Category: Uncategorized

  • IFOTO Y'UMUNSI: Platini asoma umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo umuhanzi Platini Nemeye n'umugore we, Olivia Ingabire bagiye kuruhukira mu nkengero z'umujyi wa Kigali. Platini n'umugore we bari bagiye kwifatanya n'umwe mu nshuti zabo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko. Ifoto ikurikira ya Platini asoma umugore we ku itama niyo twabahitiyemo nk'ifoto yo kuri uyu munsi.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-platini-asoma-umugore-we/

  • Julianna Lindsey uyobora UNICEF yanyuzwe n'ingamba u Rwanda rwafashe mu kurengera umwana – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, uhagarariye World vision mu Rwanda, Sean Kerrigan ndetse n'Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Munyemana Gilbert basuraga Akarere ka Gastibo mu kureba uko ingamba zo kurengera abana zishyirwa mu bikorwa.

    Aba bayobozi beretswe uburyo Leta yifashisha inshuti z'umuryango nka gahunda iterwa inkunga n'iyi miryango mu kumenya ibibazo abana bahura nabyo mu miryango hagamijwe kumurinda gutwara inda akiri muto, akazi kavunanye n'ibindi bikorwa bimubuza kwiga ntabashe kugera ku nzozi ze.

    Beretswe kandi uburyo mu byumweru bitatu abagabo barenga 100 basambanyije abangavu batawe muri yombi, uburyo inshuti z'umuryango zigira uruhare mu gusura imiryango iri mu makimbirane, ubujyanama ku bana ndetse n'ubuvugizi ku bana bafite ubumuga.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yashimiye Intara y'Iburasirazuba n'Akarere ka Gatsibo ku ngamba zafashwe mu gukoresha inshuti z'umuryango mu kurinda abana no gukurikirana ababasambanya.

    Yavuze ko yishimiye ingamba zose uko zishyirwa mu bikorwa avuga ko biteguye gukomeza gufasha Leta mu guha inshuti z'umuryango ibikenewe mu kugera ku miryango.

    Ati ' U Rwanda ruri kubikora neza, bari kwigisha abana uko bamenya amakuru ku buzima bw'imyororokere ariko barasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kongera ubufasha yaba mu mahugurwa n'ibikoresho bikenewe bishoboza inshuti z'umuryango mu gufasha abana no mu kubarinda.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Munyemana Gilbert, yavuze ko inshuti z'umuryango ari urwego rubafasha mu kumenya uburyo uburenganzira bw'umwana butari kwitabwaho neza.

    Ati ' Badufasha kumenya no kutubwira ibibazo babonye mu muryango, ako kanya bihita bitugeraho bakanabigeza ku zindi nzego z'abashinzwe umutekano kugira ngo uwo mwana arenganurwe, zinadufasha mu kurinda ko mu muryango haba ihihoterwa ku mwana bagatuma umwana agira imibereho myiza ku Isibo n'Umudugudu.'

    Munyemana yavuze ko bagiye gukomeza gukorana na UNICEF na World vision mu isanamitima ndetse n'ubundi bufasha butandukanye bugamije guteza imbere inshuti z'umuryango kuburyo imirimo bakora ikorwa neza kurushaho.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel we yavuze ko urugamba rwo kurengera umwana rwatangijwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika hagamijwe kurinda umwana ibintu bibi byatuma atagera ku ntumbero ze.

    Yavuze ko kuri ubu abana barenga 800 bamaze gusubizwa mu ishuri, mu gihe abagabo 115 mu byumweru bitatu bashyikirijwe ubutabera bazira gusambanya abana, ibi byose ngo bikaba byarakozwe muri gahunda yo kugira Umudugudu utarangwamo icyaha.

    Mu midugudu 3780 igize Intara y'Iburasirazuba nibura buri umwe ubarizwamo abaturage babiri bakora nk'inshuti z'umuryango, aba bafasha ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu kugenzura niba nta mwana ukoreshwa imirimo ivunanye, uhohoterwa n'ibindi bibi bishobora gukorerwa umwana.

