Category: Uncategorized

  • Croix Rouge yahinduriye ubuzima abaturage b'i Gicumbi – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwatanzwe muri iki cyumweru, ubwo uyu muryango wasuraga ibikorwa byawo muri aka Karere birimo ibyumba by'amashuri wubatse, site zo gukarabiraho mu bigo by'amashuri mu rwego rwo kurwanya covid-19 ndetse no kugoboka abagizweho ingaruka n'icyo cyorezo.

    Muri iyi gahunda abaturage bagera kuri 48 batishoboye bahawe inkunga yo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse yabazamura vuba.

    Kagimba Epimaque utuye mu Murenge wa Rwamiko, yavuze ko ubuzima butari bworoshye ariko ko iyo nkunga agiye kuyifashisha agura imbuto zo guhinga.

    Ati 'Twari dutunzwe no guca inshuro Covid-19 ije ubuzima burushaho kutugora, aya mafaranga mpawe azamfasha gushaka imbuto z'ibirayi, kuko igihembwe cy'ihinga giheruka nticyagenze neza.'

    Umukobwa w'impfubyi urera abavandimwe be babiri uri mu bahawe ubufasha, yavuze ko azabwifashisha mu kuvugurura inzu basigiwe n'ababyeyi.

    Yagize ati 'Ubuzima ntibuba bworoshye iyo udafite aho kuba, aya mafaranga Croix Rouge impaye azadufasha kuvugurura inzu tubamo kuko yendaga kutugwaho'.

    Ku rundi ruhande, Croix Rouge Rwanda yanasuye amashuri yubatse mu Murenge wa Mutete ahari ibyumba 15, site zo gukarabiraho mu bindi bigo by'amashuri byo mu Murenge wa Byuma mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Uyu muryango kandi wubakiye abatishoboye inzu 25 mu Murenge wa Mutete bari babayeho ubuzima bubi bitewe no kutagira amacumbi.

    Mukamparirwa Vestine, yavuze ko nyuma yo kubakirwa yaretse gucumbika by ahato na hato, kuri ubu akaba atekanye.

    Ati 'Nta nzu nagiraga, nari mbayeho ncumbika, bakanyirukana kubera kubura ubukode ariko Croix Rouge yanyubakiye inzu ubu ndatuye ndatekanye n'abana banjye.'

    Simango Maxime, uhagaririye Croix Rouge mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko izakomeza gufasha uko ubushobozi buzagenda buboneka. Yasabye ubuyobozi bwite bwa leta gukurikirana ibikorwa remezo byubatswe mu rwego rwo kubibungabunga.

    Ati 'Iyo twubatse ibikorwaremezo tubyegurira ubuyobozi; bufite inshingano zo kubungabunga ibyakozwe aho kugira ngo bireberwe byangirika, ababihawe na bo ubwabo bakwiye kubibungabunga'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mujawamariya Elizabeth, yashimye uruhare Croix Rouge igira mu mibereho myiza y'abaturage muri aka karere.

    Ati 'Ndashima uruhare Croix Rouge igira mu gufasha abaturage bacu kugira imibereho myiza. Covid-19 yatumye bamwe bahagarika imirimo yabo, nk'abaturage bari muri Guma mu Rugo mu Murenge wa Rwamiko baradufashije aho hatanzwe inkunga irenga miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.'

    Mu Karera ka Gicumbi, Croix Rouge Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye harimo ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 no gutanga ubufasha by'umwihariko mu mirenge yari muri Guma mu Rugo.

    Uyu muryango kandi ufite umushinga wo gufasha abasigajwe inyuma n'amateka n'abandi batishoboye bafite ibibazo byihariye mu Mirenge ya Byumba, Manyagiro na Miyove, kuva mu 2013 kugeza 2020, aho watwaye arenga miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda, biciye mu kububakira inzu, kubagurira ubutaka, kuboroza inka, kurihira abana amashuri n'ibindi.

