Category: Uncategorized

  • Covid-19: Uruganda rwa Sulfo rwafunzwe –

    Uyu mwanzuro uje ukurikira ubwiyongere bw’iki cyorezo bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu cyane mu Mujyi wa Kigali.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze uru ruganda.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE, ati “Sulfo yo twabaye tuyifunze mu gihe cy’iminsi irindwi ku bw’ubwandu bwagaragayemo bukabije. Urumva rero, Sulfo ni uruganda, abantu bakorera ahantu bari hamwe, birashoboka ko umuntu yaza umwe akabanduza”.

    Ngabonziza yavuze ko hari kurebwa aho abanduye baherereye, niba ari abakora mu ruganda badahura n’abaturage cyane cyangwa se niba ari abahura na bo inshuro nyinshi nk’abari muri serivisi z’ubucuruzi.

    Kugira ngo hapimwe abakozi bo muri Sulfo, byaturutse ku muntu umwe wabanje gupimwa biza kugaragara ko yanduye. Mu gukomeza kugenzura, abandi na bo barapimwe birangira abasanganywe ubwandu bangana na 10,1%.

    Ati “Harimo abakozi 600, hapimwemo 592 hanyuma dusangamo 60 banduye Covid-19. Byabaye ngombwa rero ko dufata icyemezo cyo kuhafunga mu gihe cy’iminsi irindwi hanyuma hakabanza gukorwa ibikorwa byo kureba niba nta bandi banduye hafi aho.”

    Hashize iminsi ingamba zo kwirinda Covid-19 mu gihugu zoroshywa, nk’umubare w’abajya mu modoka rusange ukongerwa, imihango imwe n’imwe y’ubukwe na yo igakomorerwa ku buryo bishobora gutuma hamwe abantu batubahiriza ingamba uko bikwiriye.

    Hari hashize igihe kinini kandi muri Kigali nta bikorwa bifungwa kubera ubwiyongere bwa Covid-19, ubwo biheruka ni muri Kanama 2020 ubwo hafungwaga amasoko abiri arimo irya Nyarugenge n’iry’ahazwi nko kwa Mutangana.

    Sulfo yafunzwe nyuma y’uko mu bakozi bayo, 60 basanzwemo Covid-19

    Uru ruganda rugiye kumara iminsi irindwi rudakora

  • Covid-19: Uruganda rwa Sulfo rwafunzwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro uje ukurikira ubwiyongere bw'iki cyorezo bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by'igihugu cyane mu Mujyi wa Kigali.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, nibwo Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze uru ruganda.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE, ati 'Sulfo yo twabaye tuyifunze mu gihe cy'iminsi irindwi ku bw'ubwandu bwagaragayemo bukabije. Urumva rero, Sulfo ni uruganda, abantu bakorera ahantu bari hamwe, birashoboka ko umuntu yaza umwe akabanduza'.

    Ngabonziza yavuze ko hari kurebwa aho abanduye baherereye, niba ari abakora mu ruganda badahura n'abaturage cyane cyangwa se niba ari abahura na bo inshuro nyinshi nk'abari muri serivisi z'ubucuruzi.

    Kugira ngo hapimwe abakozi bo muri Sulfo, byaturutse ku muntu umwe wabanje gupimwa biza kugaragara ko yanduye. Mu gukomeza kugenzura, abandi na bo barapimwe birangira abasanganywe ubwandu bangana na 10,1%.

    Ati 'Harimo abakozi 600, hapimwemo 592 hanyuma dusangamo 60 banduye Covid-19. Byabaye ngombwa rero ko dufata icyemezo cyo kuhafunga mu gihe cy'iminsi irindwi hanyuma hakabanza gukorwa ibikorwa byo kureba niba nta bandi banduye hafi aho.'

    Hashize iminsi ingamba zo kwirinda Covid-19 mu gihugu zoroshywa, nk'umubare w'abajya mu modoka rusange ukongerwa, imihango imwe n'imwe y'ubukwe na yo igakomorerwa ku buryo bishobora gutuma hamwe abantu batubahiriza ingamba uko bikwiriye.

