Category: Uncategorized

  • Menya icyo ijambo chouchou cyangwa chou rikoreshwa na benshi risobanuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi abantu benshi bari gukoresha ijambo Chou chou, abandi bakongera ho 'Bae' bakavuga 'Chouchou Bae' cyangwa bakavuga Chou gusa, nyamara abenshi mu bo bayita abandi ntibazi neza n'igisobanuro cyayo ariyo mpamvu tugiye kugufasha kumenya inkomoko y'iri jambo, n'icyo risobanuye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Mu nkoranyamagambo y'igifaransa basobanura ijambo 'Chouchou' nk'umuntu urenze abandi mu kugukurura. Umuntu ukurura abantu, umuntu umariraho amarangamutima yawe yose uwo niwo wibise Chouchou. Ufashe ijambo 'Chou' ubwaryo rishobora gusobanura uruboga rw'amashu cyangwa rigasobanura, umwiza (Cute), uburyohe bw'umutima wawe (Sweet Heart) cyangwa umukunzi wawe (Darling), aya yose ni amagambo asobanura ijambo Chou chou cyangwa Chou ku bantu barikoresheje babwirana bo ubwabo.

    Uburyohe cyangwa Sweetie mu rurimi rw'Icyongereza ni ijambo rikunda kuvugwa n'abakundana cyane, gusa iri jambo urigereranyije n'igisobanuro cyaryo, Chou cyangwa Sweetie wasanga ari ikintu kiryoherera kandi nta muntu umenya ko ikintu kiryohereye neza atarakiriyeho, ari nayo mpamvu iri jambo rikunze gukoreshwa n'abantu bataziranye bataranashakana bigafatwa nk'ibirigukoreshwa buhumyi.

    Kugeza ubu abantu benshi basigaye bakoresha iri jambo nyamara benshi bakarikoresha bazi ko ari ibintu bisanzwe nyamara ushobora kuribwira umuntu ukamukomeretsa mu gihe mwaba mudahuje igitsina cyangwa agahita yumva ko umukunda kandi wikiniraga.

    Source : https://yegob.rw/menya-icyo-ijambo-chouchou-cyangwa-chou-rikoreshwa-na-benshi-risobanuye/

  • Ibibazo by’inzitane n’ibihombo mu mushinga wo guhuza Imirenge SACCO –

    Guhuza Koperative zo kubitsa no kugurizanya (Imirenge SACCO) byatangiye gutekerezwaho nyuma y’igihe gito zishinzwe nka bumwe mu buryo bwafasha mu kunoza serivisi no gukumira ubujura bwakorwaga n’abakozi bazo.

    Mu 2014, Perezida Kagame yasabye ko umushinga wo gutangiza ‘Cooperative Bank’ yagombaga guhuriza hamwe Imirenge SACCO 416 wihutishwa, uwari Umuyobozi Mukuru wa RCA, Mugabo Damien, icyo gihe yavuze ko nyuma y’umwaka umwe bizaba byatunganye. Gilbert Habyarimana wamusimbuye na we yageze igihe asimburwa na Prof. Harelimana Jean Bosco umushinga ukiri agatereranzamba.

    Hagati aho muri Gashyantare 2015, RCA yahaye Ikigo Fintech International Limited, isoko ryo gushyira mu bikorwa umushinga wo guhuza Imirenge SACCO, ariko nticyabasha kubahiriza amasezerano kugeza asheshwe.

    Fintech International yari yaramaze kwishyurwa 3.393.218.370 Frw nk’uko bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020.

    Uretse amafaranga yishyuwe Fintech, hari andi yishyuwe serivisi za ‘consultancy’ hamwe n’ayahembwe abakozi bashyizweho na RCA uyu mushinga ugitangira angana na 2.306.233.551 Frw.

    Bigeze mu 2017, Imirenge Sacco yaguze ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro ka 3.444.783.902 Frw, byagombaga kwifashishwa mu gihe ‘Cooperative Bank’ yari kuba itangiye, kuri ubu byabuze icyo bikoreshwa.

    Muri Kamena 2020, RCA yishyuye Fintech International 406.294.802 Frw mu rubanza rushobora kuba rukomeje muri KIAC (Kigali International Arbitration Center) hagati ya Fintech na RCA, amafaranga Umugenzuzi w’Imari ya Leta avuga ko yapfuye ubusa kimwe n’ayishyuwe serivisi za ‘consultance’ (ni ukuvuga 2 712 528 353 Frw).

