Category: Uncategorized

  • Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basabwe kurwanya bivuye inyuma abapfobya ndetse bagahakana Jenoside – #rwanda #RwOT

    Babisabwe kuri uyu wa 11 Kamena 2021, ubwo bifatanyaga n'Abanyarwanda bose kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27 yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

    Uyu muhango wo kwibuka wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri 47.497 y'abazize Jenoside bashyinguye muri uru rwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze Akarere ka Kamonyi mu gihe cya Jenoside.

    Mu ijambo yagegeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko kwibuka Jenoside ari ugusubiza agaciro abakambuwe.

    Yasabye abantu gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo no kugaragaza ukuri kw'ibyabaye mu rwego rwo kunyomoza abahakana Jenoside.

    Yagize ati 'Muri urwo rugamba rwo gukomeza guhangana n'abapfobya Jenoside, turasaba urubyiruko byumwihariko ko rwagira uruhare rugaragara cyane cyane mu kugaragaza ukuri nyako kuko abayirwanya bifashisha imbuga nkoranyambaga. Rukandika, rukagaragaza amateka nyayo kuko adasibangana.'

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kamonyi ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamahoro Prisca, yashimiye Urwego rw'Umuvunyi rwaje kwifatanya n'Abanya-Kamonyi kwibuka Jenoside, avuga ko byose babikesha imiyoborere myiza itandukanye n'iyari iriho muri Jenoside, yashishikarije abaturage kwica abandi.

    Yagize ati 'Nk'Akarere ka Kamonyi turabashimira tunababwira ngo nimukomere, umwanya nk'uyu nguyu aho abantu bagenda bakareba ibyabaye, bakabona ibimenyetso bitandukanye bakabona abashyinguye, bituma hari icyiyubaka ku mitima w'abantu.'

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zackarie, yavuze ko kuba Urwego rw'Umuvunyi rwaje kwibuka bifite byinshi bisobanuye kubera ko rushinzwe kurwanya akarengane kandi abishwe muri Jenoside bazize akarengane, ibintu bikwiriye gukomeza kurwanywa no muri iki gihe kugira ngo bitazongera kuba ukundi.

    Yunze mu ry'Umuvunyi Mukuru, ahamagarira urubyiruko kurwanya abahakana Jenoside.

    Ati 'Usanga benshi barwanya Jenoside bitwaza imbuga nkoranyambaga bagatanga ubutumwa butari bwo, ariko nk'urubyiruko rusobanukiwe bazi n'uruhare rw'imbuga nkoranyambaga [mu gukwiza ibinyoma] ni ngombwa ko bafata iya mbere mu kunyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rwatangiye gushyingurwamo abazize Jenoside mu 2005 bagiye bagwa muri aka karere ndetse n'ubu baracyashyingurwamo. Ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nyundo ahahoze hitwa muri Komine Taba.

    Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basabwe kurwanya bivuye inyuma abapfobya ndetse bagahakana Jenoside

    Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’abakozi barwo bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi

    Nirere Madeleine yavuze ko kwibuka ari ugusubiza agaciro abakambuwe no gushimangira ko uburenganzira bwo kubaho ari ntavogerwaa

    JPEG - 302.5 kb
    Uwamahoro Prisca wungirije Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yashimiye Urwego rw Umuvunyi rwaje kwifatanya n'Abanya-Kamonyi kwibuka ku nshuro ya 27

    Bashyize indabo ku mva mu kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rwatangiye gushyingurwamo abazize Jenoside mu 2005


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-b-urwego-rw-umuvunyi-basabwe-kurwanya-bivuye-inyuma-abapfobya-ndetse

  • Impuzi z'Abarundi zarwanye na polisi ya Tanzania bapfa ibyavuye mu matora #rwanda #RwOT

    Abantu 16 bakomerekeye mu bushyamirane hagati y'impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Nyarugusu muri Tanzaniya na polisi yo muri icyo gihugu.

    Ubwo bushyamirane bwaturutse ku kutumvikana ku cyemezo ubutegetsi bwo muri icyo gihugu bwafashe cyo kwemeza Umunyekongo wari waje ku mwanya wa kabiri mu matora y'ubuyobozi bw'impunzi muri iyo nkambi.