    Hari hashize igihe kinini kandi muri Kigali nta bikorwa bifungwa kubera ubwiyongere bwa Covid-19, ubwo biheruka ni muri Kanama 2020 ubwo hafungwaga amasoko abiri arimo irya Nyarugenge n'iry'ahazwi nko kwa Mutangana.

    Sulfo yafunzwe nyuma y’uko mu bakozi bayo, 60 basanzwemo Covid-19

    Uru ruganda rugiye kumara iminsi irindwi rudakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-uruganda-rwa-sulfo-rwafunzwe

  • Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby'urugendo rwe mu ikipe y'igihugu Amavubi. #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru y'u Rwanda Ngwabije Bryan uherutse guhamagarwa bwa mbere agakina imikino ibiri Amavubi yatsinzemo ikipe ya Centrafrica ibitego 7 ku busa, yavuze iby'uko urugendo rwe rwagenze kugirango ahamagarwe mu ikipe y'igihugu.

    Ubwo hari mu kiganiro uyu myugariro ukinira ikipe ya Sporting Lyon, yagiranye n'ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa, Ngwabije yavuze uko byagenze kugira ngo ahamagarwe mu ikipe y'igihugu.

    Ati'mu mezi yatambutse baranyegereye cyane ariko numvaga ntiteguye kuba nakwitabira ubutumire. Igihugu cyanganirije bwa mbere nyuma y'umukino w'igikombe cy'u Bufaransa dukina na Marseille (umukino yanatsizemo igitego). Hari ingaruka byagize, nyuma biza kuba.'

    Agaruka ku Rwanda avuga ko ari ho ababyeyi be bahakomoka ariko we akaba yaravukiye mu Bufaransa, aho ababyeyi bagiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ati'Ababyeyi banjye bakomoka mu Rwanda. Binjiye mu Burayi n'u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Navukiye mu Bufaransa. Nakuze numva ababyeyi banjye bavuga ikinyarwanda. Ndacyumva ariko sinkivuga. Mu myaka 10 ishize naje i Kigali, ndabyibuka nagiye kureba Stade Amahoro. Kuhakinira zari inzozi zanjye zo mu bwana.'

    K'uguhamagarwa kwe kwa mbere akitabira ubutumire, yavuze ko n'ubundi yari afite gahunda yo kuza mu kiruhuko mu Rwanda we na murumuna we, ariko mbere yo guhaguruka abwirwa ko yamaze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu.

    Ati'nahamagawe ku mikino ibiri ya gicuti na Cenrafrique, ni mu gihe nari mu kiruhuko cy'ibyumweru byinshi. Njye na murumuna wanjye twari twarateguye kujya Kigali. Mbere y'umunsi umwe ko duhaguruka, bambwiye ko ndi mu bakinnyi bazahamagarwa! Nahageze tariki ya 29 Gicurasi, umunsi wakurikiyeho nizihizaga isabukuru y'imyaka 23.

    Nagize n'amahirwe yo kureba imikino ya ½ ya BAL (the African Basketball Champions League) wa Patriots (yatsinzwe na US Monastir amanota 87-46) i Kigali mu nyubako nziza yacu y'imikino, mu Bufaransa hari nke nkayo.'

    Yakomeje avuga ko atigeze agorwa cyane kuko ibyo umutoza Mashami Vincent yavugaga byose yabyumvaga kuko yakoreshaga indimi yumva.

    Ati'nta kibazo cyari gihari kuva umutoza avuga Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa. Ndamushimira kuba yarankoresheje kimwe n'abo bafatanyije(staff technique) kuba baranyakiriye. Nasanzeyo abakinnyi bafite impano harimo bake nkanjye bagihamagarwa.'

    'Umukino wa mbere nabanjemo hagati mu bwugarizi dutsinda 2-0. Naje nsimbura mu mukino wa kabiri twatsinze 5-0, nakinnye iminota 20 ya nyuma, bwo nakinaga mu bwugarizi ku ruhande rw'ibumoso. Ibyo nabonye ndashaka kugira icyo mfasha cyane mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022(imikino iri muri Nzeri 2021, Amavubi ari mu itsinda na Mali, Uganda na Kenya). 100% ndi umukinnyi w'Amavubi kandi ndakeka naramaze kwigarurira imitima y'abanyarwanda mu kwizera ikiragano gishya.'

