Category: Uncategorized

  • Ingabire yakabaye yarasabye ko abakekwaho Jenoside batuye mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda –

    Mu minsi ishize, Ingabire Victoire wahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, nyuma akaza guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, yatambukije inkuru mu kinyamakuru The Guardian iyobya uburari ku bijyanye n’igihano yahawe.

    Inkuru ye ifite umutwe ugira uti ‘My story proves Rwanda’s lack of respect for good governance and human rights’ (Amateka yanjye yerekana ko u Rwanda rudaha agaciro imiyoborere myiza ndetse n’uburenganzira bwa muntu).

    Iyi nkuru yasohotse mu gihe iki kinyamakuru cyari kimaze iminsi gitambutsa inkuru zishidikanya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu byatumye Abanyarwanda benshi bibaza impamvu The Guardian yo mu Bwongereza isa nk’iri gutiza umurindi abahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    n’ubwo benshi bifuza kwizera ko ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo na The Guardian, bitanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ndetse bamwe bakanga kwemera ko abanyamakuru bo mu Burengerazuba bw’Isi batita ku bimenyetso bihamya ukuri iyo bari kuvuga kuri Afurika, u Rwanda kuri iyi ngingo, ntirunahabwa umwanya kugira ngo abashaka guhinyuza ibyo binyoma by’abaruharabika batambutse ibitekerezo byabo ahatambukijwe iby’abagoreka ukuri, ahubwo bagahitamo guha ijambo abarusebya gusa.

    Niba koko ari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bushyirwa imbere, bagakwiye guha urubuga impande zombi. Ariko kuba banga gutangaza iby’abarwanya ibyo binyoma byandikwa n’Inyangarwanda, byerekana ko abanyamakuru ba The Guardian babikora nkana.

    Ariko reka tunibaze ibibazo by’ingenzi abanyamakuru ba The Guardian bakabaye baribajije. Ingabire Victoire ni muntu ki, afite ayahe mateka?

    Ingabire Victoire Umuhoza ni umukobwa wa Therese Dusabe, wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba akidegembya mu Buholandi.

    Mubyo ashinjwa harimo kwica abagore b’Abatutsi babaga baje kubyara mu kigo nderabuzima cy’ahahoze ari muri Komine Butamwa [ubu ni mu Murenge wa Mageragere] aho yakoraga nk’umuforomo.

    Muri Kanama 1998, nyuma y’amezi atanu gusa Perezida Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiriye uruzinduko mu Rwanda, Ingabire Victoire wateye ikirenge mu cya nyina, yayoboye ishyaka rya politiki ryitwaga RDR ryari rigizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse n’abahoze ari abasirikare ba FAR basize bakoze Jenoside mu 1994. Iri shyaka ryashingiwe mu nkambi babagamo ahitwa mu Mugunga hahoze ari muri Zaire.

    Mu bandi bashinze iri shyaka rya RDR, harimo ba ruharwa bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside, barimo Theoneste Bagosora, Ferdinand Nahimana, n’abandi bari bayoboye ishami ry’iri shyaka muri Cameroun, ndetse nyuma bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

    Mu ruzinduko rwe, Bill Clinton yagize icyo avuga kuri iri shyaka rya RDR ryari rimaze amezi atanu. Yagize ati “Mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igihugu cyanyu, ibitero by’abasize bakoze amahano mu 1994 biracyakomeza n’uyu munsi.”

    Mu 2009, ishyaka rishya rya Ingabire Victoire, FDU-Inkingi, ryari rishamikiye ku bakoze Jenoside, ryashyizwe mu majwi na raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ko rifitanye imikoranire ya hafi na FDLR, umutwe ugizwe n’interahamwe zasize zikoje Jenoside mu Rwanda, ukaba waranashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Amerika.

    Mu 2010, Visi Perezida wa FDU Inkingi, Joseph Ntawagundi yaje mu Rwanda aherekeje Ingabire, ariko yisanga agomba kubazwa n’amateka uruhare yagize muri Jenoside, maze nyuma yo kwerekwa ibimenyetso, ndetse no gushinjwa n’abarimo umugore we, yarabyemeye ndetse anasaba imbabazi zo kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yicishije abantu umunani. Ni ngombwa kugaragaza ko ubwo Ntawagundi yatabwaga muri yombi, Ingabire yamuvugiye mu buryo bwose bushoboka agaragaza ko ari umwere, ahubwo ko ibyaha ashinjwa bifitanye isano na politiki.

