Category: Uncategorized

  • ’The PanAfrican Review’ yinjiranye umwihariko udasanzwe mu itangazamakuru ry’u Rwanda –

    Iyi nkuru yavugishije abantu kubera impamvu nyinshi, zirimo ubwiza bw’iyi magazine, ibitekerezo n’abanditsi bayo, ibiciro bamwe banenze abandi bagashima ndetse n’igitekerezo cy’uko mu Rwanda hagiye gutangira Magazine nshya, nyuma y’imyaka myinshi itangazamakuru ryandika ku mpapuro riri mu manga, ari nacyo cyatumye abenshi bibaza umwihariko wayo, dore ko yisanze ku isoko ribogamiye cyane kuri internet, kurusha ibinyamakuru byandika.

    Irindimuka ry’ibinyamakuru byandika ryatangiye byeruye mu myaka ya za 2008 na 2010, ubwo umubare munini w’Abanyarwanda batangiraga kumenya amakuru bayakuye kuri internet, bituma ibinyamakuru nka Izuba Rirashe, Imvaho Nshya n’Umusingi biva ku isoko, bimwe bigana internet, ibindi bifunga imiryango burundu.

    Ibi si umwihariko w’u Rwanda, kuko no ku rwego mpuzamahanga ibinyamakuru byandika byatakaje isoko bitewe n’iterambere rya internet, kuko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagabanutseho 19% hagati ya 2009 na 2019, kandi ibi bizakomeza gutyo mu bihe biri imbere, kuko byitezwe ko hagati ya 2020 na 2029, ibitangazamakuru byandika bizongera kugabanukaho 19%.

    Ni uwuhe mwihariko wa The PanAfrican Review Magazine?

    Kimwe mu bibazo abantu bakomeje kwibaza kuri The PanAfrican Review Magazine, ni umwihariko izanye ku isoko ry’u Rwanda, na cyane ko ikinyamakuru cyayo cyari gisanzwe gikorera kuri internet kuva muri Werurwe 2019, abantu bakibaza impamvu bibaye ngombwa ko abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review banatangiza Magazine, kandi bizwi ko ibinyamakuru byandika ku mpapuro biri kubura isoko ku rwego rw’Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

    Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bagize iri Huriro, Olivier Mushimire, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iyi magazine cyaturutse mu bantu bari basanzwe ari abasomyi babo.

    Yagize ati “Ni abasomyi babisabye, kuko harimo abantu baba bifuza gusoma ziriya nkuru bafite uburyo bwiza bwo kuzitekereza, cyangwa se akazabona umwanya wo gusoma yitonze ari nko mu ndege cyangwa mu rugendo, rero barabisabye natwe tubona ko ari ngombwa.”

    Yongeyeho ko gushyira inyandiko zabo muri Magazine, “bizatuma zishyirwa no mu masomero arimo n’ayo muri kaminuza, ku buryo byakoroha kuzikoresha mu bushakashatsi.”

    Mushimire kandi yashimangiye ko iyi Magazine izanafasha abashyitsi b’u Rwanda “Kumenya amateka y’u Rwanda n’ahandi muri Afurika, bakamenya neza uko Abanyafurika batekereza umugabane wabo.”

    Aha kandi ni na ho igitekerezo cyo gushinga The PanAfrican Review cyaturutse, kuko “Igamije kuvuga inkuru za Afurika mu buryo bwa nyabyo, bitewe n’uko hari igihe ibinyamakuru byo hanze bisebya Afurika mu nyungu z’ibihugu byabo, ariko ugasanga Abanyafurika ntibahabwa umwanya wo gusubiza ibyavuzwe ku Mugabane wabo.”

    Ikibazo cy’inkuru zivuga nabi Afurika mu bihugu byateye imbere kimaze imyaka myinshi, akenshi bigaterwa n’uko Abanyafurika atari bo bivugira inkuru zabo, kandi ibinyamakuru bikunzwe muri Afurika bikaba ari ibikomoka mu bindi bihugu.

    Nk’ubu ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Geo Poll mu 2020, bugaragaza ko mu bitangazamakuru bitanu bikunzwe muri Afurika karimo kimwe cyo kuri uyu mugabane. Birimo BBC y’Abongereza, DStv yo muri Afurika y’Epfo, CNN y’Abanyamerika, Al Jezeera yo muri Qatar ndetse na ITV y’Abongereza.

    Dr. Kingsley Oluchi Ugwuanyi ni umwalimu w’indimi muri Kaminuza ya Nigeria, akaba ari nawe Mwanditsi Mukuru

    Ibi bituma amakuru avugwa kuri Afurika, akenshi aba yateguye n’abantu batazi Afurika neza, ashobora kuza abogamye kandi bikagora Abanyafurika mu kunyomoza amakuru y’ibinyoma aba yavuzwe kuri Afurika.

    Ibi bibazo ni byo The PanAfrican Review igamije gucyemura, kuko izajya ivuga inkuru za Afurika mu buryo bwa kinyafurika, bityo ubusesenguzi kuri uyu Mugabane butajya buvugwa mu rindi tangazamakuru, bikabonerwa umwanya muri iyi Magazine.

    Imikorere ya The PanAfrican Review Magazine

    Nubwo abanditsi ba The PanAfrican Review Magazine ari abakorerabushake, iyi Magazine ifite abanditsi b’ibanze bazajya bagenzura ko umurongo mugari ukurikizwa mu nyandiko wakira, ariko ubusanzwe ikazajya yandikwamo n’abantu bose bafite ibitekerezo bifuza gutambutsa, ariko “Bijyanye n’umurongo wo kwerekana Afurika mu isura yayo ya nyayo.”

    Ku ubu iyi Magazine izajya isohoka kane mu mwaka, kuko Abanditsi ari abakorerabushake bafite indi mirimo ku ruhande ibabeshejeho. Nta ngingo imwe yihariye iyi Magazine izajya igarukaho, ahubwo ikazajya ivuga ku ngingo imwe ku ‘edition’ runaka.