    Yavuze kandi ko atari azi neza aho agiye uko bizaba bimeze bitewe n'urwego rw'abakinnyi bahamagawe.

    Ngwabije Bryan Clovis w'imyaka 23 y'amavuko avuga ko ubu arimo kugirira ibihe byiza mu Rwanda aho basuye kimwe mu biyaga byiza mu gihugu, ubu akaba arimo yitegura kujya hafi ya Cyangugu hafi ya DR Congo aho umuryango we ukomoka.

    The post Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby'urugendo rwe mu ikipe y'igihugu Amavubi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ngwabije-bryan-yavuze-ku-rwanda-anasobanura-ibyurugendo-rwe-mu-ikipe-yigihugu-amavubi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngwabije-bryan-yavuze-ku-rwanda-anasobanura-ibyurugendo-rwe-mu-ikipe-yigihugu-amavubi

  • Ururimi rw'amarenga ruracyari inzitizi mu guha ubutabera abagore n'abakobwa bafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kumurika Ibyavuye muri ubwo bushakashstsi bwakozwe mu 2019, cyabaye ku wa 11 Kamena aho cyari cyitabiriwe n'inzego zitandukanye zagaragaje ko hakwiye kwihutishwa gahunda yo kwigisha ururimi rw'amarenga abakora mu nkiko n'abafite aho bahurira na zo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ihuriro ritanga ubufasha mu by'amategeko mu Rwanda LAF, Me Andrews Kananga, asobanura iki kibazo yagaragaje ko hari abashobora kurenganwa biturutse ku kuba abacamanza n'abunganizi mu by'amategeko cyangwa abashinjacyaha batazi ururimi rw'amarenga.

    Ati 'Hari ikibazo kikibangamiye abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva nk'uko twabibonye mu bushakashatsi, usanga inyandiko zikoreshwa mu butabera n'abazi gusoma batabasha kuzisoma. Uburyo bwo gutanga ikirego hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS ntibworohereza abafite ubumuga bwo kutabona. Ururimi rw'amarenga ni ikibazo kuko benshi bakatirwa batabonye umwanya wo kwiregura kubera ko nta basemuzi bafite'.

    Kuri iki kibazo cy'ururimi rw'amarenga hatanzwe urugero rw'umuhungu wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w'umukobwa akatirwa burundu ariko nyuma akaza gufashwa na LAF akagirwa umwere.

    Ati 'Umwana w'umuhungu yafashwe akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu, nta rurimi rw'amarenga yari azi n'abacamanza ntarwo bari bazi kimwe n'abafasha mu by'amategeko. Yaje gukatirwa burundu, ajuriye bamukatira imyaka 12 kandi ntaho yari yarigeze abasha kwiregura. Baratugannye nka LAF ni bwo twafashe amezi atatu yo kumwigisha ururimi rw'amarenga aho yari muri gereza, tumushakira umwunganira mu mategeko biza kurangira abaye umwere ku cyaha yashinjwaga.'

    Mu bindi byagaragajwe nk'imbogamizi ku butabera buhabwa abagore n'abakobwa bafite ubumuga ni ikibazo cy'amategeko yambura abafite ubumuga bwo mu mutwe kuba batanga ubuhamya mu gihe bakorewe ihohotera, hakiyongeraho n'imyumvire itarahinduka kuri bamwe bari mu nzego z'ubutabera.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango nyarwanda w'abagore bafite Ubumuga UNABU,Mushimiyimana Gaudance, yagize ati ' Ufite ubumuga bwo mu mutwe usanga amategeko atamuha ububasha bwo gusobanura ibyamubayeho cyangwa ibyo yakorewe, hari kandi ikibazo cy'imyumvire usanga abantu bakibabonera mu ndorerwamo yo kubatesha agaciro bigatuma babaha ubufasha mu butabera butanoze.'

    Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu mategeko arengera abafite ubumuga by'umwihariko abagore n'abakobwa, UNABU irasaba ko abafite ubumuga cyane ubwo mu mutwe bajya bahabwa ubufasha mu butabera batishyujwe ikiguzi cy'ibyo bakorewe, kandi amategeko akibabuza guhabwa serivisi zinoze mu butubera agakurwaho.

    Ihuriro ritanga ubufasha mu by'amategeko mu Rwanda LAF, rishima politiki ya leta iherutse gushyirwaho ifasha korohereza abafite ubumuga kubona ubutabera by'umwihariko ingingo ijyanye no kwiga ururimi rw'amarenga ku bakora mu nkiko.

    Inzego zitandukanye zagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku mbogamizi abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahura na zo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ururimi-rw-amarenga-ruracyari-inzitizi-mu-guha-ubutabera-abagore-n-abakobwa

  • Impunzi z'Abarundi na Polisi ya Tanzaniya bakozanijeho hakomeraka 16 #rwanda #RwOT

    Abantu 16 bakomerekeye mu bushyamirane bwabaye hagati y'impunzi z'Abarundi na Polisi y'Igihugu cya Tanzaniya mu nkambi ya Nyarugusu. Ni ubushyamirane bwakomotse ku kutemeranya ukwiye kuyobora inkambi mu matora yabaye.

    Ubwo bushyamirane bwaturutse ku kutumvikana ku cyemezo ubutegetsi bwo muri icyo gihugu bwafashe cyo kwemeza Umunyekongo wari waje ku mwanya wa kabiri mu matora y'ubuyobozi bw'impunzi muri iyo nkambi.

    Impunzi z'Abarundi zivuga ko Umurundi ari we wari watsinze ayo matora ku majwi 6409 mu gihe Umunyekongo waje ku mwanya wa kabiri yabonye amajwi 3455.

    Gusa ubutegetsi bwa Leta bushinzwe inkambi aho muri Tanzaniya bwategetse ko uwo Munyekongo ari we ushingwa ubuyobozi bw'inkambi.

    Ibyo byateye imvururu mu mpunzi z'Abarundi zitakozwaga iby'icyo cyemezo. Imvururu zatangiye kuwa kane nimugoroba zigeza kuri uyu wa gatanu ubwo byabaga ngombwa ko hitabazwea polisi.

    Polisi yahise itangira gufata abakekwaho guhungabanya umutekano no gusubiza inyuma abarimo bigaragambya hakoreshejwe amasasu n'ibyuka biryana mu maso nk' uko VOA dukesha iyi nkuru ibivuga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/12/impunzi-zabarundi-na-polisi-ya-tanzaniya-bakozanijeho-hakomeraka-16/

  • Ururimi rw’amarenga ruracyari inzitizi mu guha ubutabera abagore n’abakobwa bafite ubumuga –

    Igikorwa cyo kumurika Ibyavuye muri ubwo bushakashstsi bwakozwe mu 2019, cyabaye ku wa 11 Kamena aho cyari cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zagaragaje ko hakwiye kwihutishwa gahunda yo kwigisha ururimi rw’amarenga abakora mu nkiko n’abafite aho bahurira na zo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ritanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda LAF, Me Andrews Kananga, asobanura iki kibazo yagaragaje ko hari abashobora kurenganwa biturutse ku kuba abacamanza n’abunganizi mu by’amategeko cyangwa abashinjacyaha batazi ururimi rw’amarenga.

    Ati “Hari ikibazo kikibangamiye abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva nk’uko twabibonye mu bushakashatsi, usanga inyandiko zikoreshwa mu butabera n’abazi gusoma batabasha kuzisoma. Uburyo bwo gutanga ikirego hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS ntibworohereza abafite ubumuga bwo kutabona. Ururimi rw’amarenga ni ikibazo kuko benshi bakatirwa batabonye umwanya wo kwiregura kubera ko nta basemuzi bafite”.

    Kuri iki kibazo cy’ururimi rw’amarenga hatanzwe urugero rw’umuhungu wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa akatirwa burundu ariko nyuma akaza gufashwa na LAF akagirwa umwere.