    Guverineri Gasana yavuze ko mu bukangurambaga bwo kugira Umudugudu utarangwamo icyaha hafashwe abagabo benshi basambanyije abana bashyikirizwa ubutabera

    Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda yishimiye uburyo inshuti z umuryango zigira uruhare mu kurengera abana

    Umuyobozi wa Worldvision mu Rwanda Sean Kerrigan yishimiye uburyo u Rwanda rwita ku bana rukoresheje inshuti z umuryango

    Umuyobozi wa Worldvson mu Rwanda uhagarariye UNICEF mu Rwanda ndetse na Guverineri Gasana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/julianna-lindsey-uyobora-unicef-yanyuzwe-n-ingamba-u-rwanda-rwafashe-mu

  • Urushyi Perezida Macron yakubiswe rwabyukije… – #rwanda #RwOT

    Perezida Macron w'imyaka 44 inkuru ye ikomeje gukwirakwira mu binyamakuru binyuranye y’uko yakubiswe urushyi rutaramenyekana impamvu yatumye arukubitwa na cyane ko nk’uko bigaragara atari asagariye uwarumukubise kugera ubu nawe utaramenyekana. Uru rushyi ruraza gufata indi ntera kurusha ibyabaye kuri W Bush kuko we byabaye mu mwaduko w’imbuga nkoranyambaga ariko nabyo byaravuzwe mu binyamakuru byandika ibyamajwi n’amashusho.Ubwo Perezida Macron yakubitwaga urushyi rukomeye n’umwe mu baturage utaramenyekana izina n’icyabimuteye

    Urubuga rwa TikTok runyuzwaho udukoryo rukanahimbirwaho utundi bikaba byitezwe ko ruri mu ziza gukwirakwiza iyi nkuru byisumbuye. Uru rushyi rukaba rugararagara nk’uruza gukuraho agahigo k’igisa nk'ibidasanzwe byabayeho mu mateka y’aba Perezida, by'umwihariko b’ibihugu bikomeye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Perezida George W Bush nawe yigeze guhura n'uruva gusenya.

    Inkweto yatewe Perezida George W Bush mu mwaka wa 2008

    Ubwo yari mu nama n'itangazamakuru kuwa 14 Ukuboza 2008, umunyamakuru ukomoka muri Iraq yakuyemo urukweto ruri kugeza ubu mu icumi zihenze ku Isi nuko arutera Perezida George W Bush, uru rukweto rukaba uretse guhenda mu gihe cy'icyumweru hari hamaze gukorwa izisa narwo zirenga ibihumbi n'ibihumbi zikanagurishwa.Umunyamakuru Muntadhar Al Zaidi ubwo yarimo atera urukweto Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika George W Bush.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106392/urushyi-perezida-macron-yakubiswe-rwabyukije-ndetse-rusa-nuruza-kurusha-intera-ibyabaye-ku-106392.html

  • Star Times yashyize igorora abakunzi bumupir… – #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka, Dekoderi ya Star Times yashyizwe ku mafaranga ibihumbi 3 by'amanyarwanda (3000Frws) kugira ngo buri muryango ubashe gukurikira, ndetse no kureba amashusho meza kandi agezweho ndetse kuri ubu ushobora gutunga super Bouquet yagabanyijweho 20%.

    Abasanzwe ari abafatabuguzi ba StarTimes bazabasha kureba iyi mikino yose kuri abonema ya Basic Bouquet igura ibihumbi 6000 ku kwezi kuri DTT, ndetse bakaba bashobora no kubona Classic Bouquet ku bihumbi 8000 Frws.

    Kuri DTH [DTH platform] Startimes izoroshya ibintu aho umuntu azabasha kugura abonema y'umunsi, ukwezi cyangwa icyumweru. 2850Rwf/ku cyumweru, 850Rwf/ku munsi na 8500Rwf/ku kwezi. Ubu buryo kandi buzaba bworoheye buri wese kandi ku biciro byiza byagabanyijwe.

    Mu myaka ishize, abakunzi b'umupira w'amaguru muri Afurika basabwaga kwishyura amafaranga y'umurengera kugira ngo barebe imikino y'i Burayi. Ntabwo ari byiza. Muri Afurika, umupira ugomba kugera kuri bose. Ibi nibyo StarTimes iharanira kugeraho ko buri munyafurika wese yabasha kwishimira imikino ya Euro 2020'.

