Category: Uncategorized

  • Ikipe ibaho kuruta uko mbaho mu rugo iwanjye – KNC yarakaye yemeza ko ikipe ye isekeje n’abakinnyi basekeje #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Etincelles 2-0 mu mukino w’umunsi wa 4 w’amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles[KNC], yarakaye atangaza ko abakinnyi be batazi icyo bashaka ndetse basekeje.

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 10 Kamena, Gasogi United yanganyije na Sunrise 1-1 i Nyagatare mu mukino w’umunsi wa 3 w’iki cyiciro, ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere ikaba yaratsindiwe mu rugo na Etincelles 2-0.

    Ibi byababaje perezida w’iyi kipe uba wiriye akimara kugira ngo buri kimwe kigende neza cyane ko ari mu makipe make ahembera igihe.

    Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Kabiri kinyura kuri Radio1 abereye umuyobozi, KNC yavuze ko uretse gutsindwa yatunguwe n’imyitwarire y’abakinnyi b’abanyarwanda aho batsindwa ukabona babifashe nk’ibisanzwe nta kintu bibabwiye.

    Ati'Ariko njyewe ikintu cyantangaje kuri aba bakinnyi b’abanyarwanda, ntibazi ko umukino mu kibuga ari urugamba nk’urundi? Ukabona abantu batsinzwe barasohoka bisetswaaaa!!! Bari aho ngaho batazi n’ibyo barimo bakina nabyo, uhereye kuri abo bakinnyi bitwa ko ari abakinnyi bakuru ukabona baritwara nk’abana bo mu irerero? Uzi ko ejo nababonye nkabona bararutwa n’abana nigeze kugira mu cyiciro cya kabiri?'

    Yakomeje avuga ko bakwiye kureka imikino bakamenya ko ari akazi baba barimo, ngo ntiyumva uburyo bashyirirwaho n’ishimwe ku kazi bakagombye gukora ariko bikabananira.

    Ati'Ibi biratangaje, mbibona ku bakinnyi bose b’abanyarwanda, bagomba kumenya ko ibyo barimo barakina ariko ni akazi, niba uzi ko biguhemba, nibo bantu bonyine bashimirwa ko batsinze kandi ari cyo bahemberwa, bivuze ko bashimirwa ko bakoze ibyo bagomba gukora, nabyo byabananiye, uraho uratagangara nk’inka irwaye intandara.'

    KNC avuga ko ashengurwa no kuba iyi kipe ibayeho neza kurusha uko we abayeho mu rugo rwe ariko akaba abona ikipe ye isekeje cyane.

    Ati'Iyi ni ikipe ibaho kuruta uko mbaho mu rugo iwanjye mu buzima busanzwe, ni ikipe ifite firigo zigera muri 3, iy’inyama z’umweru, iy’inyama z’umutuku n’indi igenewe amata, ndashaka nkubwire ni ikipe aho yagiye hose uvanyemo Muhanga, bafata hoteli ngo birinde kunanirwa.'

    'Ni ikipe itajya iraranya ushaka kumbwira ko iyo kipe, ahubwo yararenzwe igera kuri ruriya rwego, ni ikipe igomba kwitekerezaho(…) iyi ni ikipe hari abajya bavuga ngo impfube iyi irenze impube, iyi niyo kipe ya mbere isekeje, ahubwo n’aho baca bajye biseka.'

    Kugeza ubu mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka, Gasogi United iri ku mwanya wa 5 n’amanota 5, isigaje imikino 3 uwa Mukura VS, AS Muhanga na Kiyovu Sports, ikaba isabwa kudakora ikosa kuko irebye nabi yahita yisanga imanutse.

    KNC yarakajwe n’imyitwarire y’abakinnyi be

    Abakinnyi ba Gasogi United ngo babayeho neza ariko barasekeje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-ibaho-kuruta-uko-mbaho-mu-rugo-iwanjye-knc-yarakaye-yemeza-ko-ikipe-ye-isekeje-n-abakinnyi-basekeje

  • Knowless avuga ko adafite ubwoba bwo kwitaba RIB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi hacicikanye amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yambuye miliyoni 1,3 Frw uwitwa Munezero Rosette.

    Inyandiko itanga ikirego igaragaza ko uyu Munezero Rosette yambuwe na Knowless Butera ariya mafaranga mu byerekeye ikimina cyo kugurizanya ikitwa Pyramid Schene.

    Munezero yanditse agira ati 'Mu by’ukuri ndarega Butera Knowless. Icyo gihe ntanga amafaranga 1 350 000 Frw ni we wari ugezweho gufata, birangiye birapfa, abandi bari kumwe bansubije amafaranga ariko we ntiyigeze anashaka ko twumvikana.'

    Butera Knowless yagize icyo avuga kuri ibi ashinjwa, akaba yatangaje ko uriya umushinja kumwambura atamuzi ndetse ko amazina ye ari ubwa mbere ayumvise.

    Ati 'Ikindi yavuze ko yampaye amafaranga nkanga kuyamusubiza ubwo niba yaratanze ikirego, yatanze n’ibimenyetso.'

    Knowless uheruka kumurika Album ye nshya, avuga ko yiteguye kwitaba RIB 'kugira ngo numve ibyo bintu ibyo ari ari byo nanjye nsobanukirwe. Nanjye nkeneye kugira amakuru arambuye ku kirego.'

