Category: Uncategorized

  • Afite imyaka 10 akaba afite ibiro birenga 100| Ntabwo abasha kugenda| Innocente – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana witwa Innocente utuye mu Karere ka Rulindo yatunguye abantu kubera ukuntu apima ibiro 100. Ababyeyi b'uyu mwana bavuze ko uyu mwana yavukanye ibiro bisanzwe nk'ibyo abandi bana bose basanzwe bavukana nyuma agenda abyibuha uko imyaka yakomeje kwicuma.

    Nkuko ababyeyi ba Innocente babitangarije Afrimax Tv dukesha iyi nkuru bavuze ko bamaze kubona ukuntu umwana wabo arimo kugenda abyibuha bamujyanye kwa muganga gusa kwa muganga bakomezaga gusanga nta burwayi afite. Mu gukomeza kuvuza uyu mwana, ababyeyi be babwiwe ko uburwayi afite bitavurirwa mu Rwanda. Babasaba gushaka ubufasha kugirango Innocente azajye kuvurirwa mu gihugu cy'Ubufaransa.

    Mu bushobozi buke bw'ababyeyi ba Innocente ntabwo bari kubasha kubona miliyoni enye babasabye zo kugirango Innocente ajyanwe kuvurirwa mu gihugu cy'ubufaransa. Ababyeyi ba Innocente bavuze ko nta bindi bibazo bikomeye bijyanye n'uburwayi Innocente ajya agira dore ko adakunda kujyanwa kwa muganga kwivuza indi ndwara uretse umubyibuho ukabije afite babwiwe ko bishobora kuba ari ikibazo cy'imisemburo y'umubiri we yagize.

    Innocente

    Ku bifuza kubafasha mwabahamagara kuri 0783884044.

    Source : https://yegob.rw/afite-imyaka-10-akaba-afite-ibiro-birenga-100-ntabwo-abasha-kugenda-innocente/

  • Abakinnyi bagera kuri 13 ba Rayon Sports basoje amasezerano, abongererwa ni mbarwa #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura ibyumweru 2 ngo shampiyona umwaka wa 2021 irangire, abakinnyi ba Rayon Sports benshi barimo gusoza amasezerano yabo mu gihe abasobora kongererwa ari mbarwa.

    Uko byagenda kose iyo umwaka w’imikino urangiye hari abakinnyi baba bagomba gusohoka mu ikipe hakinjiramo abandi, yaba asoje amasezerano, abo ikipe yirukanye ndetse n’abo andi makipe ashobora kurambagiza bakaba bagurishwa.

    Uyu munsi inkuru yacu iragaruka muri Rayon Sports aho abakinnyi bayo bagera kuri 13 basoje amasezerano ariko abashobora kongererwa ni bake kuko iyi kipe yifuza gukora impinduka, hari n’abo izirukana bagifite amasezerano.

    Ku ikubitiro, kapiteni w’iyi kipe Rugwiro Herve wayigezemo muri 2019 avuye muri APR FC, yasinye imyaka 2, nyuma y’uyu mwaka w’imikino azaba asoje amasezerano ye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu myugariro ashobora kongererwa amasezerano ariko mu gihe abandi bakinnyi iyi kipe yifuza bakina ku mwanya we bataboneka, ku isonga haravugwa Emery Bayisenge.

    Myugariro Kayumba Soter yinjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2020 aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe n’igice ubu akaba ari ku musozo w’amasezerano ye. Uyu mukinnyi ikipe nta gahunda ifite yo kumwongerera amasezerano cyane ko no mu gihe ahamaze nta mwanya uhagije wo gukina yabonye.

    Ndizeye Samuel ukina mu bwugarizi na we ari ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports amaze imyaka 2 akinira. Na we ntabwo ari k’urutonde rw’abo iyi kipe yifuza kongera amasezerano.

    Habimana Hussein Eto’o, umwe mu basore bayoboye ubwugarizi bw’iyi kipe muri iyi shampiyona, na we aracyashidikanywaho ko ashobora kongererwa amasezerano.

    Sekamana Maxime, yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2019 avuye muri APR FC, ubu arimo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe ikunzwe mu Rwanda. Bitewe n’uburyo yagoranye n’iyi kipe ayishyuza amafaranga ye, biragoranye ko yakongera amasezerano.

    Nshimiyimana Amran nawe yageze mu ikipe ya Rayon Sports muri 2019 ubwo yari yirukanywe muri APR FC na we asoje amasezerano akaba na we ari mu bakinnyi batazongererwa amasezerano.

    Rutahizamu usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert wageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 avuye muri Pepiniere FC, asoje amasezerano ye ndetse iyi kipe yifuza kumwongerera amasezerano ariko we ntabikozwa, bivugwa yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC.

