Category: Uncategorized

  • Shassir wakiniye Rayon Sports yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umurundi ufasha ba rutahizamu wanyuze mu Rwanda akinira ikipe ya Rayon Sports, Nahimana Shassir yatandukanye na Vital’o yerekeza mu ikipe ya Bumamuru FC.

    Nashimana Shassir yakiniye Rayon Sports kuva 2016 kugeza 2018, yari mu bakinnyi begukanye igikombe cya shampiyona muri Rayon Sports cya 2016-2017.

    Uyu mukinnyi akaba yaraye asinyiye Bumamuru amasezerano y’imyaka 2, akaba yajyanye n’uwari umutoza we muri Vital’o, Alain Olivier Niyungeko.

    Kuva yava muri Rayon Sports, Nahimana Shassir ntabwo yagiye agira ibihe byiza kuko atakunze gutinda mu makipe yakiniye.

    Kuva avuye muri Rayon Sports 2018 yakiniye amakipe atandukanye nka Nizwa yo muri Oman, Al-Mujazzal na Al-Entesar zo muri Saudi Arabia, Futuro Kings yo muri Guinea Equatorial na Vital’o yakiniraga.

    Nahimana Shassir yasinyiye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/shassir-wakiniye-rayon-sports-yabonye-ikipe-nshya

  • Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Jay Polly rutegeka ko akomeza gufungwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye imyanzuro y’ubujurire bwa Jay Polly n’abo bareganwa.

    Bari barujuririye nyuma yo kutishimira ibyemezo by’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwabo ruvuga ko bakwiriye gukomeza gufungwa mu gihe hagikorwa iperereza ku byo bashinjwa.

    Ku wa 27 Gicurasi 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwaburanishije ubujurire bwa Jay Polly na bagenzi be bari barubwiye ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko kandi ko batanemera ibyaha baregwa.

    Jay Polly afunganywe na murumuna we Iyamuremye Jean Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

    Abaregwa bose bahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge usibye Iyamuremye wemera ko yajyanye urumogi mu rugo rwa Jay Polly.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge no gukomeza iperereza.

    Ku wa 20 Gicurasi 2021 nibwo Jay Polly n’abo bareganwa bari bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gufungwa by’agateganyo.

    Icyo gihe umucamanza yavugaga ko urukiko rwasanze ibyo bavuze ko bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta shingiro bifite kuko icyemezo kibafunga gihuye neza n’igihe Umushinjacyaha yabwiye Urukiko.

    Urukiko rwari rwavuze kandi ko ubwo abaregwa bafatwaga, Polisi yari igiye kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho kubasaka ibiyobyabwenge. Bityo ngo ntibavuga ko basatswe binyuranyije n’amategeko.

    Impamvu zikomeye zituma abaregwa bakurikiranywaho iki cyaha, ni uko raporo ya muganga yagaragaje ko basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso, bityo rusanga nta kimenyetso kigaragaza ko uwo munsi batari banyweye urumogi.

    Ikindi kandi ni uko icyaha bakoze gihanwa n’igifungo kigera ku myaka ibiri kandi umuntu ugikekwaho akurikiranwa afunze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Urukiko-rwateye-utwatsi-ubujurire-bwa-Jay-Polly-rutegeka-ko-akomeza-gufungwa

  • Mu mafoto: Yvan Buravan aba mu nzu y'agatangaza| Atunze imodoka z'agaciro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina eya Yvan Buravan atuye mu nzi y'akataraboneka ndetse anatunze imodoka z'agaciro. Mu gukora iyi nkuru twifashishije amashusho dukesh TransitLine Tv aho yamusuye iwe mu rugo akayiganiriza uko umunsi we uba umeze. Yvan Buravan yavuze ko mu gitondo iyo abyutse akunda guhita akora sports zoroheje (pompages,…) hanyuma akabona gufata breakfast. Uyu musore yavuze ko adakunda kwirirwa mu rugo kubera ko akunda kumenya ikintu gishya buri munsi kandi akaba atakimenya yiriwe mu rugo. Twifuje kubereka ubwiza bw'inzu ya Yvan Buravan, imitako afite mu nzu ye ndetse n'ubwiza bw'imodoka z'agaciro uyu muhanzi atunze.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-yvan-buravan-aba-mu-nzu-yagatangaza-atunze-imodoka-zagaciro/

  • Perezida Kagame yanenze ibihugu bifasha u Rwanda mu mutekano, bigahindukira bikanifatanya n’abawuhungabanya –

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza amasomo kuri ba Ofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

    Muri uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko nk’abofisiye bo mu kinyejana cya 21 bakwiriye kumva ko bategerejweho umusanzu mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi.