    Impunzi z'Abarundi zivuga ko Umurundi ari we wari watsinze ayo matora ku majwi 6409 mu gihe Umunyekongo waje ku mwanya wa kabiri yabonye amajwi 3455.

    Gusa ubutegetsi bwa leta bushinzwe inkambi aho muri Tanzaniya bwategetse ko uwo Munyekongo ari we ushingwa ubuyobozi bw'inkambi.

    Ibyo byateye imvururu mu mpunzi z'Abarundi zitakozwaga iby'icyo cyemezo. Imvururu zatangiye kuwa kane nimugoroba zigeza kuri uyu wa gatanu ubwo byabaga ngombwa ko hitabazwa polisi.

    Polisi yahise itangira gufata abakekwaho guhungabanya umutekano no gusubiza inyuma abarimo bigaragambya hakoreshejwe amasasu n'ibyuka biryana mu maso.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/impuzi-z-abarundi-zarwanye-na-polisi-ya-tanzania-bapfa-ibyavuye-mu-matora

  • Sheikh Habimana asanga kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside ari ukurufasha kuyisobanukirwa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kamena 2021 mu Karere ka Rwamagana ubwo Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Kwigira ryibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Sheikh Habimana Saleh yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa, abarenga miliyoni bakicwa.

    Yavuze ko ingabo zari zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi arizo zafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside, avuga ko kuva ubwo hahise hatangira uburyo bwo guhuza Abanyarwanda hagamijwe kubagira umwe.

    Sheikh Habimana yavuze ko abakiri bato bakwiriye kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho mu rwego rwo gutuma abakiri bato bamenya amahano yabaye mu Rwanda bakanirinda ko yazongera kubaho ukundi.

    Ati 'Kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho ni uburyo bwo gutuma bamenya amakuru ariko ni nabwo buryo bwonyine bwo gukumira Jenoside, Jenoside ntikumirwa n'ibindi bindi, ni ukubaka ibindi bitekerezo bishya. Kubabwira amateka ya Jenoside bakayamenya bakayumva bakayinjiramo, ni bwo buryo bwonyine bukumira Jenoside.'

    Sheikh Habimana yakomeje avuga ko uko abana bato bavuka bakwiriye kwigishwa hakiri kare uko ibintu byagenze mu Rwanda, aho kurindira ko bakura bakabaza ababyeyi impamvu badafite ba sekuru.

    Ati 'Iyo tubigisha tuba twibuka kandi tunahesha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi tubavuga amazina kugira ngo abakomoka ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bazahore bazi ababo aho bagiye batazajya babaza ababyeyi babo aho ba sogokuru babo bagiye.'

    Yavuze ko ikindi cya gatatu cyiza cyo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside bifasha mu gukumira ibibi.

    Ati 'Kwigisha abana bato uba utangiye kurema irindi tsinda ry'abantu bashya batazemera ko haba ikindi kintu kibi cyabaho; kubigisha hari ugukumira, kwigisha no gutegura abakiri bato batazigera bemera ko ibyabaye bibaho abantu bakicana.'

    Sheikh Habimana yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza yo kumenya ko umuntu uwo ariwe wese ufite ubuzima adakwiriye kwicwa azira uko yaremwe ahubwo bagahitamo kubana mu bumwe n'ubunyangamugayo.

    Umutoni, umwe mu banyeshuri biga mu Ishuri ry'Imyuga rya Kwigira yavuze ko iyo basobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa bituma bamenya uburyo birinda ababazanira amacakubiri.

    Ati 'Mu ishuri batubwira uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'uko yanashyizwe mu bikorwa ariko ntabwo ari isomo rihoraho, ridufasha rero kwirinda amacakubiri tukanirinda undi muntu wazatuzanamo.'

    Ishuri rya Kwigira ni rimwe mu mashuri y'Umuryango Ambrella utegamiye kuri Leta cyangwa ku idini, ukaba ugamije gushyira imbere gufasha abantu no kubageza ku bushobozi. Rifite imyuga itandukanye irimo amashanyarazi, amazi, kudoda no guteka. Abana baribarizwamo bigira ubuntu.

