Category: Uncategorized

  • Burundi: Pierre Nkurunziza 'ntiyadupfiriye nabi' – Umugore we mu kumwibuka #rwanda #RwOT

    Bwana Nkurunziza yapfuye ari kuwa mbere ku itariki nk'iyi umwaka ushize, ni inkuru yatangajwe bucyeye bwaho kuwa kabiri mu itangazo rya leta rivuga ko yishwe n'umutima.

    Yari amaze iminsi ibiri arwariye mu bitaro bya Karusi ubutegetsi bwaranze gutangaza amakuru ku burwayi bwe, bityo havugwaga ibitandukanye ku ndwara arwaye.

    Uyu munsi, Denise Nkurunziza yatangaje kuri Twitter ati: “Turashimiye Imana kuba yagiye amahoro asigiye iragi ryiza Abarundi. Natwe nk'Umuryango dusubiriye kuvuga ngo niyiruhukire amahoro kuko ntiyadupfiriye nabi”.

    Nkurunziza ntavugwaho rumwe, bamwe bavuga ko ubutgetsi bwe kuva mu 2015 bwaranzwe n'ubwicanyi, kwibasira abatavuga rumwe na we, no gusubira inyuma k'ubukungu n'ububanyi n'amahanga.

    Abamushyigikiye bavuga ko yaharaniye ko u Burundi bwigenga imbere y'abo yitaga 'Abakoloni', kandi yakoze ibikorwa bitandukanye by'iterambere no kuvugurura imibereho myiza n'ubuvuzi ku baturage.

    Yibukwa kandi nk'umutegetsi wavuze ko “Imana yakijije u Burundi coronavirus” ndetse utaremeraga ingamba zafashwe na WHO/OMS zo kuyirwanya, ibyo uwamusimbuye yaje guhindura akavuga ko Covid-19 ari “umwanzi wa mbere”.

    Ishyaka rye CNDD-FDD n'ubu rikiri ku butegetsi ryashyigikiye ko ahabwa izina ry'icyubahiro rya “Imboneza ihoraho mu gukunda igihugu” ndetse iyi tariki y'urupfu rwe yagizwe umunsi w'ikiruhuko.

    Pierre Nkurunziza azakomeza kuba perezida utavugwaho rumwe ku Barundi, byongeye kuboneka ubwo hemezwaga amazina y'icyubahiro kuri we n'uko iyi tariki iba umunsi w'ikiruhuko, aho bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku murage we.

    Nkurunziza yari muntu ki?

    Pierre Nkurunziza wari ufite imyaka 55, se yabaye umudepite mu Burundi yicwa mu bwicanyi bwo mu 1972, nyina aracyariho aba mu Burundi.

    Nkurunziza nawe yarokotse ubwicanyi bwo mu 1993, icyo gihe akaba yari umwalimu muri kaminuza y'u Burundi, maze ahita yinjira mu nyeshamba zitwaga FDD z'ishyaka CNDD.

    Mu 2003 izi nyeshamba zasinye amasezerano y'amahoro na leta i Arusha yumvikanyweho mu 2000. Ayo masezerano yagize Nkurunziza minisitiri w'intwaro ibereye.

    Mu kwa munani 2005 yatowe ku bwiganze n'abari bagize inteko ishingamategeko ngo abe perezida, arahira tariki 26 z'uko kwezi nyine, aba perezida wa munani w'u Burundi.

    Nkurunziza na Denise Bucumi bafitanye abana batanu.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-pierre-nkurunziza-ntiyadupfiriye-nabi-umugore-we-mu-kumwibuka

  • Munyenyezi wamaze kwambara iroza ngo Ikinyarwanda cyaramunaniye arashaka kuburana mu Cyongereza #rwanda #RwOT

    Uyu mugore uherutse koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yo kurangiza igihano, akurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwafashe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 kuko ibyo akurikiranyweho ari ibyaha bikomeye.