    Bimwe mu byumba by’amashuri byubatswe na Croix Rouge mu Murenge wa Mutete

    Hubatswe ibikorwa remezo bifasha abanyeshuri gukaraba intoki birinda Covid-19

    Inzu zubatswe na Croix Rouge zigenewe abasigajwe inyuma n’amateka

    Abanyeshuri bakoraga ingendo ndende buri munsi begerejwe amashuri

    Bamwe mu baturage bahawe inkunga yo kubafasha gusohoka mu bibazo batewe na Covid-19

    Mukamparirwa Vestine yashimye ubufasha yahawe bwo kubakirwa inzu yo kubamo

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yashimye ubufatanye n’imikoranire bafitanye na Croix Rouge

    Uhagarariye Croix Rouge mu Ntara y’Amajyaruguru, Simango Maxime, yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubungabunga ibikorwaremezo bigamije guteza imbere abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-inzego-z-ibanze-zasabwe-kubungabunga-ibikorwa-remezo-byubatswe-na-croix

  • Imbuto Foundation yahaye RBC inkunga y'ibikoresho byo kurwanya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa 10 Kamena 2021, ku ishami rya RBC riherereye i Nyamirambo hafi ya CHUK.

    Ibikoresho byatanzwe birimo telefone zigezweho za Mara Phone 206 zizahabwa abajyanama b'ubuzima mu koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru hagati yabo na RBC.

    Harimo kandi utwuma dupima umuriro 2.200, udupfukamunwa 133.500, umuti wica udukoko [Hand Sanitizer] uducupa 2.910 ndetse na 'Face Shield' zikoreshwa mu gukingira isura 2.400.

    Ushinzwe imikoranire n'ibindi bigo muri Imbuto Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko iyi nkunga yatanzwe ku bufutanye n'inshuti za Imbuto ziri hirya no hino ku Isi.

    Yongeyeho ati 'Iyi nkunga yari ikenewe kubera ko Covid-19 ntabwo irarangira, iracyariho kandi ntabwo tugomba kuyirengagiza. Dukeneye gushyira imbaraga twese hamwe uko dushoboye tugafatanya kwirinda, tukabwira abaturage ko Covid-19 igihari, abantu bose bakabimenya niyo mpamvu twebwe nk'Imbuto twumva ko tugomba gufatanya n'abandi mu kurinda ikwirakwira ryayo.'

    Ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri RBC, Dr Gatare Swaibu, yavuze ko bishimiye cyane inkunga bahawe na Imbuto Foundation igamije gufasha abajyanama b'ubuzima mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 kuko ari bo bantu batanga ubufasha bw'ibanze mu kurinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Ati 'Abajyanama b'ubuzima ni bo bantu ba mbere badufasha muri uru rugamba. Badufasha mu buryo butatu; ubwa mbere, bazenguruka imidugudu yose urugo ku rundi bashakisha uwaba afite ibimenyetso. Ubwa kabiri, badufasha gukora ubukangurambaga aho batuye hirya no hino mu gihugu batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda icyorezo.'

    'Uburyo bwa gatatu, badufasha mu byerekeranye no gutanga ubuvuzi, gutanga imiti ku muntu uwo ari wese uri mu mudugudu uba wagaragayeho iki cyorezo. Rero kubera ko bita ku barwayi nabo ubwabo bagomba kwitabwaho cyane cyane tubarinda kuba bakwandura.'

    Dr Gatare yavuze ko Imbuto Foundation ari umufatanyabikorwa w'imena wa RBC kubera ubafasha butandukanye ibagenera mu bikorwa byinshi, aho imaze kubafasha kubaka ibigo nderabuzima bitandukanye harimo n'icya Tabagwe, cyatashywe na Perezida Paul Kagame mu 2020 ndetse ikaba iri kubafasha no kubaka inzu y'ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

    Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, Imbuto Foundation yakomeje kuba hafi RBC iyigenera inkunga zitandukanye z'ibikoresho byo kurwanya Covid-19 ndetse iherutse no kuyiha imashini ebyiri zifashishwa mu gupima Coronavirus.