    Uyu muhanzikazi ufatwa nk’aho ari we wa mbere mu b’igitsinagore baririmba indirimbo za vuba mu Rwanda, avuga ko asanzwe azi buriya buryo bwo guhererekanya amafaranga buzwi nka Pyramid Scheme ariko ko abwumva ku mbuga nkoranyambuga gusa atarabwitabira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Knowless-avuga-ko-adafite-ubwoba-bwo-kwitaba-RIB

  • Ese mu Rwanda hari ibicuruzwa bifite ubuziranenge bwo kujya ku Isoko Rusange rya Afurika? – #rwanda #RwOT

    Impamvu yo kwibaza ku buziranenge bw'ibizaba biri kuri iri soko ni uko ryitezweho kongera inyota yo guhanga udushya ku baturage, ubwiyongere bw'inganda n'ibikorwa bihindura imibereho ya rubanda. Ibi byose ariko bidafite ubuziranenge n'ubundi byaba ari ukuvomera mu rutete.

    Mu 1977 nibwo Afurika Yunze Ubumwe yashyizeho Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge [African Organisation for Standardisation (ARSO)], mu gihe ibihugu bya Afurika byari biri mu nkundura yo kwigobotora ubukoloni, bityo bitekereza uko byakwishyira hamwe mu kubaka ubukungu.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Umuyobozi wa ARSO, Dr Nsengimana Hermogène, yavuze ko mbere uyu muryango wari uhuriyemo ibihugu bibarirwa muri 20, ariko kuva isoko rusange ryatekerezwa ibihugu byahise bishyiraho ingamba zikomeye kugira ngo ibihugu byose bigize AU bibashe kujya mu muryango kugira ngo ubucuruzi hagati y'ibihugu butere imbere.

    Avuga ko kugeza ubu hashyizweho politiki ishinzwe ubuziranenge ku rwego rwa Afurika ndetse n'amategeko ashyirwaho kugira ngo ikintu kibashe kwinjira mu gihugu.

    Ati 'Ubundi buryo ni ubwo kwemera ikirango, tukavuga ngo ikirango cy'ubuziranenge gitanzwe mu Rwanda, Nigeria, Afurika y'Epfo cyangwa ikindi gihugu bashobora kucyemera? Dufite intego yo kugira ibwiriza, ikirango n'igipimo kimwe, ku buryo abashakashatsi bahurira hamwe na laboratwari zemewe cyangwa zemeranya ku bushobozi bw'igihugu ku kindi.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko mu Rwanda hamaze kuboneka ibicuruzwa bigera kuri 700 bimaze kubona ibirango by'ubuziranenge ku buryo byacuruzwa ku isoko rya Afurika.

    Ati 'Ibyo rero biduha icyizere ko bishobora no kwiyongera, uko inganda zikomeza kwiyongera, uko abantu benshi bakomeza kujya mu bucuruzi, bitwereka ko ibyo bicuruzwa bigenda byiyongera kandi n'ababikeneye bakiyongera.'

    Murenzi yavuze ko ubu ingamba ziriho ari ugukomeza gukora amabwiriza ahamye y'ubuziranenge kandi ari mpuzamahanga ndetse no gushyira imbaraga mu kugira ngo ibicuruzwa byose bijye byinjira mu gihugu runaka habanje kubaho ubugenzuzi bwo kureba niba byujuje ubuziranenge.

    Ubusanzwe ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge muri Afurika bikorana hagendewe ku itegeko rigenga ubuziranenge riba ryarashyizweho ari naryo rigena uburyo ubuziranenge bugenzurwa, ibirango by'ubuziranenge ku buryo igicuruzwa kivuye mu gihugu kimwe kijya mu kindi ari uko ubuziranenge bw'aho cyaturutse bwamaze kubyemeza.

    Mu bindi bihugu bidasanzwe bifitanye ayo masezerano cyangwa bitabarizwa muri uwo muryango, bigerayo hakabanza kubaho kugenzura ubuziranenge, bikongera bigasubira muri za laboratwari zipima ubuziranenge n'ibindi bituma habaho ubukererwe n'amananiza.

    Murenzi ati 'Ibyo rero bituma koroshya ubucuruzi bitaba bishoboka, bituma n'ikiguzi cyo gukora ubucuruzi kiyongera.'

    RSB ivuga ko kugeza ubu laboratwari zayo zamaze kubona ibirango by'ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uwahawe serivisi nazo ibicuruzwa yajyana mu gihugu icyo aricyo cyose cyaba icyo muri Afurika, i Burayi na Amerika.

    Murenzi ati 'Turi kubaka ubushobozi kugira ngo ikigo cyacu kibe cyabasha gutanga serivisi inoze kandi yemerwa n'ibihugu byose ku Isi, uyu munsi navuga ko laboratwari zacu zamaze kubona ibirango by'ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uwo twafashije igicuruzwa cye cyajya mu bihugu byose kikemerwa.'

    Yakomeje agira ati 'Yaba ari za laboratwari zacu zamaze kubona ibirango mpuzamahanga, zaba ari serivisi zo gusuzuma ubuziranenge nazo zamaze kubona ibirango mpuzahanga ndetse na serivisi zo gukora amabwiriza y'ubuziranenge ku buryo uyu munsi twizeye neza ko aho igicuruzwa cy'u Rwanda cyakenera kujya cyagenda kikahagera kandi gifite icyizere cy'uko kigomba kwemerwa.'

    Made in Africa?