    Undi mukinnyi uri k’umusozo w’amasezerano ye ni Luvumbu Hertier ukomoka muri DR Congo wasinyiye iyi kipe mu mpera za Mata 2021, ayisinyira kuyikinira shampiyona ya 2021 igomba gukinwa amezi 2. Uyu ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yifuza kongerera amasezerano.

    Intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports, Sugira Ernest na we yatijwe umwaka umwe ari nawo yari asigaraniye APR FC, akaba arimo kuwusoza ariko amakuru avuga ko nta masezerano azongererwa kandi ngo afite amakipe hanze amwifuza.

    Mu mpera za Mata 2021, Muhire Kevin na we yasinyiye Rayon Sports amezi 2 ya shampiyona, na we azaba asoje amasezerano ye nyuma ya shampiyona.

    Uyu mukinnyi ubu afite ikibazo cy’imvune, Rayon Sports yifuza kumugumana ariko na none yasinye nk’intizanyo ya Saham Club agifitiye amasezerano, byasaba ko iyi kipe yakwemera kumurekura.

    Rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivoire, Drissa Dagnogo na we arimo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe, na we akaba atazongererwa.

    Umunyamali utarigeze akinira umukino n’umwe Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, aho yivumbuye kubera ko atarishyurwa, Omar Sidebe na we ntabwo azaba ari kumwe n’iyi kipe umwaka utaha kuko asoje amasezerano kandi iyi kipe ikaba itazamwongerera amasezerano.

    Umukinnyi ukina hagati mu kibuga ukomoka muri Cote d’Ivoire, Jean Vital Ourega akaba ari intizanyo ya TP Mazembe muri iyi kipe aho amasezerano ye y’amezi 6 yarangiye. Rayon Sports yifuza kumwongerera amasezerano.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-bagera-kuri-13-ba-rayon-sports-basoje-amasezerano-abongererwa-ni-mbarwa

  • Urubanza rw’abahoze ari inyeshyamba za P5 na RUD-Urunana rwakomeje –

    Ubushinjacyaha bwashingiye ibirego ku bitero byagabwe mu Rwanda mu Ukwakira 2019, ubwo inyeshyamba 67 zinjiraga ku mupaka w’u Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagashyikira mu Karere ka Musanze mu Kinigi, bakagaba igitero cyahitanye abaturage b’inzirakarengane 14, bishwe mu buryo buteye agahinda kuko bamwe bitewe ibyuma, abandi baterwa ubuhiri, mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zitabara zikica inyeshyamba 19, izindi zigakwira imishwaro.

    Abari imbere y’Urukiko ni abafashwe uwo munsi ndetse n’abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bose hamwe bakaba ari 36, buri wese muri bo akaba ari guhabwa umwanya wo kwiregura ku byaha ashinjwa.

    Mu bireguye harimo Kabayija Seleman wahoze ari Sous- Lieutenant ndetse akaba yari no mu basirikare bakuru b’izi nyeshyamba ndetse akaba yarabashije no gutoroka icyo gitero.

    Mu Rukiko, uyu mugabo yireguye avuga ko ubwo bajyaga kugaba ibitero babikoze bashaka kwihimura ku gisirikare cy’u Rwanda, nyuma y’uko bari bamaze iminsi baraswaho n’ingabo za Congo muri gahunda icyo gihugu cyari gifite yo kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwacyo.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo bwiregure budafite ishingiro kuko iyo aba barwanya baza kuba bashaka kwihimura gusa, bari kurwanya ingabo aho kwica abaturage basanzwe.

    Abiregura bavuze ko ibitero byatumye bihimura, byari byagabwe n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Congo, ariko ubushinjacyaha bwavuze ko nta shingiro ubwo bwiregure bufite, kuko izo nyeshyamba zitari zifite uburenganzira bwo kuba mu mitwe y’iterabwoba, kandi ko ingabo za Congo zari zifite uburenganzira bwo kurwanya iyo mitwe, kuko ihungabanya umutekano.

    Mu bwiregure bwabo kandi, aba barwanyi bavuze ko bishe abaturage kuko bari bategetswe n’abayobozi babo kuzica gusa ababitambitse, kandi abaturage bishwe bakaba bitambitse izo nyeshyamba.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu bwiregure budafite ishingiro kuko abenshi mu bishwe basanzwe mu ngo zabo, ibyerekana ko batari babarwanyije.

    Abahoze ari inyeshyamba mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana bari kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare

  • Umunyarwandakazi Supersexy yigaragaje muri Video akuramo imyenda yose agasigara uko yavutse #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwandakazi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, n’ubusanzwe akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram mu mashusho atambuka Live ashotora abagabo cyane.

    Mu minsi ishize yajyaga agaragara yigisha abagore n’abakobwa gukorera abagabo imibonano mu buryo butuma banurirwa.

    Mu mashusho yashyize ku rubuga nkoranyambaga rw’amashusho nzongamubiri rusanzwe rukurikiranwa n’abakuze, uyu Munyarwandakazi yakoze ibitamenyerewe i Rwanda.