    Yavuze ko bagiye gukorera mu Isi idatanga amahirwe angana, aho hari abifata nk’aho basumba abandi.

    Ati “Ni ukuvuga ko bibongerera inshingano. Dushingiye kuri ubu bumenyi twahawe n’umuhate, nubwo amikoro atari menshi, ni gute twakora tukagera ku rwego twumva ko turi ku rwego rumwe n’abandi?”

    “Uko gukora ku buryo tugera ku rwego twumva ko turinganiye n’abandi, bijyana n’ibindi byinshi. Ni ikibazo cy’imyumvire, ni ikibazo cy’amahitamo twakoze cyangwa se tuzakora, Ni ikibazo twavuzeho inshuro nyinshi mu bihe byashize kandi dushobora no gukomeza kukivuga mu gihe kiri imbere.”

    Yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rwifuza hatuma rwumva ruringaniye n’abandi, buri wese asabwa gukora cyane.

    Ati “Mwese mufite uruhare mu guharanira ko tugera izo ntego. Mwahawe ubushobozi bwinshi muri aya masomo, bivuze ko mutegerejweho byinshi. Nizeye ko muzajyana mu nshingano zanyu nshya mufite umuhate. Hari ibibazo by’ingenzi bikeneye imiyoborere yanyu n’imikoranire ihoraho n’izindi nzego. Mbere na mbere dukwiriye gukomeza indangagaciro z’icyizere, ubwumvikane no kubazwa inshingano biranga sosiyete yacu.”

    Perezida Kagame yabwiye abo basirikare ko mu nshingano bagiye kujyamo, hazabaho gufatanya n’abandi mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye by’umutekano.

    Icyakora yabababwiye ko bagomba kwirinda gukora ibizana umutekano nyamara ku rundi ruhande bakora ibishobora kuwuhungabanya.

    Yatanze urugero rwa bamwe mu bigeze kunyura muri iryo shuri, bakoze amakosa arimo n’ibyaha, bahungira mu mahanga, ayo mahanga asanzwe afatanya n’u Rwanda mu gushakisha umutekano, arahindukira abaha rugari ngo bakore ibikorwa biteze umutekano muke.

    Ati “Bateje ibibazo birukira mu bihugu byitwa ko ari abafatanyabikorwa bacu, barabeshya cyane bahabwa ikaze. Abo bantu baje guhindukira bajya mu bikorwa ahubwo biteza umutekano muke ku gihugu.”

    “Ndabwira abafatanyabikorwa bacu, ntimugafashe mu bijyanye no kubaka umutekano ku ruhande rumwe haba mu kubaka ubushobozi, gufasha mu iterambere n’ibindi, ngo muhindukire muhe urubuga abategura kuzaza ngo bateze umutekano muke kubyo twamaze igihe twubaka dufatanyije.”

    Inkuru irambuye mu kanya…

    Abofisiye 47 barimo abasirikare 44 n’abapolisi batatu nibo basoje amasomo kuri uyu wa Gatanu

    Abasoje amasomo basabwe kuzana impinduka mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi cyane cyane bijyanye n’umutekano

    Mu barangije amasomo harimo 29 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) mu bijyanye n’umutekano

  • Mu Rwanda hamurikiwe amafoto yaciye agahigo ku Isi, harimo n’ay’abanyarwanda –

    Iki gikorwa cyabereye muri IMBUGA City Walk, ahahoze hitwa Car Free Zone cyitabirwa na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence, Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo ndetse na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters.

    Aya mafoto yaciye agahigo ku Isi kubera uko afotoye cyangwa se umwihariko afite, azengurutswa hirya no hino ku Isi ku bufatanye n’umuryango Word Press Photo Foundation, washingiwe mu Buholandi utegura amarushanwa y’amafoto afotoye neza cyangwa avuga [wareba ukibwira icyo ishatse kuvuga].

    Ni amafoto aba yarafotowe n’abanyamakuru bakora umwuga wo gufotora, ntabwo ari amafoto yose abonetse.

    Kuri iyi nshuro yagejejwe mu Rwanda, bituma hashyirwamo n’ay’abanyarwanda barindwi afotoye neza. Yatoranyijwe ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Ambasade ya EU mu Rwanda ndetse n’iy’u Buholandi.

