Category: Uncategorized

  • Turabihorera bagasaragurika abantu bose bakamenya ko ari abasazi- P.Kagame avuga ku batuka u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bagera muri 300 bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

    Umukuru w’u Rwanda yashimiye aba barimo abikorera, ababwira ko ibikorwa byabo biri mu byatumye u Rwanda rubasha kuva mu mwobo rwarimo ubu rukaba rukomeje gutera intambwe nziza mu majyambere no mu mibereho y’abarutuye.

    Perezida Kagame yagereranyije aho u Rwanda rwavuye n’umwobo ubu rukaba rugeze hejuru ariko ko hari bamwe batifuzaga ko ruwuvamo ndetse barimo n’Abanyarwanda.

    Ati 'Hari benshi bakoze uko bashoboye ngo tuwugumemo, bivuze ko byadusabye gukora byikubye gatatu cyangwa kane kugira ngo tube aho turi uyu munsi.'

    Yavuze ko bamwe muri abo banyarwanda bahungiye mu bihugu bimwe ndetse bikabakira ubu bakaba birirwa batuka u Rwanda rwabibarutse.

    Yavuze kandi ko hari bamwe bari mu gihugu birirwa batuka igihugu cyabo ariko ko ubundi nta muntu ukwiye kubaha amatwi gusa ko hari umurongo badashobora kurenga.

    Yagize ati 'Ubundi turabihorera bakishyira hanze bagasaragurika abantu bose bakamenya ko ari abasazi ariko iyo bigeze aho hari n’umurongo utarengwa buriya. Wihorera umuntu agasara akavuga iby’abasazi ariko iyo urenze umurongo ibyo bisazi byawe bigashaka guhutaza Umunyarwanda, kakubaho.'

    Muri iyi minsi hakunze kumvikana bamwe mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga amagambo akomeye yo kuvuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse bamwe muri bo bakaba baherutse gutabwa muri yombi.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda aho uyu mugore yanavuze amagambo mabi ku buzima bw’umukuru w’u Rwanda.

    Mu minsi ya vuba kandi mu byumweru bibiri, uwitwa Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, na we aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukurura amacakubiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Turabihorera-bagasaragurika-abantu-bose-bakamenya-ko-ari-abasazi-P-Kagame-avuga-ku-batuka-u-Rwanda

  • Kwiringira Uwiteka ntibikoza isoni #rwanda #RwOT

    Mu mibereho ya buri munsi abantu bafite byinshi biringira ubwenge, imiryango,amafaranga,ubwiza ndetse ni inshuti, ariko dukwiriye kwiringira Imana kuko abantu barahinduka ariko Uwiteka ni we wenyine wo kwiringirwa kandi ntajya akoza isoni.

    Twasomye ijambo ry’Imana ritubwira ngo ugushikamishijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa ndetse Daniyeli na bagenzibe na bo ni urugero rwiza rwo kwiringira Imana kuko bavuze amagambo akomeye baravuga ngo naho Imana yacu yatureka, ntidushobora kubararira ibigirwamana.

    Daniyeli yagambiriye kwiringira Uwiteka yemera kwigomwa agambirira kutaziyandurisha ibyo kurya by’ibwami, byatumye Daniyeli agira igikundiro ku Mwami ndetse agirira abanzi benshi. Daniyeli baramuhize bamushakira mu bibi baramubura ndetse kugera n’aho bakoze iperereza bagasanga Daniyeli nta handi bamukura basanga uri ukumutegera mu mwanya mwiza wo gusenga.

    Daniyeli yakomeje kwiringira Imana nubwo yari afite abanzi benshi impande zose ariko kuko yiringiye Imana birangira Daniyeli ahagurukanye intsinzi ava mu rwobo rw’intare amahoro kuko yari yaramaze gusobanukirwa ko ntawundi wo kwiringirwa uretse Uwiteka.