    Muri aya mashusho amugaragaza ari mu nzu nziza ubona ko ari muri America koko, uyu mugore yaje yambaye ikanzu ariko atangira kuyimanura biza kurangira amabere agiye hanze.

    Abakurikiraga aya mashusho bagize ngo birangiriye aho ariko ibyo babivugaga batarabona kuko yaje gukuramo iyo kanzu ubundi agasigara yambaye uko yavutse.

    Supersexy usanzwe afite ikimero kirangaza abagabo n’abasore benshi, akoresha urubuga Instagram ashyiraho amafoto n’amashusho bigaragaza iki kimero cye gicumuza benshi.

    Ibi ni byo bimutunze ngo kuko bimwinjiriza agatubutse dore ko byatumye anamamara akifashishwa n’abahanzi bakomeye mu mashusho y’indirimbo ndetse akajya atumirwa mu bitaramo aho anaherutse gutumirwa mu cyari cyateguwe na Bad Rama ariko cyaje gusubikwa.

    PNG - 215.7 ko
    Yamanuye buhoro buhoro birangira bigeze aha
    JPEG - 70.7 ko
    Byarangiye akuyemo burundu

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyarwandakazi-Supersexy-yigaragaje-muri-Video-akuramo-imyenda-yose-agasigara-uko-yavutse

  • Rwogera ni izina rishya mu muziki nyarwanda, yifashishije indirimbo ashimira ababyeyi be kubwo kwitanga kwabo ku buzima bwe. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rwogera Felix ukizamuka yifashishije indirimbo yise Mama na Data ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira ababyeyi be kubwo kwitanga ngo abe uwo ari we uyu munsi, ni indirimbo yashyize hanze mu buryo bw'amjwi.

    Uyu muhanzi ushyize hanze indirimbo ye ya mbere yatangarije RUSHYASHYA NEWS ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gushima ababyeyi, yagize ati 'inganzo nayikuye kubabyeyi banjye, kubwo kwitanga kwabo nkaba uwo ndiwe uyu munsi.'

    'Iyi ndirimbo nayihimbye nifuza ko yazabera n'abandi inganzo yo kuvuga kubyo ababyeyi bakora ntakiguzi bategereje. Icyazanshimisha nuko yazafasha mu guhwitura n'ababyeyi batuzuza inshingano zabo neza ndetse n'abana badaha agaciro ababyeyi babo.

    Uyu muhanzi wakuze akunda umuziki bitewe n'uko nawe ubwe harimo bimwe azi gukoresha, yadutangarije ko yifuza gukora umuziki utanga ubutumwa mu ngeri zitansukanye, yagize ati 'Rwogera ni umuhanzi utangiye umwuga ubu akaba yifuza gukora umuziki wigisha abantu mungeri zose zitandikanye akaba ari gutegura nizindi ndirimbo ziri hafi gusohoka muminsi mike iri imbere'

    'Umuziki nawukunze kuva cyera nkiri muto nkumva ko igihe cyose nzabona uburyo ntitaye kumyaka nzaba mfite nzashyira ibihangano byanjye hanze, kandi ikindi umuziki ntusaza numva ari ikintu cyazatuma izina ryanjye rizahoraho ibihe byose.'

    'Ubundi umuziki nawukindishijwe cyane n'ibyuma bya muzika cyane cyane guitar kuko arinayo nkoresha mugukora umuziki, nyikoresha kandi mu gutanga ubutumwa bw'ubuzima busanzwe, nakora indirimbo z'urukundo ndetse n'izitambutsa ubutumwa bw'ijambo ry'Imana.'

    Umva hano indirimbo ya Rwogera yise 'Mama na Data':

     

    The post Rwogera ni izina rishya mu muziki nyarwanda, yifashishije indirimbo ashimira ababyeyi be kubwo kwitanga kwabo ku buzima bwe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rwogera-ni-izina-rishya-mu-muziki-nyarwanda-yifashishije-indirimbo-ashimira-ababyeyi-be-kubwo-kwitanga-kwabo-ku-buzima-bwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwogera-ni-izina-rishya-mu-muziki-nyarwanda-yifashishije-indirimbo-ashimira-ababyeyi-be-kubwo-kwitanga-kwabo-ku-buzima-bwe

  • Minisiteri y'Uburezi ntivuga rumwe n'Abarimu ku gusubizaho akanyafu mu mashuri #rwanda #RwOT

    Hari abarimu bavuga ko kudahana abanyeshuri birimo kubacishaho akanyafu,  byongereye amakosa bakora bari ku mashuri.

    Hari bamwe mu babyeyi bavuga ko guhana umwana bidakoranywe ubugome ntacyo byaba bitwaye bitabaye ngombwa ko yoherezwa murugo.

