y’igihe kirekire yo kubaka ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo bikorewe ku Mugabane wa Afurika.”

    Yagize ati “Ubu bufatanye hagati ya Mastercard na Africa CDC bwubakiye kuri iryo shoramari, kandi buzadufasha kugera kuri byinshi turi kumwe mu gihe kiri imbere.”

    Afurika ikataje urugendo rwo kwikorera inkingo

    Kugeza ubu Afurika ikoresha inkingo zingana na 25% by’inkingo zikorerwa ku Isi, ariko ikikorera 1% byazo.

    Umuyobozi wa Africa CDC, Dr. John Nkangasong, yavuze ko Afurika ifite intego y’uko mu mwaka wa 2040, uyu Mugabane uzaba wikorera 60% by’inkingo zose ukeneye, ibizatuma ugira ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo by’ahazaza.

    Uyu muyobozi yavuze ko ibiganiro byo kubaka inganda zizakorera inkingo ku Mugabane wa Afurika birimbanyije, aho bikiri mu cyiciro cy’ubujyanama muri rusange.

    Nkangasong yavuze u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kuba muri byo bihugu bya Afurika bizakorerwamo inkingo, ati “Perezida Kagame yagaragaje ubushake bw’uko u Rwanda rwiteguye kwinjira muri iyi gahunda yo gukorera inkingo ku Mugabane wa Afurika.”

    Perezida Kagame asanganywe inshingano zo gushishikariza ibindi bihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari bishora mu rwego rw’ubuzima.

    Ibindi bihugu bya Afurika byagaragaje ubu bushake birimo Ghana, Tunisia, Morocco, Senegal, Afurika y’Epfo, Misiri n’ibindi bikirimo mu biganiro by’ibanze.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kugera ku ntego yo kwikorera inkingo, ati “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Nepad bafite ubushobozi bwo gufasha ibihugu bya Afurika kugera kuri iyi ntego.”

    Nkangasong yasabye ko ibihugu bikize bifite inkingo ziruta ibyo zikeneye, bikwiye gufasha Afurika kubona inkingo kuko ari bwo buryo bwiza bwo kurandura icyorezo cya Covid-19.


  • Tanzania: Mu nteko ishinga amategeko hisanzemo abagabo gusa. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi micye humvikanye inkuru y'umugore wasohowe mu nteko azizwa kwambara ipantalo imwegereye, muri Tanzaniya noneho ibisa nk'akumiro ni uko inteko yisanzemo abagabo gusa.

    Amakuru dukesha Bwiza nuko uyu munsi noneho ubwo hari hateganijwe inama ya gatanu y'inteko ya 13 abagabo cg se igitsina gabo aribo bisanze mu cyuma intego iteraniramo.

    Impamvu nyamukuru yateye iki kibazo ni uko umukuru w'iki gihugu Samia Suluhu ari mu nama n'abagore basga ibihumbi 5 bityo bikaba byabaye ngombwa ko abagore bose bo mu nteko bisanga muri iyo nama ya perezida bakabererekera inteko.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/08/tanzania-mu-nteko-ishinga-amategeko-hisanzemo-abagabo-gusa/

  • Rusesabagina ni imfungwa nk'abandi bose – RCS – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina Paul, akurikiranywe n'Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambuka Imbibi, ku byaha bifitanye isano n'ibitero byagabwe n'abarwanyi b'umutwe yashinze wa MRCD-FLN, byaguyemo Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

    Umuryango wa Rusesabagina wifashishije imbuga nkoranyambaga n'Ikinyamakuru The New York Times, batangaza ko Rusesabagina yamenyesheje umuryango we ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n'imiti yahabwaga.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko muri rusange abari muri gereza zo mu Rwanda bafatwa kimwe kandi na Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n'itegeko.