    Imwe mu ntego zo gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika, ni ukuvanaho igisebo ku Mugabane wa Afurika ukorana ubucuruzi n'indi migabane kurusha uko ukorana ubucuruzi hagati yawo. Ibi kandi ngo bigomba kujyana no kuba ibicuruzwa bizajya bijyanwa hanze ya Afurika bizaba bifite ikigaragaza ko byakorewe muri Afurika.

    Ubuyobozi bw'Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge muri Afurika, buvuga ko kugeza ubu amabwiriza azagenga ibikorerwa muri Afurika [Made in Africa], bikaba bizatuma abantu bashobora gushora imari muri Afurika kugira ngo ikintu cyabo kizajye kitwa Made in Africa.

    Dr Nsengimana ati 'Intego nyamukuru ya Made in Africa ni ukugira ngo inganda zacu zitangire kwikorera ibintu atari ukuvuga gusa ngo ibintu byaturutse hanze. Tutaba ba bantu abandi bazaza bagakoresha Isoko Rusange rya Afurika bagatera imbere aho kugira ngo ibihugu bya Afurika abe aribyo bitera imbere.'

    Yakomeje agira ati 'Ni ibintu biguha imbaraga zo kuva ku isoko gusa wari uriho ukavuga ngo iki kintu gifite ubushobozi bwo kujya mu bihugu 55, ariko birerekana kandi ubushobozi bwa Afurika aho guhora tuvuga ko ibikorerwa muri Afurika biri hasi.”

    Murenzi avuga ko ibigo byo mu Rwanda bishobora kungukira cyane muri Made in Africa kuko ari politiki yose igamije guteza imbere ibikorerwa mu bihugu bya Afurika.

    ARSO ivuga ko kugeza ubu ibiganiro n'ibihugu binyamuryango ku bijyanye na politiki n'amabwiriza ashyiraho Made in Africa ndetse bikaba biteganyijwe ko mu mpera z'uyu mwaka hazaba hamuritswe aya mabwiriza mu gihe ibijyanye n'ikirango cya Made in Africa byo bizakorwa umwaka utaha.

    Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y'Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu 2034.

    Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1,8 z'abantu, bavuye kuri miliyari 1,3 bariho uyu munsi. Mu gihe rero Isoko rusange rya Afurika rizaba impamo, byitezwe ko rizazahura ubukungu bw'uyu mugabane ndetse rigatanga imirimo irenga miliyoni 100 hirya no hino.

    Inganda z’u Rwanda zikomeje kongera ubushobozi buzibashisha gukora ibintu bishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ese-mu-rwanda-hari-ibicuruzwa-bifite-ubuziranenge-bwo-kujya-ku-isoko-rusange

  • Twibukiranye iby’umugani w’abakobwa icumi #rwanda #RwOT

    Ikigereranyo cy’abakobwa icumi Yesu yagaragaje muri uyu mugani, ni indorerwamo buri mukristo wese agomba guhora yireberamo buri kanya kugira ngo agenzure neza niba koko ashoboro kuzataha ubukwe bw’Umwana w’Imana.

    'Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta, ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo. Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. 'Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo 'Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’ Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo.

    Abapfu babwira abanyabwenge bati 'Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’ Ariko abanyabwenge barabahakanira bati 'Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’ Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa. 'Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati 'Nyakubahwa, dukingurire.’ Na we arabasubiza ati 'Ndababwira ukuri yuko ntabazi.’ 'Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe”. Matayo 5:1-13

    Nta bucukumbuzi bwimbitse twakoze kuri iyu mugani, icyakora nanone abantu benshi bagiye bawukuramo isomo rikomeye. No mu buzima busanzwe tekereza nawe ubaye umaze igihe witegurira hamwe n’abandi gutaha ubukwe, hanyuma ku munota wa nyuma ukisanga utari mu mubare w’abari butahe ubukwe! Ntabwo muri uyu mugani tubwirwa imyifatire y’abariya bakobwa basigaye, ariko bishoboke ko bagize agahinda kadasanzwe kubwo gusigara.

    Ibi rero ni nako ejobundi impanda nivuga bizagendekera bamwe mu bantu bari bazi ko bari mu nzira y’agakiza nyamara bishuka! Aha nta muntu nakwifuriza kuzatungurwa n’impanda kuko biragatsindwa kuzahera mu keregati kuri uwo munsi, aho abari bazi ko umuntu ari umukiranutsi bazisanga hamwe, n’abari bazi ko bari kumwe mu rugendo rujya mu i Juru bababuze( Aha twirinde kuba akazuyazi).

    Muri uyu mugani, Yesu yagaragaje ko buri wese yari afite irye tabaza. Uku niko umuntu wese yahamagawe ku giti ke agahabwa agakiza, agasabwa gushaka no gusaba Umwuka Wera ari nawo ugereranywa n’amavuta mu itabaza, kandi Umwuka Wera ninawe uzazamura itorero. Ntibishoboka rero ko umuntu azajya mu i Juru adafite Umwuka Wera(amavuta)

    Umupasiteri umwe yagize ati” Ibyiringiro by’itorero ni uko Yesu azagaruka, ni ukuri azaza! Kandi nagira ngo mbibutse ko n’ubwo duhuze, imishinga yacu ntizabuza Yesu kugaruka: Ubukwe bugeze mu marembo impanda ishobora kuvuga, inzu wubatse hasigaye icymweru ngo uyitahemo impanda ishobora kuvuga, umushahara wageze kuri konte impanda ishobora kuvuga. N’umuntu usigaje umunsi umwe ngo abyare impanda ishobora kuvuga! Ibyo ukora byose rero, ujye ubikora uteganya ko n’impanda ishobora kuvuga. Abera bazataha” Pasiteri Habyarimana Desire

