Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yanenze imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu ishuri rya gisirikare I Nyakinama #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Nykubahwa Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo kuri ba Ofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

    Perezida Kagame yabwiye abarangije ko yizeye ko bazajyana mu mirimo yabo ubushishozi no kwitanga.Yongeyeho ko hari ibibazo bikeneye ubuhanga bwabo ndetse no gukorana n'inzego zindi.

    Ageze ku kibazo cy'imikoreshereze y'ikoranabuhanga muri iki kigo,Perezida Kagame yanenze abayobozi bacyo ndetse asaba ko nagaruka agasanga ikibazo cya IT kigihari bazajya mu byago.

    Yagize ati ” Nka ba ofisiye bo mu kinyejana cya 21, muzakorera muri politiki zitandukanye mushaka umutekano mu rwego rwo kurushaho guhuza imikoranire muri iyi si itangana.

    Muzirikane ijambo ryanjye.kutangana.Bidusaba inshingano ziremereye kugira ngo dushingire kuri ubwo bumenyi n'ubushake kugira ngo tugere aho twifuza n'ibikoresho bidahagije.

    Kuzamura urwego twumva ko tungana n'abandi bisaba ibindi bintu byinshi,harimo n'ikibazo cy'imyumvire. N'ikibazo kandi cy'amahitamo twagize cyangwa dushaka kugira ngo dutere imbere.

    Tukivuga ku bijyanye no kuzamura ubumenyi n'ubuhanga mu mahugurwa, nabonye ikintu kibura ntekereza ko nkeneye kuvuga hano kugira ngo ababishinzwe bashobore kunonosora ibikenewe.Gusobanukirwa cyangwa gukoresha IT; Ikoranabuhanga.

    Mbere y'uko nza hano nabajije abayobozi b'ingabo zacu uko Ikoranabuhanga [IT] rikoreshwa hano kugira ngo rifashe abanyeshuri kwiga mu buryo bwagutse kandi mu byukuri bige gukoresha ibikoresho bitandukanye hano mu gihe cy'amasomo, bampaye igisubizo ntashakaga kumva.

    Kuva uyu munsi,ababishinzwe bose ningaruka ngasanga ntibyahindutse uko biikwiriye kumera muzajya mu byago.”

    Perezida Kagame yabwiye abarangije ko bagomba kwirinda gukora ibishobora guhungabanya umutekano.

    Yatanze urugero rwa bamwe mu bigeze kunyura muri iryo shuri, bakoze amakosa arimo n'ibyaha, bahungira mu mahanga, ayo mahanga asanzwe afatanya n'u Rwanda mu gushakisha umutekano, arahindukira abaha rugari ngo bakore ibikorwa biteze umutekano muke.

    Ati 'Bateje ibibazo birukira mu bihugu byitwa ko ari abafatanyabikorwa bacu, barabeshya cyane bahabwa ikaze. Abo bantu baje guhindukira bajya mu bikorwa ahubwo biteza umutekano muke ku gihugu.'

    'Ndabwira abafatanyabikorwa bacu, ntimugafashe mu bijyanye no kubaka umutekano ku ruhande rumwe haba mu kubaka ubushobozi, gufasha mu iterambere n'ibindi, ngo muhindukire muhe urubuga abategura kuzaza ngo bateze umutekano muke kubyo twamaze igihe twubaka dufatanyije.'

    Iki ni icyiciro cya 9 cy'abasoje amasomo, harimo abasirikare bakuru 44 n'abapolisi bakuru batatu.

    Mu banyeshuri barangije amasomo y'abofisiye mu Ngabo z'Igihugu na Polisi y'u Rwanda, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Musanze, 29 banahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza zatanzwe na Kaminuza y'u Rwanda.

    Amasomo ahabwa abasirikare bakuru agenewe abafite ipeti guhera kuri Majoro kugeza kuri Koloneli kimwe n'abo bari ku rwego rumwe muri Polisi y'u Rwanda. Uyu munsi abasoje amasomo harimo abasirikare bakuru 44 n'abapolisi bakuru 3.

    RBA ivuga ko bitandukanye n'imyaka yabanje, uyu mwaka nta banyamahanga babashije kwitabira amasomo bitewe n'icyorezo cya COVID19.

    Iri shuri ryatangiye ku bufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda na Kaminuza y'u Rwanda mu mwaka wa 2012, rinatanga isomo rigenewe ubuyobozi bw'abasirikare bato rikurikirwa na ba Kapiteni kugeza kuri ba Majoro, ndetse n'abapolisi bari ku rwego ruringaniye n'urwo.Uyu mwaka n'uwa 9 ritanga impamyabumenyi.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yanenze-imikoreshereze-y-ikoranabuhanga-mu-ishuri-rya

  • Imyaka 36 yigisha muri kaminuza, urugendo rwe muri politiki, ireme ry'uburezi: Ikiganiro na Prof Dr Lyambabaje – #rwanda #RwOT

    Aha hari abahita batekereza kuri Kaminuza y'u Rwanda nka rumwe mu nzego rutegura abajya ku isoko ry'umurimo, abashyira mu bikorwa ihangwa ry'udushya bakoresheje ubumenyi n'ubumenyingiro mu kubaka bwa bukungu igihugu cyifuza.

    Kugira ngo Kaminuza y'u Rwanda ibashe kugera kuri ibyo, bisaba kugira ubuyobozi bufite icyerekezo, ibikorwaremezo bikenewe ku barimu n'abanyeshuri kimwe n'amavugurura ya ngombwa hagendewe ku murongo utangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.

    Nibyo Prof Dr Lyambabaje Alexandre umaze amezi ane ahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w'iyi kaminuza ashyize imbere.

    Ni umugabo ufite imyaka 60 y'amavuko akagira uburambe mu burezi no muri politiki yabwo by'umwihariko mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Hashize imyaka 36 atangiye kwigisha muri kaminuza, kuri ubu ni umwarimu w'imibare.

    Yabaye Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda, Ubukerarugendo n'Amakoperative muri Guverinoma y'u Rwanda kuva mu 2000 kugeza mu 2003 nyuma yo kuva muri Minisiteri y'Uburezi aho yari Umunyamabanga.

    Prof Dr Lyambabaje Alexandre yigishije mu Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi mu Bufaransa mu myaka igera kuri ine akaba yaranayoboye Ikigo cya Afurika y'Iburasirazuba gishinzwe guhuza imikoranire ya za kaminuza zigera ku 130 zo mu bihugu bitandatu bigize aka karere.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze uko yasanze kaminuza y'u Rwanda iteye, amavugurura ateganyijwe hagamijwe ireme ry'uburezi ryifuzwa, uruhare rw'ubushakashatsi bukorwa muri kaminuza mu gukemura ibibazo by'igihugu n'ibindi.

    IGIHE: Watunyurira mu mateka y'ubuzima bwawe mu ncamake?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Nize amashuri abanza i Nyanza, niho iwacu. N'ubu niho ntuye, i Nyanza mu Rukali. Ubu i Kigali ni ku icumbi ry'akazi. Icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye nakize muri GS Officiel i Butare mu 1973, mpavuye njya kwiga icyiciro cya kabiri mu ishuri ry'ubumenyi rya Byimana. Ngeze mu mwaka wa gatatu nabaye umuyobozi w'abandi. Mu Byimana nari kapiteni w'ikipe ya Volleyball; ahenshi nagiye ngira uruhare mu gufasha bagenzi banjye.

    Nageze muri kaminuza mu 1979 ntangira mu ishuri rya 'Mathematics, Physics and Engineering'. Turangije icyiciro cya mbere bafashe bake babohereza kwiga muri Canada kugira ngo bazasimbure abarimu b'Abanyac-Canada bigishaga muri Kaminuza, icyo gihe nibo bari benshi n'Abarusiya n'Ababiligi.

    Ushobora kuba urambye mu burezi!

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Navuga ko nk'uko mwabivuze, ndi umwarimu, nigisha imibare, nkaba naratangiye kwigisha muri Kaminuza muri 1985, hashize imyaka hafi 36, ubwo nibwo nari ndangije icyiciro Masters mu Mibare na Statistique muri Canada nyuma nza gukomereza mu Bufaransa gukorera Doctorat. Nayirangije mu 1992 nkomeza akazi ko kwigisha.

    Muri iyi minsi ndimo guhuza ibikorwa bya Kaminuza nk'Umuyobozi Mukuru ariko mbere yaho nari maze imyaka itanu ndi muri Uganda aho nayoboraga ikigo cya Afurika y'Iburasirazuba gishinzwe guhuza imikoranire ya za kaminuza. Twari dufite kaminuza 130 zirimo iza Kenya, Tanzania, Uganda, u Rwanda, u Burundi na Sudani y'Epfo.

    Izo kaminuza twazifashaga gukorana no kunoza porogaramu z'amasomo kugira ngo abanyeshuri bashobore kuba bakoroherezwa kwiga aho bashatse impamyabumenyi bahakuye ikemerwa.

    Mbere yaho nigeze kuba mu nzego za politiki nka Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda, Ubukerarugendo n'Amakoperative kuva mu 2000 kugeza mu 2003; mbere yaho gato nabaye Umunyamabanga muri Minisiteri y'Uburezi mu 1999 kugeza mu 2000.
    Mbere yaho nigishije mu ishuri rikuru rishinzwe ubuhinzi mu Bufaransa (École nationale supérieure agronomique de Rennes), kuva mu 1994 kugeza mu 1997.

    Prof Dr Lyambabaje amaze imyaka irenga 36 ari umwarimu muri Kaminuza

    Ubu mfite imyaka 60 y'amavuko, icyo nababwira ni uko ibyo byose ari Imana yabikoze, nkurikije ko navukiye mu muryango w'abantu basanzwe. Iwacu nta sambu nini dufite [twari dufite isambu ya metero 50 kuri 50], nta cyagaragazaga ko umuntu yagera mu myanya nk'iyi.

    Ariko nubwo twavuga ngo Imana niyo iba yarabigennye, ntekereza ko n'umuntu abigiramo uruhare kugira ngo n'iby'Imana bikunde, bisaba kuba ufite ababyeyi bakuba hafi mukaganira bakakwigisha gukora.

    Umaze amezi make uyobora Kaminuza y'u Rwanda; wayisanze ute?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Kaminuza y'u Rwanda ni ikigo nzi kuva kera mpereye ku yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, ku buryo umuntu yavuga ko ayizi. Uko nayisanze ni uko ifite ibintu byinshi yagezeho kandi byiza. Muri bike navuga ni nk'amashuri yihariye yigisha ku rwego rwo hejuru abanyeshuri bavuye mu Rwanda no hanze yarwo izo twita Centers of Excellence. Hari izashyizweho n'igihugu cyacu ku bufatanye na Banki y'Isi, abanyeshuri bamwe batangiye kurangiza za Phd na Masters hano mu Rwanda, hari izagiyeho ku bufatanye n'u Budage.