    Minisiteri y'Uburezi ivuga ko gukubita ari icyaha gihanwa n'amategeko kandi ko hariho uburyo bwinshi bwo guhana umwana abarezi bakwifashisha.

    KANDA MURI VIDEO UKURIKIRE INKURU IRAMBUYE

    The post Minisiteri y'Uburezi ntivuga rumwe n'Abarimu ku gusubizaho akanyafu mu mashuri appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/06/09/minisiteri-yuburezi-ntivuga-rumwe-nabarimu-ku-gusubizaho-akanyafu-mu-mashuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisiteri-yuburezi-ntivuga-rumwe-nabarimu-ku-gusubizaho-akanyafu-mu-mashuri

  • Perezida Museveni yahinduye Guverinoma ashyiraho Minisitiri w'Intebe w'umugore #rwanda #RwOT

    Nabbaja wasimbuye Rugunda yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima guhera mu 2019 ndetse n'umudepite uhagarariye agace ka Kakumiro.

    Niwe mugore wa mbere ubaye Minisitiri w'Intebe wa Uganda kuva yabona ubwigenge mu 1962.

    Rugunda we yagizwe intumwa idasanzwe mu biro bya Perezida.

    Mu zindi mpinduka zikomeye zagaragaye muri Guverinoma nshya ya Museveni, Sam Kuteesa wari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga yasimbujwe Jeje Odong wari Minisitiri w'umutekano.

    Uyu Odong yari mu itsinda ry'intumwa za Uganda zaje mu Rwanda muri Gashyantare 2020, mu nama ya gatatu yahuje komisiyo ihuriweho y'u Rwanda na Uganda, yari igamije gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y'ibihugu byombi.

    Uwari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubutwererane n'akarere, Philemon Mateke yakuwe kuri uwo mwanya, asimbuzwa umukobwa we Nyirabashitsi Sarah Mateke.

    Jessica Alupo yagizwe Visi Perezida wa Uganda asimbuye Edward Ssekandi wari umaze imyaka 10 kuri uwo mwanya.

    Gen Muhoozi David wari Umugaba Mukuru w'Ingabo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'umutekano mu gihe Rebbeca Kadaga wahoze ari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko yagizwe Minisitiri w'Intebe wungirije ushinzwe ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Asimbuye Kirunda Kivejinja witabye Imana mu mpera z'umwaka ushize.

    Museveni yakoze impinduka muri Guverinoma y'abantu 50 nyuma y'ukwezi kumwe arahiriye kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu. Uyu musaza w'imyaka 76, amaze imyaka 35 ayobora Uganda. Manda aheruka gutsindira ntiyavuzweho rumwe kuko yabonetse mu matora yaranzwe n'imvururu no kwibasira abatavuga rumwe na we.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-museveni-yahinduye-guverinoma-ashyiraho-minisitiri-w-intebe-w-umugore

  • Jenerali wanze kuba ikigwari: Jean Varret yavuze kuri Kagame, Macron, Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda n’ibindi (Video) –

    Ni yo na Gen Jean Varret yahisemo, ubwo nk’Umusirikare Mukuru wari ukuriye bagenzi be b’Abafaransa bari muri misiyo mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993 yanze kurebera, akaburira igihugu cye kuri Jenoside yari iri gututumba, ariko abonye bamwimye amatwi ahitamo kwegura aho kuzapfana inkomanga ku mutima ku bwo kuba indorerezi mu makosa.

    Kuva mu Ukwakira 1990 kugera muri Mata 1993, Gen Jean Varret niwe wari ukuriye ibikorwa by’Ingabo z’u Bufaransa zari mu butumwa mu Rwanda.

    Uyu munsi afite imyaka 85, yinjiye mu gisirikare cy’u Bufaransa akiri muto kuko yari akirangiza amashuri nk’umusore w’imyaka 25, arwana intambara nyinshi zinyuranye kandi zikomeye, zirimo nk’iyo muri Algérie yaguyemo benshi mu bo bari kumwe.

    Uyu munsi iyo muganira, wumva ko ari umusaza wabonye byinshi. Yabonye Isi mu makuba, mu byago no mu byishimo. Gusa uko yasoje urugendo rwe mu gisirikare, bihabanye n’uko yabitekerezaga mbere ubwo yakijyagamo.

    Ubwo yari mu Rwanda, yiboneye n’amaso ibimenyetso bigaragaza umugambi wa Jenoside wari uri gutegurwa, bishingiye ahanini ku bufasha igihugu cye cyahaga leta ya Habyarimana ariko abikojeje ba shebuja bamutera utwatsi.

    Yagerageje kandi kwamagana ubufasha mu bya gisirikare bwatangwaga n’igihugu cye ku Ngabo za Habyarimana aho kugira ngo ibyo yavugaga bihabwe agaciro, yokejwe igitutu kugeza yeguye.

