Category: Uncategorized

  • Urukiko rwasabwe gutesha agaciro iturufu yo gushukwa ku bahoze muri P5 na RUD Urunana –

    Ibyaha bakurikiranyweho birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

    Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Ku munsi wa gatatu, urukiko rwumva ubwiregure bw’abaregwa, abiregura bongeye kumvisha urukiko ko badakwiye kugira ibyaha bakurikiranwaho kubera ko bagiye muri iyo mitwe batabishaka ahubwo ko bashutswe bakisanga mu mashyamba.

    Abireguye bahakanye ibyaha bashinja, bakagaragaza ko nta bushake bari bafite mu kujya muri iyo mitwe ndetse ko n’ubuzima bari babayemo batari babwishimiye, bagaheraho basaba urukiko ko rwabagira abere.

    Zimwe mu mpamvu ziza ku isonga batanga ni ukuba barizezwaga akazi keza, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.

    Umwe muri bo witwa Kananura Fred, yavuze ko yari umwogoshi muri Uganda akorera 5000 by’amashilingi, aza gushukwa n’umugabo witwa Richard ko yamushakira akazi akamuhuza na mwenewabo ufite Salon de Coiffure ebyiri i Bujumbura, akajya kuzimucungira kandi ko yajya ahembwa amadorali 100 ku kwezi.

    Kananura yagaragarije urukiko ko uwo Richard yamushakiye ibyangombwa byo kwerekeza mu Burundi, bakajyana ariko ngo agezeyo zihindura imirishyo aho yari yakirwa n’abasirikare b’Abarundi.

    Nko ku cyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba no kuwujyamo, yatsembeye urukiko ko atigeze agira uruhare mu kuwushyiraho ndetse ko nta n’ubushake yagize mu kuwubamo.

    Yagize ati “Sinawubayemo kuko sinawushinze kandi nawujyanywemo ntabishaka ariko si njyewe wawushinze kandi nta hantu na hamwe nigeze ngira nabi.”

    Uyu mugabo yagaragaje ko gutoroka bitari kuborohera kuko n’uwabigeragezaga bamwiciraga mu maso y’abandi bityo bagahitamo kuhaba ngo bacungure ubuzima bwabo.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byose abaregwa bagaragaza byo kuba baragiye mu mutwe nta bushake bafite no guterwa ubwoba nta shingiro bifite cyane ko n’ubwo bavuga ko bizezwaga akazi, nta n’umwe ushobora kugaragaza icyerekana ko yari agiye gukora akazi koko.

    Ikindi kandi ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ko batigeze bagira umuhate wo gushaka gutoroka ngo bitandukanye n’umugambi w’inyeshyamba kuko abenshi muri bo bari bafite uburyo bwo kuba babikora ariko ntibabikore.

    Ubushinjacyaha bwifuza ko urwo rwitwazo rwo kuba barashutswe rudakwiye gukomeza kuvugwa kuko iyo baza gushukwa baba baratorotse.

    Kugeza ubu abamaze kwiregura bagera kuri 25 mu gihe bose uko ari 36 bagomba kwiregura ku byaha bakurikiranyweho.

    Uru rubanza ruzakomeza tariki ya 22 kugeza ku wa 24 Kamena 2021 abaregwa bakomeza kwisobanura ku byo baregwa.

    Abaregwa bagaragarije Urukiko ko bashutswe bakizezwa akazi bityo ko badakwiye gukurikiranwa

  • Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC yafatiwe muri stade umukino ukirangira –

    Mugabo akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato. Icyaha akekwaho yagikoze ku wa 12 Gicurasi 2021, ariko akomeza kwihishahisha.

    Uyu myugariro yafatiwe muri Stade ya Nyagatare nyuma y’umukino wa Shampiyona ikipe ye ya Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mukinnyi yafashwe.

    Yagize ati “Ni impamo, yatawe muri yombi. Akurikiranyweho gukoresha umugore w’imyaka 27 imibonano mpuzabitsina ku gahato.’’

    Mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Barija, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare muri stade nyuma y’umukino wahuje ikipe ye ya Sunrise Fc na Gasogi United.

    Dr Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibyaha kuko bifite ibihano bikomeye.

    Mugabo ahamijwe n’icyaha cyo gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato, yahanishwa ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano. Ivuga ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    Mugabo Gabriel uzwi nka Gaby ni myugariro wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports, Rayon Sports n’izindi. Yanabaye myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi. Muri Nzeri 2020 ni bwo yasinyiye Sunrise FC amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri KCB yo muri Kenya.

    Mugabo Gabriel uzwi nka Gaby yasinyiye Sunrise FC muri Nzeri 2020

    Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC yafatiwe muri stade umukino ukirangira. Akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato

  • Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC yafatiwe muri stade umukino ukirangira – #rwanda #RwOT

    Mugabo akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato. Icyaha akekwaho yagikoze ku wa 12 Gicurasi 2021, ariko akomeza kwihishahisha.

    Uyu myugariro yafatiwe muri Stade ya Nyagatare nyuma y'umukino wa Shampiyona ikipe ye ya Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1.

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mukinnyi yafashwe.

    Yagize ati 'Ni impamo, yatawe muri yombi. Akurikiranyweho gukoresha umugore w'imyaka 27 imibonano mpuzabitsina ku gahato.''

    Mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Barija, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare muri stade nyuma y'umukino wahuje ikipe ye ya Sunrise Fc na Gasogi United.

    Dr Murangira yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ibyaha kuko bifite ibihano bikomeye.

    Mugabo ahamijwe n'icyaha cyo gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato, yahanishwa ingingo ya 134 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano. Ivuga ko ubihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    Mugabo Gabriel uzwi nka Gaby ni myugariro wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports, Rayon Sports n'izindi. Yanabaye myugariro w'Ikipe y'Igihugu Amavubi. Muri Nzeri 2020 ni bwo yasinyiye Sunrise FC amasezerano y'imyaka ibiri avuye muri KCB yo muri Kenya.

    Mugabo Gabriel uzwi nka Gaby yasinyiye Sunrise FC muri Nzeri 2020

    Mugabo Gabriel ukinira Sunrise FC yafatiwe muri stade umukino ukirangira. Akurikiranyweho gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mugabo-gabriel-ukinira-sunrise-fc-yafatiwe-muri-stade-umukino-ukirangira

  • SKOL yiyemeje kuba ku isonga mu kubungabunga ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki 5 Kamena, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije. Ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma buri wese akareba uruhare rw'ibikorwa bye n'imyitwarire ye mu kubungabunga ibidukikije.

    Uyu munsi usanze muri uyu mwaka, SKOL imaze gukora ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga ibidukikije birimo gushyiraho uruganda rusukura amazi akoreshwa n'uruganda, gusukura imiringoti ikikije uruganda ifatanyije n'abaturage ndetse no gufasha gukora imihanda yangiritse byose bigamije gutuma isi y'ejo hazaza iba nziza kurushaho.

    Uru ruganda rwavuze ko ari umwanya mwiza ku nganda zitandukanye n'abashoramari gukora ibishoboka byose bagashora mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije haba mu gukoresha ingufu zisubira, gutunganya imyanda ndetse no gufunika ibyo batunganya mu bikoresho bitangiza ibidukikije.

    Uru ruganda rwo rumaze gutera intambwe igaragara mu kwimakaza umuco wo kurengera ibidukikije, harimo kuba rwarabaye urwa mbere mu Rwanda mu kubika amazi yo kunywa rutunganya mu macupa y'ibirahure asubizwa mu ruganda, mu gihe ubusanzwe hamenyerewe amazi aba mu macupa ya Plastique rimwe na rimwe ajugunywa ahabonetse hose akangiza urusobe rw'ibinyabuzima.

    Iki cyemezo SKOL yagifashe mbere y'izindi nganda nyuma y'uko mu 2019 u Rwanda rushyizeho igihe ntarengwa cy'imyaka ibiri cyo kuba amasosiyete akora, atumiza cyangwa akoresha ibikoresho bya plastique mu kubika ibicuruzwa aba yabihagaritse.