    Kugeza ubu mu Rwanda abagera ku 27.548 banduye Coronavirus, 26,341 barayikize naho 365 imaze kubahitana.

    hatanzwe kandi n’utwuma dupima umuriro 2.200

    telefone 206 za Mara Phone zizahabwa abajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu kugira ngo horoshywe uburyo bwo guhanahana amakuru

    Hatanzwe imiti yica udukoko ‘Hand Sanitizer’ ingana na 2.910

    Dr. Swaibu Gatare (iburyo) yavuze ko Imbuto Foundation ari umufatanyabikorwa w’imena wa RBC kubera ibikorwa bitandukanye ibafasha

    Hatanzwe na 'Face Shield' 2.400 zifashishwa mu gukingira isura y’umuntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yahaye-rbc-inkunga-y-ibikoresho-byo-kurwanya-covid-19

  • Kirehe : Umugore aravuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yamusabye ku 'kimaramafaranga’ yakimwima akamwirukana #rwanda #RwOT

    Uyu muturage ubu utuye mu Mudugudu wa Kibirizi mu Kagari ka Gahama, avuga ko yahoze atuye mu Mudugudu wa Ntugamo ariko akaza kwirukanwa n’umuyobozi wawo witwa Claude.

    Uyu muturage witwa Yvonne avuga ko ari imfubyi yakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari umubyeyi w’abana babiri, avuga ko Umuyobozi yamuhimbiye ibyaha kugeza aho yirukanywe mu Mudugudu we.

    Uko byagenze…

    Yvonne yavuze ko mbere y’uko Claude amusaba ko baryamana, bahuriye ahabera cyamunara, maze Umuyobozi w’Umudugudu amubaza niba nta hantu amuzi, undi amusubiza ko bishoboka kuba hari aho yamubonye, kuko atari mushya mu Karere ka Kirehe.

    Nyuma yaje gutaha ageze mu rugo atungurwa no kubona Mudugudu amuhamagaye kuri telefoni amubwira ko umugore we amushaka.

    Yamurangiye aho amusanga, ageze aho yamurangiye niko kumusaba ngo 'Mpa igitandukanya umugore n’umugabo !'

    Uyu mugore ngo yamubajije icyo gitandukanya umugabo n’umugore icyo ari icyo, nawe amwerurira ko ashaka ko baryamana na we, undi arabyanga ni ko kumubwira ngo 'Nta mahoro na macye uzagirira mu Mudugudu wange, nzakwirukana nk’uko nirukanye Nzamukosha.' [avuga undi mugore na we wirukanywe azira kwanga ko aryamana na we.]

    Nyuma Mudugudu yaje gukoresha inama hafatwa icyemezo cy’uko Yvonne agomba kwirukanwa mu Mudugudu akajya gushaka ahandi aba ariko abaturage bo bakibaza igitumye yirukanwa kuko nta byaha cyangwa undi muziro yari azwiho.

    Mudugudu yaje kumusaba ko yamwitaba iwe, asa nko kumuha amahirwe ya nyuma, agiyeyo yongera na bwo kumubwira ko niba atemeye ko baryamana nta mahoro azigera agira.

    Icyo gihe yahawe preavis y’iminsi ine yo kuba amaze kuva mu Mudugudu, gusa avuga ko itahawe agaciro kuko yahise abimenyesha inzego zitandukanye.

    Hageze igihe cyo kubarurwa ngo ahabwe icyiciro cy’ubudehe, ngo ntiyabaruwe abwirwa ko atari umuturage wo muri uwo Mudugudu.

    Gusa yaje kwirukanwa kuko Mudugudu yakomeje kumuhatira kugenda, yimukira mu Mudugudu wa Kibilizi.

    Tariki ya 3 Mata 2021, abonye ko bimaze gufata indi ntera yagannye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) atangayo ikirego ndetse na dosiye iza kugana mu nkiko ni ubwo nyuma yaje kubwirwa ko dosiye yubitswe kuko nta makuru y’ukuri ayirimo.