    Ati “Umwana w’umuhungu yafashwe akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu, nta rurimi rw’amarenga yari azi n’abacamanza ntarwo bari bazi kimwe n’abafasha mu by’amategeko. Yaje gukatirwa burundu, ajuriye bamukatira imyaka 12 kandi ntaho yari yarigeze abasha kwiregura. Baratugannye nka LAF ni bwo twafashe amezi atatu yo kumwigisha ururimi rw’amarenga aho yari muri gereza, tumushakira umwunganira mu mategeko biza kurangira abaye umwere ku cyaha yashinjwaga.”

    Mu bindi byagaragajwe nk’imbogamizi ku butabera buhabwa abagore n’abakobwa bafite ubumuga ni ikibazo cy’amategeko yambura abafite ubumuga bwo mu mutwe kuba batanga ubuhamya mu gihe bakorewe ihohotera, hakiyongeraho n’imyumvire itarahinduka kuri bamwe bari mu nzego z’ubutabera.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda w’abagore bafite Ubumuga UNABU,Mushimiyimana Gaudance, yagize ati “ Ufite ubumuga bwo mu mutwe usanga amategeko atamuha ububasha bwo gusobanura ibyamubayeho cyangwa ibyo yakorewe, hari kandi ikibazo cy’imyumvire usanga abantu bakibabonera mu ndorerwamo yo kubatesha agaciro bigatuma babaha ubufasha mu butabera butanoze.”

    Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu mategeko arengera abafite ubumuga by’umwihariko abagore n’abakobwa, UNABU irasaba ko abafite ubumuga cyane ubwo mu mutwe bajya bahabwa ubufasha mu butabera batishyujwe ikiguzi cy’ibyo bakorewe, kandi amategeko akibabuza guhabwa serivisi zinoze mu butubera agakurwaho.

    Ihuriro ritanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda LAF, rishima politiki ya leta iherutse gushyirwaho ifasha korohereza abafite ubumuga kubona ubutabera by’umwihariko ingingo ijyanye no kwiga ururimi rw’amarenga ku bakora mu nkiko.

    Inzego zitandukanye zagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku mbogamizi abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahura na zo

  • Dr Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko urukiko rwamukatiye rutabifitiye ububasha #rwanda #RwOT

    Mu bujurire yashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Dr Pierre Damien wasobanuye impamvu z’ubujurire bwe, yavuze ko yajuririye kiriya cyemezo cyo gufungwa imyaka itatu kuko yagihawe n’Urukiko rutabifitiye ububasha.

    Yavuze ko ubundi kiriya gikorwa yahamijwe kidateganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano bityo ko atari akwiye kukuburanira mu nkiko nshinjabyaha ahubwo ko yari kukiburanishwa n’urukiko rw’Ubucuruzi.

    Yavuze ko sheki ashinjwa kuba zitazigamiye, atazitanze agamije kuriganya abo yazihaye ahubwo ko zari izi kubaha icyizere ko azabishyura kandi ko bisanzwe bikorwa ibizwi nka sheki z’ubwishingizi.

    Yifashishije ingero z’andi mashuri na kaminuza nka CHUR yagiye na yo yagiye igiraa amasezerano n’abo ibereyemo imyenda.

    Yavuze kandi ko ababerewemo imyenda na bagiye bemera ariya masezerano ndetse ko ari bo bashyizeho imikono.

    Dr Habumuremyi yavuze ko itegeko ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa harimo na sheki kandi na we yayitanze agendeye kuri ibyo ko nta kibi yari agamije.

    Yavuze kandi ko abo yahaye sheki bagiye bishyurwa na Christian University of Rwanda mu byiciro, kandi amafaranga yabo bayahawe mbere y’itariki yanditswe muri sheki kandi yagaragaje ko muri miliyoni 155 Frw yagombaga kwishyura hari hasigaye miliyoni 25 Frw.

    Yasabye urukiko gukosora inenge ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye kuko nta mugambi cyangwa ubushake yigeze agira bwo gukora icyaha, asaba ko yagihanagurwaho.

