Category: Uncategorized

  • Shaddyboo yasabye Meddy kugira inama The Ben na King James – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo akaba ari numwe mu banyarwandakazi bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa instagram ndetse na twitter, yasabye umuhanzi Meddy, uherutse gukora ubukwe, kubwira The Ben ndetse na King James uko umugore we amufashe kugirango nabo barebereho maze bashake abagore. Ni mu butumwa Shaddyboo yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter.

    Shaddyboo yagize ati: '@Meddyonly Watubwiye uko bimeze wenda aba brothers bajye #Theben #KingJames naba bari muri Comment bakumviraho bagafata umwanzuro 😊.N'ubundi hagahira limwe 🔥☄🤣'.

    @Meddyonly Watubwiye uko bimeze wenda aba brothers bajye #Theben #KingJames naba bari muri Comment bakumviraho bagafata umwanzuro 😊.
    N'ubundi hagahira limwe 🔥☄🤣

    — Shaddyboo ( Mbabazi Chadia) (@shaddyboo__92) June 10, 2021

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yasabye-meddy-kugira-inama-the-ben-na-king-james/

  • Zimwe mu ngaruka mbi kudasinzira bihagije bishobora kugira ku mubiri w'umuntu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kudasinzira bihagije bishobora gutera umuntu ingaruka nyinshi zitandukanye, gusa Ushobora gusinzira utinze umunsi umwe ntibigire icyo bitwara, gusa kubikora iminsi yikurikiranya, bishobora kukuzanira ibibazo.

    1.Byongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete

    Kumara igihe kirekire utarasinzira, kimwe no kuryama igihe kirekire cyane, byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye nka diyabete. Kuryama amasaha ari munsi ya 6 cg ari hejuru y'9, byongera ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 ndetse n'isukari ikaba nyinshi mu maraso, bitewe n'ukwinangira k'umusemburo wa insuline nkuko byerekanwa n'ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru JAMA Internal Medicine.

    2.Byangiza umutima

    Hatitawe ku gitsina, imyaka, cg ibiro ufite, gusinzira igihe gihagije ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y'umutima. Gusinzira neza bigira uruhare rukomeye mu gusana no gutuma udutsi duto dutwara amaraso ku mutima dukora neza.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru cyandika ku mutima mu burayi (European Heart Journal), bwerekanye ko abantu baryama hasi y'amasaha 6 baba bafite ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima ndetse na stroke ugereranyije n'abaryama amasaha 7 kugeza ku 9.Kimwe nuko, kuryama igihe kirekire nabyo bigira ingaruka mbi ku mikorere myiza y'umutima, nabyo ugomba kubyirinda.

    3.Bigabanya ubudahangarwa bw'umubiri

    Gusinzira igihe gito bigira ingaruka ku budahangarwa bw'umubiri, bugufasha kurwanya indwara nk'ibicurane, gufungana n'izindi zitandukanye. Iyo uryamye, urwungano rw'ubwirinzi bwawe bukora proteyine zizwi nka cytokines n'abandi basirikare bitabazwa mu kurwanya infection n'ubundi bubyimbirwe. Mu gihe uru rwungano rudakora neza, nibwo utangira kwibasirwa n'indwara zitandukanye yaba izituruka kuri virusi na bagiteri, ugahora wibasirwa n'indwara za hato na hato.

    4.Bishobora gutera kwiheba no kwigunga

    Kumara igihe kinini utaryama, byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara yo kwigunga (depression). Bihindura imikorere y'imisemburo ishinzwe guhererekanya amakuru ku bwonko (neurotransmitters), ikaba ariyo mpamvu nyamukuru itera depression. Kimwe n'uko depression ubwayo, ishobora gutuma udasinzira neza bihagije.Abantu barwaye depression, bakunze kuryama amasaha macye atageze kuri 6. Ikindi kandi kudasinzira ni kimwe mu bimenyetso bya mbere bya depression. Niba urwaye depression, ukaba ufite ibibazo byo kudasinzira neza, gerageza ushake inzobere mu byerekeye indwara zo mu mutwe muganira.