    Yesu rero yasize abwiye abigishwa be, natwe kandi biratureba ko “Dukwiye kuba maso, kuko tutazi umunsi cyangwa igihe”

    Nkwifurije ko wahora wigenzura buri munsi, wiyeza kugira ngo utazatungurwa n’impanda. Bibiliya idukangurira ko dukwiye kurinda ibice bitatu bigize umuntu: Umwuka, ubugingo n’umubiri.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Twibukiranye-iby-umugani-w-abakobwa-icumi.html

  • Ibyo kwitondera mu kuzirika inda nyuma yo kubyara #rwanda #RwOT

    Kuzirika inda cyangwa kwambara umukandara ufashe mu nda cyane, bituma inyama zo mu nda zegerana nyuma yo kubyara, n’inda igasa n’isubiranye, ndetse kikaba n’igisubizo mu gufasha umugongo gukomera.

    Gukoresha ubu buryo ariko, ni ibyo kwitonderwa ndetse bikwiye gukoreshwa n’uwabiherewe uburenganzira na muganga, kuko n’ubwo bifite akamaro hari ubwo bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku mubyeyi zirimo n’urupfu bitewe n’uko ubuzima bwe busanzwe buhagaze.

    Mu mubiri w’umuntu habamo utuntu dukweduka bita elasitomere (elastomers), tuba dusa n’aho twacikaguritse mu gihe cyo gutwita inda ikareguka, n’ibinure na byo biba byariyongereye ari na byo bifasha kugaburira umwana na nyina.

    Iyo nda yaregutse, bifata igihe kugira ngo isubirane nyuma yo kubyara. Uburyo bufasha kuyisubiranya hifashishijwe kuyizirika bukaba butavugwaho rumwe n’ababyeyi. Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko kugira ngo inda isubirane biterwa n’imiterere y’umuntu, abandi bakavuga ko utayiziritse idashobora gusubirana, abandi na bo bakavuga ko batabikora kubera ububabare baba bafite.

    Dr Butoyi Alphonse, muganga w’ababyeyi, avuga ko kuzirika inda bisaba ubundi buryo bubyunganira akanasobanura akamaro kabyo.

    Yagize ati 'Kuzirika inda ubundi ni byiza, kuko bifasha umubiri gukomera (tonicité), ariko ubwabyo ntibyatuma inda isubirana burundu. Kugira ngo igende burundu ni uko biherekezwa n’imyitozo ngororamubiri n’imirire iboneye hagamijwe kugabanya ibiro (régime) kugira ngo isukari, ibinure n’amavuta bigabanuke. Ibi kandi ngo bifasha umugore wabyaye abazwe gukira vuba ndetse bikanafasha kugabanya ububabare bw’umugongo.

    Dr Butoyi asobanura impamvu kuzirika inda nyuma yo kubyara ari ibyo kwitonderwa,

    Ati 'Ushobora kuzirika inda waragize indwara y’imitsi yitwa thrombosis (indwara ifata imitsi ijyana amaraso), ukaba wafunga imitsi bigatuma ugira ibibazo bikomeye kuko bituma amaraso adatembera neza bikagira ingaruka ku mutima n’ibihaha, bityo bikaba byanakuviramo urupfu. Bivuze ngo ni ukwitondera icyo kintu ukabikora ubijyanisha n’imyitozo ngororangingo kugira ngo bifashe amaraso gutembera neza ndetse wanabiherewe uburenganzira na muganga.'

    Urubuga rwa interineti www.handbook.com avuga ko ubu buryo bwo kuzirika inda nyuma yo kubyara bugira akamaro, kimwe n’uko bwagira ingaruka. Urwo rubuga rukomeza ruvuga kandi ko byahozeho kuva kera no mu bihugu byateye imbere, ubu bikaba bikomeje gukorwa cyane muri Afurika, Aziya na Amerika.

    Ababyeyi bagenda bahererekanya aya makuru mu miryango n’ubwo hari ibigenda bihinduka bitewe n’agace. Kuzirika inda bikorwa mu gihe kiri hagati y’ibyumweru 3 na 6 uhereye igihe umubyeyi yabyariye.

    Source: Kigalitoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibyo-kwitondera-mu-kuzirika-inda-nyuma-yo-kubyara.html

  • Rwatubyaye na Nirisarike bisanze mu itsinda rimwe muri UEFA Europa Conference League #rwanda #RwOT

    Amakipe ya Urartu ikinamo Nirisarike Salomon na FC Shkupi ikinamo Rwatubyaye Abdul yamenye amakipe bazahura mu ijonjora rya UEFA Europa Conference League.

    Uyu munsi nibwo habaye tombola y’uko amakipe azahura mu cyiciro cya mbere cya UEFA Europa Conference League, irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

    Urartu FC ya Nirisarike Salomon yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Armenia ihita ibona itike.

    FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul yabonye itike yo gukina iri rushanwa nyuma yo kuba aba kabiri.

    Muri rusange amakipe 66 niyo yabonye itike yo gukina iri rushanwa.

    Tombola yasize amakipe agabanyijwe mu matsinda 8, itsinda rya mbere kugera ku rya 7 afite amakipe 8 aho
    rizazamura amakipe 4, itsinda rya 10 rifite amakipe 10 aho rizazamura amakipe 5 ajye mu cyindi cyiciro.

    Urartu FC ya Nirisarike Salomon iri mu itsinda rya 3, izabanza gukina na Maribor FC yo muri Slovenia.