    Umwe mu banyarwanda bake bamuritse amafoto yabo, Ndegeya Cyril, usanzwe ari umunyamakuru ufotora bya kinyamwuga, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba amafoto ye yaratoranyijwe mu yandi kugira ngo azamurikwe mu mafoto yaciye agahigo ku Isi hose muri Word Press Photo, ibintu bibaye bwa mbere kuko nta foto y’umunyarwanda yari yakamuritswe muri iki gikorwa.

    Yagize ati “Nabyakiriye neza cyane. Kuko kuba imurikwa mpuzamahanga nk’iri ririmo amafoto y’abanyarwanda cyangwa yanjye, ni ibintu bishimishije kandi bitera imbaraga zo kuzajya no mu yandi ma murikwa.”

    Ndegeya afitemo amafoto atatu, harimo ifoto yafotoye igaragaza umwiyereko wa gisirikare, ifoto yindi yerekana uko Umujyi wa Kigali uba usa nijoro ndetse n’indi yerekana abakerarugendo batwaye ubwato rwagati mu Kiyaga cya Kivu.

    Iri murikwa rizamara ibyumweru bitatu muri Imbuga City Walk. Buri wese ashobora kujya kureba ayo mafoto yaciye agahigo ku Isi hose mu bihe bitandukanye.

    Kugeza ubu mu Rwanda umwuga wo gufotora hari urwego utarageraho, aho usanga umuntu afotora ifoto igakoreshwa n’undi muntu utayiguze, ndetse ntanagaragaze uwayifotoye, akayikoresha nk’aho ari iye, ibintu ubundi mu bihugu byateye imbere bihanwa n’amategeko kuko bifatwa nko kwiyitirira umutungo utari uwawe.

    Ndegeya Cyril yavuze ko icyo yifuza nk’umuntu ufotora ndetse akacyifuriza n’abandi bakora umwuga nk’uwe, ari uko amafoto bafashe yajya agurwa n’abayakoresha kuko bayafotora byabatwaye imbaraga ndetse n’ubwenge bwinshi.

    Cyril Ndegeya ahagaze imbere y’imwe mu mafoto yafashe ari kumurikwa

    Iri murika ry’amafoto ryabereye mu Imbuga City walk mu Mujyi rwagati ahazwi nka Car Free Zone

    Amafoto yamuritswe ni ahiga andi ku rwego mpuzamahanga

    Buri foto yamuritswe ifite igisobanuro gikomeye ku buryo umuntu yakwibwira icyo ivuga

  • Mu Rwanda hamurikiwe amafoto yaciye agahigo ku Isi, harimo n'ay'abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye muri IMBUGA City Walk, ahahoze hitwa Car Free Zone cyitabirwa na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence, Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo ndetse na Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters.

    Aya mafoto yaciye agahigo ku Isi kubera uko afotoye cyangwa se umwihariko afite, azengurutswa hirya no hino ku Isi ku bufatanye n'umuryango Word Press Photo Foundation, washingiwe mu Buholandi utegura amarushanwa y'amafoto afotoye neza cyangwa avuga [wareba ukibwira icyo ishatse kuvuga].

    Ni amafoto aba yarafotowe n'abanyamakuru bakora umwuga wo gufotora, ntabwo ari amafoto yose abonetse.

    Kuri iyi nshuro yagejejwe mu Rwanda, bituma hashyirwamo n'ay'abanyarwanda barindwi afotoye neza. Yatoranyijwe ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali, Ambasade ya EU mu Rwanda ndetse n'iy'u Buholandi.

    Umwe mu banyarwanda bake bamuritse amafoto yabo, Ndegeya Cyril, usanzwe ari umunyamakuru ufotora bya kinyamwuga, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba amafoto ye yaratoranyijwe mu yandi kugira ngo azamurikwe mu mafoto yaciye agahigo ku Isi hose muri Word Press Photo, ibintu bibaye bwa mbere kuko nta foto y'umunyarwanda yari yakamuritswe muri iki gikorwa.

    Yagize ati 'Nabyakiriye neza cyane. Kuko kuba imurikwa mpuzamahanga nk'iri ririmo amafoto y'abanyarwanda cyangwa yanjye, ni ibintu bishimishije kandi bitera imbaraga zo kuzajya no mu yandi ma murikwa.'

    Ndegeya afitemo amafoto atatu, harimo ifoto yafotoye igaragaza umwiyereko wa gisirikare, ifoto yindi yerekana uko Umujyi wa Kigali uba usa nijoro ndetse n'indi yerekana abakerarugendo batwaye ubwato rwagati mu Kiyaga cya Kivu.