    Nk’urugero, muri edition y’iki gihembwe (Gicurasi-Nyakanga) ari na yo ya mbere, ingingo nyamukuru yaganiriweho ni ’u Rwanda’, kuko n’igitekerezo cyatangijwe n’Abanyarwanda biyunzweho n’abandi Banyafurika bakunze uyu mushinga.

    Magazine ya The PanAfrican Review izanye umwihariko ku isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda, aho izajya yibanda ku busesenguzi bw’amakuru agaruka ku Mugabane wa Afurika

    Byashoboka ko muri ‘Edition’ zizakurikiraho, hazaganirwa ku zindi ngingo zikomeye, zirimo nk’Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n’izindi ngingo ngari.

    Mushimire ati “Ibi bizashoboka kuko Abanyafurika bafite inyota yo kuvuga amateka yabo, bafite inyota yo kuvuga ubuzima bwabo n’uko babayeho, kandi banafite inyota yo kumva inkuru zitandukanye n’izisanzwe zivugwa kuri uyu Mugabane…bafite inyota yo kumenya ukuri kw’Abanyafurika ku bintu bibera muri Afurika.”

    Kuri ubu ikiri mu ntangiro, iyi magazine izatangira yandikwa mu Cyongereza ariko hari umugambi wo gushaka abanditsi bazajya bandika mu rurimi rw’Igifaransa kandi imirimo yo kwandika mu Gifaransa izatangira mu gihe cya vuba.

    Kuri iyi edition ya mbere y’iyi Magazine ifite paji 100, hakozwe kopi 2 000 ziri kugurishirizwa muri Bourbon Coffee iri i Nyarutarama ndetse no kuri ‘Librarie Ikirezi’ ariko zikazongerwa mu minsi iri imbere.

    Kopi imwe igura 5 000 Frw, ariko umuntu akaba yishyura 20 000 Frw ya kopi enye z’umwaka wose, ashobora kwishyurwa binyuze muri mobile money, ibi bikaba bigamije kumenya umubare w’abakeneye iyi Magazine kugira hatazakorwa kopi nyinshi zidakenewe kandi kuyikora bihenze, cyangwa se hagakorwa nke kandi hakenewe nyinshi.

    Kuri ubu abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review bari gushaka aho bashyira izi Magazine mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo zajya zijyanwa hanze y’u Rwanda, binyuze mu miryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Mushimire yavuze ko batarafata umwanzuro wo kureba niba inkuru bazajya baba bakoresheje muri Magazine zishobora no gushyirwa kuri internet ku rubuga rwabo, avuga ko mu bisubizo barimo gusuzuma, harimo kureba niba batajya bashyira kuri internet inkuru zatambutse muri Magazine nyuma y’igihe runaka, cyangwa se bakazisohorera rimwe ariko n’ukoresha internet akishyura mbere yo gufungura izo nkuru.

    Igitekerezo cya The PanAfrican Review gikomoka mu mateka y’u Rwanda

    Igitekerezo cya The PanAfrican Review, nk’uko Mushimire yabitangaje, gikomoka mu mateka yihariye y’u Rwanda, yarubereye umusingi wo kubaka iterambere rishingiye ku kwigira no kwihesha agaciro.

    Mushimire yagize ati “Igiterezo cyavuye mu mateka n’amahitamo Abanyarwanda bagize yatumye basohoka muri ayo mateka [mabi banyuzemo arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]…ni ibintu byavuye mu rugendo Abanyarwanda bakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kwibohora no kwigira.”

    Yongeyeho ko iyi “Magazine ari umusanzu wo gufasha mu kuzamura ijwi rya Afurika, Abanyafurika biteguye kwivugira.”

    Edition ya mbere ya The PanAfrican Review yagizwemo uruhare n’abarimo Dr. Lonzen Rugira, ari na we wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi Magazine bwa mbere, Dr. Chika Ezeanya-Esiobu, Dr. Frederick Golloba-Mutebi, Dr. Alphonse Muleefu, Dr. Marie Maxime Umubonwa, Bernard Sabiti, Lionel Manzi, Olivier Mushimire, Ali Naka, Veronique Nyiramongi Mbaye ndetse na Dr. Kingsley Ugwuanyi ari nawe mwanditsi mukuru.

    Bernard Sabiti ni umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri politiki ya Afurika

    Dr. Frederick Golooba-Mutebi akaba ari umwalimu n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Afurika y’Epfo, UNISA

    Dr. Chika Ezeanya Esiobu nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi wibanda ku burezi

    Veronique Nyiramongi Mbaye nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi aho yibanda ku ngaruka z’ubukoloni muri Afurika

    Dr. Alphonse Muleefu, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda

  • Covid-19: Umugambi w'inkingo wa Covax' Wateguwe hagendewe ku bitekerezo by'Ubukoloni' #rwanda #RwOT

    Umutegetsi mu muryango w'Ubumwe bwa Afurika( AU/UA) yabwiye BBC ko umugambi washyizweho wo gusaranganya inkingo za Coronavirus mu bihugu bikennye wateguwe ushingiye 'cyane ku bitekerezo bya Gikolonize'.

    Ibi, Dr Ayoade Alakija, wungirije umuyobozi w'ihuriro rya Afurika rishinzwe gutanga inkingo (Africa Union Africa Vaccine Delivery Alliance for COVID-19, Auvda), yabivuze bucya haba inama ihuza ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi (G7), aho byitezwe ko abategetsi b'ibi bihugu bazatangaza umugambi wo guha inkingo ibihugu bitarashobora gukingira abantu babyo mu buryo bw'imfashanyo.

    Yagize ati: 'Ingorane ya mbere ya Covax ni uko itagishije inama, yashinzwe hisunzwe ivyiyumviro/ibitekerezo bya gikoloni. Ntibigeze baza kutubaza twebwe abanya Afrika, ntibigeze baza kubaza abatuyobora, ntibigeze baza kubaza abanyagihugu bacu. 'None ushaka bigende gute?' '.

    Dr Alakija, avuga ko iyo baza kubaza, Auvda yari kubabwira ko yifuza gukingira hagati ya 60% na 80% by'abanyagihugu ba Afrika. Avuga ko Covax ubwayo isa n'iyibaza ko gukingira 20% by'abanyagihugu bose ba Afrika bizaba bihagije.