    Inteko Ishinga Amategeko mu 2019 yasabye Minisiteri y’Ubutabera kwinjira mu kibazo cy’isoko RCA yatanze ryo guhuza mu buryo bw’ikoranabuhanga Imirenge SACCO 416 ryatikiriyemo 3 393 218 370 Frw.

    Nyamara Ubushinjacyaha bwavuze ko dosiye yaje gusubikwa nyuma yo gusanga nta wukwiye gukurikiranwaho icyaha ahubwo abari mu micungire y’uyu mushinga wahombye icyo bakoze ari amakosa y’imiyoborere.

    Umushinga washyizwe mu maboko ya Minecofin

    Kuri ubu umushinga wo guhuza Imirenge SACCO washyizwe mu maboko ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) ikaba irimo kuwushyira mu bikorwa ifatanyije na RISA hakoreshejwe abatekinisiye b’imbere mu gihugu.

    Biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu bizarangira muri Werurwe 2022, utwaye miliyari indwi z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uretse igihombo cy’amafaranga atari make hiyongeraho no kuba abaturage batarabonye inyungu zari zitezwe kuri ‘Cooperative Bank’.

    Mu bigo bya leta byakorewe igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo mu mwaka ushize RCA ntikirimo kubera ko ngo cyarimo kwimurira icyicaro cyacyo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

    Imirenge SACCO zashinzwe mu 2009 hagamijwe kwegereza abaturage benshi serivisi z’imari zitabageragaho nk’uko bikwiye. Kuri ubu zikorera mu mirenge 416 yose yo hirya no hino mu gihugu.

    Raporo y’inyigo ku miterere ya serivisi z’imari mu Rwanda (FinScope survey 2020) igaragaza ko Abanyarwanda bakuze bagera kuri 77% bakoresha serivisi z’imari zirimo izitangwa n’amabanki, ibigo by’imari na SACCO, ibigo by’ubwishingizi na Mobile money.

    Hashize igihe havugwa umushinga wo guhuza Imirenge Sacco ariko nturagerwaho

  • RwandAir yahagaritse ingendo zijya muri Uganda –

    Uganda ni kimwe mu bihugu byo mu karere byugarijwe na Covid-19 ku kigero cyo hejuru byanatumye mu minsi mike ishize, Guveronoma ifata ingamba zikaze zirimo no gukumira ingendo zihuza uturere.

    Imibare y’ubwandu muri iki gihugu yatangiye kwiyongera mu mpera za Gicurasi, aho nibura ku munsi habonekaga abantu barenga 300 banduye bigera n’aho nko ku wa 10 Kamena 2021 abanduye bari 1.438 mu gihe mbere y’uwo munsi bari 842.

    Itangazo RwandAir yashyize hanze rivuga ko ingendo zibaye zihagaritswe kugeza mu gihe kitazwi, gusa abagenzi bagizweho ingaruka n’izo mpinduka bakaba bemerewe guhinduza amatike yabo ku buryo bazayabyaza umusaruro ubwo zizaba zasubukuwe.

    Muri Uganda habarwa abantu 56.949 bamaze kwandura Covid-19 mu gihe abo yahitanye ari 402. Ubwandu bw’iki cyorezo buri kuri 17%.

    RwandAir yakoreraga ingendo esheshatu ziva cyangwa zijya muri Uganda buri cyumweru, usibye ku wa Kabiri nibwo iterekezagayo. Muri iki gihe cya Covid-19, umuntu washakaga kwerekeza i Entebbe yasabwaga kuba yaripimishije Covid-19 nibura mbere y’amasaha 72.


  • IMF ihangayikishijwe n’icyemezo cya El Salvador cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe n’amategeko –

    El Salvador ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyemeje mu mategeko ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya bitcoin, ivuga ko bizayifasha kongera ishoramari mpuzamahanga, korohereza Abanya-El Salvador kohereza amafaranga mu gihugu ndetse no gutuma 70% by’abatuye icyo gihugu batagerwaho na serivise z’imari babasha gutangira kuzikoresha.

    Nyuma yo gufata iki cyemezo, IMF yavuze ko itewe impungenge n’ingaruka gishobora kuzagira ku bukungu bwa El Salvador, isanzwe iri mu bihugu bikennye ku Isi.