    Iri murikwa rizamara ibyumweru bitatu muri Imbuga City Walk. Buri wese ashobora kujya kureba ayo mafoto yaciye agahigo ku Isi hose mu bihe bitandukanye.

    Kugeza ubu mu Rwanda umwuga wo gufotora hari urwego utarageraho, aho usanga umuntu afotora ifoto igakoreshwa n'undi muntu utayiguze, ndetse ntanagaragaze uwayifotoye, akayikoresha nk'aho ari iye, ibintu ubundi mu bihugu byateye imbere bihanwa n'amategeko kuko bifatwa nko kwiyitirira umutungo utari uwawe.

    Ndegeya Cyril yavuze ko icyo yifuza nk'umuntu ufotora ndetse akacyifuriza n'abandi bakora umwuga nk'uwe, ari uko amafoto bafashe yajya agurwa n'abayakoresha kuko bayafotora byabatwaye imbaraga ndetse n'ubwenge bwinshi.

    Cyril Ndegeya ahagaze imbere y’imwe mu mafoto yafashe ari kumurikwa

    Iri murika ry’amafoto ryabereye mu Imbuga City walk mu Mujyi rwagati ahazwi nka Car Free Zone

    Amafoto yamuritswe ni ahiga andi ku rwego mpuzamahanga

    Buri foto yamuritswe ifite igisobanuro gikomeye ku buryo umuntu yakwibwira icyo ivuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hamurikiwe-amafoto-yaciye-agahigo-ku-isi-harimo-n-ay-abanyarwanda

  • P.Kagame yanenze ibihugu bifatanya n’u Rwanda mu by’umutekano ariko bikanashyigikira abahungabanya uwarwo #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena mu muhango wo guha impamyabumenyi n’impamyabushobozi abasirikare n’Abapolisi bakuru barangije amasomo y’umutekano mu ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, Rwanda Military Academy.

    Perezida Kagame yabwiye aba basanzwe ari abasirikare n’Abapolisi bakuru mu Rwanda ko barangije amasomo mu gihe akarere ndetse n’Isi byugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye.

    Yagarutse ko mu gucyemera ibyo bibazo by’umutekano mucye, u Rwanda rusanzwe rugirana imikoranire n’ibindi bihugu ndetse rukagenda rubona n’ubufasha.

    Ati 'Muri iyo mikoranire yacu, ku ruhande rumwe bakaba bafite umutima w’ubufatanye mu byo gukemura ibibazo by’umutekano mucye, mu rundi ruhande bakaba bari gutera inkunga mu gutera ibibazo by’umutekano mucye ku bihugu birimo n’icyacu.'

    Yavuze ko nko ku ruhande rw’u Rwanda, hari abarangije amasomo nk’ayo ab’uyu munsi basoje, bagiye bagira ibibazo biteye kandi bigize ibyaha, bagahungira muri bya bihugu bisanzwe ari ibifanyabikorwa by’u Rwanda ubundi bakabeshya.

    Ati 'Bakagenda bakakirwa kandi abo bantu akaba ari bo bagaruka bari mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.'

    Yavuze ko kuvuga ibi byafata igihe kinini ariko ko ibyo byabaye inshuro nyinshi kandi bikorwa na biriya bihugu byitwa ko ari ibifatanyabikorwa by’u Rwanda.

    Yagize ati 'Ndabwira aba bafatanyabikorwa ngo mureke gufasha ku ruhande rumwe mu gukemura ibibazo by’umutekano haba ari mu kubaka ubushobozi no mu gufasha ndetse n’inkunga na none kandi ngo muhe urubuga rwo gufasha no kwitorezamo abazagaruka gusenya ibyo twubakiye hamwe.'

    Umukuru w’u Rwanda yavuze ko iyo mitekerereze itajyanye n’igihe asaba abasoje amasomo kutagendera mu murongo nk’uwo ushaje.

    Ikoranabuhanga rigomba kugira ingufu

    Perezida Kagame yavuze ko intego za ririya shuri ari uguha abo mu rwego rw’Umutekano ubumenyi bukenewe mu gukomeza kubungabunga umutekano n’amahoro.
    Yagarutse ku bumenyi bukenewe kugira ngo hakomeze kuzibwa icyuho cyakunze kuba hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’ibikize, avuga ko icyo cyuho kigomba gukurwaho no kubaka ubushobozi bishingiye ku ikoranabuhanga.

