Category: Uncategorized

  • Liquid Intelligent Technologies yagejeje umuyoboro wa internet ku bilometero ibihumbi 100 muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Imiyoboro y'iki kigo ikoreshwa n'abaturage barenga miliyoni 100 bari mu mijyi 643 ku Mugabane wa Afurika ndetse byitezwe iyagurwa ry'imiyoboro ya internet ya Liquid rizafasha iterambere ry'ibikorwa birimo ubucuruzi n'iterambere.

    Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Nic Rudnick, yavuze ko ikwirakwizwa ry'imiyoboro ya internet ryagize uruhare mu iterambere ry'ibigo bito n'ibiciriritse ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati 'Tumaze igihe dutanga internet yihuta kandi ihendutse n'izindi serivise z'ikoranabuhanga. Ubufatanye bwacu n'abakiliya bacu bwatumye uyu munsi tubarwa nk'ikigo cyafashije ubucuruzi buciriritse kubona serivise zo kubika amakuru yabo, kurindirwa umutekano mu by'ikoranabuhanga bikiyongera kuri serivise zo gutanga serivise za internet dusanzwe dutanga.'

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko izi serivise z'imari zizafasha ibigo by'ubucuruzi na Leta za Afurika guhangana n'indi migabane mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

    Yagize ati 'Internet itanga amahirwe mu iterambere yo kuzamura ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. Binyuze mu gushoboza ibihugu bya Afurika kubona amakuru, guhuza abantu ndetse n'ibikorwa by'ubucuruzi, ibyo bizafungura amahirwe y'iterambere mu bukungu.'

    Muri rusange, 20% bya Afurika nibyo bigerwaho na internet, ibisobanuye ko hakiri urugendo rurerure rwo gukwirakwiza internet kuri uyu Mugabane nk'imwe mu nzira yo kubaka iterambere rirambye.

    Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Nic Rudnick, yavuze ko iki kigo kirajwe ishinga no kongera ishoramari ryabo ku Mugabane wa Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/liquid-intelligent-technologies-yagejeje-umuyoboro-wa-internet-ku-birometero

  • Munyenyezi yitabye urukiko, avuga ko ashaka kujya yivuriza muri CHUK cyangwa Faisal –

    Munyenyezi uburana afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yaherukaga imbere y’urukiko ku wa 8 Kamena 2021, gusa icyo gihe iburanishwa ryarasubitswe [umucamanza yanzura ko ruzaburanishwa kuri uyu wa 11 Kamena 2021] nyuma y’uko uyu mugore n’abamwunganira bagaragaje ko batari bazi ko iyo tariki ariyo bagombaga kuburaniraho.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Munyenyezi yari yunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin ndetse na Me Gatera Gashabana. Ni mu gihe Inteko iburanisha igizwe n’umwanditsi w’urukiko ari yo iri kuburanisha uru rubanza naho Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

    Umucamanza yatangiye aha umwanya abunganira Munyenyezi ngo basobanure ingingo bashingiyeho bajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bavuga ko umucamanza yirengagije inzitizi zo kuba ibyaha aregwa yarabikurikiranyweho ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bagarutse kandi kuri zimwe mu mbogamizi zirimo kuba bashaka ko uwo bunganira yarekurwa akaburana ari hanze kubera impamvu z’uburwayi.

    Aba banyamategeko bagaragarije urukiko ko uwo bunganira arwaye indwara zirimo umuvuduko w’amaraso n’impyiko ndetse ko bamujyanye mu Bitaro bya Muhima ariko babona ko bidafite ubushobozi bwo gukurikirana indwara ze bityo banasaba ko yazajyanwa kuvurirwa muri CHUK cyangwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Munyenyezi Beatrice yagaragaje ko akeneye imiti no kwitera inshinge za diabete. Yagaragaje ko amaze gukoresha amadolari arenga 200 yo kwitunga kandi ko ntaho ayakura bitewe n’ikibazo cyo kutabona indyo yihariye.

    Yanagaragaje ko atabasha kuvugana n’umuryango we uri hanze. Yavuze ko ashaka kuburana ari imbere y’umucamanza arebana n’abamushinja aho kuba iburanisha ryaba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwagaragaje ko ingingo zose zimaze kuvugwa ku buzima bwe ntaho ziri mu myanzuro yatanzwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’urukiko bityo ko baburana ku mpamvu batanze z’ubujurire bwabo.