    Sheikh Habimana asanga kwigisha urubyiruko mu buryo buhoraho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizarufasha cyane

    Shikh Habimana yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza

    Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Kwigira ryibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sheikh-habimana-asanga-kwigisha-urubyiruko-amateka-ya-jenoside-ari-ukurufasha

  • Benshi mu bahagrariye Lesotho muri furika y'Epfo birukanwe kubera kugurisha inzoga #rwanda #RwOT

    Africa y'Epfo yahaye benshi mu bahagarariye igihugu cya Lesotho amasaha 72 yo kuba basubiye iwabo kubera kugurisha mu buryo butemewe n'amategejo inzoga ziba zaranguwe zidatanze umusoro(duty-free).

    Abategetsi ba Afrika y'Epfo batanze urutonde rw'abo ba 'diplomates' n'abo mu miryango yabo bavuga ko '' bakoresheje nabi gufatwa neza bahabwa n'ubutumwa baba barimo”.

    Lesotho yitandukanyije n'ibikorwa by'abo bari bayihagarariye muri Afrika y'Epfo, itangaza ko iri gutegura itahuka ryabo.

    Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ya Lesotho yanditse ko “yababajwe kandi yanatewe isoni” no kumva iyo nkuru.

    Abavugwa muri icyo gikorwa bose Africa y'Epfo yabagize ''persona non grata'', n'ukuvuga abantu birukanwe muri icyo gihugu mu mvugo y'ububanyi n'amahanga hagati y'ibihugu.

    Muri Afrika y'Epfo kugurisha inzoga mu buryo butemewe n'amategeko byariyongeye cyane muri 2020 mu gihe cya Guma mu rugo yatewe na coronavírus.Amaduka y'inzoga n'ububari byariyongereye kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/benshi-mu-bahagrariye-lesotho-muri-furika-y-epfo-birukanwe-kubera-kugurisha

  • Sheikh Habimana asanga kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside ari ukurufasha kuyisobanukirwa –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kamena 2021 mu Karere ka Rwamagana ubwo Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kwigira ryibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Sheikh Habimana Saleh yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, abarenga miliyoni bakicwa.

    Yavuze ko ingabo zari zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi arizo zafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside, avuga ko kuva ubwo hahise hatangira uburyo bwo guhuza Abanyarwanda hagamijwe kubagira umwe.

    Sheikh Habimana yavuze ko abakiri bato bakwiriye kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho mu rwego rwo gutuma abakiri bato bamenya amahano yabaye mu Rwanda bakanirinda ko yazongera kubaho ukundi.

    Ati “Kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho ni uburyo bwo gutuma bamenya amakuru ariko ni nabwo buryo bwonyine bwo gukumira Jenoside, Jenoside ntikumirwa n’ibindi bindi, ni ukubaka ibindi bitekerezo bishya. Kubabwira amateka ya Jenoside bakayamenya bakayumva bakayinjiramo, ni bwo buryo bwonyine bukumira Jenoside.”

    Sheikh Habimana yakomeje avuga ko uko abana bato bavuka bakwiriye kwigishwa hakiri kare uko ibintu byagenze mu Rwanda, aho kurindira ko bakura bakabaza ababyeyi impamvu badafite ba sekuru.

    Ati “Iyo tubigisha tuba twibuka kandi tunahesha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi tubavuga amazina kugira ngo abakomoka ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bazahore bazi ababo aho bagiye batazajya babaza ababyeyi babo aho ba sogokuru babo bagiye.”

    Yavuze ko ikindi cya gatatu cyiza cyo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside bifasha mu gukumira ibibi.

    Ati “Kwigisha abana bato uba utangiye kurema irindi tsinda ry’abantu bashya batazemera ko haba ikindi kintu kibi cyabaho; kubigisha hari ugukumira, kwigisha no gutegura abakiri bato batazigera bemera ko ibyabaye bibaho abantu bakicana.”

    Sheikh Habimana yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza yo kumenya ko umuntu uwo ariwe wese ufite ubuzima adakwiriye kwicwa azira uko yaremwe ahubwo bagahitamo kubana mu bumwe n’ubunyangamugayo.

    Umutoni, umwe mu banyeshuri biga mu Ishuri ry’Imyuga rya Kwigira yavuze ko iyo basobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa bituma bamenya uburyo birinda ababazanira amacakubiri.