    IMF itewe impungenge n’ingaruka icyo cyemezo gishobora kuzagira ku bukungu bw’icyo gihugu gisanganywe ibibazo birimo amadeni ari hejuru ndetse n’icyuho kinini mu ngengo y’imari.

    Umuvugizi wa IMF, Gerry Rice, yagize ati “Ikoreshwa rya bitcoin rizateza ibibazo mu rwego rw’imari ndetse n’urwego rw’amategeko kandi bisaba ubusesenguzi bwimbitse. Turimo kubikurikirana, kandi tuzakomeza gutanga ubujyanama kuri Leta.”

    Iki cyemezo cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe muri El Salvador gishobora kugira ingaruka ku nguzanyo icyo gihugu kiri gusaba muri IMF ingana na miliyari 1$.

    Bitcoin ni ifaranga ricuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka blockchain, rikaba ritagenzurwa n’ibigo birimo banki nkuru z’ibihugu.

    Icyo iri faranga rinengwa cyane ni uburyo agaciro karyo gahindagurika, ku buryo bidaha abacuruzi n’abaguzi umwanya wo kugena agaciro k’ibicuruzwa ngo bimenyerwe. Nk’ubu bitcoin iri kugura ibihumbi 36$, ariko mu mezi atandatu ashize yaguraga ibihumbi 65$.

    IMF ihangayikishijwe n’icyemezo cya El Salvador cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe n’amategeko

  • Kayonza: Umwana w’imyaka itatu yahiriye mu nzu arakongoka –

    Byabaye ku wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021 mu Mudugudu wa Gisenga, Akagari ka Ryonza mu Murenge wa Ruramira, ahagana saa cyenda z’igicamunsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yahiriye aho ababyeyi be bafite imirima bororera n’inka.

    Ati “Ababyeyi basize abana ahantu bafite inka n’imirima, hari hariyo inzu nto bifashisha mu buryo bwo kugamamo imvura cyangwa izuba mu gihe bari mu mirimo. Haje gusigara umwana muto w’imyaka itatu n’igice n’undi mukuru we muto, ababyeyi babo bari bagiye mu isoko.”

    Yakomeje avuga ko uwo mwana usa n’aho ari mukuru ho gato yacanye umuriro kugira ngo bateke ibyo kurya, uwo muriro ufata ya nzu nto yubakishije ibyatsi n’amashara ari na yo uwo mwana w’imyaka itatu yari aryamyemo ahiramo habura umuntu wamutabara. Ngo abahageze nyuma bose basanze yahiriyemo.

    Gitifu Bisangwa yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakirinda kubasiga bonyine yaba mu rugo cyangwa n’ahandi hose kuko umwana ashobora kugira ikibazo akabura ubufasha bw’umuntu mukuru.

    Ati “Ababyeyi turabakangurira kwita ku nshingano zabo bagakurikirana abana babo ntibabasige bonyine mu rugo nta wubasha gucunga undi kuko abana bashobora gukubagana bikarangira umwe ahaburiye ubuzima.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bahise basaba abafite inzu bugamamo izuba mu mirima ndetse no mu bishanga kuzikuraho kuko akenshi bakunze kuzishyiramo abana mu gihe bagiye guhinga ugasanga zibateje ibibazo.

    Abatabaye basanze umwana yamaze kwicwa n’umuriro

  • RwandAir yahagaritse ingendo zerecyeza muri Uganda #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RwandAir rivuga ko kubera ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura COVID-19 muri Uganda, ibaye ihagaritse ingendo zerecyeza yangwa ziva i Entebbe muri Uganda kuva kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamera 2021.

    Iri tangazo rikomeza ryisegura ku bantu bashobora kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo cyo kuba hasubitswe ingendo zijya cyangwa ziva muri Uganda.

    Rivuga ko 'Abakiriya bazagirwaho ingaruka n’iki cyemezo bashobora kuzamenyesha iby’urugendo rwabo mbere mu gihe ingendo zaba zisubukuwe kandi nta giciro cy’inyongera kibayeho cyangwa bagasubizwa amafaranga bari bishyuye.'

    Imibare y’abandura COVID-19 muri Uganda ikomeje gutumbagira muri iyi minsi ndetse bikaba byaranatumye Guverinoma ya kiriya Gihugu ishyiraho andi mabwiriza akomeye arimo guhagarika ingendo zihuza uturere.