    Ni ibintu byamugoye kubyakira kugeza ejo bundi nyuma y’imyaka 27 ubwo kera kabaye u Bufaransa bwemeye ibyo yavugaga binyuze muri Raporo ya Komisiyo Duclert.

    Ni umwe mu bari baherekeje Emmanuel Macron mu ruzinduko rw’amateka yagiriye i Kigali, rurangiye amara indi minsi itanu azenguruka mu bice bitandukanye. Yagiye i Muhanga n’i Rubavu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ageze i Paris, yagarutse ku rugendo rwe, uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda, uko yimwe amatwi n’abari bamukuriye, urugendo rushya rw’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa n’ibindi.

    IGIHE: Ni iyihe sano ufitanye n’u Rwanda?

    Gen Jean Varret: Navuga ko namenye u Rwanda ntinze. Nagizwe Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda ubwo nari Jenerali w’inyenyeri eshatu.

    Inshingano zawe kuri uwo mwanya zari izihe?

    Minisiteri y’Ingabo yantije iy’ubutwererane aho nari umuyobozi ukurikirana iby’imikoranire ya gisirikare mu bihugu 28, cyane ibyo muri Afurika ariko si ho gusa. Abasirikare b’Abafaransa bari muri ibyo bihugu bose bari mu nshingano zanjye.

    Ibihugu 28 byose wabikurikiranaga wenyine?

    Ni inshingano ziremereye ariko kuko namaze igihe kirekire muri Afurika, nakundaga murimo wanjye cyane. Aho ni naho mu 1990 namenyeye u Rwanda kuko ntirwari mu bihugu byakolonijwe n’u Bufaransa, ntabwo nari nduzi. Nageze mu Rwanda bwa mbere mu 1990.

    Nari mpafite Umu-Colonel [Col René Galinié wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya Gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, aho yakoreraga muri Ambasade yabwo i Kigali] wari umpagarariye, wari uhamaze imyaka igera kuri itatu ariko agomba kuhamara igera kuri ine.

    Ni iki yakubwiye ku Rwanda?

    Nkihagera, yambwiye ko ari igihugu giteye impungenge, gitutumbamo ibibazo kandi noneho bikirimo bitararangira. Muri make, yatumye menya uko byifashe. Nkihagera, nazengurutse muri kajugujugu nsanga ni igihugu cyiza, gifite imisozi igihumbi itoshye. Ntabwo nabonye umwanya wo kuzenguruka n’imodoka ariko urugendo rwa mbere rwari rwiza, nabonye igihugu cyiza.

    Colonel Galinié yakubwiye ko igihugu gifite ibihe bibazo?

    [umaze kumva ko igihugu gifite ibibazo wabyifashemo ute?

    Nongeye kubisesengura neza ngeze i Paris nganira n’uwari umpagarariye mu Rwanda. Nza gusanga hari ibibazo biteye inkeke bituma nsubirayo [mu Rwanda] kenshi. Ndi i Paris, nagerageje gusobanurira abankuriye mu gisirikare n’abanyapolitiki ko tudakwiye gukomeza imikoranire uko yari iriho icyo gihe.

    Watanze intabaza ku bafata ibyemezo b’abasirikare n’abanyapolitiki, bakwima amatwi. Ni ikihe cyemezo cyafashwe, nyuma y’uko utanze intabaza?

    [Nibyo,] Ntabwo banyumvise, ntibanteze amatwi. Mu nama ziga ku kibazo kidasanzwe zabaga kenshi, nabaga mpari, nabonaga ko ibitekerezo byanjye bidahabwa agaciro ngo bishyirwe mu bikorwa. Gusa buhoro buhoro, bagendaga banyambura zimwe mu nshingano zanjye.

    Byageze aho usigarana inshingano ku izina gusa, ni ko byagenze?

    Yego, ni byo. Buhoro buhoro nagendaga nshyirwa ku ruhande. Rero, iyo umusirikare bamwimye amatwi, araceceka hanyuma akabivamo. Ni nabyo nakoze.

    Nababajwe n’uburyo urugendo rwanjye rwiza mu gisirikare rwarangiye by’umwihariko, ibyo nari narakoze muri Afurika. Ntabwo nigeze mbyiyumvisha, nabifashe nko gutsindwa.

    Ariko ziriya mpuruza zawe nizo zagaragajwe na Komisiyo Duclert…

    Nyuma y’imyaka 25, Perezida Macron yashyizeho Komisiyo ya Duclert na Perezida Kagame ashyiraho indi ya Muse. Izo Komisiyo zombi, zanzuye ibintu bijya gusa.

    Ubuhamya bwanjye muri Komisiyo y’u Bufaransa bwagize akamaro kuko bwankuye mu kato. Komisiyo yemeje ibyo navugaga kiriya gihe.

    Ndashimira Abaperezida bombi, Kagame wanyakiriye i Paris, twaje gusanga tubyumva kimwe.

    Wari mu ntumwa zaherekeje Perezida Macron mu Rwanda, wabyakiriye ute?