    Yobu na we yiringiye uwiteka avana amaso ku nshuti ze kuko baramurwanyije ndetse bamushinja ibyaha kandi bari nshuti ze ndetse n’umugore we aramwinuba. Kuko ntaho kwiringirwa ariko kuko Yobu yari yaringiye Uwiteka wenyine byarangiye atabawe.

    Biradukwiye ko twiringira Uwiteka akatubera ubwihisho nta kindi cyo kwiringirwa nta muntu wo kwiringirwa uretse Kristo wenyine abantu n’ibintu birashira ariko Kristo wenyine ni we wo kwiringirwa.

    Uwiteka adushoboze kumwiringira wenyine tuve ku bantu, atwambike imbaraga zo kumwiringira wenyine. Nawe usenge Uwiteka akurinde kwiringira icyo ari cyo cyose keretse Kristo Yesu wenyine. Dusabe Uwiteka aduhe kwiringira umusaraba abe ari wo duhanga amaso.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kwiringira-Uwiteka-ntibikoza-isoni.html

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 abandi 202 barayandura mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 202 barimo 61 bo muri Kigali, mu gihe nta muntu wakize.Abakirwaye bageze ku 1,153 barimo 6 barembye. Abashya bakingiwe ni 673.

    Ibihugu birindwi bikize byibumbiye mu itsinda rizwi nka G7 biteraniye mu nama ibihuza kuva mu wa Gatanu mu Bwongereza, byiyemeje gutanga inkingo zigera kuri miliyari zizahabwa ibihugu bikennye mu rwego rwo kurwanya ubwandu bwa Covid-19.

    Intego ibi bihugu bifite ni uko umwaka wa 2022 wazasiga icyorezo cya Covid-19 kibaye amateka ku isi.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko ibyo bitashoboka mu gihe urukingo rwaba rutaragera kuri buri wese nk'uko France24 yabitangaje.
    Ati 'Igihe kirageze ko ibihugu byateye imbere muri demokarasi n'ikoranabuhanga bigira uruhare mu gufasha isi kubona urukingo kubera ko nta bwirinzi bushoboka mu gihe abandi basigara badakingiwe.'

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye gutanga miliyoni 500 za doze z'inkingo, u Bwongereza bwiyemeza doze miliyoni 100 binyuze muri gahunda ya Covax ariko bigaragara ko zidahagije.

    Ukurikije umuvuduko ibihugu bikennye biriho ubu mu gukingira abaturage babyo, byazasaba imyaka 57 ngo bibe bigeze ku rwego ibihugu byo muri G7 bigezeho mu bwirinzi nk'uko bitangazwa n'umuryango utegamiye kuri leta, Oxfam. Ibi ngo ntabwo bikwiriye hashingiwe ku buryo covid-19 igenda yihinduranya.

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron na we yasabye za laboratwari zikora imitigutanga 10% bya doze zigurisha anifuza ko G7 yafasha mu kugera ku ntego y'uko Abanyafurika bagera kuri 60% baba bamaze gukingirwa kugeza muri Werurwe 2022.

    Ibihugu bihuriye mu cyiswe G7 birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Buyapani, u Bufaransa, u Budage n'u Butaliyani.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-abandi-202-barayandura-mu-rwanda

  • Ubutaliyani bwihanije Turkia mu mukino ufungura Euro 2020 #rwanda #RwOT

    Ubutaliyani bwahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino ugereranyije na Turkia bwitwaye neza mu gice cya kabiri bwinjizamo ibi bitego byose.

    Igice cya mbere ntabwo cyari kiryoheye ijisho kuko Turkia yagerageje kurinda izamu hanyuma abakinnyi b'Ubutaliyani ntibashobora kubona ibitego.

    Ubutaliyani bwabonye uburyo 2 bukomeye bwo gutsinda igitego burimo ubwo Lorenzo Insigne yatereye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina ugana ku ruhande n'umutwe Chiellini yateye umunyezamu wa Turkia awushyira muri Koloneri.