    Muri iki gihugu cya Uganda habarwa abantu babarirwa hafi mu bihumbi 57 bamaze gusanganwa ubwandu bwa COVID-19 barimo 1 438 babonetse kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RwandAir-yahagaritse-ingendo-zerecyeza-muri-Uganda

  • Mwiteguye kureba Euro2020 hamwe na Canal +…Abakozi bayo baje kubafasha ngo mudacikanwa #rwanda #RwOT

    Mu bukangurambaga bwiswe CanalYacu, abakozi b’iki kigo bose kuva ku bo hasi kugeza ku bo hejuru, bagiye mu bice binyuranye by’Igihugu kugira ngo bafashe abakiliya babo baba bafite ibibazo ndetse n’abifuza kugura dekoderi za Canal + ubundi bakomeze kuryoherwa n’imikino ya Euro izatangira kuri uyu wa 11 Kamena 2021.

    Hamwe n’Interuro igira iti 'Kuri Foot Turayoboye', Canal + isanzwe izwiho gutambutsa imikino ikomeye irebwa na benshi ku Isi, iyi kompanyi yanahananuye ibiciro by’ifatabuguzi ryayo ndetse na Dekoderi zayo kugira ngo hatazagira ucikwa na Euro 2020 izagaragaramo ibihangange muri ruhago y’Isi.

    Sophie Tchatchoua uhagarariye Canal + mu Rwanda, agaruka ku bukanguramaba bwatangiye ku wa 21 Gicurasi burimo no kugabanya ibiciro bya Dekoderi yashyizwe kuri 5 000 Frw, akavuga ko iki gikorwa cyo kuba abakozi b’iki kigo bamanutse mu duce tw’Igihugu kugira ngo bararike abantu.

    Ati 'Tugiye gusobanurira abakiliya n’abandi baturarwanda igisobanuro cyo kuba abafabuguzi ba Canal +, ndetse no kubibutsa kuzareba Euro kuri Canal + kandi tuzi ko amashusho ya Canal afite itandukaniro rinini n’ay’ahandi.'

    Avuga kandi ko hari na Copa America izatangira kuri iki Cyumweru kandi ko na yo bazayireba kuri Canal + akibutsa Abaturarwanda kugura Dekoderi kuko ibiciro byazo buri wese ashobora kubyigondera kugira ngo bazirebere iyi mikino.

    Sophie Tchatchoua kandi avuga ko ubu Canal + ifite abayihagarariye mu bice byose by’Igihugu ku buryo aho umuntu yaba ari hose ashobora kugura Dekoderi.

    Aime Abizera ushinzwe ishami ry’Ubucuruzi muri Canal + wagarutse kuri iki gikorwa cyajyanye abakozi b’iki kigo mu bice bitandukanye avuga ko nta munyarwanda ukwiye gucikwa n’imikino ya Euro kandi akoresheje ifatabuguzi ry’amashusho yo ku rwego rwo hejuru ya Canal +.

    Yagize ati 'System yacu uko ikora iba ikeneye installation kandi ejo ntidushaka umuntu azacikanwa n’imikino ya Euro kubera ikibazo cya Installation cyangwa kugura atinze, ni yo mpamvu twifuza ko abantu bagura dutangire kubakorera installation uyu munsi n’ejo ubundi bazarebe umupira n’amashusho meza kandi byoroshye cyane.'

    Yibutsa abantu ko ifatabuguzi rya Zamuka na Football risanzwe rigaragaraho imikino mpuzamahanga irimo n’iyi ya Euro na ryo ryahananuwe rikava ku bihumbi 20 Frw ubu rikaba riri ku bihumbi 10 Frw gusa.

    Ati 'Ya mipira abantu bifuza yose, bazayireba ku bihumbi 10 gusa, urumva twagabanyije igiciro cy’ibikoresho, twagabanyije ibiciro ku ifatabuguzi kandi twafunguye n’andi maduka.'

    Canal + ni iya buri wese

    Mu minsi yashize hari abumvaga Canal + bakumva ko ari iy’abifite gusa ubu benshi batangiye kuyiboka ndetse bakoresha ifatabuguzi ryayo ku biciro biri hasi.

    Muri iki gikorwa cyo kumanuka mu bice binyuranye by’Igihugu kandi, abakozi ba Canal + bazasobanurira abaturarwanda ko nta muturarwanda utakoresha ifatabuguzi ry’iki kigo.