    Nyuma yasabye ko yahabwa dosiye bashinguye bavuga ko amakuru atari ukuri mu byo bise 'amatiku' asanga amakuru yatanzwe muri RIB atari yo ari mu Rukiko, ngo bavuze ko atigeze asabwa kuryamana na Mudugudu, ndetse ngo n’abatangabuhamya bari bajyanye yasanze banyuranyije n’ibyatangajwe muri RIB.

    Ivonne avuga ko kugeza ubu nta rwego atamenyesheje ikibazo cye haba kuva ku Murenge kugera ku Karere ndetse n’inzego zitandukanye ariko ko atarahabwa ubutabera.

    Yavuze ko yifuza ko yarenganurwa agahabwa uburenganzira nk’Umunyarwanda kuko kugeza ubu nta serivisi yaka ngo ayihabwe .

    Umuseke waganiriye ni umwe mu basaza wagiye gutanga ubuhamya, avuga ko na we yatunguwe no kubona uyu mubyeyi w’abana babiri yirukanwa mu Mudugudu, ngo yatanze amakuru muri RIB, yashingirwaho amurenganura.

    Umuyobozi w’Umudugu wa Ntungamo, Claude yabwiye Umuseke ko ibyo bamurega ari ugushaka kumuharabika, ko nta shingiro bifite ahubwo ko ari ikindi agamije.

    Yavuze ko ikihishe inyuma yabyo ari uko yasabwe kuva muri uyu Mudugudu kuko yari asanzwe afite imico mibi yo kugenda amajoro.

    Ati 'Ntabwo njye Mudugudu nirukana umuturage, simfite n’ubwo bubasha, ni ikibazo cyabaye bitewe n’uko uyu muntu yaje mu Mudugudu mu buryo butemewe, aza asaba icumbi mu gihe cya COVID-19, akajya agenda amajoro kandi bitemewe.'

    Yavuze ko uriya mugore na mugenzi we bavuga ngo bagiye mu cyumba gusenga.

    Ati 'Tumufata inshuro zigera muri ebyiri. Twe nk’ubuyobozi bw’Umudugudu, turicara na komite y’abantu batanu, twanzura ko icyiza ari uko yagenda aho kwica amabwiriza ya Covid-19 kandi acumbikiwe n’umuntu.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo bintu yakoze ni ibintu byo kumparabika kugira ngo nanjye ansige icyasha.'

    Mudugudu yavuze ko uyu mubyeyi yagiranye ikibazo n’umwana w’umusore uba aho yari acumbitse, aho yavugaga ko yamushinje ubujura bwo kwiba inkwi akajya kuzigurisha, basanga batakwihanganira ayo makosa, bari kumwe na komite y’umudugudu bafata icyemezo cy’uko agenda, hirindwa ko haba amakimbirane muri urwo rugo.

    Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Kirehe, Nzamukosha Clémentine yabwiye Umuseke ko hafashwe icyemezo cyo kwirukana uriya mugore hagamijwe kwirinda amakimbirane mu rugo yari acumbitsemo.

    Ati 'Icyo nzi ku kibazo cya Yvonne, ni uko hari umubyeyi yari afite umwana w’umuhungu yabyaranye n’umugabo we wapfuye, uwo mubyeyi aza gushaka undi mugabo, umugabo yashatse yari Nyirarume wa Batamuriza, ahageze , asanga uwo mugore afite umwana w’umusore.

    Hashize igihe uwo mugabo aza gushwana n’uwo muhungu w’umugore we, uwo mugabo atema uwo muhungu ahita ahunga, ahunze Yvonne yasigaye muri urwo rugo, asigarana n’uwo mugore wa Nyirarume, n’uwo mwana w’umuhungu nyuma uwo mwana w’umuhungu ananiranwa na Yvonne bakajya bashwana.'