    Uyu mugabo wabaye mu myanya ya politiki ikomeye mu Rwanda dore ko yabaye Minisitiri w’Intebe nk’umwe mu bayobozi bacye bakomeye mu Rwanda, yongeye gutakambira urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumurekura kuko icyemezo kimufunga gishingiye ku kubogama n’amarangamutima.

    Yagize ati 'Abandeze icyo bakeneye si uko bashaka ko nguma mfunzwe ahubwo bakeneye amafaranga yabo, ariko kuba mfunzwe ntibyakunda. Ngabanyirijwe igihano byashoboka ko bishyurwa asigaye.'

    Yongeye kuvuga ko afite uburwayi bumusaba kwitabwaho n’abaganga umunsi ku wundi. Ati 'Ninjiye muri gereza mfite indwara eshatu kandi zikomeye none hiyongereyeho izindi zirimo kanseri ya prostate n’iyo kubyimba amaguru yombi.'

    Yavuze ko icyo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze cyo gufungwa ngo yikosore, atari byo kuko umuntu adakosorwa no gufungwa gusa.

    Urubanza rwasubitswe Ubushinjacyaha butagize icyo buvuga ku byatangajwe na Dr Pierre Damien, rukaba rwimuriwe tariki 02 Nyakanga 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dr-Damien-wigeze-kuba-Minisitiri-w-Intebe-yavuze-ko-urukiko-rwamukatiye-rutabifitiye-ububasha

  • Breaking: Peter Kamasa ni we wagizwe umutoza… – #rwanda #RwOT

    Kirehe Volleyball Club ibarizwa iburasirazuba bw’u Rwanda, yari imaze iminsi nta mutoza mukuru ifite, mu gihe rero habura igihe gito ngo shampiyona itangire ikaba yahisemo kuzatozwa na Peter Kamasa, watoje REG Volleyball Club ari umutoza wungirije mu 2018-2019, akanaba umutoza mukuru wa RRA WC 2016-2017, kugeza mu 2019 kandi akaba yari umutoza wa RwandAir VC.

    Kamasa wegereye amazi! hano yari  acyungirije muri REG 

    Nyuma yo gusinya uyu mutoza wigeze no kubaho umukinnyi wa Volleyball hano mu Rwanda, yahise atangiza n’imyitozo aho imyitozo ye ya mbere yabereye i Nyakarambi.

    Peter Kamasa ukigerageza 

    Peter Kamasa yasinye amasezerano y’umwaka umwe ariko ashobora kongerwa mu gihe yaba agaragarije abatuye ibice bya Nyakarambi umusaruro mwiza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106520/breaking-peter-kamasa-ni-we-wagizwe-umutoza-mukuru-wa-kirehe-volleyball-106520.html

  • Akarere ka Nyanza mu rugendo ruva ibuzimu mu by’ubumwe n’ubwiyunge –

    Yabigarutseho ku wa 10 Kamena 2021 ubwo yari yitabiriye umwiherero wahuje abayobozi b’Akarere ka Nyanza n’abafatanabikorwa bako bakora ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kurushaho kunoza imikoranire.

    Yavuze ko mu Karere ka Nyanza habaye impinduka zikomeye kuko ibipimo bw’ubumwe n’ubwiyunge byerekana ko kavuye kure.

    Ati “Nyanza muri iyi myaka itanu habayemo impinduka zikomeye cyane; hari ibintu bibiri byo kwishimira byahindutse rwose ku rwego rwo hejuru. Icyizere abaturage bafite ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyarazamutse kiva kuri 77,4% mu 2015 ubu kigeze kuri 95,6%. Ikindi ni ukwizerana hagati y’abaturage byazamutse birenga 90% bivuye kuri 88% .”

    Ndayisaba yavuze ko kuba ibyo byarashobotse byaturutse ku mikoranire myiza iri hagati y’abayobozi b’Akarere ka Nyanza n’abafatanyabikorwa bako.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle yashimye intambwe Akarere ka Nyanza kateye mu gukumira amacakubiri

    Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC (National Unity and Reconciliation Commission) bwashyizwe ahagaraga mu 2015 bwagaragaje ko Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo mu bemeza ko hakiri Abanyarwanda bibona mu ndorerwamo z’amoko ku gipimo cya 67.1%.