    Avuga ko uyu mugambi wonyine udashobora gukemura ibibazo by'inkingo ku Isi. Ati: 'Ndatekereza ko ari yo yabaye intandaro yo kudashobora kwigurira inkingo zacu bwite, kwishakira inkingo zacu twebwe nyine, ni uko twabwiwe ko Covax ihagije'.

    Akomeza ati' Uriyicarira aho ukareka ngo Covax izaguha ibyo ukeneye byose'. Muri kino gihe nkuko BBC ikomeza ibitangaza, hari impungenge zigenda ziyongera ko ikena ry'inkingo mu bihugu byinshi bya Afrika ririmo riradindiza igihe cyo gutanga inking zigira kabiri za Covid.

    Umuryango w'Abibumbye-ONU hamwe n'ikigo cya Afrika gishinzwe kurwanya indwara (CDC) basaba ibihugu bifite inkingo z'umurengera ko byazitanga mu turere twa Afrika tuzikeneye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/covid-19-umugambi-winkingo-wa-covax-wateguwe-hagendewe-ku-bitekerezo-byubukoloni/

  • Seif wa APR FC watorotse bikavugwa ko yaje yasinze agakurwa mu mwiherero, arimo gusaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC n’Amavubi ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif yakuwe mu mwiherero w’iyi kipe nyuma yo gufatwa yasohotse nta ruhushya yabiherewe n’ababishinzwe.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero w’iyi kipe ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu, agenda nta ruhushya agaruka saa munani z’ijoro aho byavugwaga ko yaje yasinze, ubuyobozi buramufata buhita bumukura mu mwiherero.

    Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko koko uyu musore ari byo yasohotse nta ruhushya ariko ubu arimo gusaba imbabazi kandi nabo bakaba babona nta gikuba cyacitse.

    Ati”Seif [Niyonzima Olivier], yasitaye rwose arakosa, kuri ubu arimo arabisabira imbabazi nubwo ataratubwira icyabimuteye ariko bibaho umwana mu muryango ko yakosa, uretse ko tutabishyigikira ariko bibaho twebwe turabifata nk’ikosa umuhungu yakora mu rugo.”

    Ibyo kuba yafashwe yasinze yagize ati”Bashobora kuba babonye icyo cyuho bakameneramo, bakamwongerera ariko twe tubifata gisiporutifu, umwana ashobora gucikwa(…) iyo bibaye bwa mbere ufata umwanya wo guhana atari ugukubita ikinyafu ukamubwira amakosa ye, uti ikindi gihe niba wari ufite akabazo ubibwira ubuyobozi bukagufasha utarinze kurengera ngo ukore ibidakorwa.”

    Kugeza ubu uyu mukinnyi yahise akurwa mu mwiherero ndetse ngo ari no mu kato ahantu ha wenyine kuko atari kujya mu bandi kandi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, ngo ikibazo cye kirimo kwigwaho n’ubuyobozi, bivuze ko atazakina umukino wa shampiyona APR FC izakina na Police FC ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

    Seif yafashwe yasohotse umwiherero nta ruhushya yahawe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-wa-apr-fc-watorotse-umwiherero-bikavugwa-ko-yaje-yasinze-arimo-gusaba-imbabazi

  • Imirimo yo kubaka “Imbuga City Walk” muri Car Free Zone irarimbanyije (Amafoto) –

    Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue, mbere ya 2015 wari umuhanda ucamo imodoka zose kugeza ubwo tariki 26 Kanama 2015, Umujyi wa Kigali utangaje ko ugiye kugirwa uw’abanyamaguru gusa ndetse ukubakwa mu buryo bwiza bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakahidagadurira.

    Mu mpera za 2016 hatangiye kuvugwa amakuru yuko mu ntangiriro za 2017 imirimo yo kuhatunganya igiye gutangira ariko ntibyahita bishyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya ‘Made in Rwanda’, ibitaramo, siporo zitandukanye, kwifotoza kw’abageni n’ibindi.

    Muri Werurwe mu 2021 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo gutunganya aka gace yamaze gutangira ndetse ko mu mpera za Gicurasi izaba yarangiye.

    Kugeza ubu aka gace kageze kure kubakwa, igice cya mbere cyamaze gusozwa ndetse ku wa 11 Kamena 2021 hamurikiwe amafoto yaciye agahigo ku Isi muri World Press Photo Exhibition 2021.

    ‘Imbuga City Walk’ nirangira izaba igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, intebe rusange z’abashaka kuzahaganirira, aho wabona WIFI (internet nziramugozi), ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye.

    Uyu mushinga wateganyirijwe miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bivugwa ko ‘Imbuga Walk City’ nimara gutunganywa, hazakurikiraho utundi duce tw’umujyi wa Kigali duhuriramo abantu benshi nka Remera iherereye mu Karere ka Gasabo.

    Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue mu Mujyi wa Kigali rwagati

    Biteganyijwe ko aka gace kazaba kubatswe mu buryo bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakanidagadura

    Hazashyirwa ibikorwa remezo bitandukanye bifasha abaza bahatemberera bakeneye serivisi zitanduakanye

    Imbuga City Walk izaba ifite ahantu ho kwidagadurira

    Imirimo yo kubaka ‘Imbuga City Walk’ irarimbanyije ndetse mu gihe gito haraba hatangiye gukoreshwa

    Ni agace kazaba karimo za Kiosks ku buryo umuntu yahafatira icyo kunywa

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Jose Mourinho yahishuye ibanga rikomeye ryatumye Cristiano Ronaldo aba igihangange ku isi #rwanda #RwOT

    Nubwo Juventus ititwaye neza mu mwaka w'imikino ushize ariko uyu munya Portugal yakoze agashya mu marushanwa yose atsinda ibitego 36.

    Ronaldo w'imyaka 36 yatwaye igikombe cya Coppa Italia mu mwaka w'imikino ushize kiba icya 34 atwaye mu mateka ye nk'umukinnyi.