    Nabyakiriye neza cyane, ndashimira byimazeyo Perezida Macron wansabye kumuherekeza mu Rwanda, byankoze ku mutima. Na Kagame wanyakiriye i Kigali. Nasabye kongera iminsi hanyuma Kagame arabinyemerera anabimfashamo. Nagiye i Kabgayi n’i Rubavu, aho hose ngenda nganira n’abanyarwanda.

    Urugendo rwawe mu Rwanda rwagusigiye iki nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye?

    Rwansingiye amasomo abiri akomeye. Irya mbere, numvise uburemere bw’amarorerwa yabaye ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Birumvikana, ndi mu Bufaransa nari mbizi ko mu Rwanda habaye Jenoside. Ariko mpageze, nabonye uburyo igihugu cyashegeshwe n’ayo mahano ndengakamere.

    Ubona uburyo igihugu cyashegeshwe, na n’ubu izo ngaruka ziracyagaragara. Muri abo bose twaganiriye, reka nguhe urugero rumwe:

    Naganiriye umwanya munini n’umwana wari ufite imyaka umunani mu 1994. Ku myaka umunani yahondaguwe ubuhiri, iyo urebye ku mutwe we ubona inkovu z’imihoro.

    Yavuriwe mu bitaro bya Gisirikare bya Goma. Yatwawe muri kajugujugu ajyanwa i Goma, yambwiye ko ashaka guhura n’umuganga w’Umufaransa wamurokoye. Yitwa Jean Christophe, ubu ngiye gushyira imbaraga mu gushaka umuganga witwa Jean Christophe warokoye uwo mwana. Muri ibyo biganiro, nabonye ingaruka za Jenoside.

    Icya kabiri, nabonye uburyo igihugu cyiyubatse, bijyanye n’intero ya ntibizongere ukundi, ‘Never Again’. Nasuranye amarangamutima urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, navuga ko uko namaraga umwanya munini ndeba inyandiko n’amafoto; nabonye ukuntu iriya Jenoside yari yarateguwe […] ubwo natangaga impuruza ku bwicanyi bugiye kuba, nagakwiye kuba narakoresheje ijambo Jenoside.

    U Rwanda rwakoze ibishoboka byose kugira ngo bitazongera kubaho. Inzibutso ni ingenzi cyane mu gusigasira ko bitazongera kubaho.

    Naganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; nabonye uburyo igihugu gikora ubukangurambaga, uhereye mu mashuri abanza mu kwigisha abanyarwanda ububi bwa Jenoside.

    Jenoside igira ingaruka ku biragano byinshi, kuzirenga bisaba igihe n’imbaraga nyinshi.

    Wakiriye ute ijambo rya Macron ryo ku wa 27 Gisurasi 2021 i Kigali n’igisubizo Perezida Kagame yamuhaye?

    Abaperezida bombi bakoze imbwirwaruhame zikomeye, ni ngombwa ko itangazamakuru ribyitsaho. Iki kiganiro tugiranye niko kamaro kacyo, nibura ndizera ko hari umusanzu muto nshobora gutanga mu gukura igihugu hagati y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, kandi nzawutanga uko nshoboye.

    Nyuma y’aho Raporo ya Duclert isohotse, muvuga ko mwasubijwe agaciro kanyu, bishingiye kuki?

    Nyuma y’imyaka 40 mu gisirikare, numvise ari nk’akarengane gakomeye. Iyo weguye, uba wemera ko watsinzwe. Nyamara Komisiyo Duclert yanyakiriye inshuro nyinshi, yanyumvishije ko nari mfite impamvu zifatika zo kwegura kiriya gihe. Kuba Komisiyo ubwayo yarabishimangiye [impuruza natangaga] byansubije agaciro kanjye. Mu yandi magambo, nasubijwe icyubahiro.

    Uko gusubirana agaciro, hari undi mubisangiye mu bo mwabanye mu gisirikare?

    Yego, ndashaka kongera kuvuga kuri Col Galinié wari umpagarariye mu Rwanda, nawe ubwe yakomerekejwe no kutumvwa kwacu, amenye ko neguye, byatumye nawe yegura. Mbisangiye kandi na Général [Patrice] Sarte.

    Mu gisirikare, twakundaga gutanga umuburo tuti iyi mikoranire si myiza. Ntabwo [iyo mikoranire] ariyo yari ikwiriye. Gukorana n’ubutegetsi bwa Habyarimana ntabwo cyari ikintu cyiza. Twari benshi babizi, babivuga, ariko ntibadutegaga amatwi. Ubu mu Bufaransa, Komisiyo Duclert isa niyangaragaje uko ndi, imvugo yanjye ubu ishimangira impamvu kiriya gihe ntari nshyigikiye imikoranire na Habyarimana.

    Navuze ibyo nagombaga kuvuga, ubu ndashaka gukoresha neza ikiruhuko cyanjye cy’izabukuru.