    Yahise ajurira iki cyemezo mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ari na rwo rwamuburanishije uyu munsi.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021 ryabaye hifashishijwe Ikoranabuhanga ry’iya kure, Munyenyezi yaburanye ari kuri Gereza afungiyemo i Mageragere mu gihe Inteko yamuburanishije yari iri ku kicaro cy’urukiko.

    Munyenyezi wagaragaraga mu mpuzankano y’iroza yambarwa n’imfungwa zitarakatirwa, yazamuye inzitizi zo kuba atisanzura kuburana mu Kinyarwanda kuko cyamunaniye, asaba ko yakwemererwa kujya yiregura mu Cyongereza kuko ari cyo yisanzuramo.

    Mu magambo macye, yagize ati 'Ikinyarwanda cyarananiye.'

    Umucamanza yamubwiye ko yazihangana akaburana mu Kinyarwanda kuko ari rwo rurimi rukoreshwa mu miburanishize y’Imanza z’Inshinjabyaha mu Rwanda gusa amusezeranya ko mu gihe haba hari inyandiko y’Ikinyarwanda ashaka ko ishyirwa mu cyongereza, byajya bikorwa.

    Mu iburanisha ry’uyu munsi kandi, hagaragaye Me Buhuru Pierre Celestine umwunganira mu gihe Me Gatera Gashabana we atari ahari.

    Me Buhuru Pierre Celestin na we yahise azamura inzitizi avuga ko uyu munsi atari wo bamenyeshejwe ko bazaburaniraho kuko bari bazi tariki 11 Kamena mu gihe iyi tariki ya 08 Kamena yazanywe n’Ubushinjacyaha.

    Me Buhuru kandi yavuze ko Umukiliya we yifuza kuburana ari mu rukiko aho kuba ari kuri Gereza ndetse ko ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 biboneka bitize kandi ko babanza gusabwa gupimwa.

    Gusa Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko kuva tariki 03 Kamena 2021 bari bazi neza ko itariki yo kuburanira aho uyu munsi tariki 08 Kamena bityo ko bakagombye kuba baripimishije.

    Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ibyatangajwe n’uruhande rw’Uregwa ari impamvu zo gutinza urubanza nyamara ari bo bajuriye.

    Urukiko rwumvise icyifuzo cy’uregwa ndetse n’ibyatangajwe n’Ubushinjacyaha, rwahise rusubika urubanza rurwimurira ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Munyenyezi-wamaze-kwambara-iroza-ngo-Ikinyarwanda-cyaramunaniye-arashaka-kuburana-mu-Cyongereza

  • Abahoze muri RUD Urunana na P5 batangiye kwiregura, barimo uwashukiwe i Bujumbura –

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

    Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Mu rubanza rwo kuri uyu wa Kabiri urukiko rwumvise ubwiregure bwa buri wese, hagamijwe kumenya uruhare yagize ari muri iyo mitwe.

    Abashinjwa bashyizwe mu byiciro bibiri bigizwe n’abantu bemera ibyaha baregwa n’abatabyemera.

    Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko ntaho abahakana bahera bavuga ko batagize ubushake mu gukora ibyaha bakurikiranyweho mu gihe bari bazi neza ko bari mu mitwe y’iterabwoba kandi bazi ko ari icyaha.

    Mu bahakana harimo n’uwajyanywe mu nyeshyamba akiri muto, akavuga ko ntaho yari ahuriye n’ibikorwa bigamije kugirira nabi u Rwanda ko ahubwo yajyanywe ku ngufu ndetse akaguma no guterwa ubwoba ngo atazatoroka.

    Niyonkuru Jean Baptiste, wavukiye mu Karere ka Gisagara, yavuze ko yinjiye muri P5 mu 2017 akiri muto. Ibyaha akurikiranyweho birimo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’iterabwoba no kugirana umubano na Leta z’amahanga.

