Category: Uncategorized

  • Uruganda rwa Sulfo rwafunzwe kubera ubwiganze bwa Covid-19 bwarugaragayemo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko uruganda rwa Sulfo Rwanda Industries rwafunzwe mu gihe cy'iminsi 7 nyuma y'aho bigaragariye ko higanje ubwandu bukabije bwa COVID-19. Mu bipimo byafashwe mu bakozi 600 byagaragaje ko 10% banduye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, nibwo Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze uru ruganda.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE, ati 'Sulfo yo twabaye tuyifunze mu gihe cy'iminsi irindwi ku bw'ubwandu bwagaragayemo bukabije. Urumva rero, Sulfo ni uruganda, abantu bakorera ahantu bari hamwe, birashoboka ko umuntu yaza umwe akabanduza'.

    Ngabonziza yavuze ko hari kurebwa aho abanduye baherereye, niba ari abakora mu ruganda badahura n'abaturage cyane cyangwa se niba ari abahura na bo inshuro nyinshi nk'abari muri serivisi z'ubucuruzi.

    Kugira ngo hapimwe abakozi bo muri Sulfo, byaturutse ku muntu umwe wabanje gupimwa biza kugaragara ko yanduye. Mu gukomeza kugenzura, abandi na bo barapimwe birangira abasanganywe ubwandu bangana na 10,1%.

    Ati 'Byabaye ngombwa rero ko dufata icyemezo cyo kuhafunga mu gihe cy'iminsi irindwi hanyuma hakabanza gukorwa ibikorwa byo kureba niba nta bandi banduye hafi aho.'

    Ejo mu mujyi wa Kigali habonetse abanduye Covid-19 bangana na 61 ndetse imibare ikomeje kwiyongera nyuma y'aho Leta yoroheje ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/uruganda-rwa-sulfo-rwafunzwe-kubera-ubwiganze-bwa-covid-19-bwarugaragayemo

  • U Rwanda rugiye kunguka Ikigo cy'ubuvuzi bw'indwara z'umutima – #rwanda #RwOT

    Bizakorwa ku bufatanye n'Ikigo cy'ubushakashatsi ku ndwara z'Umutima mu Rwanda (HCRF-R), Ikigo cy'Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y'Ubuzima.

    Amasezerano yo iki kigo yashyizweho umukono kuwa 11 Kamena 2021, na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary.

    Biteganyijwe ko kizubakwa mu gihe cy'imyaka ibiri cyangwa itatu ndetse uyu mwaka ukazarangira imirimo itangiye nk'uko byatangajwe na The New Times.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'ubushakashatsi ku ndwara z'umutima mu Rwanda, Gisele Gatariki kizakurikirana iyi mirimo, yavuze ko igice cya mbere cyo kizamara amezi 18.

    Yongeyeho ati 'Iki kigo cy'indwara z'umutima kizatanga ubuvuzi ku bantu bose barwaye indwara z'umutima harimo izikenera kubagwa cyane cyane ku bantu bafite ubushobozi buke. Duteganya ko imirimo yo kubaka iki kigo izatwara hagati y'imyaka ibiri n'itatu.Kizatangira gifite ubushobozi bwo kuvura abantu bagera ku 1000.'

    Ibi bitaro bizaba bigizwe n'igice kizajya gikorerwamo ubushakashatsi, laboratwari izajya isuzuma ibizamini, aho babagira abarwayi, ahagenewe kunyuza abantu mu cyuma, ahatangirwa imiti ndetse n'ibiro by'abakozi.

    Dr Ntaganda Evariste ukuriye ishami ry'Indwara z'umutima mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yavuze ko iki kigo kije gukemura byinshi birimo guha ubutabazi indembe, gutanga ubufasha ku bantu bakeneye ubuvuzi bwihutirwa no kuvura abandi badafite ubushobozi buhagije, ndetse ko bizajya byitorezwamo abaganga bavura izi ndwara cyane cyane abavura abana.

    Yongeyeho ati 'Nk'urugero abana barenga 1000 bavuka bafite indwara z'umutima bakuye ku babyeyi babo babatwite kandi zikeneye kubagwa. Muri bo byibura 16 ni bo babagwa neza. Kubagwa birahenda ni yo mpamvu ibi bitaro bigiye kubakwa bizafasha abana benshi n'abakuru kubasha kwivuza babazwe.'

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze u Rwanda rufite intego yo kuzaba ikitegererezo mu buvuzi ndetse abantu benshi bakajya baza kwivuriza mu Rwanda.
    Yagize ati 'Iki kigo kizafasha mu kongera umubare w'inzobere mu buvuzi bw'indwara z'umutima mu Rwanda, ndetse zize zitaje kuvura gusa ahubwo zije kwigisha no gukora ubushakashatsi.'

    Amb. El Ansary we yavuzeko Misiri yiteguye gufasha u Rwanda muri gahunda yo kuzamura inzego z'ubuzima ndetse izahera kuri iki kigo cyigiye kubakwa kitazanga ubufasha ku barwayi bafite indwara z'umutima, gikore ubushakashatsi ndetse kinafashe n'abaganga kwimenyereza neza.

    Indwara z'umutima ni zimwe mu zica abantu mu Rwanda bityo kuba hagiye kubakwa ibi bitaro bizaba igisubizo ku ubuzima bwa benshi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary bashyira umukono ku masezerano yo kubaka yo ibitaro bizajya bivurirwamo abarwaye indwara z’umutima-


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kunguka-ikigo-cy-ubuvuzi-bw-indwara-z-umutima

  • 'The PanAfrican Review' yinjiranye umwihariko udasanzwe mu itangazamakuru ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru yavugishije abantu kubera impamvu nyinshi, zirimo ubwiza bw'iyi magazine, ibitekerezo n'abanditsi bayo, ibiciro bamwe banenze abandi bagashima ndetse n'igitekerezo cy'uko mu Rwanda hagiye gutangira Magazine nshya, nyuma y'imyaka myinshi itangazamakuru ryandika ku mpapuro riri mu manga, ari nacyo cyatumye abenshi bibaza umwihariko wayo, dore ko yisanze ku isoko ribogamiye cyane kuri internet, kurusha ibinyamakuru byandika.

    Irindimuka ry'ibinyamakuru byandika ryatangiye byeruye mu myaka ya za 2008 na 2010, ubwo umubare munini w'Abanyarwanda batangiraga kumenya amakuru bayakuye kuri internet, bituma ibinyamakuru nka Izuba Rirashe, Imvaho Nshya n'Umusingi biva ku isoko, bimwe bigana internet, ibindi bifunga imiryango burundu.

    Ibi si umwihariko w'u Rwanda, kuko no ku rwego mpuzamahanga ibinyamakuru byandika byatakaje isoko bitewe n'iterambere rya internet, kuko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagabanutseho 19% hagati ya 2009 na 2019, kandi ibi bizakomeza gutyo mu bihe biri imbere, kuko byitezwe ko hagati ya 2020 na 2029, ibitangazamakuru byandika bizongera kugabanukaho 19%.