    5.Byangiza uruhu

    Kutaryama amasaha ahagije nijoro, bitera amaso gutukura cyane, ndetse uruhu rukikije amaso rugakanyarara. Uretse amaso bihita bigaragara cyane, n'uruhu muri rusange niko bigenda.Kudasinzira igihe gihgaije bigira ingaruka ku mikorere myiza y'uruhu n'uburyo rukweduka. Iyo udasinzira amasaha ahagije, byongera ikorwa ry'umusemburo wa cortisol, uyu musemburo ubuza ikorwa rya proteyine z'ingenzi mu gutuma uruhu ruhora ruhehereye kandi rworoshye.

    6.Bishobora gutuma wiyongera ibiro

    Gusinzira amasaha ahagije, bifasha mu kuringaniza ibitera ubushake bwo kurya no gusonza mu mubiri. Iyo udasinzira igihe gihagije nk'uko umubiri ubikeneye byongera ikorwa ry'umusemburo wa ghrelin; uyu akaba ari umusemburo utuma wumva ushonje ndetse bikagabanya ikorwa ry'umusemburo wa leptin, ukuraho ubushake bwo kurya igihe uhaze.

    7.Bigira ingaruka mbi ku bwonko no kwibuka

    Kuryama igihe gihagije bigira akamaro, kuko bigufasha kwibuka cyane, Gutekereza ndetse no kubasha gufata mu mutwe. Iyo utasinziriye bihagije, kenshi biragorana gukora no kwita kubyo ushinzwe umunsi ukurikiyeho.

    Kudasinzira bihagije bishobora kugira kandi ingaruka ku buryo wita ku bintu, kwibuka, Gutekereza no gukemura ibibazo bitandukanye. Bigira kandi ingaruka zikomeye mu buryo wibuka ibintu yaba ari ibya vuba cyangwa ibya cyera. Niba wifuza ko ubwonko bwawe bukora neza, ryama amasaha ahagije buri joro.

    Source : https://yegob.rw/zimwe-mu-ngaruka-mbi-kudasinzira-bihagije-bishobora-kugira-ku-mubiri-wumuntu/

  • Zimwe mu mpamvu zituma abasore bihutira gutera inda abakobwa bakundana mbere yo kurushinga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe dukunze kubona abasore benshi bashakana n'abakobwa bamaze kubatera inda cyangwa se n'abafite gahunda yo kurushinga bakabanza kuryamana mbere yuko babana. Iyi ni inkuru yagiye ikunda gusakara henshi dore ko muri iki gihe kubona umukobwa arongowe adatwite aba ari imbonekarimwe. Hano hari zimwe mu mpamvu twaje kumenya zituma abasore benshi batera inda abakobwa mbere yo kurushinga.

    1. Kwigarurira umutima w'umukobwa burundu

    Umusore uteye inda umukobwa mbere yuko babana aba yigaruriye umutima w'uwo mukobwa burundu ndetse urukundo umukobwa yamukundaga rwikuba inshuro nyinshi.

    2. Kumuhamiriza ko gahunda yo kubana ark ntakuka

    Umusore uteye inda umukobwa mbere yuko babana aba amuhamirije ukuri ko byanze bikunze ariwe bazabana ko ntawundi atezeho kwagura umuryango no kororoka.

    3. Gutegura umuryango hakiri kare

    Umusore uteye inda umukobwa mbere yuko babana aba yiteganyirije kubera ko nyuma y'igihe gito we n'umukobwa barushinze bahita bibaruka akana.

    Nubwo izi arizo mpamvu twababwiye ariko si izi gusa kuko usanga buri muntu wese afite impamvu ze bwite bitewe nuko atekereza cyangwa sw bitewe na gahunda z'ubuzima bwe. Nyamara nubwo ibi by'umusore byo gutera inda umukobwa benda gushinga byeze muri iki gihe ntabwo ariko byahoze kuko si nako umuco nyarwanda ubitegeka ubundi umukobwa agomba gushakana n'umusore akiri isugi akaba ari nayo mpamvu umukobwa yambara agatimba ku munsi w'ubukwe bwe kugirango yerekane ko akiri isugi.