    Ibyo byatumye abayobozi mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bahaguruka kugira ngo bakore ibishoboka byose bigishe abaturage kuva mu macakubiri ashingiye ku moko ahubwo bimakaze ubunyarwanda.

    Mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’amanota 96%.

    Bimwe mu bikorwa byakozwe mu Karere ka Nyanza bizamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge harimo kwegera abaturage no kubaganiriza; guhuza abakoze Jenoside bireze bakemera icyaha n’abo bahemukiye no gukora amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe guhuza ibikorwa by’amadini n’amatorero n’ubumwe n’ubwiyunge, Kubwimana Florence, yavuze ko Paruwasi Gatolika ya Nyamiyaga yatangiye urugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge kuva mu 2018 aho kugeza ubu mu Karere hose bamaze guhuza abagera kuri 355.

    Hatoranyijwe kandi imiryango yashatse ikabyara ariko ikaba itagira abayihemba cyangwa ngo itegeshwe urugori kuko abakayibikoreye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Mukingo gikwira mu Karere hose.

    Pasiteri muri ADEPR Nyanza, Twagirayezu Theogène, yavuze ko bigisha baturage ijambo ry’Imana n’uko bakwiye kwiteza imbere ariko bakongeraho no kubasaba kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo babane neza batishishanya.

    Ati “Twahamagaye ibyiciro bitandukanye birimo abafunguwe bakoze Jenoside, abarokotse Jenoside, abagore bafite abagabo bafungiye Jenoside ndetse n’urubyiruko, ibyo byiciro birahugurwa tubaherekeza mu rugendo rw’isanamitima bigera aho abakoze Jenoside basaba imbabazi barazihabwa babana neza n’abo bahemukiye.”

    Umukozi w’umuryango w’ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzure bw’abapfakazi n’imfubyi binyuze mu murimo no kwiteza imbere (SEVOTA), Nishimwe Martha, yavuze ko mu Karere ka Nyanza bahakora ibikorwa byo guhuza imiryango y’abagore batewe inda n’ababiciye muri Jenoside.

    Ati “Muri Nyanza twatangiranye n’abagore 17 mu rugendo rw’isanamitima, nyuma y’umwaka n’igice dufata abandi 15. Ubu muri iyi myaka ibiri tumaze gukorana n’abagore 35 mu Karere ka Nyanza.”

    Ndayisaba yabagiriye inama yo gukomeza gushyira imbaraga mu isanamitima no komora ibikomere Abanyarwanda basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwita kuri gahunda zifasha urubyiruko gutambuka neza mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

    Pasiteri muri ADEPR Nyanza, Twagirayeze Theogene, yavuze ko bigisha baturage ijambo ry’Imana n’uko bakwiye kwiteza imbere ariko bakongeraho no kubasaba kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe guhuza ibikorwa by’amadini n’amatorero n’ubumwe n’ubwiyunge, Kubwimana Florence

    Bishimiye ko mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’amanota 96%

    [email protected]


  • Akarere ka Nyanza mu rugendo ruva ibuzimu mu by'ubumwe n'ubwiyunge – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 10 Kamena 2021 ubwo yari yitabiriye umwiherero wahuje abayobozi b'Akarere ka Nyanza n'abafatanabikorwa bako bakora ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge hagamijwe kurushaho kunoza imikoranire.

    Yavuze ko mu Karere ka Nyanza habaye impinduka zikomeye kuko ibipimo bw'ubumwe n'ubwiyunge byerekana ko kavuye kure.

    Ati 'Nyanza muri iyi myaka itanu habayemo impinduka zikomeye cyane; hari ibintu bibiri byo kwishimira byahindutse rwose ku rwego rwo hejuru. Icyizere abaturage bafite ubuyobozi bw'inzego z'ibanze cyarazamutse kiva kuri 77,4% mu 2015 ubu kigeze kuri 95,6%. Ikindi ni ukwizerana hagati y'abaturage byazamutse birenga 90% bivuye kuri 88% .'