    Ubu wanareba Euro 2020 kuri StarTimes ON app yerekana ibiri kuba.

    StarTimes ON streaming app nayo izerekana iyi mikino. Abafana bazaba bari mu mwanya mwiza wo kureba iyi mikino mu mashusho ya Standard Definition (SD), High Definition (HD) na Ultra High Definition (UHD).

    Buri mukiriya wa StarTimes TV azungukirwa no kubona amatike 3 y'umunyamuryango wa StarTimes ON VIP kubera itegeko rya '1To3'. Ibi bisobanuye ko abonema imwe ya Startimes yafasha umuntu kurebera umupira ku ma Televiziyo 4 atandukanye.

    Abakoresha StarTimes ON nabo bazishimira ihenduka rya Abonema yaba iy'ukwezi, icyumweru n'iy'umunsi guhera kuri 700 FRW.

    'Kubera uburyo bwinshi bwo kureba iyi mikino Startimes yazanye, nta rwitwazo urwo arirwo rwose umuntu yabona ku gucikwa n'imikino ya Euro 2020 bamaze umwaka urenga bategereje, bityo bakwiye kuyireba mu buryo bwiza'.

    Ntabwo ari ibyo gusa kuko buri munyarwanda wese ufite abonema ya Star Times abasha gukurikira ama-televiziyo y'imbere mu gihugu ku bwinshi kurusha uko byahoze, nyuma yo kubazanira RTV, TV1, TV10 na BTN, kuri ubu Star Times yongeyeho ama-televiziyo menshi yo mu Rwanda ushobora gukurikira, magingo aya ageze ku 9.

    Kuri ubu hamwe na Star Times ushobora gukurikira RTV, TV1, TV10, BTN, FLASH TV, ISANGO TV, ISIBO TV, AUTHENTIC TV na KC2. Star Times kandi irateganya kongeraho izindi televiziyo zirimo PRIME TV n'izindi.

    Mu buryo bwa DTT (Digital Terrestrial) Platform, Star Times yongeyeho shene ya BTV izajya yerekana filime mu Kinyarwanda.

    Irushanwa rya EURO 2020, rizatangira kuwa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, u Butaliyani bwesurana na Turkiya mu mujyi wa Roma.

    Bwa mbere mu mateka Dekoderi ya Star Times yashyizwe ku mafaranga ibihumbi 3 Frws

    Imikino yose y’igikombe cy’u Burayi EURO 2020 izanyura kuri Star Times

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106394/star-times-yashyize-igorora-abakunzi-bumupira-wamaguru-iborohereza-kuzakurikira-euro-2020-106394.html

  • Undi mugore yaciye agahigo yibaruka abana 10 icyarimwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umugore uherutse kwibaruka abana 9, noneho haravugwa inkuru y'umugore ukomoka muri Afurika y'Epfo wibarutse abana 10 bose icyarimwe.

    Uyu mubyeyi wibarutse abana 10 yitwa Gosiame Sithole, akomoka muri Afurika y'Epfo, afite imyaka 37, yari yiteze kubyara abana batandatu nk'uko umuganga wamusuzumye yari yarabyemeje.

    Mu minsi micye ishize ni bwo umugore w'umunya-Mali witwa Halima Cisse yibarutse abana icyenda biba agahigo gakomeye. Impuguke zitangaza ibintu bitandukanye bishobora gutuma umuntu abyara abana barenze umwe. Kuri ubu hakaba hongeye kuboneka undi mubyeyi wibarutse abana bagera ku icumi mu bitaro bya Pretoria.

    Abana 10 yibarutse harimo abahungu barindwi n'abakobwa batatu, aba bana bakaba bavutse bamaze ibyumweru makumyabiri n'icyenda. Ikinyamakuru dailymail kivuga ko yibarutse abazwe, aba bana bakaba baje bakurikira izindi mpanga z'imyaka itandatu yari afite.

    Source : https://yegob.rw/undi-mugore-yaciye-agahigo-yibaruka-abana-10-icyarimwe/

  • Abagabye igitero mu Kinigi bahishuye uburyo inzara yatumye bahuka mu baturage, ibiganza bikajejeta amaraso –

    Ni igitero cyaguyemo abaturage b’inzirakarengane 14 mu gihe ingabo z’u Rwanda zishe 19 mu bari bagabye icyo gitero.

    Abafashwe mpiri uwo munsi ndetse n’abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bari kuburanishwa mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kigali aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba no kujya mu mitwe itemewe.

    Kuri uyu wa Kabiri, abaregwa uko ari 36 basubiye imbere y’urukiko bisobanura ku byaha bashinjwa, maze bamwe muri bo bagaruka ku gitero bafatiwemo ubwo bateraga mu Kinigi.

    Imbere y’urukiko, basobanuye ko muri iki gitero bageze mu Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 2019. Ngo baje bahawe amabwiriza yo gutera ku kigo cya Gisirikare cyiri i Musanze kugira ngo bahigarurire.

    Sous- Lieutenant Kabayija Seleman wari mu basirikari bakuru, wabashije gutoroka icyo gihe yasobanuriye urukiko ko ubwo bajyaga kugaba ibitero babikoze bashaka gusa n’abihimura ku gisirikare cy’u Rwanda, nyuma y’uko bari bamaze iminsi baraswaho n’ingabo za Congo muri gahunda Congo yari ifite yo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

    Kabayija yasobanuye ko ubuyobozi bw’imitwe ya P5 na RUD Urunana, bwatekereje ko ari abasirikare b’u Rwanda, bituma nabo batekereza kuza gutera u Rwanda bagamije guhirika ubutegetsi, bihimura.

    Bizimana Emmanuel wari maneko muri RUD Uranana, yavuze ko bamaze kwinjira mu Rwanda, batangiye kwigabamo amatsinda batangira kujya mu byerekezo bitandukanye.

    Ubwo barasaga abaturage ingabo z’u Rwanda zikabimenya, zatangiye kubahigira hasi kubura hejuru. Bamwe batangiye kuraswa baricwa.

    Bizimana yavuze ko bamaze kumenya ko bamwe muri bo batangiye gupfa ko hari n’abandi bafashwe mpiri, batangiye gucika intege, maze uwabaga amabwiriza abategeka gusubira inyuma kuko batari bagishoboye guhangana n’ingabo z’u Rwanda.

    N’ubwo ntawe usobanura neza amabwiriza y’igitero cyo mu Majyaruguru muri 2019, Kabayija yavuze ko Maj Nshimiyimana Cassien Alias Governor yari yabahaye amabwiriza ko bagomba gutera igisirikare ariko hagira n’umuturage ubitambika mu nzira yabo bakamwikiza.

    Ibi ariko siko byagenze kuko nyuma yo kubona bageze mu Rwanda inzara yatangiye kubarya, babura ayo bacira nayo bamira, niko kwirara kwiga uburyo bwo gushaka icyo barya. Nibwo bahutse mu ngo z’abaturage, amaduka n’imirima gushaka ibyo barya ari naho bahereye bica abaturage bashakaga kubitambika, babica nabi bakoresheje amabuye, impiri n’inkota.

    Icyo gihe abaturage 14 bo mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze bahasize ubuzima abandi barakomereka.

    Aba barwanyi bari bahuje imbaraga ngo bageze i Musanze bigabanyamo kabiri bamwe banyura mu Murenge wa Kinigi abandi banyura mu murenge wa Musanze gusa ingabo za RDF zahise zibagota, zibakwiza imishwaro bamwe barafatwa abandi basubira inyuma.

    Ku itariki ya 5 Ukwakira 2019 Ingabo z’u Rwanda nibwo zabacanyeho umuriro maze 19 muri bo bahasiga ubuzima abandi batanu bafatwa mpiri.

    Umwaka ushize umwe mu bafashwe wari wagabye igitero, Habumukiza Théoneste yavuze ko bacyinjira mu Rwanda batangiye kwisanga mu nsobe z’ibibazo, aho batangiye kuyoba.

    Icyo gitero bari bategetswe kugitangirira mu Cyanika ariko barayobye bisanga Nyirabisate i Musanze ari naho batangiriye igitero cyabo ku itariki 4 Ukwakira 2019 saa moya na 50 z’umugoroba.

    Biregura bavuze ko bahutse mu baturage kubera inzara nyuma y’iminsi itatu bari bamaze mu nzira

  • Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 127 barandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse ni 127 mu gihe abakize ari 23. Abakirwaye babaye 793 barimo 7 barembye.

    Abantu 237,495 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 5,173 bayihawe uyu munsi.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Guhera kuri uyu wa kabiri hirya no hino mu Rwanda, hatangiye icyiciro cya kabiri cyo gutanga urukingo rwa COVID-19, iki kiciro kikaba ku ikubitiro gitangiranye n'inkingo zisaga ibihumbi 100 zo mu bwoko bwa pfizer.

    Nk'uko byagenze mu cyiciro cya mbere abafite ibyago byo kwandura no kuzahazwa cyane n'iki cyorezo byumwihariko abageze mu zabukuru guhera ku myaka 60 kuzamura, nibo bagomba kubanza gukingirwa kandi ngo bamaze kubimenyeshwa.

    Nubwo hari inkingo 100,600 zo mu bwoko bwa Pfizer u Rwanda rwakiriye mu mpera z'ukwezi gushize, izigera ku 50,300 nizo zigomba guhabwa abo zigenewe guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri hagasigara izindi nk'izo bazahabwa kuri doze ya 2.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije aherutse kubwira RBA ko gutanga urukingo rwa COVID19 bizakomeza uko inkingo zizagenda ziboneka

    Uko imibare y'abakingiwe COVID19 mu Rwanda ikomeza kwiyongera ni nako icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe cyirushaho kuzamuka, dore ko inzego z'ubuzima zivuga ko gusubia mu buzima busanzwe bishoboka nyuma yo gukingira byibura 60%.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-127-barandura

  • Perezida Kagame yasabye ibihugu by' Afurika kongera imbaraga mu rwego rw'ubuzima #rwanda #RwOT

    Abanyafurika miliyoni 50 bagiye gukingirwa icyorezo cya COVID19 binyuze mu bufatanye bw'imyaka itatu, hagati y'ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC, n'umuryango Mastercard Foundation.

    Mu muhango wo gutangiza ubwo bufatanye bufite intego yo kurengera ubuzima n'imibereho, Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kubakira kuri ubwo bufatanye nabyo bigaharanira kwigira no kwihaza mu bikoresho byo kwa muganga birimo inkingo n'imiti.

    Mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama yabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga, barimo Perezida Paul Kagame, Perezida wa komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahammat, umuyobozi w'ikigo nyafurika gishinzwe guhangana n'ibyorezo, Africa CDC, Dr. John Nkengasong n'abandi.

    Mu butumwa bwe, Umukuru w'igihugu yashimiye umuryango Mastercard Foundation n'abandi bafatanyabikorwa ba Afurika mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19, asaba ibihugu bya Afurika guhindura imyumvire bikarushaho kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

    Yagize ati 'Nk'Abanyafurika natwe tugomba kubigiramo uruhare tuzirikana ko tugomba kugira umwete n'ubudashyikirwa. Ntabwo dushobora kuva muri aka kaga tugikora cyangwa ngo dutekereze mu buryo busanzwe. Ibyo bivuze ko tugomba kongera ubushobozi tugenera inzego z'ubuzima mu bihugu.'

    'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na NEPAD bifite uburyo n'ubushobozi bwa tekiniki bwafasha ibihugu binyamuryango muri iyo gahunda. Ndashaka gusoreza ku ijambo ryo gushimira n'abandi bafatanyabikorwa batanga umusanzu wabo mu iterambere ry'urwego rw'ubuzima muri Afurika. Ubu bufatanye bushya hagati ya Mastercard Foundation na Africa CDC burubakira kuri ibyo byakozwe mbere kandi buzadufasha kugera ku bindi byinshi mu gihe kiri imbere.'

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye n'intego y'uko bitarenze umwaka wa 2022, 60% by'abatuye uyu mugabane bazaba bamaze gukingirwa icyorezo cya COVID19.

    Nyamara birinze bigeze mangingo aya abasaga gato 2% gusa ari bo bamaze gukingirwa kandi nabwo bamwe muri bo babonye doze imwe gusa baracyategereje iya kabiri, ibintu perezida wa komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahammat avuga ko bihangayikishije.

    Yagize ati 'Intego y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nkuko bikubiye mu ngamba zawo z'iterambere, ni ugukingira byibura 60% by'abaturage b'uyu mugabane, ni ukuvuga ababarirwa muri miliyoni 750 cg abantu bakuru bose bitarenze mu mpera za 2022. Kugeza ubu ariko Abanyafurika basaga 2% nibo bamaze kubona byibura doze imwe y'urukingo, ibintu biteye impungenge kuko tukiri kure y'intego twihaye.'

    'Imizi y'iki kibazo ni ubusumbane mu isaranganywa ry'inkingo za COVID19 hagati y'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, ndetse n'ibikize kuko byo bimaze gukingira abarenga 50% muri rusange.' Umuyobozi w'Umuryango Mastercard Foundation, Reeta Roy avuga ko kugabanya no gukuraho burundu ubwo busumbane ari inshingano za buri wese.

    Ati 'Gukuraho ubu busumbane ni inshingano za buri muntu. Birasaba uruhare rwa za leta, abikorera, abafatanyabikorwa n'abaterankunga mpuzamahanga, mbese twese hamwe. Niyo mpamvu uyu munsi ntewe ishema kandi nishimiye gutangaza ubufatanye bukomeye; Mastercard Foundation izatanga miliyari 1.3 z'amadorali mu myaka itatu iri imbere mu bufatanye n'ikigo nyafurika cyo kurwanya ibyorezo, Africa CDC, mu rwego rwo kurengera ubuzima n'imibereho ya za miliyoni z'abantu ndetse n'ubukungu bw'umugabane.'

    Miliyari imwe na miliyoni 300 z'amadorali zizatangwa na Mastercard foundation muri iyi myaka itatu, zizakoreshwa mu kugura inkingo za COVID19, kuzigeza ko kuziha abagera kuri miliyoni 50 muri Afurika ndetse no guhugura abakozi bazakora mu nganda zikora imiti n'inkingo zirimo n'iza COVID19 zitegura gutangira imirimo yazo muri Afurika, kongerera ubushobozi inzego z'ubuzima kuri uyu mugabane n'ibindi.

    RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yasabye-ibihugu-by-afurika-kongera-imbaraga-mu-rwego-rw-ubuzima

  • Julianna Lindsey uyobora UNICEF yanyuzwe n’ingamba u Rwanda rwafashe mu kurengera umwana –

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, uhagarariye World vision mu Rwanda, Sean Kerrigan ndetse n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Munyemana Gilbert basuraga Akarere ka Gastibo mu kureba uko ingamba zo kurengera abana zishyirwa mu bikorwa.

    Aba bayobozi beretswe uburyo Leta yifashisha inshuti z’umuryango nka gahunda iterwa inkunga n’iyi miryango mu kumenya ibibazo abana bahura nabyo mu miryango hagamijwe kumurinda gutwara inda akiri muto, akazi kavunanye n’ibindi bikorwa bimubuza kwiga ntabashe kugera ku nzozi ze.

    Beretswe kandi uburyo mu byumweru bitatu abagabo barenga 100 basambanyije abangavu batawe muri yombi, uburyo inshuti z’umuryango zigira uruhare mu gusura imiryango iri mu makimbirane, ubujyanama ku bana ndetse n’ubuvugizi ku bana bafite ubumuga.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yashimiye Intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Gatsibo ku ngamba zafashwe mu gukoresha inshuti z’umuryango mu kurinda abana no gukurikirana ababasambanya.

    Yavuze ko yishimiye ingamba zose uko zishyirwa mu bikorwa avuga ko biteguye gukomeza gufasha Leta mu guha inshuti z’umuryango ibikenewe mu kugera ku miryango.

    Ati “ U Rwanda ruri kubikora neza, bari kwigisha abana uko bamenya amakuru ku buzima bw’imyororokere ariko barasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kongera ubufasha yaba mu mahugurwa n’ibikoresho bikenewe bishoboza inshuti z’umuryango mu gufasha abana no mu kubarinda.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Munyemana Gilbert, yavuze ko inshuti z’umuryango ari urwego rubafasha mu kumenya uburyo uburenganzira bw’umwana butari kwitabwaho neza.

    Ati “ Badufasha kumenya no kutubwira ibibazo babonye mu muryango, ako kanya bihita bitugeraho bakanabigeza ku zindi nzego z’abashinzwe umutekano kugira ngo uwo mwana arenganurwe, zinadufasha mu kurinda ko mu muryango haba ihihoterwa ku mwana bagatuma umwana agira imibereho myiza ku Isibo n’Umudugudu.”

    Munyemana yavuze ko bagiye gukomeza gukorana na UNICEF na World vision mu isanamitima ndetse n’ubundi bufasha butandukanye bugamije guteza imbere inshuti z’umuryango kuburyo imirimo bakora ikorwa neza kurushaho.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel we yavuze ko urugamba rwo kurengera umwana rwatangijwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika hagamijwe kurinda umwana ibintu bibi byatuma atagera ku ntumbero ze.

    Yavuze ko kuri ubu abana barenga 800 bamaze gusubizwa mu ishuri, mu gihe abagabo 115 mu byumweru bitatu bashyikirijwe ubutabera bazira gusambanya abana, ibi byose ngo bikaba byarakozwe muri gahunda yo kugira Umudugudu utarangwamo icyaha.

    Mu midugudu 3780 igize Intara y’Iburasirazuba nibura buri umwe ubarizwamo abaturage babiri bakora nk’inshuti z’umuryango, aba bafasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kugenzura niba nta mwana ukoreshwa imirimo ivunanye, uhohoterwa n’ibindi bibi bishobora gukorerwa umwana.

    Guverineri Gasana yavuze ko mu bukangurambaga bwo kugira Umudugudu utarangwamo icyaha hafashwe abagabo benshi basambanyije abana bashyikirizwa ubutabera

    Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda yishimiye uburyo inshuti z umuryango zigira uruhare mu kurengera abana

    Umuyobozi wa Worldvision mu Rwanda Sean Kerrigan yishimiye uburyo u Rwanda rwita ku bana rukoresheje inshuti z umuryango

    Umuyobozi wa Worldvson mu Rwanda uhagarariye UNICEF mu Rwanda ndetse na Guverineri Gasana

  • Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri Arabie Saoudite Ushinzwe Afurika –

    Minisitiri Kattan yakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ndetse ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye.

    Uruzinduko rwa Minisitiri Kattan nirwo rwa mbere rukozwe n’umuyobozi ukomeye mu Bwami bwa Arabie Saoudite asura u Rwanda.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro binyuze kuri Twitter byashyize hanze amafoto ya Perezida Kagame na Minisitiri Kattan, icyakora ingingo baganiriyeho ntabwo zatangajwe.

    Kuri uyu wa Mbere, Ambasaderi Jamal M.H Al-Madani yashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala muri Uganda.

    Ambasaderi Al-Madani yemejwe nka Ambasaderi uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020.

    U Rwanda na Arabie Saoudite bisanganywe umubano mu bya dipolomasi watangiye muri 2018, ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano y’ubutwererane.

    Ibihugu byombi kandi bisanzwe bikorana ubucuruzi mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi bwa peteroli iboneka cyane muri Arabie Saoudite, kandi u Rwanda rukaba rutagira uwo mutungo.

    Arabie Saoudite iri mu bihugu 10 u Rwanda rwatumijemo ibintu byinshi mu mwaka ushize, nk’aho mu Ugushyingo 2020 agaciro kabyo kari miliyoni 5,83$ kavuye kuri miliyoni 6,50$ mu Ugushyingo 2019.

    U Rwanda rufite umubano mwiza na Arabie Saoudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwa remezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.

    Minisitiri Kattan yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame

    Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga muri Village Urugwiro Umunyamabanga wa Leta Muri Arabie Saoudite Ushinzwe Afurika, Ahmed Abdul Aziz Kattan

    U Rwanda na Arabie Saoudite bisanganywe umubano mwiza

    Ambasaderi Kattan yari aherekejwe n’itsinda rigari ubwo bakirwaga na Perezida Kagame

    Amafoto: Village Urugwiro