    Ati 'Imfungwa zose imbere y'amategeko zirangana, kandi uwo Rusesabagina ni umwe mu mfungwa nk'abandi bose […] kubera iki nk'Abanyamakuru b'abanyamwuga, Rusesabagina mumufata nk'igihangange mubizi neza ibyo yakoreye abaturage bene wacu b'i Nyabimata? Yishe abantu ariko [….] mu itangazamakuru murashaka kumugira icyamamare.'

    Yakomeje agira ati 'Sinashakaga kumuvugaho nk'umuntu ariko Rusesabagina ameze neza, arivuza n'ubushize mu itangazamakuru bavuze ngo ntabwo agera kwa muganga ngo arapfuye ariko twebwe tumubona umunsi ku munsi ameze neza.'

    SSP Uwera yavuze ko haba mu buryo bwo kugira ubuzima, Rusesabagina afite ubuzima buzira umuze, ndetse asa neza ugereranyije n'uko yaje ameze.

    Ati 'Arasa neza nkurikije uko namubonye aza nkamubona mu itangazamakuru kuri televiziyo. N'ubundi ni mwe mwamugaragaje, uko yari ameze ubu yabaye umuntu muzima kurushaho. Icyo nababwira ni uko ari imfungwa kimwe n'abandi kandi tumufata kimwe n'abandi.'

    Yongeyeho ati 'Wenda ni mwe mwambwira impamvu mushaka ko Rusesabagina agira umwihariko kandi ari umufungwa kimwe n'abandi bafungwa b'u Rwanda. Ko ntarumva mu bandi ibihumbi mirongo bafunzwe mutubaza uko bafunzwe?'

    Umuvugizi wa RCS yavuze ko Rusesabagina yitaweho neza nk'izindi mfungwa zose, kandi ko iyo hari icyo akeneye agihabwa.

    Ati 'Mukanya numvaga umukobwa we avuga ngo yaratubwiye ngo dusakuze! Ni ugusakuza nyine. Basakuze nta kibazo ariko ni umufungwa nk'abandi kandi yitaweho kimwe n'abandi. Ararya nk'abandi, iyo akeneye umuganga aramubona, nta na kimwe tumuhezaho.'

    RCS ntikorera mu bwiru

    Imibare y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Amagereza mu Rwanda, RCS, igaragaza ko kugeza uyu munsi tariki 8 Kamena 2021, abantu bafungiye cyangwa bari kugororerwa muri gereza zose zo mu Rwanda ari 78 759.

    Mbere y'umwaduko w'icyorezo cya Covid-19, abafungwa n'abagororwa barasurwaga, ndetse n'ubundi burenganzira bemererwa n'itegeko bukubahirizwa. Muri rusange abafungiye muri izo gereza barya kimwe, bahabwa uburenganzira ku buvuzi mbese bafatwa kimwe.

    SSP Uwera yavuze ko RCS atari ikirwa ku buryo ibyo ikora bikorwa mu bwiru kuko hari izindi nzego zibagenzura umunsi ku munsi.

    Ati 'Hari Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, idukurikirana umunsi ku munsi, izo ni inzego leta yashyizeho zireberera ibyo twe dukora, hari kandi na Komisiyo ya Sena bose baraza bakadusura, bakareba bakagera n'aho dutekera bakareba niba koko isuku yubahirizwa ndetse burya n'ab'intege nke bafite ifunguro ribateganyirijwe, abarwaye indwara zidakira, byose hari ingengo y'imari iba ibigenewe.'

    RCS itangaza ko nko muri ibi bihe bya Covid-19, abagororwa cyangwa abafunzwe bashyiriweho uburyo bufasha abo mu miryango yabo aho bifashisha ikoranabuhanga rya Mobile Money na Airtel Money boherereza ababo amafaranga bashobora kwifashisha mu buryo butandukanye.