    Ikindi ni uko abantu bari bazwi ko ibarizwa ahantu hamwe i Huye, ubu yagabye amashami mu gihugu cyose, Nyagatare, Rukara, Rwamagana, Kigali, Huye, Rusizi na Busogo. Biha amahirwe abaturage batuye ahongaho kuba bakwiga ariko bigira n'uruhare mu kuzamura ubumenyi n'impinduka nziza ku bukungu.

    Ni ibiki wasanze bikwiye gushyirwamo imbaraga muri Kaminuza y'u Rwanda?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Kimwe rero mu byo turi gushyiramo imbaraga ni ibijyanye n'ibyo abantu bakunda kuganiraho bijyanye n'ireme ry'uburezi. Ireme ry'uburezi rero risaba ibintu byinshi bitandukanye; icya mbere ni uruhare rw'umunyeshuri uje agana kaminuza kwiga, kuko bisaba ko abanyeshuri baza bateguye neza ariko noneho bakaba bafite n'ubushake bwo kuvoma ubumenyi n'ubumenyingiro bishoboka byose kugira ngo bazarangize koko bashobora gukora akazi bateguriwe gukora.

    Abarimu Kaminuza ikeneye ni abameze bate? Ese irababona?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Muri Kaminuza tuba dukeneye abarimu bize amashuri menshi, cyane cyane iyo tugeze mu byiciro byo hejuru dukenera abafite za Phd. Ubwo rero ibintu bibiri biba bikenewe ni uko mwarimu agomba kuba afite ubumenyi, akunda gukora ibyo yigisha ariko na we akaba abona ibituma atarangara cyangwa adahugira mu bindi.

    Abarimu ba UR bagiye guhabwa umwihariko

    Ibyo byari bisanzwe biriho, leta y'u Rwanda ibagenera imishahara ariko hari bimwe na bimwe tukireba uko byanoga kugira ngo gukunda umurimo w'ubwarimu, kugira umuhate wo kuwukora bye kubangamirwa n'imibereho ya mwarimu itari ku kigero yifuza cyangwa yakagombye kuba ariho.

    Kuvugurura amasomo agahuzwa n'igihe tugezemo bigeze ku ruhe rwego?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Akenshi usanga abantu tuganira bajya batubwira bati 'ariko ko amasomo agisa n'ayabayeho mu myaka 20 ishize azavugururwa ryari kugira ngo ahuzwe n'igihe tugezemo'?

    Nk'ubu kuba wakwigisha umwana akarangiza amashuri yisumbuye atazi gukoresha mudasobwa, uyu munsi ntabwo bishoboka. Twebwe twiga byarashobokaga cyane ku babaga bataragize amahirwe yo kujya mu bihugu byateye imbere bikaba ari ibyo. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo umunyeshuri waje agana Kaminuza y'u Rwanda arangize azi gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bunoze.

    Ikindi ubu turi mu Isi, ibintu byinshi binyura mu biganiro, ubumenyi iyo ubufite biba ari ngombwa ko ushobora kubusangiza abandi kandi ubikora mu mvugo no mu nyandiko, icyo rero ni ikintu na cyo twifuza gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo ibyo wakwiga byose urangize ufite ubushobozi bwo kubwira abandi mu ndimi wumva, cyaba Ikinyarwanda, Icyongereza cyangwa Igifaransa.

    Ni ngombwa ko ubushobozi cyangwa ubumenyingiro bwo kuvuga indimi z'amahanga twongeramo imbaraga, abanyeshuri ntibumve ko kubera ko yiga imibare cyangwa ibijyanye n'ubwubatsi, ubuganga n'ibindi adakwiye kwiga indimi.

    Guhuza amasomo yigishwa n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo hari icyo muteganya kubikoraho?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Iyo wigisha ntabwo ureba ibiriho uyu munsi, wigisha utegura umuntu uzajya ku isoko ry'umurimo mu myaka ine, itanu cyangwa 10 iri imbere. Hakenewe porogaramu zinoze zireba imbere kugira ngo uzasoza amasomo azabe kurangiza inshingano bamushinga haba muri leta, abikorera ku giti cyabo cyangwa we ubwe mu byo akora.

    Ubu rero gahunda z'amasomo turateganya kuzivugurura dukoranye n'abikorera, inzego za leta n'abandi bagira uruhare mu gukoresha abarangije kaminuza cyangwa abakorana na bo. Ntabwo kaminuza yigisha abantu ngo bazajye gusaba umurimo, ibigisha kugira ngo bazakore ibyo bakwiye, bakagombye kuba bakora, baba bikorera cyangwa bakorera abandi.

    Ikindi navuga ni ikijyanye na Laboratwari zo gukora imirimo itandukanye ijyanye n'inyigisho, imfashanyigisho, ibitabo n'ibindi.

    Kaminuza y'u Rwanda itanga uwuhe musanzu mu gukemura ibibazo by'igihugu binyuze mu bushakashatsi?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Ubu ikirimo gukorwa muri Kaminuza y'u Rwanda ni ukugenda tuva mu kuba kaminuza yigisha tukaba kaminuza igendera ku bushakashatsi. Iyo urebye gahunda y'igihugu y'Iterambere iratubwira iti 'murebe ukuntu siyansi igira imbaraga.'

    Ubushakashatsi burakorwa, ubu amafaranga yabwo agera kuri miliyoni 200 z'amadolari mu bukorwa hamwe na kaminuza zo hanze. Abarimu n'abashakashatsi ba kaminuza babigiramo uruhare bagakorana n'abandi, mu buhinzi, ubwubatsi, ubutabire n'ubugenge, mu buvuzi; hari inyandiko zigenda zisohoka ariko ntibihagije kuko hari intera dushaka kugeraho yo kuvuga ngo tugiye gukora ubushakashatsi bwatangijwe n'abashakashatsi bacu bagendereye gukemura ibibazo by'igihugu nyirizina.

    Uyu mwaka w'amashuri mwakiriye abanyeshuri bangahe?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Ubu tumaze kwakira 9900 ariko hari n'abandi barenga 300 duteganya kwakira mu minsi iri imbere b'abarimu.

    Aba banyeshuri mubakiriye mu gihe Covid-19 igihari; ni ikihe cyizere ko amasomo azakomeza nta nkomyi?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Icya mbere twakoze ni uko aho buri kigo cya kaminuza kiri, abayobozi bahashinzwe bari babonye amabwiriza y'uko bagomba kwitegura, bakorana na Minisiteri y'Ubuzima kugira ngo ibyangombwa byose birimo aho gukarabira intoki, kwambara agapfukamunwa, guhana intera n'ibindi byose byubahirizwe.

    Ubu ngubu aho ibigo byacu byose biri, umubare w'abanyeshuri baba bahari cyane cyane mu mashuri, twagabanyije umubare wabo kuri 30%, ku buryo dufite n'ikibazo cyo kubona ibyumba by'amashuri nabaha nk'urugero nk'i Huye kubera abanyeshuri bazajyayo kwiga ibijyanye n'ubucuruzi, twashatse ahandi dukodesha.

    Ikindi ni uko mu kwigisha turacyakoresha ikoranabuhanga nk'uko twabikoze umwaka ushize, hari ukuba abanyeshuri bose bari mu ishuri hamwe ariko na bwa buryo bwo gukoresha mudasobwa abanyeshuri batari mu ishuri kugira ngo tugabanye bwa bucucike bw'aho abantu baba bicaye bari kumwe.

    Gukoresha ikoranabuhanga mu myigire byatangiye ryari muri Kaminuza y'u Rwanda?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Tugiye mu mateka, Kaminuza y'u Rwanda n'Ikigo cya KIST batangije icyitwaga African Virtual University mu 1999. Ni ikoranabuhanga mu kwigisha ku buryo ushobora kwigisha abantu bari kure ariko mukaba murebana nk'aho muri kumwe.

    Kuva icyo gihe kugeza Covid-19 yaza nta mbaraga zigeze zishyirwamo. Abantu babonaga bidakenewe kubera ko byashobokaga ko abantu biga mu buryo busanzwe banibaza niba ireme ry'uburezi rishoboka abanyeshuri biga batari kumwe na mwarimu.

    Kubera uburyo ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere by’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19, UR yiyemeje kurushaho kuryinjiza mu myigishirize n’imyigire

    Icyo Covid-19 yakoze rero ni uko nta guhitamo yahaye amashuri yaba aya kaminuza n'ayisumbuye, nibwo buryo bwonyine bwari busigaye ngo abantu bakomeze akazi bige. N'inama nibaza ko hari nyinshi abantu batazajya bafata indege ngo bagende, bazajya bavugana bakoresheje ikoranabuhanga bagahura ari uko ari ngombwa.

    Mu myaka iri imbere ibizamini bizajya bitangwa umuntu ari imbere y'imashini ikamubaza, ikamukosora bikarangira amanota akaboneka.

    Ese ibifasha abanyeshuri kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga birahari?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Iyo tuvuze gukoresha ikoranabuhanga hari inzego nyinshi zibigiramo uruhare. Nk'ubu abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri nta mudasobwa babonye n'abo mu wa mbere ntazo barabona nk'icyo ni ikibazo kuko mudasobwa ni igikoresho cya ngombwa nk'uko twagiraga ikayi n'ikaramu.

    Ikindi kiba gikenewe ni internet yihuta. Turimo kugikoraho kugira ngo twongere internet ihendutse bityo kubona imfashanyigisho bibe byakoroha. Ikindi abarimu bari mu myaka yo hejuru, gukoresha ikoranabuhanga bisaba ko hashyirwa imbaraga mu kubahugura kuko hari icyiciro umuntu ageramo gutangira ibintu bishya bikamuremerera ho gatoya.

    Imikino ikwiye guhabwa uwuhe mwanya muri Kaminuza y'u Rwanda?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Hari aho byageze usanga imikino ari ikintu kiri ku ruhande kitajyanye no kwiga cyangwa kwigisha ariko njyewe ntabwo ari ko mbibona harimo kubaka umubiri, kuruhura ubwonko, kubaka kumenya gukorana n'abandi, kubana n'abandi. Ni ibintu rero mbona bya ngombwa.