    Source : https://yegob.rw/zimwe-mu-mpamvu-zituma-abasore-bihutira-gutera-inda-abakobwa-bakundana-mbere-yo-kurushinga/

  • Harahiye, The Ben we! Bimwe mu byatangajwe n'ababonye ifoto ya Miss Pamella ari kumwe na Olivis wo muri Active – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 05 Kamena 2021 nibwo Miss Jordan Mushambokazi n'umugabo we, Karim Mbonyumuvunyi basangiye n'incuti zabo mu birori by'ubukwe bwabo. Mu bari bambariye Miss Jordan Mushambokazi harimo na Miss Pamella Uwicyeza, uyu akaba ari umukunzi wa The Ben. Nkuko bisanzwe bigenda mu bukwe, umukobwa wambariye umugeni aba ari kumwe n'umusore wambariye umukwe ndetse baranagendana mu birori by'ubukwe bwose. Ninako byagenze mu bukwe bwa Miss Jordan Mushambokazi na Karim. Miss Pamella yarari kumwe na Olivis Mugabo, uyu akaba yaramenyekanye cyane ubwo yari ku rukundo na Miss Uwase Vanessa Raïssa ndetse uyu musore ni umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active.

    Olivis na Miss Pamella

    Bamwe mu babonye iyi foto ya Miss Pamella ari kumwe na Olivis hari byinshi bibajije ndetse bamwe banakeka ko haba hari akanunu k'urukundo kihishe inyuma y'iyi foto yagiye hanze nyuma y'ubukwe bwa Miss Jordan Mushambokazi n'umugabo we. Bimwe mu byatangajwe n'ababonye ifoto ya Miss Pamella Uwicyeza na Olivis ni ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/harahiye-the-ben-we-bimwe-mu-byatangajwe-nababonye-ifoto-ya-miss-pamella-ari-kumwe-na-olivis-wo-muri-active/

  • Rayon Sports yaguye miswi na Police FC, Kiyovu Sports yadnagarizwa ku Mumena(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ikiruhuko gito kubera ikipe y’igihugu yakinaga imikino ya gicuti, shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 3 mu byiciro byombi(amakipe ahatanira igikombe n’ahatanira kutamanuka), umukino wafatwaga nk’uw’umunsi ni uwo Police FC yanganyijemo na Rayon Sports 1-1.

    Imikino y’uyu munsi wa 3 wa shampiyona umwaka w’imikino 2021, wabimburiwe n’umukino APR FC yatsinzemo Bugesera FC 3-0, byari mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe.

    Muri iki cyiciro kandi ikipe ya Marines FC yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC igitego 1-0 cya Sadick Suley ni mu gihe ikipe ya AS Kigali ibifashijwemo na Aboubakar Lawal watsinze igitego ku munota wa 42 na Shabani Hussein Tchabalala watsinze k’umunota wa 85 yatahukanye itsinze imbere ya Rutsiro FC mu mukino wabereye i Rubavu.

    Umukino w’umunsi ni uwo Police FC mu Bugesera yakiriye Rayon Sports yanahabwaga amahirwe kuri uyu mukino.

    Police FC yatangiye ubona ko iri mu mukino igerageza guhererkanya irema uburyo bw’igitego, yasatiraga ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bukabyitwaramo neza.

    Ku munota wa 22, Police FC yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Sibomana Patrick Papy, hari nyuma y’uko iyi kipe isatiiye neza maze uyu mukinnyi agatera mu izamu kikaba kiranyoye.

    Rayon Sports yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego ariko bibanza kugorana kuko umupira wakinirwaga mu kibuga hagati, yaje kukishyura ku munota wa nyuma w’igice cya mbere kuri penaliti nyuma y’uko myugariro wa Police FC akoreye umupira mu rubuga rw’amahina, yijinjwe neza na Luvumbu.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino habayeho gusatirana cyane buri kipe ishaka igitego ariko abasore nka Sugura Ernest na Sekamana Maxime ku ruhande rwa Rayon Sports, na Papy ku ruhande rwa Police FC amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro. Umukino warangiye ari 1-1.