    RCS yavuze ko Rusesabagina ari nk’abandi bafungwa kandi ahabwa ibiteganywa n’amategeko byose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-ni-imfungwa-nk-abandi-bose-rcs

  • Yakiniye ikipe ye nyuma y’uko abwiye Amavubi ko yanduye COVID-19, ukuri kuri Rafael York #rwanda #RwOT

    Benshi bari baketse ko rutahizamu wa FC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, Rafael York yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko yagaragaye akinira ikipe ye mu gihe yari yavuze ko yanduye COVID-19.

    Rutahizamu Rafael York yari mu bakinnyi 34 umutoza Mashami Vincent yahamagaye gukoresha mu mikino 2 yakinnye na gicuti.

    Uyu mukinnyi wari uhamagawe ku nshuro ya mbere, amakuru yabanje kuvuga ko bamubajije igihe azazira ngo bamwoherereze itike ariko ntiyasubiza, ni mu gihe nyuma yatangaje ko yanduye COVID-19 ariko ko azasubira kwipimisha basanga ntayo afite azahita aza akaba yakina umukino wa 2 wakinwe ku munsi w’ejo tariki ya 7 Kamena 2021 aho Amavubi yatsinze Centrafrique 5-0.

    Urujijo rwaje kuza ubwo uyu mukinnyi tariki ya 5 Kamena yari mu bakinnyi ikipe ye ya FC Eskilstuna yabanje mu kibuga ku mukino wa shampiyona batsinzwemo na Brage 1-0, York yavuye mu kibuga ku munota wa 69 asimbuwe na André Alsanati.

    Ibi byatumye abanyarwanda bakeka ko yaba yarabeshye ahubwo adashaka gukinira ikipe y’ighugu yarakwepye.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko uyu mukinnyi yifuza gukinira u Rwanda kandi atabeshye ahubwo bwa mbere baramupimye basanga yaranduye basubiyeyo basanga ari muzima.

    Ati'Rafael ni umukinnyi wifuzaga kuza koko 100% ariko iki cyorezo uburyo giteye ntumenya igihe wanduriye, ashobora kuba yari yaranduye atabizi ariko umunsi yagiye kwipimisha yasanze yaranduye COVID-19 ariko nyuma ho gato yaje kongera kwipimisha basanga ntayo.'

    Yakomeje avuga ko yifuzaga no kuza ariko basanga ataza bitewe n’umwanya kandi n’ikipe yari imukeneye.

    Ati'Yashakaga no kuza ariko ikipe ye itubwira ko urugendo uko rungana kugira ngo aze ahite asubirayo na none kandi ngira ngo bari bafitemo n’umukino bamukeneye, ntabwo byari bigikunze ariko we yarabishakaga, n’itike twari tugiye kuyohereza ariko we arabishaka cyane, nta kibazo na kimwe tumufiteho isaha n’isaha azahagera.'

    Rafael York ni rutahizamu wa AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, ni ku nshuro ya mbere agiye gukinira u Rwanda, akaba avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se ukomoka muri Portugal.

    Rafael York ngo ni umukinnyi w’Amavubi isaha n’isaha azaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yakiniye-ikipe-ye-nyuma-y-uko-abwiye-amavubi-ko-yanduye-covid-19-ukuri-kuri-rafael-york

  • Biravugwa: Abakinnyi ba Rayon Sports biyemeje kutazakina imikino isigaye kubera kutishyurwa #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko shampiyona itangira tariki ya 1 Gicurasi 2021, ubwo barimo bitegura shampiyona iyi kipe ikaba yari yarabwiye abakinnyi ko shampiyona izatangira baramaze kwishyurwa amafaranga yabo cyane cyane abo ifitiye amafaranga baguzwe itabahaye.

    Kuva icyo kugeza uyu munsi ubwo shampiyona iri mu mpera, ntabwo bigeze bahabwa amafaranga yabo ari nayo mpamvu bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo guhera mu mpera z'icyumweru gishize.