    Ku itariki 15 Ukwakira 2010, The New Times yatangaje ifungwa rya Ingabire Victoire, ivuga ko akekwako kwivanga mu bikorwa byo guhungubanya umutekano w’u Rwanda. Yafunzwe nyuma y’uko ashinjwe na Maj Vital Uwumuremyi, wahoze ari mu bayobozi b’umutwe wa FDLR, wafashwe ari kugeregeza kwinjira mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ibindi bimenyetso byerekana ko Ingabire yakoranaga bya hafi n’imitwe y’abasize bakoze Jenoside iri muri Congo byashyizwe hanze n’inzego z’umutekano mu Buholandi, nyuma y’iperereza ryakorewe mu rugo rwe ruherereye muri icyo gihugu.

    Iri perereza kandi ryakozwe mu rugo rwe ryatumye umugabo we, Lin Muyizere, ashinjwa n’Urukiko rwo mu Buholandi kugerageza kubangamira umugambi wa Leta y’u Buholandi wo kohereza inyandiko n’ibindi bimenyetso bishinja Ingabire mu Rwanda. Gusa mu Ugushyingo 2011, icyemezo cyamenyeshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kivuye muri Ambasade y’u Buholandi, cyemezaga ko ibirego by’uyu mugabo bidafite ishingiro.

    Inyandiko y’urukiko yaragize iti “Abacamanza bameje ko nta bimenyetso simusiga byerekana ko ikirego cya Muyizere gifite ishingiro. Ibi bivuze ko impamvu zose mu buryo bw’amategeko zatuma ibimenyetso [bishinja Ingabire bitoherezwa mu Rwanda] zikuweho.”

    Ku wa 13 Ukuboza mu 2013, Urukiko Rukuru rwongereye igihano cy’igifungo rwari rwarahaye Ingabire Victoire, rukivana ku myaka umunani rukigira 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha yaregwagwa, birimo kurema umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo Ingabire atigeze agarukaho mu nyandiko ye ni uko we n’ubushinjacyaha bajuririye Urukiko Rukuru, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bubonye ko igihano yari yahawe cyari cyoroheje ugereranyije n’icyaha yakoze. Aya makuru aboneka ahantu hose ku buryo iyaba The Guardian ari ikinyamakuru cyandika ukuri koko, cyari kuba cyarayashatse.

    Muri iyi nkuru kandi, Ingabire yagarutse ku cyaha yarezwe cyo gutesha agaciro Jenoside, kuko azi neza ko abo abwira bo mu Burengerazuba bw’Isi batarumva agahinda yateye Abanyarwanda nyuma y’amagambo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yagereranyije ubwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga miliyoni n’ibyaha byitirirwa FPR, bigaragaza ko habayeho jenoside ebyiri; imvugo yakoreshejwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yayo, mu gihe yabaga ndetse na nyuma yayo.

    Mu bigaragara, iyo bigeze ku ngingo yo gukorana n’abakoze Jenoside ndetse no kurema umutwe witwaje intwaro ugamije gukuraho Guverinoma y’u Rwanda, Ingabire Victoire nta byireguro abona, araruca akarumira.

    Iyi niyo mpamvu inkuru ye yo muri The Guardian itabigarukaho. Iyo uyisomye ugira ngo Ingabire yavutse mu 2010, cyangwa se yabujijwe ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo igihe yahamwagwa n’ibyaha agafungwa, ndetse akigira nk’utarigeze abazwa ibyaha mu nkiko.

    Nta muntu n’umwe ushidikanya ko abanyamakuru ba The Guardian badafite ubushobozi bwo kugenzura ibyo Ingabire avuga, yaba ibyo anenga, ibyo avuga ku iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

    Ariko nko ku ngingo y’uburenganzira bwa muntu, imvugo ihora ari imwe. Ibirego bishinja u Rwanda, n’ubwo bitaba bifite ibimenyetso, bifatwa nk’ukuri, ariko iyaba twari bushingire ku bimenyetso nk’uko amahame ya Commonwealth The Guardian ivuga ko ishyigikira abivuga, twese twari bwemeranye n’imvugo ya depite Andrew Mitchel, wavuze ati “U Bwongereza bubitse akwiye guhangayikisha buri wese wita ku miyoborere yabwo ku Isi.”

    Niba kandi twita kuri ayo mahame ya Commonwealth, guhishira abakekwaho uruhare muri Jenoside nk’uko u Bwongereza bubikora, ntabwo ari ikintu twakirata, ahubwo ni ikintu buri wese yakagombye kugaya.