    Si byo gusa, kuko SKOL yashyizeho uruganda rufata amazi yakoreshejwe mu ruganda, ikayasukura akongera kuba amazi meza, ubundi akoherezwa mu gishanga aho atangiza ibidukikije cyangwa ngo abangamire imibereho y'abaturage.

    Ibi byose byerekana ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano buri wese yakwiha kandi akazishobora atagombye gutegereza abandi.

    SKOL yatangaje ko uwo mukoro ukenewe kuri ubu kugira ngo habeho impinduka.

    Uruganda rwa Skol rwabaye mbere mu Rwanda mu kubika amazi mu macupa asubizwa aho kuba Plastique ngo ajugunywe mu rusobe rw’ibinyabuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-yiyemeje-kuba-ku-isonga-mu-kubungabunga-ibidukikije

  • Gasabo: Abana b'abakobwa babeshywa ko ibishishi bivurwa no gusambana – #rwanda #RwOT

    Aba bana bavuga ko bifuza ko ababyeyi babo bajya babigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere aho kubibahisha kugira ngo bajye babasha kumenya amakuru nyayo y'imibiri yabo.

    Ibi babigaragaje ubwo abokobwa 250 bavuka mu miryango itishoboye biga mu GS Gisozi II mu Karere ka Gasabo bashyikirizwagwa impapuro bakoresha bari mu mihango (Pads) na BRD ifatanyije n'umuryango ufasha abana batishoboye n'abo mu muhanda witwa Care and Help.

    Bemeza ko ababyeyi babo bagira isoni zo kubigisha ubuzima bw'imyororokere ku buryo ari zimwe mu mbogamizi bahura nazo ndetse ko iyi mwumvire ari imwe mu ituma inda ziterwa abangavu ziyongera.

    Ishimwe Kelyne wiga mu wwaka wa Mbere w'amashuri yisumbuye yagize ati ' Tujya duhura n'abantu bakatubwira ko ngo nk'ufite ibishishi aba agomba kubikizwa n'uko yakoze imibonano mpuzabitsina ariko umuntu akabura uwo yabibaza kuko ababyeyi bacu ntabwo bajya batubwira ibyo bintu ku buryo usanga ari nayo mpamvu abana benshi basigaye baterwa inda.'

    Nisingizwe Anitha we yavuze ko Leta yagakwiye gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kwigisha abana babo ibijyanye n'imyanya myibarukiro kugira ngo batazajya bagwa mu bishuko.

    Ati ' Twumva Leta yajya isaba ababyeyi gutinyuka bakatwigisha ibijyanye n'imyororokere aho kubiduhisha kuko uragenda umuntu akakubwira ngo ibyo bishishi bizakira ari uko usambanye noneho ukaguma mu gihirahiro kuko n'uwo wagakwiye kubibaza ariwe mubyeyi wawe adashora kubikubwiraho.'

    Mukangemanyi Mamille GS Gisozi II, nawe yasabye ababyeyi kuganiriza abana babo b'abakobwa ibijyanye n'imyanya y'imyibarukiro kugira ngo abajya bagwa mu bishuko.

    Ati 'Turabasaba kuganiriza abana kuko bajya bagwa mu bishuko bagatwara inda zitateganyijwe kubera ko batigeze babasobanurira neza uko imyanya y'imyibarukiro ikora ni ngombwa ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere bakaganiriza abana babo n'ubwo ku ishuri babyiga ariko buriya niyo umubyeyi ashyizeho akiwe akakaganiriza umwana umunsi k'uwundi bituma abana b'abakobwa batagwa mu busambanyi.'

    Imibare iheruka y'igenzura ku mibereho y'abaturage (Demographic Health Survey) igaragaza ko mu 2020 abana batewe inda bakiri bato ari 19.701, mu gihe Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko mu bantu bose bafatwa ku ngufu abarenga 2% ari abahungu.