    AS Kigali na APR FC zifite 7, Rayon Sports, Police FC na Espoir FC zifite 4, Bugesera na Marines zifite 3 mu gihe Rutsiro ifite 1.

    11 Police FC yabanje mu kibuga

    11 Rayon Sports yitabaje

    Luvumbu watsindiye Rayon igitego agerageza gutangira umupira wari ugiye guterwa na myugariro Moussa Omar

    Sugira Ernest yabonye amahirwe atandukanye ariko ntiyayabyaje umusaruro

    Jean Vital Ourega wa Rayon Sports agenzura umupira

    Mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ibintu bikomeje kuba bibi ku makipe nka AS MUhanga na Sunrise FC za nyuma k’urutonde.

    AS Muhanga nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya mbere na Kiyovu Sports na Musanze FC, yari yakiriye Gorilla FC iyitsindira iwayo 2-0.

    Sunrise FC yanganyije na Mukura VS i Huye igatsindwa na Etincelles i Rubavu, yari yakiriye Gasogi United amakipe yombi aza kunganya 1-1.

    Bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino, Mukura VS yabonye intsinzi ya mbere, ni nyuma yo gutsindira Etincelles i Huye 1-0.

    Kiyovu Sports yari yatsinze imikino yayo 2 ya mbere, yari yakiriye mu rugo Musanze.

    Musanze FC yihariye umukino ndetse iza no kuwutsinda ku bitego 2-1. Ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Samson Irokan ni mu gihe igitego cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Babuwa Samson.

    Kugeza ubu Gorilla niyo ya mbere n’amanota 7, Kiyovu Sports 6 inganya na Musanze FC, Gasogi United 5, Mukura VS 4, Etincelles 3, Sunrise FC 2 na AS Muhana ifite 0.

    Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanjemo

    Babuwa Samson(17), ni we watsindiye Kiyovu Sports igitego kimwe rukumbi yabonye

    Wari umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaguye-miswi-na-police-fc-kiyovu-sports-yadnagarizwa-ku-mumena-amafoto

  • Dore ibyo udakwiye gushingiraho ugiye kubaka urugo #rwanda #RwOT

    urugo ari ingenzi cyane kugirango bizakurinde kuzicuza mu igihe kiri imbere.
    Ubushakashatsi bwakozwe kubashakanye benshi mu ubuzima busanzwe bukandikwa n’urubuga www.monologlobal.com bwagaragaje urutonde rw’ibintu by’ingenzi umusore cyangwa inkumi batagomba gushingiraho mu igihe bitegura kubana nk’umugabo n’umugore.

    1. Kwihimura ku babyeyi

    Muri iki gihe usanga abageze mu gihe cyo gushinga urugo ahaninina baba bashaka kwigenga, aribyo bibasunikira gushinga ingo zabo bwite batarabitekerezaho neza, aho usanga bavuga ko barambiwe gutegekwa n’ababyeyi bakumvako umwanzuro ari ukubahunga bagashaka abafasha maze bagatangira kubaka umuryango mushya, muri ibi bihe kandi hari abashaka bitewe no kurakarira ababyeyi babo kuberako babangiye abakunzi, ibi bigatuma urugo rwubakiye ku kwihimura n’uburakari rutamara kabiri rutarasenyuka.

    2. Guhunga urugo rutarimo umunezero.

    Harubwo usanga mu urugo harangwa intonganya, gutukana, ihohoterwa rishingiye ku igitsina cyangwa se umwe cyangwa bombi mu babyeyi barabaswe n’ibiyobyabwenge, ibi bigatuma abana bashaka mu rwego rwo guhunga urugo ngo bajye gushaka umudendezo baburiye iwabo aho gushaka ahandi bajya kuba (mu imiryango cyangwa ghetto).