    Ati “Mu ishuri batubwira uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yanashyizwe mu bikorwa ariko ntabwo ari isomo rihoraho, ridufasha rero kwirinda amacakubiri tukanirinda undi muntu wazatuzanamo.”

    Ishuri rya Kwigira ni rimwe mu mashuri y’Umuryango Ambrella utegamiye kuri Leta cyangwa ku idini, ukaba ugamije gushyira imbere gufasha abantu no kubageza ku bushobozi. Rifite imyuga itandukanye irimo amashanyarazi, amazi, kudoda no guteka. Abana baribarizwamo bigira ubuntu.

    Sheikh Habimana asanga kwigisha urubyiruko mu buryo buhoraho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizarufasha cyane

    Shikh Habimana yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza

    Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kwigira ryibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa

  • Umusore yatunguye umukunzi we amwambikira impeta mu muhanda #rwanda #RwOT

    Uyu musore yabwiye uyu mukobwa ko ari inama y'ingenzi akwiriye kwitabira nubwo we atabyumvaga kugeza ubwo abyemeye yemera ko bajyana.

    Uyu musore wari umaze imyaka 4 akundana n'uyu mukobwa yavuze ko yahatirije uyu mukobwa ngo bajyane kugira ngo aze kumwambika impeta bageze mu nzira rwagati.

    Kugira ngo abone uko amwambika impeta,Samson yabeshye ko iyi modoka igize ikibazo ayivamo ariko uyu mukobwa avuga ko byaba byiza bahinduye bagashaka indi modoka kugira ngo badakererwa.

    Uyu musore yamusabye imbabazi,ubundi asohoka hanze nk'uri guhamagara umukanishi.Uyu mukobwa yagize ati 'Yagaragaraaga nk'udatuje.Igihe dutegereje ubufasha nabonye umuntu ufite camera aje ngira ngo n'abanyamakuru baje gukora inkuru ko twishe amategeko y'umuhanda.'

    Ubwo uyu mukobwa yari ahindukiye ngo avugana n'uyu mukunzi we,yahise abona yapfukamye,afite impeta mu kiganza.Abamotari bahise babuzuraho bavuza induru ngo 'vuga yego'.

    Uyu mukobwa yaje kubyemera ndetse basezeranye kubana akaramata kuri uyu wa 10 Kamena uyu mwaka.

    Uyu musore yahuye n'uyu mukobwa muri 2017 ubwo yakoraga muri resistor aho yari ashinzwe ikipe yakoraga ibijyanye no gususururutsa abakiriya.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umusore-yatunguye-umukunzi-we-amwambikira-impeta-mu-muhanda

  • Usengimana Faustin yabwiwe amagambo yuzuye urukundo n'umugore we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi n'ikipe ya Police FC, Usengimana Faustin, yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 27 avutse atungurwa n'umugore we wamubwiye amagambo meza y'urukundo

    Usengimana yabwiwe n'umugore we Bayingana Daniella ko ari umugabo udasanzwe, amushimira ko yemeye kumuhitamo ngo amubere umugore.

    Daniella yagize ati 'Isabukuru nziza ku rukundo rwanjye,umutima wanjye umugabo wanjye,inshuti magara yanjye papa w'abana bacu,ndishimira ubuzima bwawe uyu munsi, Imana yarakoze kukurema ikaguha ubuzima kuri iyi tariki,ikakurinda hanyuma ikanampuza nawe…uri umugabo udasanzwe.

    Warakoze kuza mubuzima bwanjye,warakoze kumpitamo nkakubera umugore na mama w'abana bawe,warakoze ku rukundo unkunda njye na kaël, warakoze ku bwitange udasiba gukora kugira tubeho neza,ndahirwa kuba ngufite nk'umutware wanjye na kaël arahirwa kuba agufite nka papa muri macye uri umugisha kuri twe .'

    Yasoje amuragiza Imana,ati 'Imana ishobora byose turayikuragije muri uyu mwaka utangiye turasenze ngo iguhaze uburame,ikurindire ubugingo, iguhe gutera imbere muri byose igusubize bya bindi byose udasiba gusengera mu izina rya Yesu , Amen.Turagukunda bitagira ingano rukundo rwanjye @u.faustin15.'