    Ni uwuhe mwihariko wa The PanAfrican Review Magazine?

    Kimwe mu bibazo abantu bakomeje kwibaza kuri The PanAfrican Review Magazine, ni umwihariko izanye ku isoko ry'u Rwanda, na cyane ko ikinyamakuru cyayo cyari gisanzwe gikorera kuri internet kuva muri Werurwe 2019, abantu bakibaza impamvu bibaye ngombwa ko abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review banatangiza Magazine, kandi bizwi ko ibinyamakuru byandika ku mpapuro biri kubura isoko ku rwego rw'Isi no mu Rwanda by'umwihariko.

    Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bagize iri Huriro, Olivier Mushimire, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iyi magazine cyaturutse mu bantu bari basanzwe ari abasomyi babo.

    Yagize ati 'Ni abasomyi babisabye, kuko harimo abantu baba bifuza gusoma ziriya nkuru bafite uburyo bwiza bwo kuzitekereza, cyangwa se akazabona umwanya wo gusoma yitonze ari nko mu ndege cyangwa mu rugendo, rero barabisabye natwe tubona ko ari ngombwa.”

    Yongeyeho ko gushyira inyandiko zabo muri Magazine, 'bizatuma zishyirwa no mu masomero arimo n'ayo muri kaminuza, ku buryo byakoroha kuzikoresha mu bushakashatsi.'

    Mushimire kandi yashimangiye ko iyi Magazine izanafasha abashyitsi b'u Rwanda 'Kumenya amateka y'u Rwanda n'ahandi muri Afurika, bakamenya neza uko Abanyafurika batekereza umugabane wabo.'

    Aha kandi ni na ho igitekerezo cyo gushinga The PanAfrican Review cyaturutse, kuko 'Igamije kuvuga inkuru za Afurika mu buryo bwa nyabyo, bitewe n'uko hari igihe ibinyamakuru byo hanze bisebya Afurika mu nyungu z'ibihugu byabo, ariko ugasanga Abanyafurika ntibahabwa umwanya wo gusubiza ibyavuzwe ku Mugabane wabo.'

    Ikibazo cy'inkuru zivuga nabi Afurika mu bihugu byateye imbere kimaze imyaka myinshi, akenshi bigaterwa n'uko Abanyafurika atari bo bivugira inkuru zabo, kandi ibinyamakuru bikunzwe muri Afurika bikaba ari ibikomoka mu bindi bihugu.

    Nk'ubu ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya Geo Poll mu 2020, bugaragaza ko mu bitangazamakuru bitanu bikunzwe muri Afurika karimo kimwe cyo kuri uyu mugabane. Birimo BBC y'Abongereza, DStv yo muri Afurika y'Epfo, CNN y'Abanyamerika, Al Jezeera yo muri Qatar ndetse na ITV y'Abongereza.

    Dr. Kingsley Oluchi Ugwuanyi ni umwalimu w’indimi muri Kaminuza ya Nigeria, akaba ari nawe Mwanditsi Mukuru

    Ibi bituma amakuru avugwa kuri Afurika, akenshi aba yateguye n'abantu batazi Afurika neza, ashobora kuza abogamye kandi bikagora Abanyafurika mu kunyomoza amakuru y'ibinyoma aba yavuzwe kuri Afurika.

    Ibi bibazo ni byo The PanAfrican Review igamije gucyemura, kuko izajya ivuga inkuru za Afurika mu buryo bwa kinyafurika, bityo ubusesenguzi kuri uyu Mugabane butajya buvugwa mu rindi tangazamakuru, bikabonerwa umwanya muri iyi Magazine.

    Imikorere ya The PanAfrican Review Magazine

    Nubwo abanditsi ba The PanAfrican Review Magazine ari abakorerabushake, iyi Magazine ifite abanditsi b'ibanze bazajya bagenzura ko umurongo mugari ukurikizwa mu nyandiko wakira, ariko ubusanzwe ikazajya yandikwamo n'abantu bose bafite ibitekerezo bifuza gutambutsa, ariko 'Bijyanye n'umurongo wo kwerekana Afurika mu isura yayo ya nyayo.'

    Ku ubu iyi Magazine izajya isohoka kane mu mwaka, kuko Abanditsi ari abakorerabushake bafite indi mirimo ku ruhande ibabeshejeho. Nta ngingo imwe yihariye iyi Magazine izajya igarukaho, ahubwo ikazajya ivuga ku ngingo imwe ku 'edition' runaka.

    Nk'urugero, muri edition y'iki gihembwe (Gicurasi-Nyakanga) ari na yo ya mbere, ingingo nyamukuru yaganiriweho ni 'u Rwanda', kuko n'igitekerezo cyatangijwe n'Abanyarwanda biyunzweho n'abandi Banyafurika bakunze uyu mushinga.

    Magazine ya The PanAfrican Review izanye umwihariko ku isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda, aho izajya yibanda ku busesenguzi bw’amakuru agaruka ku Mugabane wa Afurika

    Byashoboka ko muri 'Edition' zizakurikiraho, hazaganirwa ku zindi ngingo zikomeye, zirimo nk'Amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n'izindi ngingo ngari.

    Mushimire ati 'Ibi bizashoboka kuko Abanyafurika bafite inyota yo kuvuga amateka yabo, bafite inyota yo kuvuga ubuzima bwabo n'uko babayeho, kandi banafite inyota yo kumva inkuru zitandukanye n'izisanzwe zivugwa kuri uyu Mugabane…bafite inyota yo kumenya ukuri kw'Abanyafurika ku bintu bibera muri Afurika.'

    Kuri ubu ikiri mu ntangiro, iyi magazine izatangira yandikwa mu Cyongereza ariko hari umugambi wo gushaka abanditsi bazajya bandika mu rurimi rw'Igifaransa kandi imirimo yo kwandika mu Gifaransa izatangira mu gihe cya vuba.

    Kuri iyi edition ya mbere y'iyi Magazine ifite paji 100, hakozwe kopi 2 000 ziri kugurishirizwa muri Bourbon Coffee iri i Nyarutarama ndetse no kuri 'Librarie Ikirezi' ariko zikazongerwa mu minsi iri imbere.

    Kopi imwe igura 5 000 Frw, ariko umuntu akaba yishyura 20 000 Frw ya kopi enye z'umwaka wose, ashobora kwishyurwa binyuze muri mobile money, ibi bikaba bigamije kumenya umubare w'abakeneye iyi Magazine kugira hatazakorwa kopi nyinshi zidakenewe kandi kuyikora bihenze, cyangwa se hagakorwa nke kandi hakenewe nyinshi.