    Akomeza agira ati 'Umwe yabwira undi ko azamutema, bimera nabi, ajya mu Mudugudu birananirana, aza ku Murenge tubona bimeze nabi bashobora kuzicana, biba ngombwa ko muri urwo rugo dukuramo umwe ari we Yvonne kuko hatari iwabo.'

    Yavuze ko bamusabye kujya mu wundi Mudugudu kugira ngo bahoshe amakimbirane.

    Gusa nyuma Yvonne yababwiye ko icyo Umuyobozi w’Umudugudu yashakaga kugeraho yakigezeho ni ubwo atagihishuye ubwo.

    Umuseke wagerageje kuvugana n’uwakiriye ikirego mu rwego rw’Ubugenzacyaha, mu Karere ka Kirehe witwa Hakizimana avuga ko ikirego bacyakiriye ndetse ko abatangabuhamya na bo bumviswe.

    Kugeza ubu Yvonne avuga ko ikibazo akeneye guhabwa uburenganzira nk’Umunyarwanda.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Umugore-aravuga-ko-Umuyobozi-w-Umudugudu-yamusabye-ku-kimaramafaranga-yakimwima-akamwirukana

  • Kigali Arena yashyize igorora abageni bazakora ubukwe hagati y'ukwezi kwa Nyakanga na Nzeri 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzu y'imyidagaduro ya Kigali Arena yashyize igorora abageni bazakora ubukwe hagati y'ukwezi kwa Nyakanga n'ukwezi kwa Nzeri 2021. Nkuko ubuyobozi bwa Kigali Arena bwabitangaje bubinyujije ku rukuta rwa Twitter bwatangaje ko abageni bafite ubukwe hagati y'ukwezi kwa Nyakanga n'ukwezi kwa Nzeri 2021 bafite amahirwe yo kwiyakirira muri Kigali Arena ku buntu mu gihe bakoze ibi bikurikira:

    — Gukurikira Kigali Arena kuri instagram (@kigaliarenarw)

    — Gupostinga ifoto yabo bari kumwe ndetse bakanasobanura muri make ibiberekeyeho

    — Gukoresha hashtag #WedAtKigaliArena

    — Gutagginga @kigaliarenarw

    Kigali Arena niyo nzu ya mbere y'imyidagaduro igezweho i Kigali

    PRESS RELEASE: Couples planning to get married between July-September this year stand a chance to hold their wedding festivities at the iconic Kigali Arena for free. #WedAtKigaliArena pic.twitter.com/IARME0UFwK

    — Kigali Arena (@kigali_arena) June 9, 2021

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-arena-yashyize-igorora-abageni-bazakora-ubukwe-hagati-yukwezi-kwa-nyakanga-na-nzeri-2021/

  • Abanyeshuri basaga ibihumbi 450 bagiye gukora ibizamini bya Leta –

    Ibizamini bisoza ibyiciro by’amashuri bizakorwa hagati ya tariki 14 Kamena na 30 Nyakanga 2021. Nibyo bizamini bya Leta bya mbere bigiye gukorwa mu gihe cy’umwaka n’igice ushize, kubera icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije uburyo bw’imyigire bwari busanzweho.

    Ikizamini gisoza amashuri abanza kizakorwa n’abanyeshuri 254.678 barimo abahungu 116.613 n’abakobwa 138.065. Ugereranyije n’abanyeshuri 286.087 bakoze ikizamini nk’icyo mu 2019, bagabanyutseho 11 %.

    Ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kizakorwa n’abanyeshuri 122.320 barimo abahungu 67.685 n’abakobwa 54.635. Biyongeyeho 2 % ugereranyije n’abanyeshuri 119.932 bakoze ibizamini nk’ibyo mu 2019.

    Abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892. Ni mu gihe mu 2019 ibizamini nk’ibyo byakozwe n’abanyeshuri 52.291. Abanyeshuri bazakora ibizamini mu masomo ya siyansi baragabanutse ugereranyije na 2019. Kuri ubu hazakora 14.785 bavuye ku 15.251.