    Gusa ngo hakaba hakiri icyuho mu ikoranabuhanga muri ririya shuri.

    Ati 'Icyaburaga ari ukumva no gukoresha ikoranabuhanga (IT). Ubwo nazaga aha nabazaga abayobozi twahuye mbere bo mu gisirikare, ni gute abanyeshuri ba hano bafashwa gukoresha ubumenyi bahabwa. Bansubije icyo ntari niteze.'

    Yavuze ko naramuka agarutse muri ririya shuri agasanga ibibazo bihari bitarakemuka atazabyumva kimwe na bo.

    Yavuze ko abantu 47 barangije amasomo muri iri shuri bafite uruhare rwo gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo kandi ko ari byo bitezweho na benshi.

    Yagize ati 'Mwese mufite umusanzu wo gutanga mu gutuma tugera ku ntego zacu. N’ubundi mbere y’uko muza hano mwari mufite ubwo bushobozi ubu mutegerejweho bwinshi kurushaho. Ndizera ko mugiye gutanga uruhare rushya mwifashishije ubumenyi bwanyu.'

    Yavuze ko igikenewe ari ugukorana n’izindi nzego by’umwihariko bakubakira ku ndangagaciro z’icyizere ndetse no kubazwa inshingano bisanzwe biranga umuryango mugari w’Abanyarwanda by’umwihariko igisirikare cy’u Rwanda.

    Yagarutse ku bibazo byugarije Isi birimo iterabwoba, ibyorezo ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, avuga ko nta gihugu na kimwe kitagezweho ingaruka n’ibyo bibazo ariko ku ruhande rw’u rwanda Igisirikare cy’u Rwanda cyakoze itandukaniro kuko gihora giharanira ko abaturarwanda bikura muri izo ngaruka kandi ko gihora kirinze abaturarwanda no gutuma bahora batekanye.

    Yagize ati 'Abanyarwanda n’abanyafurika bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi yaba ari mu kwishyira ukizana ndetse n’ubusugire.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/P-Kagame-yanenze-ibihugu-bifatanya-n-u-Rwanda-mu-by-umutekano-ariko-bikanashyigikira-abahungabanya-uwarwo

  • Musanze : Imodoka itwara indembe yagonze ipoto y’amashanyarazi irangirika bikabije #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu rukerera rwo kuri uyu wa 10 Kamena 2021 ubwo iyo modoka y’ibitaro bya Rubavu yataga umuhanda ikagonga ipoto.

    Kangabe Marie Claudine uyobora Umurenge wa Busogo, yavuze ko iriya mbangukiragutabara yari ivuye ku bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali aho yari yajyanye abarwayi ibakuye mu bitaro bya Rubavu.

    Umushoferi wari utwaye iyi modoka ndetse n’umuganga bari kumwe bakomeretse ariko batabarwa n’abari mu modoka yabanyuzeho dore ko iyi mpanuka yabaye mu rukerera hataracya.

    Kangabe Marie Claudine avuga ko iriya modoka yakoze iriya mpanuka igeze mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo.

    Yagize ati 'Yataye umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi iribirindura yikubita hasi. Yari imaze kugeza abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga ikora impanuka igarutse ubwo yari irimo shoferi na muganga wari uherekeje abarwayi.'

    Bariya bakomerekeye muri iriya mpanuka, bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze aho bari kwitabwaho n’abaganga gusa ngo ntibakomeretse bikabije ku buryo bizeye ko bazasezererwa vuba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Imodoka-itwara-indembe-yagonze-ipoto-y-amashanyarazi-irangirika-bikabije

  • Sobanukirwa byinshi byerekeye cholesterol #rwanda #RwOT

    Cholesterol igizwe n’ibinure, ikaba ijya kumera nk’ibinyagu by’ubuki, ndetse ikaba ari ikinyabutabire cy’ingenzi mu bigize uturemangingo, ndetse gituma tumera uko tumeze kandi tugahorana amatembabuzi. Ikorwa n’uturemangingo tw’inyamabere zose (aha niho umuntu abarizwa).

    Iyo umubiri wawe yose ukenera, kugira ngo ubashe gukora imisemburo itandukanye, vitamin D ndetse n’ibindi bifasha mu igogorwa ry’ibiryo, yose ufite ubushobozi bwo kuyikorera, hatitabajwe ivuye hanze.

    Cholesterol igera mu maraso gute?