    3. Kwitekerezaho mu buryo bubi

    kumva ko ntagaciro ufite ahubwo uzakagira aruko umaze gushaka nabyo buryo ngo ni ikibazo, kuberako iyo umaze gushaka ugasanga nubundi ntacyo bihinduye ku kuntu wafatwaga urugo rwanyu ruba rufite amahirwe menshi yo kuba rwasenyuka.

    4. Gushaka kuberako wakomerekejwe mu rukundo.

    Hari ubwo usanga umuntu yarakomerekejwe n’umukunzi we wa mbere, noneho mu rwego rwo kwihimura k’umukunzi we wa mbere no kwihesha amahoro agahitamo yihutira gushaka kuberako yabonye umukunzi wa kabiri batabanje kubitekerezaho neza, ubu bushakashatsi bwabonyeko uru rushako ruba rutatekerejweho ahubwo buba ari bumwe mu buryo bwo kugaragariza umukunzi wa mbere ko ntacyo wabaye kandi muby’ukuri warakomeretse cyane.

    5. Gutinya gusigara wenyine

    Iki kintu gikunze kugira ingaruka mbi ku impande zombi ariko by’umwihariko ku abagore, muri iki kinyejana abakobwa usanga batangira kubunza imitima iyo bamaze kugera ku imyaka 30 batarashaka, aho usanga akenshi inshuti zabo n’abo biganye barashatse bagatangira kwibaza ikibazo bo baba bafite.

    Abagabo nabo bibabaho aho usanga batinya kuba ingaragu ubuzima bwabo bwose, bigatuma bashaka abagore badakunda kandi batababereye ahubwo aruguhunga ubugaragu, iyo umuntu arongoye kubera gutinya gusigara wenyine bituma ahura n’ ibibazo muhazaza he.

    6. Gutinya kwigenga

    Usanga hari abantu bakurira iwabo aho ababyeyi babo baba bafite inshingano zo kubitaho nk’abana babo, abo ngabo iyo bageze mu ngo zabo usanga zidakomera kuberako baba bitezeko uwo bashakanye azakomeza kubitaho kandi akabaha buri kimwe cyose nk’uko byahoze bakiri iwabo, bino bigatuma iyo hari ikibazo kibayeho cyangwa hari inshingano zibareba batamenya kubyitwaramo gitwari bitewe nuko batigeze biga uko bakwigenga mu gihe nta bufasha bwa ababyeyi bafite mu buzima bwabo. Urugo rwiza rusaba ko abashakanye baba batekanye kandi bashobora kwigenga batiteze inkunga rimwe na rimwe batazi naho zizaturuka.

    7. Gutwita.

    Gutwita ntigomba kuba nagato impamvu nyamukuru washingiraho ngo ujye gushinga urugo utabitekerejeho neza, kuberako gutwara inda ntibiba bivuzeko hagati yabakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bakundana byo kuba babana nk’umugabo n’umugore ahubwo biba bivuze gusa ko habayeho imibonano mpuzabitsina. Gutwita ntibyakagombye gutuma umuntu atakaza icyizere cy’ubuzima kuberako nyuma yo kubyara ubuzima burakomeza maze ukaba wabona ugukunda urukundo nyarwo maze ukazaba mu urugo rwiza utuje, utekanye kandi uri kumwe n’uwo wishimira

    8. Kugirango utababaza uwo mwari inshuti mu ubuzima busanzwe.

    Iyo umuntu mwari inshuti burya si byiza na gato gufata icyemezo cyo kumushaka ngo mubane nk’umugabo n’umugore ugamije gusa kwirinda kumubabaza, kuberako biba bishobora kugira ingaruka mbi kuhazaza ha mwembi iyo mumaze kumenyana byisumbuyeho, ni byiza rero niba uri umusore kubanza kumenya niba umukobwa ukugira inama hari byinshi yujuje mu biranga umukobwa uzubaka urugo rwiza

    9. Kubera kugira irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina

    Hari ubwo usanga urubyiruko ruhitamo gushaka kubera irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina,ibi rero bikaba bigira ingaruka kuhazaza harwo kuberako akenshi iyo iryo rari rirangiye habaho kwicuza maze bigatuma izo ngo zisenyuka kuberako ziba zarashinzwe kubera gushaka gukora imibonano mpuzabitsina gusa.