    Sophie Tchatchoua ati 'Ni cyo kitujyanye, Canal + ni iya buri wese, wenda mu bihe byashize ibiciro byari hejuru nko mu myaka ine Dekoderi yaguraga ibihumbi 60 ariko ubu ni ibihumbi bitanu. Ibihumbi bitanu ni amacupa angahe ya byeri ? Ibihumbi bitanu ni amafaranga macye buri wese yabona.'

    Avuga kandi ko ubu Canal + ntaho itari ku buryo uwakwifuza gukorana na yo aho yaba ari hose byoroshye ku buryo bafite intego ko buri muturwarwanda ufite amashanyarazi azakoresha Canal+.

    Ati 'Canal + ntabwo ari iy’abakire, ntabwo ari iy’abatuye i Kigali kandi ibiganiro bya Canal + buri wese abyisangamo.'

    Yibutsa ko yaba abakunda ibiganiro by’imyidagaduro n’iby’ubwenge, film, amakuru ; byose bitambuka kuri Canal + ku buryo yaba abagabo, abagore, abana ndetse n’urubyiruko bazisanga mu biganiro bitambuka ku mashene ya Canal +.

    JPEG - 53 ko
    Sophie Tchatchoua aganiriza abakozi mbere y’uko bajya mu bice bitandukanye

    *******

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Mwiteguye-kureba-Euro2020-hamwe-na-Canal-Abakozi-bayo-baje-kubafasha-ngo-mudacikanwa

  • Dr Kayumba wahamijwe guteza umutekano mucye mu kibuga cy’indege yasabye ko hazanwa amashusho abigaragaza #rwanda #RwOT

    Dr Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba aherutse gushinga ishyaka ariko ritaremerwa mu Rwanda, yajuririye kiriya cyaha yahamijwe muri Nyakanga 2020 ndetse akaza gukatirwa gufungwa umwaka umwe.

    Kayumba wafunguwe mu mpera za 2020, yajuririye kiriya gihano yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo agihanagurweho abe umwere ubundi asigare ntacyasha dore ko aherutse gushinga ishyaka kandi akaba avuga ko afite icyizere ko rizayobora u Rwanda mu myaka itari iya cyera.

    Ubwo yaburanaga ubujurire bwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Dr Kayumba waburanye n’ubundi ahakana ibyo ashinjwa, yavuze ko atigeze ateza umutekano mucye mu kibuga cy’indege.

    Uyu mugabo usanzwe afite ubunararibonye mu gusobanura ingingo z’ibitekerezo bye, yavuze ko umunsi avugwaho guteza umutekano mucye mu kibuga cy’indege atahise afatwa ahubwo ko yafashwe ku mugoroba kandi ko bitumvikana ko umuntu yakora icyaha nk’icyo ngo bamureke atahe.

    Yagize ati 'Nari guteza umutekano mucye ku kibuga mpuzamahanga hari inzego z’umutekano nkarinda mpava, nkafatwa nimugoroba ?'

    Umunyamategeko we Me Nterenganya Jean Bosco yavuze ko ubundi muri uru rubanza hadakenewe abatangabuhamya kuko mu kibuga cy’Indege haba hari camera zifata amashusho y’ibihabera byose bityo ko ubwazo zakiranura impaka muri uru rubanza.

    Uyu munyamategeko yavuze ko hakwiye kuzanwa amashusho agaragaza umukiliya we ateza umutekano mucye ku kibuga cy’indege 'niba bidakozwe ngo ayo mashusho azanwe, umukiliya wanjye yagirwa umwere ku cyaha yahamijwe n’urukiko cyo guteza umutekano mucye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga.'

    Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu y’ayo mashusho kuko hari abantu bari ku kibuga cy’indege biboneye Dr Kayumba ateza umutekano mucye kandi ko babitanzeho ubuhamya.

    Ubushinjacyaha busaba ko Dr Kayumba akomeza guhamwa na kiriya cyaha, bwanagarutse ku cyaha cyo gusindira mu ruhame na cyo yashinjwaga ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rukaza kukimuhanaguraho, bwasabye ko na cyo kimuhama.