    Ku bijyanye naho afungiye, bwavuze ko bwabyumvise mu magambo gusa kuko nta raporo yakozwe yagaragarije urukiko. Bwavuze ko ku burwayi bwe hagakwiye kuba hari raporo yakozwe na muganga igaragaza uko bumeze ndetse n’ikigero biriho.

    Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura kandi ko ubusanzwe indyo yihariye nayo yandikwa na muganga, bityo ko ibyo Munyenyezi avuga by’ubuzima bwe hazakorwa raporo n’abahanga bakabinabitangira ibimenyetso.

    Ibyo kujya kwivuriza muri CHUK na Faisal, Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo ibitaro bidafite ubushobozi bwo kuvura umurwayi bumwandikira urupapuro rumwohereza ahandi bityo ko ibivugwa mu rukiko bidakwiye guhabwa agaciro.

    Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Munyenyezi yagaragaje inzitizi ku buzima bwe, asaba kujya kuvurizwa CHUK cyangwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal

    Iburanisha rirakomeje…


  • Liquid Intelligent Technologies yagejeje umuyoboro wa internet ku bilometero ibihumbi 100 muri Afurika –

    Imiyoboro y’iki kigo ikoreshwa n’abaturage barenga miliyoni 100 bari mu mijyi 643 ku Mugabane wa Afurika ndetse byitezwe iyagurwa ry’imiyoboro ya internet ya Liquid rizafasha iterambere ry’ibikorwa birimo ubucuruzi n’iterambere.

    Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Nic Rudnick, yavuze ko ikwirakwizwa ry’imiyoboro ya internet ryagize uruhare mu iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Tumaze igihe dutanga internet yihuta kandi ihendutse n’izindi serivise z’ikoranabuhanga. Ubufatanye bwacu n’abakiliya bacu bwatumye uyu munsi tubarwa nk’ikigo cyafashije ubucuruzi buciriritse kubona serivise zo kubika amakuru yabo, kurindirwa umutekano mu by’ikoranabuhanga bikiyongera kuri serivise zo gutanga serivise za internet dusanzwe dutanga.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko izi serivise z’imari zizafasha ibigo by’ubucuruzi na Leta za Afurika guhangana n’indi migabane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Internet itanga amahirwe mu iterambere yo kuzamura ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Binyuze mu gushoboza ibihugu bya Afurika kubona amakuru, guhuza abantu ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi, ibyo bizafungura amahirwe y’iterambere mu bukungu.”

    Muri rusange, 20% bya Afurika nibyo bigerwaho na internet, ibisobanuye ko hakiri urugendo rurerure rwo gukwirakwiza internet kuri uyu Mugabane nk’imwe mu nzira yo kubaka iterambere rirambye.

    Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Nic Rudnick, yavuze ko iki kigo kirajwe ishinga no kongera ishoramari ryabo ku Mugabane wa Afurika

  • Umusaruro w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryakemuye ikibazo cy’abasirikare bakuru bajyaga guhaha ubumenyi mu mahanga –

    Intego nyamukuru yo gufungura iri shuri yari ukubaka igisirikare cy’umwuga, ariko nanone ryaje no gufasha abasirikare bo mu bindi bihugu byaba ibyo muri Afurika ndetse no hanze yaho.

    Buri mwaka muri iri shuri hatangirwa amasomo ari mu byiciro bibiri birimo ikizwi nka ‘Junior Command and Staff Course’ kijyamo abafite ipeti rya Capitaine n’irya Major ndetse n’ikindi cyiciro cya ‘Senior Command and Staff Course’ abafite ipeti rya Major, Lieutenant Colonel na Colonel.

    Muri rusange abamaze kurangiza icyiciro cya kabiri kuva ryatangira ubariyemo Abasirikare n’Abapolisi, ni 418 barimo 94 baturutse mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda byaba ibyo ku mugabane wa Afurika no hanze yaho.

    Ni mu gihe icyiciro cya mbere [Junior Command and Staff Course] hamaze kurangiza 447 bose ni abanyarwanda bagizwe n’ingabo z’igihugu na Polisi y’Igihugu.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuyobozi Mukuru wa RDFCSC, Brig Gen Ndahiro Didas, yavuze ko ryafunguwe hagamijwe kubaka igisirikare cy’umwuga.