    Jose Mourinho watoje Ronaldo muri Real Madrid yatangarije talkSPORT: ko uyu mukinnyi w'umunyabigwi yageze kuri byose kubera inyota ahorana yo guca uduhigo.

    Ati 'Abantu bose bavuga bimwe nanjye nabivuga ko atagifite imyaka 25 ahubwo afite 36.Ntabwo yatsinze ariko se uyu mwaka yatsinze bingahe?36.Imibare ye irivugira kandi ndatekereza ko ari nayo imutwara.N'umunyabigwi.Izina rye riri mu mazina azahoraho mu mupira w'amaguru.

    Yishyiramo imbaraga bitewe n'uduhigo,arashaka gutwara Ballon d'Or no kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi inshuro nyinshi cyane.Arashaka gukina ikindi gikombe cy'isi.'

    Mourinho yavuze ko Ronaldo atababazwa nuko bamugereranya na Messi ndetse ngo abona byamutera imbaraga zo gukora cyane cyane ko ngo amuzi nk'umukinnyi ufite imitekerereze yo ku rwego rwo hejuru.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yahishuye-ibanga-rikomeye-ryatumye-cristiano-ronaldo-aba

  • Imirimo yo kubaka “Imbuga City Walk” muri Car Free Zone irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue, mbere ya 2015 wari umuhanda ucamo imodoka zose kugeza ubwo tariki 26 Kanama 2015, Umujyi wa Kigali utangaje ko ugiye kugirwa uw'abanyamaguru gusa ndetse ukubakwa mu buryo bwiza bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakahidagadurira.

    Mu mpera za 2016 hatangiye kuvugwa amakuru yuko mu ntangiriro za 2017 imirimo yo kuhatunganya igiye gutangira ariko ntibyahita bishyirwa mu bikorwa nk'uko byari biteganyijwe ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya 'Made in Rwanda', ibitaramo, siporo zitandukanye, kwifotoza kw'abageni n'ibindi.

    Muri Werurwe mu 2021 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo gutunganya aka gace yamaze gutangira ndetse ko mu mpera za Gicurasi izaba yarangiye.

    Kugeza ubu aka gace kageze kure kubakwa, igice cya mbere cyamaze gusozwa ndetse ku wa 11 Kamena 2021 hamurikiwe amafoto yaciye agahigo ku Isi muri World Press Photo Exhibition 2021.

    'Imbuga City Walk' nirangira izaba igizwe n'inzira z'abanyamaguru n'abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n'ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, intebe rusange z'abashaka kuzahaganirira, aho wabona WIFI (internet nziramugozi), ubwiherero rusange n'ibindi bitandukanye.

    Uyu mushinga wateganyirijwe miliyari esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda.
    Bivugwa ko 'Imbuga Walk City' nimara gutunganywa, hazakurikiraho utundi duce tw'umujyi wa Kigali duhuriramo abantu benshi nka Remera iherereye mu Karere ka Gasabo.

    Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue mu Mujyi wa Kigali rwagati

    Biteganyijwe ko aka gace kazaba kubatswe mu buryo bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakanidagadura

    Hazashyirwa ibikorwa remezo bitandukanye bifasha abaza bahatemberera bakeneye serivisi zitanduakanye

    Imbuga City Walk izaba ifite ahantu ho kwidagadurira

    Imirimo yo kubaka ‘Imbuga City Walk’ irarimbanyije ndetse mu gihe gito haraba hatangiye gukoreshwa

    Ni agace kazaba karimo za Kiosks ku buryo umuntu yahafatira icyo kunywa

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-imbuga-city-walk-muri-car-free-zone-irarimbanyije-amafoto

  • Inkuru y'Umuherwe wahimbye ikoranabuhanga 'yaratawe' mw'iyarara akiri uruhinja #rwanda #RwOT

    Freddie Figgers yahawe mudasobwa ye ya mbere afite imyaka icyenda. Yari ishaje kandi ntiyakoraga ariko yabaye intango y'urukundo rw'ikoranabuhanga ryamuhinduye umuvumbuzi, rwiyemezamirimo n'umuherwe mu bijyanye n'itumanaho—ibintu bacye bari gutekereza ko byamubaho nyuma y'ubuzima bwe bwari bukomeye mu ntangiriro.

    “Ntugatume uburyo ubayemo busobanura uwo uri we.”

    Iyo ni inama imwe rwiyemezamirimo w'imyaka 31 y'amavuko Freddie Figgers ashaka kugira abandi.

    Igihe yari afite imyaka umunani, yabajije se, Nathan, uburyo yavutsemo, ndetse igisubizo yahawe ntiyakibagiwe.

    “Yagize ati, 'Umva ngiye kubikubwira ntaca ku ruhande, Fred. Nyoko ukubyara mu nda, yaragutaye, kandi njyewe na Betty Mae, ntitwashakaga kukujyana mu mazu arera abana noneho tukugira uwacu, kandi uri umuhungu wanjye,”

    Freddie yatowe aho yari yaratawe hafi y'iyarara bata imyanda akiri uruhinja mu cyaro cya Florida.

    “Igihe yambwiraga ibyo, nagize nti, 'Ok ndi umwanda,' kandi numva ko ntashakwa. Ariko yamfashe ku rutugu rwanjye aravuga ati, 'Umva, ntuzatume ibyo bigukoroga'.

    Nathan Figgers yakoraga mu mirimo yo gusana naho Betty Mae Figgers yari umuhinzikazi. Bari batuye I Quincy, agace k'icyaro karimo abantu 8.000 mu majyaruguru ya Florida, kandi bari mu myaka ya za 50 igihe Freddie yavukaga mu 1989.

    Bari barareze abandi bana benshi, ariko bafashe icyemezo cyo gufata Freddie igihe yari amaze iminsi ibiri avutse, bamurera nk'umuhungu wabo. Freddie avuga ko bamuhaye urukundo rwose yashakaga ariko abandi bana bo muri Quincy bashoboraga kuba abagome.

    Agira ati: “Abana baransererezaga banyita, 'Umwana w'iyarara', 'Umuhungu w'ibishinjwe,' 'Nta muntu ugushaka', 'Urasa nabi,”.