    Rwatubyaye Abdul n’ikipe ye ya FC Shkupi yo muri Macedonia nayo iri mu itsinda rya 3 kumwe na Urartu FC, yo izabanza guhura na Llapi FC yo muri Kosovo.

    Uko amatsinda yose ateye

    Itsinda rya 1

    Levadia Tallinn (EST) vs St Joseph’s (GIB)
    Inter Turku (FIN) vs Puskás Akadémia (HUN)
    Dečić (MNE) vs Drita (KOS)
    Sūduva (LTU) vs Valmiera (LVA)

    Itsinda rya 2

    La Fiorita 1967 (SMR) vs Birkirkara (MLT)
    Mons Calpe (GIB) vs Santa Coloma (AND)
    Velež (BIH) vs Coleraine (NIR)
    Domžale (SVN) vs Swift Hesper (LUX)

    Itsinda rya 3

    Shkupi 1987 (MKD) vs Llapi (KOS)
    Dinamo Batumi (GEO) vs Tre Penne (SMR)
    Sfintul Gheorghe (MDA) vs Partizani (ALB)
    Maribor (SVN) vs Urartu (ARM)

    Itsinda rya 4

    Laçi (ALB) vs Podgorica (MNE)
    Milsami Orhei (MDA) vs FK Sarajevo (BIH)
    Noah (ARM) vs KuPS Kuopio (FIN)
    Žilina (SVK) vs Dila Gori (GEO)

    Itsinda rya 5

    FH Hafnarfjördur (ISL) vs Sligo Rovers (IRL)
    Paide Linnameeskond (EST) vs Śląsk Wrocław (POL)
    RFS (LVA) vs KÍ Klaksvík (FRO)
    Bala Town (WAL) vs Larne (NIR)

    Itsinda rya 6

    Fehérvár FC (HUN) vs Ararat Yerevan (ARM)
    Gagra (GEO) vs Sutjeska (MNE)
    Sileks (MKD) vs Petrocub-Hincesti (MDA)
    Široki Brijeg (BIH) vs Vllaznia (ALB)

    Itsinda rya 7

    Stjarnan (ISL) vs Bohemians (IRL)
    Glentoran (NIR) vs The New Saints (WAL)
    Sant Julià (AND) vs Gzira United FC (MLT)
    Europa (GIB) vs Kauno Žalgiris (LTU)

    Itsinda rya 8

    Dundalk (IRL) vs Newtown (WAL)
    Spartak Trnava (SVK) vs Mosta (MLT)
    Struga (MKD) vs Liepāja (LVA)
    Racing FC Union Lëtzebuerg (LUX) vs Breidablik (ISL)
    Honka Espoo (FIN) vs NSÍ Runavík (FRO)

    Ku nshuro ya mbere Rwatubyaye Abdul agiye gukina iri rushanwa

    Na Nirisarike agiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-na-nirisarike-bisanze-mu-itsinda-rimwe-muri-uefa-europa-conference-league

  • Ese mu Rwanda hari ibicuruzwa bifite ubuziranenge bwo kujya ku Isoko Rusange rya Afurika? –

    Impamvu yo kwibaza ku buziranenge bw’ibizaba biri kuri iri soko ni uko ryitezweho kongera inyota yo guhanga udushya ku baturage, ubwiyongere bw’inganda n’ibikorwa bihindura imibereho ya rubanda. Ibi byose ariko bidafite ubuziranenge n’ubundi byaba ari ukuvomera mu rutete.

    Mu 1977 nibwo Afurika Yunze Ubumwe yashyizeho Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge [African Organisation for Standardisation (ARSO)], mu gihe ibihugu bya Afurika byari biri mu nkundura yo kwigobotora ubukoloni, bityo bitekereza uko byakwishyira hamwe mu kubaka ubukungu.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Umuyobozi wa ARSO, Dr Nsengimana Hermogène, yavuze ko mbere uyu muryango wari uhuriyemo ibihugu bibarirwa muri 20, ariko kuva isoko rusange ryatekerezwa ibihugu byahise bishyiraho ingamba zikomeye kugira ngo ibihugu byose bigize AU bibashe kujya mu muryango kugira ngo ubucuruzi hagati y’ibihugu butere imbere.

    Avuga ko kugeza ubu hashyizweho politiki ishinzwe ubuziranenge ku rwego rwa Afurika ndetse n’amategeko ashyirwaho kugira ngo ikintu kibashe kwinjira mu gihugu.

    Ati “Ubundi buryo ni ubwo kwemera ikirango, tukavuga ngo ikirango cy’ubuziranenge gitanzwe mu Rwanda, Nigeria, Afurika y’Epfo cyangwa ikindi gihugu bashobora kucyemera? Dufite intego yo kugira ibwiriza, ikirango n’igipimo kimwe, ku buryo abashakashatsi bahurira hamwe na laboratwari zemewe cyangwa zemeranya ku bushobozi bw’igihugu ku kindi.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko mu Rwanda hamaze kuboneka ibicuruzwa bigera kuri 700 bimaze kubona ibirango by’ubuziranenge ku buryo byacuruzwa ku isoko rya Afurika.

    Ati “Ibyo rero biduha icyizere ko bishobora no kwiyongera, uko inganda zikomeza kwiyongera, uko abantu benshi bakomeza kujya mu bucuruzi, bitwereka ko ibyo bicuruzwa bigenda byiyongera kandi n’ababikeneye bakiyongera.”