    Ndayisaba yavuze ko kuba ibyo byarashobotse byaturutse ku mikoranire myiza iri hagati y'abayobozi b'Akarere ka Nyanza n'abafatanyabikorwa bako.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle yashimye intambwe Akarere ka Nyanza kateye mu gukumira amacakubiri

    Ubushakashatsi bwa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, NURC (National Unity and Reconciliation Commission) bwashyizwe ahagaraga mu 2015 bwagaragaje ko Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y'Amajyepfo mu bemeza ko hakiri Abanyarwanda bibona mu ndorerwamo z'amoko ku gipimo cya 67.1%.

    Ibyo byatumye abayobozi mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bahaguruka kugira ngo bakore ibishoboka byose bigishe abaturage kuva mu macakubiri ashingiye ku moko ahubwo bimakaze ubunyarwanda.

    Mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge n'amanota 96%.

    Bimwe mu bikorwa byakozwe mu Karere ka Nyanza bizamura ibipimo by'ubumwe n'ubwiyunge harimo kwegera abaturage no kubaganiriza; guhuza abakoze Jenoside bireze bakemera icyaha n'abo bahemukiye no gukora amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge.

    Umukozi w'Akarere ka Nyanza ushinzwe guhuza ibikorwa by'amadini n'amatorero n'ubumwe n'ubwiyunge, Kubwimana Florence, yavuze ko Paruwasi Gatolika ya Nyamiyaga yatangiye urugendo rw'isanamitima n'ubwiyunge kuva mu 2018 aho kugeza ubu mu Karere hose bamaze guhuza abagera kuri 355.

    Hatoranyijwe kandi imiryango yashatse ikabyara ariko ikaba itagira abayihemba cyangwa ngo itegeshwe urugori kuko abakayibikoreye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Mukingo gikwira mu Karere hose.

    Pasiteri muri ADEPR Nyanza, Twagirayezu Theogène, yavuze ko bigisha baturage ijambo ry'Imana n'uko bakwiye kwiteza imbere ariko bakongeraho no kubasaba kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge kugira ngo babane neza batishishanya.

    Ati 'Twahamagaye ibyiciro bitandukanye birimo abafunguwe bakoze Jenoside, abarokotse Jenoside, abagore bafite abagabo bafungiye Jenoside ndetse n'urubyiruko, ibyo byiciro birahugurwa tubaherekeza mu rugendo rw'isanamitima bigera aho abakoze Jenoside basaba imbabazi barazihabwa babana neza n'abo bahemukiye.'

    Umukozi w'umuryango w'ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzure bw'abapfakazi n'imfubyi binyuze mu murimo no kwiteza imbere (SEVOTA), Nishimwe Martha, yavuze ko mu Karere ka Nyanza bahakora ibikorwa byo guhuza imiryango y'abagore batewe inda n'ababiciye muri Jenoside.

    Ati 'Muri Nyanza twatangiranye n'abagore 17 mu rugendo rw'isanamitima, nyuma y'umwaka n'igice dufata abandi 15. Ubu muri iyi myaka ibiri tumaze gukorana n'abagore 35 mu Karere ka Nyanza.'

    Ndayisaba yabagiriye inama yo gukomeza gushyira imbaraga mu isanamitima no komora ibikomere Abanyarwanda basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwita kuri gahunda zifasha urubyiruko gutambuka neza mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

    Pasiteri muri ADEPR Nyanza, Twagirayeze Theogene, yavuze ko bigisha baturage ijambo ry'Imana n'uko bakwiye kwiteza imbere ariko bakongeraho no kubasaba kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge

    Umukozi w'Akarere ka Nyanza ushinzwe guhuza ibikorwa by'amadini n'amatorero n'ubumwe n'ubwiyunge, Kubwimana Florence

    Bishimiye ko mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge n'amanota 96%

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-nyanza-mu-rugendo-ruva-ibuzimu-mu-by-ubumwe-n-ubwiyunge