Category: Uncategorized

  • Gakenke: Polisi yafatanye abantu litiro 1400 za mazutu bacuruzaga mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Gasiza, Umudugudu wa Kabuhoma, bafashwe tariki ya 7 Kamena.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, SSP Gaston Karagire, yavuze ko bariya bantu bafashwe ubwo Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano ndetse n'inzego z'ibanze bari mu gikorwa cyo kugenzura isuku mu baturage.

    Ati 'Twageze muri uriya mudugudu dusanga mu nzu ya Nsengiyaremye na Ntiriyaga hari amajerikani menshi amwe ari hanze andi ari mu nzu. Twaritegereje dusanga yuzuyemo mazutu ingana na litiro 1400, twababajije ibyangombwa bibemerera gucuruza iyo mazutu dusanga ntabyo bafite.'

    SSP Karagire yakomeje avuga ko usibye kuba bacuruza mu buryo butemewe n'amategeko iriya mazutu ishobora guteza impanuka y'umuriro aho batuye.

    Ati 'Bariya bantu batubwiye ko mazutu bayigura ku bashoferi b'amakamyo noneho bakayicuruza kuri Litiro mu bashoferi b'imodoka na za moto bakoresheje amacupa.'

    'Barimo guhombya abacuruzi bafite ibyangombwa, bafite za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli kandi basora. Iriya mazutu ishobora guteza inkongi y'umuriro aho batuye ndetse no mu bacuruzi begeranye.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke yakomeje akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abantu nka bariya kuko baba barimo guhombya Igihugu bacuruza badasora ndetse bashobora guteza inkongi y'umuriro igihe cyose iriya mazutu ihuye n'umuriro.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

    Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11 Nzeri 2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n'biyikomokaho mu Rwanda Ingingo ya 6 ivuga ko Ukora ubucuruzi bwa peteroli n'ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n'Urwego rubifitiye ububasha.

    Umuntu wese uhawe uruhushya rwo gukora ubucuruzi bwa peteroli n'ibiyikomokaho agomba gukurikiza ibiteganywa n'iri tegeko. Nta muntu ukora nk'uhagarariye ufite uruhushya rwo gukora ubucuruzi bwa peteroli n'ibiyikomokaho keretse abiherewe uburenganzira n'uwahawe uruhushya kandi byemewe n'Urwego rubifitiye ububasha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-polisi-yafatanye-abantu-litiro-1400-za-mazutu-bacuruzaga-mu-buryo

  • Sudani y'Epfo: IGP Dan Munyuza yasuye Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro – #rwanda #RwOT

    Abapolisi yasuye bagizwe n'amatsinda abiri FPU-2 na FPU-3 buri tsinda rigizwe n'abapolisi 160, bose bakorera mu murwa mukuru w'iki gihugu, Juba. Ku wa Kabiri tariki ya 8 Kamena nibwo uru ruzinduko yarukoreye muri iki gihugu.

    Bakora inshingano zitandukanye zose zishingiye ku kurinda Abasivili, gukora amarondo, guherekeza abayobozi ndetse banakora ibikorwa bizamura imibereho y'abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Mu Ntara ya Malakal, hari irindi tsinda ry'Abapolisi b'u Rwanda 240.

    IGP Munyuza yashimiye aba bapolisi akazi keza bakora ko kugarura amahoro n'ituze muri iki gihugu.

    Avuga ko yishimiye kuba yasanze bameze neza abasaba kudatezuka ku kinyabupfura aricyo kibafasha gukora neza inshingano zabo kugeza basoje ubutumwa bwabo nk'itsinda.

    IGP Munyuza yibukije abapolisi gukomeza kwitondera icyorezo cya COVID-19 ntibirare.

    Ati 'Mugomba gukomeza kurangwa n'ikinyabupfura musanganywe kugira ngo musohoze neza inshingano zanyu mwajemo hano. Mwirinde icyorezo cya COVID-19 kuko muri iki gihe noneho kirimo kugenda kihinduranya, ntimuzirare ahubwo muzakomeze kubahiriza amabwiriza yo kukirinda mugira isuku mukaraba amazi meza n'isabune ndetse munambara agapfukamunwa kandi munahana intera aho muri.'

    IGP Munyuza yakomeje yibutsa abapolisi bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye mu gihugu cya Sudani y'Epfo guhora babungabunga ibidukikije aho bakorera.Yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y'u Rwanda na Polisi y'Igihugu cya Sudani y'Epfo anavuga ko izi nzego zombi z'umutekano zikomeje gushimangira imikoranire.

    Ati 'Usibye amasezerano y'imikoranire ari hagati ya Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Sudani y'Epfo, n'ubundi ibihugu byombi(u Rwanda na Sudani y'Epfo) birishimira imibanire n'imikoranire myiza bifitanye mu nzego zitandukanye nko mu bucuruzi no mu mutekano.'