    Yasobanuye ko yinjiye muri uwo mutwe aba i Bujumbura ahitwa Kinama, akorera umuntu muri Kiosk. Ngo haje kuza umuntu witwa Nshimiye ari na we wamujyanye muri Congo.

    Niyonkuru yavuze ko ku myaka afite nta kibi azi kuri Leta y’u Rwanda ku buryo yashaka kuyigirira nabi, ahubwo ko yahemukiwe n’abamujyanye muri Congo akisanga atakibasha gutoroka kuko yari mu mashyamba ya kure.

    Niyonkuru n’abandi mu byaha bahakana harimo kugirana umubano n’amahanga aho bagaragaza ko nubwo bakorerwaga ibyangombwa bihimbano, abenshi babishakirwaga batabanje kubonana n’inzego z’ibyo bihugu by’amahanga ahubwo ko byakorwaga n’ababashoraga muri byo bikorwa bababeshya akazi.

    Inkuru irambuye mu kanya….

    Abashinjwa batangiye kwiregura kuri uyu wa Kabiri

  • Minisitiri Habyarimana yasanganijwe ibibazo by’abahombejwe na Covid-19 mu Burengerazuba –

    Muri uru ruzinduko, Minisitiri Habyarimana yaganiriye n’abacuruzi batandukanye barimo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abacururiza mu masoko ndetse n’abakorera imyuga mu dukiriro dutandukanye.

    Mu bibazo byagaragajwe harimo ko bamwe mu bacuruzi batakaje igishoro cyabo kubera icyorezo cya Covid-19, bigatuma ubucuruzi bwabo buhungabana.

    Minisitiri Habyarimana yabashimiye umuhate bagaragaje, bagakomeza gukora nubwo ubucuruzi bwabo bwakomwe mu nkokora.Yabasabye kwishyira hamwe bagakorera mu matsinda, kugira ngo hazarebwe uburyo baterwamo inkunga, binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA).

    Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo ikibazo kimaze iminsi kigaragara mu masoko yambukiranya imipaka aho usanga abayakoreramo ari bake ugereranyije n’imyanya y’ubucuruzi irimo.

    Minisitiri Habyarimana yabijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka kugira ngo iki kibazo gikemuke. Ati “Imyanya y’ubucuruzi iracyahari muri aya masoko yambukiranya imipaka ugereranyije n’abasanzwe bakoreramo, turi kugerageza gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo iki kibazo gikemuke kuko murabizi urujya n’uruza ntabwo rurongera gusubira ku rwego nk’urwo rwahozeho mbere y’uko icyorezo cya Covid—19 cyaduka.”

    Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) izakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo hajye haboneka ibyangombwa by’abambuka imipaka, ku bagenda cyangwa abinjira, kugira ngo iyo myanya yose yuzure by’umwihariko iri mu masoko ari mu Karere ka Rusizi.

    Yasabye inzego zitandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba kunoza imikorere mu bijyanye n’ubwikorezi, haba ubwo mu mazi ndetse n’ubwo ku butaka dore ko yanasuye ibyambu byose biri mu aka gace.

    Minisitiri Habyarimana yasuye isoko ryubatswe mu koroshya ubucuruzi bwo ku mipaka, avuga ko agiye gukora ibishoboka byose mu kongera abacuruzi barikoreramo

    Abacuruzi basanganije Minisitiri Habyarimana uruhuri rw’ibibazo bafite batewe n’icyorezo cya Covid-19

  • Umusirikare ukomeye muri FDLR yafatiwe mu rusengero i Masisi #rwanda #RwOT

    Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bitangaza ko umuvugizi w’uyu mutwe wa FDLR, yemeje ifatwa ry’uyu wari umwe mu basirikare bakuru b’uyu mutwe.

    Uyu muvugizi wa FDLR yabwiye AFP ko Colonel Nshimiyimana Augustin yafashwe ku Cyumweru tariki 06 Kamena ubwo yari yagiye mu birori byo kubatiza, akaba yarafashwe ari mu rusengero ruherereye mu gace kitwa Ngungu muri Masisi.