    “Nibuka mva muri bisi y'ishuli rimwe na rimwe abana bazaga inyuma yanjye bakamfata bakanta mu myanda bakanseka.”

    Byageze aho se ajya amutegerereza aho bisi yahagararaga akamuherekeza mu rugo, ariko abana bamwazaga na Nathan, Freddie yibuka, bavuga, 'Ha ha, reba uriya musaza n'akabando.”

    Mu gihe Freddie yari ahangayitse, Nathan na Betty Mae bari intwari, ikitegererezo.

    Agira ati:

    “Buri gihe nabonaga data afasha abantu, ahagarara ku muhanda agafasha abantu atazi, agaburira abatagira aho barara.Yari umugabo utangaje, kandi kuba baramfashe bakandera, uwo ni we mugabo nshaka kuba.”

    Mu mpera z'icyumweru Freddie na Nathan batwaraga imodoka hafi y'ahamenwaga ibishingwe, bareba ibintu bifite umumaro byabaga byatawe na banyirabyo. Freddie by'umwihariko yari afite intumbero kuri mudasobwa.

    Freddie ati:

    “Hari imvugo imaze igihe ivuga ngo, 'Umwanda w'umugabo umwe ni umutungo w'undi mugabo,” “kandi namye ntangazwa na mudasobwa. Nashakaga mudasobwa ariko icyo gihe ntitwashoboraga kuyigondera.”

    Kera kabaye, umunsi umwe igihe Freddie yari afite imyaka icyenda, bagiye mu iduka ryitwa Goodwill ricuruza ibintu bya caguwa (second-hand), aho babonye mudasobwa yamenetse yo mu bwoko bwa Macintosh.

    Freddie ati:

    “Twaganiriye n'uwacuruzaga aravuga ati 'rero, ndayibaha ku madolari 24 ($24), noneho tujyana mudasobwa mu rugo ndishima cyane.”

    Yakundaga gukina n'amaradiyo yabaga yakusanyije, amasaha yibutsa igihe cyangwa VCR Nathan yari yarakusanyije, noneho iyi mudasobwa ya mac yari yarapfuye aba ari yo yibandaho.

    Freddie aragira ati:

    “Igihe nayigezaga mu rugo ikanga kwaka, narayihambuye,”

    “Mu gihe nari ndi kuyireba imbere, nabonye utwuma twari twarapfuye. Nari mfite utwuma duteranya mfite na radiyo n'amasaha y'igihe, noneho mfata utwuma two muri radiyo ya papa ndushyira mu gice cy'insiga.”

    Avuga ko nyuma yo kugerageza inshuro 50, mudasobwa yaratse bituma yumva ko kuva icyo gihe yari agiye kumara ubuzima bwe akora mu ikoranabuhanga.

    Agira ati: “Iyo mudasobwa yasimbuye umubabaro wose natewe no gusererezwa”.

    Igihe cyose yibasirwaga ku ishuli, avuga ko buri gihe yatekerezaga, “Si jye ubona ngeze mu rugo ngakina na mudasobwa yanjye.”

    Yari afite imyaka 12 igihe ubuhanga bwe bwatangiraga kubonwa n'abandi. Mu mahuriro ya nyuma y'amasomo ku ishuli, igihe abandi bana babaga bakina mu kibuga, Freddie yajyaga muri laboratwari y'ishuli gukora mudasobwa zabaga zapfuye.

    Agira ati:

    “Iyo akuma kabika amakuru muri mudasobwa 'hard drive' kabaga kapfuye naragasimburaga. Iyo kabaga gakeneye kongerwa ubushobozi nongeragamo. Iyo yabaga ikeneye umuriro, narabihinduraga.”

    Umuyobozi wa gahunda za nyuma y'ishuli yari umuyobozi wa Quincy noneho igihe yabonaga ibyo, ko Freddie akora mudasobwa zapfuye, yamusabye kuza ku karere ari kumwe n'ababyeyi.

    “Igihe twageraga ku karere, yanyeretse mudasobwa zose inyuma mu cyumba, mana we, nka mudasobwa 100 zigerekeranye, aravuga ati, 'Ndashaka ko izi mudasobwa zikorwa.”

    Kuva icyo gihe, Freddie yamaze buri munsi asana uwo murundo wa mudasobwa ku madolari 12 ku isaha.

    Agira ati:

    “Rwose ntibyari ukubera amafaranga,”. “Nabonye amahirwe yo gukora ikintu nakundaga gukora kandi byaranshimishaga.”

    Nyuma y'imyaka micye, amahirwe yo gukora ama gahunda akoreshwa muri mudasobwa yarabonetse. Quincy yari ikeneye uburyo bwo kugenzura urugero rw'umuvuduko w'amazi kandi hari ikigo cyari cyabaciye amadolari ibihumbi magana atandatu ($600.000) kugira ngo gikore gahunda ya mudasobwa.

    Freddie yibuka umugenzuzi w'ibikorwa mu karere yagize ati, “Hee, Freddie ni umuhanga muri mudasobwa, ahari ashobora kubidufashamo.”

    “Noneho ndavuga nti, “nyakubahwa, umva, nimumpa amahirwe, nshobora gukora iyo gahunda. Yampaye ayo mahirwe nkora iyo gahunda ya mudasobwa kandi ikurikije ibyo bari bakeneye byose. Sinishyuwe $600.000, nahawe umushahara uhoraho njya mu rugo.”

    Byari igihe gikomeye mu buzima bwa Freddie. Yari afite imyaka 15, ariko ahitamo kuva mu ishuli ashinga ikigo cye gitunganya ibya mudasobwa, ababyeyi be baratangara.

    Ati: “Bizeraga uburezi, umurimo n'izabukuru, kandi nashakaga guca urwo ruhererekane, nashakaga gukora ikintu gitandukanye.