    Faustin yakoze ubukwe na Daniella mu Ugushyingo 2019, nyuma y'imyaka 10 mu munyenga w'urukundo.Kuri ubu bafite umwana w'umuhungu bise 'Usengimana Wayne Kael'.

    Usengimana Faustin, ni umwe mu bakinnyi bamamaye cyane mu Rwanda cyane mu ikipe ya Rayon Sports, yakiniye kandi APR FC,n'ikipe ya Buildgon FC yo muri Zambia, kuri ubu ni umukinnyi w'ikipe ya Police FC.Uyu myugariro yavutse taliki ya 11 Kamena 1994.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/usengimana-faustin-yabwiwe-amagambo-yuzuye-urukundo-n-umugore-we-ku-isabukuru

  • Nta n’umwe muri bo ubayeho neza- Kagame avuga ku bahunze igihugu batunzwe no kugituka –

    Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana barenga 300 baturutse mu Turere twa Rubavu na Musanze, abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, n’abikorera b’i Rubavu na Musanze bakorera i Kigali no mu tundi turere tw’u Rwanda.

    Ni ikiganiro Perezida Kagame yagiranye nabo nyuma y’amasaha make avuye mu muhango wo gusoza amasomo ku bofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

    Perezida Kagame yabwiye abikorera n’abayobozi mu Majyaruguru n’Iburengerazuba, ko imbaraga zabo ari zo zatumye u Rwanda rwongera guhagarara rwemye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko aho u Rwanda rwari ruri hari ku ndiba y’umwobo ku buryo nta kindi cyashobokaga uretse kugumamo cyangwa kuvamo.

    Ati “Buri mwobo wose uba ufite aho ugarukira, u Rwanda rwageze ku ndiba y’umwobo aho nta handi ho guhungira hari hahari uretse kuzamuka. Uyu munsi twarazamutse, twavuye muri uwo mwobo none twageze hejuru.”

    “Kuzamuka muri uwo mwobo byasabye gukora cyane. Gukomeza kujya mbere bisaba imbaraga zihoraho. Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu dukoresheje imbaraga kandi dufatanyije. Ni yo politiki yacu y’imiyoborere myiza n’ubumwe.”

    Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari abatari bishimiye ko Abanyarwanda bava muri uwo mwobo barimo na bamwe mu Banyarwanda ubwabo.

    Ati “Mu gihe twari turi kuzamuka muri uwo mwobo twari twaguyemo, hari benshi bakoze uko bashoboye ngo tuwugumemo. Bivuze ko byadusabye gukora byikubye gatatu cyangwa kane kugira ngo tube aho turi uyu munsi.”

    Abanyarwanda batashakaga ko igihugu kiva muri uwo mwobo barahunze, gusa Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwabo butigeze bumera neza kurusha mbere bakiri mu gihugu cyabo.

    Ati “Bamwe muri twe batari bashyigikiye politiki nziza bahunze igihugu. Nta n’umwe muri bo ubayeho neza kurusha uko yari ameze ari aha. Nta n’umwe wakomeje kubaho ubuzima bwiza. Kugira ngo babashe kuramuka, bibasaba kubeshya.”

    Yakomeje agira ati “Mu Rwanda imigambi yabo yarapfubye. Icyo ibyo bihugu byabafashije ni ukubafasha kujya mu mujyo umwe wo kudutuka. Ariko se ninde wishwe n’ibitutsi? Icyica ni ibinyoma n’inzara babayemo kuri ubu.”

    Yashimiye Abanyarwanda bakoze ibishoboka byose ngo igihugu kitamera uko abo bantu bashakaga kuko aribo “bazi ukuri, bazi aho baturutse, bazi aho bageze n’aho bashaka kugera.”

    Ati “Abanyarwanda barenze ibyo bintu biciriritse byo gutukana, bahisemo gukomeza kujya mbere bateza imbere igihugu cyabo. Ibitutsi n’ibinyoma bigamije guhindanya isura yacu ntabwo byatubuza kugera ku ntego twiyemeje.”

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora imbaraga kugira ngo bagere aho bifuza. Mu kubigeraho, yavuze ko bisaba ko buri wese yisuzuma, akamenya inshingano ze n’icyo bisaba ngo zigerweho.

    Perezida Kagame yavuze ko abanze gufatanya n’Abanyarwanda bibwira ko batazivana mu rwobo, ubu babayeho nabi ugereranyije n’uko bari babayeho bakiri mu Rwanda

    Abikorera, abayobozi n’abavuga rikijyana bakurikiranye impanuro za Perezida Kagame

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, bakurikiranye ibitekerezo by’abitabiriye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Nta n'umwe muri bo ubayeho neza- Kagame avuga ku bahunze igihugu batunzwe no kugituka – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga n'abavuga rikijyana barenga 300 baturutse mu Turere twa Rubavu na Musanze, abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Amajyaruguru n'iy'Uburengerazuba, n'abikorera b'i Rubavu na Musanze bakorera i Kigali no mu tundi turere tw'u Rwanda.

    Ni ikiganiro Perezida Kagame yagiranye nabo nyuma y'amasaha make avuye mu muhango wo gusoza amasomo ku bofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

    Perezida Kagame yabwiye abikorera n'abayobozi mu Majyaruguru n'Iburengerazuba, ko imbaraga zabo ari zo zatumye u Rwanda rwongera guhagarara rwemye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko aho u Rwanda rwari ruri hari ku ndiba y'umwobo ku buryo nta kindi cyashobokaga uretse kugumamo cyangwa kuvamo.

    Ati 'Buri mwobo wose uba ufite aho ugarukira, u Rwanda rwageze ku ndiba y'umwobo aho nta handi ho guhungira hari hahari uretse kuzamuka. Uyu munsi twarazamutse, twavuye muri uwo mwobo none twageze hejuru.'

    'Kuzamuka muri uwo mwobo byasabye gukora cyane. Gukomeza kujya mbere bisaba imbaraga zihoraho. Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu dukoresheje imbaraga kandi dufatanyije. Ni yo politiki yacu y'imiyoborere myiza n'ubumwe.'

    Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari abatari bishimiye ko Abanyarwanda bava muri uwo mwobo barimo na bamwe mu Banyarwanda ubwabo.

    Ati 'Mu gihe twari turi kuzamuka muri uwo mwobo twari twaguyemo, hari benshi bakoze uko bashoboye ngo tuwugumemo. Bivuze ko byadusabye gukora byikubye gatatu cyangwa kane kugira ngo tube aho turi uyu munsi.'

    Abanyarwanda batashakaga ko igihugu kiva muri uwo mwobo barahunze, gusa Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwabo butigeze bumera neza kurusha mbere bakiri mu gihugu cyabo.

    Ati 'Bamwe muri twe batari bashyigikiye politiki nziza bahunze igihugu. Nta n'umwe muri bo ubayeho neza kurusha uko yari ameze ari aha. Nta n'umwe wakomeje kubaho ubuzima bwiza. Kugira ngo babashe kuramuka, bibasaba kubeshya.'

    Yakomeje agira ati 'Mu Rwanda imigambi yabo yarapfubye. Icyo ibyo bihugu byabafashije ni ukubafasha kujya mu mujyo umwe wo kudutuka. Ariko se ninde wishwe n'ibitutsi? Icyica ni ibinyoma n'inzara babayemo kuri ubu.'

    Yashimiye Abanyarwanda bakoze ibishoboka byose ngo igihugu kitamera uko abo bantu bashakaga kuko aribo 'bazi ukuri, bazi aho baturutse, bazi aho bageze n'aho bashaka kugera.'

    Ati 'Abanyarwanda barenze ibyo bintu biciriritse byo gutukana, bahisemo gukomeza kujya mbere bateza imbere igihugu cyabo. Ibitutsi n'ibinyoma bigamije guhindanya isura yacu ntabwo byatubuza kugera ku ntego twiyemeje.'

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora imbaraga kugira ngo bagere aho bifuza. Mu kubigeraho, yavuze ko bisaba ko buri wese yisuzuma, akamenya inshingano ze n'icyo bisaba ngo zigerweho.

    Perezida Kagame yavuze ko abanze gufatanya n’Abanyarwanda bibwira ko batazivana mu rwobo, ubu babayeho nabi ugereranyije n’uko bari babayeho bakiri mu Rwanda

    Abikorera, abayobozi n’abavuga rikijyana bakurikiranye impanuro za Perezida Kagame

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, bakurikiranye ibitekerezo by’abitabiriye

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-n-umwe-muri-bo-ubayeho-neza-kagame-avuga-ku-bahunze-igihugu-batunzwe-no

  • Akarere ka Ngoma kari kuburanira imiryango 71 yasezeranye ntiyandikwe mu bitabo by'irangamimerere – #rwanda #RwOT

    Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021 mu rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ndetse na tariki ya 11 Kamena mu rukikoRwibanze rwa Sake.

    Impamvu itangwa ni ugusaba urukiko gusubizaho inyandiko z'irangamimerere z'ishyingirwa zazimiye mu biro by'irangamimerere mu Mirenge ya Sake, Jarama, Gashanda, Mutenderi, Zaza na Mugesera.

    Akarere ka Ngoma kiyemeje kuburanira iyi miryango nyuma y'uko bigaragaye ko hari ibitabo by'irangamimerere byabuze bitewe n'impamvu zirimo ihuzwa ry'izahoze ari segiteri na Komine, ibindi bikaza kubura muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Nyuma y'imyaka myinshi byaje kugaragara ko hari imiryango yari yarasezeranye ndetse yerekana n'ibimenyetso birimo amafoto n'ibindi ariko ibitabo by'irangamimerere banditswemo bigashakishwa bikabura.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yavuze ko kuri ubu bamaze kubona imiryango 114 yagiye yibura mu bitabo by'irangamimerere ariko akagaragaza ko ari ikibazo gishobora kuba gifitwe n'imiryango myinshi.

    Ati ' Ubundi twari dufite imiryango 114 ariko kuko twagombaga gukorana n'inzego kugira ngo harebwe niba abo bantu bavuga ukuri dufatanyije na Minisiteri y'Ubutabera binyuze muri RIB, twabonye imiryango 71 ni nayo twajyaniye ibirego byayo mu nkiko. Indi miryango isigaye turacyayikoraho iperereza kugira ngo tumenye ukuri kw'ibivugwa.'

    Yavuze ko kuba batanditswe bituma hari serivisi nyinshi abaturage batabona bikaba byadindiza iterambere ryabo.

    Ati ' Iyo icyo gitabo kitagihari ntushobora kuvuga ngo uyu munsi ngiye gushaka icyangombwa runaka kuko ntibakubona kandi iyo udafite ibyangombwa ntiwakenera kugira aho ujya wowe n'umuryango wawe,. Abo rero nibo turi kuburanira kuko baravuga ko basezeranye ariko tukabura ibitabo byabo, turi kubaburanira kugira ngo babone ibyangombwa byabo batarindiriye kwiburanira.'

    Meya Nambaje yavuze ko serivisi zose zishingiye ku irangamimerere aba baturage batazibona ngo kuko batanditswe mu bitabo by'irangamimerere, yavuze ko mbere yo kugira ngo umuryango bawutangire ikirego babanza gushakisha no mu yindi Mirenge Babura ibyangombwa burundu bakabona gutanga ikirego.

    Umwe mu baturage baturuka mu Murenge wa Zaza waganiriye na IGIHE, yavuze ko kutandikwa mu gitabo cy'irangamimerere uba umeze nk'aho udafite igihugu ubarizwamo.

    Yavuze ko ibyangombwa byose agiye kwaka abyimwa ngo kuko adafatwa nk'umunyarwanda.

    Ati ' Nagiye ku Murenge bambwira ko ntari Umunyarwanda, mbabaza impamvu bambwira ko ntaho nandits. Ikindi ubu sinagurisha ubutaka, sinajya hanze y'igihugu kandi narasezeranye rwose n'amafoto ndayafite.'

    Meya Nambaje yavuze ko bitarenze tariki 21 Kemena bizeye ko urukiko ruzaba rwabahaye uburenganzira bwo kwandika abo baturage mu irangamimerere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque niwe uri kuburanira Akarere

    Ibiro by’akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-ngoma-kari-kuburanira-imiryango-71-yasezeranye-ntiyandikwe-mu-bitabo