    IGP Munyuza yakomeje abwira Abapolisi ko niyo ubutumwa bw'umuryango w'abibumbye bwarangira abapolisi b'u Rwanda bazajya bagaruka muri iki gihugu gufasha igipolisi cyaho kubaka ubushobozi nk'uko biri mu masezerano y'ubufatanye ari hagati ya Polisi z'ibihugu byombi.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda yashoje ikiganiro yagiranaga n'abapolisi b'u Rwanda abasaba gukomeza kurangwa n'indangagaciro nyarwanda baharanira kuzamura ibendera ry'u Rwanda.

    Yasabye aba bapolisi gukomeza gukorera hamwe nk 'ikipe, kubaha abayobozi babo mu gihe bamwe muri bo bitegura gusimburwa.

    Mu bihe bitandukanye Sudani y'Epfo yohereza abapolisi ba ofisiye bakuru n'abato mu Rwanda mu masomo atandukanye ajyanye n'imiyoborere y'Abapolisi n'abitegura kuba ba ofisiye bato.

    IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi w'Abapolisi bari mu butumwa bw 'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa. Yashimye uko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo kubungabunga amahoro.

    By'umwihariko Vuniwaqa yashimye uruhare rw'u Rwanda mu kugarura amahoro n'umutekano muri Sudani y'Epfo. Mu minsi ishize uyu Vuniwaqa yasuye abapolisi b'u Rwanda abashima uko bitwara.

    Usibye ibikorwa byo kurinda abaturage, Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri iki gihugu cya Sudani y'Epfo bahakorera ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y'abaturage.

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bamaze kugira uruhare runini mu kugarura amahoro muri iki gihugu

    IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw ‘Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa

    IGP Dan Munyuza yasuye Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sudani-y-epfo-igp-dan-munyuza-yasuye-abapolisi-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bw

  • Umwe kuri umwe, imyitwarire y’abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda mu mboni za Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko abakinnyi bashya yahamagaye bakina hanze y’u Rwanda bakinnye na Centrafrique ari abakinnyi beza ariko harimo bamwe bagikeneye igihe cyo kugira ngo bamenyerane n’abandi.

    Tariki ya 4 Kamena na 7 Kamena Amavubi yakinnye na Centrafrique imikino ya gicuti, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 34 harimo abakinnyi 6 bakina hanze y’u Rwanda bari bahamagawe bwa mbere.

    Muri aba 6 yahamagaye, 4 nibo babashije kuza ari bo umunyezamu Buhake Twizere Clément wa Strommen IF, myugariro Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa, Rukundo Denis wa Police FC muri Uganda na Samuel Guelette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi.

    Mu batarabonetse ni Kevin Monnet — Paquet utazakomezanya na Saint Etienne yo mu Bufaransa na Rafael York ukinira AFC Eskilstuna muri Sweden.

    Aba bakinnyi uko ari bane bakaba bose barabonye umwanya wo gukina muri iyi mikino 2 aho nk’umunyezamu Buhake na Clovis bakinnye umukino ubanza iminota yose 90, umukino wa kabiri Clovis yagiye mu kibiga asimbura mu gice cya kabiri.

    Rukundo Denis yakinnye iminota 90 ku mukino wa 2 ni mu gihe umukino wa mbere yari yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri. Samuel Gueulette we yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere mu mukino wa mbere.

    Nyuma yo kubona aba bakinnyi uko bitwaye muri iyi mikino, Mashami Vincent yavuze ko ari abakinnyi beza ariko na none ngo baracyakeneye igihe cyo kumenyerana na bagenzi babo kuko guhita bahuza nabo bitahita biza.

    Ati'Ngira ngo twese dufite uko twabibonye, nk’umutoza mfite uko nabibonye, burya akenshi gukura umukinnyi hanze ukamuzana mu gihugu guhita mu minsi mike ahuza na bagenzi be, nka Clément, umunyezamu yagize umukino mwiza Clovis(Bryan Ngwabije) yagize umukino mwiza.'

    'Denis(Rukundo) na we aracyakeneye igihe ariko na we ntabwo ari umukinnyi mubi, Samuel(Gueulette) ntabwo ari umukinnyi mubi, muri rusange ntabwo ndibuvuge umwe kuri umwe ariko batweretse isura nziza.'

    Yavuze kandi ko atari abakina hanze gusa ahubwo n’abakina mu Rwanda bari bahamagawe bwa mbere nabo ari abakinnyi beza berekanye ko hari icyo bafasha igihugu ubu bakaba bagomba kubahozaho ijisho bakabashakira imikino myinshi kugira ngo batinyuke.