    Kuri ubu abagize Ihuriro rya The PanAfrican Review bari gushaka aho bashyira izi Magazine mu bice bitandukanye by'igihugu, ndetse bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo zajya zijyanwa hanze y'u Rwanda, binyuze mu miryango y'Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Mushimire yavuze ko batarafata umwanzuro wo kureba niba inkuru bazajya baba bakoresheje muri Magazine zishobora no gushyirwa kuri internet ku rubuga rwabo, avuga ko mu bisubizo barimo gusuzuma, harimo kureba niba batajya bashyira kuri internet inkuru zatambutse muri Magazine nyuma y'igihe runaka, cyangwa se bakazisohorera rimwe ariko n'ukoresha internet akishyura mbere yo gufungura izo nkuru.

    Igitekerezo cya The PanAfrican Review gikomoka mu mateka y'u Rwanda

    Igitekerezo cya The PanAfrican Review, nk'uko Mushimire yabitangaje, gikomoka mu mateka yihariye y'u Rwanda, yarubereye umusingi wo kubaka iterambere rishingiye ku kwigira no kwihesha agaciro.

    Mushimire yagize ati 'Igiterezo cyavuye mu mateka n'amahitamo Abanyarwanda bagize yatumye basohoka muri ayo mateka [mabi banyuzemo arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]…ni ibintu byavuye mu rugendo Abanyarwanda bakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'urugendo rwo kwibohora no kwigira.'

    Yongeyeho ko iyi 'Magazine ari umusanzu wo gufasha mu kuzamura ijwi rya Afurika, Abanyafurika biteguye kwivugira.'

    Edition ya mbere ya The PanAfrican Review yagizwemo uruhare n'abarimo Dr. Lonzen Rugira, ari na we wagize igitekerezo cyo gutangiza iyi Magazine bwa mbere, Dr. Chika Ezeanya-Esiobu, Dr. Frederick Golloba-Mutebi, Dr. Alphonse Muleefu, Dr. Marie Maxime Umubonwa, Bernard Sabiti, Lionel Manzi, Olivier Mushimire, Ali Naka, Veronique Nyiramongi Mbaye ndetse na Dr. Kingsley Ugwuanyi ari nawe mwanditsi mukuru.

    Bernard Sabiti ni umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri politiki ya Afurika

    Dr. Frederick Golooba-Mutebi akaba ari umwalimu n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Afurika y’Epfo, UNISA

    Dr. Chika Ezeanya Esiobu nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi wibanda ku burezi

    Veronique Nyiramongi Mbaye nawe yagize uruhare muri iyi Magazine, akaba ari umwanditsi aho yibanda ku ngaruka z’ubukoloni muri Afurika

    Dr. Alphonse Muleefu, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/the-panafrican-review-yinjiranye-umwihariko-udasanzwe-mu-itangazamakuru-ry-u

  • Umugore wa Rwatubyaye Abdul yaruciye ararumira abajijwe niba abana afite ari ab’uyu mukinnyi #rwanda #RwOT

    Hamida Abdul umunyarwandakazi wemeje ko yamaze gusezerana imbere y’Imana na Abdul Rwatubyaye, yabajijwe niba abana afite yarabyaranye na Rwatubyaye avuga ko iki kibazo bazagisubiza mu minsi iri imbere.

    Umwaka ushize nibwo uby’urukundo rwa Rwatubyaye na Hamida rwatangiye kumenyekana ahanini bishingiye ku magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse uyu mukobwa akaba yaramaze kongera izina rya Abdul ku mazina ye.

    Mu mpera za 2020 Rwatubyaye Abdul mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI abajijwe igihe azakorera ubukwe na Hamida yavuze ko ubukwe bushobora kuba bwaranabaye.

    Ati”ubukwe se? Reka ibyo tubireke bushobora kuba bwaranabaye.”

    Uyu munyarwandakazi w’imyaka 35 wibera mu Mujyi wa Jakarta muri Indonesia, yahaye umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibibazo bashaka.

    Ibibazo byinshi byagarutse k’urukundo rwe na Rwatubyaye aho yabajijwe niba yaramaze gukora ubukwe, avuga ko bamaze gusezerana imbere y’Imana hasigaye imbere y’amategeko.

    Ati”Imbere y’Imana twarasezeranye, imbere y’amategeko icyo twita umurenge ni mu minsi mike.”

    Abantu bagera muri batatu babajije niba abana be babiri afite yarababyaranye na Rwatubyaye abasubiza ko iki kibazo bazagisubiza vuba.

    Ati”iki kibazo tuzagisubiza vuba turi kumwe (na Rwatubyaye), tukugiyemo umwenda wo kugusubiza.”

    Hamida afite abana babiri umwe w’imyaka 9 n’undi w’imyaka 3.

    Hamida avuga ko aziranye na Rwatubyaye Abdul kuva bakiri bana, ubu bakaba bamaze imyaka 3 bakundana.

    Yamahije ko bamaze gusezerana imbere y’Imana

    Abana be ngo bazasubiza vuba niba barababyaranye

    Hamida yemeza ko yamaze kuba umugore wa Rwatubyaye

    Rwatubyaye Abdul umugabo wa Hamida

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umugore-wa-rwatubyaye-abdul-yaruciye-ararumira-abajijwe-niba-abana-afite-ari-ab-uyu-mukinnyi

  • Umuhanzi Shaffy yarangije amashuri ye ya kaminuza (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Shaffy wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo izakunzwe cyane nk'indirimbo Akabanga, Sukuma n'izindi, yatangaje ko yamaze kurangiza amashuri ye ya kaminuza. Ibi uyu musore uba muri leta zunze ubumwe za Amerika yabitangaje nyuma yo gushyira hanze amafoto abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.


    Nyuma yuko uyu musore ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo agira ati ” A whole Graduate, Glory be to Allah “.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-shaffy-yarangije-amashuri-ye-ya-kaminuza-amafoto/

  • Dore ibyiza byo gukundana n'umuntu uri kure yawe n'ubwo benshi batabyishimira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo abantu benshi usanga batabona rumwe ibyo gukundana n'umuntu ukuri kure (long distance relationships)ndetse abenshi bakabyanga urunuka bitewe nuko mutabonana uko mubyifuza, burya hari n'ibyiza byabyo.

    Urubuga elcrema rugaragaza ibyiza byo gukundana n'umuntu ukuri kure ku buryo mubonana buri wese yifuza undi.

    1. Ntabwo umuburira akanya

    Iyo uziko umuntu mukundana aba kure, ukora uko ushoboye ukamuha agaciro , uko akazi kaba kameze kose ntiwabura umwanya wo kumuvugisha.

    2. Byongera icyizere

    Icyizere ni ikintu cy'ingenzi hagati y'abakundana kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, iyo uziko umuntu aba kure yawe bigufasha gukuza icyizere.