    Ubu icyo turi gukora mu cyumweru gishize inama nagiranye n'Ikigo gikorera muri Indianapolis cyitwa Center for Global Sports kugira ngo dutegure gahunda y'imyaka itanu ya siporo muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Prof Dr Lyambabaje ni we uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

    Abafite ubumuga bitabwaho mu buryo bwihariye muri UR

    UR yagabye amashami mu bice byose by’igihugu. Iyi nyubako ni iy’ishami rya UR ry’Uburezi riherereye i Rukara

    Inyubako igezweho yigishirizwamo Ubugeni muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda (UR-CST),


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-36-yigisha-muri-kaminuza-urugendo-rwe-muri-politiki-ireme-ry-uburezi

  • Akarere ka Ngoma kari kuburanira imiryango 71 yasezeranye ntiyandikwe mu bitabo by’irangamimerere –

    Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021 mu rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ndetse na tariki ya 11 Kamena mu rukikoRwibanze rwa Sake.

    Impamvu itangwa ni ugusaba urukiko gusubizaho inyandiko z’irangamimerere z’ishyingirwa zazimiye mu biro by’irangamimerere mu Mirenge ya Sake, Jarama, Gashanda, Mutenderi, Zaza na Mugesera.

    Akarere ka Ngoma kiyemeje kuburanira iyi miryango nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibitabo by’irangamimerere byabuze bitewe n’impamvu zirimo ihuzwa ry’izahoze ari segiteri na Komine, ibindi bikaza kubura muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Nyuma y’imyaka myinshi byaje kugaragara ko hari imiryango yari yarasezeranye ndetse yerekana n’ibimenyetso birimo amafoto n’ibindi ariko ibitabo by’irangamimerere banditswemo bigashakishwa bikabura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yavuze ko kuri ubu bamaze kubona imiryango 114 yagiye yibura mu bitabo by’irangamimerere ariko akagaragaza ko ari ikibazo gishobora kuba gifitwe n’imiryango myinshi.

    Ati “ Ubundi twari dufite imiryango 114 ariko kuko twagombaga gukorana n’inzego kugira ngo harebwe niba abo bantu bavuga ukuri dufatanyije na Minisiteri y’Ubutabera binyuze muri RIB, twabonye imiryango 71 ni nayo twajyaniye ibirego byayo mu nkiko. Indi miryango isigaye turacyayikoraho iperereza kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa.”

    Yavuze ko kuba batanditswe bituma hari serivisi nyinshi abaturage batabona bikaba byadindiza iterambere ryabo.

    Ati “ Iyo icyo gitabo kitagihari ntushobora kuvuga ngo uyu munsi ngiye gushaka icyangombwa runaka kuko ntibakubona kandi iyo udafite ibyangombwa ntiwakenera kugira aho ujya wowe n’umuryango wawe,. Abo rero nibo turi kuburanira kuko baravuga ko basezeranye ariko tukabura ibitabo byabo, turi kubaburanira kugira ngo babone ibyangombwa byabo batarindiriye kwiburanira.”

    Meya Nambaje yavuze ko serivisi zose zishingiye ku irangamimerere aba baturage batazibona ngo kuko batanditswe mu bitabo by’irangamimerere, yavuze ko mbere yo kugira ngo umuryango bawutangire ikirego babanza gushakisha no mu yindi Mirenge Babura ibyangombwa burundu bakabona gutanga ikirego.

    Umwe mu baturage baturuka mu Murenge wa Zaza waganiriye na IGIHE, yavuze ko kutandikwa mu gitabo cy’irangamimerere uba umeze nk’aho udafite igihugu ubarizwamo.

    Yavuze ko ibyangombwa byose agiye kwaka abyimwa ngo kuko adafatwa nk’umunyarwanda.

    Ati “ Nagiye ku Murenge bambwira ko ntari Umunyarwanda, mbabaza impamvu bambwira ko ntaho nandits. Ikindi ubu sinagurisha ubutaka, sinajya hanze y’igihugu kandi narasezeranye rwose n’amafoto ndayafite.”

    Meya Nambaje yavuze ko bitarenze tariki 21 Kemena bizeye ko urukiko ruzaba rwabahaye uburenganzira bwo kwandika abo baturage mu irangamimerere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque niwe uri kuburanira Akarere

    Ibiro by’akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba

  • Usengimana Faustin wababajwe no kwizihiza isabukuru yabuze sekuru, umugore we yamuvuze imyato #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Police FC n’Amavubi, Usengimana Faustin uyu munsi yizihije Isabukuru y’amavuko aho avuga ko ikintu cyamubabaje ari uko ayijihije yabuze umuntu w’ingenzi mu buzima bwe wamushyigikiraga muri ruhago ari we sekuru ubyara se.

    Buri tariki ya 11 Kamena, Usengimana Faustin yizihiza Isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 27.

    Abinyujije kuri WhatsApp Status, umugore we Bayingana Daniela bafitanye n’umwana w’umuhungu witwa Usengimana Wayne Kaĕl, mu magambo meza y’urukundo yamwifurije Isabukuru nziza y’amavuko.

    Ati'isabukuru nziza rukundo rwanjye, umutima wanjye, umugabo wanjye, inshuti magara yanjye, papa w’abana bacu, ndishimira ubuzima bwawe uyu munsi, Imana yarakoze kukurema ikaguha ubuzima kuri iyi tariki, ikakurinda hanyuma ikanampuza na we, uri umugabo udasanzwe warakoze kuza mu buzima bwanjye, warakoze kumpitamo nkakubera umugore na mama w’abana bawe, warakoze k’urukundo unkunda njye na Kaĕl.'

    Yakomeje avuga ko we n’umuhungu we bahirwa kuba bamufite kuko adasinzira ku bwabo, akora cyane kugira ngo babeho bishimye.

    Ati'Warakoze k’ubwitange udasiba gukora kugira ngo tubeho neza, ndahirwa kuba nkufite nk’umutware wanjye, na Kaĕl arahirwa kuba agufite nka papa, muri macye uri umugisha kuri twe, Imana ishobora byose turayikuragije muri uyu mwaka turasenze ngo iguhaze uburame, ikurindire ubugingo, iguhe gutera imbere muri byose, igusubize bya bindi byose udahwema gusengera, ni mu izina rya Yesu nsenze, Amena! Turagukunda bitagira ingano rukundo rwanjye.'

    Usengimana Faustin kuri iyi nshuro yizihiza isabukuru y’imyaka 27, yabwiye ISIMBI ko ikintu yishimira ari uko ayijihije yubatse afite umuryango ndetse yaranabyaye.

    Ati'icyanshimishije ni uko nijihije iyi sabukuru mfite umuryango naranabyaye mfite umuhungu.'

    Akomeza avuga ko icyamubabaje ari uko sekuru wamushyigikiye mu rugendo rwe rwa ruhago yujuje imyaka 27 yamaze kwitaba Imana.

    Ati'icyambabaje ni uko nyigize sogokuru wanjye(ubyara papa we) yavuye mu buzima kandi namukundaga cyane, ni we muntu wanshyigikiye mu rugendo rwa ruhago cyane.'

    Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique muri 2011. Mu Rwanda yakiniye amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sports na Police FC.

    Yishimira ko uyu mwaka yizihije isabukuru afite umuryango wuzuye(umugore n’umwana)

    Bayingana bashakanye mu mpera za 2019 nyuma y’imyaka igera mu 10 bakundana

    Ubu akinira Police FC

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/usengimana-wababajwe-no-kwizihiza-isabukuru-yabuze-sekuru-umugore-we-yamuvuze-imyato

  • Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu yahamije ko Rusesabagina atigeze ahungabanywa – #rwanda #RwOT

    Ubu ni ubutumwa bukubiye mu itangazo yashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, nyuma y'umunsi umwe ikoze igenzura muri gereza ikagirana ibiganiro na nyir'ubwite ku byavugwaga ko uburenganzira bwe bwahungabanyijwe.

    Umuryango we wifashishije imbuga nkoranyambaga n'ibinyamakuru birimo The New York Times, wari watangaje ko Rusesabagina yawumenyesheje ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n'imiti yahabwaga.

    Nk'umuntu iyi komisiyo ivuga ko yakurikiranye ibye kuva akiri mu bugenzacyaha kurinda ageze no muri gereza igakomeza kumuhozaho ijisho, igakurikirana urubanza rwe, byabaye ngombwa ko inakurikirana ibyavugwa ko aho afungiye abayeho nabi.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko basuye Rusesabagina ku wa 10 Kamena bakagirana ibiganiro na we mu muhezo byamaze amasaha agera kuri atatu.

    Muri ibi biganiro Komisiyo yasuzumaga niba hari ibikorwa by'iyicarubozo n'ibitesha umuntu agaciro yakorewe, ko aho afungiye haboneye, harebwa niba ahabwa serivisi z'ubuvuzi, ibiribwa, yemererwa kuvugana n'abo mu muryango we cyangwa ahabwa ubutabera buboneye nk'uko byose biri mu burenganzira yemererwa.

    Mukasine yavuze ko basanze uburenganzira bwa Rusesabagina bwo kudakorerwa iyicarubozo bwarubahirijwe nk'uko na we ubwe yabiyihamije.

    Ati 'No kuva mu ntangiriro yaratubwiye ati 'nta muntu nabeshyera ku kintu gisa gityo.'

    Yakomeje avuga ko basanze imibereho ye itarigeze ihungabana, ko abona amafunguro akwiye, afungiye mu cyumba cyisanzuye, kirimo urumuri ruhagije, afite aho akarabira n'ibindi byangombwa by'ibanze birimo uburiri bufite inzitiramibu.

    Ku bijyanye n'ubuvuzi, Mukasine yavuze ko Rusesabagina avuzwa, abonana na muganga igihe amukeneye, ahabwa imiti ku gihe, byongeye akaba yarahawe urukingo rwa Civid-19 n'ibindi bikoresho bimufasha kuyirinda birimo udupfukamunwa.

    Agaruka ku by'ubutabera buboneye, Mukasine yasobanuye ko Rusesabagina abonana n'abamwunganira igihe abashakiye cyangwa bo bamushakiye. Ngo amenyeshwa amakuru yose ajyanye n'iburanisha nubwo kuri ubu ataryitabira, aho yavuze ko impamvu ari uko nta butabera yizeye.

    Ikindi ni uko yemererwa kuvugana n'abo mu muryango we ndetse akaba abanye neza n'abo bafunganywe nk'uko Visi Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Sinyigaya Silas, yabigarutseho.

    Ati 'Nta gikuba cyacitse kuri Rusesabagina, twanaganiriye n'abo bafunganywe babana baduha ubuhamya. Baraganira babanye neza.'