    Uwatanze amakuru kw’ifatwa rya Colonel Nshimiyimana Augustin yavuze ko yafashwe n’abantu bari bambaye imyenda ya gisirikare 'bari bazanye na moto esheshatu. Nyuma yo gufata Nshimiyimana Augustin bahise bamujyana.'

    Vincent Karega usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we yemeje amakuru y’ifatwa rya Colonel Nshimiyimana Augustin.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ambasaderi Vincent Karega, yavuze ko Colonel Nshimiyimana Augustin yafashwe na FARDC mu mukwabo wo guhashya imitwe yitwaje intwaro iri muri DRC.

    Mu minsi ishize, Perezida Antoine Félix Tshisekedi wa DRC, yatangaje ko ashyizeho iminsi 30 y’ibihe bidasanzwe mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri byo kurandura imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya turiya duce.

    Muri biriya bice kandi habaye hashyizweho ubuyobozi bwa gisirikare kugira ngo kiriya gikorwa kigerweho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Umusirikare-ukomeye-muri-FDLR-yafatiwe-mu-rusengero-i-Masisi

  • Minisitiri Habyarimana yasanganijwe ibibazo by'abahombejwe na Covid-19 mu Burengerazuba – #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko, Minisitiri Habyarimana yaganiriye n'abacuruzi batandukanye barimo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abacururiza mu masoko ndetse n'abakorera imyuga mu dukiriro dutandukanye.

    Mu bibazo byagaragajwe harimo ko bamwe mu bacuruzi batakaje igishoro cyabo kubera icyorezo cya Covid-19, bigatuma ubucuruzi bwabo buhungabana.

    Minisitiri Habyarimana yabashimiye umuhate bagaragaje, bagakomeza gukora nubwo ubucuruzi bwabo bwakomwe mu nkokora.Yabasabye kwishyira hamwe bagakorera mu matsinda, kugira ngo hazarebwe uburyo baterwamo inkunga, binyuze mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA).

    Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo ikibazo kimaze iminsi kigaragara mu masoko yambukiranya imipaka aho usanga abayakoreramo ari bake ugereranyije n'imyanya y'ubucuruzi irimo.

    Minisitiri Habyarimana yabijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka kugira ngo iki kibazo gikemuke. Ati 'Imyanya y'ubucuruzi iracyahari muri aya masoko yambukiranya imipaka ugereranyije n'abasanzwe bakoreramo, turi kugerageza gukorana n'inzego z'ibanze kugira ngo iki kibazo gikemuke kuko murabizi urujya n'uruza ntabwo rurongera gusubira ku rwego nk'urwo rwahozeho mbere y'uko icyorezo cya Covid—19 cyaduka.'

    Yakomeje avuga ko Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (Minicom) izakorana n'inzego z'ibanze kugira ngo hajye haboneka ibyangombwa by'abambuka imipaka, ku bagenda cyangwa abinjira, kugira ngo iyo myanya yose yuzure by'umwihariko iri mu masoko ari mu Karere ka Rusizi.

    Yasabye inzego zitandukanye mu Ntara y'Iburengerazuba kunoza imikorere mu bijyanye n'ubwikorezi, haba ubwo mu mazi ndetse n'ubwo ku butaka dore ko yanasuye ibyambu byose biri mu aka gace.

    Minisitiri Habyarimana yasuye isoko ryubatswe mu koroshya ubucuruzi bwo ku mipaka, avuga ko agiye gukora ibishoboka byose mu kongera abacuruzi barikoreramo

    Abacuruzi basanganije Minisitiri Habyarimana uruhuri rw’ibibazo bafite batewe n’icyorezo cya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-habyarimana-yasanganijwe-ibibazo-by-abahombejwe-na-covid-19-mu

  • Burundi : Bibutse Perezida Nkurunziza umaze umwaka apfuye…Visi Perezida wa Tanzania yagiyeyo #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye ahashyinguye Perezida Pierre Nkurunziza watabarutse tariki 08 Kamena 2020 azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya kiriya gihugu cy’u Burundi.