    Nkuko twabivuze hejuru, cholesterol yose umubiri wawe ukenera, ushobora kuyikorera. Nubwo bwose hari ibyo kurya bimwe na bimwe ibonekamo.
    Itembera mu maraso iri mu dufuka duto cyane twitwa lipoproteins. Utu dufuka tuba tugizwe n’ibinure (fat/lipid) mo imbere, inyuma tukagirwa na proteyines (ariho iri zina rya lipoproteins rituruka).

    Habaho ubwoko 2 bwa lipoproteyines zitwara cholesterol mu bice bitandukanye by’umubiri;

    Low density lipoproteins (LDL) na high density lipoproteins (HDL).LDL cyangwa se lipoproteins zifite uburemere bucye (Low Density Lipoproteins) nizo zitwa cholesterol mbi. Iyo urugero rwazo mu mubiri rugiye hejuru, bishobora gutuma cholesterol nyinshi yigira mu mijyana (udutsi dutwara amaraso kuva mu mutima tuyerekeza ahandi hose mu mubiri).

    HDL cg se lipoproteins zifite uburemere buri hejuru (High Density Lipoproteins) zitwa cholesterol nziza. Impamvu ni uko zifasha mu kuvana cholesterol mu bice bitandukanye by’umubiri ziyijyana mu mwijima, aho ukora akazi ko kuzisohora mu mubiri.

    Cholesterol nyinshi mu maraso ishobora gutera ibihe bibazo?
    Iyo yabaye nyinshi mu maraso, ubusanzwe bifatwa nk’uburwayi. Gusa, kubera ko nta bimenyetso nta n’ibiranga iki kibazo, abantu benshi ntibapfa kumenya ko bafite nyinshi mu maraso.

    Iyo imaze kuba nyinshi, uba ufite ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.
    Uko urugero rwa LDL cholesterol rwiyongera cyane mu maraso, niko ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima byiyongera. Iyo cholesterol imaze kuba nyinshi mu maraso, bifunga imijyana, nuko amaraso acamo akagabanuka, bitera indwara izwi nka atherosclerosis.

    Uko bigenda byiyongera, niko imijyana igenda igabanuka ubunini ndetse igakomera cyane, bityo amaraso agera ku mutima ntabe asukuye bihagije (arimo umwuka wa oxygen uhagije).

    Iyo amaraso asukuye yageraga ku mutima agabanutse cg ahagaze, bishobora gutera umutima guhagarara (heart attack).

    Heart attack cg guhagarara k’umutima bibaho igihe amaraso arimo umwuka mwiza wa oxygen atagera ku mutima neza. Iyo bidahinduwe mu maguru mashya, icyo gice cy’umutima kitagerwaho n’umwuka mwiza gitangira gupfa, waba utavuwe hakiri kare, bishobora gutera ibibazo bikomeye, harimo n’urupfu.

    Ibyo wakora

    Kugabanya cholesterol bishobora kugufasha mu kugabanya cg se gukuraho kuba yakwihagika mu mijyana. Ibi byagufasha kwirinda n’indwara z’umutima zishobora guterwa nabyo.

    Tubibutse ko urugero rwa cholesterol yaba mbi cg nziza mu maraso, ushobora kubimenya umaze gukorerwa ibizamini kwa muganga. Ipimwa muri miligarama kuri decilitiro y’amaraso (mg/dl).

    Source: https://umutihealth.com/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-byinshi-byerekeye-cholesterol.html

  • Dosiye ya Kwizera Olivier cyageze mu Bushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Dosiye y’umunyezamu w’Amavubi na Rayon Sports ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwege yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.

    Tariki ya 4 Kamena 2021 nibwo uyu munyezamu yafatiwe iwe mu rugo arimo kunywa urumogi ari kumwe n’abandi bantu 8 barimo n’undi mukinnyi Runanira Amza.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje ko nyuma yo gufatwa bakaba bahise bajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB Kicukiro aho bahise bajya no gupimwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

    Dosiye y’uyu mukinnyi n’abo bareganwa ikaba yaramaze kugezwa mu Bushinjacyaha nk’uko umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabibwiye ISIMBI.

    Ati”dosiye ya Kwizera yagejejwe mu Bushinjacyaha, yagezeyo tariki ya 8 Kamena 2022, ibindi birambuye niho mwabariza.”

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Faustin Nkusi kugira ngo agire icyo yatangaza aho iperereza rigeze n’igihe urubanza ruzabera, ntibyakunze kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Kwizera Olivier dosiye ye yageze mu Bushinjacyaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikirego-cya-kwizera-olivier-cyageze-mu-bushinjacyaha