    Amakuru dukesha Ikinyamakuru ISIMBI ni uko aba bakinnyi bayobowe n'abari ku mpera z'amasezerano yabo muri iyi kipe,babona ko nyuma ya shampiyona ntaho bazahera bishyuza iyi kipe, batangiye inzira zose zo kwishyuza iyi kipe.

    Ikindi ni uko benshi muri abo bakinnyi bamaze kumenya ko iyi kipe nta gahunda ifite yo kubongerera amasezerano,bityo nabo bakaba bahisemo gukoresha intwaro bafite hafi ari yo guhagarika imyitozo no kudakina imikino isigaye mu gihe baba batishyuwe amafaranga yabo.

    Abakinnyi bahagaritse imyitozo muri iki gitondo nubwo ku munsi w'ejo ku wa Mbere bari bayikoze ndetse ngo biyemeje ko nta mukino biteguye gukina batarishyurwa.

    Ati'Rayon Sports irimo ibibazo byinshi, ariko urebye abakinnyi bakina ntiwabikeka. Ibyo nibyo byabayeho ariko ejo barakoze n'uyu munsi nziko bari bukore.'

    Ikindi kandi ngo aba bakinnyi bababajwe n'uko ubuyobozi bw'iyi kipe butigeze bukora ibyo bumvikanye ndetse ntibunababwire impamvu byahindutse cyane ko badakunze no kubasura mu mwiherero mu Nzove ngo bumve ibibazo byabo.

    Benshi bishyuza iyi kipe ni abayijemo mu mpeshyi ya 2019 ni mu gihe nabayijemo muri uyu mwaka nabo batishyuwe yose nabo bakaba bishyuza.

    Iki kinyamakuru cyavuze ko Perezida w'ikipe Uwayezu Fidele yanze kugira icyo agitangariza kuri iki kibazo aho yababwiye ko nta mwanya afite.

    Mu mpera z'iki cyumweru,Rayon Sports izakina na Police FC mu gushaka igikombe cya shampiyona.Iyi kipe y'abashinzwe umutekano imaze iminsi mu myitozo aho yananyagiye Gasogi United mu mukino wa gicuti iheruka gukina ibitego 4-1.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/biravugwa-abakinnyi-ba-rayon-sports-biyemeje-kutazakina-imikino-isigaye-kubera

  • Perezida Kagame yasabye Afurika kwigira ku cyorezo cya Covid-19 , urwego rw’ubuzima rugahabwa umwihariko –

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo ikigo cya MasterCard Foundation cyatangizaga ubufatanye n’Ikigo cya Afurika Gishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo, African CDC.

    Ubu bufatanye buzamara imyaka itatu, bufite agaciro ka miliyari 1,3$, azakoreshwa mu gufasha Abanyafurika miliyoni 50 kubona inkingo za Covid-19. Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu kuzahura ubukungu bw’uyu Mugabane bwashegeshwe ndetse no gutangiza ibikorwa byo kubaka inganda zizakora inkingo n’imiti kuri uyu Mugabane.

    Perezida Kagame yavuze ko uburyo urwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika rutitaweho nk’uko bikwiye mu myaka ishize bikagaragarira mu buryo wahungabanyijwe cyane na Covid-19, bikwiriye gusigira isomo Afurika igahindura imyumvire mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

    Yagize ati “Ntitugomba kuva muri iki cyorezo tugifite imyumvire yo gukora ibintu nk’uko twari dusanzwe tubikora. Ibyo bivuze ko tugomba gushora umutungo wacu mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu bihugu byacu.”


  • Rusesabagina ni imfungwa nk’abandi bose – RCS –

    Rusesabagina Paul, akurikiranywe n’Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi, ku byaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’abarwanyi b’umutwe yashinze wa MRCD-FLN, byaguyemo Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

    Umuryango wa Rusesabagina wifashishije imbuga nkoranyambaga n’Ikinyamakuru The New York Times, batangaza ko Rusesabagina yamenyesheje umuryango we ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko muri rusange abari muri gereza zo mu Rwanda bafatwa kimwe kandi na Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n’itegeko.