    Source : https://imirasire.com/?Dore-ibyo-udakwiye-gushingiraho-ugiye-kubaka-urugo

  • Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda mu gihe abanduye ari 112 #rwanda #RwOT

    Abantu 112 banduye COVID-19 mu Rwanda abamaze kuyandura bagera ku 27,660.
    Uyu munsi nta wakize bityo abakirwaye babaye 953 barimo abantu icyenda barembye.Umugore w'imyaka 57 w'i Kigali niwe wishwe n'icyo cyorezo mu Rwanda.

    Abantu 238,734 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 415 bayihawe uyu munsi.

    Ku wa 9 Kamena 2021, Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel ari kumwe n'Intumwa z'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ubwo basuraga agace kahariwe inganda i Masoro (Kigali Special Economic Zone) ahari n'ububiko bw'inkingo za COVID-19,yavuze ko imibare y'abandura yazamutse muri iyi minsi ishize kubera ko harimo gukorwa igenzura ryo kureba uko ubwandu bwa kiriya cyorezo buhagaze, binyuze mu gupima abantu hirya no hino, mu mihanda n'ahandi bahurira ari benshi.

    Yagize ati: 'Muri ino minsi ibiri ishize twabonye ko imibare yazamutseho gatoya, kuva uku kwezi kwa gatandatu gutangira twabonaga abantu batarenze 50, rimwe ni bwo twakabije tugira abantu 60 ku munsi, ariko mwabonye ko muri raporo y'ejo twagize abantu basaga 100, ntabwo twaherukaga imibare nk'iyo ngiyo'.

    Yakomeje avuga ko mu byatumye hagaragara iriya mibare harimo ririya suzuma ririmo gukorwa ahantu hanyuranye mu mirenge, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali; mu masangano y'imihanda, aho abantu bahurira mu masoko, n'ahandi.

    Yongeyeho ati: 'Yego turimo gusuzuma cyane ariko na none hari abantu bagiye baturuka muri Congo batari bakeya baje, hari urujya n'uruza hagati yacu na Congo; baraza natwe tukajyayo, ndetse hari n'ibintu bimwe twatangiye gukomorera, kurekura kugira ngo ubukungu bwongere buzanzamuke'.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel yakanguriye Abaturarwanda gukomeza kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 kugira ngo hataza kubaho kugwa mu mutego wo kwirara cyane, imibare ikongera kwiyongera cyane nk'uko bigaragara mu bihugu bituranye n'u Rwanda.

    Ati: 'Ni ukuzirikana ko icyorezo ntaho kirajya, nta n'ubwo turagera ku 10% mu bagomba gukingirwa babonye urukingo'.

    Avuga ko inkingo zikomeje kuza hari n'izindi u Rwanda rutegereje zingana na miliyoni 3,5 ruzabona mbere y'uko ukwezi k'Ukuboza kugera.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-umwe-mu-rwanda-mu-gihe-abanduye-ari-112

  • Umubare w’abandura COVID-19 mu mujyi wa Kigali ukomeje kuzamuka cyane #rwanda #RwOT

    Abantu 112 banduye Covid-19 kuri uyu wa Kane bituma abamaze kwandura bose baba 27660 ni mu gihe nta n’umwe wakize, bituma abamaze gukira bakomeza kuba 26341.

    Umugore w’imyaka 57 yitabye Imana i Kigali azize Covid-19, umubare w’abo imaze guhitana uba 366.

    Mu barwayi bashya abenshi babonetse mu mujyi wa Kigali 59 naho 14 babonetse muri Rubavu. Abakirwaye bose ni 953 barimo icyenda barembye.

    Abantu bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 ni 388716 barimo 238,734 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca.

    Ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera mu Rwanda muri iyi minsi mike ishize kuko ni ku munsi wa gatatu wikurikiranya haboneka abantu barenze ijana banduye ku munsi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yasabye abaturage kutirara ngo badohoke ku ngamba zo kwirinda Covid-19 kuko igihari kandi yica.

    https://twitter.com/RwandaHealth/status/1403087456510095360

    Source : https://imirasire.com/?Umubare-w-abandura-COVID-19-mu-mujyi-wa-Kigali-ukomeje-kuzamuka-cyane

  • SKOL yashimangiye urukundo ikunda umukino wo gusiganwa ku magare yambika ikipe ya Muhazi Cycling Generation #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, ku ruganda rwa SKOL mu Nzove,uruganda rwa SKOL rwemeje amasezerano y'ubufatanye na Muhazi Cycling Generation yo kwambika iyi kipe yashinzwe muri 2010.

    SKOL yemeje ko izajya yambika iyi kipe y'umukino w'amagare aho yabakoreshereze umwambaro mushya ugaragara mu ibara ry'umweru ndetse wamamaza amazi yo kunywa rwakoze ya VIRUNGA WATER.

    Uyu mwambaro uriho imigongo isanzwe imenyerewe mu mideri ya Kinyarwanda, uriho n'ikinyobwa cy'amazi ya SKOL yo mu icupa ridakoreshwa rimwe ya 'Virunga'.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe amasoko no kumenyekanisha ibikorwa muri SKOL, Niwemfura Marie-Paul, yavuze ko bahisemo gufasha iyi kipe muri gahunda basanzwe bafite yo gushyigikira iterambere ry'imikino by'umwihariko umukino w'amagare ndetse no kuba iyi kipe ifite gahunda yo kuzamura abakiri bato.

    Yagize ati 'Twishimiye kubatangariza gahunda yo gutera inkunga ikipe ya Muhazi Cycling Generation Club binyuze ku mazi ya 'VIRUNGA WATER'.

    Muhazi Cycling Generation ni ikipe ntoya ifite abakinnyi bakiri bato ariko b'abahanga bagitangira umwuga wabo.Kugira imyenda mishya n'ibikoresho bizabagirira akamaro bari mu myitozo,mu marushanwa kandi natwe twishimiye cyane kubafasha binyuze ku mazi ya 'Virunga'.Tubifurije amahirwe mu marushanwa ari imbere mu mwambaro wa 'VIRUNGA WATER'.

    Uyu muyobozi yavuze ko amazi ya VIRUNGA agamije gushyigikira Leta muri gahunda yo kurinda kwangiza ibidukikije no gutuma abantu bagira ubuzima bwiza.

    Yakomeje ati 'Gukora siporo bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi no gufasha abantu kunywa amazi meza ku rwego rwo hejuru niyo nshingano yacu.'

    Umuyobozi wungirije wa Muhazi Cycling Generation,Bwana Albert Bizimana wakiriye uyu mwambaro mushya bahawe na SKOL yavuze ko bishimye cyane kuba uru ruganda rubahaye iyi myenda myiza ndetse bigeye kubaha imbaraga zo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu karere ka Gatsibo no mu ntara y'Iburasirazuba muri rusange.

    Ati 'N'ibyishimo kuri twe nka Muhazi Cycling Generation,n'agahebuzo niko babivuga mu Kinyarwanda,kuba tubonye umuterankunga nka SKOL.Ikipe yacu n'iyo mu karere ka Gatsibo.Yashinzwe muri 2010 kubera urubyiruko rwashakaga kwikura mu bwigunge kubera amateka mabi ya Jenoside.