    Ati “Mbere y’uko iri shuri ribaho, abantu bakoraga amahugurwa kuri urwo rwego bagombaga kujya hanze y’igihugu, urumva ko icya mbere birahenze, imibare ijyayo ni mike ikindi ibyo bigayo biga bakurikije imiterere y’icyo gihugu. Ntabwo rero kubera izo mpamvu byari gukomeza gutyo.”

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, muri iri shuri rya RDFCSC, harasozwa amasomo ku basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda 44 bari ku rwego rwa Major kugeza kuri Colonel ndetse na babatu bo muri Polisi y’Igihugu.

    Brig General Ndahiro Didas avuga ko umwaka baba bamaze muri iri shuri uba ugoye kuko amasomo bahabwa asaba ukwihangana gukomeye, gukoresha neza umwanya muto baba bafite ariko bakanatsinda amasomo.

    Uretse amasomo ya gisirikare bahawe banize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga umutekano [Masters in Security Studies].

    Ati “Urumva rero ni ibyishimo inshuro ebyiri, ubonye impamyabumenyi y’igisirikare ikwemerera ko ukora akazi ka gisirikare ku rwego rwo hejuru ariko noneho ufite na Masters itangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Buri musirikare wese uri kuri uru rwego akwiye kuba yarize aya masomo, kimwe n’uko hari andi ayabanziriza, hari uburyo amasomo ya gisirikare apanze ku buryo wiga isomo rimwe, rikaguhereza irindi gutyo gutyo.”

    Brig General Ndahiro yavuze ko abarangije muri iri shuri baba bafite ubumenyi mu masomo ajyanye no gucunga umutekano mu buryo bwagutse, uburyo buhuza intambara igamije kurinda igihugu; kuyitegura no kuyirwana ariko bakiga n’umutekano muri rusange n’ibintu ibyo aribyo byose bishobora guhungabanya umutekano.

    Ati “Mu kugira ngo dukomeze twigishe ibintu bigezweho, iteka duhora tuvugurura imyigishirize n’ibyo twigisha kugira ngo tubashe gutanga ubumenyi bukenewe. Ku ruhando mpuzamahanga iri shuri rifatwa nk’irindi ryose ryo mu kindi gihugu.

    Yakomeje agira ati “Uvuye hano yagenda akajya kwigana n’urangije muri Amerika, mu Bushinwa ku rundi rwego cyangwa icyiciro cyisumbuyeho, ntabwo yagenda ngo babanze kumukoresha ibizamini. Urangije hano yajya mu ishuri rya gisirikare aho ariho hose. Ni ukuvuga ko riri ku rwego rwemewe ku Isi.”

    Muri rusange mu gihe cy’umwaka aba banyeshuri bamara mu ishuri rya RDFCSC, biga amasomo arimo n’ayo kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwaremezo bifasha abaturage gutura neza, mu buryo bubafasha kugira umutekano usesuye.

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF-SCSC), Brig Gen Didas Ndahiro, yasobanuye ko iri shuri ryafashije mu kongera ubunyamwuga

  • Umusaruro w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryakemuye ikibazo cy'abasirikare bakuru bajyaga guhaha ubumenyi mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Intego nyamukuru yo gufungura iri shuri yari ukubaka igisirikare cy'umwuga, ariko nanone ryaje no gufasha abasirikare bo mu bindi bihugu byaba ibyo muri Afurika ndetse no hanze yaho.

    Buri mwaka muri iri shuri hatangirwa amasomo ari mu byiciro bibiri birimo ikizwi nka 'Junior Command and Staff Course' kijyamo abafite ipeti rya Capitaine n'irya Major ndetse n'ikindi cyiciro cya 'Senior Command and Staff Course' abafite ipeti rya Major, Lieutenant Colonel na Colonel.

    Muri rusange abamaze kurangiza icyiciro cya kabiri kuva ryatangira ubariyemo Abasirikare n'Abapolisi, ni 418 barimo 94 baturutse mu bihugu by'inshuti z'u Rwanda byaba ibyo ku mugabane wa Afurika no hanze yaho.