    Iyo rero uri kure y'uwo ukunda biba bigusaba kugabanya kumukeka ahubwo ukamwizera

    3. Umenya ko urukundo rudashingiye ku kuryamana gusa

    Icyiza cyo gukundana n'umuntu uri kure yawe nuko umenya gutandukanya urukundo n'imibonano mpuzabitsina

    Muri iri iyi minsi bamwe mu bakundana bumva ko urukundo rushingiye ku kuryamana, nyamara ikiba gihangayikishije ku bantu bakundana bari kure si uburyo umwe ataryamana n'undi ahubwo ni uburyo amarangamutima yabo atuma bahora bameze nk'aho bari kumwe.

    4. Ubona umwanya wo kwiteza imbere

    Umuntu ufite umukunzi kure ye usanga atera imbere abyigejejeho nta kwishingikiriza ku mukunzi we, abasha kandi kwigenga nta gendere buri gihe ku bitekerezo by'uwo bakundana.

    Hari nubwo biguha umwanya wo gukora ibyo ukunda utari kubonera umwanya iyo muza kuba muhorana n'inshuti yawe, nko guteka n'utundi turimo tugushimisha.

    5. Bituma ushyiramo imbaraga

    Iyo inshuti yawe iri kure bituma urushaho gukora cyane kugira ngo nimunabonana uzabe ukimubereye utaramuhararutswe.

    Ntabwo utakaza umwanya mupfa utuntu tw'ubusabusa, niyo muhuye buri wese aba afite ibyo kuganira no kunguranaho ibitekerezo.

    6. Kuganira biba byiza

    Kugira ngo urukundo rwa kure rurambe kuganira no guhanahana amakuru bigomba kwitabwaho kuko niyo nzira iba ishoboka kugira ngo mukomeze kurambana.

    Usanga abantu bakundana bari kure, buri munsi baba bafite uburyo bavuganamo, bahanahanamo amakuru bakarushaho kwishimana.

    7. Uhinduka umwizerwa

    Uba umwizerwa iyo uri kure y'uwo mukundana, ntabwo wifata uko ubonye kuko uba uvuga uti nubwo hari abandi nshobora kuba nakundana nabo ariko abimenye yavuga ko mbitewe nuko ari kure.

    Icyo gihe uritwararika kandi bituma uhinduka umwizerwa kuri we kuko niyo yabaza abandi asanga utarahindutse.

    8. Iyo mwabonanye murishimana kakahava

    Iyo bibaye ngombwa abakundana umwe aba kure y'undi bagahura barishimana, bakaganira ,bagaseka , nta kanya kabo gapfa ubusa.

    Umwanya wose bawubyaza umusaruro bakishimira ubuzima kandi ntihabeho guhararukanwa.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyiza-byo-gukundana-numuntu-uri-kure-yawe-nubwo-benshi-batabyishimira/

  • Sobanukirwa uburyo bwiza ushobora gusukuramo amatwi yawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amatwi ni igice cyo ku mubiri wacu gikenera isuku ihagije kandi ikozwe neza ndetse kigomba kubungwabungwa neza.

    Isuku yo mu matwi nyamara ijya ikorwa nabi, rimwe na rimwe kubera kutamenya ubundi bigaterwa n'ubucuruzi, aho uwakoze igisukura mu gutwi akubwira ibyiza ntakubwire ingaruka zirimo cyangwa uko gikoreshwa

    Udukoresho tuzwi nka tige-cotton cyangwa cure-oreille (cotton swab) ntabwo twagenewe gusukura mu gutwi imbere ahubwo ni utwo guhanagura ugutwi kw'inyuma (igikobokobo), ntabwo byemewe kwinjiza mu gutwi imbere kuko uretse kuba ipamba ryavungukiramo, ushobora no gusunikira kure ubukurugutwa nuko aho kugirango busohoke ukabutsindagira.

    Rero nubwo ubusanzwe ugutwi ubwako kwikorera isuku, ariko mu gihe uhisemo kugusukura hari ibyo ugomba kuzirikana, hari n'uburyo ushobora kubikoramo neza nkuko tugiye kubirebera hamwe.

    Uburyo bwiza bwo gusukura mu gutwi uri mu rugo

    1. Banza umenye neza ko nta gikomere kiri mu gutwi cyangwa ubundi burwayi nk'umuhaha

    Kuko gusukura ugutwi bisaba kugira ibyo usukamo, ntabwo ari byiza kuba wabikora urwaye mu gutwi cyane cyane iyo hari ibikomere cyangwa ubundi burwayi ufite.

    Kugirango umenye ko mu gutwi harimo uburwayi bisaba kujya kwa muganga gusa hari ibimenyetso:

    • Umuriro
    • Ibisohoka mu gutwi by'umuhondo cyangwa icyatsi
    • Guhitwa no kuruka
    • Kuribwa cyane kandi bihoraho

    2. Tunganya ibyo gusukura

    Ibyo gusukura mu gutwi bibaho bigurwa muri farumasi gusa hari n'uburyo ushobora kwitunganyiriza umuti wo gusukura mu gutwi.

    Ushobora kubikora wifashishije kuvanga amazi ashyushye na kimwe muri ibi bikurikira:

    • Akayiko gato cyangwa 2 twa eau oxygenée (hydrogen peroxide) ya 3% cg 4%
    • Ufata akayiko cyangwa 2 tw'amavuta azwi nka mineral (urugero ni Vaseline)
    • Akayiko cyangwa tubiri twa glycerin
    Eau oxygenée iraboneka muri farumasi

    Ibi ubivanga mu mazi macye nka 20ml

    3. Tunganya icyo gushyirishamo umuti

    Nubwo ushobora kubikorera mu kintu kirangaye, ariko umuti uzawusuka mu gutwi ukoresheje ikintu kibonezamo neza. Aha ushobora gukoresha igitoryi (syringue), agacupa kavuyemo amavuta ariko bakanda (gafite umunwa ubumbye) cyangwa ikindi cyose gishobora kwinjira mu gutwi kitabangamye.

    Noneho usukemo umuti byibuze ugere muri ½ cy'igikoresho

    4. Hengeka umutwe

    Kugirango umuti uze kugera neza mu gutwi, ni byiza ko umuyoboro w'ugutwi uba uringaniye neza. Ugutwi ugiye gusukura niko kuba kuri hejuru, bishobotse wabikora uryamiye urubavu

    5. Sukamo umuti buhoro buhoro

    Fatira icyo ukoresha hafi y'umwinjiro w'ugutwi, ntiwinjizemo imbere ariko noneho ujye ukandiramo umuti buhoro buhoro. Kuko utabyikorera ni byiza ko uwubikora akurukiza izi nzira.