    Urubanza rw’ubujurire rwahise rurangira, Umucamanza ahita yemeza ko azasoma umwanzuro w’Urukiko ku wa 08 Nyakanga 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dr-Kayumba-wahamijwe-guteza-umutekano-mucye-mu-kibuga-cy-indege-yasabye-ko-hazanwa-amashusho-abigaragaza

  • Uwakubise Perezida Macron urushyi ku itama yakatiwe gufungwa amezi ane muri gereza #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 28 yakubise urushyi Perezida Emmanuel Macron rurivugiza ubwo uyu mukuru wa kiriya gihugu yajyaga kumusuhuza aho kugira undi amusuhuze ahubwo ahita abangura urushyi arumukubita ku itama.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Damien Tarel gufungwa amezi 18 muri gereza kubera imyitwarire y’umujinya ndengakamere yagaragaje.

    Urukiko Valence rwari rugizwe n’Abacamanza batatu, rwemeje iki gihano cy’amezi 18 ariko uriya mugabo akazafungwamo amezi ane ndetse n’andi 14 asubitse ari hanze.

    Uriya mugabo usanzwe atajya imbizi n’imitegekere ya Macron ndetse na bamwe mu baturage bo mu gace atuyemo ka Drôme ngo ubwo bamenyaga ko umukuru w’Igihugu cyabo azahaza bari bateguye kumutera amagi bamugaragariza ko batishimiye imiyoborere ye ngo yatumye igihugu cyabo gisubira inyuma.

    Gusa ngo ibyo kumukubita urushyi ntiyari yabiteguye ahubwo ngo na we ntazi uko byamujemo ako kanya ubwo yamugeraga imbere.

    Perezida Macron na we uherutse kuvuga kuri ruriya rushyi yakubiswe, yavuze ko kiriya gikorwa kidakwiye kugirwa igikuba ahubwo ko hakwiye kurebwa icyateye uriya mugabo kumukubita urushyi.

    Emmanuel Macron we yavuze ko atatekerezaga ko muri iyi myaka hari Abafaransa bakigira umujinya w’umuranduranzuzi nk’uriya, yavuze ko kiriya kibazo yagihariye inkiko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uwakubise-Perezida-Macron-urushyi-ku-itama-yakatiwe-gufungwa-amezi-ane-muri-gereza

  • Wa mugabo wakubise urushyi Perezida Macron ya… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha macye ashize ni bwo isi yose yakiriye amashusho y’umugabo wakubise urushyi Perezida Emmanuel Macron. Ni inkuru yavuzwe kurusha iyo mu 2008 ubwo Perezida George W Bush yaterwaga urukweto.

    Ibi bikimara kuba havuzwe ibitandukanye ndetse hari na bamwe mu bakuru b’ibihugu bihanganishije Perezida Macron. Abagano babiri bari mu kigero cy’imyaka 28 bahise batabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa.

    Perezida Macron nawe yahise atangaza ko ari akantu gato kandi intagondwa zihoraho. Kuri ubu rero ubutabera bwakoze akazi kabwo bukatira uwahamwe n’icyaha wiyemerera ko yabikoze. Yavuze ko bwa mbere yari yateguye kumutera amagi kuko abona ari isoko yo gusubira inyuma mu bukungu bw’u Bufaransa. Yakatiwe igihano cy’amezi ane ari mu gihome. 

    Mu busanzwe uyu mugabo azwi nk’umuntu wiyeguriye ibijyanye n'amateka aho yiga ku kumenya ibyabaye cyera, intwaro zakoreshwaga mu gihe cy'ubwami. Kandi akaba n’umwe mu bazwi kuko yabyiyeguriye ku buzima bwo ha mbere bw'igihugu cy'u Bufaransa ku rubuga rwa Instagram by'umwihariko ku rukuta rwe. Yemeza ko ari mu ishyirahamwe riharanira iterambere ryarwaniwe n'abo hambere ry'umugabane w'uburayi.

    Anagaragara mu mafoto yambaye imyambaro yambarwaga n'ingabo zo hambere za cyami anafite inkota ndende. N’ubwo bwose ibyo byose bihari nta hantu na hamwe asanzwe ahuriye n'ibikorwa bya Politike nk’uko byemezwa n'umuntu wa hafi we Loïc Dauriac. Ibijyanye no kurwana nabyo, uyu mugabo yakubise Perezida Macron yumvikana n'ijwi rirenga ati 'Montjoie na Saint Denis!” Ugenekereje bivuga ngo “Ntitugikeneye ibya Macron”. Bamwe mu bati yarimo akina imikino y’urwenga yo hambere mu 1993.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106479/wa-mugabo-wakubise-urushyi-perezida-macron-yahamwe-nicyaha-arakatirwa-106479.html