    Ni ibintu biteye inkeke ndetse uwashaka yabyita ishyano kuko uko imyaka igenda ihita ibibazo nk'ibi bigenda byiyongera.

    Abana barifuza ko ababyeyi bajya babigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abana-b-abakobwa-babeshywa-ko-ibishishi-bivurwa-no-gusambana

  • Nyamagabe: Umugabo ari guhigishwa uruhindu nyuma yo gukubita umwana bikomeye –

    Inkuru y’uyu mugabo wakubise umwana we mu buryo bukomeye bikamuviramo gukomereka, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021.

    Ntiharamenyekana icyaba cyaratumye uyu mugabo ahana umwana we muri ubu buryo, amakuru aturuka muri uyu Murenge wa Kitabi, avuga ko abaturanyi b’uyu mugabo wakoze aya mahano aribo bamenya ko ari gukubita umwana bagahita babimenyesha inzego z’ubuyobozi.

    Uyu mugabo akimara kumenya ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zamenye ihohoterwa yakoreye umwana we, yahise atoroka aburirwa irengero.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza, Mujawayezu Prisca, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo ari gushakisha cyane kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

    Ati “ Biriya bintu natwe twabibonye mu gitondo, mu by’ukuri dusanga ari ibintu by’agahomamunwa bidakwiye gukorwa n’umubyeyi. Agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera kuko yahise atoroka ariko twiyemeje gushakisha aho aherereye hose.”

    Yongeyeho ko uyu mugabo nafatwa azaburanishirizwa mu nteko rusange y’abaturage kugira ngo bibere isomo buri muntu wese ushobora gushaka guhana umwana muri ubu buryo.

    Yakubise umwana we amukomeretsa mu buryo bukomeye

  • SKOL yiyemeje kuba ku isonga mu kubungabunga ibidukikije –

    Buri mwaka tariki 5 Kamena, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije. Ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma buri wese akareba uruhare rw’ibikorwa bye n’imyitwarire ye mu kubungabunga ibidukikije.

    Uyu munsi usanze muri uyu mwaka, SKOL imaze gukora ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga ibidukikije birimo gushyiraho uruganda rusukura amazi akoreshwa n’uruganda, gusukura imiringoti ikikije uruganda ifatanyije n’abaturage ndetse no gufasha gukora imihanda yangiritse byose bigamije gutuma isi y’ejo hazaza iba nziza kurushaho.

    Uru ruganda rwavuze ko ari umwanya mwiza ku nganda zitandukanye n’abashoramari gukora ibishoboka byose bagashora mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije haba mu gukoresha ingufu zisubira, gutunganya imyanda ndetse no gufunika ibyo batunganya mu bikoresho bitangiza ibidukikije.

    Uru ruganda rwo rumaze gutera intambwe igaragara mu kwimakaza umuco wo kurengera ibidukikije, harimo kuba rwarabaye urwa mbere mu Rwanda mu kubika amazi yo kunywa rutunganya mu macupa y’ibirahure asubizwa mu ruganda, mu gihe ubusanzwe hamenyerewe amazi aba mu macupa ya Plastique rimwe na rimwe ajugunywa ahabonetse hose akangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

    Iki cyemezo SKOL yagifashe mbere y’izindi nganda nyuma y’uko mu 2019 u Rwanda rushyizeho igihe ntarengwa cy’imyaka ibiri cyo kuba amasosiyete akora, atumiza cyangwa akoresha ibikoresho bya plastique mu kubika ibicuruzwa aba yabihagaritse.

    Si byo gusa, kuko SKOL yashyizeho uruganda rufata amazi yakoreshejwe mu ruganda, ikayasukura akongera kuba amazi meza, ubundi akoherezwa mu gishanga aho atangiza ibidukikije cyangwa ngo abangamire imibereho y’abaturage.

    Ibi byose byerekana ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano buri wese yakwiha kandi akazishobora atagombye gutegereza abandi.

    SKOL yatangaje ko uwo mukoro ukenewe kuri ubu kugira ngo habeho impinduka.