    Ikipe y'Ubutaliyani yaje mu gice cya kabiri yariye karungu hanyuma ku munota wa 53 ibona igitego cya mbere cyitsinzwe na myugariro Merih Demiral ku mupira wari uhinduwe neza na Bellardi ashaka guhereza Immobile bakinana.

    Iyi ni inshuro ya mbere igitego cya mbere mu gikombe cya Euro cyitsinzwe n'umukinnyi.

    Ku munota wa 66,Ubutaliyani bwabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Ciro Immobile ku mupira wari ugaruwe n'umunyezamu ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Insigne hanyuma uyu rutahizamu asongamo.

    Ubutaliyani bwarushaga Turkia ku buryo bugaragara bwatsinze igitego cya 3 ku munota wa 79 gitsinzwe na Lorenzo Insigne ku mupira mwiza yahawe na Bellardi areba uko umunyezamu ahagaze ahita amuroba.

    Ubutaliyani bwayoboye uyu mukino mu gice cya kabiri cyane kugeza ubwo umukino urangiye butsinze ibitego 3-0.

    Imikino ya Euro irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino 3 irimo uwo Wales izakina n'Ubusuwisi,Danmark ihure na Finland mu gihe Ububiligi buzasoza buhura n'Uburusiya.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubutaliyani-bwihanije-turkia-mu-mukino-ufungura-euro-2020

  • Reba bimwe mubiza ku isonga bisigaye bizonga cyane abakobwa mu rukundo #rwanda #RwOT

    Abakobwa benshi ubushakashatsi bugaragazwa n'abahanga mu by'urukundo buvuga ko badakunda kwisabira abakunzi babo gutandukana akaba ariyo mpamvu bahitamo kubatendeka aho kubasaba gutandukana.

    Iyo umukobwa atunguwe no kubona ibinyuranye n'ibyo yari ategereje mu rukundo ashobora kudahita afata icyemezo cyo gutandukana n'umuhungu bakundanye ariko akaba muri urwo rukundo adatekanye, ahangayitse kandi yumva agenda acika integer aho hanaziramo no kuba yatendeka kuko atanyuzwe.

    Urubuga le plurielles.fr ruvuga bimwe mu bishobora kuzonga/kubuza amahoro umukobwa uri mu rukundo, ibi byanamutera gutendeka:

    1. Iyo atitaweho mu buryo butandukanye kandi ubwo aribwo bwose n'umuhungu bakundana

    2. Iyo umuhungu bakundanye amubangamira cyangwa se amuyoborana igitugu ndetse akanamufatira ibyemezo kuri buri gikorwa cyose.

    3. Iyo umuhungu bakundanye atajya ashaka kugaragaza cyangwa kumwereka ko atewe ishema nawe. Aha nk'igihe ahora yumva urukundo rwabo bombi rwaguma ari ibanga ryabo bombi gusa ariko baba bari mu bandi bagenzi babo rukaba ibanga.

    4. Iyo umuhungu nta mpano n'imwe by'umwihariko iciriritse ajya amuha, na cyane ko abakobwa benshi bikundira impano zidahanitse ndetse zitanahenze zivuye ku bakunzi babo.

    5. Iyo buri gihe umuhungu ahora mu ifuhe n'ishyari, ibyo bitera umukobwa gutekereza ko atajya yigera aba umwizerwa imbere y'umukunzi we.

    6. Iyo umuhungu akunda kugira inyuro cyangwa se ubika inzika: Niba umukobwa akoze agakosa gato, umuhungu akazajya ahora akamucyurira kabone nubwo haba hashize igihe iryo kosa yararimusabiye imbabazi. Ibi umukobwa abifata nko kumuhoza ku nkeke.