    NESA igaragaza ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abazakora ibizamini bya Leta ari 21.053 barimo abahungu 12.994 n’abakobwa 9.916. Umubare w’abanyeshuri bazakora ibyo bizamini wariyongereye ugereranyije na 19.862 bakoze mu 2019.

    Abakandida bigenga bazakora ikizamini cya Leta gisoza ayisumbuye ni 1.857, bavuye ku 1584 mu 2019.

    Ibizamini ku biga imyuga n’ubumenyingiro nibyo bizatangira mbere tariki 14 Kamena kugeza tariki 3 Nyakanga. Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bizakorwa hagati ya tariki 12-14 Nyakanga, iby’icyiciro rusange n’ibizamini byo kwandika ku biga imyuga bizakorwa hagati ya tariki 20 na 27 Nyakanga. Abasoza amashuri yisumbuye bazakora ibizamini hagati ya tariki 20 Nyakanga kugeza tariki 27, mu gihe ibizamini ngiro bizakomeza kugeza tariki 30 Nyakanga.

    Ibigo bizakorerwaho ibizamini by’amashuri abanza ni 1018, ku cyiciro rusange ni 547, abasoza ayisumbuye bazakorera ibizamini ku bigo 418 mu gihe abo mu myuga n’ubumenyingiro bazabikorera ku bigo 97.

    Biteganyijwe ko ibizamini mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bizatangira mu cyumweru gitaha

  • Imbuto Foundation yahaye RBC inkunga y’ibikoresho byo kurwanya Covid-19 –

    Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa 10 Kamena 2021, ku ishami rya RBC riherereye i Nyamirambo hafi ya CHUK.

    Ibikoresho byatanzwe birimo telefone zigezweho za Mara Phone 206 zizahabwa abajyanama b’ubuzima mu koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru hagati yabo na RBC.

    Harimo kandi utwuma dupima umuriro 2.200, udupfukamunwa 133.500, umuti wica udukoko [Hand Sanitizer] uducupa 2.910 ndetse na ‘Face Shield’ zikoreshwa mu gukingira isura 2.400.

    Ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri Imbuto Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko iyi nkunga yatanzwe ku bufutanye n’inshuti za Imbuto ziri hirya no hino ku Isi.

    Yongeyeho ati “Iyi nkunga yari ikenewe kubera ko Covid-19 ntabwo irarangira, iracyariho kandi ntabwo tugomba kuyirengagiza. Dukeneye gushyira imbaraga twese hamwe uko dushoboye tugafatanya kwirinda, tukabwira abaturage ko Covid-19 igihari, abantu bose bakabimenya niyo mpamvu twebwe nk’Imbuto twumva ko tugomba gufatanya n’abandi mu kurinda ikwirakwira ryayo.”

    Ukuriye Ishami ry’Ubuvuzi muri RBC, Dr Gatare Swaibu, yavuze ko bishimiye cyane inkunga bahawe na Imbuto Foundation igamije gufasha abajyanama b’ubuzima mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 kuko ari bo bantu batanga ubufasha bw’ibanze mu kurinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Ati “Abajyanama b’ubuzima ni bo bantu ba mbere badufasha muri uru rugamba. Badufasha mu buryo butatu; ubwa mbere, bazenguruka imidugudu yose urugo ku rundi bashakisha uwaba afite ibimenyetso. Ubwa kabiri, badufasha gukora ubukangurambaga aho batuye hirya no hino mu gihugu batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda icyorezo.”

    “Uburyo bwa gatatu, badufasha mu byerekeranye no gutanga ubuvuzi, gutanga imiti ku muntu uwo ari wese uri mu mudugudu uba wagaragayeho iki cyorezo. Rero kubera ko bita ku barwayi nabo ubwabo bagomba kwitabwaho cyane cyane tubarinda kuba bakwandura.”

    Dr Gatare yavuze ko Imbuto Foundation ari umufatanyabikorwa w’imena wa RBC kubera ubafasha butandukanye ibagenera mu bikorwa byinshi, aho imaze kubafasha kubaka ibigo nderabuzima bitandukanye harimo n’icya Tabagwe, cyatashywe na Perezida Paul Kagame mu 2020 ndetse ikaba iri kubafasha no kubaka inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

    Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, Imbuto Foundation yakomeje kuba hafi RBC iyigenera inkunga zitandukanye z’ibikoresho byo kurwanya Covid-19 ndetse iherutse no kuyiha imashini ebyiri zifashishwa mu gupima Coronavirus.

    Kugeza ubu mu Rwanda abagera ku 27.548 banduye Coronavirus, 26,341 barayikize naho 365 imaze kubahitana.

    hatanzwe kandi n’utwuma dupima umuriro 2.200

    telefone 206 za Mara Phone zizahabwa abajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu kugira ngo horoshywe uburyo bwo guhanahana amakuru

    Hatanzwe imiti yica udukoko ‘Hand Sanitizer’ ingana na 2.910

    Dr. Swaibu Gatare (iburyo) yavuze ko Imbuto Foundation ari umufatanyabikorwa w’imena wa RBC kubera ibikorwa bitandukanye ibafasha

    Hatanzwe na ‘Face Shield’ 2.400 zifashishwa mu gukingira isura y’umuntu

  • N'golo Kante yasabye ikintu gitangaje abakunzi b'umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bavuga ko Kante ariwe mukinnyi wicisha bugufi kurusha abandi ku isi kubera ibyo akora birimo no gukora isuku mu bwiherero bwo ku musigiti asengeraho.

    Kante w'imyaka 30 yanze akayabo Chelsea yashakaga kumuhemba kubera gucuruza isura ye avuga ko akeneye ko bamuhemba umushahara usanzwe gusa.

    Uyu mukinnyi kandi yagize isoni zo kwifotoreza ku gikombe cy'isi yafashije Ubufaransa gutwara mu mwaka wa 2018 mu Burusiya.

    Kante aracyatwara akamodoka gashaje yaguze karakoze ubwo yari ageze muri Leicester city kandi ahembwa asaga ibihumbi 150 by'amapawundi ku cyumweru.

    Aganira n'abanyamakuru mbere y'umukino Ubufaransa buzahura n'Ubudage muri Euro 2020 kuwa Mbere,Kante yagize ati 'Ndi umuntu usanzwe.Si ngombwa kunyita ko ndi umuntu mwiza.Ndi umukinnyi nk'abandi bose.

    Mbona rimwe na rimwe bikabije.Ntabwo bikwiriye.Hari abandi bakinnyi benshi bameze gutyo mu mupira w'amaguru.'

    N'golo Kante ari mu bakinnyi bakundwa na benshi mu mupira w'amaguru ndetse n'abakinnyi bagenzi be kuko ubwo batwaraga igikombe cy'isi bamuhimbiye indirimbo yo kumusingiza gusa abasaba kurekera aho.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/n-golo-kante-yasabye-ikintu-gitangaje-abakunzi-b-umupira-w-amaguru

  • Umunyamakuru Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y'indirimbo 'Garuka' asaba umukunzi we kugaruka[Video] #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Garuka' Mecky Kayiranga yari yasohoye mu buryo bw'amajwi muri Mata 2021, iri mu njyana benshi bakunze kugreranya n'izikunze kwitwa 'Karahanyuze' zikundwa n'abatari bake mu bakunzi b'umuziki w'u Rwanda.

    Iyi ndirimbo ibaye iya mbere uyu muhanzi asohoye mu buryo bw'amashusho, yakozwe na Producer Prince Layer.Iri kuri Album ye ya kabiri yatangiye gukoraho nyuma yo kurangiza iya mbere yise 'Humura' yari igizwe n'indirimbo icumi.

    Iyi album yari igizwe n'indirimbo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana nka; Humura, Biruhanya, Ni wowe, Nyakira n'izindi zinyuranye.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-mecky-kayiranga-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-garuka-asaba