    Ni mu gihe icyiciro cya mbere [Junior Command and Staff Course] hamaze kurangiza 447 bose ni abanyarwanda bagizwe n'ingabo z'igihugu na Polisi y'Igihugu.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuyobozi Mukuru wa RDFCSC, Brig Gen Ndahiro Didas, yavuze ko ryafunguwe hagamijwe kubaka igisirikare cy'umwuga.

    Ati 'Mbere y'uko iri shuri ribaho, abantu bakoraga amahugurwa kuri urwo rwego bagombaga kujya hanze y'igihugu, urumva ko icya mbere birahenze, imibare ijyayo ni mike ikindi ibyo bigayo biga bakurikije imiterere y'icyo gihugu. Ntabwo rero kubera izo mpamvu byari gukomeza gutyo.'

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, muri iri shuri rya RDFCSC, harasozwa amasomo ku basirikare bo mu Ngabo z'u Rwanda 44 bari ku rwego rwa Major kugeza kuri Colonel ndetse na babatu bo muri Polisi y'Igihugu.

    Brig General Ndahiro Didas avuga ko umwaka baba bamaze muri iri shuri uba ugoye kuko amasomo bahabwa asaba ukwihangana gukomeye, gukoresha neza umwanya muto baba bafite ariko bakanatsinda amasomo.

    Uretse amasomo ya gisirikare bahawe banize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga umutekano [Masters in Security Studies].

    Ati 'Urumva rero ni ibyishimo inshuro ebyiri, ubonye impamyabumenyi y'igisirikare ikwemerera ko ukora akazi ka gisirikare ku rwego rwo hejuru ariko noneho ufite na Masters itangwa ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Buri musirikare wese uri kuri uru rwego akwiye kuba yarize aya masomo, kimwe n'uko hari andi ayabanziriza, hari uburyo amasomo ya gisirikare apanze ku buryo wiga isomo rimwe, rikaguhereza irindi gutyo gutyo.'

    Brig General Ndahiro yavuze ko abarangije muri iri shuri baba bafite ubumenyi mu masomo ajyanye no gucunga umutekano mu buryo bwagutse, uburyo buhuza intambara igamije kurinda igihugu; kuyitegura no kuyirwana ariko bakiga n'umutekano muri rusange n'ibintu ibyo aribyo byose bishobora guhungabanya umutekano.

    Ati 'Mu kugira ngo dukomeze twigishe ibintu bigezweho, iteka duhora tuvugurura imyigishirize n'ibyo twigisha kugira ngo tubashe gutanga ubumenyi bukenewe. Ku ruhando mpuzamahanga iri shuri rifatwa nk'irindi ryose ryo mu kindi gihugu.

    Yakomeje agira ati 'Uvuye hano yagenda akajya kwigana n'urangije muri Amerika, mu Bushinwa ku rundi rwego cyangwa icyiciro cyisumbuyeho, ntabwo yagenda ngo babanze kumukoresha ibizamini. Urangije hano yajya mu ishuri rya gisirikare aho ariho hose. Ni ukuvuga ko riri ku rwego rwemewe ku Isi.'

    Muri rusange mu gihe cy'umwaka aba banyeshuri bamara mu ishuri rya RDFCSC, biga amasomo arimo n'ayo kugira uruhare mu iterambere ry'ibikorwaremezo bifasha abaturage gutura neza, mu buryo bubafasha kugira umutekano usesuye.

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF-SCSC), Brig Gen Didas Ndahiro, yasobanuye ko iri shuri ryafashije mu kongera ubunyamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-ishuri-rikuru-rya-gisirikare-ryakemuye-ikibazo-cy-abasirikare

  • Abakinnyi 12 ba APR FC barimo inkingi za mwamba bari ku mpera z’amasezerano yabo #rwanda #RwOT

    Nyuma ya tariki ya 22 Kamena 2021, ubwo shampiyona y’u Rwanda ya 2021 izaba isojwe, abakinnyi benshi bazaba bari ku mpera z’amasezerano yabo, na APR FC abagera kuri 12 bazaba basoje barimo n’abo iyi kipe igenderaho.