    7. Iyo umuhungu ahora ashaka ndetse arwanira ko umukobwa yatera nkawe kuri buri kimwe cyose cyangwa ko bahuza imitekerereze, kandi ntibishoboka kuko buri wese aba afite uko atekereza nuko abona ibintu ahubwo icyo bakora ni ugushyira hamwe ibitekerezo byabo hamwe no kuzuzanya.

    https://www.elcrema.com/

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-bimwe-mubiza-ku-isonga-bisigaye-bizonga-cyane-abakobwa-mu-rukundo

  • Ubujurire bwa Jay Polly na bagenzi be bwateshejwe agaciro n'urukiko #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwa Jay Polly n'itsinda ry'abo bafunganywe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rushimangira ibyemezo byari byafashwe n'Urukiko rw'ibanze ko bafungwa by'agateganyo iminsi 30.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye imyanzuro y'ubujurire bwa Jay Polly n'abo bareganwa.

    Bari barujuririye nyuma yo kutishimira ibyemezo by'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwari rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwabo ruvuga ko bakwiriye gukomeza gufungwa mu gihe hagikorwa iperereza ku byo bashinjwa.
    Ku wa 27 Gicurasi 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwaburanishije ubujurire bwa Jay Polly na bagenzi be bari barubwiye ko bafunzwe binyuranyije n'amategeko kandi ko batanemera ibyaha baregwa.

    Jay Polly afunganywe na murumuna we Iyamuremye Jean Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

    Abaregwa bose bahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge usibye Iyamuremye wemera ko yajyanye urumogi mu rugo rwa Jay Polly.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by'agateganyo kugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n'uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge no gukomeza iperereza.

    Ku wa 20 Gicurasi 2021 nibwo Jay Polly n'abo bareganwa bari bakatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo gufungwa by'agateganyo.

    Icyo gihe umucamanza yavugaga ko urukiko rwasanze ibyo bavuze ko bafunze mu buryo bunyuranyije n'amategeko nta shingiro bifite kuko icyemezo kibafunga gihuye neza n'igihe Umushinjacyaha yabwiye Urukiko.

    Urukiko rwari rwavuze kandi ko ubwo abaregwa bafatwaga, Polisi yari igiye kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho kubasaka ibiyobyabwenge. Bityo ngo ntibavuga ko basatswe binyuranyije n'amategeko.

    Impamvu zikomeye zituma abaregwa bakurikiranywaho iki cyaha, ni uko raporo ya muganga yagaragaje ko basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso, bityo rusanga nta kimenyetso kigaragaza ko uwo munsi batari banyweye urumogi.

    Ikindi kandi ni uko icyaha bakoze gihanwa n'igifungo kigera ku myaka ibiri kandi umuntu ugikekwaho akurikiranwa afunze.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubujurire-bwa-jay-polly-bwateshejwe-agaciro-n-urukiko

  • Urukundo rukomeje kuvuza ubuhuha hagati ya Arthur Nkusi na Fiona [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urukundo rw'umunyarwenya akaba n'Umunyamakuru, Nkusi Arthur uzwi nka Rutura n'umukobwa witwa Fiona Muthoni , yagiye igarukwaho cyane mu minsi yashize kuri buri umwe agenda yerekana mugenzi we ko amwishimiye ari nako bashyira hanze amafoto atandukanye bari kumwe aho basohotse ndetse barimo kugirana ibihe byiza .

    Kuri uyu munsi ,Fiona abinyujije kuri Story ya ya instagram ye yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Arthur ari nako akomeza gushimangira urukundo amukunda.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rukomeje-kuvuza-ubuhuha-hagati-ya-arthur-nkusi-na-fiona-amafoto

  • Dr Habumuremyi yatakambiye urukiko, arusaba gusubikirwa igihano – #rwanda #RwOT

    Dr Habumuremyi wakoresheje amasaha agera kuri ane yisobanura mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge yagaragaje impamvu z'ubujurire bwe. Yavuze ko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije rukamuhamya ibyaha kandi rudafite ububasha ndetse akaba yarahawe igihano kidateganywa n'itegeko.

    Icyaha cyatumye Dr Habumuremyi ajurira ni ugutanga sheki zitazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z'ishuri rikuru rya Christian University of Rwanda yashinze. Uyu wigeze kuba Minisitiri w'Intebe mu Ugushyingo 2020 yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya 892.200.000 Frw.