    Umunyezamu Buhake yagarageje ko aje gutanga akazi

    Ngwabije Clovis yemeje abanyarwanda

    Rukundo Denis, Mashami avuga ko agikeneye umwanya

    Samuel Gueulette na we aracyakeneye igihe cyo kwisanga mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-kuri-umwe-imyitwarire-y-abakinnyi-baturutse-hanze-y-u-rwanda-mu-mboni-za-mashami-vincent

  • Uzi ko nawe wanesha ibiguteye ubwoba? #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa buri munsi duhura na byinshi bidutsikamira bikatugiraho ububasha ndetse bikatugora kubyigobotora, ariko iyo Uwiteka aciye inzira aho zitari akagukoresha iby’ubutwari uherako userukana umunezero.

    Abacamanza 6:11-14 haravuga ngo:Nuko marayika w’Uwiteka araza yicara munsi y’igiti cy’umwela, cyari muri Ofura kwa Yowasi w’Umwabiyezeri.Umuhungu we Gideyoni yasekuraga ingano mu muvure bengeramo vino, ngo azihishe Abamidiyani. (Marayika w’Uwiteka aramubonekera aramubwira ati'Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.' Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati 'Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye?'.

    Abacamanza 6:15-26 Gideyoni aramusubiza ati 'Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose.' Uwiteka aramubwira ati'Ni ukuri nzabana nawe, kandi uzanesha Abamidiyani nk’unesha umuntu umwe.' Gideyoni aramusubiza ati 'Niba mpiriwe mu maso yawe, nyereka ikimenyetso kimpamiriza ko ari wowe tuvuganye'. Gideyoni arongera aravuga ati 'Ndakwinginze ntuve aha, kugeza aho ndi bugarukire nkuzaniye ituro nkarishyira imbere yawe.Marayika aramusubiza ati 'Ndaguma aha kugeza aho uri bugarukire'.

    Gideyoni ajya iwe abaga umwana w’ihene, akora n’udutsima tudasembuye twa efa y’ifu. Inyama azishyira mu cyibo, umufa wazo awusuka mu rwabya, abimusangisha munsi y’igiti cy’umwela aramuhereza. Maze marayika w’Imana aramubwira ati'Enda iyi nyama n’utwo dutsima ubishyire hejuru y’iki gitare, usukeho n’umufa wazo.' Nuko abigenza atyo. Nyuma marayika w’Uwiteka atunga ipfundo ry’inkoni yari yitwaje, arikoza ku nyama n’utwo dutsima. Uwo mwanya umuriro uva mu gitare, utwika izo nyama n’utwo dutsima. Nuko marayika w’Uwiteka aramubura, ntiyongera kuboneka imbere ye. Maze Gideyoni amenya ko ari marayika w’Uwiteka aravuga ati 'Ni ishyano Mwami Imana, kuko mbonye mu maso ha marayika w’Uwiteka, turebanye'.

    Nuko Uwiteka aramubwira ati 'Humura, witinya ntupfa.' Gideyoni aherako yubakira Uwiteka igicaniro aho ngaho akita Yehovashalomu, kiracyari ku musozi Ofura w’Abiyezeri na bugingo n’ubu. Nuko ijoro ry’uwo munsi Uwiteka aramubwira ati'Enda impfizi ya so ntoya, wende n’indi ya kabiri imaze imyaka irindwi, maze usandaze igicaniro so yubakiye Bali, uteme Ashera iri hafi yacyo, maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihome ubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiri uyitambeho igitambo cyoswa, ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme'.

    Umuryango wo kwa yowasi wari woroheje kandi Gideyoni niwe wari umuhererezi. Kandi bariho batagira umucamanza muri Isirayeli baterwaga n’Abamediyani abantu batagiraga aho kuba nibo bari baramazeho imitungo y’abisirayeli babasahura imyaka yabo babaga bejeje, bagacunga bejeje bakaza kubasahura bafatanyije n’abamereki.

    Nubwo babaga biteguye gutsindwa, gupfa, cyangwa gusahurwa, ariko ntabwo ibitekerezo byabo byari hamwe, kuko Gidiyoni we yarafite icyo yihariyeho. Nawe ujye ugira icyo wihariraho utandukanyeho n’abandi. Yumvaga basekuruza bavugako bafite Imana yabakuye mu butayu ikabambutsa inyanja ikabaha igihugu, none irihe? Bari bafite amaganya menshi, mu buzima bubi, nuko igihe kimwe Gideyoni yarari munsi y igiti asekura ingano mu muvure ngo abamediyani basange yarangije batazitwara,
    Imana iramureba yohereza malayika.

    Hari igihe kimwe uba wicaye wivugisha ariko utazi ko lmana irikumwe nawe, ugakomeza wivugisha, ariko Imana iba iri kimwe nawe nubwo uba utabizi ariko iba ihari. Nuko malayika aramwiyereka aramubwira ati 'Uraho wa munyembaraga we?' Gideyoni aramubwira ati: 'Naba umunyembaraga nte se n’Abamediyani batumereye Nabi batubujije amahoro, Kandi nkaba ndi uwo mu muryango woroheje?'Ariko malayika aramubwira ati 'Genda uko Imbaraga zawe zingana kuko Imana iri kumwe nawe'.