    Gusoza amasezerano ni kimwe no kuba ikipe yakongerera umukinnyi amasezerano ni ikindi. Nk’uko twabigarutseho mu nkuru y’abakinnyi basoje amasezerano muri Rayon Sports, na APR FC hari abakinnyi iyi kipe izarekura nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

    Benshi mu bakinnyi basoje amasezerano yabo muri APR FC, ni abayigiyemo mu mpeshyi ya 2019 ubwo iyi kipe yari imaze kwirukana abagera kuri 16.

    Ku ikubitiro umunyezamu Rwabugiri Umar winjiye muri iyi kipe avuye muri Mukura VS mu mpeshyi ya 2019, nyuma y’iyi shampiyona azaba asoje amasezerano ye, yaje ari umu nyezamu wa mbere ariko yaje gutakaza uyu mwanya ubu ni umunyezamu wa kabiri ndetse bishoboka ko atazongererwa amasezerano.

    Rwabugiri Umar

    Ahishakiye Heritier na we ubu ni umunyezamu wa 3 wa APR FC na we yinjiriye rimwe na Rwabugiri Umar muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, we yari avuye muri Marines, yasinye imyaka 2 irimo kugana k’umusozo.

    Umunyezamu Ahishakiye Heritier

    Kapiteni w’iyi kipe, Manzi Thierry yasinyiye APR FC avuye muri Rayon Sports uyu na we akaba arimo gusoza amasezerano ye.

    Manzi Thierry

    Si uyu mukinnyi gusa, we na bagenzi be bavanye muri Rayon Sports ndetse basanzwe babanza mu kibiga barimo Mutsinzi Ange Jimmy bakinana mu bwugarizi, Niyonzima Olivier Seif na Manisimwe Djabel nabo bazaba basoje amasezerano yabo nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

    Niyonzima Olivier Seif

    Manishimwe Djabel

    Mutsinzi Ange Jimmy

    Myugariro wo k’uruhande rw’ibumoso wavuye muri AS Kigali, Niyomugabo Claude na we ari ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC, amakuru akaba avuga ko yifuza gutandukana n’iyi kipe kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina.

    Niyomugabo Claude

    Undi mukinnyi urimo gusoza amasezerano ye ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati iyi kipe yaguze muri Police FC, Mushimiyimana Mohammed akaba atarabonye amahirwe yo gukina, nyuma y’uyu mwaka ashobora kurekurwa n’iyi kipe.

    Mushimiyimana Mohammed

    Hari kandi abakinnyi babiri iyi kipe yaguze bavuye muri Kiyovu Sports, myugariro Rwabuhihi Aime Palcide na we utarabonye umwanya uhagije wo gukina, Nizeyimana Djuma usatira anyuze ku mpande, na we umuntu yavuga ko imyaka 2 amaze muri APR FC ibintu bitamugendekeye neza, ndetse byitezwe ko nyuma yo gusoza amasezerano ye iyi kipe yazamurekura.

    Nizeyimana Djuma

    Rwabuhihi Aime Placide

    Rutahizamu Danny Usengimana na Nshuti Innocent basinyiye iyi kipe mu ntangiriro za 2019, bazaba basoje amasezerano yabo muri uku kwezi kwa Kamena.

    Danny Usengimana byitezwe ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino ashobora guhita asanga umugore we muri Amerika, bivuze ko atazongera amasezerano muri APR FC.

    Nshuti Innocent

    Nshuti Innocent ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina muri iyi myaka ibiri, ariko umwanya yabonye wo gukina yagiye yitwara neza, akaba ashobora kongererwa amasezerano.

    Danny Usengimana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-12-ba-apr-fc-barimo-inkingi-za-mwamba-bari-ku-mpera-z-amasezerano-yabo

  • Gasabo : Umukobwa bakundanaga yaramwanze ananirwa kwihangana ahitamo kwimanika mu mugozi #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 25 yitwa Simbikangwa Jean Damascène akaba yabaga muri uriya Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali gusa akaba akomoka mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

    Uyu musore wananiwe kwihanganira kwangwa n’uwo yari yarihebey, yiyahuye yimanitse mu mugozi, umurambo we ukaza kuboneka ku wa Gatatu tariki 09 Kamena 2021.

    Umurango wa nyakwigendera ukimara kuboneka, wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma rya nyuma mu bitaro by’Akarere ka Gasabo byo ku Kacyiru.