    Niba koko Ingabire yita ku mahame ya Commonwealth, yagakwiye gukoresha umwanya abonye mu binyamakuru byo mu Bwongereza, agahamagarira icyo gihugu guta muri yombi abantu batanu bagize uruhare muri Jenoside bihishe muri icyo gihugu. Niba nawe yemera ko uburenganzira bwa muntu bukwiriye kwimakazwa, yagakwiye gusaba ko nyina afatwa kuko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse benshi bemeza ko Ingabire ari we wamufashije gucikira mu Buholandi.

    Yagakwiye kandi gusaba imbabazi ku bwo kwifatanya n’abagize uruhare mu iyicwa ry’abantu ryatangijwe n’abayoboraga inkambi yo muri Zaire bateye u Rwanda. Gusa, ikigaragara ni uko ibyo avuga ntaho bihuriye n’amahame ya Commonwealth, ahubwo ari umugambi mugari wo kugoreka ukuri ku mateka y’u Rwanda, yitwikiriye ishusho y’uburenganzira bwa muntu. Muri uyu mugambi, Ingabire Victoire afatwa nk’indi “ntwali” irwanya ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda nyuma y’uko umushinga “w’intwari ya Hollywood” [Paul Rusesabagina] uburijwemo mu buryo buteye isoni.

    Kuri iyi ngingo y’ubutwari bw’i Hollwood, Inkiko z’u Bwongereza zemeje ibitekerezo bihuriweho n’Abanyarwanda benshi ku bwireguro bwatanzwe na Paul Rusesabagina avuganira abantu bane bakekwaho uruhare muri jenoside bidegembya mu Bwongereza.

    Umucamanza Antony Evans yabivuzeho ati “Mu by’ukuri icyo ubuhamya bwa Rusesabagina bwerekanye inkomoko y’ibimenyetso ndetse no bwerekana ko ibimenyetso bitari iby’inzobere zigenga ahubwo byari iby’umugabo ufitanye isano rikomeye n’intangondwa z’Abahutu, bityo ko bidashobora gufatwa nk’ukuri gufite ishingiro.”

    Umuntu yakwibaza ati: “Ese The Guardian n’abo bafatanyije bazigera bahindura umuvuno? “

    Ingabire Victoire yanditse inyandiko zimugaragaza nk’impirimbanyi y’amahoro kandi yaragize uruhare mu kuyica

  • Insoresore z'Abanya-Uganda zakubise Umunyarwanda ziramutwika kugeza apfuye – #rwanda #RwOT

    Umurambo we watoraguwe ku wa 6 Kamena 2021 ahagana saa Saba z'amanywa mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kivuye, Akagari ka Nyirataba mu mudugudu wa Kanyenzugi, aho abo bagizi ba nabi bamujugunye.

    Virunga Post yatangaje ko uyu Bazambanza yagiye muri Uganda avuye n'ubundi mu Karere ka Burera. Yari atuye ahitwa Butandi i Kabale ari naho yakoreraga akazi ka buri munsi. Yari ahamaze imyaka irenga ine, kugeza ubwo yatewe mu rugo rwe n'abagizi ba nabi barimo sebuja, bakamukorera ibikorwa by'ubunyamaswa birimo kumukubita barangiza bakamutwika yambaye ubusa kugeza apfuye.

    Umwe mu bayobozi baturiye umupaka utashatse ko amazina ye amenyekana yagize ati 'Birababaje, ukuntu abayobozi bo muri Kabale batigeze bagira icyo bakora kugira ngo bakize ubuzima bw'uyu Munyarwanda cyangwa ngo bakore iperereza kugira ngo bamenye abamwishe.'

    Umurambo we umaze gutoragurwa, wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burere kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku rupfu rwe.

    Si ubwa mbere Umunyarwanda yiciwe muri Uganda, kuko uretse no kwicwa, hakunze kumvikana amakuru y'Abanyarwanda benshi bafatwa n'inzego z'ubutasi za Uganda zikabafunga, zikabakubita ndetse zikabica urubozo bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda, kugeza ubwo hari aboherezwa ku mupaka batabasha kugenda kubera gukubitwa, abandi bagapfirayo.

    Inkuru iheruka y'Umunyarwanda wiciwe muri Uganda ni iy'uwitwa Felicien Mbonabaheka wishwe ari kugerageza gutabara Umunyarwanda wari wibasiwe n'abagizi ba nabi b'Abagande barimo kumukubita. Aba bagizi ba nabi bafashe Mbonabaheka bamukata umutwe n'amaguru ndetse n'urutirigongo, barangije bamushyingura batamenyesheje umuryango we cyangwa Leta y'u Rwanda.

    Kugeza ubu, Leta ya Kampala ntacyo iravuga kuri uru rupfu rw'agashinyaguo rwishwe Mbonabaheka.