    Ikibazo gihari ni uko twigaya, ntitwibonemo imbaraga zanesha ibyatunaniye, muritwe twifitemo ubutwari, imbaraga tutazi kandi dukwiye guhishurirwa.

    Ese Kuki twigaya?

    Impamvu twigaya ni uko tuba tutarahishurirwa ubutwari cyangwa imbaraga twifitemo, iteka tukumva ko:

    1. Ntacyo twakwishoborera.

    2. Tugahora dutekereza ko abandi aribo bashoboye.

    3. Tukumvako ntacyo twakora kubibazo by’abandi.

    Abisiraeli bari bifitemo imbaraga zo gutabara ariko bakabura ubajya imbere ngo agire icyo ababwira. Natwe muri twe burya hari ibyo twakora ariko nuko dutegereza ko hari uwatujya imbere. Si ko byagakwiye. Imana ibwira Gidiyoni ngo ahamagaze abantu bajya gutabara igihugu haje benshi Imana ibona ko ari benshi bazirata imbaraga zabo, nuko habonekamo abafite ubwoba Imana ibwira Gidiyoni Iti 'Bagabanye' Ubabwire uti 'Abafite ubwoba, abasize abageni n’ibindi… bisubirireyo'.

    Abandi bakomeza kuba benshi, nuko Imana ibwira Gidiyoni Iti: Bamanure ubajyane ku kagezi mbagerageze' Bagerayo bananiwe bafite inyota, bamwe bafatisha amazi intoki n’intwaro zabo, abandi bajabagiza ururimi mu mazi nuko Imana ibwira Gidiyoni Iti 'Batandukanye bamwe ukwabo abandi ukwabo'.

    Abajabagije indimi mu mazi basubireyo ujyane n’abo magana atatu. Bageze ku rugerero Gidiyoni akomeza kugira ubwoba nuko Imana Iramubwira iti 'Jyana n’ugutwaje inkota mwinjire mu rugerero', baramanuka bagera ku rugerero yumva barotora inzozi z’uko Abisiraheli bari buneshe nuko Gidiyoni ahita agira imbaraga nyinshi ubwoba buragenda kuko yahise yiyumvamo imbaraga nyinshi yumva ko na we yabishobora.

    Nuko lmana ibwira Gidiyoni n’abasirikare be Iti 'Mufate imuri n’ibibindi ndetse n’amakondera, ubundi mugende. Byari ibintu bitangaje kurwanisha ibyo bintu. Nuko ibibindi ibategeka kubiturira hasi icyarimwe bakazunguza n’imuri ndetse bakavuza n’amakondera. Nuko ibibindi babitura hasi haza imishyitsi (imitingito) myishi, bazunguza za muri bahita banavuza amakondera nuko abamediyani bahita bihinda bararwana baramarana, buri wese atera mugenziwe inkota agira ngo ni umwanzi we, bibwira ko batewe n’Abisiraeli, Nuko Imana ineshereza Abisilayeli nguko uko urugamba rw’Imana rurwanwa.

    Ijambo muri (Yeremiya 20:23) riravuga ngo ntitwakwirata ko turi beza kuko Imana yavuze ko uko tuzasa ntikurerekanwa. None se wakwirata ubuhe bwiza? Imana ifite

    ibintu bitatu tugomba kwirata:

    imbabazi, kutabera, no gukiranuka. Uwirata ntiyirate ubwenge, ubutunzi ndetse n’ibindi Ahubwo yirate ko lmana igira imbabazi kuko uwiyogeza atari we ushimwa keretse uwogezwa n’Umwami Imana ni we ushimwa. Turasabwa kumvira no gusenga tugahishurirwa ubutwari buturimo. Amen!

    src: https://cepurhuye.org/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uzi-ko-nawe-wanesha-ibiguteye-ubwoba.html

  • Ubwami bw’Imana si ukurya no kunywa! #rwanda #RwOT

    kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. Abaroma 14:17

    Pawulo arimo yandikira itorero ry’i Roma muri iki gice cya 14 yabonye bafite utubazo twinshi, yasanze abantu bibanze ku byo kurya no kunywa. Bamwe bavugaga ko hari ibihumanya, abandi bavuga kuby’iminsi mikuru yizihizwa bakagira n’indi itizihizwa, nibwo ngo batangiye gucanirana imanza. Pawulo yababujije gucanirana imanza, ababwira ko Ubwami bw’Imana budashingiye kubyo kurya no kunywa. Ntibushingiye kubyo tubona, ntibushingiye kubinezeza abatuye isi

    Yababwiye ko Ubwami bw’Imana bwubatse ku mfatiro 3 : Gukiranuka, amahoro, no kwishimira mu Mwuka Wera. Ubwami bw’Imana ntibuboneka, ntibugaragara! Yesu ubwo yaganiraga n’abafarisayo baramubajije bati 'Ese Ubwami bw’Imana buri he?’ arabasubiza ati 'Ubwami bw’Imana ntibuzaza bavuga ngo buturutse hariya, cyangwa se ngo ngubu’ yarababwiye ngo Ubwami bw’Imana buri imbere muri mwe.