    Umwihariko ni uko Rusesabagina yamamaye cyane

    Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu yavuze ko nta mwihariko Rusesabagina afite mu zindi mfunwa harebewe mu ndorerwamo z'uburenganzira uko buvugwa mu itegeko rigenga amagereza. Gusa ngo kuba yaramamaye ni wo mwihariko gusa.

    Mukasine ati 'Niba uri imfungwa uri nk'abandi. Niba hari ibikorerwa imfungwa ugomba kubigiraho uburenganzira. Hari abantu bafungwa ntihagire ubimenya ariko hari n'ufungwa isi yose ikabimenya, navuga ko ari ho atandukaniye n'abandi kuko ni imfungwa ikurikiranwa n'amahanga. Ni imfungwa yavuzweho byinshi, ni wo mwihariko we.'

    'Hari no kuba n'umuryango we ukora ibishoboka byose ngo akomeze amenyekane. Navuga ko ari wo mwihariko mubonaho ariko ku bijyanye n'uburenganzira nk'imfungwa usanga nta kintu cyakagombye kumutandukanya n'izindi.'

    Rusesabagina yabwiye Komisiyo ko yifuza ko Gereza imwishyurira amafunguro yihariye

    Mukasire yavuze ko mu biganiro bagiranye na Rusesabagina yasabye ko ubuyobozi bwa gereza bwajya bumwishyurira ifunguro ryihariye nk'uko bwabikoze mu minsi ya mbere y'ifungwa rye.

    Ibi ngo ubuyobozi bwa Gereza bwavuze ko butakomeza kubikora ahubwo akwiye kwifashisha amafaranga yashyizwe kuri konti ye arimo ayavuye ku mwunganizi we n'ayo yari afite ubwo yagezwaga mu Rwanda.

    Ati 'Icyo twaganiriye n'ubuyobozi bwa Gereza ni icyifuzo cye. Yifuza ko uko bamwakiriye bakamufata bushyitsi bakomeza bakamugenza nk'uko ariko ubuyobozi bwa Gereza bwatugaragarije ko ibyo bamukoreye batakomeza kubikora mu gihe cyose afunze.'

    Itangazo rya Komisiyo y'Uburengenzira bwa Muntu risohotse nyuma y'aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zitangaje ko kugeza ubu Rusesabagina Paul akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi, ubuvuzi n'izindi serivisi zigenerwa abafungwa bitandukanye n'amakuru y'uko hari gahunda yo kumwicisha inzara yari yakwirakwijwe n'abo mu muryango we.

    Ibi byari byanemejwe n'Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera, aho yavuze ko abari muri gereza zo mu Rwanda bafatwa kimwe kandi na Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n'itegeko.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-uburenganzira-bwa-muntu-yahamije-ko-rusesabagina-atigeze

  • Imyaka 36 yigisha muri kaminuza, urugendo rwe muri politiki, ireme ry’uburezi: Ikiganiro na Prof Dr Lyambabaje –

    Aha hari abahita batekereza kuri Kaminuza y’u Rwanda nka rumwe mu nzego rutegura abajya ku isoko ry’umurimo, abashyira mu bikorwa ihangwa ry’udushya bakoresheje ubumenyi n’ubumenyingiro mu kubaka bwa bukungu igihugu cyifuza.

    Kugira ngo Kaminuza y’u Rwanda ibashe kugera kuri ibyo, bisaba kugira ubuyobozi bufite icyerekezo, ibikorwaremezo bikenewe ku barimu n’abanyeshuri kimwe n’amavugurura ya ngombwa hagendewe ku murongo utangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.

    Nibyo Prof Dr Lyambabaje Alexandre umaze amezi ane ahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w’iyi kaminuza ashyize imbere.

    Ni umugabo ufite imyaka 60 y’amavuko akagira uburambe mu burezi no muri politiki yabwo by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Hashize imyaka 36 atangiye kwigisha muri kaminuza, kuri ubu ni umwarimu w’imibare.

    Yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ubukerarugendo n’Amakoperative muri Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 2000 kugeza mu 2003 nyuma yo kuva muri Minisiteri y’Uburezi aho yari Umunyamabanga.

    Prof Dr Lyambabaje Alexandre yigishije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi mu Bufaransa mu myaka igera kuri ine akaba yaranayoboye Ikigo cya Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe guhuza imikoranire ya za kaminuza zigera ku 130 zo mu bihugu bitandatu bigize aka karere.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze uko yasanze kaminuza y’u Rwanda iteye, amavugurura ateganyijwe hagamijwe ireme ry’uburezi ryifuzwa, uruhare rw’ubushakashatsi bukorwa muri kaminuza mu gukemura ibibazo by’igihugu n’ibindi.

    IGIHE: Watunyurira mu mateka y’ubuzima bwawe mu ncamake?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Nize amashuri abanza i Nyanza, niho iwacu. N’ubu niho ntuye, i Nyanza mu Rukali. Ubu i Kigali ni ku icumbi ry’akazi. Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye nakize muri GS Officiel i Butare mu 1973, mpavuye njya kwiga icyiciro cya kabiri mu ishuri ry’ubumenyi rya Byimana. Ngeze mu mwaka wa gatatu nabaye umuyobozi w’abandi. Mu Byimana nari kapiteni w’ikipe ya Volleyball; ahenshi nagiye ngira uruhare mu gufasha bagenzi banjye.

    Nageze muri kaminuza mu 1979 ntangira mu ishuri rya ‘Mathematics, Physics and Engineering’. Turangije icyiciro cya mbere bafashe bake babohereza kwiga muri Canada kugira ngo bazasimbure abarimu b’Abanyac-Canada bigishaga muri Kaminuza, icyo gihe nibo bari benshi n’Abarusiya n’Ababiligi.

    Ushobora kuba urambye mu burezi!

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Navuga ko nk’uko mwabivuze, ndi umwarimu, nigisha imibare, nkaba naratangiye kwigisha muri Kaminuza muri 1985, hashize imyaka hafi 36, ubwo nibwo nari ndangije icyiciro Masters mu Mibare na Statistique muri Canada nyuma nza gukomereza mu Bufaransa gukorera Doctorat. Nayirangije mu 1992 nkomeza akazi ko kwigisha.

    Muri iyi minsi ndimo guhuza ibikorwa bya Kaminuza nk’Umuyobozi Mukuru ariko mbere yaho nari maze imyaka itanu ndi muri Uganda aho nayoboraga ikigo cya Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe guhuza imikoranire ya za kaminuza. Twari dufite kaminuza 130 zirimo iza Kenya, Tanzania, Uganda, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

    Izo kaminuza twazifashaga gukorana no kunoza porogaramu z’amasomo kugira ngo abanyeshuri bashobore kuba bakoroherezwa kwiga aho bashatse impamyabumenyi bahakuye ikemerwa.

    Mbere yaho nigeze kuba mu nzego za politiki nka Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ubukerarugendo n’Amakoperative kuva mu 2000 kugeza mu 2003; mbere yaho gato nabaye Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi mu 1999 kugeza mu 2000.

    Mbere yaho nigishije mu ishuri rikuru rishinzwe ubuhinzi mu Bufaransa (École nationale supérieure agronomique de Rennes), kuva mu 1994 kugeza mu 1997.

    Prof Dr Lyambabaje amaze imyaka irenga 36 ari umwarimu muri Kaminuza

    Ubu mfite imyaka 60 y’amavuko, icyo nababwira ni uko ibyo byose ari Imana yabikoze, nkurikije ko navukiye mu muryango w’abantu basanzwe. Iwacu nta sambu nini dufite [twari dufite isambu ya metero 50 kuri 50], nta cyagaragazaga ko umuntu yagera mu myanya nk’iyi.

    Ariko nubwo twavuga ngo Imana niyo iba yarabigennye, ntekereza ko n’umuntu abigiramo uruhare kugira ngo n’iby’Imana bikunde, bisaba kuba ufite ababyeyi bakuba hafi mukaganira bakakwigisha gukora.

    Umaze amezi make uyobora Kaminuza y’u Rwanda; wayisanze ute?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Kaminuza y’u Rwanda ni ikigo nzi kuva kera mpereye ku yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ku buryo umuntu yavuga ko ayizi. Uko nayisanze ni uko ifite ibintu byinshi yagezeho kandi byiza. Muri bike navuga ni nk’amashuri yihariye yigisha ku rwego rwo hejuru abanyeshuri bavuye mu Rwanda no hanze yarwo izo twita Centers of Excellence. Hari izashyizweho n’igihugu cyacu ku bufatanye na Banki y’Isi, abanyeshuri bamwe batangiye kurangiza za Phd na Masters hano mu Rwanda, hari izagiyeho ku bufatanye n’u Budage.

    Ikindi ni uko abantu bari bazwi ko ibarizwa ahantu hamwe i Huye, ubu yagabye amashami mu gihugu cyose, Nyagatare, Rukara, Rwamagana, Kigali, Huye, Rusizi na Busogo. Biha amahirwe abaturage batuye ahongaho kuba bakwiga ariko bigira n’uruhare mu kuzamura ubumenyi n’impinduka nziza ku bukungu.

    Ni ibiki wasanze bikwiye gushyirwamo imbaraga muri Kaminuza y’u Rwanda?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Kimwe rero mu byo turi gushyiramo imbaraga ni ibijyanye n’ibyo abantu bakunda kuganiraho bijyanye n’ireme ry’uburezi. Ireme ry’uburezi rero risaba ibintu byinshi bitandukanye; icya mbere ni uruhare rw’umunyeshuri uje agana kaminuza kwiga, kuko bisaba ko abanyeshuri baza bateguye neza ariko noneho bakaba bafite n’ubushake bwo kuvoma ubumenyi n’ubumenyingiro bishoboka byose kugira ngo bazarangize koko bashobora gukora akazi bateguriwe gukora.

    Abarimu Kaminuza ikeneye ni abameze bate? Ese irababona?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Muri Kaminuza tuba dukeneye abarimu bize amashuri menshi, cyane cyane iyo tugeze mu byiciro byo hejuru dukenera abafite za Phd. Ubwo rero ibintu bibiri biba bikenewe ni uko mwarimu agomba kuba afite ubumenyi, akunda gukora ibyo yigisha ariko na we akaba abona ibituma atarangara cyangwa adahugira mu bindi.

    Abarimu ba UR bagiye guhabwa umwihariko

    Ibyo byari bisanzwe biriho, leta y’u Rwanda ibagenera imishahara ariko hari bimwe na bimwe tukireba uko byanoga kugira ngo gukunda umurimo w’ubwarimu, kugira umuhate wo kuwukora bye kubangamirwa n’imibereho ya mwarimu itari ku kigero yifuza cyangwa yakagombye kuba ariho.