    Leta y'u Rwanda ntihwema kugira inama Abanyarwanda ibabuze kujya muri Uganda kubera ko itizeye umutekano wabo, kuko abenshi bagiyeyo bakorerwa ibikorwa by'urugomo, barakubitwa, barafungwa abandi bakicwa.

    Nyuma y'amasezerano ya Luanda yasinywe n'abakuru b'ibihugu bya Uganda n'u Rwanda mu 2019, yari akubiyemo ingingo zigamije gushyira akadomo ku bikorwa by'ihohoterwa bikorerewa Abanyarwanda no kugarura umubano w'ibihugu byombi, nta cyizere cy'uko ibi bizagerwaho kuko Leta ya Uganda idafite ubushake bwatuma bigerwaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/insoresore-z-abagande-zakubise-umunyarwanda-ziramutwika-kugeza-apfuye

  • Ingabire yakabaye yarasabye ko abakekwaho Jenoside batuye mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, Ingabire Victoire wahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w'igihugu, nyuma akaza guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, yatambukije inkuru mu kinyamakuru The Guardian iyobya uburari ku bijyanye n'igihano yahawe.

    Inkuru ye ifite umutwe ugira uti 'My story proves Rwanda's lack of respect for good governance and human rights' (Amateka yanjye yerekana ko u Rwanda rudaha agaciro imiyoborere myiza ndetse n'uburenganzira bwa muntu).

    Iyi nkuru yasohotse mu gihe iki kinyamakuru cyari kimaze iminsi gitambutsa inkuru zishidikanya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu byatumye Abanyarwanda benshi bibaza impamvu The Guardian yo mu Bwongereza isa nk'iri gutiza umurindi abahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    n'ubwo benshi bifuza kwizera ko ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi birimo na The Guardian, bitanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ndetse bamwe bakanga kwemera ko abanyamakuru bo mu Burengerazuba bw'Isi batita ku bimenyetso bihamya ukuri iyo bari kuvuga kuri Afurika, u Rwanda kuri iyi ngingo, ntirunahabwa umwanya kugira ngo abashaka guhinyuza ibyo binyoma by'abaruharabika batambutse ibitekerezo byabo ahatambukijwe iby'abagoreka ukuri, ahubwo bagahitamo guha ijambo abarusebya gusa.

    Niba koko ari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bushyirwa imbere, bagakwiye guha urubuga impande zombi. Ariko kuba banga gutangaza iby'abarwanya ibyo binyoma byandikwa n'Inyangarwanda, byerekana ko abanyamakuru ba The Guardian babikora nkana.

    Ariko reka tunibaze ibibazo by'ingenzi abanyamakuru ba The Guardian bakabaye baribajije. Ingabire Victoire ni muntu ki, afite ayahe mateka?

    Ingabire Victoire Umuhoza ni umukobwa wa Therese Dusabe, wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba akidegembya mu Buholandi.

    Mubyo ashinjwa harimo kwica abagore b'Abatutsi babaga baje kubyara mu kigo nderabuzima cy'ahahoze ari muri Komine Butamwa [ubu ni mu Murenge wa Mageragere] aho yakoraga nk'umuforomo.

    Muri Kanama 1998, nyuma y'amezi atanu gusa Perezida Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiriye uruzinduko mu Rwanda, Ingabire Victoire wateye ikirenge mu cya nyina, yayoboye ishyaka rya politiki ryitwaga RDR ryari rigizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse n'abahoze ari abasirikare ba FAR basize bakoze Jenoside mu 1994. Iri shyaka ryashingiwe mu nkambi babagamo ahitwa mu Mugunga hahoze ari muri Zaire.

    Mu bandi bashinze iri shyaka rya RDR, harimo ba ruharwa bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside, barimo Theoneste Bagosora, Ferdinand Nahimana, n'abandi bari bayoboye ishami ry'iri shyaka muri Cameroun, ndetse nyuma bahamijwe ibyaha bya Jenoside n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

    Mu ruzinduko rwe, Bill Clinton yagize icyo avuga kuri iri shyaka rya RDR ryari rimaze amezi atanu. Yagize ati 'Mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bw'igihugu cyanyu, ibitero by'abasize bakoze amahano mu 1994 biracyakomeza n'uyu munsi.'

    Mu 2009, ishyaka rishya rya Ingabire Victoire, FDU-Inkingi, ryari rishamikiye ku bakoze Jenoside, ryashyizwe mu majwi na raporo y'inzobere z'Umuryango w'Abibumbye ko rifitanye imikoranire ya hafi na FDLR, umutwe ugizwe n'interahamwe zasize zikoje Jenoside mu Rwanda, ukaba waranashyizwe ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba na Amerika.