    Ati “Imfungwa zose imbere y’amategeko zirangana, kandi uwo Rusesabagina ni umwe mu mfungwa nk’abandi bose […] kubera iki nk’Abanyamakuru b’abanyamwuga, Rusesabagina mumufata nk’igihangange mubizi neza ibyo yakoreye abaturage bene wacu b’i Nyabimata? Yishe abantu ariko [….] mu itangazamakuru murashaka kumugira icyamamare.”

    Yakomeje agira ati “Sinashakaga kumuvugaho nk’umuntu ariko Rusesabagina ameze neza, arivuza n’ubushize mu itangazamakuru bavuze ngo ntabwo agera kwa muganga ngo arapfuye ariko twebwe tumubona umunsi ku munsi ameze neza.”

    SSP Uwera yavuze ko haba mu buryo bwo kugira ubuzima, Rusesabagina afite ubuzima buzira umuze, ndetse asa neza ugereranyije n’uko yaje ameze.

    Ati “Arasa neza nkurikije uko namubonye aza nkamubona mu itangazamakuru kuri televiziyo. N’ubundi ni mwe mwamugaragaje, uko yari ameze ubu yabaye umuntu muzima kurushaho. Icyo nababwira ni uko ari imfungwa kimwe n’abandi kandi tumufata kimwe n’abandi.”

    Yongeyeho ati “Wenda ni mwe mwambwira impamvu mushaka ko Rusesabagina agira umwihariko kandi ari umufungwa kimwe n’abandi bafungwa b’u Rwanda. Ko ntarumva mu bandi ibihumbi mirongo bafunzwe mutubaza uko bafunzwe?”

    Umuvugizi wa RCS yavuze ko Rusesabagina yitaweho neza nk’izindi mfungwa zose, kandi ko iyo hari icyo akeneye agihabwa.

    Ati “Mukanya numvaga umukobwa we avuga ngo yaratubwiye ngo dusakuze! Ni ugusakuza nyine. Basakuze nta kibazo ariko ni umufungwa nk’abandi kandi yitaweho kimwe n’abandi. Ararya nk’abandi, iyo akeneye umuganga aramubona, nta na kimwe tumuhezaho.”

    RCS ntikorera mu bwiru

    Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Amagereza mu Rwanda, RCS, igaragaza ko kugeza uyu munsi tariki 8 Kamena 2021, abantu bafungiye cyangwa bari kugororerwa muri gereza zose zo mu Rwanda ari 78 759.

    Mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, abafungwa n’abagororwa barasurwaga, ndetse n’ubundi burenganzira bemererwa n’itegeko bukubahirizwa. Muri rusange abafungiye muri izo gereza barya kimwe, bahabwa uburenganzira ku buvuzi mbese bafatwa kimwe.

    SSP Uwera yavuze ko RCS atari ikirwa ku buryo ibyo ikora bikorwa mu bwiru kuko hari izindi nzego zibagenzura umunsi ku munsi.

    Ati “Hari Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, idukurikirana umunsi ku munsi, izo ni inzego leta yashyizeho zireberera ibyo twe dukora, hari kandi na Komisiyo ya Sena bose baraza bakadusura, bakareba bakagera n’aho dutekera bakareba niba koko isuku yubahirizwa ndetse burya n’ab’intege nke bafite ifunguro ribateganyirijwe, abarwaye indwara zidakira, byose hari ingengo y’imari iba ibigenewe.”

    RCS itangaza ko nko muri ibi bihe bya Covid-19, abagororwa cyangwa abafunzwe bashyiriweho uburyo bufasha abo mu miryango yabo aho bifashisha ikoranabuhanga rya Mobile Money na Airtel Money boherereza ababo amafaranga bashobora kwifashisha mu buryo butandukanye.

    RCS yavuze ko Rusesabagina ari nk’abandi bafungwa kandi ahabwa ibiteganywa n’amategeko byose