    Ijambo Perezida Macron yavugiye i Kigali, ryakiriwe nk’ijambo ry’amateka. Rivuze iki ku Ngabo z’u Bufaransa?

    Ni ingenzi cyane. Igisirikare cy’u Bufaransa kimwe nk’ikindi gisirikare ku Isi cyubaha amabwiriza gihabwa ya politiki. Icy’ingenzi mu mbwirwaruhame ya Macron, icyo yavuze kandi cy’ukuri, ni uko Abasirikare b’u Bufaransa bari mu Rwanda kiriya gihe, batigeze bagira uruhare muri Jenoside. Bararebereye, ahari wenda bagwa mu ikosa ryo kudatabara ariko nta ruhare na rumwe bagize muri Jenoside. Muri make, Ingabo z’u Bufaransa zanyuzwe no kuba Umugaba Mukuru wazo atigeze azishinja.

    Nabivuze kenshi, niba abayobozi bakuru bo muri kiriya gihe haba mu gisirikare cyangwa muri Politiki, iyo bamenya ko ibyo bari gukora bizageza kuri Jenoside, ndahamya ko batari kubikora.

    Reka mvuge ku basirikare, hari bamwe mu basirikare bakuru nanjye ndimo, badashobora kwemera ko Perezida abegekaho amakosa y’abanyapolitiki. Kuri iyo ngingo, yatanze icyo cyizere.

    Naho se ijambo rya Kagame urarivugaho iki?

    Mu gusubiza Macron, Kagame yamubwiye ko yafashe “risque”. Kandi ni ukuri, ni byo yakoze kuko ijambo ryose ry’Umukuru w’Igihugu riba ryuje Politiki. Kandi mu Bufaransa, ntafite inshuti gusa, afite n’abo bahanganye muri Politiki. Gusa ibyo ntaho mpuriye nabyo.

    Ese mutekereza kugaruka mu Rwanda?

    Cyane rwose ariko nkaza nk’umuntu usanzwe, nta muntu ubizi. Icyo gihugu giteye ubwuzu, gitandukanye cyane n’ibindi bihugu bya Afurika namenye.

    Ndi mu ndege nsubira i Paris, namenyanye n’Umunyamakuru wa Le Monde, yari avuye mu biruhuko mu Rwanda n’umuhungu w’imyaka 15. Bazengurutse u Rwanda n’amaguru, bagakora ibilometero 20 ku munsi.

    Nanjye nari kwifuza kuzagira urugendo nk’urwo, ariko ndashaje, mfite imyaka 85, ariko nakifuje kuzenguruka mfite agakapu mu mugongo n’umuhungu wanjye mu gushaka kumenya neza iki gihugu.

    Nkagenda n’amaguru igihugu cy’imisozi igihumbi mpereye mu Majyaruguru nkageza mu Majyepfo. Byanshimisha ariko ubu ntibyashoboka.

    Wenda aho gukora ibilometero 20 mwakora bitanu ku munsi…

    Yego

    Mwavuze ko mwatangiriye umwuga w’igisirikare mu ntambara yo muri Algérie, ni ibiki wibuka?

    Ni ukuri intambara yo muri Algérie nyifiteho urwibutso rukomeye kuko nari mfite imyaka 25, nkiva mu ishuri nahise noherezwa ku rugamba guhangana n’urupfu.

    Binyuze mu mabwiriza nagiye ntanga, bamwe mu bo nayoboraga babuze ubuzima, nanjye nari kubutakaza. Gutangira umwuga wa gisirikare ku myaka 25, ugahera ku rugamba ni ibintu bitibagirana.

    Mwagiye i Rubavu mwibonera uko u Rwanda rwakira impunzi z’Abanye-Congo nyuma y’iruka ry’ikirunga nta bufasha bw’amahanga rusabye, wabyakiriye ute?

    Nabyo byankoze ku mutima. Twavuye mu muhanda wa kaburimbo, twinjira mu wundi w’ibitaka. Inkambi iri ku bilometero bine uvuye ku mupaka kugira ngo Abanye-Congo bashobore kuhaza n’amaguru. Abo naganiriye nabo bambwiye ko bishimiye uburyo bakiriwe bakanafashwa.


  • Gakenke: Polisi yafatanye abantu litiro 1400 za mazutu bacuruzaga mu buryo butemewe –

    Bafatiwe mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Gasiza, Umudugudu wa Kabuhoma, bafashwe tariki ya 7 Kamena.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, SSP Gaston Karagire, yavuze ko bariya bantu bafashwe ubwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze bari mu gikorwa cyo kugenzura isuku mu baturage.

    Ati “Twageze muri uriya mudugudu dusanga mu nzu ya Nsengiyaremye na Ntiriyaga hari amajerikani menshi amwe ari hanze andi ari mu nzu. Twaritegereje dusanga yuzuyemo mazutu ingana na litiro 1400, twababajije ibyangombwa bibemerera gucuruza iyo mazutu dusanga ntabyo bafite.”