    Kuvugurura amasomo agahuzwa n’igihe tugezemo bigeze ku ruhe rwego?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje:Akenshi usanga abantu tuganira bajya batubwira bati ‘ariko ko amasomo agisa n’ayabayeho mu myaka 20 ishize azavugururwa ryari kugira ngo ahuzwe n’igihe tugezemo’?

    Nk’ubu kuba wakwigisha umwana akarangiza amashuri yisumbuye atazi gukoresha mudasobwa, uyu munsi ntabwo bishoboka. Twebwe twiga byarashobokaga cyane ku babaga bataragize amahirwe yo kujya mu bihugu byateye imbere bikaba ari ibyo. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo umunyeshuri waje agana Kaminuza y’u Rwanda arangize azi gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bunoze.

    Ikindi ubu turi mu Isi, ibintu byinshi binyura mu biganiro, ubumenyi iyo ubufite biba ari ngombwa ko ushobora kubusangiza abandi kandi ubikora mu mvugo no mu nyandiko, icyo rero ni ikintu na cyo twifuza gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo ibyo wakwiga byose urangize ufite ubushobozi bwo kubwira abandi mu ndimi wumva, cyaba Ikinyarwanda, Icyongereza cyangwa Igifaransa.

    Ni ngombwa ko ubushobozi cyangwa ubumenyingiro bwo kuvuga indimi z’amahanga twongeramo imbaraga, abanyeshuri ntibumve ko kubera ko yiga imibare cyangwa ibijyanye n’ubwubatsi, ubuganga n’ibindi adakwiye kwiga indimi.

    Guhuza amasomo yigishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo hari icyo muteganya kubikoraho?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Iyo wigisha ntabwo ureba ibiriho uyu munsi, wigisha utegura umuntu uzajya ku isoko ry’umurimo mu myaka ine, itanu cyangwa 10 iri imbere. Hakenewe porogaramu zinoze zireba imbere kugira ngo uzasoza amasomo azabe kurangiza inshingano bamushinga haba muri leta, abikorera ku giti cyabo cyangwa we ubwe mu byo akora.

    Ubu rero gahunda z’amasomo turateganya kuzivugurura dukoranye n’abikorera, inzego za leta n’abandi bagira uruhare mu gukoresha abarangije kaminuza cyangwa abakorana na bo. Ntabwo kaminuza yigisha abantu ngo bazajye gusaba umurimo, ibigisha kugira ngo bazakore ibyo bakwiye, bakagombye kuba bakora, baba bikorera cyangwa bakorera abandi.

    Ikindi navuga ni ikijyanye na Laboratwari zo gukora imirimo itandukanye ijyanye n’inyigisho, imfashanyigisho, ibitabo n’ibindi.

    Kaminuza y’u Rwanda itanga uwuhe musanzu mu gukemura ibibazo by’igihugu binyuze mu bushakashatsi?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Ubu ikirimo gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda ni ukugenda tuva mu kuba kaminuza yigisha tukaba kaminuza igendera ku bushakashatsi. Iyo urebye gahunda y’igihugu y’Iterambere iratubwira iti ‘murebe ukuntu siyansi igira imbaraga.’

    Ubushakashatsi burakorwa, ubu amafaranga yabwo agera kuri miliyoni 200 z’amadolari mu bukorwa hamwe na kaminuza zo hanze. Abarimu n’abashakashatsi ba kaminuza babigiramo uruhare bagakorana n’abandi, mu buhinzi, ubwubatsi, ubutabire n’ubugenge, mu buvuzi; hari inyandiko zigenda zisohoka ariko ntibihagije kuko hari intera dushaka kugeraho yo kuvuga ngo tugiye gukora ubushakashatsi bwatangijwe n’abashakashatsi bacu bagendereye gukemura ibibazo by’igihugu nyirizina.

    Uyu mwaka w’amashuri mwakiriye abanyeshuri bangahe?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Ubu tumaze kwakira 9900 ariko hari n’abandi barenga 300 duteganya kwakira mu minsi iri imbere b’abarimu.

    Aba banyeshuri mubakiriye mu gihe Covid-19 igihari; ni ikihe cyizere ko amasomo azakomeza nta nkomyi?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Icya mbere twakoze ni uko aho buri kigo cya kaminuza kiri, abayobozi bahashinzwe bari babonye amabwiriza y’uko bagomba kwitegura, bakorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibyangombwa byose birimo aho gukarabira intoki, kwambara agapfukamunwa, guhana intera n’ibindi byose byubahirizwe.

    Ubu ngubu aho ibigo byacu byose biri, umubare w’abanyeshuri baba bahari cyane cyane mu mashuri, twagabanyije umubare wabo kuri 30%, ku buryo dufite n’ikibazo cyo kubona ibyumba by’amashuri nabaha nk’urugero nk’i Huye kubera abanyeshuri bazajyayo kwiga ibijyanye n’ubucuruzi, twashatse ahandi dukodesha.

    Ikindi ni uko mu kwigisha turacyakoresha ikoranabuhanga nk’uko twabikoze umwaka ushize, hari ukuba abanyeshuri bose bari mu ishuri hamwe ariko na bwa buryo bwo gukoresha mudasobwa abanyeshuri batari mu ishuri kugira ngo tugabanye bwa bucucike bw’aho abantu baba bicaye bari kumwe.

    Gukoresha ikoranabuhanga mu myigire byatangiye ryari muri Kaminuza y’u Rwanda?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Tugiye mu mateka, Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cya KIST batangije icyitwaga African Virtual University mu 1999. Ni ikoranabuhanga mu kwigisha ku buryo ushobora kwigisha abantu bari kure ariko mukaba murebana nk’aho muri kumwe.

    Kuva icyo gihe kugeza Covid-19 yaza nta mbaraga zigeze zishyirwamo. Abantu babonaga bidakenewe kubera ko byashobokaga ko abantu biga mu buryo busanzwe banibaza niba ireme ry’uburezi rishoboka abanyeshuri biga batari kumwe na mwarimu.

    Kubera uburyo ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere by’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19, UR yiyemeje kurushaho kuryinjiza mu myigishirize n’imyigire

    Icyo Covid-19 yakoze rero ni uko nta guhitamo yahaye amashuri yaba aya kaminuza n’ayisumbuye, nibwo buryo bwonyine bwari busigaye ngo abantu bakomeze akazi bige. N’inama nibaza ko hari nyinshi abantu batazajya bafata indege ngo bagende, bazajya bavugana bakoresheje ikoranabuhanga bagahura ari uko ari ngombwa.

    Mu myaka iri imbere ibizamini bizajya bitangwa umuntu ari imbere y’imashini ikamubaza, ikamukosora bikarangira amanota akaboneka.

    Ese ibifasha abanyeshuri kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga birahari?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Iyo tuvuze gukoresha ikoranabuhanga hari inzego nyinshi zibigiramo uruhare. Nk’ubu abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri nta mudasobwa babonye n’abo mu wa mbere ntazo barabona nk’icyo ni ikibazo kuko mudasobwa ni igikoresho cya ngombwa nk’uko twagiraga ikayi n’ikaramu.

    Ikindi kiba gikenewe ni internet yihuta. Turimo kugikoraho kugira ngo twongere internet ihendutse bityo kubona imfashanyigisho bibe byakoroha. Ikindi abarimu bari mu myaka yo hejuru, gukoresha ikoranabuhanga bisaba ko hashyirwa imbaraga mu kubahugura kuko hari icyiciro umuntu ageramo gutangira ibintu bishya bikamuremerera ho gatoya.

    Imikino ikwiye guhabwa uwuhe mwanya muri Kaminuza y’u Rwanda?

    Prof. Dr Alexandre Lyambabaje: Hari aho byageze usanga imikino ari ikintu kiri ku ruhande kitajyanye no kwiga cyangwa kwigisha ariko njyewe ntabwo ari ko mbibona harimo kubaka umubiri, kuruhura ubwonko, kubaka kumenya gukorana n’abandi, kubana n’abandi. Ni ibintu rero mbona bya ngombwa.

    Ubu icyo turi gukora mu cyumweru gishize inama nagiranye n’Ikigo gikorera muri Indianapolis cyitwa Center for Global Sports kugira ngo dutegure gahunda y’imyaka itanu ya siporo muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Prof Dr Lyambabaje ni we uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

    Abafite ubumuga bitabwaho mu buryo bwihariye muri UR

    UR yagabye amashami mu bice byose by’igihugu. Iyi nyubako ni iy’ishami rya UR ry’Uburezi riherereye i Rukara

    Inyubako igezweho yigishirizwamo Ubugeni muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR-CST),

  • Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yahamije ko Rusesabagina atigeze ahungabanywa –

    Ubu ni ubutumwa bukubiye mu itangazo yashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, nyuma y’umunsi umwe ikoze igenzura muri gereza ikagirana ibiganiro na nyir’ubwite ku byavugwaga ko uburenganzira bwe bwahungabanyijwe.

    Umuryango we wifashishije imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru birimo The New York Times, wari watangaje ko Rusesabagina yawumenyesheje ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.

    Nk’umuntu iyi komisiyo ivuga ko yakurikiranye ibye kuva akiri mu bugenzacyaha kurinda ageze no muri gereza igakomeza kumuhozaho ijisho, igakurikirana urubanza rwe, byabaye ngombwa ko inakurikirana ibyavugwa ko aho afungiye abayeho nabi.

    Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko basuye Rusesabagina ku wa 10 Kamena bakagirana ibiganiro na we mu muhezo byamaze amasaha agera kuri atatu.

    Muri ibi biganiro Komisiyo yasuzumaga niba hari ibikorwa by’iyicarubozo n’ibitesha umuntu agaciro yakorewe, ko aho afungiye haboneye, harebwa niba ahabwa serivisi z’ubuvuzi, ibiribwa, yemererwa kuvugana n’abo mu muryango we cyangwa ahabwa ubutabera buboneye nk’uko byose biri mu burenganzira yemererwa.

    Mukasine yavuze ko basanze uburenganzira bwa Rusesabagina bwo kudakorerwa iyicarubozo bwarubahirijwe nk’uko na we ubwe yabiyihamije.

    Ati “No kuva mu ntangiriro yaratubwiye ati ‘nta muntu nabeshyera ku kintu gisa gityo.”

    Yakomeje avuga ko basanze imibereho ye itarigeze ihungabana, ko abona amafunguro akwiye, afungiye mu cyumba cyisanzuye, kirimo urumuri ruhagije, afite aho akarabira n’ibindi byangombwa by’ibanze birimo uburiri bufite inzitiramibu.