    Ikigo cya Freddie cyakomeje kugira imbaraga mu gihe nyuma y'imyaka micye, Nathan yatangiraga gufatwa n'indwara ya Alzheimer. Kimwe mu bimenyetso byari bibabaje ni uko yabyukaga nijoro agasubira mu bintu yabonye kuri televiziyo muri uwo mugoroba. Ibi byateye icyo Freddie yita “ikintu cyankuye umutima ku buryo butigeze bumbaho”.

    “Byari nka saa munani z'igicuku, kandi papa yakundaga filimi yitwa Gunsmoke, aza mu cyumba cyanjye azi ko ari we [mukinnyi mukuru muri filimi] Matt Dillon. Yari afite imbunda mu kuboko arambwira ngo…'Ndashaka ko uva mu mujyi.'”

    Freddie avuga ko habaye 'gukirana gahoro', ariko yambuye se imbunda, amusubiza mu gitanda aramuryamisha.

    Cyakora amaze kubyuka mu gitondo, Nathan yari yagiye.

    Iki cyari ikindi kimenyetso cya Alzheimer's kandi byari byarigeze kubaho na mbere. Rimwe na rimwe yajyaga yibagirwa kwambara imyenda mbere yo kujya hanze, ariko yashyiragamo inkweto ze. Ibi byateye Freddie guhimba ikintu cya mbere cyabyaye inyungu.

    Freddie ati: “Ubwo nafashe inkweto za papa, naciye umwenda w'imbere, nkora akantu katangaga umuriro ngashyira mu rukweto hamwe n'umuzindaro wa megahertz 90, indangururamajwi n'agakarita gahuriramo ibyo byose.” “Nabishyize muri mudasobwa yanjye ibyo byari mbere y'uko amakarita ayobora ya Apple cyangwa Google yaduka noneho mbishyira mu nkweto zo mu bwoko bwa TomTom, Garmin.

    “Papa yashoboraga rwose gutembera noneho ngakanda kuri mudasobwa nti: 'papa, uri he?' Numvikanaga ku ndangururamajwi ku rukweto rwe noneho akavuga ati: “Fred, sinzi aho ndi!”

    Freddie rero yashoboraga kumenya aho se aherereye akoresheje akuma kagenzura ingenzo bita GPS akajya kumureba. Avuga ko yakoze ibi nk'inshuro umunani. Nathan amaze kuremba, bamwe mu bo mu muryango we bashakaga ko ajya mu mazu agenewe abageze mu za bukuru, ariko Freddie yaranze. Ahubwo akajyana na se mu manama.

    Freddie ati: “Ntiyigeze anta, ubwo rero sinari kumuta. Iyo yasuraga abakiliya be, yamusigaga mu ntebe y'inyuma mu modoka itanga n'akuka gahehereye karinda ubushyuhe bwinshi, na radiyo iri kuvuga kandi imodoka ifunze.

    Freddie ati: “Igihe kimwe nari ndi mu nama noneho ndebera mu idirishya…mana we, papa yari yaciye mu idirishya ry'inyuma avamo yuriye.” “Ubwo rero nari mpangayitse kandi byari biteye isoni, naragize nti 'ngomba kugenda.”

    Freddie yasohotse mu nama ashimishwa no kumubona yicaye muri parike hafi aho.

    Freddie yari afite imyaka 24 igihe Nathan yatabarukaga afite imyaka 81, mu kwezi kwa Mbere kwa 2014.

    Freddie ati: “Mu by'ukuri byanciye intege,” “kubera ko icyo nashakaga cyari ugushimisha papa.”

    Freddie yari yagurishije akuma yahimbye kagenzura ingendo mu rukweto ku madolari miliyoni ebyiri n'ibihumbi Magana abiri ($2.200.000) ategereje ko amafaranga aza. Nathan yamye ashaka gutunga imodoka yo mu bwoko bwa 1993 Ford n'ubwato bwo kurobesha ariko Freddie n'ubwo yari afite ubushobozi bwo kubigura, igihe cyari cyarenze.

    Freddie ati: “Ibyo byamfunguye amaso kandi binyigisha ko amafaranga ntacyo avuze uretse kuba igikoresho, kandi ngiye gukora ikintu cyose mu bushobozi bwanjye kugira ngo isi nyigire ahantu heza mbere y'uko nyivaho.” “Kuba nzi papa ntiyari akize na gato, ariko [yagiriye abantu benshi akamaro] kandi ndashaka rwose gufata neza umuntu wese mpura nawe no gufasha uwo nshoboye wese.”

    Muri iki gihe, Freddie yari yaramaze guhimba akandi kuma k'ubwenge, nako gatewe n'ibyo yanyuzemo—aha noneho mu rugendo yagiriye muri leta ya Georgia igihe yari afite imyaka umunani, ajya gusura nyirarume wa nyina.

    Ati “ Igihe twageraga ku nzu ye mama na papa barimo bakomanga ku rugi ariko ntaze”.

    “Noneho papa aravuga ati, 'Hey Fred, ushobora kurira mu idirishya ugafungura umuryango?”

    Freddie yinjiye imbere, afungura urugi. Yabonye umuvandimwe we yicaye mu ntebe hafi y'umuriro atekereza ko byose byari bimeze neza. “Papa yaramwegereye nibuka aya magambo—papa yahamagaye mama aravuga ngo, 'Betty Mae, yapfuye.”

    Umuvandimwe wa Freddie yarahwereye azira indwara y'igisukari (diyabeti).

    Freddie ati: “Iyo utekereje umuntu urwaye diyabeti, iyo asuzumye isukari mu maraso ye bagomba kubyandika, ariko nka nyirarume wa mama wabaga mu gace k'icyaro, n'ubwo yabyandikaga nta muntu yari afite wo kubigenzura.

    Bityo, ku myaka 22, Freddie yakoze akuma gapima isukari kagasangiza ibipimo umuvandimwe wa hafi ako kanya kandi kakongera amakuru y'ibipimo ku ifishi y'ikoranabuhanga umuganga ashobora kubona. Niba isukari iri mu maraso y'umuntu iri ku rugero rudasanzwe, akuma kohereza ikimenyetso kiburira.

    Ariko Freddie yari yatangiye undi mushinga munini. Yari azi ko byinshi mu bice by'icyaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitari bifite uburyo bwa interineti ya 2G na 3G kandi muri icyo gihe abantu bo muri Quincy bari bagikoresha interineti bahamagaye kuri telefoni, ifite urusaku rwihariye n'ijwi riranguruye risaraye.

    Yashakaga kuzana itumanaho muri utu duce tw'icyaro kandi mu 2008 yasabye uruhushya rwo gutangiza umushinga we w'ikigo cy'itumanaho.

    Ati: “nagombaga gukoresha inyandiko nsaba ubufasha nerekana ko ibigo binini bitazazana ibikorwaremezo byabyo mu cyaro ahari abaturage batarenze 1.000.”

    Ntibyari byoroshye. Ndetse, anavuga ko, byamusabye kugerageza inshuro 394, kandi bimutwara amafaranga menshi. Ariko muri 2011, ku myaka 2, Freddie yabaye umuntu ufite ikigo cy'itumanaho muto muri Amerika. Ukurikije amakuru ya NBC News, Figgers Comminication kiracyari ikigo cyonyine cy'itumanaho gifitwe n'umwirabura mu gihugu.

    Mu minsi ya mbere Freddie yikoreraga akazi ku giti cye byaba ari ugutunganya umunara no gukora insinga zitanga interineti.

    Yatangiye atanga serivisi mu duce tw'icyaro mu majyaruguru ya Florida n'amajyepfo ya Georgia, hafi ya Quincy, kandi ikigo cyaragutse. Muri 2014, Freddie yatangije telefoni y'ikoranabuhanga, the Figgers F1, ifite akuma gakurikirana uko abantu bayikoresha ku buryo kayihagarika ku muvuduko wa kilometero 10 ku isaha, bikabuza abantu kwandika ubutumwa batwaye imodoka.

    The Figgers F3, yagiye ku isoko muri 2019, ikoranye ikoranabuhanga rituma yiyongera umuriro idakoresheje umugozi igihe cyose telefoni iri mu ntera ya metero eshanu z'ahantu hari akuma kazwi nka “super base charger”, akuma kagitegereje uruhushya rw'urwego rutanga impushya mu itumanaho muri Amerika, FCC.

    Kwamamaza F3 byateje impaka, bamwe mu bandika kuri interineti bavuga ko serivisi zayo zose zitari zijyanye n'igihe kandi ko bari babyizeye. Freddie yabwiye BBC ati: “Intego yacu ni ugutanga ukuri n'umucyo ari nako dutanga ireme n'ibikoresho bikomeye ku giciro kidahenze.”

    Nyina wa Freddie w'imyaka 83, nawe ubu yatangiye kugira Alzheimer's. Avuga ko aterwa ishema n'ibyo Freddie yagezeho kandi ko akuma gapima isukari yo mu maraso, kashoboraga kuba karatabaye ubuzima bwa nyirarume, ari “ikintu kidasanzwe”.

    Freddie yashakanye na Natlie Figgers, umunyamategeko, mu mwaka wa 2015 ndetse bafitanye umwana w'umukobwa. Hamwe n'ibikorwa by'ubucuruzi bwe, afite ikigo gishora mu burezi n'imishinga y'ubuzima kikanafasha abana n'imiryango batishoboye. Zimwe muri gahuza ziheruka zarimo gutanga imfashanyo y'amagareku bana baba mu bigo bibarera, n'ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bihabwa abakora mu rwego rw'ubuganga mu kurwanya icyorezo cya coronavirusi.

    Freddie avuga ko inama y'ingenzi iruta izindi yaha umwana we w'umukobwa ku buzima yaba ari “kudatezuka, uko isi isi yaba ikonje kose,” kandi akagerageza kugira icyiza akora ku buzima bw'umuntu wese uhura nawe, Ni ubutumwa se wa Freddie wari ku isonga mu bamushyigikiye, Nathan, yari kwemeranya nawe.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/inkuru-y-umuherwe-wahimbye-ikoranabuhanga-yaratawe-mw-iyarara-akiri-uruhinja

  • Umuhungu w’uyobora amagereza yaje mu Rukiko gushinja uwayoboraga iya Mageragere uregwa kwiba Miliyoni 9Frw #rwanda #RwOT

    CSP Kayumba Innocent wahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, aregwa hamwe na SP Ntakirutimana Eric wahoze ari Umuyobozi wa Gereza wungirije na Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri iriya Gereza.

    Aba bagabo batatu bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwiba no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa bigatuma biba miliyoni 9Frw y’uwitwa Kassem Ayman Mohamed na we wigeze gufungirwa muri iriya gereza

    Mu iburanisha ryaherukaga abaregwa bari basabye ko umugororwa witwa Amani Olivier (Umuhungu wa CG Juvenal Marizamunda uyobora RCS) uvugwaho gufasha bariya baregwa kwiba ariya mafaranga, yazanwa mu rukiko gusobanura niba koko yarabafashije.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, ubwo hasubukurwaga uru rubanza, uyu Amani Olivier yahamagajwe nk’umutangabuhamya, yavuze ko yatumizwagaho na CSP Kayumba amubaza uko bakura amafaranga kuri Visa Card y’uriya mugabo Kassem Ayman Mohamed.

    Amani usanzwe afungiye ibyaha n’ubundi bifitanye isano n’ikoranabuhanga, yavuze ko CSP Kayumba yakoresheje inama muri gereza abwira abantu bafite ubumenyi buhanitse mu by’ikoranabuhanga ko bakora uburyo (Software) yajya yifashishwa n’abagororwa guhaha ibyo bakeneye.

    Uyu mugororwa avuga ko yakoze iriya software ku kigero cya 70% ubundi CSP Kayumba akaza kumubaza niba yashobora gukura amafaranga kuri Visa Card za bamwe mu bagororwa undi akamusubiza ko atabishobora.

    Ngo ibi byatumye CSP Kayumba arakarira Amani, aza guhamagazwa mu ijoro ryo ku wa 15 Nzeri 2020 ko hari abamushaka ariko abanza kwanga kuko byari mu gicuku bakaza kumusohora ku ngufu.