    Murenzi yavuze ko ubu ingamba ziriho ari ugukomeza gukora amabwiriza ahamye y’ubuziranenge kandi ari mpuzamahanga ndetse no gushyira imbaraga mu kugira ngo ibicuruzwa byose bijye byinjira mu gihugu runaka habanje kubaho ubugenzuzi bwo kureba niba byujuje ubuziranenge.

    Ubusanzwe ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge muri Afurika bikorana hagendewe ku itegeko rigenga ubuziranenge riba ryarashyizweho ari naryo rigena uburyo ubuziranenge bugenzurwa, ibirango by’ubuziranenge ku buryo igicuruzwa kivuye mu gihugu kimwe kijya mu kindi ari uko ubuziranenge bw’aho cyaturutse bwamaze kubyemeza.

    Mu bindi bihugu bidasanzwe bifitanye ayo masezerano cyangwa bitabarizwa muri uwo muryango, bigerayo hakabanza kubaho kugenzura ubuziranenge, bikongera bigasubira muri za laboratwari zipima ubuziranenge n’ibindi bituma habaho ubukererwe n’amananiza.

    Murenzi ati “Ibyo rero bituma koroshya ubucuruzi bitaba bishoboka, bituma n’ikiguzi cyo gukora ubucuruzi kiyongera.”

    RSB ivuga ko kugeza ubu laboratwari zayo zamaze kubona ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uwahawe serivisi nazo ibicuruzwa yajyana mu gihugu icyo aricyo cyose cyaba icyo muri Afurika, i Burayi na Amerika.

    Murenzi ati “Turi kubaka ubushobozi kugira ngo ikigo cyacu kibe cyabasha gutanga serivisi inoze kandi yemerwa n’ibihugu byose ku Isi, uyu munsi navuga ko laboratwari zacu zamaze kubona ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga ku buryo uwo twafashije igicuruzwa cye cyajya mu bihugu byose kikemerwa.”

    Yakomeje agira ati “Yaba ari za laboratwari zacu zamaze kubona ibirango mpuzamahanga, zaba ari serivisi zo gusuzuma ubuziranenge nazo zamaze kubona ibirango mpuzahanga ndetse na serivisi zo gukora amabwiriza y’ubuziranenge ku buryo uyu munsi twizeye neza ko aho igicuruzwa cy’u Rwanda cyakenera kujya cyagenda kikahagera kandi gifite icyizere cy’uko kigomba kwemerwa.”

    Made in Africa?

    Imwe mu ntego zo gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika, ni ukuvanaho igisebo ku Mugabane wa Afurika ukorana ubucuruzi n’indi migabane kurusha uko ukorana ubucuruzi hagati yawo. Ibi kandi ngo bigomba kujyana no kuba ibicuruzwa bizajya bijyanwa hanze ya Afurika bizaba bifite ikigaragaza ko byakorewe muri Afurika.

    Ubuyobozi bw’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge muri Afurika, buvuga ko kugeza ubu amabwiriza azagenga ibikorerwa muri Afurika [Made in Africa], bikaba bizatuma abantu bashobora gushora imari muri Afurika kugira ngo ikintu cyabo kizajye kitwa Made in Africa.

    Dr Nsengimana ati “Intego nyamukuru ya Made in Africa ni ukugira ngo inganda zacu zitangire kwikorera ibintu atari ukuvuga gusa ngo ibintu byaturutse hanze. Tutaba ba bantu abandi bazaza bagakoresha Isoko Rusange rya Afurika bagatera imbere aho kugira ngo ibihugu bya Afurika abe aribyo bitera imbere.”

    Yakomeje agira ati “Ni ibintu biguha imbaraga zo kuva ku isoko gusa wari uriho ukavuga ngo iki kintu gifite ubushobozi bwo kujya mu bihugu 55, ariko birerekana kandi ubushobozi bwa Afurika aho guhora tuvuga ko ibikorerwa muri Afurika biri hasi.”

    Murenzi avuga ko ibigo byo mu Rwanda bishobora kungukira cyane muri Made in Africa kuko ari politiki yose igamije guteza imbere ibikorerwa mu bihugu bya Afurika.

    ARSO ivuga ko kugeza ubu ibiganiro n’ibihugu binyamuryango ku bijyanye na politiki n’amabwiriza ashyiraho Made in Africa ndetse bikaba biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka hazaba hamuritswe aya mabwiriza mu gihe ibijyanye n’ikirango cya Made in Africa byo bizakorwa umwaka utaha.

    Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu 2034.

    Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1,8 z’abantu, bavuye kuri miliyari 1,3 bariho uyu munsi. Mu gihe rero Isoko rusange rya Afurika rizaba impamo, byitezwe ko rizazahura ubukungu bw’uyu mugabane ndetse rigatanga imirimo irenga miliyoni 100 hirya no hino.

    Inganda z’u Rwanda zikomeje kongera ubushobozi buzibashisha gukora ibintu bishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga

  • Itegeko rishya rigenga ubutaka ryakubise umwotso ku bibazo byatakishaga abaturage –

    Ni itegeko ryasimbuye iryagiyeho mu 2013, ryari ririmo imbogamizi ku bijyanye no kwandikisha ubutaka nk’ikimenyetso ntashidikanywaho cy’uburenganzira kuri bwo, no kubuhererekanya nk’uko abaturage bagiye babigaragaza hirya no hino mu gihugu.

    Ubutaka buhererekanywa binyuze mu izungura, impano, irage, ikodeshwa, iyatisha, ingurane, gutangwaho ingwate, gutizwa n’ubundi buryo rimwe na rimwe bikaba bisaba ko bugabanywamo ibice.

    Nyamara mu itegeko no 43/2013 ryo ku wa 16/6/2013 byari bibujijwe ko ubutaka bugenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba bugabanywamo ibice bifite munsi ya hegitari imwe.

    Mu itegeko rishya iri gabanywa riremewe nubwo ubuso bwasigara buri munsi y’ibyo bipimo.

    Mbere byaberaga imbogamizi abafite ubutaka buto bigatuma batabasha kububyaza umusaruro mu buryo butandukanye no kubutangaho ingwate kuko nta byangombwa byabwo bafite nk’uko byatangajwe na bamwe mu baturage baganiriye na RBA.

    Umwe yagize ati “Nari mfite ubutaka buto none ngiye kubona ibyangombwa ntafite umuntu mbifatanyije na we. Umuntu yagusoreraga ukamusubiza amafaranga ukanarenzaho none bakemuye ibibazo byinshi birimo n’iby’imbago aho rimwe na rimwe wasangaga umuntu yakwimuriye imbago yitwaje ko ari we ufite icyangombwa. Birashimishije kuko ufite ubutaka buto nta buryo yashoboraga gusaba inguzanyo muri banki.”

    Nubwo kugabanya ubutaka buto byemewe ngo nta burenganzira nyirabwo azaba afite bwo kubukoresha binyuranye n’ibiteganywa mu gishushanyo mbonera cy’aho buherereye.

    Urugero niba ubutaka bukorerwaho ubuhinzi kubugabanya ntibivuze ko uzaba wemerewe no gutakamo ibibanza mu gihe cyose ubuwo butaka butagenewe guturwaho.

    Ibijyanye no guhererekanya uburenganzira ku butaka na byo byarorohejwe. Mu gihe itegeko rya mbere ryateganyaga ko umuntu wanditse ku cyangombwa ari we wemerewe gusinya, itegeko rishya rivuga ko n’utanditse ku cyangombwa aba agomba gushyira umukono ku masezerano yo guhererekanya uburenganzira ku butaka.

    Ingingo ya 22 igira iti “Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka, mbere y’uko rikorwa, ryemezwa n’abanditse ku nyandikompamo z’ubutaka bose. Icyakora, ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka abashyingiranywe bahuriyeho, ryemezwa n’abashyingiranywe bombi n’iyo umwe muri bo yaba atanditse ku nyandikompamo z’ubutaka”

    Ibibazo by’amakimbirane afitanye isano n’imbibi byimuriwe mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’butaka (RLMUA) nk’urwego ruzaba rushinzwe kuyakemura mu gihe byajyaga bijya mu nkiko.

    Umuyobozi w’iki kigo, Mukamana Espérance, yabwiye itangazamakuru ko bizafasha abaturage kureka gusiragira mu nkiko aho wasangaga byarabaye byinshi.

    Ni mu gihe ariko iki kigo cyanenzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ya 2019/2020 ko amakosa y’imbibi mu byangombwa by’ubutaka ateye inkeke ariko ubuyobozi bwacyo bukavuga ko byaterwaga n’ibikoresho byifashishwaga mu gupima ubutaka bifite ubushobozi buke, none ubu kikaba cyarabonye ibya kabuhariwe.

    Izindi mpinduka ziboneka mu bijyanye n’inkondabutaka (uburyo bwo gutunga ubutaka bushingiye ku masezerano leta igirana n’umuntu imuha uburenganzira busesuye kandi bwa burundu), aho yagabanyijwe ikagera kuri hegitari ebyiri mu gihe itegeko rya mbere ryagenaga hegitari eshanu ku muntu.

    Ku rundi ruhande, itegeko rishya rigena ko ubutaka umuntu yarazwe, yazunguye, yaguze, yahawe nk’impano, ingurane, ubwo akomora ku isaranganya cyangwa yahawe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha, abutunga mu buryo bw’ubukode burambye cyangwa inkondabutaka.

    Icyo gihe cy’ubukode burambye bw’ubutaka kikaba cyiyongereye ariko kitagomba kurenza imyaka 99 aho ku munyarwanda kikazajya cyongerwa atagombye kubisaba.

    Itegeko no 27/2021 ryo ku wa 10/6/2021 rigena uburyo bwo kubona ubutaka, kubwandikisha, kubutanga, kubuhererekanya, kubucunga no kubukoresha risimbuye iryari risanzwe ryo mu 2013, rikaba ryaratangiye gukurikizwa.

    Itegeko rishya rigenga ubutaka mu Rwanda ryitezweho gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi n’ibindi bibazo byabangamiraga imikoreshereze yabwo mu buryo busesuye

  • Police FC yahagaritse umutoza nyuma yo gutsindwa na APR no kunganya na Rayon #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Polisi FC, rivuga ko iyi kipe yirukanye by’agataganyo Haringingo Francis Christian ndetse n’abamufashaga barimo Rwaka Claude wari umwurungirije na Niyitunga Jean Paul wari umutoza wo kongerera ingufu abakinnyi.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru, CIP Obed Bikorimana rivuga ko aba batoza bahagaritswe kubera umusaruro mucye.

    Bahagaritswe nyuma y’igihe gito iyi kipe itsinzwe n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC iri mu zikiri mu nzira ziganisha ku gikombe.

    Police FC ivuga ko iyi kipe isigaje imikino itatu muri Shampiyona, igihe kuba itozwa na Nkotanyi Hitabatuma usanzwe ari umutoza w’Ikipe ya Interforce yo mu kiciro cya kabiri akaba anashinzwe guteza imbere urubyiruko muri Police FC.

    Umukino ubanziriza uwo Police FC yatsinzwemo na APR FC 3-0, iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yari yanganyije na Rayon Sports 1-1.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Police-FC-yahagaritse-umutoza-nyuma-yo-gutsindwa-na-APR-no-kunganya-na-Rayon

  • Nyuma y'aho Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi, Sophie Wilmès, atangarije ko yakiriye umuryango w'umugizi wa nabi Paul Rusesabagina, abantu bakomeje kumubaza igihe azakirira abo Rusesabagina yagize imfubyi. #rwanda #RwOT

    Inkuru zirimo gukwirakwizwa n'ibigarasha, abajenosideri n'ababashyigikiye, ni uko Sophie WILMES, Ministri w'Ububanyi n'amahanga w'Ububiligi, kuri uyu wa mbere yakiririye umugore wa Paul Rusesabagina n'umukobwa we, abizeza ko ngo azakomeza kubakorera ubuvugizi.

    Iyi nkuru ikigera ku mbuga nkoranyambaga, abantu banyuranye barimo Abanyarwanda n'abanyamahanga, babajije Uyu mugore Wilmè niba ateganya no kwakira abo Rusesabagina yagize imfubyi, abo yamugaje, nabo yasahuye abinyujije mu mutwe we w'iterabwoba wa FLN. Bamubajije niba iyo ministeri ategeka ishobora kwakira umuryango wa Bin Laden, Abedsalam, n'abandi bayobozi b'imitwe y'iterabwoba iyogoza isi hirya no hino, cyangwa niba iterabwoba rikorewe Abanyafrika, by'umwihariko Abanyarwanda, atariha agaciro.
    Abasesenguzi benshi bakomeje kwibaza byinshi ku myitwarire y'abategetsi bo mu Bubiligi, bakomeje kugaragaza kuvogera bikabije ubusugire bw'ubutabera bw'uRwanda n'ubw'uRwanda muri rusange.

    Inteko ishinga amategeko muri icyo gihugu iherutse 'gutegeka' uRwanda guhita ifungura Paul Rusesabagina, yirengagije uburemere bw'ibyaha akurikiranyweho. Ababonye ibyanditswe n'abo badepite basanga iyo myumvire ari iya gikoloni n'irondakoko, aho bamwe mu bategetsi b'Ububiligi bakibwira ko bafite ububasha bwo gutegeka uRwanda icyo rukora, nk'uko byari bimeze Ububiligi bukirukolonije.

    Mu mafuti bamwe mu Babiligi barimo gukora mu kibazo cya Rusesabagina, harimo no kwivuguruza cyane. Ni gute basaba ko Rusesabagina arekurwa agasubira 'iwabo' mu Bubiligi, kandi bimwe mu bimenyetso urukiko rushingiraho rumuburanisha byaratanzwe n'inzego zo mu Bubiligi, zimaze gusaka urugo rwa Rusesabagina

    Ese aho kohereza ibyo bimenyetso mu Rwanda, kuki batabigumanye akaburanishirizwa 'iwabo' mu Bubiligi?
    Abazi neza amateka y'uRwanda n'Ububiligi, basanga amatiku ya benshi mu banyapolitiki b'Ababiligi atari aya none. Ntawe utibuka ikitwa' IDC'(International Democrate Chrétien), ishyaka ryakunze guhembera ingengabitekerezo ya jenoside n'umwiryane mu Banyarwanda, dore ko IDC ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Parmehutu, Interahamwe n'Impuzamugambi. Abagize IDC ni nabo bakomeje gukingira ikibaba abajenosideri batsembye Abatutsi, none nyuma y'imyaka isaga 27 ababarirwa mu magana baridegembya mu Bubiligi nta kwikanga ubutabera.

    Muri Mata 1994 hari abasirikari b'Ababiligi 10 biciwe mu Rwanda, ariko aho guharanira ko nibura abishe bene wabo bahanwa, abenshi mu banyapolitiki b'Ababiligi barajwe ishinga no gushyigikira abajenosideri, abahakana bakanapfobya Jenosideri yakorewe Abatutsi, cyane cyane abibumbiye mu cyitwa 'Jambo asbl'.

    Abanyarwanda basobanuye kenshi ko igihe cyo gutinya igitutu cy'abanyamahanga cyarangiye, ariko ababwirwa bigize ingumba z'amatwi.

    Gukomeza 'gusakuza', nk'uko Rusesabagina abatelefona abibasaba, ntibizabuza umunyabyaha nka Rusesabagina guhanwa, kabone n'iyo bitashimisha Ababiligi n'abandi batekereza nkabo.

    The post Nyuma y'aho Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi, Sophie Wilmès, atangarije ko yakiriye umuryango w'umugizi wa nabi Paul Rusesabagina, abantu bakomeje kumubaza igihe azakirira abo Rusesabagina yagize imfubyi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yaho-minisitiri-wububanyi-namahanga-wububiligi-sophie-wilmes-atangarije-ko-yakiriye-umuryango-wumugizi-wa-nabi-paul-rusesabagina-abantu-bakomeje-k/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yaho-minisitiri-wububanyi-namahanga-wububiligi-sophie-wilmes-atangarije-ko-yakiriye-umuryango-wumugizi-wa-nabi-paul-rusesabagina-abantu-bakomeje-k