    Ku bijyanye n’ubuvuzi, Mukasine yavuze ko Rusesabagina avuzwa, abonana na muganga igihe amukeneye, ahabwa imiti ku gihe, byongeye akaba yarahawe urukingo rwa Civid-19 n’ibindi bikoresho bimufasha kuyirinda birimo udupfukamunwa.

    Agaruka ku by’ubutabera buboneye, Mukasine yasobanuye ko Rusesabagina abonana n’abamwunganira igihe abashakiye cyangwa bo bamushakiye. Ngo amenyeshwa amakuru yose ajyanye n’iburanisha nubwo kuri ubu ataryitabira, aho yavuze ko impamvu ari uko nta butabera yizeye.

    Ikindi ni uko yemererwa kuvugana n’abo mu muryango we ndetse akaba abanye neza n’abo bafunganywe nk’uko Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Sinyigaya Silas, yabigarutseho.

    Ati “Nta gikuba cyacitse kuri Rusesabagina, twanaganiriye n’abo bafunganywe babana baduha ubuhamya. Baraganira babanye neza.”

    Umwihariko ni uko Rusesabagina yamamaye cyane

    Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yavuze ko nta mwihariko Rusesabagina afite mu zindi mfunwa harebewe mu ndorerwamo z’uburenganzira uko buvugwa mu itegeko rigenga amagereza. Gusa ngo kuba yaramamaye ni wo mwihariko gusa.

    Mukasine ati “Niba uri imfungwa uri nk’abandi. Niba hari ibikorerwa imfungwa ugomba kubigiraho uburenganzira. Hari abantu bafungwa ntihagire ubimenya ariko hari n’ufungwa isi yose ikabimenya, navuga ko ari ho atandukaniye n’abandi kuko ni imfungwa ikurikiranwa n’amahanga. Ni imfungwa yavuzweho byinshi, ni wo mwihariko we.”

    “Hari no kuba n’umuryango we ukora ibishoboka byose ngo akomeze amenyekane. Navuga ko ari wo mwihariko mubonaho ariko ku bijyanye n’uburenganzira nk’imfungwa usanga nta kintu cyakagombye kumutandukanya n’izindi.”

    Rusesabagina yabwiye Komisiyo ko yifuza ko Gereza imwishyurira amafunguro yihariye

    Mukasire yavuze ko mu biganiro bagiranye na Rusesabagina yasabye ko ubuyobozi bwa gereza bwajya bumwishyurira ifunguro ryihariye nk’uko bwabikoze mu minsi ya mbere y’ifungwa rye.

    Ibi ngo ubuyobozi bwa Gereza bwavuze ko butakomeza kubikora ahubwo akwiye kwifashisha amafaranga yashyizwe kuri konti ye arimo ayavuye ku mwunganizi we n’ayo yari afite ubwo yagezwaga mu Rwanda.

    Ati “Icyo twaganiriye n’ubuyobozi bwa Gereza ni icyifuzo cye. Yifuza ko uko bamwakiriye bakamufata bushyitsi bakomeza bakamugenza nk’uko ariko ubuyobozi bwa Gereza bwatugaragarije ko ibyo bamukoreye batakomeza kubikora mu gihe cyose afunze.”

    Itangazo rya Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu risohotse nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zitangaje ko kugeza ubu Rusesabagina Paul akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi, ubuvuzi n’izindi serivisi zigenerwa abafungwa bitandukanye n’amakuru y’uko hari gahunda yo kumwicisha inzara yari yakwirakwijwe n’abo mu muryango we.

    Ibi byari byanemejwe n’Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera, aho yavuze ko abari muri gereza zo mu Rwanda bafatwa kimwe kandi na Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n’itegeko.

    Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire

  • Umutangabuhamya wafashije CSP Kayumba kwiba yavuze uko byagenze –

    Bose bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwiba no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa.

    Muri uru rubanza, hagaragayemo umugororwa witwa Amani Olivier wahamagajwe n’urukiko ngo asobanure uko yibye miliyoni 9,1 Frw ayakuye kuri konte y’uwitwa Kassem Ayman Mohamed.

    Muri uru rubanza, uyu Amani afatwa nk’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha kuko ibyo yakoze ngo yabikoreshejwe ku gahato.

    Saa 8:30 nibwo inteko iburanisha igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yatangiye kuburanisha uru rubanza rwari rwarasubitswe tariki 26 Gicurasi 2021.

    Umucamanza yahereye kuri Amani Olivier amusaba gusobanura mu buryo burambuye imikorerere y’icyaha.

    Yavuze ko mbere yo kwiba Kassem, yabanje guhura na CSP Kayumba mu bihe bitandukanye amubaza niba yabasha gukura amafaranga kuri Visa Card y’uyu mugabo ufite inkomoko mu Bwongereza.

    Uyu Amani yari asanzwe akora muri serivisi z’ikoranabuhanga mbere y’uko afungwa ndetse ni nabyo afungiye, gusa ubwo yahuraga na CP Kayumba yari muri Gereza.

    Yabwiye urukiko ko CSP Kayumba yamutumizagaho inshuro nyinshi mu biro bye amubaza niba nta buryo bakura amafaranga kuri Visa Card yari yarabitse kuko nta mufungwa uyifunganwa.

    Kugira ngo CSP Kayumba amenye ko Amani afite ubumenyi buhambaye ni uko yakoresheje inama muri Gereza asaba abantu bose bafunze barize ikoranabuhanga, gufasha Gereza gukora ‘Software’ yajya yifashishwa n’abafungwa mu guhaha kuko ibikorwa byo gusura byahagaze.

    Amani yavuze ko yashyizwe mu itsinda ry’abakora iyo ‘Software’, ayikora ku kigero cya 70% abandi bakoranaga bamufasha ibindi bintu bicye gusa.

    Yakomeje abwira urukiko ko CSP Kayumba yamuhamagaye amubaza niba ashobora gukura amafaranga ku makarita ya bamwe mu bafungwa akoresheje, undi amusubiza ko atabishobora kuko bisaba ubumenyi bwinshi.

    Amani yavuze ko amaze kubyanga, CSP Kayumba yamubwiye ko abizi neza ko abyanze nkana, undi asigara yamurakariye cyane. Ibyo biganiro byo gushaka kwiba Kassem byatangiye muri Nyakanga 2020.

    Ku wa 15 Nzeri 2020 saa munani y’ijoro, ngo abacungagereza binjiye aho Amani aryama, bamubwira ko hanze bamushaka, bamusaba gusohoka.

    Ngo yabanje kwanga kuko byari nijoro na cyane ko ubusanzwe nta mugororwa wemerewe gusohoka ayo masaha.

    Amani yavuze ko yasohowe ku ngufu, ageze hanze asanga ni CSP Kayumba umushaka ari kumwe n’uwari ushinzwe kumurinda witwa Gasirimu.

    Ngo yahise amujyana mu nzu basanzwe basakiramo abafungwa, amwereka imashini amusaba gukura amafaranga kuri konti ya Kassem byanze bikunze.

    Amani yavuze ko yemeye akabikora ariko akabikoreshwa n’igitutu cy’Umuyobozi wa Gereza.

    Yabwiye urukiko ko CSP Kayumba ari umuntu ukomeye cyane ku buryo nta kintu yari gusaba ngo hagire uwanga kugikora.

    Amani yavuze ko yashyizweho imbaraga z’umurengera kugira ngo yibe uwitwa Kassem na cyane ko yari yabwiwe ko naramuka atabikoze aza gufungirwa ahantu ha wenyine.

    Ati “Ni ahantu ufungirwa habi, hakonja. Baguha iminota 20 ku munsi yo kota akazuba byose. Byose nabikoze ndengera ubuzima bwanjye kuko n’uwo mugabo namumenye nyuma naramaze kumwiba.”

    Umucanza yabajije Amani inyungu yari afite mu kwiba mugenzi we, avuga ko CSP Kayumba nabikora, igihe bizaba bibayeho ko hari abagororwa barekurwa by’agateganyo, azamushyira ku rutonde akarekurwa.

    Ati “Yari yanyijeje ko ntazamara umwaka muri gereza kuko nk’uko mubizi hari igihe baha imbabazi abafungwa abandi bakarekurwa by’agateganyo.”

    Amani yabwiye urukiko ko CSP Kayumba yari yamwemereye n’ubundi bufasha bwose yakenera mu gihe yaba akiri muri Gereza ya Nyarugenge.

    Nyuma yo gukura amafaranga kuri konti ya Kassem, SP Ntakirukimana na Mutamaniwa nabo bamusabye gukora nk’ibyo yakoreye CSP Kayumba, bamubwira ko ibyo yakoraga byose babizi.

    Amani yavuze ko nabo yabafashije kwiba Kassem bakoresheje konti ze ziba mu Bwongereza.

    Amani ati “Njye navugaga ko ndi mu Bushinwa ariko si ko byari bimeze.”

    Nyuma yigiriye inama yo kubimenyesha Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyarugenge ariko ushinzwe abagore kuko yumvaga afite umutima umucira urubanza kandi abona buri muntu wese amusohora agakora igikorwa cyo kwiba mugenzi we bafunganywe.

    Uwo muyobozi yahise abimenyesha abayobozi bakuru ba RCS, uwari Komiseri wungirije wa RCS, Ujeneza Chantal, asaba RIB gutangiza iperereza kuri CSP Kayumba Innocent na bagenzi be.

    Amani yavuze ko ariwe wahaye amakuru yose RIB. Yakomeje abwira urukiko ati “Nakomeje gusaba imbabazi inzego zose naciyemo zimbaza iby’iki cyaha cyo kwiba amafaranga.”

    Yasabye urukiko ko hazifashishwa camera za gereza kugira ngo harebwe uko mu bihe bitandukanye yajyaga mu biro bya CSP Kayumba bari gutegura igikorwa cyo kwiba.

    Me Utazirubanda Gadi wunganira Amani yahawe ijambo asaba urukiko ko uwo yunganira yakomeza gufatwa nk’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha.

    Ati “Namwe murabizi ko Gereza iba ikomeye, ntabwo umuyobozi yagusaba gukora ikintu ngo ucyange”.

    Me Gashema yavuze ko iyo Amani aramuka yanze gukora ibyo yakoze byo kwiba Kassem byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Nyuma y’ubuhamya bwa Amani, CSP Kayumba na SP Ntakirutimana bahise bazamura amaboko bavuga ko ibyavuzwe byose na Amani ari ukuyobya urukiko.