    Mu 2010, Visi Perezida wa FDU Inkingi, Joseph Ntawagundi yaje mu Rwanda aherekeje Ingabire, ariko yisanga agomba kubazwa n'amateka uruhare yagize muri Jenoside, maze nyuma yo kwerekwa ibimenyetso, ndetse no gushinjwa n'abarimo umugore we, yarabyemeye ndetse anasaba imbabazi zo kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yicishije abantu umunani. Ni ngombwa kugaragaza ko ubwo Ntawagundi yatabwaga muri yombi, Ingabire yamuvugiye mu buryo bwose bushoboka agaragaza ko ari umwere, ahubwo ko ibyaha ashinjwa bifitanye isano na politiki.

    Ku itariki 15 Ukwakira 2010, The New Times yatangaje ifungwa rya Ingabire Victoire, ivuga ko akekwako kwivanga mu bikorwa byo guhungubanya umutekano w'u Rwanda. Yafunzwe nyuma y'uko ashinjwe na Maj Vital Uwumuremyi, wahoze ari mu bayobozi b'umutwe wa FDLR, wafashwe ari kugeregeza kwinjira mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ibindi bimenyetso byerekana ko Ingabire yakoranaga bya hafi n'imitwe y'abasize bakoze Jenoside iri muri Congo byashyizwe hanze n'inzego z'umutekano mu Buholandi, nyuma y'iperereza ryakorewe mu rugo rwe ruherereye muri icyo gihugu.

    Iri perereza kandi ryakozwe mu rugo rwe ryatumye umugabo we, Lin Muyizere, ashinjwa n'Urukiko rwo mu Buholandi kugerageza kubangamira umugambi wa Leta y'u Buholandi wo kohereza inyandiko n'ibindi bimenyetso bishinja Ingabire mu Rwanda. Gusa mu Ugushyingo 2011, icyemezo cyamenyeshejwe Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda kivuye muri Ambasade y'u Buholandi, cyemezaga ko ibirego by'uyu mugabo bidafite ishingiro.

    Inyandiko y'urukiko yaragize iti 'Abacamanza bameje ko nta bimenyetso simusiga byerekana ko ikirego cya Muyizere gifite ishingiro. Ibi bivuze ko impamvu zose mu buryo bw'amategeko zatuma ibimenyetso [bishinja Ingabire bitoherezwa mu Rwanda] zikuweho.'

    Ku wa 13 Ukuboza mu 2013, Urukiko Rukuru rwongereye igihano cy'igifungo rwari rwarahaye Ingabire Victoire, rukivana ku myaka umunani rukigira 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha yaregwagwa, birimo kurema umutwe w'iterabwoba ugamije guhungabanya umudendezo w'u Rwanda no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo Ingabire atigeze agarukaho mu nyandiko ye ni uko we n'ubushinjacyaha bajuririye Urukiko Rukuru, nyuma y'uko Ubushinjacyaha bubonye ko igihano yari yahawe cyari cyoroheje ugereranyije n'icyaha yakoze. Aya makuru aboneka ahantu hose ku buryo iyaba The Guardian ari ikinyamakuru cyandika ukuri koko, cyari kuba cyarayashatse.

    Muri iyi nkuru kandi, Ingabire yagarutse ku cyaha yarezwe cyo gutesha agaciro Jenoside, kuko azi neza ko abo abwira bo mu Burengerazuba bw'Isi batarumva agahinda yateye Abanyarwanda nyuma y'amagambo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yagereranyije ubwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga miliyoni n'ibyaha byitirirwa FPR, bigaragaza ko habayeho jenoside ebyiri; imvugo yakoreshejwe n'abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yayo, mu gihe yabaga ndetse na nyuma yayo.

    Mu bigaragara, iyo bigeze ku ngingo yo gukorana n'abakoze Jenoside ndetse no kurema umutwe witwaje intwaro ugamije gukuraho Guverinoma y'u Rwanda, Ingabire Victoire nta byireguro abona, araruca akarumira.

    Iyi niyo mpamvu inkuru ye yo muri The Guardian itabigarukaho. Iyo uyisomye ugira ngo Ingabire yavutse mu 2010, cyangwa se yabujijwe ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo igihe yahamwagwa n'ibyaha agafungwa, ndetse akigira nk'utarigeze abazwa ibyaha mu nkiko.

    Nta muntu n'umwe ushidikanya ko abanyamakuru ba The Guardian badafite ubushobozi bwo kugenzura ibyo Ingabire avuga, yaba ibyo anenga, ibyo avuga ku iterambere ry'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'uburenganzira bwa muntu.