    Biratangaje kuko tutajya tumenya ko muri twe hubatsemo Ubwami bw’Imana! Si n’Ubwami bw’Imana gusa, ahubwo n’Intebe y’Imana, ubumana bwayo, imbaraga zayo, ububasha bwayo, ibyo byose ntibiba ku misozi ahubwo biba muri twe. Mu isengesho rya Data wa twese uri mu i Juru, turavuga ngo ‘Ubwami bwawe buze’ ariko rimwe na rimwe ntidusobanukirwe neza icyo bivuze.

    Ubwami bw’Imana ni ubwo gukiranuka

    '’Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.” Matayo 5:20

    Dukunze kwita abafarisayo ngo indyarya n’ibindi byinshi. Abafarisayo mu by’ukuri bari abayuda biyemeje kwitandukanya n’abandi batumviraga Imana. Bo biyemeza kubahiriza amategeko ya Mose ariko imbere muri bo hari huzuyemo ibinyoma . (Matayo23:2) Ariko aha Yesu yahamije ko dukwiye gukiranuka birenze uko tugaraga inyuma, bikagera imbere mu mutima ahiherereye.

    Aha rero biragoye ko umuntu yagira Ubwami bw’Imana gukiranuka kutamurimo. Uhereye none tangira wige gukiranuka dore ko na Yesu yagaragaje kenshi ko umukiranutsi ari we uzahirwa. Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa (Matayo 5:6)

    Ubwami bw’Imana ni ubw’amahoro

    Yesu niwe Mwami w’amahoro, niwe wenyine utanga amahoro. Yesaya yarabihanuye ati 'Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese uhoraho, Umwami w’amahoro'. Yesaya 5: 9.

    Aha dukwiye kwibaza niba twarakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ndetse n’Umwami w’amahoro mu buzima bwacu. Yesu kandi adusaba kugira umutima nk’uwari muri we, reba niba nawe ubaho ubuzima agushakaho nibwo uzagira amahoro muri wowe bityo Ubwami bw’Imana buze muri wowe.

    Wasoma kandi iyi nyigisho: Yesu ni Umwami w’amahoro. Dore ibintu 7 bibuza amahoro yo mu mutima https://www.agakiza.org/Yesu-ni-Umwami-w-amahoro-Dore-ibintu-7-bibuza-amahoro-yo-mu-mutima.html

    Ubwami bw’Imana ni ubwo kwishimira mu Mwuka Wera

    Biragoye ko wakwishira mu Mwuka Wera utaramwakira. Ukwiye kubanza gushaka Umwuka Wera akakuyobora nibwo Ubwami bw’Imana buzaza muri wowe. Ijiambo ry’Imana ritubwira ko ” Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana,”. Birasobanura ko Uwuzuye Umwuka Wera akayoborwa nawe ari we mwana w’Ubwami bwo mu i Juru. Duharanire gushaka no kuyoborwa n’Umwuka Wera

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubwami-bw-Imana-si-ukurya-no-kunywa.html

  • Ubuntu Yesu yatugiriye dukwiye kubwitura abandi #rwanda #RwOT

    Bibiliya iratwigisha ko kubera ko twese turi abavandimwe muri Kristo, tugomba kurebana kandi tugasangira uburemere bw’imitwaro ya buri wese. Rero, nk’abakristo, twahamagariwe gutanga ubufasha kubabukeneye, dutanga ibyo dushoboye byaba ibyo mumarangamutima, muby’Umwuka, ku mubiri, cyangwa mu bukungu.

    Akamaro k’ibi karasobanutse iyo urebye inshuro nyinshi igitekerezo cyo kugabana kivugwa muri Bibiliya. Imwe mu mirongo izwi cyane yo muri Bibiliya yerekeye igitekerezo cyo kugabana ikomoka mu Baheburayo 13:16 igira iti: 'Ariko ntiwibagirwe gukora ibyiza no gusangira, kuko ibitambo nk’ibyo Imana ibyishimiye.'

    Benshi muritwe dufata iyi mitekerereze kumutima mu bice bitandukanye byubuzima bwacu, nko gutanga mu matorero yacu, gutanga imfashanyo, gufasha umuryango wabuze akazi, cyangwa mu bundi buryo butandukanye. Ariko, hariho amahirwe menshi yinyongera ku bakristo yo gufasha abavandimwe na bashiki bacu.