    Yavuze ko we na bagenzi be bakwiye kurekurwa ahubwo bakajya bajya mu rukiko nk’abatangabuhamya hanyuma Amani akaguma muri gereza kuko ari gatozi w’icyaha.

    Iburanisha ryasubitswe rizasubukurwa ku wa 21 Kamena 2021.

    Amani Olivier ari imbere y’urukiko hamwe n’umunyamategeko we Me Gadi Utazirubanda

    CSP Kayumba Innocent amanitse ikiganza asaba ijambo urukiko

    Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge yungurana ibitekerezo n’umwunganizi we

    Abaregwa bose bageze igihe kimwe bamanikira akaboko icya rimwe bavuga ko ibyo Amani yavuze ari ukujijisha urukiko

  • Umutangabuhamya wafashije CSP Kayumba kwiba yavuze uko byagenze – #rwanda #RwOT

    Bose bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwiba no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa.

    Muri uru rubanza, hagaragayemo umugororwa witwa Amani Olivier wahamagajwe n'urukiko ngo asobanure uko yibye miliyoni 9,1 Frw ayakuye kuri konte y'uwitwa Kassem Ayman Mohamed.

    Muri uru rubanza, uyu Amani afatwa nk'umutangabuhamya w'ubushinjacyaha kuko ibyo yakoze ngo yabikoreshejwe ku gahato.

    Saa 8:30 nibwo inteko iburanisha igizwe n'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko yatangiye kuburanisha uru rubanza rwari rwarasubitswe tariki 26 Gicurasi 2021.

    Umucamanza yahereye kuri Amani Olivier amusaba gusobanura mu buryo burambuye imikorerere y'icyaha.

    Yavuze ko mbere yo kwiba Kassem, yabanje guhura na CSP Kayumba mu bihe bitandukanye amubaza niba yabasha gukura amafaranga kuri Visa Card y'uyu mugabo ufite inkomoko mu Bwongereza.

    Uyu Amani yari asanzwe akora muri serivisi z'ikoranabuhanga mbere y'uko afungwa ndetse ni nabyo afungiye, gusa ubwo yahuraga na CP Kayumba yari muri Gereza.

    Yabwiye urukiko ko CSP Kayumba yamutumizagaho inshuro nyinshi mu biro bye amubaza niba nta buryo bakura amafaranga kuri Visa Card yari yarabitse kuko nta mufungwa uyifunganwa.

    Kugira ngo CSP Kayumba amenye ko Amani afite ubumenyi buhambaye ni uko yakoresheje inama muri Gereza asaba abantu bose bafunze barize ikoranabuhanga, gufasha Gereza gukora 'Software' yajya yifashishwa n'abafungwa mu guhaha kuko ibikorwa byo gusura byahagaze.

    Amani yavuze ko yashyizwe mu itsinda ry'abakora iyo 'Software', ayikora ku kigero cya 70% abandi bakoranaga bamufasha ibindi bintu bicye gusa.

    Yakomeje abwira urukiko ko CSP Kayumba yamuhamagaye amubaza niba ashobora gukura amafaranga ku makarita ya bamwe mu bafungwa akoresheje, undi amusubiza ko atabishobora kuko bisaba ubumenyi bwinshi.

    Amani yavuze ko amaze kubyanga, CSP Kayumba yamubwiye ko abizi neza ko abyanze nkana, undi asigara yamurakariye cyane. Ibyo biganiro byo gushaka kwiba Kassem byatangiye muri Nyakanga 2020.

    Ku wa 15 Nzeri 2020 saa munani y'ijoro, ngo abacungagereza binjiye aho Amani aryama, bamubwira ko hanze bamushaka, bamusaba gusohoka.

    Ngo yabanje kwanga kuko byari nijoro na cyane ko ubusanzwe nta mugororwa wemerewe gusohoka ayo masaha.

    Amani yavuze ko yasohowe ku ngufu, ageze hanze asanga ni CSP Kayumba umushaka ari kumwe n'uwari ushinzwe kumurinda witwa Gasirimu.

    Ngo yahise amujyana mu nzu basanzwe basakiramo abafungwa, amwereka imashini amusaba gukura amafaranga kuri konti ya Kassem byanze bikunze.

    Amani yavuze ko yemeye akabikora ariko akabikoreshwa n'igitutu cy'Umuyobozi wa Gereza.

    Yabwiye urukiko ko CSP Kayumba ari umuntu ukomeye cyane ku buryo nta kintu yari gusaba ngo hagire uwanga kugikora.

    Amani yavuze ko yashyizweho imbaraga z'umurengera kugira ngo yibe uwitwa Kassem na cyane ko yari yabwiwe ko naramuka atabikoze aza gufungirwa ahantu ha wenyine.

    Ati 'Ni ahantu ufungirwa habi, hakonja. Baguha iminota 20 ku munsi yo kota akazuba byose. Byose nabikoze ndengera ubuzima bwanjye kuko n'uwo mugabo namumenye nyuma naramaze kumwiba.'

    Umucanza yabajije Amani inyungu yari afite mu kwiba mugenzi we, avuga ko CSP Kayumba nabikora, igihe bizaba bibayeho ko hari abagororwa barekurwa by'agateganyo, azamushyira ku rutonde akarekurwa.

    Ati 'Yari yanyijeje ko ntazamara umwaka muri gereza kuko nk'uko mubizi hari igihe baha imbabazi abafungwa abandi bakarekurwa by'agateganyo.'

    Amani yabwiye urukiko ko CSP Kayumba yari yamwemereye n'ubundi bufasha bwose yakenera mu gihe yaba akiri muri Gereza ya Nyarugenge.

    Nyuma yo gukura amafaranga kuri konti ya Kassem, SP Ntakirukimana na Mutamaniwa nabo bamusabye gukora nk'ibyo yakoreye CSP Kayumba, bamubwira ko ibyo yakoraga byose babizi.

    Amani yavuze ko nabo yabafashije kwiba Kassem bakoresheje konti ze ziba mu Bwongereza.

    Amani ati 'Njye navugaga ko ndi mu Bushinwa ariko si ko byari bimeze.'

    Nyuma yigiriye inama yo kubimenyesha Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyarugenge ariko ushinzwe abagore kuko yumvaga afite umutima umucira urubanza kandi abona buri muntu wese amusohora agakora igikorwa cyo kwiba mugenzi we bafunganywe.

    Uwo muyobozi yahise abimenyesha abayobozi bakuru ba RCS, uwari Komiseri wungirije wa RCS, Ujeneza Chantal, asaba RIB gutangiza iperereza kuri CSP Kayumba Innocent na bagenzi be.

    Amani yavuze ko ariwe wahaye amakuru yose RIB. Yakomeje abwira urukiko ati 'Nakomeje gusaba imbabazi inzego zose naciyemo zimbaza iby'iki cyaha cyo kwiba amafaranga.'

    Yasabye urukiko ko hazifashishwa camera za gereza kugira ngo harebwe uko mu bihe bitandukanye yajyaga mu biro bya CSP Kayumba bari gutegura igikorwa cyo kwiba.

    Me Utazirubanda Gadi wunganira Amani yahawe ijambo asaba urukiko ko uwo yunganira yakomeza gufatwa nk'umutangabuhamya w'Ubushinjacyaha.

    Ati 'Namwe murabizi ko Gereza iba ikomeye, ntabwo umuyobozi yagusaba gukora ikintu ngo ucyange'.

    Me Gashema yavuze ko iyo Amani aramuka yanze gukora ibyo yakoze byo kwiba Kassem byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Nyuma y'ubuhamya bwa Amani, CSP Kayumba na SP Ntakirutimana bahise bazamura amaboko bavuga ko ibyavuzwe byose na Amani ari ukuyobya urukiko.

    Yavuze ko we na bagenzi be bakwiye kurekurwa ahubwo bakajya bajya mu rukiko nk'abatangabuhamya hanyuma Amani akaguma muri gereza kuko ari gatozi w'icyaha.

    Iburanisha ryasubitswe rizasubukurwa ku wa 21 Kamena 2021.

    Amani Olivier ari imbere y’urukiko hamwe n’umunyamategeko we Me Gadi Utazirubanda

    CSP Kayumba Innocent amanitse ikiganza asaba ijambo urukiko

    Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge yungurana ibitekerezo n’umwunganizi we

    Abaregwa bose bageze igihe kimwe bamanikira akaboko icya rimwe bavuga ko ibyo Amani yavuze ari ukujijisha urukiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutangabuhamya-wafashije-csp-kayumba-kwiba-yavuze-uko-byagenze

  • Abatsimbarara kuri Kibeho n' ikinyoma cya 'Double Jenoside' babiterwa n' ipfunwe kubera amabi bakoze. Bageze n'aho batekesha amagufa y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Kibeho ivugwa yari i nkambi y'abari baravuye mu byabo nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ariko bisanga baratinze kumeya ko igihugu cyafashwe, maze babura inzira yo gusanga abandi mu cyahoze ari Zaire cyangwa i Burundi.

    Abenshi muri abo bari i Kibeho, ni Interahamwe n'abasirikari bo mu ngabo zari zimaze gutsindwa (FAR), bagoswe bagihiga Abatutsi bari bakihishe ngo babatsembe, niko kwikanga inzira zose zapfuye, bahitamo gufata imiryango yabo bajya i Kibeho. Bahageranye umujinya ko bari babuze bamwe mubo bashakaga batemagura, maze bawutura ishusho ya Bikiramariya bayishinja kugira izuru nk'iry'Abatutsi.

    Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze gushuka urubyiruko ko ngo mu mpunzi zari i Kibeho zishwemo ibihumbi umunani (8,000) , bagamije kumvisha abato ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi atari iyo gusa, ko ibyakozwe byari uruvangitirane, ubwicanyi busanzwe. Dore ukuri nyako.

    Njye wandika iyi nkuru nari umunyamakuru kandi najyaga i Kibeho byibura rimwe mu byumweru bibiri. Perezida wariho icyo gihe, Pasteur Bizimungu, ajyana imiryango mpuzamahanga ngo berekane aho ibyo bihumbi bivugwa ko byapfuye bishyinguye hakabura, nari mpari, inkambi ifungwa nari mpari, abayirimo bari ku maguru berekeza i Butare nagendaga nganira nabo, burira imodoka muri stade i Butare bajyanwa aho bakomoka nari mpari.

    Uko byari bimeze mu nkambi
    Nkuko nabivuze haruguru, iyi nkambi yarimo abantu batandukanye: Abaturage bajyanywe bunyago, Interahamwe n' basirikari bagotewe hagati mu gihugu abandi barahunze. Aba babaga mu nzu y'igorofa, bafite imbunda ntoya n'inini. Mu nkambi harimo aho bavurira hatatu, hakoreraga abaganga Batagira Imipaka (MSF), hari kandi inkambi 2 z'ingabo za Loni, MINUAR , n'abandi batangaga ibiribwa n'ubundi bufasha.

    Aho mu nkambi hari urugomo rukabije.

    Umuhanda uva i Butare ujya ku Gikongoro unyuze i Kibeho wacaga munsi y'inkambi (aho inkambi yari iri hari ku gasozi kameze nk'ikinunga), Abasirikari ba RPA (Ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi arizo ,RDF uyu munsi) banyuraga munsi yahoo, maze abagore batetse bakabamenaho ibiryo cyangwa igikoma kibira, abagabo nabo bakabatera amabuye , ariko abasirikare b'Inkotanyi bakabihorera.

    Inshuro eshatu tweretswe abasirikari bari mu bitaro i Butare kubera ubushye no gukomereka bitewe n'abari muri iyo nkambi y'ubugome.

    Umwaka wose bamaze muri iyo nkambi hari benshi batorokaga ninjoro bagataha. Bimaze kumenyekana ko hari benshi batorokaga, Interahamwe zakwije igihuha ko mu nkambi hajemo abazimu batema abantu ninjoro, ariko nkuko abo twahuraga bihishe bagataha batubwiraga, ngo bwari uburyo Interahamwe zari zateguye bwo gutema uwo zizabona asohotse ninjoro wese, kandi koko ngo benshi babiguyemo.

    Interahamwe zatinyaga ko bariya batahaga bashoboraga kubwira abo basanze ko kanaka na kanaka bari mu nkambi. Abishwe muri ubwo buryo nibo abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kugereka ku ngabo z'Inkotanyi , nyamara ubwo imirambo y'abishwe yagaragazwaga, yari ifite ibikomere by'imipanga. Ntanumwe wari wagaragaje ibikomere by'amasasu.

    Kwihuza n'inkambi zo muri Zaire.

    Kibeho yageze aho igiye gukoreshwa n'abajenosideri bari muri Zaire, cyane mu kwica abacitse ku icumu rya Jenoside. Byarakozwe, kuko mu ntangiriro ya 1995 Interahamwe zari mu nkambi zari zaramenye aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bararaga , noneho bakabatera ninjoro. Hari gahunda kandi yo kuzatangiza urugamba ruturutse mu nkambi zo muri Zaire na Kibeho

    Ubwo Perezida Pasteur Bizimungu yajyaga i Butare, abaturage baramutakambiye bati 'Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turagusaba ngo bariya bantu bari i Kibeho batahe, abere bakore imirimo yabo, abicanyi bahanwe, naho ubundi baraza bakica abantu n'injoro bwajya gucya bagasubira i Kibeho'.

    Iki cyari ikibazo gikomereye igihugu aho abantu bafataga inzira bakajya kurara batera abantu bwajya gucya bagataha. Bakagira kurara bica mu nkambi no hanze yayo, kandi igihugu cyari gifite inshingano zo gusubiza abaturage icyizere cyo kubaho.

    Gutekesha amagufa.

    Bariya bantu bari bafite ubugome ndengakamere. Batabururaga amagufa y'Abatutsi bari bariciwe hariya i Kibeho, bakayavanga n'inkwi bakayatekesha ibiryo. Ibi twabibonye inkambi imaze gufungwa nubwo kwari ukubyemeza kuko bari barabitubwiye mbere. Abanyamakuru barimo n'abanyamahanga barabibonye barumirwa.
    Gufunga inkambi.
    Nk'uko twabivuze, ibyakorwaga n'abari muri iyo nkambi byari biteye ubwoba n'agahinda, ari nacyo cyatumye hagati ya 19 na 25 Mata 1995 inkambi ifungwa. Kuya 22 Mata, twari duhagaze ku marembo y'inkambi hafi ya MINUAR, abantu bamwe bashaka gusohoka , Interahamwe nazo zibakumira zanga ko bataha. Ubwo mu nkambi imbere umuhoro wararishaga , Interahamwe zitema abantu nk'utema amasaka.

    Gutaha kw'Interahamwe byari bivuze gufatwa.

    Ubwo hejuru mu igorofa niko abasirikari ba Ex- FAR barasaga ngo abantu badasohoka . Warebaga mu nkambi ukabona ari nk' amasaka ajemo umuyaga, bava aha bajya aha, mbese ari ibintu biteye ubwoba. Byarangiye inkambi ifunzwe, ifungwa MINUAR irira, MSF irira , n'abandi bafatanyabikorwa babo bababaye cyane, kuko akazi kari gashize. Raporo zabo zandikanywe umujinya wo kwirukanwa no gutakaza akazi.

    Kuya 27 Mata , Perezida Bizimungu yahamagaye hafi Guverinoma yose, Intumwa y'Umunyamabanga w'Umuryango w'Abibumbye, ba Ambasaderi bose bari mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga n'imiryango itari iya Leta, bajya i Kibeho. Icyo yashakaga kwari ukunyomoza amakuru ya MSF yari yaraye atangajweko I Kibeho hapfuye abantu ibihumbi umunani (8,000).

    Bakimara kwicara Perezida Bizimungu yabajije aho umugore waraye avuga ku maradio ko yabaze ibihumbi 8 ari ngo aberekane, bagenzi be bati yaraye atashye! Bivuze ko yamaze gukwiza impuha agahita yurira indege, akitahira.

    Ubwo rero Perezida Bizimungu yahamagaye abo bakoranaga n'uwo mugore ngo berekane iyo mirambo 8000 batangaje, umwe ati ubanza iri mu misarane, atunga urutoki hakurya. Perezida Bizimungu ati :'Erega nicyo cyadukuye i Kigali, tugende utwereke iyo misarane tuyicukure kugeza tubonye iyo mirambo'. Umugore aramwara, araruca ararumira.

    Ababaruwe icyo gihe bageze kuri 280 bari biganjemo abana bakandagiwe muri cya kivunge n'abandi bari batemwe muri bwa buryo bwo kubabuza gusohoka twavuze haruguru.
    Abantu bavuye mu nkambi berekeza i Butare bamwe bagenda n' amaguru , abafite intege nke batwarwa n'imodoka. Bageze i Butare muri stade bagiye ku mirongo bakurikije aho bakomoka, imodoka zirabacyura,ngayo nguko.

    Iyo rero abantu birirwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga 'Kibeho massacre ' jye ubizi mbona ari ipfunwe , bitewe n'ibyo ba se cyangwa bo ubwabo bakoze, kandi batinya kubisabira imbabazi ngo babane n'abandi.
    Inkomoko y'ikinyoma cya'Double Genocide'.

    Double Jenoside ni imvugo yatangijwe na Sindikubwabo Theodore wari Perezida ku ngoma y'abajenosideri, ubwo yasuraga inkambi ya Kanganiro muri Kivu y'Amajyepfo. Mu nkambi zo muri Zaire abantu bumvaga ba Louse Kayibanda, Aimable Sibomana, bakumva Mukeshabatware n'abandi kuri Radio Rwanda, bagasoma Imvaho bakabonamo ba Nyirabikari Helena na Veneranda Hategekimana, noneho bakibaza impamvu bo badataha.

    Sindikubwabo abimenye yajyanye ibimodoka bya gisirikari n'abasirikari bakuru nka Grasiyani Kabirigi i Kanganiro mu nkambi, agamije gutera ubwoba abashaka gutaha ku neza, anababeshya ko bafite imbaraga zo gutaha ku ngufu. Imodoka zazengurutse mu nkambi, hanyuma Sindikubwabo akoresha inama abwira izo mpunzi ati:' Mwabonye abasirikari banyu?Turi hafi gutaha kuko imbaraga zirahari zihagije.

    Muzi icyitwa 'Double Jenoside' ? Muzi Jenoside twakoreye Abatutsi gusa, ariko tugiye gutaha kandi tuzica Abahutu bose basigaye bakorana n'Inyenzi.Ibyo bizitwa double jenoside.'. Abaturage bakomye amashyi menshi, bacinya umudiho karahava. Iyi nyito rero yakwamiye muri bamwe, nyamara bari bagiye gukorea Abahutu jenoside, iyo badakomwa mu nkokora. Nta Jenoside ibaho itateguwe bimenyekane bityo ku rubyiruko rurimo gushukwa.

    Ibi Sindikubwabo yabivuze ari mu minsi ye ya nyuma, kuko ubwo inkambi zo muri Zaire zasenyukaga ,we n'abo bari kumwe bahunze berekeza i Goma , maze bageze mu nzira bamenya ko na za Mugunga zasenyutse, bahitamo gukatira ibumoso berekeza Walikare. Bageze mu nzira imihanda irabananira imodoka barazita.

    Ku buryo bwihuse abasore nk'umunani bahise bakora igisa n'ingobyi, batangira kugenda bakuranwa|Perezida'Sindikubwabo wasukumaga . Ntibyamaze umwanya kuko nyuma y'igihe gito batangiye kumva amasasu hafi aho, maze Sindikubwabo abwira abari bamuhetse kumushyira hasi bakigendera.

    Impunzi zakomeje kugenda zimucaho ari nako zibaza icyo ategereje, hanyuma abasirikari basunikaga abaturage bamugezeho Sindikubwabo abasaba kumurasa aho gukomeza kurushya imuinsi. Nuko baramurasa, jako baramuhuhura kuko n'ubundi atari akiri umuntu.ati maze nanze kuruhanya sinshaka ko ziriya nyenzi zinfata mpiri ni mundase birangire nuko.

    Bamurengejeho agataka gake kuburyo abo twaganiriye bavugaga ko nta kabuza yaba yarariwe ni n'imbwa cyangwa inkongoro.

    Frank Ndamage ni umusomyi wa Rushyashya. Ni Umunyamakuru ubirambyemo, akaba yarabone anumva byinshi.

    The post Abatsimbarara kuri Kibeho n' ikinyoma cya 'Double Jenoside' babiterwa n' ipfunwe kubera amabi bakoze. Bageze n'aho batekesha amagufa y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abatsimbarara-kuri-kibeho-n-ikinyoma-cya-double-jenoside-babiterwa-n-ipfunwe-kubera-amabi-bakoze-bageze-naho-batekesha-amagufa-yabatutsi-bazize-j/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatsimbarara-kuri-kibeho-n-ikinyoma-cya-double-jenoside-babiterwa-n-ipfunwe-kubera-amabi-bakoze-bageze-naho-batekesha-amagufa-yabatutsi-bazize-j