    Ariko nko ku ngingo y'uburenganzira bwa muntu, imvugo ihora ari imwe. Ibirego bishinja u Rwanda, n'ubwo bitaba bifite ibimenyetso, bifatwa nk'ukuri, ariko iyaba twari bushingire ku bimenyetso nk'uko amahame ya Commonwealth The Guardian ivuga ko ishyigikira abivuga, twese twari bwemeranye n'imvugo ya depite Andrew Mitchel, wavuze ati 'U Bwongereza bubitse akwiye guhangayikisha buri wese wita ku miyoborere yabwo ku Isi.'

    Niba kandi twita kuri ayo mahame ya Commonwealth, guhishira abakekwaho uruhare muri Jenoside nk'uko u Bwongereza bubikora, ntabwo ari ikintu twakirata, ahubwo ni ikintu buri wese yakagombye kugaya.

    Niba koko Ingabire yita ku mahame ya Commonwealth, yagakwiye gukoresha umwanya abonye mu binyamakuru byo mu Bwongereza, agahamagarira icyo gihugu guta muri yombi abantu batanu bagize uruhare muri Jenoside bihishe muri icyo gihugu. Niba nawe yemera ko uburenganzira bwa muntu bukwiriye kwimakazwa, yagakwiye gusaba ko nyina afatwa kuko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse benshi bemeza ko Ingabire ari we wamufashije gucikira mu Buholandi.

    Yagakwiye kandi gusaba imbabazi ku bwo kwifatanya n'abagize uruhare mu iyicwa ry'abantu ryatangijwe n'abayoboraga inkambi yo muri Zaire bateye u Rwanda. Gusa, ikigaragara ni uko ibyo avuga ntaho bihuriye n'amahame ya Commonwealth, ahubwo ari umugambi mugari wo kugoreka ukuri ku mateka y'u Rwanda, yitwikiriye ishusho y'uburenganzira bwa muntu. Muri uyu mugambi, Ingabire Victoire afatwa nk'indi 'ntwali' irwanya ubutegetsi bw'igitugu mu Rwanda nyuma y'uko umushinga 'w'intwari ya Hollywood' [Paul Rusesabagina] uburijwemo mu buryo buteye isoni.

    Kuri iyi ngingo y'ubutwari bw'i Hollwood, Inkiko z'u Bwongereza zemeje ibitekerezo bihuriweho n'Abanyarwanda benshi ku bwireguro bwatanzwe na Paul Rusesabagina avuganira abantu bane bakekwaho uruhare muri jenoside bidegembya mu Bwongereza.

    Umucamanza Antony Evans yabivuzeho ati 'Mu by'ukuri icyo ubuhamya bwa Rusesabagina bwerekanye inkomoko y'ibimenyetso ndetse no bwerekana ko ibimenyetso bitari iby'inzobere zigenga ahubwo byari iby'umugabo ufitanye isano rikomeye n'intangondwa z'Abahutu, bityo ko bidashobora gufatwa nk'ukuri gufite ishingiro.”

    Umuntu yakwibaza ati: “Ese The Guardian n'abo bafatanyije bazigera bahindura umuvuno? “

    Ingabire Victoire yanditse inyandiko zimugaragaza nk’impirimbanyi y’amahoro kandi yaragize uruhare mu kuyica


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabire-yakabaye-yarasabye-ko-abakekwaho-jenoside-batuye-mu-bwongereza

  • Dore ibyabereye mu birori by'isabukuru y'amavuko ya Miss Vanessa Uwase – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 05 Kamena ya buri mwaka nibwo Miss Uwase Vanessa Raïssa, wegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, yizihaza isabukuru ye y'amavuko. Abavandimwe, inshuti ze, abo bakorana ndetse n'abafana be benshi bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko kuri uwo munsi ndetse bamwe banamuhaye impano zitandukanye. Miss Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amwe mu mafoto yafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko aho yanashimiye inshuti ze, umuryango we, abafana be ndetse  n'abo bakorana mu magambo agira ati: 'I can't thank you enough my friends, family, fans and co workers for the birthday party, wishes, sweet messages and gifts. I am so blessed to have you all. You're God sent. 🥲❤️'.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyabereye-mu-birori-byisabukuru-yamavuko-ya-miss-vanessa-uwase/

  • Umuhanzikazi ukomeye yahishuye ibintu bibi yakorewe n'abagabo bituma ahitamo ubutinganyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Natalie Florence wo muri Kenya ukoresha akazina ka Noti Flow, yeruye ko afite umukunzi bahuje igitsina baryama. Uyu muhanzikazi watandukanye n'umukunzi we Mustapha babanaga nk'umugabo n'umugore muri 2019, mu rugendo rwe mu rukundo yahuye n'ibizazane byo guhohoterwa n'abagabo aho avuga ko yababaye umutima ku buryo atakongera gushaka umugabo.