    Uruganda rwa Skol rwabaye mbere mu Rwanda mu kubika amazi mu macupa asubizwa aho kuba Plastique ngo ajugunywe mu rusobe rw’ibinyabuzima

  • Gasabo: Abana b’abakobwa babeshywa ko ibishishi bivurwa no gusambana –

    Aba bana bavuga ko bifuza ko ababyeyi babo bajya babigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere aho kubibahisha kugira ngo bajye babasha kumenya amakuru nyayo y’imibiri yabo.

    Ibi babigaragaje ubwo abokobwa 250 bavuka mu miryango itishoboye biga mu GS Gisozi II mu Karere ka Gasabo bashyikirizwagwa impapuro bakoresha bari mu mihango (Pads) na BRD ifatanyije n’umuryango ufasha abana batishoboye n’abo mu muhanda witwa Care and Help.

    Bemeza ko ababyeyi babo bagira isoni zo kubigisha ubuzima bw’imyororokere ku buryo ari zimwe mu mbogamizi bahura nazo ndetse ko iyi mwumvire ari imwe mu ituma inda ziterwa abangavu ziyongera.

    Ishimwe Kelyne wiga mu wwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye yagize ati “ Tujya duhura n’abantu bakatubwira ko ngo nk’ufite ibishishi aba agomba kubikizwa n’uko yakoze imibonano mpuzabitsina ariko umuntu akabura uwo yabibaza kuko ababyeyi bacu ntabwo bajya batubwira ibyo bintu ku buryo usanga ari nayo mpamvu abana benshi basigaye baterwa inda.”

    Nisingizwe Anitha we yavuze ko Leta yagakwiye gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kwigisha abana babo ibijyanye n’imyanya myibarukiro kugira ngo batazajya bagwa mu bishuko.

    Ati “ Twumva Leta yajya isaba ababyeyi gutinyuka bakatwigisha ibijyanye n’imyororokere aho kubiduhisha kuko uragenda umuntu akakubwira ngo ibyo bishishi bizakira ari uko usambanye noneho ukaguma mu gihirahiro kuko n’uwo wagakwiye kubibaza ariwe mubyeyi wawe adashora kubikubwiraho.”

    Mukangemanyi Mamille GS Gisozi II, nawe yasabye ababyeyi kuganiriza abana babo b’abakobwa ibijyanye n’imyanya y’imyibarukiro kugira ngo abajya bagwa mu bishuko.

    Ati “Turabasaba kuganiriza abana kuko bajya bagwa mu bishuko bagatwara inda zitateganyijwe kubera ko batigeze babasobanurira neza uko imyanya y’imyibarukiro ikora ni ngombwa ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere bakaganiriza abana babo n’ubwo ku ishuri babyiga ariko buriya niyo umubyeyi ashyizeho akiwe akakaganiriza umwana umunsi k’uwundi bituma abana b’abakobwa batagwa mu busambanyi.”

    Imibare iheruka y’igenzura ku mibereho y’abaturage (Demographic Health Survey) igaragaza ko mu 2020 abana batewe inda bakiri bato ari 19.701, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko mu bantu bose bafatwa ku ngufu abarenga 2% ari abahungu.

    Ni ibintu biteye inkeke ndetse uwashaka yabyita ishyano kuko uko imyaka igenda ihita ibibazo nk’ibi bigenda byiyongera.

    Abana barifuza ko ababyeyi bajya babigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

  • Croix Rouge yahinduriye ubuzima abaturage b’i Gicumbi –

    Ubu butumwa bwatanzwe muri iki cyumweru, ubwo uyu muryango wasuraga ibikorwa byawo muri aka Karere birimo ibyumba by’amashuri wubatse, site zo gukarabiraho mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kurwanya covid-19 ndetse no kugoboka abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo.

    Muri iyi gahunda abaturage bagera kuri 48 batishoboye bahawe inkunga yo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse yabazamura vuba.

    Kagimba Epimaque utuye mu Murenge wa Rwamiko, yavuze ko ubuzima butari bworoshye ariko ko iyo nkunga agiye kuyifashisha agura imbuto zo guhinga.

    Ati “Twari dutunzwe no guca inshuro Covid-19 ije ubuzima burushaho kutugora, aya mafaranga mpawe azamfasha gushaka imbuto z’ibirayi, kuko igihembwe cy’ihinga giheruka nticyagenze neza.”

    Umukobwa w’impfubyi urera abavandimwe be babiri uri mu bahawe ubufasha, yavuze ko azabwifashisha mu kuvugurura inzu basigiwe n’ababyeyi.

    Yagize ati “Ubuzima ntibuba bworoshye iyo udafite aho kuba, aya mafaranga Croix Rouge impaye azadufasha kuvugurura inzu tubamo kuko yendaga kutugwaho”.

    Ku rundi ruhande, Croix Rouge Rwanda yanasuye amashuri yubatse mu Murenge wa Mutete ahari ibyumba 15, site zo gukarabiraho mu bindi bigo by’amashuri byo mu Murenge wa Byuma mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Uyu muryango kandi wubakiye abatishoboye inzu 25 mu Murenge wa Mutete bari babayeho ubuzima bubi bitewe no kutagira amacumbi.

    Mukamparirwa Vestine, yavuze ko nyuma yo kubakirwa yaretse gucumbika by ahato na hato, kuri ubu akaba atekanye.

    Ati “Nta nzu nagiraga, nari mbayeho ncumbika, bakanyirukana kubera kubura ubukode ariko Croix Rouge yanyubakiye inzu ubu ndatuye ndatekanye n’abana banjye.”

    Simango Maxime, uhagaririye Croix Rouge mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko izakomeza gufasha uko ubushobozi buzagenda buboneka. Yasabye ubuyobozi bwite bwa leta gukurikirana ibikorwa remezo byubatswe mu rwego rwo kubibungabunga.

    Ati “Iyo twubatse ibikorwaremezo tubyegurira ubuyobozi; bufite inshingano zo kubungabunga ibyakozwe aho kugira ngo bireberwe byangirika, ababihawe na bo ubwabo bakwiye kubibungabunga”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elizabeth, yashimye uruhare Croix Rouge igira mu mibereho myiza y’abaturage muri aka karere.

    Ati “Ndashima uruhare Croix Rouge igira mu gufasha abaturage bacu kugira imibereho myiza. Covid-19 yatumye bamwe bahagarika imirimo yabo, nk’abaturage bari muri Guma mu Rugo mu Murenge wa Rwamiko baradufashije aho hatanzwe inkunga irenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.”

    Mu Karera ka Gicumbi, Croix Rouge Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye harimo ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 no gutanga ubufasha by’umwihariko mu mirenge yari muri Guma mu Rugo.

    Uyu muryango kandi ufite umushinga wo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi batishoboye bafite ibibazo byihariye mu Mirenge ya Byumba, Manyagiro na Miyove, kuva mu 2013 kugeza 2020, aho watwaye arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, biciye mu kububakira inzu, kubagurira ubutaka, kuboroza inka, kurihira abana amashuri n’ibindi.

    Bimwe mu byumba by’amashuri byubatswe na Croix Rouge mu Murenge wa Mutete

    Hubatswe ibikorwa remezo bifasha abanyeshuri gukaraba intoki birinda Covid-19

    Inzu zubatswe na Croix Rouge zigenewe abasigajwe inyuma n’amateka

    Abanyeshuri bakoraga ingendo ndende buri munsi begerejwe amashuri

    Bamwe mu baturage bahawe inkunga yo kubafasha gusohoka mu bibazo batewe na Covid-19

    Mukamparirwa Vestine yashimye ubufasha yahawe bwo kubakirwa inzu yo kubamo

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yashimye ubufatanye n’imikoranire bafitanye na Croix Rouge

    Uhagarariye Croix Rouge mu Ntara y’Amajyaruguru, Simango Maxime, yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubungabunga ibikorwaremezo bigamije guteza imbere abaturage