    Nubwo, byanze bikunze, ari ngombwa gukomeza umwuka wo gutanga ku bana b’Imana bose niba bahura nibihe bitoroshye cyangwa bidahari, ni ngombwa cyane cyane kubikora mu gihe mubyukuri bahuye n’ikibazo kigoye mu buzima bwabo.

    Kenshi na kenshi, ibihe by’ubuzima cyangwa ibihe byihutirwa byubuzima ni bimwe mu bihe bigoye umuntu ahura nabyo. Niba ibyo bibazo by’ubuzima ari ibyawe cyangwa birimo guhura n’umuryango cyangwa inshuti magara, ibyo bihe biragoye cyane mu buryo butandukanye. Ntabwo ibibazo by’ubuzima bitoroshye gusa k’umubiri, ariko bishobora no kuba ingorabahizi mu marangamutima no mu bukungu.

    Imigani 14:31'Ukandamiza abakene aba asuzuguye Umuremyi wabo, ariko umuntu wese ugirira neza abatishoboye yubaha Imana.'

    Matayo 8:20'Yesu aramusubiza ati: 'Ingunzu zifite indiri n’inyoni zifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho arambika umutwe.’'

    Senga

    Umukiza, dukunze kwibagirwa igiciro kinini wishyuye kugira ngo utuzanire agakiza. Wabaye umukene kugira ngo tube abakire. Mbega ukuntu dushimira kubw’impano yawe itavugwa. Kora ku mitima yacu kugira ngo tugaragaze urukundo rwawe rwiza ku bandi.

    Mpa guhora nzirikana abababaye nkuko nawe watuzirikanye, nshoboza kuba uwo wifuza ko mbawe .

    Mpa umutima utibagirwa aho wankuye habi cyane, mbashe kwibuka abari aho narindi .

    Nshoboza kumenya ijambo ryawe ndetse no kugushimira kubw’ubuzima wa waduhaye, nshoboza kwibuka ko byose ari wowe wabiduhaye nubwo nakuze ntacyo mbura , nanjye nshoboza kuzirikana abakene . Mbigusabye nizeye kubwo Umwuka Wera .Amen

    Source: Isezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuntu-Yesu-yatugiriye-dukwiye-kubwitura-abandi.html

  • Abagabye igitero mu Kinigi bahishuye uburyo inzara yatumye bahuka mu baturage, ibiganza bikajejeta amaraso – #rwanda #RwOT

    Ni igitero cyaguyemo abaturage b'inzirakarengane 14 mu gihe ingabo z'u Rwanda zishe 19 mu bari bagabye icyo gitero.

    Abafashwe mpiri uwo munsi ndetse n'abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bari kuburanishwa mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kigali aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba no kujya mu mitwe itemewe.

    Kuri uyu wa Kabiri, abaregwa uko ari 36 basubiye imbere y'urukiko bisobanura ku byaha bashinjwa, maze bamwe muri bo bagaruka ku gitero bafatiwemo ubwo bateraga mu Kinigi.

    Imbere y'urukiko, basobanuye ko muri iki gitero bageze mu Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 2019. Ngo baje bahawe amabwiriza yo gutera ku kigo cya Gisirikare cyiri i Musanze kugira ngo bahigarurire.

    Sous- Lieutenant Kabayija Seleman wari mu basirikari bakuru, wabashije gutoroka icyo gihe yasobanuriye urukiko ko ubwo bajyaga kugaba ibitero babikoze bashaka gusa n'abihimura ku gisirikare cy'u Rwanda, nyuma y'uko bari bamaze iminsi baraswaho n'ingabo za Congo muri gahunda Congo yari ifite yo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Kabayija yasobanuye ko ubuyobozi bw'imitwe ya P5 na RUD Urunana, bwatekereje ko ari abasirikare b'u Rwanda, bituma nabo batekereza kuza gutera u Rwanda bagamije guhirika ubutegetsi, bihimura.

    Bizimana Emmanuel wari maneko muri RUD Uranana, yavuze ko bamaze kwinjira mu Rwanda, batangiye kwigabamo amatsinda batangira kujya mu byerekezo bitandukanye.

    Ubwo barasaga abaturage ingabo z'u Rwanda zikabimenya, zatangiye kubahigira hasi kubura hejuru. Bamwe batangiye kuraswa baricwa.

    Bizimana yavuze ko bamaze kumenya ko bamwe muri bo batangiye gupfa ko hari n'abandi bafashwe mpiri, batangiye gucika intege, maze uwabaga amabwiriza abategeka gusubira inyuma kuko batari bagishoboye guhangana n'ingabo z'u Rwanda.