    Nduwayezu Alfred uyobora Umurenge wa Kinyinya, yavuze ko uriya musore yiyahuye arik agasiga yanditse urwandiko rugaragaza igishobora kuba cyamuteye kwiyambura ubuzima.

    Nduwayezu yagize ati 'Mu kwiyahura kwe yasize yanditse amabaruwa avuga ko abitewe n’umukobwa bakundanaga.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Umukobwa-bakundanaga-yaramwanze-ananirwa-kwihangana-ahitamo-kwimanika-mu-mugozi

  • Amakuru Mashya: Kayonza, Umwana w'imyaka 3 yahiriye mu nzu #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka itatu biravugwa ko yari yasigaranye n'umuvandimwe we mukuru bari basizwe n'ababyeyi babo mu nzu y'ibyatsi ngo bugame izuba, yahiriyemo ubwo umuvandimwe we yacanaga umuriro ngo bateke ibyo kurya. Byabereye mu Mudugudu wa Gisenga mu Kagari ka Ryonza mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza.

    Iyi mpanuka y'inkongi y'umuriro yahitanye umwana w'imyaka itatu, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021 ubwo uriya mwana we n'umuvandimwe we mukuru bari basizwe n'ababyeyi babo muri iyo nzu y'ibyatsi basanzwe bifashisha bugamamo izuba.

    Aba babyeyi basanzwe bafite imirima muri kariya gace, bari barahashyize iyo nzu y'ibyatsi kugira ngo bajye basigamo abana bugamemo izuba.

    Ubwo aba babyeyi bari banyarukiye ku isoko, umwana mukuru yacanye umuriro kugira ngo ateke barye ariko umuriro uza gufata iyo nzu y'ibyatsi yari iryamyemo umwana muto irashya irakongoka na we ahiramo habura umutabara.

    Bisangwa Emmanuel uyobora Umurenge wa Ruramira, avuga ko iriya mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z'umugoroba kuri uyu wa Kane ku buryo abantu bose baje bahagera basanga inzu yamaze gukongoka ndetse n'umwana yahiriyemo.

    Yaboneyeho gusaba ababyeyi bose bafite inzu nka ziriya kuko hari abandi bazifite basigamo abana babo, guhita bazisenya kuko biboneye icyo zikoze.

    Yagiriye inama ababyeyi kwita ku bana babo 'ntibabasige bonyine mu rugo ntawubasha gucunga undi kuko abana bashobora gukubagana bikarangira umwe ahaburiye ubuzima.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/11/amakuru-mashya-kayonza-umwana-wimyaka-3-yahiriye-mu-nzu/

  • Nyanza: Ababyeyi batagiraga aho basiga abana bagiye mu mirimo bubakiwe irerero rya miliyoni 51 Frw –

    Iryo rerero ryubatse ku ishuri ribanza rya Kavumu Catholique mu Kagari ka Kibinja mu Mudugudu wa Mukindo, ryatashywe ku wa 10 Kamena 2021.

    Ririmo ibyangombwa bitandukanye nk’intebe zo kwicaraho, ibikinisho by’abana, aho bagomba kuruhukira n’ibishushanyo bibatoza kwiga neza n’ibindi.

    Kugeza ubu iryo rerero rirererwamo abana 156 barimo abakobwa 80 n’abahungu 76.

    Bamwe mu babyeyi bahafite abana bavuga ko ryaje barikeneye kuko babisabye ubuyobozi, kugira ngo bajye babona aho basiga abana bagiye mu mirimo ibyara inyungu.

    Mukamana Christine ati “Njye mpafite abana babiri, iyo mbasize mba nizeye ko bameze neza kuko barabigisha bakabagaburira kandi bakanabaryamisha. Iri rerero ni twe twarisabye ubuyobozi kugira ngo tujye tubona uko tujya mu mirimo itandukanye. Njye nkora umushinga w’ubuhinzi bw’imyumbati.”

    Undi mubyeyi witwa Musengimana yavuze ko mbere baburaga aho basiga abana bikababangamira.

    Ati “Iri rerero ryaje ari igisubizo kuri twe nk’ababyeyi bafite abana bato kuko twaburaga aho tubasiga bikaba ngombwa ko imirimo tuyireka tukabitaho. Ariko ubu ni ho tubasiga tukajya mu kazi tugasanga bameze neza kandi banigishijwe.”

    Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kavumu Catholique, Kirumugabo Jean de Dieu, yavuze ko iryo rerero rizatuma abana bakura bakunda kwiga ku buryo ntawe uzongera guta ishuri.

    Iryo rerero ryubatswe ku nkunga y’umuryango wa Action Aid Rwanda, rifite ibyumba bitatu abana bigiramo n’ibindi bibiri baruhukiramo, ubwiherero bune, ibigega bine bifata amazi n’aho baganewe gukinira.

    Umuyobozi wa Actionaid Rwanda, Uwamariya Josephine, yavuze ko abaturage bo mu Murenge wa Busasamana ari bo bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye irerero.

    Ati “Badusabye irerero kugira ngo abana babone ahantu heza barererwa, noneho ababyeyi babone uko bajya mu mirimo yabo. Nk’uko dukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro twemeye kuribubakira.”

    Yakomeje avuga ko bazubaka n’icyiciro cya kabiri kirimo igikoni, aho gukarabira n’ibindi by’ibanze kugira ngo ribe ishuri ryujuje ibisabwa.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko iryo rerero kimwe n’andi ari mu karere azafasha abana gukura neza no gukunda ishuri kandi bizakumira n’imirire mibi itera kugwingira.

    Ati “Ni abana bo mu byiciro bitandukanye kandi iyo ababyeyi babasize hano baba bizeye umutekano wabo, ariko banahakura n’ubundi bumenyi bubafasha gukura neza no kubaherekeza neza mu minsi igihumbi kugira ngo bibafashe no mu mikurire no mu mitekerereze.”

    Ababyeyi biyemeje ko buri wese azajya atanga ibihumbi 5 Frw buri kwezi yo gufasha bana babo kwitabwaho muri iryo shuri.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza hose hari amarero 12 ari ku rwego rwa mbere n’andi arenga 300 agizwe n’ingo mbonezamikurire.

    Umuyobozi wa ActionAid Rwanda, Uwamariya Josephine, yavuze ko abaturage bo mu Murenge wa Busasamana ari bo bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye irerero

    Iri rerero ryubatse ku ishuri ribanza rya Kavumu Catholique mu Kagari ka Kibinja mu Mudugudu wa Mukindo

    Hari n’aho abana bagenewe gukinira

    Iri rerero ryubatse ku ishuri ribanza rya Kavumu Catholique mu Kagari ka Kibinja mu Mudugudu wa Mukindo

    [email protected]


  • Kayonza : Umwana yapfuye ahiriye mu nzu y’ibyatsi yari yasizwemo n’ababyeyi be #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yahitanye umwana w’imyaka itatu, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021 ubwo uriya mwana we n’umuvandimwe we mukuru bari basizwe n’ababyeyi babo muri iyo nzu y’ibyatsi basanzwe bifashisha bugamamo izuba.

    Aba babyeyi basanzwe bafite imirima muri kariya gace, bari barahashyize iyo nzu y’ibyatsi kugira ngo bajye basigamo abana bugamemo izuba.

    Ubwo aba babyeyi bari banyarukiye ku isoko, umwana mukuru yacanye umuriro kugira ngo ateke barye ariko umuriro uza gufata iyo nzu y’ibyatsi yari iryamyemo umwana muto irashya irakongoka na we ahiramo habura umutabara.

    Bisangwa Emmanuel uyobora Umurenge wa Ruramira, avuga ko iriya mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z’umugoroba kuri uyu wa Kane ku buryo abantu bose baje bahagera basanga inzu yamaze gukongoka ndetse n’umwana yahiriyemo.

    Yaboneyeho gusaba ababyeyi bose bafite inzu nka ziriya kuko hari abandi bazifite basigamo abana babo, guhita bazisenya kuko biboneye icyo zikoze.

    Yagiriye inama ababyeyi kwita ku bana babo 'ntibabasige bonyine mu rugo ntawubasha gucunga undi kuko abana bashobora gukubagana bikarangira umwe ahaburiye ubuzima.'

    Photo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umwana-yapfuye-ahiriye-mu-nzu-y-ibyatsi-yari-yasizwemo-n-ababyeyi-be