    Noti yagize ati: 'Nagize ikintu kibi mu mibanire yanjye ya kera. Umukunzi wanjye wa kera yarantukaga. Yansigiye ibikomere ku mubiri. Ibyo byabaye mu Ugushyingo umwaka ushize, yarankubitaga akankura amenyo, nagiye njya mu rukiko rimwe na rimwe bikaburizwamo'.

    Yavuze ko muri Kenya abagore bakorerwa ihohotera mu ngo zabo bityo ko bajya babona ubuvugizi. Ati: 'Ihohoterwa rikorerwa mu ngo ntirishobora kubura mu bashakanye. Bibaho ndetse no kubakundana. Muri twe twari twacecetse kuri iyi ngingo. Babone ubuvugizi'.

    Akomeza avuga ko ubu yahisemo gukundana no kuryamana n'abo bahuje ibitsina ibyo we abona bimuha gutuza. Ati 'Nabonye urukundo ruhamye n'umugore duhuje igitsina. Arankunda kandi nta kintu na kimwe yifuza kumbabaza. yamfashije gutsinda ihungabana kuva mu mibanire yanjye ya kera'.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-ukomeye-yahishuye-ibintu-bibi-yakorewe-nabagabo-bituma-ahitamo-ubutinganyi/

  • 'NDI MUZIMA CYANE KURUSHAHO' – Israël Mbonyi yanyomoje inkuru yari yavuzwe ko yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Israël Mbonyi umaze kubaka izina hano mu Rwanda mu ndirimbo ziri mu njyana ya gospel, yanyomoje amakuru yari yaravuzwe ko yapfuye. Ku munsi w'ejo nibwo amakuru y'ibihuha yasakajwe ku rubuga rwa YouTube ko uyu muhanzi w'umunyabigwi mu ndirimbo zihimbaza Imana yapfuye urupfu rutunguranye. Mu masaha make ashize, Israël Mbonyi yanyomoje aya makuru mu magambo agira ati: 'Was this really necessary !?
    Business y'ama views Imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo ! Ku Nshuti zanjye Ndetse n'umuryango mugari unkunda 'NDI MUZIMA CYANE KURUSHAHO'.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by MBONYI (@israelmbonyi)

    Source : https://yegob.rw/ndi-muzima-cyane-kurushaho-israel-mbonyi-yanyomoje-inkuru-yari-yavuzwe-ko-yitabye-imana/

  • Ntakwiriye gukina mu Rwanda| Ari ku rundi rwego| Bimwe mu byavuzwe n'abafana ba Byiringiro Lague – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana benshi ba Byiringiro Lague, Rutahizamu w'ikipe ya APR FC akaba na Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, batangariye ubuhanga bwe ndetse n'ishyaka yakinanye ubwo Amavubi yakinaga umukino wa gicuti n'ikipe ya Central African Republic Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki ya 04 Kamena 2021. Benshi bagarutse ku ishoti rikomeye uyu musore yateye umuzamu w'ikipe ya Central African Republic ku mupira yari ahawe na mugenzi we Manishimwe Djabel. Aha akaba ariho bamwe bahereye bavuga ko uyu musore atari ku rwego rwo gukina mu Rwanda.

    Bimwe mu byatangajwe n'abafana ba Byiringiro Lague ni ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ntakwiriye-gukina-mu-rwanda-ari-ku-rundi-rwego-bimwe-mu-byavuzwe-nabafana-ba-byiringiro-lague/

  • SUGIRA Ernest yerekanye umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    SUGIRA Ernest, Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports FC, yerekanye umukunzi we. Ni mu gihe uyu musore yari amaze igihe avuga ko afite umukobwa umwe rukumbi bakundana husa yari atarashyira hanze ifoto ye. Sugira yerekanye uyu mukobwa bakundana abinyujije kuri story ya Facebook ye ndetse na Twitter ye. Ni nyuma yuko uyu musore yari amaze kwandika amagambo yo kumushimira imyaka 9 bamaze bari kumwe mu rukundo.



    Nyuma yuko ashyize hanze ifoto y'umukunzi we, Sugira Ernest yayiherekesheje indirimbo y'umuhanzi Barnaba ari kumwe na Alikiba yitwa Cheketua yiganjemo amagambo y'urukundo.