    N'ubwo ntawe usobanura neza amabwiriza y'igitero cyo mu Majyaruguru muri 2019, Kabayija yavuze ko Maj Nshimiyimana Cassien Alias Governor yari yabahaye amabwiriza ko bagomba gutera igisirikare ariko hagira n'umuturage ubitambika mu nzira yabo bakamwikiza.

    Ibi ariko siko byagenze kuko nyuma yo kubona bageze mu Rwanda inzara yatangiye kubarya, babura ayo bacira nayo bamira, niko kwirara kwiga uburyo bwo gushaka icyo barya. Nibwo bahutse mu ngo z'abaturage, amaduka n'imirima gushaka ibyo barya ari naho bahereye bica abaturage bashakaga kubitambika, babica nabi bakoresheje amabuye, impiri n'inkota.

    Icyo gihe abaturage 14 bo mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze bahasize ubuzima abandi barakomereka.

    Aba barwanyi bari bahuje imbaraga ngo bageze i Musanze bigabanyamo kabiri bamwe banyura mu Murenge wa Kinigi abandi banyura mu murenge wa Musanze gusa ingabo za RDF zahise zibagota, zibakwiza imishwaro bamwe barafatwa abandi basubira inyuma.

    Ku itariki ya 5 Ukwakira 2019 Ingabo z'u Rwanda nibwo zabacanyeho umuriro maze 19 muri bo bahasiga ubuzima abandi batanu bafatwa mpiri.

    Umwaka ushize umwe mu bafashwe wari wagabye igitero, Habumukiza Théoneste yavuze ko bacyinjira mu Rwanda batangiye kwisanga mu nsobe z'ibibazo, aho batangiye kuyoba.

    Icyo gitero bari bategetswe kugitangirira mu Cyanika ariko barayobye bisanga Nyirabisate i Musanze ari naho batangiriye igitero cyabo ku itariki 4 Ukwakira 2019 saa moya na 50 z'umugoroba.

    Biregura bavuze ko bahutse mu baturage kubera inzara nyuma y’iminsi itatu bari bamaze mu nzira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagabye-igitero-mu-kinigi-bahishuye-uburyo-inzara-yatumye-bahuka-mu-baturage

  • Biratangaje: Abantu batunguwe no kubona inka yiryamiye hejuru y'imodoka yashakaga kuyigonga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inka yagaragaye iryamye hejuru y'imodoka yashakaga kuyigonga abantu birabatangaza cyane. Ibi bikaba byabereye mu gihugu cy'i Burundi, aho bita i Bwasare.

    Iyi nka yatunguye benshi, ubwo yakwepaga imodoka ikayijya hejuru
    Imodoka yari itwaye abagenzi ubwo yari mu muhanga uherereye muri aka gace igendera kumuvuduko uri hejuru, yahuye n'inka yambukaga umuhanda, iyi modoka kuko yihutaga yabuze feri maze ishaka kugonga iyi nka.

    Iyi nka nayo ngo yasaga naho yiteguye yakwepye imodoka maze ihita iyisimbukira hejuru, ihita ibyagira nkaho ntacyabaye.

    Iyi modoka yahise yangirika cyane, ibintu byatunguye abantu bose babonye iyi mpanuka batangara bibaza uburyo inka isimbutse igahita yicara hejuru y'imodoka nk'uko bigaragara mu mafoto yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga.

    Abantu benshi byabatunguye babonye iyi nka

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-abantu-batunguwe-no-kubona-inka-yiryamiye-hejuru-yimodoka-yashakaga-kuyigonga/

  • Menya uburyo bworoshye cyane wakwivuramo ikirungurira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikirungurira giterwa na aside yo mu gifu iba iri kugaruka mu muhogo. N'ubwo hari imiti igikiza tugiye kurebera hamwe uburyo wakoresha kandi bwihuse bw kukirwanya.

    Dore uburyo wakoresha bworoshye ukakirwanya ubwawe:

    1.Nywa icyayi kirimo tangawizi

    Amazi ashyushye wongeyemo tangawizi byibuze imazemo iminota 10, ugahita uyanywa. Tangawizi ni umuti mwiza ukoreshwa muri byinshi; harimo abantu bakunda kuruka mu gihe bakoze urugendo, kimwe no koroshya mu muhogo igihe harwaye.

    Iyo mu muhogo horoshye gutyo, bituma aside itazamuka ngo igere mu muhogo. Niba ukunda kukigira, ushobora kunywa iki cyayi, iminota 20 byibuze mbere yo kurya cyangwa waba wagize ikirungurira ugahita ukinywa nyuma yo kurya.

    2.Guhagarara wemye

    Mu gihe ufite ikirungurira, si byiza kwicara cyangwa kuryama, ugomba guhagarara. Guhagarara wemye bifasha ibiri mu gifu kutazamuka mu muhogo, no kongera kumanura iyo aside iba yageze mu muhogo igasubira mu gifu, bityo ukaba ukirwanyije.

    3.Guhekenya shikereti

    Shikereti nazo zifasha kugabanya aside. Kuzihekenya byongera ikorwa ry'amacandwe agafasha mu kugabanya aside iba yabaye nyinshi mu nzira y'urwungano ngogozi. Ni byiza guhekenya shikereti byibura iminota 30, iyo umaze kurya mu gihe ukunda kugira ikirungurira.

    4.Bicarbonate de soda cg umunyu wo muri farumasi

    Uyu munyu twabonye akamaro kawo gatandukanye, tubona ko ari ibanze mu byo ugomba kuba ufite iwawe wakwifashisha. Uyu munyu ufasha mu kurwanya aside itwika mu muhogo iyo izamutse ivuye mu gifu. Fata akayiko gato (ako ukoresha k'isukari) k'uyu munyu mu kirahuri cy'amazi, ubundi unywe gacye gacye. Mu gihe ufite ikirungurira ni byiza kunywa ibintu byose gacye gacye. Icyitonderwa: Uyu munyu ntugomba gukoreshwa mu gihe kwa muganga bagutegetse kugabanya umunyu urya.

    5.Nywa vinegre cg amazi arimo indimu

    Vinegre ni aside, ahubwo yakongera aside nyinshi mu gifu, ushobora kwibaza impamvu ikoreshwa. Kunywa akayiko kamwe ka vinegre, bifasha umuhogo gukora neza; ni ukuvuga kwifunga igihe ihuye n'aside ivuye mu gifu.

    Source : https://yegob.rw/menya-uburyo-bworoshye-cyane-wakwivuramo-ikirungurira/

  • Abanya-Tanzania barenga 180000 bateye umugongo Diamond Platnumz muri BET Awards – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abarenga 18.000 muri Tanzania basinye ku rwandiko (petition) rusaba ko umuhanzi Diamond Platnumz akurwa ku rutonde rw'abahataniye igihembo cyo muri Amerika cya BET,kubera ko 'yashyigikiye' uwahoze ari umukuru w'igihugu.

    Diamond, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Afrika, ari ku rutonde rw'abahatanira igihembo cy'umuhanzi wakoze cyane ku rwego mpuzamahanga,Best International Act, gitangwa na TV ya BET (Black Entertainment Television).

    Ariko abateguye uru rwandiko bagereranya uyu muhanzi mu buryo butaboneye n'abaherutse kwegukana iri rushanwa rya BET bo muri Nigeria aribo Davido na Burna Boy, bakomeye muri icyo gihugu.

    Abateguye uru rwandiko,bavuze ko aba bahanzi 2 bo muri Nigeria 'bakoresheje ingufu zose bafite n'ubuhangange bwabo mu kwamagana akarengane' mu gihe cy'imyigaragambyo yiswe #EndSARS mu mwaka ushize yari igamije gusaba ko leta ikuraho umutwe wa polisi wiswe SARS.

    Ikinyamakuru NairobiNews cyo muri Kenya, cyavuze ko Diamond Platnumz yari ashyigikiye cyane uwahoze ari umukuru w'igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli, kandi ko imwe mu ndirimbo ze yakoreshejwe n'ishyaka CCM riri ku butegetsi mu kumwamamaza mu mwaka ushize mbere y'uko ahitanwa n'umutima.

    Iki kinyamakuru gisubiramo ibyanditse muri uru rwandiko,kiti: 'Diamond Platnumz ni umuhanzi w'igihangange wa Tanzania uzwi cyane ku isi.Yakoresheje kumenyekana kwe n'ubuhanga bwe mu kuvugira no gukingira ikibaba itoteza ribi cyane ry'uwahoze ari umukuru w'igihugu wategekeshaga igitugu John Magufuli n'ubutegetsi bwe'.

    'Diamond kandi ni incuti magara anakorana ubucuruzi na Paul Makonda wahoze ari umuyobozi w'umujyi wa Dar-es-Salaam watoteje ku mugaragaro kandi akanahiga bukware abaryamana bahuje ibitsina (LGBTI)'.

    Magufuli, yatabarutse mu kwezi kwa gatatu hashize iminsi mike atorewe manda ya kabiri yo kuyobora Tanzania.Yashinjwe guhonyora uburenganzira bw'abatavuga rumwe nawe bwo gutanga ibitekerezo byabo no gutoteza abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.

    Iki kinyamakuru gikorera ku mbuga nkoranyambaga cyanditse ko n'ubwo bimeze bityo, hari umudepite umwe witwa Nusrat Hanje ushyigikiye cyane Diamond ndetse wagize ati 'turamusengera kugira ngo yegukane icyo gihembo'.

    Source : https://yegob.rw/abanya-tanzania-barenga-180000-bateye-umugongo-diamond-platnumz-muri-bet-awards/