    Aha habereye umuhango kandi hahise hagirwa ikicaro cy’ikirango cy’ikirenga cyo gukunda igihugu ndetse ubwo hibukwaga bwa mbere Nkurunziza hakaba ari na bwo hizihijwe bwa mbere umunsi wo gukunda igihugu.

    Uyu muhango witabiriwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera Nkurunziza, babanje gushyira indabo ahashyinguye uyu wahoze ayobora u Burundi.

    Ni umuhango kandi witabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye wasimbuye Nkurunziza ndetse wari umaze gutorerwa kuyobora u Burundi ariko Nkurunziza akaza kwitaba Imana atararahira.

    Uyu muhango kandi witabiriwe na Visi Perezida wa Tanzania, Philip Mpango, watangijwe n’isengesho ryo gusabira nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

    Wanitabiriwe kandi n’abanyagihugu banyuranye mu Burundi baje bambaye imyenda iriho amafoto ya Nkurunziza n’amagambo avuga ko bamwibuka nka sekuru wabo.

    Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Burundi tariki 08 Kamena 2020, ryamenyeshaga urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza, ryavugaga ko yarwaye uburwayi butunguranye mu ijoro ryo ku ya 06 Kamena 2020 agahita ajyanwa mu bitaro byo mu Ntara ya Karusi.

    Iryo tangazo ryavugaga ko Perezida Nkurunziza yatabarutse kuri iriya tariki ya 08 Kamena 2020 azize indwara yateye guhagarika k’umutima.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Burundi-Bibutse-Perezida-Nkurunziza-umaze-umwaka-apfuye-Visi-Perezida-wa-Tanzania-yagiyeyo

  • Itegeko rigenga ingengo y'imari n'ajyanye na KIFC mu yitezwe mu gihembwe gishya cy'Inteko – #rwanda #RwOT

    Kigali International Finance Center (KIFC), igamije guhindura u Rwanda ahantu hakorerwa ishoramari riri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo n'abifuza gushora imari yabo muri Afurika baruhitamo nk'ahantu h'ibanze batangirira urugendo rwo kwinjira ku isoko rya Afurika.

    Amategeko ayerekeyeho ni amwe mu azigwa n'Inteko Ishinga Amategeko mu gihembwe gishya yatangiye.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko ibikorwa by'ingenzi bizakorwa birimo gutora itegeko rigenga ingengo y'imari ya 2021/2022, kwemeza ishingiro ry'amategeko, kwemeza imishinga y'amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kwegera abaturage n'ibindi.

    Mukabalisa yagize ati 'Tuzakomeza inshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Inteko Rusange izagezwaho raporo za Komisiyo zitandukanye. Tuzagezwaho ibikorwa bya Guverinoma na Minisitiri w'Intebe tunagezweho na Minisititeri y'Imari n'igenamigambi uko ubukungu rusange n'ingengo y'imari bihagaze”.

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihembwe biyemeje gukomeza kumenya no gukurikirana ibibazo by'abaturage, hifashishijwe ikoranabuhanga n'ubundi buryo buzaba bwemewe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda covid-19.

    Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, we yagarutse ku mirimo Sena izibandaho irimo kugenzura imikorere y'imitwe ya Politiki, kwemeza ishyirwaho ry'abayobozi, gutora amategeko no kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

    Inteko Ishinga Amategeko igira ibihembwe bitatu bisanzwe bimara amezi abiri buri kimwe ari nabwo haba Inteko Rusange, gusa mu gihe atari mu gihembwe hashobora gtumizwa igihembwe kidasanzwe bitewe n'ubwihutirwe bw'imirimo iteganyijwe.