    Gusa niba wakoresheje hydrogen peroxide ushobora kumva ikimeze nk'igihu mu gutwi, ibyo ni ibisanzwe ntibigutere ubwoba

    6. Tegereza

    Kugirango umuti ukore bisaba iminota hagati ya 5 na 10. Guma uko umeze ntiwinyeganyeze urindire iyo minota kugeza irangiye kugirango umuti ube wamaze kwivanga n'ubukurugutwa. Niba wakoresheje eau oxygenée cyakindi kimeze nk'igihu nigishiramo umuti uzaba wamaze gukora

    7. Kuramo ibiri mu gutwi

    Nyuma y'iyi minota noneho ongera uhengeke umutwe ugutwi kwagiyemo umuti ariko kureba hasi. Utegeho akantu munsi y'ugutwi kugirango ibivuye mu gutwi bigweho. Ushobora no gukoresha agapampa ugashyira ku gutwi gusa ukirinda kuryinjizamo imbere

    8. Unyuguza

    Ugutwi nanone kuri hejuru, shyiramo amazi anganya ubushyuhe n'umubiri (37°C), uyapurizemo ukoresheje cya gitoryi cyangwa ikindi kintu wakifashisha akinjiramo neza agasukura ibyasigayemo.

    Mbere yo kubikora ubanze ukurure ugutwi uzamura kandi ujyana inyuma kugirango umwenge ugaragare neza

    9. Umutsa

    Ibi birangiye noneho hanaguza agatambaro keza ugutwi inyuma ariko, unagerageze gusa nuzunguza umutwe ngo amazi yasigayemo avemo.

    Ubikore kuri buri matwi yose kugeza wumvise nta kintu kikirimo

    Ibi ubikora byibuze mu minsi 3 ikurikirana niba wari umaze igihe kinini udasukura amatwi yawe.

    Ibyo kuzirikana

    • Ni byiza gusukura amatwi nyuma yo koga umubiri wose kuko niho ubukurugutwa buba bworoshye
    • Niba utarasobanukirwa neza uko wabikora wagana muganga akabigufashamo
    • Kirazira gukoresha ikindi kintu nk'ipamba, igifuniko cy'ikaramu cyangwa igitambaro mu gutwi imbere
    • Niba wakoresheje eau oxygenée nyuma ukumagara mu gutwi, sigamo utuvuta ducye twa Vaseline
    • Niba bikabije cyane wagana umuganga w'inzobere mu ndwara z'amatwi
    • Eau oxygenée ntigomba gukoreshwa birenze 2 mu cyumweru
    • Ibi ntibikorwa ku bana bari munsi y'imyaka 12

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-uburyo-bwiza-ushobora-gusukuramo-amatwi-yawe/

  • Freddie Figgers: Yatoraguwe mu mwanda akiri uruhinja, aba umuherwe wahimbye ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Freddie Figgers yahawe mudasobwa ye ya mbere afite imyaka icyenda. Yari ishaje kandi ntiyakoraga ariko yabaye intango y'urukundo rw'ikoranabuhanga ryamuhinduye umuvumbuzi, rwiyemezamirimo n'umuherwe mu bijyanye n'itumanaho, ibintu bacye bari gutekereza ko byamubaho nyuma y'ubuzima bwe bwari bukomeye mu ntangiriro. ( Ni ubuhamya bw'inkuru y'ubuzima bwari bushaririye bw'uyu muherwe ariko bwamugize ukomeye ubu. Inkuru dukesha BBC).

    'Ntugatume uburyo ubayemo busobanura uwo uri we.' Iyo ni inama imwe rwiyemezamirimo w'imyaka 31 y'amavuko Freddie Figgers ashaka kugira abandi. Igihe yari afite imyaka umunani, yabajije se, Nathan, uburyo yavutsemo, ndetse igisubizo yahawe ntiyakibagiwe.

    Freddie akiri muto.

    Yagize ati, 'Umva ngiye kubikubwira ntaca ku ruhande, Fred. Nyoko ukubyara mu nda, yaragutaye, kandi jyewe na Betty Mae, ntitwashakaga kukujyana mu mazu arera abana noneho tukugira uwacu, kandi uri umuhungu wanjye,'.

    Freddie yatowe aho yari yaratawe hafi y'iyarara, aho bata imyanda akiri uruhinja mu cyaro cya Florida. Avuga ati 'Igihe yambwiraga ibyo, nagize nti, 'Ok ndi umwanda,' kandi numva ko ntashakwa. Ariko yamfashe ku rutugu rwanjye aravuga ati, 'Umva, ntuzatume ibyo bigukoroga'.

    Nathan Figgers yakoraga mu mirimo yo gusana naho Betty Mae Figgers yari umuhinzikazi. Bari batuye I Quincy, agace k'icyaro karimo abantu 8.000 mu majyaruguru ya Florida, kandi bari mu myaka ya za 50 igihe Freddie yavukaga mu 1989.

    Bari barareze abandi bana benshi, ariko bafashe icyemezo cyo gufata Freddie igihe yari amaze iminsi ibiri avutse, bamurera nk'umuhungu wabo. Freddie avuga ko bamuhaye urukundo rwose yashakaga ariko abandi bana bo muri Quincy bashoboraga kuba abagome.

    Agira ati: 'Abana baransererezaga banyita, 'Umwana w'iyarara', 'Umuhungu w'ibishingwe,' 'Nta muntu ugushaka', 'Urasa nabi'. 'Nibuka mva muri bisi y'ishuli rimwe na rimwe abana bazaga inyuma yanjye bakamfata bakanta mu myanda bakanseka'.

    Nathan Figgers, na Freddie bari kumwe na Betty Mae (iburyo).

    Byageze aho se akajya ajya ku mutegerereza aho bisi yahagararaga akamuherekeza mu rugo, ariko abana bamwazaga na Nathan, Freddie yibuka, bavuga, 'Ha ha, reba uriya musaza n'akabando'.

    Mu gihe Freddie yari ahangayitse, Nathan na Betty Mae bari intwari, ikitegererezo. Agira ati:' Buri gihe nabonaga data afasha abantu, ahagarara ku muhanda agafasha abantu atazi, agaburira abatagira aho barara.' 'Yari umugabo utangaje, kandi kuba baramfashe bakandera, uwo ni we mugabo nshaka kuba'.

    Mu mpera z'icyumweru Freddie na Nathan batwaraga imodoka hafi y'ahamenwaga ibishingwe, bareba ibintu bifite umumaro byabaga byatawe na banyirabyo. Freddie by'umwihariko yari afite intumbero kuri mudasobwa.

    Betty Mae na Nathan Figgers.

    Freddie ati:' Hari imvugo imaze igihe ivuga ngo, 'Umwanda w'umugabo umwe ni umutungo w'undi mugabo,' 'kandi namye ntangazwa na mudasobwa. Nashakaga mudasobwa ariko icyo gihe ntitwashoboraga kuyigondera'.

    Cyera kabaye, umunsi umwe igihe Freddie yari afite imyaka icyenda, bagiye mu iduka ryitwa Goodwill ricuruza ibintu bya caguwa (second-hand), aho babonye mudasobwa yamenetse yo mu bwoko bwa Macintosh.

    Freddie ati:' Twaganiriye n'uwacuruzaga aravuga ati 'rero, ndayibaha ku madolari 24 ($24), noneho tujyana mudasobwa mu rugo ndishima cyane.' Yakundaga gukina n'amaradiyo yabaga yakusanyije, amasaha yibutsa igihe cyangwa VCR Nathan yari yarakusanyije, noneho iyi mudasobwa ya mac yari yarapfuye aba ari yo yibandaho.

    Freddie aragira ati:' Igihe nayigezaga mu rugo ikanga kwaka, narayihambuye, mu gihe nari ndi kuyireba imbere, nabonye utwuma twari twarapfuye. Nari mfite utwuma duteranya mfite na radiyo n'amasaha y'igihe, noneho mfata utwuma two muri radiyo ya papa ndushyira mu gice cy'insiga'.

    Avuga ko nyuma yo kugerageza inshuro 50, mudasobwa yaratse bituma yumva ko kuva icyo gihe yari agiye kumara ubuzima bwe akora mu ikoranabuhanga. Agira ati: 'Iyo mudasobwa yasimbuye umubabaro wose natewe no gusererezwa'.

    Freddie Figgers akiri umwana.

    Igihe cyose yibasirwaga ku ishuli, avuga ko buri gihe yatekerezaga, 'Si jye ubona ngeze mu rugo ngakina na mudasobwa yanjye'.

    Yari afite imyaka 12 igihe ubuhanga bwe bwatangiraga kubonwa n'abandi. Mu mahuriro ya nyuma y'amasomo ku ishuli, igihe abandi bana babaga bakina mu kibuga, Freddie yajyaga muri laboratwari y'ishuli gukora mudasobwa zabaga zapfuye.

    Agira ati:' Iyo akuma kabika amakuru muri mudasobwa 'hard drive' kabaga kapfuye naragasimburaga. Iyo kabaga gakeneye kongerwa ubushobozi nongeragamo. Iyo yabaga ikeneye umuriro, narabihinduraga'.

    Umuyobozi wa gahunda za nyuma y'ishuli yari umuyobozi wa Quincy, noneho igihe yabonaga ibyo, ko Freddie akora mudasobwa zapfuye, yamusabye kuza ku karere ari kumwe n'ababyeyi.

    Ati' Igihe twageraga ku karere, yanyeretse mudasobwa zose inyuma mu cyumba, mana we, nka mudasobwa 100 zigerekeranye, aravuga ati, 'Ndashaka ko izi mudasobwa zikorwa'.

    Kuva icyo gihe, Freddie yamaze buri munsi asana uwo murundo wa mudasobwa ku madolari 12 ku isaha. Agira ati:' Rwose ntibyari ukubera amafaranga,'. 'Nabonye amahirwe yo gukora ikintu nakundaga gukora kandi byaranshimishaga'.

    Nyuma y'imyaka micye, amahirwe yo gukora amagahunda akoreshwa muri mudasobwa yarabonyetse. Quincy yari ikeneye uburyo bwo kugenzura urugero rw'umuvuduko w'amazi kandi hari ikigo cyari cyabaciye amadolari ibihumbi magana atandatu ($600.000) kugira ngo gikore gahunda ya mudasobwa.

    Freddie yibuka umugenzuzi w'ibikorwa mu karere yagize ati, 'Hee, Freddie ni umuhanga muri mudasobwa, ahari ashobora kubidufashamo'. Noneho ndavuga nti: Nyakubahwa, umva, nimumpa amahirwe, nshobora gukora iyo gahunda. Yampaye ayo mahirwe nkora iyo gahunda ya mudasobwa kandi ikurikije ibyo bari bakeneye byose. Sinishyuwe $600.000, nahawe umushahara uhoraho njya mu rugo'.

    Freddie Figgers igihe yari afite ya mudasobwa ya mbere ya Macintosh.

    Byari igihe gikomeye mu buzima bwa Freddie. Yari afite imyaka 15, ariko ahitamo kuva mu ishuli ashinga ikigo cye gitunganya ibya mudasobwa, ababyeyi be baratangara. Ati: 'Bizeraga uburezi, umurimo n'izabukuru, kandi nashakaga guca urwo ruhererekane, nashakaga gukora ikintu gitandukanye.

    Ikigo cya Freddie cyakomeje kugira imbaraga mu gihe nyuma y'imyaka micye, Nathan yatangiraga gufatwa n'indwara ya Alzheimer. Kimwe mu bimenyetso byari bibabaje ni uko yabyukaga nijoro agasubira mu bintu yabonye kuri televiziyo muri uwo mugoroba.

    Ibi byateye icyo Freddie yita 'ikintu cyankuye umutima ku buryo butigeze bumbaho'. Byari nka saa munani z'igicuku, kandi papa yakundaga filimi yitwa Gunsmoke, aza mu cyumba cyanjye azi ko ari we [mukinnyi mukuru muri filimi] Matt Dillon. Yari afite imbunda mu kuboko arambwira ngo…'Ndashaka ko uva mu mujyi’'.

    Freddie avuga ko habaye 'gukirana gahoro', ariko yambuye se imbunda, amusubiza mu gitanda aramuryamisha. Cyakora amaze kubyuka mu gitondo, Nathan yari yagiye. Iki cyari ikindi kimenyetso cya Alzheimer's kandi byari byarigeze kubaho na mbere.

    Rimwe na rimwe yajyaga yibagirwa kwambara imyenda mbere yo kujya hanze, ariko yashyiragamo inkweto ze. Ibi byateye Freddie guhimba ikintu cya mbere cyabyaye inyungu.

    Freddie ati: 'Ubwo nafashe inkweto za papa, naciye umwenda w'imbere, nkora akantu katangaga umuriro ngashyira mu rukweto hamwe n'umuzindaro wa megahertz 90, indangururamajwi n'agakarita gahuriramo ibyo byose.' 'Nabishyize muri mudasobwa yanjye ibyo byari mbere y'uko amakarita ayobora ya Apple cyangwa Google yaduka noneho mbishyira mu nkweto zo mu bwoko bwa TomTom, Garmin.

    'Papa yashoboraga rwose gutembera noneho ngakanda kuri mudasobwa nti: 'papa, uri he?' Numvikanaga ku ndangururamajwi ku rukweto rwe noneho akavuga ati: 'Fred, sinzi aho ndi!'.

    Freddie rero yashoboraga kumenya aho se aherereye akoresheje akuma kagenzura ingendo bita GPS akajya kumureba. Avuga ko yakoze ibi nk'inshuro umunani. Nathan amaze kuremba, bamwe mu bo mu muryango we bashakaga ko ajya mu mazu agenewe abageze mu za bukuru, ariko Freddie yaranze. Ahubwo akajyana na se mu manama.

    Freddie Figgers ari ingimbi.

    Freddie ati: 'Ntiyigeze anta, ubwo rero sinari kumuta'. Iyo yasuraga abakiliya be, yamusigaga mu ntebe y'inyuma mu modoka itanga n'akuka gahehereye karinda ubushyuhe bwinshi, na radiyo iri kuvuga kandi imodoka ifunze.

    Freddie ati: 'Igihe kimwe nari ndi mu nama noneho ndebera mu idirishya…mana we, papa yari yaciye mu idirishya ry'inyuma avamo yuriye.' 'Ubwo rero nari mpangayitse kandi byari biteye isoni, naragize nti 'ngomba kugenda'.

    Freddie yasohotse mu nama ashimishwa no kumubona yicaye muri parike hafi aho.

    Freddie yari afite imyaka 24 igihe Nathan yatabarukaga afite imyaka 81, mu kwezi kwa Mbere kwa 2014.

    Freddie ati: 'Mu by'ukuri byanciye intege,' 'kubera ko icyo nashakaga cyari ugushimisha papa'.

    Freddie yari yagurishije akuma yahimbye kagenzura ingendo mu rukweto ku madolari miliyoni ebyiri n'ibihumbi Magana abiri ($2.200.000) ategereje ko amafaranga aza.

    Nathan yamye ashaka gutunga imodoka yo mu bwoko bwa 1993 Ford n'ubwato bwo kurobesha ariko Freddie n'ubwo yari afite ubushobozi bwo kubigura, igihe cyari cyarenze.

    Freddie ati: 'Ibyo byamfunguye amaso kandi binyigisha ko amafaranga ntacyo avuze uretse kuba igikoresho, kandi ngiye gukora ikintu cyose mu bushobozi bwanjye kugira ngo isi nyigire ahantu heza mbere y'uko nyivaho. Kuba nzi papa ntiyari akize na gato, ariko [yagiriye abantu benshi akamaro] kandi ndashaka rwose gufata neza umuntu wese mpura nawe no gufasha uwo nshoboye wese'.

    Muri iki gihe, Freddie yari yaramaze guhimba akandi kuma k'ubwenge, nako gatewe n'ibyo yanyuzemo, aha noneho mu rugendo yagiriye muri leta ya Georgia igihe yari afite imyaka umunani, ajya gusura nyirarume wa nyina.

    Ati ' Igihe twageraga ku nzu ye mama na papa barimo bakomanga ku rugi ariko ntaze. Noneho papa aravuga ati, 'Hey Fred, ushobora kurira mu idirishya ugafungura umuryango?'.

    Freddie yinjiye imbere, afungura urugi. Yabonye umuvandimwe we yicaye mu ntebe hafi y'umuriro atekereza ko byose byari bimeze neza. 'Papa yaramwegereye nibuka aya magambo, papa yahamagaye mama aravuga ngo, 'Betty Mae, yapfuye'.

    Umuvandimwe wa Freddie yarahwereye azira indwara y'igisukari (diyabeti). Freddie ati: 'Iyo utekereje umuntu urwaye diyabeti, iyo asuzumye isukari mu maraso ye bagomba kubyandika, ariko nka nyirarume wa mama wabaga mu gace k'icyaro, n'ubwo yabyandikaga nta muntu yari afite wo kubigenzura'.

    Bityo, ku myaka 22, Freddie yakoze akuma gapima isukari kagasangiza ibipimo umuvandimwe wa hafi ako kanya kandi kakongera amakuru y'ibipimo ku ifishi y'ikoranabuhanga umuganga ashobora kubona. Niba isukari iri mu maraso y'umuntu iri ku rugero rudasanzwe, akuma kohereza ikimenyetso kiburira.

    Ariko Freddie yari yatangiye undi mushinga munini. Yari azi ko byinshi mu bice by'icyaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitari bifite uburyo bwa interineti ya 2G na 3G kandi muri icyo gihe abantu bo muri Quincy bari bagikoresha interineti bahamagaye kuri telefoni, ifite urusaku rwihariye n'ijwi riranguruye risaraye.

    Yashakaga kuzana itumanaho muri utu duce tw'icyaro kandi mu 2008 yasabye uruhushya rwo gutangiza umushinga we w'ikigo cy'itumanaho. Ati: 'Nagombaga gukoresha inyandiko nsaba ubufasha nerekana ko ibigo binini bitazazana ibikorwaremezo byabyo mu cyaro ahari abaturage batarenze 1.000'.

    Ntibyari byoroshye. Ndetse, anavuga ko, byamusabye kugerageza inshuro 394, kandi bimutwara amafaranga menshi. Ariko muri 2011, ku myaka 2, Freddie yabaye umuntu ufite ikigo cy'itumanaho muto muri Amerika. Ukurikije amakuru ya NBC News, Figgers Communication kiracyari ikigo cyonyine cy'itumanaho gifitwe n'umwirabura mu gihugu.

    Mu minsi ya mbere Freddie yikoreraga akazi ku giti cye byaba ari ugutunganya umunara no gukora insinga zitanga interineti. Yatangiye atanga serivisi mu duce tw'icyaro mu majyaruguru ya Florida n'amajyepfo ya Georgia, hafi ya Quincy, kandi ikigo cyaragutse. Muri 2014, Freddie yatangije telefoni y'ikoranabuhanga, the Figgers F1, ifite akuma gakurikirana uko abantu bayikoresha ku buryo kayihagarika ku muvuduko wa kilometero 10 ku isha, bikabuza abantu kwandika ubutumwa batwaye imodoka.

    The Figgers F3, yagiye ku isoko muri 2019, ikoranye ikoranabuhanga rituma yiyongera umuriro idakoresheje umugozi igihe cyose telefoni iri mu ntera ya metero eshanu z'ahantu hari akuma kazwi nka 'super base charger', akuma kagitegereje uruhushya rw'urwego rutanga impushya mu itumanaho muri Amerika, FCC.

    Kwamamaza F3 byateje impaka, bamwe mu bandika kuri interineti bavuga ko serivisi zayo zose zitari zijyanye n'igihe kandi ko bari babyizeye. Freddie yabwiye BBC ati:' Intego yacu ni ugutanga ukuri n'umucyo ari nako dutanga ireme n'ibikoresho bikomeye ku giciro kidahenze'.

    Nyina wa Freddie w'imyaka 83, nawe ubu yatangiye kugira Alzheimer's. Avuga ko aterwa ishema n'ibyo Freddie yagezeho kandi ko akuma gapima isukari yo mu maraso, kashoboraga kuba karatabaye ubuzima bwa nyirarume, ari 'ikintu kidasanzwe'.

    Freddie Figgers, umugore we, Natlie, n'umwana wabo w'umukobwa.

    Freddie yashakanye na Natlie Figgers, umunyamategeko, mu mwaka wa 2015 ndetse bafitanye umwana w'umukobwa. Hamwe n'ibikorwa by'ubucuruzi bwe, afite ikigo gishora mu burezi n'imishinga y'ubuzima kikanafasha abana n'imiryango batishoboye.

    Zimwe muri gahunda ziheruka zarimo gutanga imfashanyo y'amagare ku bana baba mu bigo bibarera, n'ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bihabwa abakora mu rwego rw'ubuganga mu kurwanya icyorezo cya coronavirusi.

    Freddie avuga ko inama y'ingenzi iruta izindi yaha umwana we w'umukobwa ku buzima yaba ari 'kudatezuka, uko isi yaba ikonje kose,' kandi akagerageza kugira icyiza akora ku buzima bw'umuntu wese uhura nawe, Ni ubutumwa se wa Freddie wari ku isonga mu bamushyigikiye, Nathan, yari kwemeranya nawe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/freddie-figgers-yatoraguwe-mu-mwanda-akiri-uruhinja-aba-umuherwe-wahimbye-ikoranabuhanga/

  • U Butaliyani bwashyizeho agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa rya EURO. #rwanda #RwOT

    Ubwo hari mu mukino ufungura irushanwa ry'amakipe y'ibihugu byo ku mugabane w'i Burayi, ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yatsinze ikipe ya Turkiya ibitego bitatu ku busa iba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa nk'iri ry'i Burayi.

    Hari mu mukino wabereye kuri Stadio Olympico y'i Roma witabiriwe n'abafana ibihumbi 16, iyi kipe yahatsindiye Turkiya ibitego bitatu ku busa byatsinzwe na Lorenzo Insigne, Ciro Immobile ndetse na Merih Demiral witsinze igitego kimwe.

    Ikipe y'igihugu y'u Butaliyani ikaba ariyo yabanje igitego cya mbere ubwo hari mu gice cya kabiri cy'umukino kigitangira, kuko ubwo hari ku munota wa 53 w'umukino nibwo Merih Demiral yitsinze igitego ku mupira wari uvuye ku ruhande, iki gitego cyaje gukurikirwa n'icyakabiri cyatsinzwe na Ciro Immobile ku munota wa 66.

    Gutsinda uyu mukino kw'ikipe y'igihugu y'u Butaliyani itozwa na Roberto Mancini byatumye iba ikipe ya mbere yo ku mugabane w'i Burayi itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura imikino ihuza amakipe yo ku mugabane w'i Burayi.

    Ubwo umukino wari ugeze mu minota ya nyuma , ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Lorenzo Insigne ku munota wa 79 w'umukino.

    Uyu mukino ukaba wabanjirijwe n'ibirori byo gufungura iyi mikino izabera mu mijyi itandukanye yo mu bihugu 11 byo ku mugabane w'i Burayi, ibi birori bikaba byafunguwe n'umuhanzi Andrea Bocelli ufite ubumuga bwo kutabona.

    Iyi mikino ihuza ibihugu byo ku mugabane w'i Burayi irakomeza kuri uyu wa gatandatu aho u Busuwisi na Pays de Galles saa cyenda z'amanywa, ni umukino uri bubere mu gihugu cya Azerbaïdjan, Danemark irahura na Finlande saa kumi mu gihe ku isaha ya saa tatu z'ijoro u Bubiligi burakina n'u Burusiya kuri Stade de Saint-Pétersbourg.

    The post U Butaliyani bwashyizeho agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa rya EURO. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-butaliyani-bwashyizeho-agahigo-ko-kuba-ikipe-ya-mbere-itsinze-ibitego-byinshi-mu-mukino-ufungura-irushanwa-rya-euro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-butaliyani-bwashyizeho-agahigo-ko-kuba-ikipe-ya-mbere-itsinze-ibitego-byinshi-mu-mukino-ufungura-irushanwa-rya-euro

  • U Rwanda rugiye kunguka Ikigo cy’ubuvuzi bw’indwara z’umutima –

    Bizakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’Umutima mu Rwanda (HCRF-R), Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu iterambere (EAPD) ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.

    Amasezerano yo iki kigo yashyizweho umukono kuwa 11 Kamena 2021, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary.

    Biteganyijwe ko kizubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu ndetse uyu mwaka ukazarangira imirimo itangiye nk’uko byatangajwe na The New Times.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima mu Rwanda, Gisele Gatariki kizakurikirana iyi mirimo, yavuze ko igice cya mbere cyo kizamara amezi 18.

    Yongeyeho ati “Iki kigo cy’indwara z’umutima kizatanga ubuvuzi ku bantu bose barwaye indwara z’umutima harimo izikenera kubagwa cyane cyane ku bantu bafite ubushobozi buke. Duteganya ko imirimo yo kubaka iki kigo izatwara hagati y’imyaka ibiri n’itatu.Kizatangira gifite ubushobozi bwo kuvura abantu bagera ku 1000.”

    Ibi bitaro bizaba bigizwe n’igice kizajya gikorerwamo ubushakashatsi, laboratwari izajya isuzuma ibizamini, aho babagira abarwayi, ahagenewe kunyuza abantu mu cyuma, ahatangirwa imiti ndetse n’ibiro by’abakozi.

    Dr Ntaganda Evariste ukuriye ishami ry’Indwara z’umutima mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yavuze ko iki kigo kije gukemura byinshi birimo guha ubutabazi indembe, gutanga ubufasha ku bantu bakeneye ubuvuzi bwihutirwa no kuvura abandi badafite ubushobozi buhagije, ndetse ko bizajya byitorezwamo abaganga bavura izi ndwara cyane cyane abavura abana.

    Yongeyeho ati “Nk’urugero abana barenga 1000 bavuka bafite indwara z’umutima bakuye ku babyeyi babo babatwite kandi zikeneye kubagwa. Muri bo byibura 16 ni bo babagwa neza. Kubagwa birahenda ni yo mpamvu ibi bitaro bigiye kubakwa bizafasha abana benshi n’abakuru kubasha kwivuza babazwe.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze u Rwanda rufite intego yo kuzaba ikitegererezo mu buvuzi ndetse abantu benshi bakajya baza kwivuriza mu Rwanda.

    Yagize ati “Iki kigo kizafasha mu kongera umubare w’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima mu Rwanda, ndetse zize zitaje kuvura gusa ahubwo zije kwigisha no gukora ubushakashatsi.”

    Amb. El Ansary we yavuzeko Misiri yiteguye gufasha u Rwanda muri gahunda yo kuzamura inzego z’ubuzima ndetse izahera kuri iki kigo cyigiye kubakwa kitazanga ubufasha ku barwayi bafite indwara z’umutima, gikore ubushakashatsi ndetse kinafashe n’abaganga kwimenyereza neza.

    Indwara z’umutima ni zimwe mu zica abantu mu Rwanda bityo kuba hagiye kubakwa ibi bitaro bizaba igisubizo ku ubuzima bwa benshi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Ngamije Daniel, ndetse na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary bashyira umukono ku masezerano yo kubaka yo ibitaro bizajya bivurirwamo abarwaye indwara z’umutima-