    Yavuze ko ageze hanze yasanye CSP Kayumba ahita amujyana mu nyubako bakiriramo abafungwa ahita amwereka imashini amutegeka gukura amafaranga kuri Visa Card ya Kassem.

    Amani yavuze ko yabikoze ariko ko bitari bimurimo ahubwo ko yabikoreshejwe n’igitutu cy’uriya wari umuyobozi wa gereza afungiyemo, anavuga ko uyu mugabo akomeye cyane ku buryo nta muntu yasaba ikintu ngo acyange.

    Uyu mugororwa kandi yavuze ko yatewe ubwoba abwirwa ko nadakura ariya mafaranga kuri iriya Visa Card ya Kassem aza gufungirwa ahantu h’umwihariko.

    Uyu Amani watanze ubuhamya burebure, nyuma yo kubutanga CSP Kayumba na SP Ntakirutimana bahise babwira Urukiko ko ibyo yavuze byose ari ibinyoma ahubwo ko bigamije kuyobya urukiko.

    Umucamanza yimuriye urubanza tariki ya 21 Kamena 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuhungu-w-uyobora-amagereza-yaje-mu-Rukiko-gushinja-uwayoboraga-iya-Mageragere-uregwa-kwiba-Miliyoni-9Frw

  • Amafoto atangaje yaranze ibirori byo gufungura Euro 2020, akamodoka kazanye umupira kavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Ryari ijoro ridasanzwe ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Butaliyani mu Mujyi wa Roma kuri Stadio Olimpico ubwo hafungurwaga irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi cya 2020(EURO 2020).

    Mu ijoro ryakeye tariki ya 11 Kamena 2021 nibwo habaye ibirori byo gufungura iri rushanwa rya 2020 rikaba rigiye kuba muri 2021 bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Ibi birori byo gufungura iri rushanwa byakurikiwe n’abafana ibuhumbi 18 muri Stadio Olimpico mu Butaliyani ndetse n’abandi bari hirya no ku Isi babikurikiye ku mateleviziyo.

    Andrea Boceli umutaliyani w’imyaka 62 ni we waririmbye mu birori byo gufungura iri rushanwa aho yaririmbye indirimbo zanyuze benshi. Ni ibirori kandi byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Martin Garrix, Bono na The Edge.

    Ibi birori byagaragayemo udushya twinshi harimo n’akamodoka kazanye umupira ko mu bwoko bwa Volkswagen gahagaze amafaranga y’u Rwanda 39,400,000. Kakaba katunguye abantu benshi.

    Ibi birori bikaba byakurikiwe n’umukino ufungura irushanwa wahuje u Butaliyani na Turikiya warangiye ku ntsinzi y’u Butaliyani y’ibitego 3-0.

    Byari ibirori by’agatangaza

    Ibishasho byo kuri Stadio Olympico byakwiriye umujyi wose

    Stadio Olympico yarimo abantu ibihumbi 18

    Mu Bwongereza babikurikiranye ku mateleviziyo muri ubu buryo

    Akamodoka kazanye umupira katunguye benshi

    Abakinnyi nabo byabatunguye

    Umusifuzi akuraho umupira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-atangaje-yaranze-ibirori-byo-gufungura-euro-2020-akamodoka-kazanye-umupira-kavugishije-benshi

  • Nyina wa Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond, yavuze ku by’urukundo rwe na Rick Ross rukomeje guca ibintu #rwanda #RwOT

    Nta rungu ku bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko ubu inkuru igezweho ni amarenga y’urukundo hagati y’umunyamideli wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto n’umuraperi w’umunyamerika, Rick Ross rukomeje kuvugisha benshi.

    Uyu muraperi amaze iminsi avuga ku mafoto(comments) Hamisa Mobetto aba yashyize kuri Instagram ye.

    Ifoto ya mbere yavuzeho yakoresheje utumenyetso(emojis) ku buryo byagoye benshi gusobanura ibyo yanditse, ariko kuri iyi nshuro yatangiye gukoresha amagambo ndetse na Mobetto akamusubiza.

    Hamisa yashyize ifoto ye kuri Instagram, maze iherekezwa n’amagambo agira ati'Uwo Imana yahaye umugisa ntawamuvuma.'

    Rick Ross yahise aza ayivugaho akoresheje amagambo y’icyongereza 'Mine', bivuze ngo 'Uwanjye', Mobetto na we yahise asubiza ati'Only yours', bishatse kuvuga ngo 'uwawe gusa.'

    Byaje bikurikira ifoto Mobetto yashyizeho ari imbere y’imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover, iherekezwa n’amagambo umuntu agenekereje mu Kinyarwanda agira ati'sindimo kugerageza kujya mu rukundo, ndagerageza kuba ndi muri Ranger Rover.'

    Rick Ross yahise aza avuga kuri iyi foto ngo 'Moving to us' mu rurimi rw’iwacu bivuze ngo 'imukira iwacu', Mobetto na we yahise amubwira ngo 'all my bags packed. I’m ready', bivuze ngo 'ibikapu byanjye byose nabipakiye nditeguye.'

    Shufaa Rutiginga akaba nyina wa Hamisa Mobetto, yabwiye Global Publishers ko abantu benshi bamaze iminsi bamubaza iby’urukundo rw’umukobwa we na Rick Ross ariko we nta kintu yabivugaho kuko umukobwa we akuze afite uburenganzira bwo kwishakira uwo ashaka.

    Ati'ukuri ni uko njyewe ntaburenganzira mfite bwo gutoranyiriza Hamisa uwo bazabana, buri kintu kili mu biganza bye, rero tumureke yitoranyirize.'

    Hamisa Mobetto akaba yaravuzwe mu rukundo cyane n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz aho baje no kubyarana umwana w’umuhungu witwa Dylan.

    Hamisa Mobetto uburanga bwe bukurura Rick Ross

    Rick Ross amaze iminsi agaragaza ko yararuwe n’ubwiza bwa Hamisa Mobetto

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyina-wa-hamisa-mobetto-wabyaranye-na-diamond-yavuze-ku-by-urukundo-rwe-na-rick-ross-rukomeje-guca-ibintu