    Yavuze ko gutanga sheki zitazigamye atari agamije gukora icyaha nk'uko Ubushinjacyaha bubivuga ahubwo ko yabikoze mu rwego rwo gutanga icyizere ku bazihawe ko bazishyurwa cyane ko n'itegeko rirebana n'impapuro mvunjwafaranga ryemera ko sheki nayo ikubiye muri zo.

    Yagaragaje ko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwaciye urubanza rudafite ububasha, ahamywa igikorwa kidafatwa nk'icyaha, ahabwa igihano kidateganywa n'itegeko mu gihe hari ibimenyetso yatanze bikirengagizwa birimo uko hakozwe amasezerano.

    Dr Habumuremyi yagaragaje ko izo sheki zitasobanuraga uko ashaka kubariganya yifashishije ingero z'amasezerano Kaminuza ya CHUR yagiye igirana n'abantu batandukanye.

    Amasezerano ya mbere agaragaza ko Christian University of Rwanda ifite umwenda na Kazungu wawutanze. Mu gika cya gatatu cyayo hagaragaza ko ayo mafaranga azishyurwa mu byiciro bine bitandukanye.

    Urundi rugero yifashishije ni amasezerano hagati CHUR na Ngabonziza Jean Bosco agaragaza ko Christian University of Rwanda ifite umwenda kandi mu gika cya gatatu muri ayo masezerano agaragaza ko amararanga azishyurwa mu byiciro bitatu, ndetse akagaragaza ko natubahirizwa, atazifashishwa n'inkiko mu gihe cy'urubanza.

    Yasabye urukiko kubaza abasinye ayo masezerano niba bayemera cyangwa batayemera, bagaragara ko aribo bayashyizeho umukono bakagaragaza niba barashyizweho iterabwoba ngo bayasinye.

    Dr Habumuremyi yavuze ko itegeko ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa harimo na sheki kandi nawe yayitanze agendeye kuri ibyo ko nta kibi yari agamije.

    Yavuze ko atakoze icyaha mu gutanga sheki itazigamiye ahubwo ko yatangaga ubwishingizi ndetse n'icyizere ko abazihawe azabishyura kandi agaragaza ko niba koko ari icyaha yakoze, yagombaga kuburanira mu rukiko rw'Ubucuruzi aho kuba urw'Ibanze rwa Nyarugenge.

    Ikindi kibishimangira ni uko abo yahaye sheki bagiye bishyurwa na Christian University of Rwanda mu byiciro, kandi amafaranga yabo bayahawe mbere y'itariki yanditswe muri sheki kandi yagaragaje ko muri miliyoni 155 Frw yagombaga kwishyura hari hasigaye miliyoni 25 Frw.

    Yasabye urukiko gukosora inenge ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye kuko nta mugambi cyangwa ubushake yigeze agira bwo gukora icyaha, asaba ko yagihanagurwaho.

    Dr Habumuremyi yongeye gusaba umucamanza guca inkoni izamba agahanwa hashingiwe ku mategeko. Yifashishije ingingo zitandukanye z'amategeko yabwiye urukiko ko habayemo kubogama ndetse n'amarangamutima mu gufata imyanzuro.

    Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye yasabye ko yasubikirwa igihano akabanza agakurikirana ubuzima bwe kandi yagaragaje ko imitungo ye n'iy'ishuri iyo bidafungwa yakabaye yararangije kwishyura abo akibereyemo umwenda.

    Ati 'Abandeze icyo bakeneye si uko bashaka ko nguma mfunzwe ahubwo bakeneye amafaranga yabo, ariko kuba mfunzwe ntibyakunda. Ngabanyirijwe igihano byashoboka ko bishyurwa asigaye. Ikindi mfite uburwayi nkwiye gukurikiranwa n'abaganga, ninjiye muri gereza mfite indwara eshatu kandi zikomeye none hiyongereyeho izindi zirimo kanseri ya prostate n'iyo kubyimba amaguru yombi.''

    Yavuze ko icyo Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze cyo gufungwa ngo yikosore, atari byo kuko umuntu adakosorwa no gufungwa gusa.

    Dr Habumuremyi yemeye ko mu gihe byagaragara ko amategeko yashingiyeho atanga sheki itazigamiye atakiriho, byaba bigaragara ko yakoze icyaha atabigendereye ndetse akabisabira imbabazi, ariko akifuza ko yasubikirwa igihano yahawe cy'imyaka itatu kugira ngo abanze kwita ku buzima bwe.

    Ku bijyanye n'ihazabu yaciwe, yavuze ko yaciwe amafaranga atigeze atunga kandi atazi ko azanatunga.

    Abamwunganira aribo Me Bayisabe Erneste na Me Kayitare Jean Pierre, basabye urukiko kuzareba ibikubiye mu mwanzuro w'inyongera Habumuremyi yashyize mu ikoranabuhanga ry'iburanisha.

    Basabye ko hazabaho gusuzuma ingingo 44 n'iya 64 zivuga ku masezerano y'ubwumvikane bityo aho Christian University yagiye igirana n'abantu amasezerano ikaba ariyo ibiryozwa.

    Me Bayisenge Evariste yasabye ko ubujurire bw'Ubushinjacyaha nabwo bwari bwatanze butakwakirwa kuko butigeze bugaragaza inenge bushingiraho bujurira. Yanasabye ko igihano cyahawe umukiliya we cyasubikwa.

    Ubushinjachaha n'abaregera indishyi ntibabonye umwanya wo kugira icyo bavuga kuko inteko iburanisha yahise ifata umwanzuro wo kwimurira urubanza ku wundi munsi bitewe n'amasaha. Uru rubanza ruzakomeza tariki ya 2 Nyakanga 2021 saa Mbili za mu gitondo.

    Dr Habumuremyi Pierre Damien yatakambiye urukiko, arusaba gusubikirwa igihano cy’imyaka itatu yakatiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-habumuremyi-yatakambiye-urukiko-arusaba-gusubikirwa-igihano

  • Dr Habumuremyi yatakambiye urukiko, arusaba gusubikirwa igihano –

    Dr Habumuremyi wakoresheje amasaha agera kuri ane yisobanura mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge yagaragaje impamvu z’ubujurire bwe. Yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije rukamuhamya ibyaha kandi rudafite ububasha ndetse akaba yarahawe igihano kidateganywa n’itegeko.

    Icyaha cyatumye Dr Habumuremyi ajurira ni ugutanga sheki zitazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z’ishuri rikuru rya Christian University of Rwanda yashinze. Uyu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Ugushyingo 2020 yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 892.200.000 Frw.

    Yavuze ko gutanga sheki zitazigamye atari agamije gukora icyaha nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga ahubwo ko yabikoze mu rwego rwo gutanga icyizere ku bazihawe ko bazishyurwa cyane ko n’itegeko rirebana n’impapuro mvunjwafaranga ryemera ko sheki nayo ikubiye muri zo.

    Yagaragaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaciye urubanza rudafite ububasha, ahamywa igikorwa kidafatwa nk’icyaha, ahabwa igihano kidateganywa n’itegeko mu gihe hari ibimenyetso yatanze bikirengagizwa birimo uko hakozwe amasezerano.

    Dr Habumuremyi yagaragaje ko izo sheki zitasobanuraga uko ashaka kubariganya yifashishije ingero z’amasezerano Kaminuza ya CHUR yagiye igirana n’abantu batandukanye.

    Amasezerano ya mbere agaragaza ko Christian University of Rwanda ifite umwenda na Kazungu wawutanze. Mu gika cya gatatu cyayo hagaragaza ko ayo mafaranga azishyurwa mu byiciro bine bitandukanye.

    Urundi rugero yifashishije ni amasezerano hagati CHUR na Ngabonziza Jean Bosco agaragaza ko Christian University of Rwanda ifite umwenda kandi mu gika cya gatatu muri ayo masezerano agaragaza ko amararanga azishyurwa mu byiciro bitatu, ndetse akagaragaza ko natubahirizwa, atazifashishwa n’inkiko mu gihe cy’urubanza.

    Yasabye urukiko kubaza abasinye ayo masezerano niba bayemera cyangwa batayemera, bagaragara ko aribo bayashyizeho umukono bakagaragaza niba barashyizweho iterabwoba ngo bayasinye.

    Dr Habumuremyi yavuze ko itegeko ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa harimo na sheki kandi nawe yayitanze agendeye kuri ibyo ko nta kibi yari agamije.

    Yavuze ko atakoze icyaha mu gutanga sheki itazigamiye ahubwo ko yatangaga ubwishingizi ndetse n’icyizere ko abazihawe azabishyura kandi agaragaza ko niba koko ari icyaha yakoze, yagombaga kuburanira mu rukiko rw’Ubucuruzi aho kuba urw’Ibanze rwa Nyarugenge.

    Ikindi kibishimangira ni uko abo yahaye sheki bagiye bishyurwa na Christian University of Rwanda mu byiciro, kandi amafaranga yabo bayahawe mbere y’itariki yanditswe muri sheki kandi yagaragaje ko muri miliyoni 155 Frw yagombaga kwishyura hari hasigaye miliyoni 25 Frw.

    Yasabye urukiko gukosora inenge ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye kuko nta mugambi cyangwa ubushake yigeze agira bwo gukora icyaha, asaba ko yagihanagurwaho.

    Dr Habumuremyi yongeye gusaba umucamanza guca inkoni izamba agahanwa hashingiwe ku mategeko. Yifashishije ingingo zitandukanye z’amategeko yabwiye urukiko ko habayemo kubogama ndetse n’amarangamutima mu gufata imyanzuro.

    Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye yasabye ko yasubikirwa igihano akabanza agakurikirana ubuzima bwe kandi yagaragaje ko imitungo ye n’iy’ishuri iyo bidafungwa yakabaye yararangije kwishyura abo akibereyemo umwenda.

    Ati “Abandeze icyo bakeneye si uko bashaka ko nguma mfunzwe ahubwo bakeneye amafaranga yabo, ariko kuba mfunzwe ntibyakunda. Ngabanyirijwe igihano byashoboka ko bishyurwa asigaye. Ikindi mfite uburwayi nkwiye gukurikiranwa n’abaganga, ninjiye muri gereza mfite indwara eshatu kandi zikomeye none hiyongereyeho izindi zirimo kanseri ya prostate n’iyo kubyimba amaguru yombi.’’

    Yavuze ko icyo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze cyo gufungwa ngo yikosore, atari byo kuko umuntu adakosorwa no gufungwa gusa.

    Dr Habumuremyi yemeye ko mu gihe byagaragara ko amategeko yashingiyeho atanga sheki itazigamiye atakiriho, byaba bigaragara ko yakoze icyaha atabigendereye ndetse akabisabira imbabazi, ariko akifuza ko yasubikirwa igihano yahawe cy’imyaka itatu kugira ngo abanze kwita ku buzima bwe.

    Ku bijyanye n’ihazabu yaciwe, yavuze ko yaciwe amafaranga atigeze atunga kandi atazi ko azanatunga.

    Abamwunganira aribo Me Bayisabe Erneste na Me Kayitare Jean Pierre, basabye urukiko kuzareba ibikubiye mu mwanzuro w’inyongera Habumuremyi yashyize mu ikoranabuhanga ry’iburanisha.

    Basabye ko hazabaho gusuzuma ingingo 44 n’iya 64 zivuga ku masezerano y’ubwumvikane bityo aho Christian University yagiye igirana n’abantu amasezerano ikaba ariyo ibiryozwa.

    Me Bayisenge Evariste yasabye ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nabwo bwari bwatanze butakwakirwa kuko butigeze bugaragaza inenge bushingiraho bujurira. Yanasabye ko igihano cyahawe umukiliya we cyasubikwa.

    Ubushinjachaha n’abaregera indishyi ntibabonye umwanya wo kugira icyo bavuga kuko inteko iburanisha yahise ifata umwanzuro wo kwimurira urubanza ku wundi munsi bitewe n’amasaha. Uru rubanza ruzakomeza tariki ya 2 Nyakanga 2021 saa Mbili za mu gitondo.

    Dr Habumuremyi Pierre Damien yatakambiye urukiko, arusaba gusubikirwa igihano cy’imyaka itatu yakatiwe

  • Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi basabwe kurwanya bivuye inyuma abapfobya ndetse bagahakana Jenoside –

    Babisabwe kuri uyu wa 11 Kamena 2021, ubwo bifatanyaga n’Abanyarwanda bose kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27 yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

    Uyu muhango wo kwibuka wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri 47.497 y’abazize Jenoside bashyinguye muri uru rwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze Akarere ka Kamonyi mu gihe cya Jenoside.

    Mu ijambo yagegeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko kwibuka Jenoside ari ugusubiza agaciro abakambuwe.

    Yasabye abantu gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo no kugaragaza ukuri kw’ibyabaye mu rwego rwo kunyomoza abahakana Jenoside.

    Yagize ati “Muri urwo rugamba rwo gukomeza guhangana n’abapfobya Jenoside, turasaba urubyiruko byumwihariko ko rwagira uruhare rugaragara cyane cyane mu kugaragaza ukuri nyako kuko abayirwanya bifashisha imbuga nkoranyambaga. Rukandika, rukagaragaza amateka nyayo kuko adasibangana.”

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamahoro Prisca, yashimiye Urwego rw’Umuvunyi rwaje kwifatanya n’Abanya-Kamonyi kwibuka Jenoside, avuga ko byose babikesha imiyoborere myiza itandukanye n’iyari iriho muri Jenoside, yashishikarije abaturage kwica abandi.

    Yagize ati “Nk’Akarere ka Kamonyi turabashimira tunababwira ngo nimukomere, umwanya nk’uyu nguyu aho abantu bagenda bakareba ibyabaye, bakabona ibimenyetso bitandukanye bakabona abashyinguye, bituma hari icyiyubaka ku mitima w’abantu.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zackarie, yavuze ko kuba Urwego rw’Umuvunyi rwaje kwibuka bifite byinshi bisobanuye kubera ko rushinzwe kurwanya akarengane kandi abishwe muri Jenoside bazize akarengane, ibintu bikwiriye gukomeza kurwanywa no muri iki gihe kugira ngo bitazongera kuba ukundi.

    Yunze mu ry’Umuvunyi Mukuru, ahamagarira urubyiruko kurwanya abahakana Jenoside.

    Ati “Usanga benshi barwanya Jenoside bitwaza imbuga nkoranyambaga bagatanga ubutumwa butari bwo, ariko nk’urubyiruko rusobanukiwe bazi n’uruhare rw’imbuga nkoranyambaga [mu gukwiza ibinyoma] ni ngombwa ko bafata iya mbere mu kunyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rwatangiye gushyingurwamo abazize Jenoside mu 2005 bagiye bagwa muri aka karere ndetse n’ubu baracyashyingurwamo. Ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nyundo ahahoze hitwa muri Komine Taba.

    Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi basabwe kurwanya bivuye inyuma abapfobya ndetse bagahakana Jenoside

    Abakozi n’abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’abakozi barwo bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi

    Nirere Madeleine yavuze ko kwibuka ari ugusubiza agaciro abakambuwe no gushimangira ko uburenganzira bwo kubaho ari ntavogerwaa
    JPEG - 302.5 kb
    Uwamahoro Prisca wungirije Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye Urwego rw Umuvunyi rwaje kwifatanya n’Abanya-Kamonyi kwibuka ku nshuro ya 27

    Bashyize indabo ku mva mu kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rwatangiye gushyingurwamo abazize Jenoside mu 2005