    Iyo igihembwe gisanzwe gisojwe, abagize Inteko Ishinga Amategeko bakomereza imirimo muri Komisiyo Zihoraho irimo gusuzuma amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gusura abaturage bakakira ibibazo n'ibitekerezo byabo.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko ibikorwa by’ingenzi bizakorwa birimo gutora itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2021/2022

    Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yatangaje ko mu mirimo sena izitaho muri iki gihembwe harimo no kugenzura imikorere y'imitwe ya Politiki


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itegeko-rigenga-ingengo-y-imari-n-ajyanye-kifc-mu-yitezwe-mu-gihembwe-gishya-cy

  • Col. Assimi Goita yarahiriye kuba Perezida wa Mali –

    Impungenge ni zose ko hashobora kuvuka ibibazo by’ubushyamire, mu gihe hari hateganyijwe amatora ya Perezida muri Gashyantare umwaka utaha ariko Goita yijeje abaturage ko ibintu byose bizagenda neza.

    Ibirori byo kurahirira inshingano z’umukuru w’igihugu nta munyacyubahiro uturutse hanze y’igihugu wigeze ubyitabira, haba n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.

    Mu kwezi gushize nibwo uwari Perezida wa Mali, Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe, Moctar Ouane, batawe muri yombi n’igisirikare bakaza gutangaza ubwegure bwabo aho bari bafungiye mu kigo cya gisirikare.

    Assimi Goita ni umwe mu bahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama umwaka ushize wa 2020.

    Goita arahiriye kuba Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko amahanga akomeje gukomatanyiriza iki gihugu, harimo no guhagarikwa kw’amafaranga iki gihugu cyahabwaga na Banki y’Isi ndetse no gukurwa mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Col Assimi Goita yarahiriye kuba Perezida wa Mali

  • Itegeko rigenga ingengo y’imari n’ajyanye na KIFC mu yitezwe mu gihembwe gishya cy’Inteko –

    Kigali International Finance Center (KIFC), igamije guhindura u Rwanda ahantu hakorerwa ishoramari riri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo n’abifuza gushora imari yabo muri Afurika baruhitamo nk’ahantu h’ibanze batangirira urugendo rwo kwinjira ku isoko rya Afurika.

    Amategeko ayerekeyeho ni amwe mu azigwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihembwe gishya yatangiye.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko ibikorwa by’ingenzi bizakorwa birimo gutora itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2021/2022, kwemeza ishingiro ry’amategeko, kwemeza imishinga y’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kwegera abaturage n’ibindi.

    Mukabalisa yagize ati “Tuzakomeza inshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Inteko Rusange izagezwaho raporo za Komisiyo zitandukanye. Tuzagezwaho ibikorwa bya Guverinoma na Minisitiri w’Intebe tunagezweho na Minisititeri y’Imari n’igenamigambi uko ubukungu rusange n’ingengo y’imari bihagaze”.

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihembwe biyemeje gukomeza kumenya no gukurikirana ibibazo by’abaturage, hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubundi buryo buzaba bwemewe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda covid-19.

    Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, we yagarutse ku mirimo Sena izibandaho irimo kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, gutora amategeko no kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

    Inteko Ishinga Amategeko igira ibihembwe bitatu bisanzwe bimara amezi abiri buri kimwe ari nabwo haba Inteko Rusange, gusa mu gihe atari mu gihembwe hashobora gtumizwa igihembwe kidasanzwe bitewe n’ubwihutirwe bw’imirimo iteganyijwe.

    Iyo igihembwe gisanzwe gisojwe, abagize Inteko Ishinga Amategeko bakomereza imirimo muri Komisiyo Zihoraho irimo gusuzuma amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gusura abaturage bakakira ibibazo n’ibitekerezo byabo.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko ibikorwa by’ingenzi bizakorwa birimo gutora itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2021/2022

    Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yatangaje ko mu mirimo sena izitaho muri iki gihembwe harimo no kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki