Category: Uncategorized

  • Mwirinde icyaha cyo kwimura IMANA #rwanda #RwOT

    Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho. Abaheburayo3:12

    Kwimura Imana, ni umuntu wigeze kumenya ubuntu bw’Imana, akamenya imikorere y’Imana, mu magambo asobanutse akaba yarakiriye Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Agakizwa agahinduka akaba umwana w’Imana, akiga kwiringira Imana. Amategeko 10, atanu yose areba umubano w’umuntu n’Imana Yesu yayakubiye muri 2: Avuga ngo “Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, n’ubwenge bwose n’imbaraga zose”. Uyu ni umubano wihariye umuntu agirana n’Imana, ni igihe umuntu abaho asabana n’Imana ari incuti magara n’Imana akaba akijijwe.

    Hanyuma akimura Imana muri we, akimika ibindi bintu, murabizi ko ikinyuranyo cy’Imana ari ibigirwamana kandi ikigirwamana gishobora kuba ikintu icyo ari cyo cyose wimitse kikagira umwanya uruta uw’Imana mu buzima bwawe. Aha bishatse kuvuga ko ikintu cyose wumva ko kitariho utabaho kiba ari ikigirwamana, urugero hari igihe umuntu akunda ubuzima agakabya kugeza ku rwego ahora yizirikana, ahora yikunda Imana ikabura umwanya pe! Akabura umwanya wo gusenga, wo gusoma Bibiliya. Ubwo buzima bwose bukavaho agasigara ari umuntu usanzwe w’inyama n’amaraso kandi ubuzima tugomba kubaho, ni ubuzima bw’umubiri yego ariko cyane cyane ni ubuzima bw’umwuka.

    Yesu yabwiye Nikodemu ko' Icyibyarwa n’umubiri nacyo ari umubiri, ikibyarwa n’umwuka nacyo ari umwuka’ ni ukuvuga ko imirimo isanzwe y’umubiri dukwiye kuyikora mu mwanya wayo ariko ubusabane bwacu n’Imana nabwo butabangamiwe. Hari igihe umuntu akunda kureba firime amasaha menshi agakabya, akarangiza atananiwe ariko byagera gusoma ijambo ry’Imana bikanga. Iyo abantu bareba umupira nubwo iminota bayongera ku yari iteganyijwe nta kibazo bagira.

    Ariko kuririmba indirimbo ebyiri bikakunanira, kuba mu biganiro bindi biba mu buzima busanzwe ntusinzire ariko wagera mu materaniro ukumva utangiye gusinzira, mbese ukabura uburyo bwo gusabana n’Imana. Guteranira hamwe n’abandi bikakunanira nyamara wicaye mu kabari ho nta kibazo.

    Bibiliya yatubwiye ngo 'Twirinde tutagira umutima mubi udutera kwimura Imana’

    Ibyimura Imana ni byinshi ntabwo twabirondora ngo tubibashe, hari nubwo Imana iduha umugisha bikaba impamvu yo kwimura Imana. Urugero Imana yanyujije Abisiraheli mu butayu irababwira ngo 'Nimumara kugera mu gihugu mbajyanyemo mukarya mukabyibuha, mukubaka amazu mukayabamo ntimuzibagirwe ko Imana yabatungiye mu butayu imyaka mirongo ine’. Ariko bageze yo babona umwero, babona umugisha Imana ibahaye baribagirwa, nibyo byatumye bajyanwa mu bundi bunyage bw’imyaka mirongo irindwi.

    Nagira ngo mbabwire ko umugisha Imana iduha ntiwuduha kugira ngo turamye umugisha, ahubwo dukwiye kuramya Imana itanga umugisha. Imana yagize neza kuguha icyubahiro, Imana yagize neza kuguha akazi, Imana yagize neza kuguha urubyaro, Imana yagize neza kuguha ibyo ukora mu buzima bwa buri munsi ariko ibyo ntibikwiye gutuma Imana yimuka mu buzima bwawe. Hari igihe umuntu yihugiraho ku buryo n’Imana itabasha kumubona, no mu rugo bakamubura ubuzima bwe bwose bukaba ari ugushakisha amafaranga, akarwana n’imibereho Imana ikagera ubwo Imubura kuko adafite akanya ko gusenga( akanya ko gusabana nayo)

    Dawidi yagiye afashwa n’Imana iramuzamura, imukura mu buzima bubi imugira kuba umwami wa Isiraheli ariko igihe rimwe amaze gukira abaye umuntu ukomeye rimwe yifuza kubara ingabo. Umugaba w’ingabo aramubuza ati ingabo ni iz’Imana, arabyanga ingabo arazibara. Imana irababara iramubwira iti ‘Dawidi nagukuye inyuma y’intama ejobundi, none utangiye kwirata amaboko, utangiye kumva ko wihagije! Icyo gihe igihugu cyose giterwa n’ibyago hapfa abantu benshi cyane, icyo gihe Dawidi yarihannye asaba Imana imbabazi iramubabarira.

    Hari ubwo umuntu ashobora kwimura Imana ku giti ke, ashobora kwimura Imana mu muryango( Niba uri umupapa mu rugo wakagombye kuba utoza abo mu rugo iwawe gusenga, niba ari wowe muyobozi mu rugo urera abo mubana, cyangwa uri umugore mu rugo ukwiye kuba utoza abo mubana gusenga). No mu rusengero nabwo hari ubwo Imana ihimuka, tukimika imihango y’amatorero gusa ariko Imana yarahimutse.

    Umuntu ashobora kwimura Imana ikimuka burundu mu mikorere ye: Buriya iyo utangiye kwinjiza ruswa ukayirya cyangwa ukayitanga, uba urimo kwimura Imana muri Businesi yawe. Iyo utangiye gukora amanyanga mu kazi Imana yaguhaye nabwo uba urimo kugenda uyimura. Noneho mu mubiri wawe nabwo ushobora kwimura Imana, Bibiliya ihamya ko turi insengero z’Umwuka Wera kandi ikavuga ngo umuntu natsemba urusengero Imana nawe izamutsemba.

    Bishatse kuvuga ko mu mubiri wawe ushobora kwimika ibyaha, Yesu akimuka burundu mu buzima bwawe. Yesu yigeze avuga ngo' Ingunzu zifite imyobo, ibiguruka bifite ibyari, ariko umwana w’umuntu ntafite aho arambika umusaya' Hano bishatse kuvuga ko hari igihe tubonera umwanya ibindi, Imana ikimuka mu buzima bwacu.

    Ibihembo byo kwimura Imana ni ugukorwa n’isoni!

    Bibiliya ihamya ko ingororano cyangwa se ibihembo byo kwimura Imana, biba gukorwa n’isoni. muri Yeremiya 17:13 hagira hati “Uwiteka Byiringiro bya Isirayeli, abakwimūra bose bazakorwa n’isoni. Abanyimūra bazandikirwa mu isi kuko bimūye Uwiteka, kandi ari we sōko y’amazi y’ubugingo.”

    Abantu bimura Imana ibihembo byabo ni ugukorwa n’isoni kuko Bibiliya irahamya ngo ‘Uwiteka ari mu ruhande rwacu, umubisha ntawe’. None se nuyimura ikava mu ruhande rwawe: ariyo igutabara, ariyo ituma abanzi bawe batakugeraho, ariyo yakugaburiraga, ariyo yakwambikaga, ariyo yatumaga utera imbere, uzarengerwa nande?

    Abantu bagutabara ariko bafite aho bagarukira, ubwenge bwawe bwagufasha ariko bufite aho bugarukira, ubuzima bwawe ni bwiza ariko Imana itagukingiye Satani yagutera akakumira bunguri. Ariko niwiringira Imana ikaba mu ruhande rwawe, umubisha ntawe Satani azahunga. Gusa twirinde impamvu iyo ariyo yose yakwimura Imana mu buzima bwacu.

    Nagira ngo nkubaze: Ni ryari uheruka gusenga ukumva Imana ije hafi yawe, ukumva ubuntu bw’Imana bukujeho? Ni ryari uheruka gusabana n’Imana ukumva ije mu buzima bwawe? Ni ryari imbaraga z’Imana ziheruka kukurinda ukumva uri mu kubaho kw’Imana? Garuka mu kubaho kw’Imana, icyo ukunda ntukiburira umwanya.

    Wirinde icyaha kuko kimura Imana, muribuka Adamu yimitse icyaha ariko ingaruka twese zatugezeho. Niwimura Imana mu muryango ingaruka zizaba ku bana bawe, ku muryango, ku itorero, zizaba ku buzima bwawe. Ariko niwimika Imana imigisha izakuzaho kugeza ku bisekuru byinshi bizakurikira.

    Inyigisho yateguwe na Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kuri Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mwirinde-icyaha-cyo-kwimura-IMANA.html

  • Police FC yahagaritse Haringingo Francis #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police Fc yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza mukuru wayo Haringingo Francis nabo bakoranaga kubera umusaruro muke.

    Kuruyu wa kabiri mu gitondo nibwo habyutse hacaracara amakuru avuga ko Haringingo Francis ashobora kwirukanwa bitewe n'ikibazo cy'umusaruro muke yagaragaje muriyi shampiyona ibi byavugwaga hashingiye ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwabyukiye mu nama idasanzwe yagombaga kwiga ku musaruro wiyi kipe.

    Ubuyobozi bw'iyi kipe y'igipolisi cy'u Rwanda bwahagaritse umutoza mukuru wiyi kipe Haringingo Francis ndetse na bamwe mu batoza bakoranaga babashinja umusaruro utari mwiza bitewe n'abakinnyi iyi kipe yabaguriye ndetse ikaba yaranakoze ibishoboka byose ngo babe bayihesha igikombe ariko bikaba bisa naho byanze.

    Ubuyobozi bw'iyi kipe buvuga ko Haringingo nabo bahagarikanywe bagiye kuba bahagaze igihe kitazwi ariko amakuru akavuga ko ubwo shampiyona y'u Rwanda izaba igeze ku musozo nubundi uyu mutoza azigendera doreko amasezerano ye yagombaga kurangirana niyi shampiyona.

    Haringingo Francis yaje muri police fc avuye muri Mukura Victory Sport amaze kuyihesha igikombe cy'amahoro ndetse anitwara neza gusa mw'ikipe ya Police fc ku mwaka we wa kabiri ntibyaje gukunda kandi ubuyobozi bwayo buvuga ko uyu mugabo bamuhaye ibyo yasabye byose nawe abizeza igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka none yirukanwe shampiyona itarangiye doreko hasigaye imikino ibiri harimo nuwo bazakina ejo na Rutsiro Fc mu bugesera.

    Police fc yahagaritse umutoza wayo Haringingo Francis nabo bakoranaga

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/15/police-fc-yahagaritse-haringingo-francis/

  • Icyo ubuyobozi bwa APR FC buvuga ku kuba Seif yababariwe agasubira mu mwiherero #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko uyu munsi ari bwo bushobora kuza gufata umwanzuro ku kibazo cya Seif wasohotse mu mwiherero nta ruhushya agasubizwa mu rugo akaza kwandika ibaruwa isaba imbabazi.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu nibwo inkuru yamenyekanye ko APR FC yahagaritse Niyonzima Olivier Seif, ni nyuma yo gusohoka mu mwiherero nta ruhushya asabye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, nibwo haje inkuru ivuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ko yamaze kubabarirwa ndetse yanasubiye mu mwiherero w’iyi kipe irimo kwitegura Rayon Sports k’umunsi w’ejo.

    Ku kuba yasubiye mu mwiherero, umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yabwiye ISIMBI ko ubuyobozi bwa APR FC bwakiriye ibaruwa isaba imbabazi ya Seif ariko atarasubizwa.

    Ati'Seif ibyo mwumvise nibyo, amakosa yakoze arangije ayasabira imbabazi ubuyobozi bwakira ubusabe bwe, buri bufate akanya buyigeho hanyuma bukamusubiza(…), sinakubwira ngo ni ryari ariko biraterwa n’igihe ubuyobozi buri bubonere umwanya.'

    Yakomeje avuga ko Seif yashyizwe mu kato kugira ngo nanahabwa imbabazi azajye mu bandi hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ati'habayeho ikintu cyo kumushyira mu kato bijyanye n’aya mabwiriza tugenderaho y’iki cyorezo cya Coronavirus, kugira ngo naba uwo kugaruka nabyo bigire uko bikurikizwa hashingiwe kuri ayo mabwiriza, amasaha 72 yapimwe agaragaza ko nta bwandu afite, ubundi ibindi bizakurikizwa ni imyanzuro ubuyobozi buzaba bwafashe.'

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko Niyonzima Olivier Seif akiri umukinnyi wa APR FC itigeze imwirukana.

    Niyonzima Olivier Seif ngo ntabwo ubuyobozi burafata umwanzuro ku kibazo cye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-ubuyobozi-bwa-apr-fc-buvuga-ku-kuba-seif-yababariwe-agasubira-mu-mwiherero

  • Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera Nicki Minaj n'umuhungu we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'umuraperi Nicki Minaj yagarutsweho na benshi kubera ifoto yashyize hanze ari kumwe n'umwana w'umuhungu ,bituma bavuga ko yabyaye.

    Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj ni umwe mu bahanzikazi bayoboye umuziki wo muri Amerika by'umwihariko akunzwe cyane mu njyana ya Rap akora dore ko banamwita umwamikazi wayo. Uyu mugore wari umuze igihe mu kiruhuko cya kibyeyi amaze kugaragaza ko yagarutse kandi akiri nka Nicki Minaj wa cyera mbera y'uko abyara.

    Nicki Minaj ukomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga bitewe n'amafoto ari kugenda agaragaza amenshi yerekana ikimero cye naho andi nayo yifotoza ari kumwe n'imfura ye y'umuhungu yabyaranye n'umugabo we Kenneth Petty.

    Uyu muraperi akaba yongeye gutuma abantu benshi bamuvuga nyuma yuko yerekanye ifoto ateruye umuhungu we yahaye akazina ka kabyiniriro ka 'Papa Bear'. Iyi foto ikaba yatumye abenshi bavuga ko yibyaye dore ko umwana we akomeje gukura asa na nyina cyane.

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-bacitse-ururondogoro-kubera-nicki-minaj-numuhungu-we/

  • Idamange “yagiye koga”, urukiko ruramutegereza amaso ahera mu kirere –

    Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside, kuri uyu wa 15 Kamena nibwo byari biteganyijwe ko ari bwitabe Inteko Iburanisha y’Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza.

    Abacamanza batangiye babaza umwunganizi wa Idamange niba baraje kwemeranwa kuburana ku ikoranabuhanga cyangwa kuzanwa mu cyumba cy’iburanisha, avuga ko we n’umukiliya we bameranyije ko bazakoresha ikoranabuhanga n’ubwo Idamange mu iburanisha riheruka yari yagaragaje ko yifuza kuza imbere y’inteko iburanisha.

    Ubwo aheruka imbere y’Urukiko ku wa 12 Gicurasi 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga Idamange yari yasabye ko yazanwa mu rukiko aho kuburana yifashishe ikoranabuhanga ndetse n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka,rwanzura ko urubanza rugomba gukomeza ababuranyi bose bari mu cyumba cyiburanisha.

    Icyo gihe ariko kandi yari yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

    Idamange wari utegerejwe kuburana ku ikoranabuhanga yabanje kubura, urukiko rwabaza abacungagereza bakavuga ko yanze gusohoka.

    Byasabye ko Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza ruhamagara Idamange ku murongo wa telefoni, mu kiganiro cyafashe hafi iminota 10 kugira ngo rumusobanuze niba koko yanze gusohoka muri gereza nk’uko abacungagereza babisobanuriraga urukiko.

    Idamange yabwiye Inteko iburanisha ko agiye koga no gukora indi myiteguro ubundi agatangira kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abacamanza bategereje Idamange baraheba, bahita bafata umwanzuro wo gusubika uru rubanza, rwanzura ko ruzakomeza ku wa 22 Kamena 2021 saa 8h30.


  • Minijust yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’impinduka nziza –

    Minisitiri Busingye yabigarutseho mu mahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera n’izirebana n’uburenganzira bwa muntu no kungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa by’ibyifuzo-nama u Rwanda rwahawe mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (UPR).

    Ku wa 25 Mutarama 2021, nibwo u Rwanda rwitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita kuburenganzira bwa muntu, aho buri gihugu kiba kigaragaza icyo gikwiye gukora, gukosora no gushyiramo imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Icyo gihe rwemeye ibyifuzonama bigera 160 bigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu mu bisaga 250 rwari rwahawe.

    Minisitiri Johnston Busingye yagaragaje ko abanyamakuru bakwiye kuba intangarugero muri byose no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’ibi byifuzonama.

    Yagize ati “Buriya itangazamakuru rigira umwanya ukomeye cyane kandi turireba nk’igipimo cy’indangagaciro. Ngira ngo aho mwiga mu mashuri y’itangazamakuru mugomba kuba mubyiga ariko nubwo utabyiga, iyo uririmo uba wabaye nka padiri. Ubundi padiri aba afite umwanya ukomeye cyane kuko ntabwo yabwira abantu ngo ntimuzibe yambaye ikanzu ngo nayikuramo yibe. Umunyamakuru rero na we umwanya aba arimo ni uwo, niba ari gutangaza inkuru, kuyicukumbura no gusobanuza na we aba yagiye muri wa mwanya wo kuba urugero rw’indangagaciro.”

    Yakomeje avuga ko hari ibyo itanganzamakuru rishobora gufasha Leta mu kurebera hamwe ibiri gukorwa kandi ko nta wukwiye kwirengagiza uruhare rigira muri sosiyete.

    Ati “Iyi mirimo dukora tugomba kuyibazwa, ntabwo dukwiye kubibazwa n’abatuyobora gusa ahubwo tugomba kuyibazwa n’umuturage. Kandi inzira iduhuza ni itangazamakuru. Turibona nk’umusemburo w’impinduka nziza utuma abantu bumva kandi bakumvikana kandi kumvikana ni ikintu kigira uruhare rukomeye ku rwego rw’Isi.”

    Yifashishije urugero rw’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatusti 1994, Busingye yagaragaje hari abifashishije itangazamakuru bakoreka abatari bake mu kwica abatutsi binyuze mu bitangazamakuru birimo RTLM na Kangura, asaba abitabiriye aya mahugurwa guharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza.

    Ku ruhande rw’abanyamakuru bagaragaje ko koko bakwiye kuba umusemburo n’imbarutso y’iterambere ariko bagaragaza ko hakiri imbogamizi zishobora gutuma wa musaruro witezwe ku munyamakuru utaboneka.

    Umunyamakuru wa Intego News, Uwizeye Marie Louise yagize ati “Ndatekereza ko icyo minisitiri yashakaga kuvuuga ari ukubera aziko umunyamakuru icyo avuze cyumvwa na besnhi kandi kuri ibi byifuzo nama turi kuvuga ho aha ngaha, u Rwanda rufite intego ko umuturage abimenya akanabigiramo uruhare, kandi kugira ngo abigiremo uruhare ni uko umunyamakuru azabafasha kubyumva.”

    “Ibyo mbona bikibangamiye umunyamakuru ni ibisa n’ibitero ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru arakora ikintu akagikora mu buryo bwa kinyamwuga ariko akaba afite abantu bashobora kumugabaho ibitero mu buryo runaka kandi bakomeye.”

    Umuyobozi w’Abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin yavuze ko umunyakuru afite ijambo rikomeye muri sosiyete bityo ko adakwiye kwitwara nk’uko abonye ahubwo ko akwiye kuba indorerwamo n’aho atuye.

    Yavuze ko mu rwego rwo kunoza akazi ku banyamakuru hakwiye kubanza gukuraho zimwe mu mbogamizi bahura na zo zirimo amikoro make, guhugurwa ndetse no kurushaho kumva itegeko rirebana no gutanga amakuru.

    Aya mahugurwa agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi, kuzamura ubushobozi bw’umunyamakuru, kurebera hamwe ingamba zagenderwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo nama u Rwanda rwemeye by’umwihariko ibigera kuri 14 birebana n’itangazamakuru, azamara iminsi itatu bungurana ibitekerezo.

    Minisitiri Busingye yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’impinduka nziza

    Ndengeyinka William umukozi muri Minisiteri y’ubutabera na we ari mu bari guhugura abanyamakuru

    Tom Mulisa uri guhugura abanyamakuru ku ishyirwa mu bikorwa rya UPR

    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye aya mahugurwa

  • Police FC yamaze guharika umutoza mukuru n’umwungiriza we kugeza shampiyona irangiye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru w’iyi kipe, Haringingo Francis n’umwungiriza we Rwaka Jean claude ndetse n’uwongerera ingufu abakinnyi, Niyitunga Jean Paul bitewe n’umusaruro muke iyi kipe irimo gutanga.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2021, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahagaritse amasezerano y’aba batoza kugeza shampiyona irangiye aho izasozwa tariki ya 22 Kamena 2021.

    Umunyamabanga wa Police FC, CIP Bikorimana Obed yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko bahagaritswe bitewe n’umusaruro muke iyi kipe irimo gutanga muri iyi minsi.

    Yagize ati”nibyo. bahagaritswe kugeza iyi shampiyona irangiye. Ni ukubera umusaruro muke iyi kipe irimo gutanga.”

    Iyi mikino isigaye ikaba igiye gutoza n’umutoza w’abanyezamu Nkuzingoma Ramadhan afatanyije n’umutoza w’abato b’iyi kipe(Interforce), Nkotanyi.

    Police FC yari mu itsinda C, kumwe na Musanze FC, AS Kigali na Etincelles. Yatsinzwe na AS Kigali umukino ubanza n’uwo kwishyura, yatsinze Musanze FC umukino ubanza n’uwo kwishyura, itsinda Etincelles umukino ubanza, banganya uwo kwishyura.

    Yazamutse ari iya kabiri, mu mikino 4 yo mu makipe 8 ahatanira igikombe imaze gutsindwamo 2, yatsinzwe na Bugesera FC 2-1, APR FC ibatsinda 1-0. Yanganyije na Rayon Sports 1-1 batsinda Marines FC 2-1.

    Haringingo Francis akaba yari ku mpera z’amasezerano yabo muri Police FC, amakuru avuga ko iyi kipe itazamwongerera amasezerano bitewe n’umusaruro we.

    Rwaka Jean Claude umutoza wungirije wa Police FC na we yahagaritswe

    Umutoza mukuru wa Police FC, Haringingo yahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yamaze-guharika-umutoza-mukuru-n-umwungiriza-we-kugeza-shampiyona-irangiye

  • Gicumbi : Tuyisingize yafatanywe miliyoni 2,4 Frw yari yibye umukozi wa Skol #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki 12 Kamena 2021, akaba yarafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage batanze amakuru y’aho yihishe.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko mu mpera z’iki cyumweru dusoje Tuyisingize Pacifique usanzwe ari umutandiboyi(Kigingi) w’imodoka y’uruganda rwa SKOL itwara ibinyobwa ayo mafaranga bicyekwa ko yayibye ubwo bari baje guparika imodoka kuri depo y’urwo ruganda mu Mujyi wa Byumba.

    Yagize ati 'Umushoferi avuga ko yajyanye na Tuyisingize gucuruza ibinyobwa bya Skol ahantu hatandukanye mu bakiriya bagarutse mu masaha ya saa moya z’ijoro bagiye guparika imodoka nibwo Tuyisingize yasohotse mbere aterura igikapu cyarimo ya mafaranga bari bacuruje ahita acika. Shoferi abonye ko yibwe anahamagaye telefoni ye agasanga yayikuyeho yahise ahamagara Polisi arayibimenyesha avuga ko yibwe natwe duhita dutangira igikorwa cyo ku mushaka nibwo twamenye amakuru ko yagiye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kisaro abaturage baturangira aho yihishe arafatwa.'

    SP Minani yavuze ko bakimara kumufata basanze agifite cya gikapu kirimo ya mafaranga bahita bahamagara ba nyiri amafaranga baraza barayabara basanga yose aruzuye. SP Minani yaboneyeho gushimira abaturage babigizemo uruhare kugira ngo Tuyisingize afatwe.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakanguriye abafite ingeso yo kwiba kubicikaho bagakura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere.

    Ati 'Uyu Tuyisingize ni umusore ukiri muto ufite imbaraga zo kuba yakora akiteza imbere cyane ko yari yaragiriwe icyizere agahabwa akazi n’ururuganda rwa Skol none aracyekwaho kuhiba.Turakangurira abantu kwirinda kurarikira iby’abandi kuko ubifatirwamo ugakurikiranwa n’amategeko byaguhama ugahanwa.'

    Mupenzi Bonifrida uhagarariye uruganda rwa SKOL mu Karere ka Gicumbi yashimiye uruharere rwa Polisi mu kugaruza ayo mafaranga avuga ko kuba barayitabaje igahita ibatabarira ku gihe aribyo byatumye ayo mafaranga aboneka.

    Ati 'Byagaragaraga ko bitoroshye kuba twakongera kubona amafaranga yacu nyuma yo kuyibwa ariko aho tubimenyeshereje Polisi yahise aboneka ku munsi yibiweho, ni ibintu dushimira Polisi y’u Rwanda. Ndibutsa n’abandi ko mugihe bahuye n’ikibazo runaka bajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi.'

    Tuyisingize yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo hokorwe iperereza.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Tuyisingize-yafatanywe-miliyoni-2-4-Frw-yari-yibye-umukozi-wa-Skol

  • Uburanga bw’umunyamideli Diamond Platnumz yemeje ko bari mu rukundo nyuma y’imyaka 9 amutereta(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umaze kwandika izina mu muziki muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yemeje ko ari mu rukundo n’umunyamideli ukomoka muri Afurika y’Epfo, Andrea Abrahams.

    Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, ikaba na radio ye, yavuze ko ubu aryohewe n’urukundo rwa Andrea yatangiye gutereta muri 2013 ariko akamwemerera umwaka ushize wa 2020.

    Yagize ati'ni mwiza, ni mwiza pe. Azi uburyo bwo kubana mu mahoro n’umuryango wanjye nta binyoma. Natangiye kumutereta muri 2013, akomeza kunjyana hirya no hino, yanyemereye umwaka ushize.”

    Inkuru y’urukundo rwabo yatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo Andrea yashyiraga ifoto ya Diamond kuri Instagram agaragaza ko amushyigikiye mu irushanwa rya BET, iyo foto yaherekejwe n’amagambo agira ati'nkuri iruhande.'

    Andrea uri mu rukundo na Diamond, muri 2016 yegukanye irushanwa ry’ubwiza rya Miss 7 Continents ryabereye muri Turikiya.

    Uyu muhanzi aherutse kubazwa igihe azashakira umugore, avuga ko abantu bapanga n’Imana ipanga, ngo igihe nikigera azarongora.

    Diamond Platnumz ari mu rukundo na Andrea nyuma y’uko muri Werurwe 2020 yatandukanye na Tanasha Donna babyaranye umwana w’umuhungu, hari nyuma y’uko muri Gashyantare 2018 yatandukanye na Zari Hassan babyaranye abana babiri. Yakundanye kandi na Wema Sepetu ndetse na Hamisa Mobetto bafitanye umwana w’umuhungu.

    Andrea Abrahams ni we wabanje guca amarenga y’uko ari mu rukundo n’uyu muhanzi

    Andrea ni umunyamideli ukomeye muri Afurika y’Epfo

    Andrea Abrahams

    Guhera 2013 Diamond yateretaga uyu mukobwa ariko ntamwikoze

    Umwaka ushize nibwo yamwemereye urukundo

    Ni umukobwa uteye neza ntacyo wamugayaho

    Ngo amukundira ko yubaha umuryango we

    Andrea yiyongereye ku mubare munini w’abakobwa bateretanye na Diamond

    Diamond Platnumz aryohewe n’urukundo rushya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bw-umunyamideli-diamond-platnumz-yemeje-ko-bari-mu-rukundo-nyuma-y-imyaka-9-amutereta-amafoto

  • Dore umumaro wo kuyoborwa n’Umwuka Wera #rwanda #RwOT

    Umwuka Wera ni umufasha abakristo twahawe kugira ngo atubere umuyobozi mu rugendo rugana mu ijuru. Kwemera kuyoborwa na Mwuka Wera bigira inyungu nyinshi mu buzima bwacu kuko Ashinzwe gutegura itorero kugira ngo igihe nikigera azarimurikire Kristo ritariho umugayo.

    Bibiliya ivuga ko abayoborwa n’Umwuka ari bo bana b’Imana. Dusubije ibihe inyuma Yesu yabwirizaga ubutumwa abantu, muri icyo gihe Yesu yavukiyemo ni bwo batangiye kubara imyaka bahereye kuri rimwe bazamuka kugeza na n’uyu munsi bivuze ko igihe Yesu yaziye ibintu byose byagiye bihinduka ndetse bigera no ku bihe.

    Abaroma 8:1-14, 11 'Ariko niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe 12 Nuko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y’imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo,13 kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama 14 Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana'.

    Abaroma 14:17, 17 'Kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera, umukristo wese udafite Umwuka muri we, Aba acagase haba hari ikintu kiri kubura muri we, kugira ngo abeho mu buzima bwuzuye neza, Yesu amaze kuva mu isi azamukiye ku musozi wa Elayono yaramaranye iminsi mirongo ine (40) n’intumwa.

    Yesu azamurwa intumwa zari zitumbiriye mu ijuru zireba uburyo azamurwa mu bicu zibaza uburyo zizabaho zitari kumwe na Yesu bari bamaranye igihe kini cyane, Yesu azamurwa yabwiye intumwa ze ati 'Mwebwe mugende mu Bayisirayeli abariho muba' Ababwira aya magambo si uko yabangaga ahubwo yagira ngo bagende bajye gufasha abandi kumenye ibyo kurya by’ubugingo bakuye kuri Kristo kugira ngo n’abandi na bo babihabwe ibyo byokurya ari byo Jambo ry’Imana.

    Intumwa zaramwumviye zijyayo zinjira munzu nini y’amagorofa ya Mariko muri iyo nzu ni ho intumwa zakomeje gutura, ubwo barimo basenga bahuje umutima ni bwo ijambo Kristo yababwiye ryasohoye ababwira ati 'Muzahabwa imbaraga Mwuka wera nabanukira.' Aho ni ho ryasohorejwe ubwo bari hamwe bari gusenga. Aha bivuze iki? Bivuze ko nta Mwuka Wera umuntu afite muri we, nta n’imbaraga aba afite, umukristo wese agira imbaraga muri we iyo afite Uwuka Wera.

    Yesu yasize Umwuka Wera nk’ikimenyetso kigaragaza abe bivuze ko ufite icyo kimenyetso cy’Umwuka Wera ari uwe, ariko udafite icyo kimenyetso si uwe. Ijambo ry’Imana riravuga ngo Yesu naza azaza areba icyo muziranyeho mbese ikizamwereka ko uri uwe n’Umwuka Wera uzaba ukurimo, aha wakwibaza ngo ese Umwuka Wera afitiye umuntu akahe kamaro?

    Iyo umuntu afite Uwuka Wera abasha kwirukana umutima wa kamere muri we, Umwuka Wera iyo ari mu muntu abasha kwera imbuto zihoraho, abasha gukiranuka n’aho abantu batabona (mu ibanga) ufite Umwuka Wera muri we ni we ufite ubugingo. Yesu yadusigiye Umwuka Wera nk’umufasha nta cyo twabasha gukora tutamufite, kuko umufite aba afite byose, Ese nawe urifuza uyu mufasha ngo akuyobore? Kuko abayoborwa n’Umwuka ari bo bana b’Imana, ikizagaragaza ko uri umwana w’Imana nuko uzaba ufite ikimenyetso cy’Umwuka Wera, mu buzima bwacu bwa buri munsi tujye duhora dusaba Mwuka Wera ngo abe ari we utuyobora muri byose kugira ngo tubashe gutsinda uburiganya bwa Satani.

    Src: https://cepurhuye.org/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-umumaro-wo-kuyoborwa-n-Umwuka-Wera.html