    SSP Karagire yakomeje avuga ko usibye kuba bacuruza mu buryo butemewe n’amategeko iriya mazutu ishobora guteza impanuka y’umuriro aho batuye.

    Ati “Bariya bantu batubwiye ko mazutu bayigura ku bashoferi b’amakamyo noneho bakayicuruza kuri Litiro mu bashoferi b’imodoka na za moto bakoresheje amacupa.”

    “Barimo guhombya abacuruzi bafite ibyangombwa, bafite za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli kandi basora. Iriya mazutu ishobora guteza inkongi y’umuriro aho batuye ndetse no mu bacuruzi begeranye.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke yakomeje akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abantu nka bariya kuko baba barimo guhombya Igihugu bacuruza badasora ndetse bashobora guteza inkongi y’umuriro igihe cyose iriya mazutu ihuye n’umuriro.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

    Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11 Nzeri 2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n’biyikomokaho mu Rwanda Ingingo ya 6 ivuga ko Ukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.

    Umuntu wese uhawe uruhushya rwo gukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho agomba gukurikiza ibiteganywa n’iri tegeko. Nta muntu ukora nk’uhagarariye ufite uruhushya rwo gukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho keretse abiherewe uburenganzira n’uwahawe uruhushya kandi byemewe n’Urwego rubifitiye ububasha.


  • Sudani y’Epfo: IGP Dan Munyuza yasuye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro –

    Abapolisi yasuye bagizwe n’amatsinda abiri FPU-2 na FPU-3 buri tsinda rigizwe n’abapolisi 160, bose bakorera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Juba. Ku wa Kabiri tariki ya 8 Kamena nibwo uru ruzinduko yarukoreye muri iki gihugu.

    Bakora inshingano zitandukanye zose zishingiye ku kurinda Abasivili, gukora amarondo, guherekeza abayobozi ndetse banakora ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Mu Ntara ya Malakal, hari irindi tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 240.

    IGP Munyuza yashimiye aba bapolisi akazi keza bakora ko kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.

    Avuga ko yishimiye kuba yasanze bameze neza abasaba kudatezuka ku kinyabupfura aricyo kibafasha gukora neza inshingano zabo kugeza basoje ubutumwa bwabo nk’itsinda.

    IGP Munyuza yibukije abapolisi gukomeza kwitondera icyorezo cya COVID-19 ntibirare.

    Ati “Mugomba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura musanganywe kugira ngo musohoze neza inshingano zanyu mwajemo hano. Mwirinde icyorezo cya COVID-19 kuko muri iki gihe noneho kirimo kugenda kihinduranya, ntimuzirare ahubwo muzakomeze kubahiriza amabwiriza yo kukirinda mugira isuku mukaraba amazi meza n’isabune ndetse munambara agapfukamunwa kandi munahana intera aho muri.”

    IGP Munyuza yakomeje yibutsa abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo guhora babungabunga ibidukikije aho bakorera.Yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu cya Sudani y’Epfo anavuga ko izi nzego zombi z’umutekano zikomeje gushimangira imikoranire.

    Ati “Usibye amasezerano y’imikoranire ari hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Sudani y’Epfo, n’ubundi ibihugu byombi(u Rwanda na Sudani y’Epfo) birishimira imibanire n’imikoranire myiza bifitanye mu nzego zitandukanye nko mu bucuruzi no mu mutekano.”

    IGP Munyuza yakomeje abwira Abapolisi ko niyo ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwarangira abapolisi b’u Rwanda bazajya bagaruka muri iki gihugu gufasha igipolisi cyaho kubaka ubushobozi nk’uko biri mu masezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashoje ikiganiro yagiranaga n’abapolisi b’u Rwanda abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda baharanira kuzamura ibendera ry’u Rwanda.

    Yasabye aba bapolisi gukomeza gukorera hamwe nk ’ikipe, kubaha abayobozi babo mu gihe bamwe muri bo bitegura gusimburwa.

    Mu bihe bitandukanye Sudani y’Epfo yohereza abapolisi ba ofisiye bakuru n’abato mu Rwanda mu masomo atandukanye ajyanye n’imiyoborere y’Abapolisi n’abitegura kuba ba ofisiye bato.

    IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw ’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa. Yashimye uko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo kubungabunga amahoro.

    By’umwihariko Vuniwaqa yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo. Mu minsi ishize uyu Vuniwaqa yasuye abapolisi b’u Rwanda abashima uko bitwara.

    Usibye ibikorwa byo kurinda abaturage, Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo bahakorera ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage.

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bamaze kugira uruhare runini mu kugarura amahoro muri iki gihugu

    IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw ‘Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa

    IGP Dan Munyuza yasuye Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga