Category: Uncategorized

  • Uwakubise Perezida Macron urushyi yakatiwe amezi 4 muri Gereza yemeza ko yifuzaga kumutera igi #rwanda #RwOT

    Damien Tarel yatawe muri yombi mu ntangiriro z'iki cyumweru amaze gukubita urushyi Perezida Emmanuel Macron igihe yarimo asuhuza abantu mu majyepfo y'icyo gihugu.

    Ubusanzwe icyaha nk'icyo gihanishwa igifungo kishobora kugera ku myaka itatu n'ihazabu y'amayero 45000.

    Igihano cyose Tarel yakatiwe cyari amezi 18 ariko 14 muri yo yasubitswe, bivuga ko azafungwa amezi ane gusa.

    Damien Tarel yari yabwiye urukiko rwo muri Valence mu majyepfo y'Ubufaransa ko we ashyigikiye uruhande rw'abanyapolitike rudashaka impinduka mu mitegekere y'Ubufaransa agashinja perezida Macron kuba nyirabayazana w'ibitagenda mu Bufaransa muri iki gihe.

    Yavuze ko iminsi mike mbere y'uruzinduko rwa Macron, yari yatekereje ko azamutera igi cyangwa urukoko rwera bashyira ku migati ya keke. Yavuze ko kumukubita urushyi atari byo yari yagambiriye.

    Macron yavuze ko ibyabaye ari igikorwa cyihariye yongeraho ko urwango n'imvururu ari umwanzi wa demokarasi. Ibiro bye ntibyagize icyo bisubiza ku birebana n'amagambo Damien Tarel yavugiye mu rukiko.

    Ijwi ry'Amerika

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/uwakubise-perezida-macron-urushyi-yakatiwe-amezi-4-muri-gereza-yemeza-ko

  • Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC yafatiwe ku kibuga na RIB kubera ibyaha akekwaho #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Sunrise FC, Mugabo Gabriel, yatawe muri yombi kuri uyu wa 10 Kamena 2021 ubwo umukino wahuzaga ikipe ye na Gasogi United wari ukirangira.

    Mugabo akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato. Icyaha akekwaho yagikoze ku wa 12 Gicurasi 2021, ariko akomeza kwihishahisha.

    Uyu myugariro yafatiwe muri Stade ya Nyagatare nyuma y'umukino wa Shampiyona ikipe ye ya Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1.

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu myugariro yafashwe.

    Yagize ati 'Ni impamo, yatawe muri yombi. Akurikiranyweho gukoresha umugore w'imyaka 27 imibonano mpuzabitsina ku gahato.''

    Mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Barija, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare muri stade nyuma y'umukino wahuje ikipe ye ya Sunrise Fc na Gasogi United.

    Dr Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibyaha kuko bifite ibihano bikomeye.

    Mugabo ahamijwe n'icyaha cyo gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato, yahanishwa ingingo ya 134 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano. Ivuga ko ubihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    Mugabo Gabriel uzwi nka Gaby ni myugariro wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports, Rayon Sports n'izindi.

    Yanabaye myugariro w'Ikipe y'Igihugu Amavubi. Muri Nzeri 2020 ni bwo yasinyiye Sunrise FC amasezerano y'imyaka ibiri avuye muri KCB yo muri Kenya.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/mugabo-gabriel-ukinira-sunrise-fc-yafatiwe-ku-kibuga-na-rib-kubera-ibyaha

  • Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yasabye ko abanyarwanda batadohoka mu kwirinda covid-19 #rwanda #RwOT

    Aganira na Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Kane, Dr Ngamije yatangaje ko kudohoka ku mabwiriza biri mu bikomeje gutuma umubare w’abandura wiyongera.

    Yagize ati 'Ndumva imwe mu mpamvu yatumye ubwandu bwiyonhera ari ubwinshi bw’ibipimo bifatwa ariko nanone twapimye abantu benshi bambutse baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize.'

    Yongeyeho ko hari abaturage bamwe badohotse ku mabwiriza bakirara nyuma yo kubona bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe bikomorerwa.

    Hari hashize iminsi imibare itangazwa y’abantu bandura ku munsi itagera kuri 50 ariko mu minsi mike ishize byariyongereye. Mu minsi ibiri ishize, abantu 239 nibo banduye Covid-19 mu gihe yahitanye batanu.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko urugamba rwo guhashya Covid-19 rureba buri wese.

    Ati 'Imibare ihari kuyigenzura biracyashoboka ariko tugomba kwitonda. Tugomba kumva ko mu gihe habonetse ubwandu burenze abantu ijana ku munsi, biba ari umutwaro ku gihugu.'

    Yashishikarije abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingiza nk’uburyo bwizewe bwo guhashya icyorezo.

    Kugeza kuri uyu wa Gatatu abantu bari bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda bangana na 27548 barimo 26341 bakize mu gihe Abakirwaye ari 842 barimo batandatu barembye.

    Abantu 238,319 nibo bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa rwa AstraZeneca mu gihe abasaga 375,000 bamaze guhabwa nibura doze imwe.

    Source : https://imirasire.com/?Minisitiri-w-Ubuzima-Dr-Daniel-Ngamije-yasabye-ko-abanyarwanda-batadohoka-mu

  • Ubuhamya bwafasha buri mukobwa wese: Nanzwe n'ababyeyi banjye nterwa inda nabo nakoreraga kubera iraha ry'isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Umutoni yaratwandikiye maze adusangiza ubuhamya bw'ubuzima bwe uburyo yanzwe n'ababyeyi be ndetse n'uburyo yagiye aterwa inda agatereranwa.

    Yateruye agira ati ” Nitwa Umutoni ndi umukobwa w'imyaka 27 y'amavuko. Mvuka mu muryango w'abana batatu. Nkiri muto nagiranye ibibazo no mu rugo bituma Papa anyirukana mu rugo. Muri uko kuva mu rugo nagiye gushaka ubuzima bwanjye aho nabanje gukora akazi ko mu rugo. Muri urwo rugo nakoragamo akazi ko mu rugo hari umusore w'umuturanyi waho twamenyanye turacudika ndetse aza no kuntera inda. Nahise nsezera akazi kuko uwo musore yari yaranyemereye ko tuzabana. Uwo musore naje kumuburira irengero kuko ntari nzi iwabo umwana naramubyaye maze ndamurera kuri ubu afite imyaka 8 y'amavuko. Nyuma yaho abo mu rugo (kwa Papa na Mama) baje kumenya ko nabyaye maze Papa arampamagara akajya anserereza cyane. Mu gukomeza gushakisha ubuzima naje kongera kubona undi musore ampa akazi aho namukoreraga iwe. Uyu musore nawe twaje kuryamana maze nawe antera inda ambeshya ko umwana tuzafatanya kumurera. Siko byaje kugenda kubera ko yaje kunyirukana iwe kuri ubu nkaba mba ahandi hantu umugiraneza twahuye nyuma arancumbikira “.

    Inama nagira abakobwa bagenzi banjye ni ukwirinda kwishora mu busambanyi bakiri bato bagaharanira iterambere ryabo bo ubwabo ndetse bakanakoresha ibyo bafite bakirinda kurarikira iby'abandi.

    Source : https://yegob.rw/ubuhamya-bwafasha-buri-mukobwa-wese-nanzwe-nababyeyi-banjye-nterwa-inda-nabo-nakoreraga-kubera-iraha-ryisi/

  • Miss Jolly Mutesi yagiranye ikiganiro na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahagurutse I Kanombe mu igitondo cyo ku munsi w'ejo ku wa Gatatu tariki ya 09 Kanama yerekeza mu gihugu cya Tanzania ,aho agiye gutegura bimwe mu bisabwa kugira go ategure iri rushanwa rya Miss East Africa.

    Miss Jolly Mutesi akigera muri Tanzania yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ababwira gahunda y'iri rushanwa agiye gutegura.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Miss Jolly Mutesi yavuze ko yari yagiye kuganiriza uyu muyobozi kuri gahunda zamujyanye muri Tanzania.

    Yagize Ati 'Uyu munsi nahuye na Ambasaderi, muganiriza ibyanzanye muri Tanzania. Namusabaga kungira inama no guha umugisha wa kibyeyi umushinga wanjye.'

    Mu butumwa Jolly yanditse kuri konti ye ya Twitter yashimiye uko Ambasaderi Maj.Gen Charles Karamba yamwakiriye muri Tanzania n'impanuro yamuhaye.

    Yagize ati' Mwakoze kunyakira.Umwanya wanyu ,umugisha, n'impanuro bisobanuye ikintu kinini kuri njye muri uru rugendo rw'inshingano zitandukanye mu gihe cy'amahanga.Guhura namwe kuri uyu munsi wa Kabiri w'uruzinduko byatumye numva ntekanye kandi nshyigikiwe,Nishimiye kuba Umunyarwanda.'

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ryo muri Tanzania Miss Mutesi Jolly yavuze ko ibyo amaze kugeraho n'imiryango yafungutse,ari umusaruro w'amarushanwa y'ubwiza ,bityo ari umuhamya mwiza w'akamaro k'aya marushanwa. Avuga ko kandi yashyigikiwe mu kurota inzozi ze zikaba impamo bityo agomba gufasha abandi bakobwa n'abandi mu rugendo rw'iterambere rwabo.

    Ati 'Ndi umusaruro w'amarushanwa y'ubwiza,ibyo rero bikantera ishema.Nafashwe ukuboko kugira ngo nanjye nzashyigikire abandi bakobwa n'abandi . Narahawe ngomba gutanga .Rero nizerera mu marushanwa y'ubwiza.

    Miss Mutesi Jolly yakiriwe neza

    Thanks @RwandaInTZ for having me , your time, blessings and advice means so much to me as I jungle on with different responsibilities in a foreign country,interacting with you on my 2nd day of my two weeks business trip Makes me feel safe and supported .proudly Rwandan 🇷🇼🇷🇼 pic.twitter.com/A3XqnLRmI9

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) June 10, 2021


    Mutesi Jolly ubwo yageraga muri Tanzania, yakiranywe urugwiro

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-jolly-mutesi-yagiranye-ikiganiro-na-ambasaderi-w-u-rwanda-muri-tanzania

  • Gasabo: Umusore yiyahuye nyuma yo gushwana n’umukunzi we –

    Amakuru y’urupfu rw’uyu musore uvuka mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 9 Kamena 2021 nyuma y’uko umurambo we ugaragaye uri mu kagozi aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Kabuhunde.

    Ababonye Simbikangwa bemeza ko mbere yo kwiyahura yabanje kwandika ibaruwa igaragaza ko agiye kwiyahura kubera ibibazo afitanye n’umukunzi we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, yemereye IGIHE ko uyu musore yiyahuye.

    Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 25 wiyahuye ariko mu kwiyahura kwe yasize yanditse amabaruwa avuga ko abitewe n’umukobwa bakundanaga.”

    Umurambo wa nyakwigendera Simbikangwa wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


  • Ibyo kuzana amashusho ya Dr Kayumba ateza umutekano muke ku kibuga cy’indege byakuruye impaka mu rukiko –

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha gikorewe ku Kibuga cy’indege rumuhanaguraho icyo gusinda ku mugaragaro ku wa 29 Nyakanga 2020. Yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe.

    Dr Kayumba Christopher yajuriye muri Kanama 2020 akiri muri Gereza ya Nyarugenge.

    Iburanisha ryo kuri uyu wa Kane ryatangiye kuburanishwa Saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba mu gihe byari biteganyijwe ko ritangira saa mbili za mu gitondo

    Umucamaza yatangiye aha ijambo Dr Kayumba Christopher ngo asobanure impamvu zikomeye zatumye ajuririra icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiko, avuga ko yabikoze mu nyungu z’ubutabera, kandi ko yaburanye ahakana ibyaha byose yaregwaga.

    Dr Kayumba yavuze ko atari guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege ngo ntahite ahafatirwa ahubwo agafatwa ku mugoroba.

    Ati “Ndi nde uteza umutekano muke ku kibuga mpuzamahanga hari inzego z’umutekano nkarinda mpamva, nkafatwa nimugoroba.”

    Me Nterenganya Jean Bosco yahise amwunganira, asaba urukiko ko mu rubanza rw’umukiliya we hadakenewe abatangabuhamya kuko ikibuga cy’indege ubwacyo kigira Camera ku buryo bazana amashusho bamufashe bakerekana uko yahungabanije umutekano.

    Me Ntirenganya yavuze ko ubundi iyo umuntu ahungabanyije umutekano ku bibuga by’indege za gisivili ahita atabwa muri yombi, nyamara ngo siko byagenze kuri Kayumba.

    Yavuze ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwahamije icyaha Dr Kayumba rudashingiye ku mategeko kuko nta mashusho yazanywe mu rukiko ngo berekane uko yakoze icyaha.

    Ati “Ndasaba ko niba bidakozwe ngo ayo mashusho azanwe, umukiliya wanjye yagirwa umwere ku cyaha yahamijwe n’urukiko cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege mpuzamahanga”.

    Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze kuvugwa n’abaregwa, buvuga ko icyo basaba ari uko urukiko rwemeza ko Dr Kayumba ahamwa n’ibyaha aregwa.

    Icyaha cyo gusindira mu ruhame urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwakimuhanaguyeho ariko ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko nacyo urukiko rwakimuhamya.

    Ku kijyanye n’amashusho Kayumba n’umwunganizi we basabye, ubushinjacyaha bwavuze ko atari ngombwa kuko hari abantu bamwiboneye n’amaso yabo akora icyaha ku buryo amashusho adakenewe.

    Umucamanza amaze kumva imande zombie yahise apfundikira iburanisha, atangaza ko umwanzuro uzasomwa tariki 8 Nyakanga 2021.

    Dr Kayumba n’Umwunganizi we yasabye urukiko gutegeka ubushinjacyaha kuzana amashusho ateza umutekano muke ku kibuga cy’indege

    Dr Kayumba aganira n’umunyamategeko we mu rukiko