    Source : https://yegob.rw/sugira-ernest-yerekanye-umukunzi-we/

  • Kylian Mbappe yababaje cyane amakipe yamwifuzaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappe ntakiri ku isoko ry'abakinnyi bazagurishwa muti uyu mwaka kuko amasezerano ye muri PSG azangira mu mwaka utaha.Amasezerano ya Kylian Mbappe muri PSG azarangira muri Kamena 2022, bivuze ko asigaje umwaka umwe ku masezerano ye. Mu kiganiro yagiranye na L'Equipe umuyobozi wa PSG yemeje ku mugaragaro ko nta hantu Mbappe azajya ndetse n'iyo amasezerano ye yarangira atazagendera ubuntu.

    Yagize ati' Mbappe agomba kuguma hano, ntituzigera tumugurisha kandi n'amasezerano ye narangira ntazigera agendera ubuntu. Ese ubundi ubwo yajya mu yihe kipe? Ahubwo se ni iyihe kipe ifite ubushobozi bwo guhanganira umukinnyi na PSG? Icyo navuga ni kimwe ibintu hano biri kugenda neza, twiteguye kumwongerera amasezerano, aha ni i Paris kandi ni igihugu cye usibye intego zo gukina umupira w'amaguru Mbappe afite n'intego zo kubaka igihugu cye yongerera imbaraga shampiyona akinamo.'

    Amakipe nka Real Madrid Liverpool, Chelsea na Barcelona byavugwaga ko ziri gucungira hafi uyu mukinnyi, bikanahurirana n'uko Mbappe yanze kongera amasezerano mu ikipe.

    Source : https://yegob.rw/kylian-mbappe-yababaje-cyane-amakipe-yamwifuzaga/

  • Menya akamaro ko kunyongera umugabo n'uko bikorwa mu gihe muri gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi bavuga ko umugore utazi kunyonga abishya imibonano mpuzabitsina ndetse bakanongeraho ko kunyonga bifasha cyane umugabo kuba igitsina cye cyagera kure, bityo akarushaho kumva uburyohe bw'icyo gikorwa arimo kandi akarushaho kwishima.

    Ubundi kunyongera umugabo k'umugore mu mibonano mpuzabitsina ni iki ? bikorwa bite?

    Ibitabo byinshi bivuga ko uyu muco ari uw'Abanyafurika ariko ukaba waraje kugenda ukwirakwira ku isi hose n'iburayi. Umugore akaba anyongera umugabo igihe bari gutera akabariro iyo amaze kumva uburyohe bw'icyo gikorwa, ibi nabyo bikaba ari bimwe mu bishimisha umugabo cyane, ndetse bikaba byanatuma arangiza vuba.

    Igihe umugore ari gukorerwa uburyo(Position) bwo kwibamba n'umugabo we (amunyongera) amufasha kuzamuka gahoro ku gitsina cye akirinda ko cyavamo ahubwo agasa n'uheta umugongo kugirango kinjire neza kandi kigere aho yumva yifuza, ibi bikaba bigenda byongera uburyohe ku mugabo.

    Umugore kandi ashobora kunyonga igihe ari gukorerwa ubundi buryo agafasha umugabo kumanuka gahoro ku gitsina cye yirinda ko cyavamo kuko bishobora gutuma gihita kigwa bityo umugabo akabihirwa n'imibonano kandi yari yishimye.

    Iyo uganiriye n'abandi bantu bazobereye mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina bakubwira ko uburyo bworoshye umugore yanyongeramo umugabo ari ukwandika 0 cyangwa 8 akoresheje ikibuno igihe bari mu gikorwa nyirizina hanyuma agasiba uyu mubare akoresheje ikibuno cye ariko akirinda ko igitsina cy'umugabo kiva mu cye.

    Kunyongera umugabo kandi abagore benshi bo mu Burasirasuza bwa Afurika babifataga nk'uburyo umugore yafashaga umugabo we kumurongora igihe yabaga ananiwe kandi akeneye gutera akabariro ibi bikaba byarakorwaga mbere y'uko umuco wo gutegurana usakara mu bantu.

    Benshi mu bagabo bavuga ko abagore bakagombye kwiga kunyongera abagabo babo ndetse bakanamenya kubakorera n'udushya mu gihe barimo gukora imibonano mu rwego rwo kubaka umubano wabo n'abo bashakanye ndetse bakamenya byinshi ku bihereranye no gushimisha umugabo mu buriri.

    Nubwo ariko ngo abagabo benshi bakunda kunyonga hari n'abandi bagabo bumva ko kuba umugore atabimukorera ntacyo byamutwara ahubwo agashimishwa n'uburyo umugore yamweretse ibyiyumviro bye mu buriri.

    Source : https://yegob.rw/menya-akamaro-ko-kunyongera-umugabo-nuko-bikorwa-mu-gihe-muri-gutera-akabariro/