    Twayishinze kubera ko ari umukino dukunze.Twagiye twitabira amarushanwa atandukanye ya shampiyona,tuza kugira n'umugisha kuko bamwe mu bakinnyi twazamuye hari ababashije gukina muri Tour du Rwanda banitwara neza.Hari n'umukinnyi twazamuye ubu akina I Burayi [Uhiriwe Byiza Renus].Twakoraga ariko uyu munsi dufite ibyishimo bidasanzwe kuko twongereye amaboko.Murabizi amakipe yo mu Rwanda menshi abura amikoro,natwe niko twari tumeze,nta myenda yo kwambara twagiraga,twambaraga iyo dukuye hanze rimwe ikaza ari nka caguwa kandi byasaga nabi.Turashimira SKOL kuko iyi niyo nkunga ya mbere tubonye kuva twatangiza iyi kipe.'

    Ikipe ya Muhazi Cycling Generation ifite abanyamuryango 56 bakunda umukino w'amagare ndetse bitangaga uko bashoboye kugira ngo ikipe ibeho gusa SKOL ngo yaziye igihe kuko aba banyamuryango bagizweho ingaruka na Covid-19 bituma bagorwa no gutanga uyu musanzu.

    Bwana Bizimana yasezeranyije SKOL ko ubu bufasha butazapfa ubusa ndetse bagiye kugirana ubufatanye buzatanga umusaruro mu kuzamura iyi kipe n'igihugu kigatera imbere.

    Uruganda rwa SKOL n'umukino wo gusiganwa ku magare n'inshuti zidasigana kuko rwamaze imyaka myinshi ari umuterankunga w'imana wa Tour du Rwanda ndetse ubu rufite ikipe ikomeye ya SACA Cycling Team ikina Tour du Rwanda.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/skol-yashimangiye-urukundo-ikunda-umukino-wo-gusiganwa-ku-magare-yambika-ikipe

  • Rayon Sports ikomeje gusitara mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guca amarenga ko itari neza muri gahunda yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka,kuko yatakaje andi manota 2 uyu munsi mu mukino w'umunsi wa 03 w'amakipe 8 ahatanira igikombe cya shampiyona yakinnye na Police FC.

    Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Bugesera,Rayon Sports yaburaga abakinnyi 6 babanza mu kibuga yasitaye kuri Police FC banganya igitego 1-1.

    Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick, Héritier Luvumbu aza kucyishyura kuri Penaliti ku munota wa 45 w'umukino.Nta kindi gitego cyinjiye muri uyu mukino

    Rayon Sports ihora yitezwe mu rugambo rwo guhatanira ibikombe imaze gutakaza amanota 5 mu mikino 3 imaze gukina muri iki cyiciro cyo gushaka igikombe.

    Ku munsi wa mbere yatsinzwe na AS Kigali ibitego 3-1,ku munsi wa kabiri itsinda Bugesera FC ibitego 3-1 none uyu munsi yanganyije 1-1.

    Ku i Saa Sita zuzuye ni bwo hari hatangiye umukino wa mbere w'uyu munsi wahuje ikipe ya APR FC na Bugesera, aho APR FC yatsinze Bugesera ibitego 3-0.

    Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Omborenga kuri Coup-franc, Manishimwe Djabel atsina icya kabiri kuri Penaliti, naho Byiringiro Lague atsinda icya gatatu.

    AS Kigali ihataniye igikombe ku buryo bugaragara na APR FC,yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Abubakar Lawal na Shabani Hussein uzwi nka Tshabalala.

    APR FC na AS Kigali ziyoboye urutonde n'amanota 7 mu mikino 3 zimaze gukina.Umunsi ukurikiyeho APR FC izahura na Police FC mbere yo guhura na Rayon Sports.


    Uko imikino yose yagenze

    Amakipe ahatanira igikombe

    Bugesera 0-3 APR FC
    Espoir Fc 1-0 Marines Fc
    Rutsiro Fc 0-2 AS Kigali FC
    Police Fc 1-1 Rayon Sports

    Amakipe ahatanira kutamanuka

    As Muhanga 0-2 Gorilla Fc
    MukuraVS 1-0 EtincellesFC
    Sunrise Fc 1-1 Gasogiunited
    Kiyovu Sports 1-2 Musanze Fc

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-ikomeje-gusitara-mu-rugendo-rwo-gushaka-igikombe-cya-shampiyona